-
“Wite kuri uyu muzabibu!”Umunara w’Umurinzi—2006 | 15 Kamena
-
-
Kugira ngo abahinzi bo muri Isirayeli babone vino nyinshi, bagombaga kwita ku mizabibu yabo. Igitabo cya Yesaya kigaragaza ukuntu umuhinzi w’imizabibu wo muri Isirayeli yahingaga ku gasozi, agakuramo amabuye manini mbere yo gutera “insina y’umuzabibu y’ubwoko bwiza cyane.” Hanyuma yashoboraga kubaka uruzitiro rw’amabuye, akoresheje amabuye yabaga yavanye mu murima. Urwo ruzitiro rwarindaga imirima y’imizabibu kugira ngo amatungo atayangiza, rukanayirinda ingunzu, amasatura n’abajura. Uwo muhinzi yashoboraga no kuwucukuramo urwina, akubakamo n’umunara muto bugamagamo izuba mu gihe cy’isarura, ubwo imizabibu yabaga ikeneye kurindwa cyane. Nyuma y’iyo mirimo y’ibanze, yashoboraga kwiringira kuzabona umusaruro mwiza.—Yesaya 5:1, 2.a
-
-
“Wite kuri uyu muzabibu!”Umunara w’Umurinzi—2006 | 15 Kamena
-
-
Yesaya yagereranyije “inzu ya Isirayeli” n’imizabibu yagiye buhoro buhoro yera “indibu,” cyangwa imbuto zaboze (Yesaya 5:2, 7). Indibu ni nto cyane uzigereranyije n’inzabibu zihingwa, kandi zigira utubuto tunini ku buryo agace ko hagati y’akabuto n’igishishwa kaba ari gato. Indibu nta cyo zimaze: ntizivamo vino kandi ntiziribwa. Byari bikwiriye rero ko zigereranya ishyanga ry’abahakanyi ryeraga imbuto z’ubwicamategeko aho kwera izo gukiranuka. Kuba izo mbuto zarabaye mbi ntibyaturutse ku ikosa ry’Uwazihinze. Yehova yari yarakoze ibishoboka byose kugira ngo abagize iryo shyanga bere imbuto. Yarabajije ati “ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe?”—Yesaya 5:4.
-