Dutunganye ibintu hagati yacu n’Imana
“Nahw’ibyaha byanyu bitukura nk’umuhemba, birahinduk’ umweru bise na shelegi.”—YESAYA 1:18.
1, 2. (a) Watekereza iki umuntu akubwiye ati: “Ngwino tujy’inama? (b) Ni kuki tutagomba kwiringira kujya impaka n’Imana?
BIRASHOBOKA ko waba utameranye neza n’umuntu kubera wenda icyo mwaba mwarapfuye; ariko se wakora iki niba uwo muntu akubwiye ati: “[Ngwino] tujy’ inama”? Yaba agutumira ngo mujye impaka mube mwagera ku kumvikana. Buri wese ashobora kwerekana ibyiyumvo bye kandi akiyemerera ko afite uruhare mu cyaha cyakozwe cyangwa mu kutumvikana kwahabaye.
2 Ariko se, uratekereza ko Umuremyi ashobora kukubwira ngo: “[Ngwino] tujy’ inama,” nk’uko Bibiliya zimwe zivuga Yesaya 1:18? Oya da! Nta n’umwe ushobora kwizera “kujya impaka’ na Yehova nk’aho ari Imana igomba kwiyemerera ikosa cyangwa ngo yemere kwica amategeko. Ubwo se noneho tugomba gukora iki dukurikije Yesaya 1:18, niba dushaka kugirana amahoro n’Imana?
3. Amagambo ‘kujy’inama’ mbere na mbere asobanura iki?
3 Amagambo y’igiheburayo ahwanye no ‘kujy’inama’ mbere na mbere asobanura “kwemeza, guca urubanza, kwerekana’.” Avugitse nk’ay’ ubucamanza akaba arengeje ibyo kwisobanura buri muntu ukwe. Harimo icyemezo kigomba gufatwa.a (Itangiriro 31:37, 42; Yobu 9:33; Zaburi 50:21; Yesaya 2:4) Igitabo cya Wilson cyitwa Les Etudes sur les mots de l’Ancien Testament mu Cyongereza gitanga ubu busobanuro ngo ni “ukutabera, kwibaza, kwerekana igikiranuka cy’ukuri.” Mu by’ukuri Imana yatangaga iri tegeko ngo “Nimuze dutunganye ibintu hagati yacu.”
4-6. Yesaya yari nde, kandi uwo muhanuzi ni uwo mu kihe gihe?
4 Imana Yehova yakoresheje umuhanuzi Yesaya kugira ngo atange ubwo butumwa bukomeye. Mbese Yesaya yari nde, kandi ni kuki ubutumwa bwe bwari bukwiriye icyo gihe? Hanyuma twebwe bwatugirira akahe kamaro?
5 Iyo tuvuze umuhanuzi bamwe bumva umusore w’icyaduka ufite ubutumwa burangwa n’ishusho ifutamye. Abandi bumva umusaza wigungiye iwe aciraho iteka ab’igihe cye. Mu by’ukuri Yesaya yari umuntu ukomeye kandi muzima Yehova Imana yakoresheje kugira ngo yandike igitabo cya Bibiliya cyitirirwa Izina rye.
6 “Yesaya mwene Amosi” yabaye i Buyuda mu myaka 40, akorera Yehova n’ umwete “ku ngoma ya Uzzia, no ku ya Yotamu no ku ya Ahazi no ku ya Hezekia, abami b’Abayuda.” Yicishije bugufi kubera ko ativuze cyane. Amateka avuga ko yari afitanye isano n’umuryango w’ibwami w’i Buyuda. Tuzi neza ko yari yarashatse afite abana babiri. Nyuma yaho umugore we ashobora, kuba yarapfuye agashaka undi akabyara undi mwana mu buryo bw’ubuhanuzi akitwa Imanueli.—Yesaya 1:1; 7:3, 14; 8:3, 18.
7. Ni kuki twagombye kwita ku buhanuzi bwa Yesaya?
7 Iki gihe cyacu gisa n’icyo mu gihe cya Yesaya? Nk’uko buri wese yabyibonera ubu turi mu mpagarara z’amahanga yose. Ahantu henshi intambara yabaye akarande cyangwa irugarije. Abayobozi bamwe ba politiki n’ab’idini biha kuvuga ko bakorera Imana bakitangaho ingero ariko kandi ibinyamakuru ntibisiba gushyira ahagaragara amahano y’ibiterasoni bakora n’iby’ubusambo bahora bivangamo. Mbese Imana itekereza iki kuri abo bantu cyane cyane ku bagize Kristendomu? Ni iki gitegereje abo bantu hamwe n’abayoboke babo? Dusanga mu gitabo cya Yesaya ibitekerezo by’Imana bikwiriye koko ibibazo by’ubu. Abantu bose muri twe bihata ku giti cyabo gukorera Imana bashobora kubivanamo inyigisho.
Umuhanuzi w’ishyanga rishinjwa icyaha
8. Igitabo cya Yesaya gikubiyemo iki, kandi cyanditse mu buryo ki?
8 Igitabo cya Yesaya gishyira ahagaragara ibyaha bya Yuda na Yerusalemu kidusobanurira birambuye amateka kandi kikavuga ukurimbuka kw’amahanga ahakikije, tunasangamo ubuhanuzi butera inkunga bwerekeranye n’isanwa n’ukugaruka kw’Abisiraeli no gukizwa kwabo. Icyo gitabo cyanditswe mu buryo burimo ibigereranyo byinshi kandi umuntu akagisoma ntarambirwe. Kuri ibyo Slotki aravuga ngo “Abasesengura Bibiliya bashima ubuhanuzi bwa Yesaya, ibigereranyo bye n’uko interuro zubatse.” Urugero tureb’ igice cya mbere cy’igitabo cya Yesaya.
9. Ni iki tuzi cyerekeye igice cya mbere cya Yesaya ku gihe cyandikiwe n’imimerere yariho icyo gihe?
9 Ntabwo umuhanuzi avuga neza igihe yandikiye icyo gice, ariko tuzi ko Yesaya 6:1-13 ari aho mu mwaka umwami Uzzia yapfuyemo. Ubwo rero niba Yesaya yaranditse ibice bya mbere yaho, birashoboka ko yasesenguraga imimerere yariho ku ngoma ya Uzzia. Mu buryo rusange Uzzia (wabayeho hagati ya 829 na 777 mbere yo kubara kwacu) yakoze “ibishimwa n’Uwiteka [Yehova, MN]” akaba ari cyo gituma Imana yahaye ingoma ye umugisha. Ariko tuzi neza ko bitakomeje kugenda neza kubera ko mbere neza ko Imana iterereza Uzzia ariwe Azaria, ibibembe kubera ko yari yishyize hejuru maze akosa imibavu mu rusengero “abantu bari bagitamba ibitambo, bakosezerez’ imibavu mu ngoro.” (2 Ngoma 26:1-5,16-23; 2 Abami 15:1-5) Ububi bwariho mu buryo bucecetse mu gihe cya Uzzia bushobora kuba ari bwo bwatumye umwuzukuru we ariwe umwami Ahazi (762-745) ashinjwa ibibi byinshi, akaba aribyo Yesaya ashobora kuba yaranditse. Ibyo ari byo byose icy’ingenzi kurusha igihe nyacyo igice cya mbere cyandikiwemo ni impamvu yatumye Imana ivuga ngo ‘Nimuze dutunganye ibintu hagati yacu.’
10. Ni iyihe mimerere yariho muri Yuda kandi ni iyihe yariho mu buryo bwite mu bakuru bo mu gihe cy’umwami Ahazi?
10 Yesaya yavuze ataziguye ngo: “Dore, wa bgoko bukor’ ibyaha we, abantu buzuwemo no gukiranirwa, urubyaro rw’inkozi z’ibibi, abana bonona; barets’ Uwiteka [Yehova, MN], basuzuguy’Uwera w’Isiraeli, baramuhararuka basubir’ inyuma, . . . umutwe wos’ urarwaye, umutima wos’ urarabye; uhereye mu bgoro bg’ikirenge ukageza mu mutwe nta hazima.” (Yesaya 1:4-6) Imyaka 16 y’ingoma ya Ahazi yaranzwe no gusenga ibigirwamana guteye isoni. Ahazi yatwitse “abana be mu muriro; akurikiz’ ibizira byakorwaga n’abanyamahanga . . . Agatamba, akoserez’ imibavu mu ngoro no ku misozi no munsi y’igiti kibisi cyose.” (2 Ngoma 28:1-4; 2 Abami 16:3, 4) Kurenganya, abantu ubwandure n’ubusambanyi byari ibintu byakwiye mu bikomangoma byumvaga bimerewe neza nko muri Sodoma ya kera. (Yesaya 1:10, 21-23; Itangiriro 18:20, 21) Nta kuntu na busa Imana yari kubashima. Abantu bandi se bari bameze bate muri uko gutegekwa n’ibikomangoma bimeze bityo?
11. Muri Yesaya 1:29, 30 tugomba kuhumva dute?
11 Umuhanuzi Yesaya yavuze imibereho mibi abantu bari barimo avuga iby’ibiti n’imirima byeguriwe ibigirwamana, aho Abisiraeli batambiraga ibitambo ibigirwamana by’amahanga? Umunsi umwe iyo “mirinzi” yari kuzababera imikozasoni. (Yesaya 1:29; 65:3) Yesaya yagereranije ibyo biti n’ibigirwamana ubwabyo maze arandika ati: “Kuko muzamera nk’igiti cy’umwela cy’ibibabi birabye, cyangwa nk’isambu itagir’ amazi.” (Yesaya 1:30) Mu by’ukuri abari kuzatererana Yehova bari “gutsembga.” Bari kuzaba nk’ ubutumba kandi byari kuzaba nk’igishashi—byose bigakongoka.—Yesaya 1:28, 31.
12, 13. Ni iyihe sano dusanga hagati y’ibi bihe byacu n’ibihe bya Yesaya?
12 Noneho tugereranye iyo mimerere n’iyo isi irimo kuri ubu. Dore ibyo muri Etazuni ibinyamakuru byanditse mu kwezi kumwe: Umukandida ku mwanya wa Perezida wari umeze neza, yareguye kubera ko yavumbuwe ko yari afitanye imishyikirano n’umugore utari uwe; umubwiriza umwe uzwi cyane yatakaje umwanya we, amaze kwiyemerera ko yasambanye akaba kandi ari n’umuhehesi, agurana abagore, hanyuma akaba yararigishije amafaranga kugira ngo agurire umugore umwe ye kuvuga ibyo yari yamukoreye bibi. (Ikinyamakuru cyitwa Time cyo kuri 11/5/87 cyavuze ko “kuva muri 1984 yari yararonse miliyoni 4, 6 z’amadolari z’indishyi”). Umwaka ushize muri Otrishiya, Padiri de Rein yakuwe ku murimo we aregwa ko yarigishije miliyoni 6 z’amadolari agura inzu nziza acumbikamo agiye guhiga hamwe n’ibitaramo yakoreraga abo mu muryango w’umwami wa kera n’abandi bagore bavutse mu miryango ikomeye.’ Ushobora nawe gutanga ingero z’amarorerwa yakozwe n’abantu b’ibikomerezwa. Mbese wowe wumva ibyo Imana ibibona ite?
13 Ku bireba abantu muri rusange amadini yagabanijemo abantu ibice bibiri bitandukanye. Bamwe banga idini kubera ko barizinutswe. Urugero, abongereza 3 ku ijana nibo bonyine bakijya mu misa ya kiliziya y’abangilikani. Hari n’abandi bagira gikabya mu by’idini. Ibyo bikunze kugaragara muri za kiliziya z’abakarisimatiki, bashukisha abantu kubesezeranya “agakiza” bavuga indimi cyangwa bakiza indwara.” Abantu benshi birukira ahantu hatagatifujwe bizeye kubona igitangaza. Abandi berekana “ukwizera” kwabo bibabaza, nk’abagendesha amavi bava amaraso kugira ngo babone Bikira Mariya w’i Gwadelupe i Megisiko? Hari ikinyamakuru cyanditse ngo “Uwo Bikira Mariya n’ubwo ukubaho kwe n’ umurava bamusengamo bigaragara imbere y’abatabimenyereye ko ari uruvangitirane rw’Ubukristo n’ubupagani, uwo Bikira Mariya ni ishusho ya mbere y’ubugatolika bwo muri Megisiko.
Dushobora Dute kuronka ubuntu bwe?
14. Yehova abinyujije kuri Yesaya yerekanye ate mu buryo bugaragara ko atemera na busa abiha kuvuga bose ko bamusenga?
14 Nta washidikanya ukuntu Yehova Imana agaragaza ukuntu abona abiha kuvuga ko bamuyobotse, ariko badasenga Data mu mwuka no mu kuri.’ (Yohana 4:23) Iyo igihugu, umuteguro w’idini cyangwa umuntu ku giti cye adakurikije amahame y’Imana imihati ye yose yerekeranye n’idini iba ari iy’ubusa. Urugero, iminsi mikuru ibitambo byari bigize iyobokamana nyakuri ryo muri Isiraeli ya Kera. (Abalewi ibice bya 1 kugeza 7, na 23) Nyamara, Yesaya yerekanye igitekerezo cy’Imana—kuri icyo kibazo. Abayuda bahemutse batakurikizaga amategeko ye ntabwo bamushimishaga. Imana yaravuse ngo: “Ni muteg’ibiganza, nzabim’ amaso, ndetse ni museng’ amashengesho menshi sinzayumva.” (Yesaya 1:11-15) Uko niko bimeze rero no kuri ubu. Aho gukoresha iminsi mikuru no kuvuga amasengesho bafashe mu mutwe, Imana ishaka amasengesho n’ibikorwa biboneye bivuye ku mutima.
15. Ni ibihe byiringiro dusanga muri Yesaya 1:18 kandi itegeko rivuga ngo, ‘Nimuze tujy’inama’ risobanura iki?
15 Kumenya iryo hame biha abantu ibyiringiro byo kuronka ubuntu bw’Imana. Bigenda bite? Twumve ukuntu Yesaya ahendahenda ngo: “Nimwiyuhagire mwiboneze, mukurehw’ ibyaha byo mu mirimo yanyu biv’ imbere yanjye; mureke gukora nabi. Mwige gukore neza, mushak’ imanza zitabera.” Ni muri icyo gihe Yesaya yatanze iri tegeko ry’Imana ngo: “Nimuze tujy’ inama.” Ubwo rero ntabwo Yehova yashakaga impaka nk’izigibwa hagati y’abantu bangana, aho buri wese atanga umuti uko abyumva? Imana yonyine niyo izi igikiranuka, n’icyo uburyo ari bwo. Urubanza yacaga rwari uru: ni abantu bagombaga kugira amahinduka bakagendera mu mahame ye akiranuka. Ni kimwe no kuri uhu. Guhinduka birashoboka maze umuntu akaronka ubuntu bw’Imana. N’umuntu uba afite imyifatire mibi cyane ashobora guhinduka. Yesaya yaranditse ngo: “Nahw’ ibyaha byanyu bitukura nk’umuhemba, birahinduk’ umweru bise na shelegi.“—Yesaya 1: 16-18.
16. Inama zimwe zerekeranye n’icyaha zituruka muri Bibiliya zafashije zite Abakristo bamwe?
16 Nyamara ariko bamwe bita kuri izo nama, noneho bakishyiramo ko ibyo bireba abandi. Ngo niko Abayuda bo mu gihe cya Yesaya bagenzaga. Mu by’ ukuri, buri wese yagombye kwisuzuma. Niba Umukristo akoze icyaha gikomeye, nko kubeshya, kuriganya, gusambana cyangwa ibindi, ni ingenzi ko yicuza agakora ibikorwa bigendana no kwicuza kwe. (Ibyakozwe 26:20) “Abagiye inama na Yehova” abashobora gushimirwa. Umunara w’Umulinzi wo ku ya 4/15/1985, mu Gifaransa werekanaga ukuntu umuntu yakwigobotora ibyaha bishobora guhishwa abamukikije, ariko bidahishwa Imana. (Matayo 6:6; Abafilipi 4:13) Yatsindagirizaga ku nzego eshatu zihariye: kwemera guterwa amaraso mu ibanga, kwikinisha igitsina, no kunywa ibisindisha byinshi. Abasomyi benshi bamaze gusoma izo nyandiko baratwandikiye badushimira. Biyemereye ko kera bari bafite ibyo byaha, ariko ibyo basomye byatumye bicuza barahinduka.
17. N’aho twakora ibyaha bikomeye dushobora gufashwa dute n’ibikubiye muri Yesaya 1:18?
17 Birumvikana ko benshi mu Bakristo bisuzuma batyo baba bataratandukiriye mu myifatire yabo; ariko ubutumwa bwa Yesaya bwagombye gutuma dusuzuma imitima yacu. Mbese byaba bishoboka ko dutunganya ibintu bimwe hagati yacu n’Imana? Kimwe mu byo Yesaya ahendahendera ni umutima wo gukora ikintu tubitewe n’impamvu nziza. Bityo dushobora kwibaza tuti: “Mbese amasengesho yanjye aba avuye ku mutima koko? Mbese nkora uko nshoboye kugira ngo ibikorwa byanjye bigendane n’amasengesho yanjye? Bamwe mu bibajije ibyo bibazo biboneye amajyambere bahobora kugira. Hari nk’abajyaga basenga kugira ngo bagire ubumenyi bw’ukuri, ariko bagaharira igihe gitoya kwiga Bibiliya n’ibindi bitabo byerekeranye na yo. Abandi bajyaga basenga kugira ngo bifatanye n’abandi mu murimo wo kubwiriza, nyamara bakagira imibereho idatuma bagabanya ibyo batangaho amafaranga; ibyo bigatuma bamara igihe kinini bakora. Mbese ujya usenga Imana kugira ngo igufashe guhindura abantu abigishwa? Ubwo se ukora mu buryo ki kugira ngo ube umwigisha nyawe? Mbese wihata kongera umubare w’abo usubira gusura kandi ushaka igihe cyo kuyobora icyigisho cya Bihiliya udasiba? Mu gihe wihata guhuza imihereho yawe n’amasengesho yawe, uba werekana icyifuzo cyawe cyo kumvwa n’Imana.
18. Ni kuki twagombye gutunganya ibintu hagati yacu n’Imana?
18 Ni ngombwa ko umuntu wese akora imihati kugira ngo’ atunganye ibintu hagati ye’ n’Imana Umuremyi wacu, kandi ibyo akabikora mu bice byose by’imibereho ye. Yesaya aratuma tubitekerezaho mu gihe agira ati: “Ink’ imenya nyirayo, n’indogob’ imeny’ urugo rwa sebuja, Abisiraeli bo ntibabizi, ubgoko bganjye ntibubyitaho.” (Yesaya 1:3) Nta n’umwe muri twe wakwifuza kurushwa ubumenyi no gushimira n’inka hamwe n’indogobe. Nyamara nibyo tuba dukwiye mu gihe turamutse tubonye ko nta mihate dukeneye kugira ngo tumenye Umuremyi wacu n’amategeko ye, hanyuma tukabaho dukurikiza ibyo twiga nta buryarya.
19. Yesaya yerekana ibihe byiringiro byasezeranijwe n’abatunganya ibintu hagati yabo n’Imana kandi ubwo budufitiye akahe gaciro?
19 Yesaya yahaga Abisiraeli impamvu zo kwiringira ko ibintu bizagenda neza igihe ababwira ko bashoboraga guhindurwa bakagaragara ko batanduye imbere ya Yehova nk’umwenda w’umutuku uhinduka umweru nk’ubwoya bw’intama cyangwa shelegi (urubura) yo ku musozi Herumoni. (Yesaya 1:18; Zaburi 51:7; Danieli 7:9; Ibyahishuwe 19:8) N’ubwo abenshi mu Bayuda ibyo batabyitabiriye maze igihugu cyabo kikarimburwa n’inkota, kikanyagwa, abasigaye b’indahemuka bashoboye kugaruka. Natwe dushobora kuronkera ubuntu bwa Yehova mu nama z’abagenzuzi b’umutima bo mu itorero ari abacamanza n ‘abajyanama babikora ‘babikunze.’ (Yesaya 1:20, 24-27; 1 Petero 5:2-4; Abagalatia 6:1, 2) Ntushidikanye rwose ushobora gutunganya ibintu hagati yawe n’Umuremyi. Cyangwa n’aho waba waragiriwe ubuntu n’Imana ushobora gukomeza imirunga iguhuza nawe. Birakwiye ko wihata kugenza utyo.
[Ibisabanuro ahagana hasi ku ipaji]
a E. H. Plumptre muri: “[Bibiliya yitwa Version du roi Jacques] aravuga ko ibyo bisobanura impaka ziri hagati y’abantu bangana, nyamara ijambo ry’Igiheburayo ryo rikaba rivuga kwihaniza bwa nyuma bikozwe mu itegeko nk’uko umucamanza abwira umuburanyi.”
Isubiramo
◻ Itegeko ryo kuza gutunganya ibintu’ n’lmana bisobanura iki?
◻ Ni mu buryo ki igihe cya Yesaya gisa n’igihe turimo?
◻ Nk’uko Yesaya abivuga dushobora kuronka ubuntu bw’lmana dute?
◻ Uretse ibyaha bikomeye, ni mu yihe mimerere dushobora gutunganya ibintu hagati yacu n’ Imana?
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
Imicyamu iriho shelegi ya Herumoni mu burengerazuba bwo hepfo aho umuntu abonera imirenge yo muri Galilaya acishije hejuru y’ikibaya cya Yorodani
[Aho amafoto yavuye]
Photos, pages 10, 31: Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Yesaya yavuze ko ’indogobe izi shebuja’. Ni iyihe nyigisho dushobora kuvana muri ayo magambo?