Igice cya gatatu
“Uwo natoranije umutima wanjye ukamwishimira”
1, 2. Kuki Abakristo bo muri iki gihe bashishikazwa n’ibivugwa mu gice cya 42 cya Yesaya?
“‘MWEBWE n’umugaragu wanjye natoranije muri abagabo bo guhamya ibyanjye,’ ni ko Uwiteka avuga” (Yesaya 43:10). Ayo magambo yavuzwe na Yehova yanditswe n’umuhanuzi Yesaya mu kinyejana cya munani M.I.C., agaragaza ko ubwoko Yehova yari yaragiranye na bwo isezerano kera bwari ishyanga ry’abahamya be. Bari umugaragu Imana yitoranyirije. Imyaka igera ku 2.600 nyuma y’aho, mu mwaka wa 1931, Abakristo basizwe batangaje ku mugaragaro ko ayo magambo ari bo yerekezagaho. Bafashe izina ry’Abahamya ba Yehova kandi bemera n’umutima wabo wose inshingano zose zijyanirana no kuba umugaragu w’Imana hano ku isi.
2 Abahamya ba Yehova bifuza cyane gushimisha Imana. Kubera iyo mpamvu, igice cya 42 cy’igitabo cya Yesaya gishishikaza buri wese muri bo, kuko kigaragaza imico y’umugaragu Yehova yemera n’iy’uwo atemera. Gusuzuma ubwo buhanuzi n’isohozwa ryabwo bituma tumenya ibintu bishobora gutuma twemerwa n’Imana n’ibyatuma itatwemera.
“Mushyizeho umwuka wanjye”
3. Ni iki Yehova yahanuye ku ‘mugaragu we’ binyuriye kuri Yesaya?
3 Binyuriye kuri Yesaya, Yehova yahanuye ko hari kuzaza umugaragu yitoranyirije agira ati “dore umugaragu wanjye ndamiye, uwo natoranije umutima wanjye ukamwishimira [“ukamwemera,” “NW” ]. Mushyizeho umwuka wanjye, azazanira abanyamahanga gukiranuka [“ubutabera,” “NW” ]. Ntazatongana, ntazasakuza kandi ntazumvikanisha ijwi rye mu nzira. Urubingo rusadutse ntazaruvuna kandi n’urumuri rucumba ntazaruzimya, ahubwo azazana gukiranuka [“ubutabera,” “NW” ] by’ukuri. Ntazacogora, ntazakuka umutima kugeza aho azasohoreza gukiranuka [“ubutabera,” “NW” ] mu isi, n’ibirwa bizategereza amategeko ye.”—Yesaya 42:1-4.
4. ‘Uwatoranyijwe’ wari warahanuwe ni nde, kandi se tubizi dute?
4 Umugaragu uvugwa hano ni nde? Nta mpamvu yo kwirirwa dufindafinda. Ayo magambo yongeye gusubirwamo mu Ivanjiri ya Matayo kandi yerekezaga kuri Yesu Kristo (Matayo 12:15-21). Yesu ni we Mugaragu ukundwa, ‘watoranyijwe.’ Ni ryari Yehova yamushyizeho umwuka we? Ni mu mwaka wa 29 I.C., igihe Yesu yabatizwaga. Inkuru yahumetswe ivuga iby’uwo mubatizo yavuze ko Yesu avuye mu mazi, ‘ijuru ryakingutse, umwuka wera ukamumanukira ufite ishusho y’umubiri usa n’inuma, ijwi rikavugira mu ijuru riti “ni wowe Umwana wanjye nkunda nkakwishimira.”’ Uko ni ko Yehova yiyerekaniye Umugaragu we ukundwa cyane uwo ari we. Umurimo Yesu yahise atangira gukora n’ibitangaza yakoraga byose byagaragaje rwose ko Yehova yari yaramushyizeho umwuka we.—Luka 3:21, 22; 4:14-21; Matayo 3:16, 17.
‘Azazanira abanyamahanga ubutabera’
5. Kuki abantu bo mu kinyejana cya mbere I.C. bari bakeneye kumenya icyo ubutabera ari cyo?
5 Uwatoranyijwe na Yehova yagombaga ‘kuzana’ cyangwa kumenyekanisha ubutabera nyakuri. “Azamenyesha amahanga icyo ubutabera ari cyo” (Matayo 12:18, NW ). Mbega ukuntu ibyo byari bikenewe mu kinyejana cya mbere I.C.! Abayobozi b’idini rya Kiyahudi bari barigishije abantu kubona ubutabera no gukiranuka mu buryo bugoretse. Bashakaga gukiranuka bakurikiza amategeko atagoragozwa, amenshi muri yo akaba ari ayo bari barishyiriyeho. Mu butabera bwabo, bakabyaga kwibanda ku mategeko aho kurangwa n’impuhwe n’imbabazi.
6. Yesu yamenyekanishije ate ubutabera nyakuri?
6 Yesu we yagaragaje uko Imana ibona ibihereranye n’ubutabera. Ibyo Yesu yigishaga n’uko yabagaho byagaragaje ko ubutabera nyakuri burangwa n’impuhwe n’imbabazi. Reka wenda dufatire urugero ku Kibwiriza cye cyo ku Musozi (Matayo, igice cya 5-7). Mbega ngo arakoresha ubuhanga bwinshi mu gusobanura ukuntu ubutabera no gukiranuka byagombye gukurikizwa! Mbese iyo dusomye inkuru zo mu Mavanjiri ntidukorwa ku mutima n’ukuntu Yesu yagiriraga impuhwe abakene n’abababaye (Matayo 20:34; Mariko 1:41; 6:34; Luka 7:13)? Yagejeje ubutumwa bwe buhumuriza ku bantu benshi bari bameze nk’urubingo rusadutse, rugiye kuvunika kandi rwarabiranye. Bari bameze nk’urumuri rucumba, ari nk’aho agashashi k’ubuzima bwabo ka nyuma kari hafi kuzima. Yesu ntiyavunnye “urubingo rusadutse” cyangwa ngo azimye “urumuri rucumba.” Ahubwo, amagambo n’ibikorwa bye byarangwaga n’urukundo n’impuhwe byakoze ku mutima abantu bicishaga bugufi.—Matayo 11:28-30.
7. Kuki ubuhanuzi bwavugaga ko Yesu ‘atari gusakuza kandi ntiyumvikanishe ijwi rye mu nzira’?
7 Kuki se ubwo buhanuzi buvuga ko Yesu ‘atari gutongana, ntasakuze kandi ntiyumvikanishe ijwi rye mu nzira’? Ni ukubera ko atigeze yibonekeza nk’uko benshi mu gihe cye babigenzaga (Matayo 6:5). Igihe yakizaga umubembe, yaramubwiye ati “uramenye ntugire uwo ubibwira” (Mariko 1:40-44). Yesu ntiyashakaga ko bamwamamaza ngo abantu bajye bemera ibintu bahereye ku nkuru mbarirano, ahubwo yashakaga ko bo ubwabo bibonera ibihamya bifatika by’uko yari Kristo, Umugaragu wasizwe wa Yehova.
8. (a) Yesu yazaniye ate “abanyamahanga” ubutabera? (b) Umugani wa Yesu w’Umusamariya mwiza utwigisha iki ku bihereranye n’ubutabera?
8 Umugaragu watoranyijwe yagombaga kuzanira ‘abanyamahanga ubutabera.’ Ibyo Yesu yarabikoze rwose. Uretse no kuba Yesu yaratsindagirije ko ubutabera bw’Imana burangwa n’impuhwe, yanigishaga ko bugomba kugera ku bantu bose. Igihe kimwe Yesu yibukije umuntu wari umuhanga mu by’Amategeko ko yagombaga gukunda Imana na mugenzi we. Uwo mugabo yabajije Yesu ati “harya mugenzi wanjye ni nde?” Wenda yari yiteze ko Yesu amusubiza ati “ni Umuyahudi mugenzi wawe.” Nyamara aho kumusubiza atyo, Yesu yamuciriye umugani w’Umusamariya mwiza. Muri uwo mugani, Umusamariya yafashije umugabo wari waguye mu gico cy’abambuzi bakamugirira nabi, mu gihe Umulewi n’umutambyi bo bari banze kumufasha. Wa mugabo wari wabajije ikibazo yiyemereye ko Umusamariya wanenwaga ari we wari mugenzi w’uwagiriwe nabi, ko atari Umulewi cyangwa umutambyi. Yesu yashoje uwo mugani amugira inama igira iti “genda nawe ugire utyo.”—Luka 10:25-37; Abalewi 19:18.
“Ntazacogora, ntazakuka umutima”
9. Gusobanukirwa icyo ubutabera nyakuri ari cyo bizatugiraho izihe ngaruka?
9 Kubera ko Yesu yasobanuye icyo ubutabera nyakuri ari cyo, abigishwa be bize kugaragaza uwo muco. Natwe rero ni ko tugomba kubigenza. Icya mbere, tugomba kwemera amahame Imana yashyizeho agenga icyiza n’ikibi kuko ifite uburenganzira bwo kutwereka ibyiza bihuje n’ubutabera no gukiranuka. Nidukora uko dushoboye kose kugira ngo dukore ibyo Yehova ashaka, imyifatire yacu izira amakemwa izagaragaza neza icyo ubutabera nyakuri ari cyo.—1 Petero 2:12.
10. Kuki kugaragaza ubutabera bikubiyemo no gukora umurimo wo kubwiriza no kwigisha?
10 Nanone tugaragaza ubutabera nyakuri iyo dukorana umwete umurimo wo kubwiriza no kwigisha. Yehova yatanze ku bwinshi ubumenyi burokora ubuzima bufasha abantu gusobanukirwa ibihereranye na we ubwe, Umwana we n’imigambi ye (Yohana 17:3). Kwigumanira ubwo bumenyi si byiza kandi ntibyaba bihuje n’ubutabera. Salomo yaravuze ati “abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime, niba bigushobokera” (Imigani 3:27). Nimucyo tubwire abantu bose ibyo twamenye ku Mana tutizigamye, tutitaye ku ibara ry’uruhu, ubwoko n’ubwenegihugu.—Ibyakozwe 10:34, 35.
11. Ni gute twakwigana Yesu ku birebana n’uko dufata bagenzi bacu?
11 Ikindi nanone, Umukristo nyakuri afata abandi nk’uko Yesu yabafataga. Abantu benshi muri iki gihe bahura n’ibibazo bibaca intege bakaba bakeneye kugirirwa impuhwe no guterwa inkunga. Ndetse hari na bamwe mu Bakristo biyeguriye Imana bashobora guhura n’imimerere itoroshye ikabashegesha ku buryo bamera nk’urubingo rusadutse cyangwa urumuri rucumba. Ubwo se koko ntibaba bakeneye ko tugira icyo tubamarira (Luka 22:32; Ibyakozwe 11:23)? Mbega ukuntu kuba umwe mu bagize umuryango w’Abakristo b’ukuri bagerageza kwigana ubutabera nk’ubwa Yesu bigarura ubuyanja!
12. Kuki twakwiringira ko vuba aha hazabaho ubutabera ku bantu bose?
12 Ariko se, hari igihe hazabaho ubutabera ku bantu bose? Cyane rwose. Uwatoranyijwe na Yehova ‘ntazacogora, ntazakuka umutima kugeza aho azasohoreza ubutabera mu isi.’ Vuba aha, Umwami wimitswe ari we Kristo Yesu wazutse, ‘azahora inzigo abatamenye Imana’ (2 Abatesalonike 1:6-9; Ibyahishuwe 16:14-16). Ubutegetsi bw’abantu buzasimburwa n’Ubwami bw’Imana. Icyo gihe ubutabera no gukiranuka bizakwira hose (Imigani 2:21, 22; Yesaya 11:3-5; Daniyeli 2:44; 2 Petero 3:13). Abagaragu ba Yehova aho bari hose, yemwe n’abari kure cyane mu ‘birwa,’ uwo munsi bawutegerezanyije amatsiko.
‘Nzamuha kuba umucyo uvira abanyamahanga’
13. Ni iki Yehova yahanuye ku birebana n’Umugaragu yitoranyirije?
13 Yesaya yakomeje agira ati “umva uko Imana Uwiteka ivuze, iyaremye ijuru ikaribamba, iyarambuye isi n’ibiyivamo, abayituramo ikabaha umwuka kandi abayigendaho ikabaha ubugingo” (Yesaya 42:5). Mbega amagambo ahambaye yavuzwe kuri Yehova, Umuremyi! Ayo magambo atwibutsa ububasha bwa Yehova atuma ibyo yavuze birushaho kugira uburemere. Yehova yaravuze ati “Jyewe Uwiteka naguhamagariye gukiranuka, nzagufata ukuboko, nzakurinda nguhe kuba isezerano ry’abantu no kuba umucyo uvira abanyamahanga, no guhumūra impumyi, ukabohora imbohe ugakura ababa mu mwijima mu nzu y’imbohe.”—Yesaya 42:6, 7.
14. (a) Kuba Yehova afashe ukuboko Umugaragu we yishimira bisobanura iki? (b) Umugaragu watoranyijwe afite iyihe nshingano?
14 Umuremyi Mukuru w’ijuru n’isi, Nyir’ugutanga ubuzima kandi akaba ari na we utuma bukomeza kubaho, afashe ukuboko k’Umugaragu yitoranyirije amusezeranya ko azakomeza kumushyigikira. Mbega amagambo atanga icyizere! Ikindi nanone, Yehova yaramurinze kugira ngo amuhe kuba “isezerano ry’abantu.” Ijambo isezerano ryakoreshejwe aha ngaha ni kimwe n’amasezerano abantu bagirana ku mugaragaro ku kintu runaka bemeranyijweho. Ni icyemezo kidakuka cy’uko ibyo yasezeranyije abantu azabikora. Koko rero, Yehova yatanze Umugaragu we kugira ngo abere ‘abantu garanti.’—An American Translation.
15, 16. Ni mu buhe buryo Yesu yabaye “umucyo uvira abanyamahanga”?
15 Kubera ko Umugaragu wasezeranyijwe ari “umucyo uvira abanyamahanga,” azahumura “impumyi” kandi abohore imbohe ‘ziri mu mwijima.’ Kandi koko Yesu yarabikoze. Binyuriye mu guhamya ukuri, Yesu yahesheje ikuzo izina rya Se wo mu ijuru (Yohana 17:4, 6). Yashyize ahabona ibinyoma by’amadini, abwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, kandi afasha abari mu bubata bw’idini ry’ikinyoma kubona umudendezo wo mu buryo bw’umwuka (Matayo 15:3-9; Luka 4:43; Yohana 18:37). Yaburiye abantu ngo bareke gukora ibikorwa by’umwijima kandi agaragaza ko Satani ari “se w’ibinyoma” n’‘umutware w’iyi si.’—Yohana 3:19-21; 8:44; 16:11.
16 Yesu yaravuze ati “ni jye mucyo w’isi” (Yohana 8:12). Ibyo yabigaragaje mu buryo buhebuje igihe yatangaga ubuzima bwe butunganye ho incungu. Bityo yahaye abizera bose uburyo bwo kubabarirwa ibyaha byabo, kugirana imishyikirano myiza n’Imana, no kugira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka (Matayo 20:28; Yohana 3:16). Kuba Yesu yarakomeje kuba indahemuka ku Mana ubuzima bwe bwose, byagaragaje ko ashyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, binagaragaza ko Satani ari umubeshyi. Mu by’ukuri Yesu ni we wari guhumura impumyi, akanabohora abantu bari mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka.
17. Ni mu buhe buryo dutanga umucyo?
17 Mu Kibwiriza cyo ku Musozi, Yesu yabwiye abigishwa be ati “muri umucyo w’isi” (Matayo 5:14). Natwe se ntidutanga umucyo? Binyuriye ku buryo bwacu bwo kubaho no ku murimo wo kubwiriza, dufite igikundiro cyo kuyobora abandi kuri Yehova, we Soko y’umucyo nyakuri. Twigana Yesu tumenyesha abandi izina rya Yehova, tugashyigikira ubutegetsi Bwe bw’ikirenga kandi tugatangaza ko Ubwami Bwe ari bwo soko rukumbi y’ibyiringiro by’abantu. Nanone, kubera ko dutanga umucyo, dushyira ahabona ibinyoma by’amadini, tukaburira abantu ngo bareke gukora ibikorwa by’umwijima kandi tugashyira ahabona Satani umubi.—Ibyakozwe 1:8; 1 Yohana 5:19.
“Nimuririmbire Uwiteka indirimbo nshya”
18. Ni iki Yehova amenyesha ubwoko bwe?
18 Yehova noneho yerekeje ku bwoko bwe arabubwira ati “ndi Uwiteka [“Yehova,” “NW” ] ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagiha undi, n’ishimwe ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe. Dore ibya mbere birasohoye, n’ibishya ndabibamenyesha mbibabwire bitari byaba” (Yesaya 42:8, 9). Ubuhanuzi buvuga iby’ “umugaragu” ntibwavuzwe na kimwe mu bigirwamana bidafite akamaro, ahubwo bwavuzwe n’Imana ihoraho kandi y’ukuri. Bwagombaga gusohora nta kabuza, kandi bwarasohoye. Yehova Imana ni we urema ibintu bishya kandi akabimenyesha abantu be mbere y’uko biba. Ku bw’ibyo se, twe twabyitabira dute?
19, 20. (a) Ni iyihe ndirimbo abantu bagomba kuririmba? (b) Ni bande muri iki gihe baririmba indirimbo yo gusingiza Yehova?
19 Yesaya yaranditse ati “nimuririmbire Uwiteka indirimbo nshya n’ishimwe rye uhereye ku mpera y’isi. Nimuririmbe mwa bamanuka bajya ku nyanja mwe, n’ibiyirimo byose n’ibirwa n’ababituyeho. Ubutayu n’imidugudu yabwo birangurure amajwi yabyo, n’ibirorero bituweho n’Abakedari, n’abaturage b’i Sela baririmbe ijwi rirenga bari mu mpinga z’imisozi. Ibyo nibyubahe Uwiteka, byamamaze ishimwe rye mu birwa.”—Yesaya 42:10-12.
20 Abatuye mu midugudu yo mu butayu no mu birorero, abatuye ku birwa ndetse n’ “Abakedari” cyangwa abakambitse mu butayu, abantu aho bari hose batumiriwe kuririmba indirimbo yo gusingiza Yehova. Mbega ukuntu bishishikaje kuba muri iki gihe abantu babarirwa muri za miriyoni baritabiriye iryo tumira ryo mu buhanuzi! Bemeye ukuri ko mu Ijambo ry’Imana kandi bemera ko Yehova aba Imana yabo. Ubwoko bwa Yehova buririmba iyo ndirimbo nshya busingiza Yehova mu bihugu bisaga 230. Mbega ukuntu kuririmbana n’abo bantu bo mu bihugu bitandukanye, bavuga indimi zitandukanye kandi bo mu moko atandukanye bisusurutsa umutima!
21. Kuki abanzi b’ubwoko bw’Imana badashobora kubucecekesha mu gihe buririmba indirimbo yo gusingiza Yehova?
21 Ese abanzi b’Imana bashobora guhaguruka bakayirwanya maze bagacecekesha abaririmba iyo ndirimbo yo kuyisingiza? Ibyo ntibishoboka. “Uwiteka azatabara ari intwari, arwane ishyaka nk’intwari mu ntambara, azivuga arangurure ijwi, ababisha be azabakoreraho ibikomeye” (Yesaya 42:13). Ni izihe ngabo zahangara Yehova? Hashize imyaka igera ku 3.500 umuhanuzi Mose n’Abisirayeli baririmbye bati “Uwiteka ni intwari mu ntambara, Uwiteka [“Yehova,” NW ] ni ryo zina rye. Amagare ya Farawo n’ingabo ze yabiroshye mu nyanja, abatwara imitwe yatoranije barengewe n’Inyanja Itukura” (Kuva 15:3, 4). Yehova yari amaze kunesha ingabo zari zikomeye kuruta izindi zose muri icyo gihe. Nta mwanzi w’ubwoko bw’Imana ushobora kunesha igihe Yehova yatabaye nk’intwari ku rugamba.
“Dore imbara nacecekeye”
22, 23. Kuki Yehova yamaze igihe ‘acecetse’?
22 Yehova ntabera kandi arakiranuka ndetse no mu gihe acira urubanza abanzi be. Yaravuze ati “dore imbara nacecekeye, narahoze ndiyumanganya, noneho ndataka cyane nk’uko umugore uramukwa asamaguza asemeka. Nzarimbura imisozi n’udusozi, numishe ubwatsi bwose kandi imigezi nzayihindura ibirwa, n’ibidendezi nzabikamya.”—Yesaya 42:14, 15.
23 Mbere y’uko Yehova acira abanyabyaha urubanza, arabanza akabaha uburyo bwo guhindukira bakava mu nzira mbi (Yeremiya 18:7-10; 2 Petero 3:9). Reka wenda dufate urugero rwa Babuloni yarimbuye Yerusalemu mu mwaka wa 607 M.I.C., igihe yari ubutegetsi bw’igihangange bw’isi. Yehova yararetse Babuloni irimbura Yerusalemu kugira ngo ihane Abisirayeli bazira ubuhemu bwabo. Icyakora Abanyababuloni ntibazirikanye uruhare bari bafite muri icyo gikorwa. Bagiriye ubwoko bw’Imana nabi birenze uko Imana yari yateganyije kubahana (Yesaya 47:6, 7; Zekariya 1:15). Mbega ukuntu Imana y’ukuri igomba kuba yarababajwe no kubona ubwoko bwayo bubabara! Icyakora yabaye iretse kugira icyo ikora, kugeza igihe yateganyije kigeze. Icyo gihe yashyizeho imbaraga nk’umugore uri ku nda, kugira ngo ibohore ubwoko bwayo bw’isezerano kandi ibugire ishyanga ryigenga. Kugira ngo ibisohoze, mu mwaka wa 539 M.I.C. yakamije umugezi kandi irimbura Babuloni n’ibyayirindaga.
24. Ni iki Yehova yasezeranyije ubwoko bwe bwa Isirayeli?
24 Mbega ukuntu ubwoko bw’Imana bugomba kuba bwarishimye cyane ubwo nyuma y’imyaka myinshi bwamaze mu bunyage bwabonaga uburyo bwo gusubira mu gihugu cyabwo (2 Ngoma 36:22, 23)! Bagomba kuba barashimishijwe cyane no kubona isohozwa ry’isezerano rya Yehova rigira riti “impumyi nzaziyobora inzira zitazi, nzinyuze mu tuyira zitigeze kumenya. Umwijima nzawuhindurira umucyo imbere yazo, n’ahagoramye nzahagorora. Ibyo nzabibakorera kandi sinzabahāna.”—Yesaya 42:16.
25. (a) Ni iki ubwoko bwa Yehova muri iki gihe bushobora kwiringira budashidikanya? (b) Ni iki twagombye kwiyemeza?
25 Ayo magambo yasohoye ate muri iki gihe? Hashize igihe kinini cyane, ndetse ibinyejana byinshi, Yehova areka amahanga agakora ibyo yishakiye. Icyakora igihe yageneye gukemura ibibazo kiregereje. Muri iki gihe yahagurukije ubwoko bwo guhamya izina rye. Kubera ko yagiye acubya ababurwanyaga abo ari bo bose, yagoroye inzira bwari kunyuramo kugira ngo bushobore kumusenga ‘mu mwuka no mu kuri’ (Yohana 4:24). Yarabusezeranyije ati “sinzabahāna,” kandi koko ni ko byagenze. Bite se ku batsimbarara ku gusenga imana z’ibinyoma? Yehova yaravuze ati “ariko abiringira ibishushanyo bibajwe bazasubizwa inyuma, ababwira ibishushanyo biyagijwe bati ‘muri imana zacu,’ bazakorwa n’isoni cyane” (Yesaya 42:17). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko dukomeza kuba indahemuka kuri Yehova kimwe n’Umugaragu we yatoranyije!
‘Umugaragu w’igipfamatwi n’impumyi’
26, 27. Isirayeli yagaragaje ite ko ari ‘umugaragu w’igipfamatwi n’impumyi,’ kandi se ibyo byagize izihe ngaruka?
26 Yesu Kristo Umugaragu Imana yitoranyirije yakomeje kuba indahemuka kugeza ku gupfa. Nyamara ubwoko bwa Yehova bwa Isirayeli bwo bwabaye umugaragu w’umuhemu, w’igipfamatwi n’impumyi mu buryo bw’umwuka. Yehova yarababwiye ati “mwa bipfamatwi mwe, nimwumve. Mwa mpumyi mwe, nimurebe mwitegereze. Hari indi mpumyi atari umugaragu wanjye, cyangwa hari ikindi gipfamatwi atari intumwa yanjye ntuma? Hari indi mpumyi atari umuyoboke wanjye, kandi hari impumyi atari umugaragu w’Uwiteka? Areba byinshi ariko ntiyitegereza, amatwi ye arazibutse ariko ntiyumva. Ku bwo gukiranuka kwe, Uwiteka yashimye kogeza amategeko ye no kuyubahiriza.”—Yesaya 42:18-21.
27 Isirayeli yari ibabaje rwose! Akenshi abaturage bayo baratandukiraga bagasenga ibigirwamana by’amahanga. Yehova yahoraga abatumaho intumwa ze ariko ntibumve (2 Ngoma 36:14-16). Yesaya yahanuye ingaruka ibyo byari guteza agira ati “aba ni abantu banyazwe ibyabo bagasenyerwa, bose batezwe ubushya kandi babahisha mu mazu y’imbohe. Ni abo kujyanwa ho iminyago nta wuriho wo kubakiza, ni abo kunyagwa ibyabo ari nta wo kuvuga ko babisubizwa. Ibyo hari ubitegera amatwi muri mwe, akumva ibyo mu gihe kizaza akabimenya? Ni nde watanze Yakobo ngo ajyanwe ho iminyago, kandi Isirayeli akamuha abanyazi? Si Uwiteka se uwo twacumuyeho, kandi ntibemere kugendera mu nzira ze, ntibumvire amategeko ye? Ni cyo cyatumye amurohaho uburakari bwe bugurumana n’intambara zikomeye, bikamutwika impande zose kandi ntabimenye, ibyo byaramutwitse ariko ntiyabyitaho.”—Yesaya 42:22-25.
28. (a) Urugero rw’ibyabaye ku baturage b’i Buyuda rutwigisha iki? (b) Ni iki twakora kugira ngo twemerwe na Yehova?
28 Kubera ko abaturage b’i Buyuda babaye abahemu, Yehova yemeye ko igihugu cyabo gisahurwa kandi kigahindurwa umusaka mu mwaka wa 607 M.I.C. Abanyababuloni batwitse urusengero rwa Yehova, basenya Yerusalemu, kandi batwara Abayahudi ho iminyago (2 Ngoma 36:17-21). Nyamuneka tujye tuzirikana urwo rugero rutubere umuburo, twe kwica amatwi ngo tutumva amabwiriza Yehova aduha cyangwa ngo twange kureba mu Ijambo rye. Ahubwo, nimucyo dushake kwemerwa na Yehova twigana Kristo Yesu, Umugaragu Yehova yemera. Kimwe na Yesu, tujye tumenyesha abantu icyo ubutabera nyakuri ari cyo binyuriye ku byo tuvuga n’ibyo dukora. Bityo tuzaguma mu bwoko bwa Yehova, dukomeze kuba abatanga umucyo basingiza Imana y’ukuri kandi bakayihesha ikuzo.
[Amafoto yo ku ipaji ya 33]
Ubutabera nyakuri burangwa n’impuhwe n’imbabazi
[Ifoto yo ku ipaji ya 34]
Mu mugani w’Umusamariya mwiza, Yesu yagaragaje ko ubutabera nyakuri bugomba kugera ku bantu bose
[Amafoto yo ku ipaji ya 36]
Iyo dutera abandi inkunga kandi tukabagirira neza tuba tugaragaza ubutabera bw’Imana
[Amafoto yo ku ipaji ya 39]
Tugaragaza ubutabera bw’Imana dukora umurimo wo kubwiriza
[Ifoto yo ku ipaji ya 40]
Umugaragu wemerwa yatangiwe “kuba umucyo uvira abanyamahanga”