Mbese wemera ubufasha buturuka kuri Yehova?
“Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya.”—ABAHEBURAYO 13:6.
1, 2. Kuki ari ingenzi ko twemera ko Yehova adufasha kandi akatuyobora mu buzima?
TEKEREZA wagiye gutembera mu kayira ko mu misozi. Icyakora, nturi wenyine kuko hari umuntu waguherekeje kandi rwose amenyereye ibyo kugenda mu misozi. Arabimenyereye kukurusha kandi akurusha ibigango, ariko arakugenda iruhande akwihanganira. Arabona ko hari aho ugera ugatsikira. Kubera ko atinya ko wagira icyo uba, aguhereje ukuboko kugira ngo agufashe kunyura ahantu habi. Ubwo se wakwanga ko agufasha? Birumvikana ko utakwanga! Wanze wahura n’impanuka.
2 Twebwe Abakristo, dufite inzira iruhije tugomba kunyuramo. Mbese tugomba kugenda muri iyo nzira ifunganye twenyine (Matayo 7:14)? Oya, kuko Bibiliya igaragaza Ushobora kuduherekeza neza kurusha abandi bose, akaba ari Yehova Imana, we wemerera abantu kugendana na we (Itangiriro 5:24; 6:9). Mbese Yehova afasha abagaragu be mu nzira barimo? Yarivugiye ati “jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘witinya ndagutabaye’” (Yesaya 41:13). Kimwe na wa muntu twavuze uherekeza abandi mu misozi, Yehova na we agaragariza ubugwaneza abashaka kugendana na we, akabafasha kandi akababera incuti. Rwose nta n’umwe muri twe wakwanga ko amufasha.
3. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma muri iki gice?
3 Mu gice kibanziriza iki, twasuzumye uburyo bune Yehova yafashijemo ubwoko bwe bwa kera. Mbese no muri iki gihe afasha ubwoko bwe muri ubwo buryo? Kandi se twamenya dute ko twemera ubufasha bwe? Nimucyo dusuzume ibyo bibazo. Ibyo bizatuma turushaho kwiringira ko Yehova ari Umutabazi wacu by’ukuri.—Abaheburayo 13:6.
Abamarayika baradufasha
4. Kuki abagaragu b’Imana muri iki gihe bashobora kwiringira ko abamarayika babafasha?
4 Mbese abamarayika bafasha abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe? Barabafasha rwose. Icyakora, muri iki gihe ntibaza ngo babonwe n’abantu kugira ngo barokore abasenga Imana by’ukuri. Ndetse no mu bihe bya Bibiliya, abamarayika babonywe n’abantu incuro nke cyane. Ibyo bakoraga hafi ya byose abantu ntibabirebesheje amaso, nk’uko bimeze muri iki gihe. Icyakora, abagaragu b’Imana byabateraga inkunga cyane iyo babonaga ko abamarayika bariho kugira ngo babafashe (2 Abami 6:14-17). Dufite impamvu zumvikana zo kugira ibyiyumvo nk’ibyo.
5. Bibiliya igaragaza ite ko abamarayika bagira uruhare mu murimo wo kubwiriza muri iki gihe?
5 Abamarayika ba Yehova bashishikazwa cyane n’umurimo wihariye natwe abantu tugiramo uruhare. Uwo murimo ni uwuhe? Dushobora kubona igisubizo mu Byahishuwe 14:6 hagira hati “nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose ngo abubwir[e] abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose.” Ubwo ‘butumwa bwiza bw’iteka ryose’ bufitanye isano rigaragara n’‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ Yesu yahanuye ko “buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose,” hanyuma imperuka y’iyi si ikabona kuza (Matayo 24:14). Birumvikana ariko ko abamarayika atari bo baza ngo bibwiririze abantu. Iyo nshingano iremereye Yesu yayihaye abantu (Matayo 28:19, 20). Mbese ntibiteye inkunga kumenya ko abamarayika bera, ibiremwa by’umwuka bifite ubwenge n’imbaraga, badufasha mu gihe dusohoza iyo nshingano?
6, 7. (a) Ni iki kigaragaza ko abamarayika badushyigikira mu murimo wo kubwiriza? (b) Twakora iki kugira ngo twiringire ko abamarayika ba Yehova bazadushyigikira?
6 Hari ibihamya byinshi bigaragaza ko abamarayika bashyigikira umurimo wacu wo kubwiriza. Urugero, incuro nyinshi twumva inkuru z’ukuntu Abahamya ba Yehova baba bari mu murimo wo kubwiriza bagahura n’umuntu wari umaze igihe gito asenga Imana ayisaba ko yamufasha kubona ukuri. Ibintu nk’ibyo bibaho kenshi cyane ku buryo nta ho wahera uvuga ko ari ibintu bihurirana gusa. Kubera ubwo bufasha buturuka ku bamarayika, abantu benshi cyane bitoza gukora ibihuje n’uko ‘marayika uguruka aringanije ijuru’ yatangaje agira ati “nimwubahe Imana muyihimbaze.”—Ibyahishuwe 14:7.
7 Mbese wifuza ko abamarayika ba Yehova b’abanyambaraga bagushyigikira? Niba ubyifuza, kora uko ushoboye kose kugira ngo uhugire mu murimo wo kubwiriza (1 Abakorinto 15:58). Mu gihe twitanga tubikunze muri uwo murimo wihariye twategetswe na Yehova, dushobora kwiringira ko abamarayika be bazadufasha.
Umukuru w’abamarayika aradufasha
8. Ni uwuhe mwanya wo hejuru Yesu afite mu ijuru, kandi se kuki ibyo biduha icyizere?
8 Hari ubundi bufasha buturuka ku bamarayika Yehova akoresha adufasha. Mu Byahishuwe 10:1 havuga ibya “marayika ukomeye” cyane, “mu maso he hasa n’izuba.” Uwo mumarayika wagaragaye mu iyerekwa, uko bigaragara ni Yesu Kristo wahawe ikuzo n’ububasha mu ijuru (Ibyahishuwe 1:13, 16). Ariko se koko Yesu ni umumarayika? Mu buryo runaka ni umumarayika kuko ari marayika ukomeye, cyangwa umukuru w’abamarayika (1 Abatesalonike 4:16). Yesu ni we ufite imbaraga kurusha abandi bana b’umwuka bose ba Yehova. Yehova yamuhaye gutwara ingabo Ze zose z’abamarayika. Uwo mukuru w’abamarayika ni isoko y’ubufasha bukomeye rwose. Mu buhe buryo?
9, 10. (a) Ni gute Yesu atubera ‘umurengezi’ iyo dukoze icyaha? (b) Ni ubuhe bufasha tubonera mu rugero rwa Yesu?
9 Intumwa Yohana wari ugeze mu za bukuru yaranditse ati “nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka” (1 Yohana 2:1). Kuki Yohana yavuze ko Yesu aba “umurengezi” wacu cyane cyane iyo ‘twakoze icyaha’? Ni uko dukora ibyaha buri munsi kandi ibyaha bizana urupfu (Umubwiriza 7:20; Abaroma 6:23). Icyakora, Yesu yatanze ubuzima bwe ho igitambo cy’ibyaha byacu. Kandi ari iruhande rwa Data ugira imbabazi kugira ngo atuvuganire. Buri wese muri twe akeneye ubwo bufasha. Twabwemera dute? Tugomba kwihana ibyaha byacu kandi tugasaba imbabazi dushingiye ku gitambo cya Yesu. Nanone kandi, tugomba kwirinda gusubiramo ibyo byaha.
10 Uretse no kuba yaradupfiriye, Yesu yadusigiye urugero rutunganye (1 Petero 2:21). Urugero rwe ruratuyobora, rukadufasha kubona inzira dukwiriye kunyuramo kugira ngo twirinde ibyaha bikomeye kandi dushimishe Yehova Imana. Mbese ntitwishimira ko dufite ubwo bufasha? Yesu yasezeranyije abigishwa be ko hari undi mufasha bari kuzabona.
Ubufasha bw’umwuka wera
11, 12. Umwuka wa Yehova ni iki, ufite imbaraga zingana iki kandi se kuki tuwukeneye muri iki gihe?
11 Yesu yasezeranyije abigishwa be ati ‘nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi mufasha wo kubana namwe ibihe byose, ni we mwuka w’ukuri. Ntibishoboka ko ab’isi bawuhabwa’ (Yohana 14:16, 17). Uwo ‘mwuka w’ukuri,’ cyangwa umwuka wera, si wa muperisona wo mu Butatu ahubwo ni imbaraga Yehova we ubwe akoresha. Ufite imbaraga zitagira umupaka. Ni imbaraga Yehova yakoresheje arema isanzure ry’ikirere, akora ibitangaza bihambaye, ni na wo yakoresheje ahishura ibyo ashaka binyuze mu iyerekwa. None se ko muri iki gihe Yehova atagikoresha umwuka we muri ubwo buryo, byaba bishaka kuvuga ko tutakiwukeneye?
12 Reka da! Ahubwo muri ibi ‘bihe birushya’ dukeneye umwuka wa Yehova kurusha ikindi gihe cyose (2 Timoteyo 3:1). Uduha imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo. Udufasha kwihingamo imico myiza ituma turushaho kwegera Yehova n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka (Abagalatiya 5:22, 23). None se, ni gute twakungukirwa n’ubwo bufasha buhambaye Yehova aduha?
13, 14. (a) Kuki dushobora kwiringira ko Yehova yiteguye guha umwuka wera ubwoko bwe? (b) Ni ibihe bikorwa byagaragaza ko mu by’ukuri tutemera impano y’umwuka wera?
13 Icya mbere, tugomba gusenga dusaba umwuka wera. Yesu yaravuze ati ‘none se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo ijuru ntazarushaho rwose guha umwuka wera abawumusabye?’ (Luka 11:13). Koko rero, Yehova ni we Mubyeyi mwiza dushobora gutekereza. Niba tumusaba umwuka wera twizeye kandi tubivanye ku mutima, ntibishoboka ko yatwima iyo mpano. Ariko ikibazo ni iki: ‘mbese turawumusaba?’ Twagombye kuwumusaba mu masengesho yacu ya buri munsi.
14 Icya kabiri, twemera iyo mpano iyo dukora ibihuje na yo. Urugero, tuvuge ko hari Umukristo urwana n’akamenyero ko kureba porunogarafiya. Yasenze asaba umwuka wera kugira ngo umufashe gucika kuri iyo ngeso y’umwanda. Yagishije inama abasaza b’Abakristo, kandi bamugiriye inama yo gufata ingamba zihamye, ndetse akirinda rwose kwegera bene ibyo bintu by’akahebwe (Matayo 5:29). Byagenda bite se aramutse yirengagije inama bamugiriye, maze agakomeza kwitegeza ibishuko? Ubwo se aba akora ibihuje n’isengesho rye avuga asaba ko umwuka wera umufasha? Cyangwa ahubwo aba yugarijwe n’akaga ko gutera umwuka w’Imana agahinda kandi akananirwa kwakira impano y’uwo mwuka (Abefeso 4:30)? Rwose twese tugomba gukora ibyo dushobora byose kugira ngo twiringire ko dukomeza kubona ubwo bufasha buhambaye buturuka kuri Yehova.
Ubufasha bw’Ijambo ry’Imana
15. Twagaragaza dute ko duha agaciro Bibiliya?
15 Hashize ibinyejana byinshi abagaragu ba Yehova b’indahemuka babonera ubufasha muri Bibiliya. Aho kwibwira ko Ibyanditswe Byera ari igitabo nk’ibindi byose, tugomba guhora tuzirikana ko bifite imbaraga kandi ko ari isoko y’ubufasha. Kwemera ubwo bufasha bisaba gushyiraho imihati. Gusoma Bibiliya bigomba kuba muri gahunda yacu ya buri gihe.
16, 17. (a) Ni gute Zaburi 1:2, 3 isobanura inyungu zo gusoma amategeko y’Imana? (b) Ni gute Zaburi 1:3 igaragaza ko twagombye gushyiraho imihati?
16 Muri Zaburi 1:2, 3 havuga iby’umuntu utinya Imana hagira hati “amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, icyo azakora cyose kizamubera cyiza.” Mbese urabona icyo uwo murongo ushaka kuvuga? Biroroshye gusoma ayo magambo maze ugahita wumva ko ashaka kuvuga gusa ahantu heza, hatuje hari igiti gitanga igicucu cyameze hafi y’umugezi. Mbega ukuntu byaba bishimishije kuruhukira ahantu nk’aho nyuma ya saa sita! Ariko rero, iyi zaburi ntidutumirira gutekereza ibyo kuruhuka. Iravuga ibintu binyuranye rwose n’ibyo; iravuga ibyo gukorana umwete. Ibyo bishoboka bite?
17 Zirikana ko icyo giti atari igiti gitanga igicucu cyapfuye kwimeza hafi y’umugezi. Ni igiti cyera imbuto, kandi hari umuntu ‘wagiteye’ ahantu heza yatoranyije: “hafi y’umugezi.” Ubundi, mu murima w’ibiti by’imbuto, nyir’umurima yashoboraga guca imigende kugira ngo ayobore amazi hafi y’imizi y’ibiti bye by’agaciro. Aah, mbese ni ibyo, ubu noneho turabisobanukiwe! Niba dufite uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka nk’icyo giti, byatewe n’uko hari uwadukoreye byinshi kugira ngo adufashe. Turi mu muteguro utuzanira amazi meza y’ukuri ukayatugeza iruhande, ariko tugomba gushyiraho akacu. Tugomba kugira icyo dukora kugira ngo twungukirwe n’ayo mazi y’agaciro, tugatekereza kandi tugakora ubushakashatsi kugira ngo uko kuri ko mu Ijambo ry’Imana tukwinjize mu bwenge bwacu no mu mitima yacu. Muri ubwo buryo, natwe dushobora kwera imbuto nziza.
18. Tugomba gukora iki kugira ngo tubone ibisubizo by’ibibazo byacu muri Bibiliya?
18 Bibiliya nta cyo yaba itumariye niba tutayisoma. Nta n’ubwo ari impigi ku buryo dushobora guhumiriza hanyuma tukarambura aho tubonye, twiringiye guhita tugwa ku gisubizo cy’ikibazo cyacu. Mu gihe tugomba gufata imyanzuro, tugomba gucukumbura nk’abashaka ubutunzi buhishwe mu butaka kugira ngo tubone “kumenya Imana” (Imigani 2:1-5). Akenshi tuba tugomba gukora ubushakashatsi dushyizeho umwete kandi tubyitondeye, kugira ngo tubone inama zishingiye ku Byanditswe zihuje n’ibyo dukeneye. Dufite ibitabo byinshi bishingiye kuri Bibiliya byadufasha muri ubwo bushakashatsi. Mu gihe dukoresha ibyo bitabo kugira ngo ducukumbure ubwenge bw’agaciro kenshi buri mu Ijambo ry’Imana, mu by’ukuri tuba twungukirwa n’ubufasha Yehova aduha.
Ubufasha duhabwa na bagenzi bacu
19. (a) Kuki ingingo z’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! zishobora kubonwa ko ari ubufasha butanzwe binyuze kuri bagenzi bacu? (b) Ni gute wigeze gufashwa n’ingingo runaka yo muri ayo magazeti yacu?
19 Kuva kera abagaragu ba Yehova b’abantu barafashanyaga. Mbese Yehova yarahindutse? Ashwi da! Nta gushidikanya ko buri wese muri twe ashobora kwibuka igihe bagenzi bacu duhuje ukwizera bamufashaga, bakamuha ubufasha yari akeneye mu gihe yari abukeneye. Urugero, ushobora kwibuka ingingo yo mu Munara w’Umurinzi cyangwa Réveillez-vous ! yaguhumurije igihe wari ubikeneye, cyangwa yagufashije gukemura ikibazo, cyangwa guhangana n’ikigeragezo cy’ukwizera kwawe? Yehova yaguhaye ubwo bufasha abinyujije ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge,” wahawe inshingano yo gutanga “igerero igihe cyaryo.”—Matayo 24:45-47.
20. Ni mu buhe buryo abasaza b’Abakristo bagaragaza ko ari “impano bantu”?
20 Icyakora, akenshi ubufasha duhabwa na bagenzi bacu buba butaziguye. Umusaza w’Umukristo ashobora gutanga disikuru idukora ku mutima, cyangwa akadusura mu rwego rwo kuragira umukumbi akadufasha guhangana n’ingorane zidukomereye, cyangwa akaduha inama irangwa n’ineza idufasha kunesha intege nke runaka. Hari Umukristo wanditse ashimira ubufasha umusaza yamuhaye agira ati “mu gihe twabwirizaga, yafashe igihe antera inkunga yo kuvuga icyo ntekereza. Ku mugoroba umwe mbere y’aho, nari nasenze Yehova musaba ko yanyoherereza umuntu tukaganira. Bukeye bwaho, uwo muvandimwe yamvugishije mu buryo burangwa n’impuhwe. Yamfashije kubona ukuntu Yehova yari yaragiye amfasha mu myaka myinshi yari ishize. Ndashimira Yehova ko yanyoherereje uwo musaza.” Mu buryo nk’ubwo bwose, abasaza b’Abakristo bagaragaza ko ari “impano bantu” Yehova yatanze azinyujije kuri Yesu Kristo kugira ngo zidufashe kwihangana mu nzira y’ubuzima.—Abefeso 4:8, NW.
21, 22. (a) Iyo abagize itorero bashyize mu bikorwa inama yo mu Bafilipi 2:4 bigenda bite? (b) Kuki n’udukorwa duto tw’ineza ari ingenzi cyane?
21 Uretse abasaza, buri Mukristo wizerwa yifuza gushyira mu bikorwa itegeko ryahumetswe ryo kureka ‘kwizirikana ubwe gusa, ahubwo akazirikana n’abandi’ (Abafilipi 2:4). Iyo abagize itorero rya gikristo bashyira mu bikorwa iyo nama, habaho ibikorwa byiza by’ineza. Urugero, hari umuryango wahuye n’ibizazane bitunguranye byaje byikurikiranya. Umubyeyi w’umugabo yari yajyanye n’umukobwa we muto ku isoko. Bagarutse imuhira bagize impanuka y’imodoka. Uwo mukobwa yarapfuye na se arakomereka cyane. Yavuye mu bitaro yaramugaye cyane ku buryo nta cyo yashoboraga kwikorera. Umugore we yari yarahungabanye mu byiyumvo cyane ku buryo atashoboraga kumwitaho wenyine. Bityo, hari umugabo n’umugore bo mu itorero bafashe uwo muryango wagize ibyago bawuzana iwabo bawumarana ibyumweru byinshi bawitaho.
22 Birumvikana ariko ko ibikorwa byose by’ineza biba bitaratewe n’uko habaye ibyago nk’ibyo no kwigomwa nk’uko. Hari ubufasha duhabwa mu tuntu duto. Ariko se n’ubwo ineza twaba tugiriwe yaba ari nto gute, ntituyishimira? Mbese ushobora kwibuka igihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu yakubwiye ijambo ryarangwaga n’ineza cyangwa akagukorera igikorwa yari yatekerejeho, mu gihe wari ubikeneye? Incuro nyinshi Yehova atwitaho muri ubwo buryo.—Imigani 17:17; 18:24.
23. Yehova abibona ate iyo twihatira gufashanya?
23 Mbese wakwishimira ko Yehova agukoresha kugira ngo ufashe abandi? Ushobora kubona icyo gikundiro. Koko rero, Yehova yishimira imihati ushyiraho. Ijambo rye rigira riti “ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, na we azamwishyurira ineza ye” (Imigani 19:17). Iyo twitangiye gufasha abavandimwe na bashiki bacu, tugira ibyishimo byinshi cyane (Ibyakozwe 20:35). Nta bahisemo kwitandukanya n’abandi bajya babona ibyo byishimo bituruka ku gufasha abandi cyangwa inkunga ituruka ku gufashwa n’abandi (Imigani 18:1). Bityo rero, nimucyo tujye twitabira mu budahemuka amateraniro yacu ya gikristo kugira ngo dushobore guterana inkunga.—Abaheburayo 10:24, 25.
24. Kuki tutagombye kumva ko hari icyo twacikanywe kubera ko tutabona ibitangaza bihambaye nk’ibyo Yehova yakoraga kera?
24 Mbese gutekereza kuri ubwo buryo Yehova adufashamo ntibishimishije? N’ubwo muri iki gihe Yehova adakora ibitangaza bihambaye bigaragara kugira ngo asohoze imigambi ye, ntitugomba kumva ko hari icyo twacikanywe. Icy’ingenzi by’ukuri, ni uko Yehova aduha ibyo dukeneye byose kugira ngo dukomeze kuba indahemuka. Kandi nitwihangana twunze ubumwe mu kwizera, tuzakomeza kubaho kugira ngo tubone ibikorwa bya Yehova bihambaye kandi bitangaje kurusha ibindi byose byabayeho mu mateka! Nimucyo twiyemeze kwemera ubufasha bwuje urukundo Yehova aduha kandi twungukirwe na bwo mu buryo bwuzuye kugira ngo tugaragaze ko twemeranya n’amagambo agize isomo ryacu ry’umwaka wa 2005 agira ati “gutabarwa kwanjye kuva kuri Yehova.”—Zaburi 121:2, NW.
[Ibibazo]
Ni gute Yehova aduha ubufasha dukeneye muri iki gihe—
• abinyujije ku bamarayika?
• abinyujije ku mwuka we wera?
• akoresheje Ijambo rye?
• abinyujije kuri bagenzi bacu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Biteye inkunga kumenya ko abamarayika badushyigikira mu murimo wo kubwiriza
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Yehova ashobora gukoresha umwe muri bagenzi bacu akaduhumuriza mu gihe tubikeneye