Ubuzima bwa Yesu n’umurimo we
Agirira impuhwe umubembe
UBWO YESU aherekejwe n’abigishwa be yazengurukaga imidugudu yo muri Galilaya inkuru y’ibyo yakoraga yarasakaye mu gihugu cyose igera no mu mudugudu umwe utuwemo n’umubembe. Umuganga Luka aratubwira neza ko uwo muntu yari “urway’ ibibembe byinshi.” Iyo ndwara mbi igeze kuri urwo rwego itangira gucagagura ingingo z’umubiri. Uwo mubembe yari ameze nabi cyane rero.
Yesu yageze muri uwo mudugudu uwo mubembe agenda amusanga. Uko amategeko y’Imana yavugaga, umubembe yagombaga kugenda aburira abo agiye kwegera agasakuza cyane ngo: “Ndahumanye, ndahumanye” kugira ngo atabegera cyane maze akabanduza. Umubembe yikubise hasi yubamye maze yinginga Yesu ati “Databuja, washaka, wabasha kunkiza.”
Uwo muntu yerekanye koko ko yizera Yesu. Nyamara kubera uburwayi bwe koko yagombaga kugirirwa imbabazi. Yesu se yabiginje ate? Ari wowe se wari kugenza ute? Yesu yagize impuhwe arambura akaboko akora kuri uwo muntu, aramubwira ati “Ndabishaka, kira.” Muri ako kanya indwara ye yahise imuvamo.
Mbese wakunda kugira umwami w’umuntu w’impuhwe nk’uwo? Imyifatire ya Yesu imbere y’uwo mubembe ituma twiringira ko azasohoza ubu buhanuzi bwo muri Bibiliya ku’ ngoma ye ngo “Azababarir’ uworoheje n’umukene.” Ni koko, icyo gihe Yesu azakora ikintu afite ku mutima: gufasha abababaye bose.
Umurimo wa Yesu koko wari waratangaje Abayuda na mbere y’uko akiza uwo mubembe. Yesu yasohoje ubuhanuzi bwa Yesaya igihe yategekaga uwo muntu yari amaze gukiza ngo “Uramenye ntugir’ uw’ ubibgira.” Yarongeye aramutegeka ngo “Ahubg’ ugende, wiyerek’ umutambyi, uture n’ituro ryo kwihumanura, nk’uko Mose yabitegetse, kugira ngo bibaber’ ikimenyetso”
Ariko uwo muntu yari afite umunezero ku buryo atashoboye guceceka icyo gitangaza. Yagiye akwiza iyo nkuru ahantu hose. Birumvikana ko yatumye havuka amatsiko menshi ku buryo Yesu atabonye uko yinjira muri uwo mudugudu. Yagiye ahantu h’imusozi n’ubutayu; ariko inteko y’abantu yaturutse imihanda yose iza kumutega amatwi no gukizwa indwara zabo. Luka 5:12-16; Mariko 1:40-45; Matayo 8:2-4; Abalewi 13:45; 14:10-13; Zaburi 72:13; Yesaya 42:1, 2.
◆ Ibibembe bigira ngaruka ki, kandi umubembe yagombaga kuburira abari mu nzira ye ate?
◆ Umubembe yinginze Yesu ate, kandi igisubizo Yesu yamuhaye kitwigisha iki?
◆ Ni mu biki uwo mubembe amaze gukira atubashyemo Yesu, kandi ni izihe ngaruka z’uko kutubaha kwe?