Igice cya mirongo itatu
“Nimuhumurize abantu banjye”
1. Uburyo bumwe Yehova aduhumurizamo ni ubuhe?
YEHOVA ni Imana itanga ihumure. Uburyo bumwe aduhumurizamo, ni amasezerano yandikishije mu Ijambo rye (Abaroma 15:4, 5). Wenda dufashe nk’urugero, mu gihe wapfushije uwawe wakundaga, ni iki kindi cyaguhumuriza kuruta kumenya ko azazukira mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana (Yohana 5:28, 29)? Naho se isezerano rya Yehova ry’uko vuba aha azavanaho ibibi byose maze agahindura isi paradizo? Ese kumenya ko tuzarokoka tukaba muri iyo paradizo iteka ryose byo ntibiduhumuriza?—Zaburi 37:9-11, 29; Ibyahishuwe 21:3-5.
2. Kuki twakwiringira amasezerano ya Yehova?
2 Ariko se, dushobora kwiringira amasezerano ya Yehova? Cyane rwose! Uwatanze ayo masezerano ni uwo kwiringirwa ibi bidasubirwaho. Afite ububasha n’ubushake bwo gusohoza ibyo yavuze (Yesaya 55:10, 11). Ibyo byashimangiwe n’ibyo yavuze binyuriye ku muhanuzi Yesaya, ko yari kuzongera kugarura ugusenga k’ukuri muri Yerusalemu. Nimucyo dusuzume ubwo buhanuzi, buri muri Yesaya igice cya 40, kuko bizatuma turushaho kwiringira Yehova, we usohoza ibyo yasezeranyije.
Isezerano rihumuriza
3, 4. (a) Ni ayahe magambo yo guhumuriza Yesaya yanditse ubwoko bw’Imana bwari kuzakenera nyuma y’aho? (b) Kuki abaturage b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu bajyanywe mu bunyage i Babuloni, kandi se bari kuhamara igihe kingana iki babakorera?
3 Mu kinyejana cya munani M.I.C., umuhanuzi Yesaya yanditse amagambo ahumuriza, ubwoko bwa Yehova bwari kuzakenera nyuma y’aho. Yesaya akimara kubwira Umwami Hezekiya ko Yerusalemu yari hafi kurimbuka maze Abayahudi bakajyanwa i Babuloni, yahise atangaza isezerano rya Yehova ry’uko yari kuzabagarura mu gihugu cyabo. Yagize ati “‘nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize.’ Ni ko Imana yanyu ivuga. ‘Muvuge ibyururutsa imitima y’ab’i Yerusalemu, mukomere muhabwire ko intambara zaho zishize kandi yuko gukiranirwa kwaho hakubabariwe, n’ibyaha byaho byose ko habihaniwe kabiri n’Uwiteka.’”—Yesaya 40:1, 2.
4 Ijambo ngo “nimuhumurize” ritangira igice cya 40 cya Yesaya rigaragaza ko ibice bisigaye by’igitabo cya Yesaya bikubiyemo ubutumwa bw’umucyo n’ibyiringiro. Kubera ko abaturage b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu bari barigize abahakanyi, mu mwaka wa 607 M.I.C. bari kujyanwa i Babuloni mu bunyage. Ariko abo banyagano b’Abayahudi ntibari gukorera Abanyababuloni iteka ryose. Ahubwo bari kubakorera kugeza aho ‘gukiranirwa kwabo kubabaririwe.’ Bari kumara igihe kingana iki? Umuhanuzi Yeremiya yavuze ko bari kumara imyaka 70 (Yeremiya 25:11, 12). Nyuma y’iyo myaka, Yehova yari kuvana abasigaye bihannye i Babuloni akabasubiza i Yerusalemu. Tekereza ukuntu mu mwaka wa 70 u Buyuda buri mu bunyage, abari barajyanyweho iminyago bahumurijwe no kumenya ko igihe basezeranyijwe cyo gucungurwa cyari hafi!—Daniyeli 9:1, 2.
5, 6. (a) Kuki urugendo rurerure rwo kuva i Babuloni ujya i Yerusalemu rutari kubuza amasezerano y’Imana gusohozwa? (b) Kuba Abayahudi bari gusubira mu gihugu cyabo byari kugira izihe ngaruka ku yandi mahanga?
5 Urugendo rwo kuva i Babuloni ujya i Yerusalemu rwari hagati y’ibirometero 800 na 1600 bitewe n’inzira wanyuzemo. None se urwo rugendo ko rwari rurerure rwari kubuza amasezerano y’Imana gusohozwa? Reka da! Yesaya yaranditse ati “nimwumve ijwi ry’urangurura ngo ‘nimutunganirize Uwiteka inzira mu butayu, mugororere Imana yacu inzira nyabagendwa mu kidaturwa. Igikombe cyose kizuzuzwa kandi umusozi wose n’agasozi bizaringanizwa, n’ahagoramye hazagororwa n’inzira zidaharuwe zizaharurwa. Maze icyubahiro cy’Uwiteka kizahishurwa kandi abantu bose bazakibonera rimwe, kuko akanwa k’Uwiteka ari ko kabivuze.’”—Yesaya 40:3-5.
6 Mbere y’uko abategetsi bo mu bihugu by’i Burasirazuba bakora urugendo, akenshi boherezaga abantu bakajya kubategurira inzira bavanaho ibibuye binini cyangwa se bakanubaka ibiraro cyangwa bakanaringaniza imisozi. Ku Bayahudi bari basubiye iwabo, ni nk’aho Imana ubwayo yari kubabanza imbere, ikagenda ivanaho ikintu cyose cyari kubabera inzitizi. N’ubundi kandi, ubwo bwari ubwoko bwitirirwaga izina rya Yehova; gusohoza amasezerano ye rero yo kubusubiza mu gihugu cyabwo byari gutuma amahanga yose abona ikuzo rye. Ayo mahanga yaba yarabishakaga cyangwa atarabishakaga, yari guhatirwa kubona ko Yehova ari Imana isohoza amasezerano yayo.
7, 8. (a) Ni irihe sohozwa amagambo avugwa muri Yesaya 40:3 yagize mu kinyejana cya mbere I.C.? (b) Ni irihe sohozwa rikomeye ry’ubuhanuzi bwa Yesaya ryabaye mu mwaka wa 1919?
7 Icyakora ubwo buhanuzi ntibwasohoye gusa mu kinyejana cya gatandatu M.I.C. Bwongeye gusohozwa no mu kinyejana cya mbere I.C. Yohana Umubatiza yari “ijwi ry’urangururira mu butayu,” bityo akaba yarasohoje ubuhanuzi bwo muri Yesaya 40:3 (Luka 3:1-6). Yohana yarahumekewe maze avuga ko ari we Yesaya yavugaga (Yohana 1:19-23). Kuva mu mwaka wa 29 I.C., Yohana yatangiye gutegurira Yesu Kristo inzira.a Ubutumwa bwa Yohana bwatumye abantu bategereza Mesiya wari warasezeranyijwe, kugira ngo naza bazamwumve kandi bamukurikire (Luka 1:13-17, 76). Binyuriye kuri Yesu, Yehova yari gutuma abantu bihannye bagira umudendezo ushobora gutangwa gusa n’Ubwami bw’Imana, bakabaturwa mu cyaha n’urupfu (Yohana 1:29; 8:32). Amagambo ya Yesaya yagize isohozwa rikomeye kurushaho mu mwaka wa 1919, igihe abasigaye bo muri Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka babohorwaga muri Babuloni Ikomeye maze bakongera gusenga by’ukuri.
8 Bite se kuri ba Bayahudi bari barajyanywe mu bunyage bari kungukirwa n’isohozwa rya mbere ry’ayo masezerano? Ese koko bashoboraga kwiringira ibyo Yehova yari yarabasezeranyije, ko bari kuzasubira mu gihugu cyabo bakundaga cyane? Yego rwose! Yesaya yakoresheje amagambo ashishikaje n’ingero z’ibintu byabagaho buri munsi, abaha impamvu zifatika zatumaga bashobora kwiringira rwose ko Yehova atari kwivuguruza.
Ijambo ryayo rihoraho iteka ryose
9, 10. Yesaya yagaragaje ate ko ubuzima bw’umuntu bumara igihe gito butandukanye n’“Ijambo” ry’Imana, ryo rihoraho iteka ryose?
9 Mbere na mbere, ijambo ry’Uwari warabasezeranyije ko bari kuzasubira mu gihugu cyabo rihoraho iteka ryose. Yesaya yaranditse ati “ijwi ryaravuze riti ‘rangurura.’ Maze habaho ubaza ati ‘ndarangururira iki?’ ‘Abantu bose bameze nk’ubwatsi, n’ubwiza bwabo bwose bumeze nk’uburabyo bwo ku gasozi. Ubwatsi buraraba, uburabyo bugahunguka kuko umwuka w’Uwiteka ubuhushyeho. Ni ukuri abantu ni nk’ubwatsi. Ubwatsi buraraba uburabyo bugahunguka, ariko Ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka ryose.’”—Yesaya 40:6-8.
10 Abisirayeli bari bazi ko ubwatsi butabaho iteka ryose. Mu cyi, ubushyuhe bwinshi bw’izuba butuma budakomeza gutoha ahubwo bukuma. Ubuzima bw’umuntu na bwo hari aho bumeze nk’ubwatsi; bumara igihe gito cyane (Zaburi 103:15, 16; Yakobo 1:10, 11). Yesaya yagaragaje ko ubuzima bw’umuntu bumara igihe gito butandukanye n’“Ijambo” ry’Imana, cyangwa umugambi wayo, uhoraho iteka. Koko rero, “Ijambo ry’Imana yacu” rihoraho iteka ryose. Iyo Imana ivuze, nta kintu gishobora kuburizamo amagambo yayo ngo kiyavuguruze cyangwa ngo kiyabuze gusohora.—Yosuwa 23:14.
11. Kuki twakwiringira ko Yehova azasohoza amasezerano ari mu Ijambo rye ryanditse?
11 Muri iki gihe, imigambi ya Yehova yanditswe muri Bibiliya. Bibiliya yamaze ibinyejana byinshi irwanywa cyane, kandi hari abahinduzi benshi n’abandi bantu badatinya bashyize ubuzima bwabo mu kaga bashaka kuyirinda. Nyamara ariko, iyo mihati bashyizeho si yo yonyine yatumye irokoka. Kuba n’ubu tuyifite tubikesha Yehova, ‘Imana nzima ihoraho,’ irinda Ijambo ryayo (1 Petero 1:23-25). Tekereza kuri ibi bikurikira: niba Yehova yarashoboye kurinda Ijambo rye ryanditse, twabura dute kwiringira ko azasohoza amasezerano arikubiyemo?
Imana y’inyambaraga ariko yita ku ntama zayo mu buryo bwuje urukundo
12, 13. (a) Kuki Abisirayeli bashoboraga kwiringira isezerano ry’uko bari kuzasubira mu gihugu cyabo? (b) Ni iyihe nkuru yari nziza ku Bayahudi bari mu bunyage, kandi se kuki bashoboraga kugira icyizere?
12 Yesaya yatanze indi mpamvu yagombaga gutuma Abisirayeli biringira amasezerano y’uko bari kuzasubira iwabo. Imana yatanze ayo masezerano, ni Imana y’inyambaraga yita ku bantu bayo mu buryo bwuje urukundo. Yesaya yakomeje agira ati “yewe wumvisha i Siyoni inkuru z’ibyiza zamuka umusozi muremure, yewe wumvisha i Yerusalemu inkuru z’ibyiza rangurura ijwi ryawe cyane, rirangurure witinya ubwire imidugudu y’i Buyuda uti ‘dore Imana yanyu.’ Dore umwami Imana izaza ari intwari, kandi ukuboko kwayo kuzayitegekera. Dore izanye ingororano, kandi inyiturano zayo ziyiri imbere. Izaragira umukumbi wayo nk’umushumba, izateraniriza abana b’intama mu maboko ibaterurire mu gituza, kandi izonsa izazigenza neza.”—Yesaya 40:9-11.
13 Mu bihe bya Bibiliya, hariho umuco w’uko abagore bishimira gutsinda barangurura amajwi cyangwa baririmba inkuru nziza zaturutse ku rugamba cyangwa se bishimira ko bagiye guhumurizwa (1 Samweli 18:6, 7; Zaburi 68:12). Yesaya rero yahanuraga ko hari inkuru nziza ku Bayahudi bari mu bunyage, inkuru nziza bashoboraga kwamamaza hose nta gutinya, yemwe bakanayitangariza mu mpinga z’imisozi, y’uko Yehova yari kuzasubiza ubwoko bwe muri Yerusalemu bwakundaga cyane! Bagombaga kubyiringira, kuko Yehova yari ‘kuzaza ari intwari.’ Nta kintu rero cyari kumubuza gusohoza isezerano rye.
14. (a) Yesaya yagaragaje ate ukuntu Yehova yari kuyobora ubwoko bwe mu buryo burangwa n’impuhwe? (b) Ni uruhe rugero rugaragaza ukuntu abungeri bita ku ntama zabo mu buryo bwuje urukundo? (Reba agasanduku ku ipaji ya 405.)
14 Icyakora, iyo Mana inagira impuhwe. Yesaya yavuze mu buryo bushishikaje ukuntu yari gusubiza ubwoko bwe mu gihugu cyabwo. Yehova ni nk’umwungeri wegeranya intama ze, kandi akazitwara mu “gituza.” Ijambo ‘igituza’ hano uko bigaragara rishaka kuvuga umwitero umwungeri yabaga yiteye. Ni wo rimwe na rimwe yatwaragamo utwana tw’intama tutabaga dushoboye gukurikira izindi (2 Samweli 12:3). Urwo rugero rukora ku mutima rw’ibintu byajyaga bibaho mu borozi, nta gushidikanya ko rwijeje ubwo bwoko bwa Yehova bwari mu bunyage ko yabwitagaho cyane mu buryo bwuje urukundo. Bashoboraga rwose kwiringira ibyo iyo Mana y’inyambaraga ariko nanone igira impuhwe yari yarabasezeranyije byose!
15. (a) Ni ryari Yehova yaje “ari intwari,” kandi se, ‘ukuboko kumutegekera’ ni nde? (b) Ni iyihe nkuru nziza tugomba kwamamaza dushize amanga?
15 Ayo magambo ya Yesaya arimo ubuhanuzi burebana n’iki gihe cyacu. Mu mwaka wa 1914, Yehova yaje “ari intwari” yimika Ubwami bwe mu ijuru. ‘Ukuboko kumutegekera’ ni Yesu Kristo, uwo Yehova yashyize ku ntebe y’ubwami bwo mu ijuru. Mu mwaka wa 1919, Yehova yakuye abagaragu be basizwe bari ku isi mu bubata bwa Babuloni Ikomeye, atangira kugarura ugusenga kutanduye kw’Imana nzima kandi y’ukuri. Iyo rero ni inkuru nziza igomba kwamamazwa nta gutinya, mbese nk’aho umuntu yaba avugira mu mpinga y’umusozi kugira ngo igere kure cyane. Nimucyo rero turangurure amajwi tumenyeshe abandi dushize amanga ko Yehova yagaruye ku isi ugusenga kutanduye!
16. Ni mu buhe buryo Yehova ayobora ubwoko bwe muri iki gihe, kandi se, ibyo bitanga ikihe cyitegererezo?
16 Amagambo ari muri Yesaya 40:10, 11 afite ikindi kintu cy’ingenzi atumariye muri iki gihe. Kumenya ukuntu Yehova ayobora ubwoko bwe abigiranye impuhwe biraduhumuriza cyane. Kimwe n’ukuntu umwungeri amenya icyo buri ntama ikeneye, yemwe n’utwana tw’intama duto tudashobora gukurikira izindi, Yehova na we azi aho ubushobozi bwa buri wese mu bagaragu be bizerwa bugarukira. Ikindi kandi, kuko Yehova ari Umwungeri urangwa n’impuhwe, abera icyitegererezo abungeri b’Abakristo. Abasaza bagomba gutwara neza umukumbi, bigana ukuntu Yehova na we yita ku ntama ze mu buryo bwuje urukundo. Bagomba buri gihe gutekereza ku kuntu Yehova abona buri ntama mu zigize umukumbi ‘yaguze amaraso y’umwana we.’—Ibyakozwe 20:28, Inkuru Nziza ku Muntu Wese.
Ishobora byose, izi byose
17, 18. (a) Kuki Abayahudi bari mu bunyage bari bafite impamvu yo kwiringira ko bari kuzasubira mu gihugu cyabo? (b) Ni ibihe bibazo byihagazeho Yesaya yabajije?
17 Abayahudi bari mu bunyage bashoboraga rwose kwiringira isezerano ry’uko bari kuzasubira mu gihugu cyabo kuko Imana ishobora byose, kandi izi byose. Yesaya yaravuze ati “ni nde wigeze kugera amazi y’inyanja ku rushyi, akageresha ijuru intambwe z’intoki, akabona indengo yajyamo umukungugu wo ku isi, agashyira imisozi mu gipimo, n’udusozi akatugera mu minzani? Ni nde wigeze kugenzura [u]mwuka w’Uwiteka, akamuhugura nk’umugira inama? Ni nde wigeze kumwigisha, akamwereka uburyo bwo guca imanza zitabera, akamwigisha ubwenge, akamuha uburyo bwo kwitegereza?”—Yesaya 40:12-14.
18 Ibyo byari ibibazo byihagazeho Abayahudi bari mu bunyage bagombaga gutekerezaho. Hari umuntu buntu ushobora gucubya imiraba yo mu nyanja se? Birumvikana ko ari nta we! Nyamara, Yehova we abona inyanja zose ziri ku isi ari nk’igitonyanga kiri mu kiganza cye.b Mbese umuntu udafite icyo avuze na mba ashobora gupima ubunini bw’ijuru rinini cyane rihunze inyenyeri cyangwa agapima uburemere bw’imisozi n’udusozi byo ku isi? Reka da! Ariko Yehova we apima ikirere nk’uko umuntu ashobora gupimisha ikintu intambwe z’intoki ze. Imana ishobora rwose gupima imisozi n’udusozi ku munzani. Hanyuma se, hari abantu b’abanyabwenge cyane hano ku isi bashobora kugira Imana inama y’icyo yakora muri iki gihe cyangwa se no mu gihe kizaza? Nta bo rwose!
19, 20. Ni uruhe rugero Yesaya yatanze ashaka kugaragaza ukuntu Yehova akomeye?
19 Bite se ku mahanga akomeye yo muri iyi si; yaba se ashobora gukoma Yehova mu nkokora mu gihe asohoza ibyo yasezeranyije? Yesaya yashubije asobanura iby’ayo mahanga ati “dore amahanga ameze nk’igitonyanga kiri mu kibindi, agereranywa n’umukungugu ufashe ku minzani. Dore aterura ibirwa nk’uterura akantu gato cyane. I Lebanoni ntihaba inkwi zo gucana zihagije, kandi n’inyamaswa zaho ntizashyika kuba igitambo cyoswa. Mu maso ye amahanga yose ni nk’ubusa, kuri we abarwa nk’ubusa ndetse ari hanyuma y’ubusa.”—Yesaya 40:15-17.
20 Kuri Yehova, amahanga yose uko yakabaye ameze nk’igitonyanga cy’amazi kiguye giturutse mu ndobo. Nta ho ataniye n’umukungugu wafashe ku munzani, udashobora kugira icyo wongera ku biro.c Tuvuge ko umuntu yubatse igicaniro kinini cyane agakoresha inkwi z’ibiti byose byari ku misozi y’i Lebanoni. Hanyuma tuvuge ko atambye inyamaswa zose zari kuri iyo misozi. Igitambo nk’icyo nta cyo cyaba kivuze kuri Yehova. Ni nk’aho Yesaya yabonye ko urwo rugero rutari ruhagije, maze akababwira mu magambo akomeye kurushaho ko mu maso ya Yehova amahanga yose ‘ari hanyuma y’ubusa.’—Yesaya 40:17.
21, 22. (a) Yesaya yatsindagirije ate ukuntu Yehova nta cyo wamugereranya na cyo? (b) Ni uwuhe mwanzuro ingero zishishikaje Yesaya yatanze zitugezaho? (c) Ni ikihe kintu Yesaya yanditse gihuje n’ibivugwa na siyansi? (Reba n’agasanduku ku ipaji ya 412.)
21 Kugira ngo Yesaya atsindagirize ukuntu nta cyo wagereranya na Yehova, yatangiye noneho gushyira ahabona ubupfapfa bw’abantu bakora ibigirwamana mu izahabu, ifeza n’ibiti. Mbega ukuntu ari ubupfapfa gutekereza ko bene ibyo bigirwamana bishobora gushushanya “Uba hejuru y’uruziga rw’isi” kandi utegeka abantu bose!—Soma muri Yesaya 40:18-24, “NW.”
22 Izo ngero zishishikaje zose ziratugeza ku mwanzuro umwe gusa, w’uko nta kintu na kimwe gishobora kubuza Yehova Ushoborabyose kandi uzi byose utagereranywa gusohoza ibyo yasezeranyije. Mbega ukuntu amagambo ya Yesaya agomba kuba yarahumurije Abayahudi kandi akabakomeza igihe bari mu bunyage i Babuloni bifuza cyane gusubira mu gihugu cyabo! Muri iki gihe natwe dushobora kwiringira ko ibyo Yehova yadusezeranyije byose mu gihe kizaza bizaba impamo.
“Ni nde waremye biriya?”
23. Ni iyihe mpamvu yari gutuma Abayahudi bari mu bunyage badacika intege, kandi se ni iki noneho Yehova yatsindagirije?
23 Icyakora, hari n’indi mpamvu yagombaga gutuma Abayahudi bari mu bunyage badacika intege. Uwari warabasezeranyije ko azabakiza ni Umuremyi w’ibintu byose kandi akaba ari na we Soko y’imbaraga zose. Kugira ngo Yehova atsindagirize ukuntu yari afite ububasha bukomeye, yagarutse ku bushobozi yagaragaje igihe yaremaga ibintu agira ati “‘mwangereranya na nde twahwana?’ Ni ko Uwera abaza. Nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya, agashora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira.”—Yesaya 40:25, 26.
24. Ni mu buhe buryo Yehova yivugiye akagaragaza ko ari nta we bahwanye?
24 Uwera wa Isirayeli yari atangiye kwivugira. Kugira ngo Yehova agaragaze ko ari nta we bahwanye, yavuze ku nyenyeri zo mu ijuru. Kimwe n’umugaba w’ingabo ushoboye kuyobora ingabo ze, Yehova na we ategeka inyenyeri. Bibaye ngombwa ko zose azikusanyiriza hamwe, ‘nta n’imwe yazimira.’ N’ubwo inyenyeri ari nyinshi cyane, buri nyenyeri ayiha izina, ryaba izina bwite ryayo cyangwa se inyito runaka ifite icyo isobanuye. Kubera ko umuyobozi w’inyenyeri afite “imbaraga nyinshi” kandi “akagira amaboko n’ububasha,” ziguma mu myanya yazo kuri gahunda, nk’abasirikare bumvira. Ibyo byagombaga gutuma Abayahudi bari mu bunyage babona icyo baheraho bamugirira icyizere. Umuremyi utegeka inyenyeri afite n’ububasha bwo gutabara abagaragu be.
25. Twakwitabira dute ibyo Yehova adusaba muri Yesaya 40:26, kandi se ibyo byagombye kugira izihe ngaruka?
25 Ni nde se muri twe ushobora kwanga gukora ibyo muri Yesaya 40:26 hadusaba ngo “nimwubure amaso yanyu murebe hejuru”? Ibintu abahanga mu by’ikirere bamaze kuvumbura byagaragaje ko iki kirere cyacu gihunze inyenyeri usanga gitangaje cyane kuruta uko abantu bo mu gihe cya Yesaya babibonaga. Abahanga mu by’ikirere bakirebamo bakoresheje ibyuma byabo bireba kure bavuga ko aho bashobora kubona harimo amatsinda y’inyenyeri agera kuri miriyari 125. Tekereza ko rimwe muri ayo matsinda ryitwa Inzira Nyamata, bavuga ko ucishirije ririmo inyenyeri zisaga miriyari 100! Kumenya ibyo byagombye gutuma dutinya Umuremyi wacu kandi tukiringira rwose ibyo adusezeranya.
26, 27. Ni ibihe byiyumvo Abayahudi bari mu bunyage bari bafite, kandi se ni ibiki bagombaga kumenya?
26 Kubera ko Yehova yari azi ko kumara igihe kirekire mu bunyage byari guca Abayahudi intege, yahumekeye Yesaya kwandika mbere y’igihe aya magambo yo kubahumuriza: “yewe Yakobo Isirayeli, ni iki gituma wiganyira ukavuga uti ‘Uwiteka ntareba inzira zanjye, kandi ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza?’ Mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi ntirambirwa, ntiruha. Ubwenge bwayo ntiburondoreka.”—Yesaya 40:27, 28.d
27 Yesaya yanditse amagambo ya Yehova agaragaza ibyiyumvo by’abanyagano bari i Babuloni, kure cyane y’igihugu cyabo. Hari bamwe batekerezaga ko “inzira” zabo, cyangwa ingorane bari bafite, Imana itazibonaga cyangwa itari izizi. Batekerezaga ko Yehova atari yitaye ku karengane kabo. Yabibukije ibintu bagombaga kuba bari bazi, wenda bahereye ku byari byarababayeho cyangwa bagahera ku byo bumvise. Yehova ashoboye kandi afite ubushake bwo gukiza ubwoko bwe. Ni Imana ihoraho iteka kandi ni n’Umuremyi w’isi yose. Ku bw’ibyo rero, nta ho imbaraga yagaragaje arema ibintu zari zaragiye, kandi n’iyo Babuloni yitwaga ko yari igihangange kuri we ntiyarimo umutamiro. Iyo Mana ntinanirwa kandi ntishobora gutenguha abantu bayo. Ntibagombaga kwitega ko bari gusobanukirwa n’ibikorwa bya Yehova mu buryo bwuzuye, kuko batashoboraga no kwiyumvisha ingano y’ubumenyi, ubushishozi n’imitekerereze bye.
28, 29. (a) Yehova yibukije ate ubwoko bwe ko yari kuzatabara abarushye? (b) Ni iki cyatanzweho urugero rugaragaza ukuntu Yehova aha abagaragu be imbaraga?
28 Binyuriye kuri Yesaya, Yehova yakomeje atera inkunga Abayahudi bari baracitse intege agira ati “ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga. Abasore b’imigenda bazacogora baruhe, n’abasore bazagwa rwose. Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.”—Yesaya 40:29-31.
29 Igihe Yehova yavugaga ibyo guha intege abananiwe, agomba kuba yaratekerezaga ku rugendo rutoroshye Abayahudi bari mu bunyage bagombaga gukora basubira iwabo. Yehova yibukije ubwoko bwe ko afasha abacogoye bamwitabaza. Yemwe n’abantu bafite imbaraga, nk’“abasore” bashobora kunanirwa, imbaraga zikabashiramo neza. Nyamara Yehova yabasezeranyije ko azajya yongerera abamwiringira bose imbaraga zo kongera kwiruka no gukomeza urugendo. Urugero rw’igisiga gifite imbaraga cyitwa kagoma, ubona iyo kiguruka kidakoresha imbaraga nyinshi kandi gishobora kumara amasaha n’amasaha mu kirere, ni rwo rwakoreshejwe mu kugaragaza ukuntu Yehova yongerera imbaraga abagaragu be.e Abayahudi bari mu bunyage nta mpamvu yo kwiheba bari bafite kubera ko Imana yari yarabasezeranyije ko izabafasha.
30. Ni mu buhe buryo Abakristo muri iki gihe bahumurizwa n’amagambo ari mu mirongo isoza igice cya 40 cya Yesaya?
30 Iyo mirongo isoza igice cya 40 cya Yesaya ikubiyemo amagambo ahumuriza Abakristo b’ukuri bariho muri iyi minsi y’imperuka. Kubera ko hariho ingorane n’ibibazo byinshi bijya bishaka kuduca intege, kumenya ko imibabaro yose n’akarengane duhura na ko Imana yacu ibibona biduha icyizere. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko igihe nikigera, Umuremyi w’ibintu byose, ufite ‘ubwenge butagira akagero,’ azakuraho akarengane kose (Zaburi 147:5, 6). Hagati aho ariko, duhabwa imbaraga kugira ngo tubashe kubyihanganira. Yehova, we ufite ibigega bidakama, ashobora guha abagaragu be imbaraga, ndetse rwose “imbaraga zisumba byose” iyo bageze mu bigeragezo.—2 Abakorinto 4:7.
31. Ni irihe sezerano ryahaga Abayahudi bari mu bunyage icyizere rivugwa mu buhanuzi bwa Yesaya, kandi se ni iki twakwiringira tudashidikanya?
31 Tekereza kuri abo Bayahudi bari i Babuloni mu bunyage mu kinyejana cya 6 M.I.C., Yerusalemu yabo bakundaga cyane yari mu birometero byinshi yarasenyutse n’urusengero rwaho ari amatongo. Ubwo buhanuzi bwa Yesaya bwari bukubiyemo isezerano ryiza kandi ritanga icyizere ry’uko Yehova yari kuzabasubiza mu gihugu cyabo! Mu mwaka wa 537 M.I.C., Yehova yashubije ubwoko bwe mu gihugu cyabwo, aba agaragaje rwose ko asohoza amasezerano. Natwe dushobora kwiringira Yehova byimazeyo. Amasezerano y’Ubwami avugwa mu buryo bushishikaje mu buhanuzi bwa Yesaya, azasohora nta kabuza. Iyo ni inkuru nziza rwose, ni ubutumwa bw’umucyo ku bantu bose!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Yesaya yari yarahanuye ko Yehova ari we wari gutegurirwa inzira (Yesaya 40:3). Ariko Amavanjiri yo avuga ko ubwo buhanuzi bwasohojwe n’ibyo Yohana Umubatiza yakoze igihe yateguriraga Yesu Kristo inzira. Icyatumye abanditsi b’Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki bahumekewe babivuga batyo, ni uko Yesu yari ahagarariye Se, kandi akaba yaraje mu izina rya Se.—Yohana 5:43; 8:29.
b Bivugwa ko ‘amazi yose y’inyanja ziri ku isi ashobora gupima ugereranyije amatoni abarirwa muri za miriyari na miriyari (toni miriyari 1,35 ukubye incuro miriyari), ubwo buremere bwayo bukaba ari 1/4.400 cy’uburemere bwose bw’isi.’—Encarta 97 Encyclopedia.
c Hari igitabo kigira kiti “mu masoko yo mu bihugu by’i Burasirazuba ntibajyaga bita ku gatonyanga k’amazi kabaga kari mu ndobo bapimishaga cyangwa ngo bite ku gakungugu kabaga kari ku munzani iyo babaga bapima inyama cyangwa imbuto.”—The Expositor’s Bible Commentary.
d Imvugo ngo Imana “ihoraho” yakoreshejwe muri Yesaya 40:28, isobanura ko Yehova ari Imana “iteka ryose,” kuko ari we “Mwami nyir’ibihe byose.”—1 Timoteyo 1:17.
e Kagoma ihagarara mu kirere hejuru cyane ikoresheje imbaraga nke cyane. Ibyo ibifashwamo n’imyuka ishyushye izamuka mu kirere.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 404, 405]
Yehova, umwungeri wuje urukundo
Yesaya yagereranyije Yehova n’umwungeri wuje urukundo uterurira intama ze mu gituza cye (Yesaya 40:10, 11). Uko bigaragara, urwo rugero rwiza cyane Yesaya yarutanze ahereye ku bintu abungeri bari basanzwe bakora. Hari umuntu wo muri iki gihe witegereje abungeri bari ku Musozi wa Herumoni uri mu Burasirazuba bwo Hagati aravuga ati ‘buri mwungeri yabaga ari hafi y’intama ze areba ko nta kibazo zifite. Iyo yabonaga akana kavutse, yagashyiraga mu mwitero we, kuko katashoboraga gukurikira nyina. Iyo mu gituza cye huzuraga, yafataga utundi akaduterera ku bitugu, akagenda adufashe amaboko n’amaguru, cyangwa se akajya aduheka ku ndogobe turi mu gatebo kugeza igihe tuzashobora gukurikira za nyina.’ Mbese si ibintu bihumuriza kumenya ko dukorera Imana yita ku bagize ubwoko bwayo bene ako kageni?
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 412]
Isi ifite shusho ki?
Kera abantu muri rusange bari bazi ko isi ishashe. Icyakora mu ntangiriro z’ikinyejana cya gatandatu M.I.C., umuhanga mu bya filozofiya w’Umugiriki witwa Pythagore yavuze ko isi igomba kuba ari umubumbe. Nyamara ibinyejana bibiri byose mbere y’uko Pythagore abivuga, umuhanuzi Yesaya yari yarasobanuye neza ko “hari Uba hejuru y’uruziga rw’isi” (Yesaya 40:22, NW). Ijambo ry’igiheburayo chugh ryahinduwemo “uruziga,” rishobora no guhindurwamo “umubumbe.” Tuzirikane ko ikintu gifite ishusho y’umubumbe ari cyo cyonyine ubona ari uruziga, uruhande waba ukireberaho rwose.f Ibyo biragaragaza ko ibintu umuhanuzi Yesaya yanditse kera cyane ari ibintu by’ukuri bihuje na siyansi, atari ibintu by’ibihimbano yatuye aho.
[Ibisobanuro]
f Isi ni umubumbe, ariko ushashe ku mitwe yawo yombi.
[Ifoto yo ku ipaji ya 403]
Yohana umubatiza yari ijwi “ry’urangururira mu butayu”