Igice cya karindwi
Uruzabibu rutera rubonye ishyano!
1, 2. Ni iki “umukunzi” yateye, kandi se, ni mu buhe buryo icyo yateye cyamutengushye?
“UYU mugani urebye nta wundi bihwanye, bitewe n’amagambo yawo meza cyane n’ukuntu wavuganywe ubuhanga buhanitse bwo kumvikanisha ibintu neza.” Ibyo byavuzwe n’umuhanga umwe mu gutanga ibisobanuro kuri Bibiliya, akaba yarerekezaga ku mirongo ibimburira igice cya 5 cya Yesaya. Ayo magambo ya Yesaya ntiyavuganywe ubuhanga gusa; anagaragaza mu buryo bushishikaje ukuntu Yehova yita ku bwoko bwe abigiranye urukundo. Nanone kandi, ayo magambo aduha umuburo wo kwirinda ibintu bidashimisha Yehova.
2 Umugani wa Yesaya utangira ugira uti “reka ndirimbire umukunzi wanjye indirimbo y’uruzabibu rwe. Umukunzi wanjye yari afite urutoki rw’uruzabibu ku musozi urumbuka. Ararutabirira arurimburamo amabuye, aruteramo insina y’umuzabibu y’ubwoko bwiza cyane, arwubakamo inzu y’amatafari ndende acukuramo n’urwina. Nuko yiringira ko ruzera inzabibu, ariko rwera indibu.”—Yesaya 5:1, 2; gereranya no muri Mariko 12:1.
Uko uruzabibu rwitaweho
3, 4. Ni gute uruzabibu rwitaweho mu buryo bwuje urukundo?
3 Yesaya yaba yarabwiye abari bamuteze amatwi uwo mugani aririmba cyangwa ataririmba, nta gushidikanya ko wabashishikaje. Abenshi bagomba kuba bari bamenyereye umurimo wo gutera imizabibu, kandi amagambo ya Yesaya yari ashishikaje kandi ahuje n’ukuri. Nk’uko abahinzi b’imizabibu bo muri iki gihe babigenza, nyir’uruzabibu ntiyateye ubusigo bw’imizabibu, ahubwo yateye “insina y’umuzabibu y’ubwoko bwiza cyane” (imbuto y’indobanure y’imizabibu itukura); yateye umubyare washibutse ku wundi muzabibu. Nanone kandi, yateye uwo muzabibu “ku musozi urumbuka,” ahantu hari gutuma rwera cyane.
4 Kugira ngo uruzabibu rutange umusaruro, bisaba gushyiraho imihati. Yesaya yavuze ko nyirarwo ‘yarutabiriye, akarurimburamo amabuye,’ uwo akaba ari umurimo umara igihe kirekire kandi uvunanye rwose! Wenda yaba yarakoresheje amabuye manini cyane mu ‘kubaka inzu y’amatafari ndende,’ cyangwa umunara. Mu bihe bya kera, bene iyo minara yabagamo abarinzi barindaga imyaka abajura cyangwa inyamaswa.a Nanone kandi, yubatse urukuta rw’amabuye rwari rukikije amaterasi y’urwo ruzabibu (Yesaya 5:5). Ibyo byari bikunze gukorwa kugira ngo ubutaka bwiza budatwarwa n’isuri.
5. Ni iki nyir’uruzabibu yari yiteze ku ruzabibu rwe, kandi se, ni iki yabonye?
5 Kubera ko nyir’uruzabibu nta cyo atakoze ngo arinde uruzabibu rwe, birumvikana ko yari yiteze ko ruzera. Mu gihe yari agitegereje, yabaye acukuye urwina. Ariko se, yaba yarabonye umusaruro yari yiteze? Oya rwose: urwo ruzabibu rweze indibu.
Uruzabibu na nyirarwo
6, 7. (a) Nyir’uruzabibu ni nde, kandi se, uruzabibu ni uruhe? (b) Ni uruhe rubanza nyir’uruzabibu yasabye ko babacira?
6 Nyir’uruzabibu ni nde, kandi se urwo ruzabibu ni uruhe? Nyir’uruzabibu ubwe yatanze ibisubizo by’ibyo bibazo igihe yavugaga ati “yemwe mwa baturage b’i Yerusalemu mwe, namwe bagabo b’i Buyuda, nimudukize jyewe n’uruzabibu rwanjye. Ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe, ko nari niringiye ko ruzera inzabibu, ni iki cyatumye rwera indibu? Noneho rero reka mbabwire ibyo ngiye gukorera urutoki [“uruzabibu,” “NW”] rwanjye. Nzasenya uruzitiro rwarwo maze rwonwe rwose, nsenye n’inkike yarwo, runyukanyukwe.”—Yesaya 5:3-5.
7 Ni koko, Yehova ni we wari nyir’uruzabibu, kandi ni nk’aho mu buryo bw’ikigereranyo agiye mu rukiko, asaba ko bamukiranura n’uruzabibu rwe rwamutengushye. None se, urwo ruzabibu ni uruhe? Nyirarwo yagize ati ‘urutoki [“uruzabibu,” “NW”] rw’Uwiteka Nyiringabo ni inzu ya Isirayeli, n’Abayuda ni insina yishimiraga.’—Yesaya 5:7a.
8. Kuba Yesaya yarise Yehova ngo “umukunzi wanjye” byagaragazaga iki?
8 Yesaya yise Yehova, we nyir’uruzabibu, ngo “umukunzi wanjye” (Yesaya 5:1). Yesaya yashoboraga kuvuga ko Imana ari umukunzi we bitewe n’uko bari bafitanye imishyikirano ya bugufi. Icyakora, urukundo uwo muhanuzi yakundaga Imana nta ho rwari ruhuriye n’urwo Imana yagaragarije “uruzabibu” rwayo, ni ukuvuga ishyanga ‘yitereye.’—Gereranya no mu Kuva 15:17; Zaburi 80:9, 10.
9. Ni gute Yehova yafashe ishyanga rye nk’uruzabibu rw’agaciro kenshi?
9 Yehova ‘yateye’ ishyanga rye mu gihugu cy’i Kanaani, maze ariha amategeko ye yari ameze nk’urukuta rwabarindaga kugira ngo batanduzwa n’andi mahanga (Kuva 19:5, 6; Zaburi 147:19, 20; Abefeso 2:14). Byongeye kandi, Yehova yabahaye abacamanza, abatambyi n’abahanuzi kugira ngo babigishe (2 Abami 17:13; Malaki 2:7; Ibyakozwe 13:20). Igihe Abisirayeli babaga basumbirijwe n’ibitero by’ingabo, Yehova yabahagurukirizaga abantu bo kubakiza (Abaheburayo 11:32, 33). Ku bw’ibyo, Yehova yari afite impamvu zumvikana zatumye abaza ati “ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe?”
Tumenye uruzabibu rw’Imana muri iki gihe
10. Ni uwuhe mugani w’uruzabibu Yesu yaciye?
10 Yesu ashobora kuba yaratekerezaga ku magambo ya Yesaya igihe yacaga umugani w’abahinzi bari abicanyi. Yagize ati “habayeho umuntu wari ufite urugo, atera uruzabibu azitiraho uruzitiro, acukuramo urwina, yubakamo umunara, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu.” Ikibabaje ariko, ni uko abo bahinzi bagambaniye nyir’uruzabibu, ndetse bakica n’umwana we. Yesu yakomeje agaragaza ko uwo mugani uterekezaga ku Bisirayeli kavukire gusa, ubwo yavugaga ati ‘ubwami bw’Imana muzabunyagwa [mwa Bisirayeli kavukire mwe], buhabwe ishyanga ryera imbuto zabwo.’—Matayo 21:33-41, 43.
11. Ni uruhe ruzabibu rwo mu buryo bw’umwuka rwabayeho mu kinyejana cya mbere, kandi se, byagenze bite nyuma y’urupfu rw’intumwa?
11 Iryo ‘shyanga’ rishya ryagaragaye ko ari “Abisirayeli b’Imana,” ni ukuvuga ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka rigizwe n’Abakristo basizwe bagera ku 144.000 (Abagalatiya 6:16; 1 Petero 2:9, 10; Ibyahishuwe 7:3, 4). Yesu yavuze ko ari “umuzabibu w’ukuri,” naho abo bigishwa bakaba “amashami” yawo. Birumvikana ko ayo mashami aba yitezweho kwera imbuto (Yohana 15:1-5). Agomba kugaragaza imico nk’iya Kristo kandi akifatanya mu murimo wo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ (Matayo 24:14; Abagalatiya 5:22, 23). Ariko kandi, kuva aho intumwa cumi n’ebyiri zipfiriye, abenshi mu bihandagazaga bavuga ko ari amashami y’“umuzabibu w’ukuri” bagaragaye ko bari ab’urwiganwa gusa, bera imizabibu y’indibu aho kwera imbuto nziza.—Matayo 13:24-30, 38, 39.
12. Ni mu buhe buryo amagambo ya Yesaya aciraho iteka amadini yiyitirira Ubukristo, kandi se, ni irihe somo aha Abakristo b’ukuri?
12 Ku bw’ibyo, amagambo ya Yesaya yaciragaho iteka u Buyuda yerekeza no ku madini yo muri iki gihe yiyitirira Ubukristo. Iyo usuzumye amateka y’ayo madini, ukareba intambara zayo, intambara z’abanyamisaraba n’inkiko zayo zaciraga urubanza abataravugaga rumwe na yo, wibonera ukuntu yagiye yera imbuto zirura! Ariko kandi, uruzabibu rw’ukuri, ni ukuvuga Abakristo basizwe, hamwe na bagenzi babo bagize “[imbaga y’]abantu benshi,” bagomba kwitondera amagambo ya Yesaya (Ibyahishuwe 7:9). Kugira ngo bashimishe nyir’uruzabibu, bagomba buri muntu ku giti cye no muri rusange kwera imbuto yishimira.
“[Imizabibu y’]indibu”
13. Yehova yari kuzagenza ate uruzabibu rwe bitewe no kuba rwareze imbuto mbi?
13 Kubera ko Yehova yakoze ibya ngombwa byose akita ku ruzabibu rwe kandi akaruhingira, byari bikwiriye ko yitega ko ruba “uruzabibu rwa vino” (Yesaya 27:2). Nyamara ariko, aho kwera imbuto ziribwa, rweze “indibu,” ni ukuvuga imbuto z’imfunya “zinuka” cyangwa “zaboze.” (Yesaya 5:2, gereranya na NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji; Yeremiya 2:21.) Ku bw’ibyo, Yehova yavuze ko yari gusenya “uruzitiro” rwarindaga iryo shyanga. Iryo shyanga ryari kumera nk’aho ‘ryarimbuwe,’ kandi ryari guhinduka itongo, rikicwa n’amapfa. (Soma muri Yesaya 5:6.) Mose yari yarababuriye ko ibyo bintu byari kubageraho mu gihe bari kuba batumviye Amategeko y’Imana.—Gutegeka 11:17; 28:63, 64; 29:21, 22.
14. Ni izihe mbuto Yehova yari yiteze ko ishyanga rye ryera, ariko se, ryeze izihe mu cyimbo cyazo?
14 Imana yari yiteze ko iryo shyanga ryera imbuto nziza. Mika wabayeho mu gihe kimwe na Yesaya yagize ati “icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi” (Mika 6:8; Zekariya 7:9). Nyamara kandi, iryo shyanga ryananiwe kumvira inama ya Yehova. ‘[Imana] yabiringiragamo imanza zitabera, ariko ibasangamo kurenganya. Yabiringiragamo gukiranuka, ariko ibasangamo umuborogo’ (Yesaya 5:7b). Mose yari yarahanuye ko iryo shyanga ryaranzwe n’ubuhemu ryari kwera imizabibu y’uburozi yaturutse ku ‘ruzabibu rw’i Sodomu’ (Gutegeka 32:32). Birashoboka rero ko ubusambanyi, hakubiyemo no kuryamana kw’abahuje ibitsina, ari bimwe mu bikorwa bakoraga byo gutandukira Amategeko y’Imana (Abalewi 18:22). “Kurenganya” bivugwa aha, bishobora gusobanurwa ngo “kumena amaraso.” Nta gushidikanya, ibikorwa nk’ibyo by’ubugome byatumye abo babikoreraga bacura “umuborogo,” gutaka kwabo kukaba kwarageze kuri Nyir’ugutera urwo ruzabibu.—Gereranya na Yobu 34:28.
15, 16. Ni gute Abakristo b’ukuri bakwirinda kwera imbuto mbi nk’izo Abisirayeli beze?
15 Yehova Imana “akunda gukiranuka n’imanza zitabera” (Zaburi 33:5). Yategetse Abayahudi ati “ntimukagoreke imanza, ntimugace urwa kibera mwohejwe no gukunda umukene cyangwa no kubaha ukomeye, ahubwo ujye ucira mugenzi wawe urubanza rutabera” (Abalewi 19:15). Ku bw’ibyo, tugomba kuzibukira ibyo kurobanura ku butoni mu mishyikirano tugirana n’abandi, ntitwigere na rimwe twemera ko ibara ry’uruhu, ikigero cy’imyaka, ubutunzi cyangwa ubukene, bigira ingaruka ku kuntu dufata abandi (Yakobo 2:1-4). Ni ngombwa cyane cyane ko abafite inshingano y’ubuyobozi ‘batagira ubwo baca urwa kibera.’ Bagomba buri gihe kumva impande zombi mbere yo gufata umwanzuro.—1 Timoteyo 5:21; Imigani 18:13.
16 Ikindi kandi, biroroshye ko Abakristo baba muri iyi si itubahiriza amategeko batangira kubona nabi amahame y’Imana cyangwa bakayigomekaho. Ariko rero, Abakristo b’ukuri bagomba guhora “biteguye kumvira” amategeko y’Imana. (Yakobo 3:17, gereranya na NW.) N’ubwo “iki gihe kibi cya none” cyuzuyemo ibikorwa by’ubwiyandarike n’urugomo, bagomba ‘kwirinda cyane uko bagenda, batagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo bagenda nk’abanyabwenge’ (Abagalatiya 1:4; Abefeso 5:15). Bashaka kwirinda kuba abantu batagira rutangira mu bihereranye n’imikoreshereze y’ibitsina, kandi niba hari ibyo batumvikanyeho, bagombye kubikemura nta ‘burakari, umujinya n’intonganya no gutukana’ (Abefeso 4:31). Iyo Abakristo b’ukuri bihinzemo imico irangwa no gukiranuka, bahesha Imana ikuzo kandi bigatuma ibemera.
Ingaruka zo kugira umururumba
17. Ni iyihe myifatire mibi Yesaya yamaganye mu ishyano rya mbere?
17 Ku murongo wa 8, Yesaya ntiyakomeje gusubiramo amagambo yavuzwe na Yehova. Ahubwo yaciriyeho iteka izo ‘ndibu’ u Buyuda bwari bwareze, atangaza ishyano rya mbere mu mahano atandatu, agira ati “bazabona ishyano abagerekeranya ingo ku zindi, bakikubira imirima kugeza ubwo hatagira ahasigara, mugatura mu gihugu mwenyine. Uwiteka Nyiringabo yampishuriye atya ati ‘ingo nyinshi, ndetse n’ingo nini nziza zizaba imisaka, he kugira uzibamo. Imirima y’inzabibu cumi izavamo incuro imwe y’intebo, kandi ibibibiro cumi by’imbuto z’amasaka bizavamo incuro imwe y’igiseke.’”—Yesaya 5:8-10.
18, 19. Ni gute abantu bo mu gihe cya Yesaya birengagije amategeko y’Imana ahereranye n’imitungo, kandi se, ni izihe ngaruka ibyo byari kubagiraho?
18 Muri Isirayeli ya kera, ubutaka bwose bwari ubwa Yehova. Buri muryango wabaga ufite amasambu gakondo wahawe n’Imana, bakaba barashoboraga kuyatisha, ariko nta na rimwe bashoboraga kuyagurisha “burundu.” (Abalewi 25:23, gereranya na NW.) Iryo tegeko ryabuzaga abantu kurengera, wenda ngo babe bakwikubira amasambu. Nanone kandi, ryarindaga imiryango kuba yakena birenze urugero. Ariko kandi, abantu bamwe na bamwe b’i Buyuda barengaga ku mategeko y’Imana ahereranye n’imitungo, babitewe n’umururumba. Mika yaranditse ati “bifuza imirima bakayitwarira, n’amazu bakayigarurira. Bagirira nabi umuntu n’inzu ye, ndetse umuntu n’umwandu we” (Mika 2:2). Ariko kandi, mu Migani 20:21 hatanga umuburo hagira hati “umwandu wabonekera mu maguru mashya mu itangira, ariko amaherezo ntuhira.”
19 Yehova yavuze ko yari kunyaga abo banyamururumba indonke bari barabonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Amazu bahuguje yari ‘kuzaba imisaka.’ Imirima bararikiraga yari gutanga umusaruro muke cyane. Gusa nta bwo hagaragajwe uburyo uwo muvumo wari gusohoramo cyangwa igihe wari gusohoreraho. Birashoboka ko uwo muvumo werekezaga, nibura mu rugero runaka, ku mimerere yari kuzabaho igihe bari kujyanwa mu bunyage i Babuloni.—Yesaya 27:10.
20. Ni gute Abakristo muri iki gihe bakwirinda kugira umururumba nk’uwo abantu bamwe na bamwe bo muri Isirayeli bari bafite?
20 Abakristo muri iki gihe bagomba kuzibukira ingeso yo kugira umururumba, nk’iyo Abisirayeli bamwe na bamwe bari bafite (Imigani 27:20). Iyo umuntu akabije kwibanda ku butunzi, biba byoroshye ko yanatangira gushakisha amafaranga akoresheje uburyo budakwiriye. Ashobora mu buryo bworoshye kugwa mu mutego wo gukora ubucuruzi bukemangwa cyangwa imishinga idashoboka ashaka gukira vuba. “Uwihutira kuba umukire ntazabura guhanwa” (Imigani 28:20). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko tunyurwa n’ibyo dufite!—1 Timoteyo 6:8.
Umutego w’imyidagaduro ikemangwa
21. Ni ibihe byaha Yesaya yamaganye mu ishyano rya kabiri?
21 Hanyuma, Yesaya yavuze ishyano rya kabiri agira ati “bazabona ishyano abazindurwa no kuvumba ibisindisha, bakaba ari cyo biririrwa bakabirara inkera, kugeza aho bibahindura nk’abasazi. Mu birori byabo bagira inanga na nebelu n’ishako n’imyironge na vino, maze ntibite ku murimo w’Uwiteka, ntibatekereze ibyo yakoze.”—Yesaya 5:11, 12.
22. Ni iyihe myifatire itagira rutangira yagaragaye muri Isirayeli, kandi se, ni izihe ngaruka ibyo byari kugira kuri iryo shyanga?
22 Yehova ni “Imana ihimba[r]wa,” kandi ntiyanga ko abagaragu be birangaza mu buryo bushyize mu gaciro (1 Timoteyo 1:11). Ariko kandi, abo bantu bari barirundumuriye mu gushaka ibinezeza, bakarenza urugero! Ubundi Bibiliya ivuga ko ‘abasinda basinda nijoro’ (1 Abatesalonike 5:7). Nyamara, abo basinzi bavugwa muri ubwo buhanuzi babyukiraga ku nzoga kare mu museso, bakazirirwaho bakageza nijoro! Bifataga nk’aho nta Mana yari iriho, nk’aho itari kuzigera ibaryoza ibyo bakoraga. Yesaya yahanuye ko abo bantu bari kuzahura n’akaga. Yagize ati ‘ubwoko bwanjye buzajyanwa ho iminyago buzize ubupfu bwabwo, abanyacyubahiro bo muri bwo bazicwa n’inzara kandi rubanda ruzagwa umwuma’ (Yesaya 5:13). Kubera ko ubwoko bw’Imana bw’isezerano bwanze gukora ibihuje n’ubumenyi nyakuri, abakomeye n’aboroheje bo muri bwo bari kujya Ikuzimu.—Soma muri Yesaya 5:14-17.
23, 24. Ni mu bihe bintu Abakristo basabwa kugaragazamo umuco wo kwirinda no gushyira mu gaciro?
23 Abakristo bamwe na bamwe bo mu kinyejana cya mbere na bo bagiraga “ibiganiro bibi” cyangwa “ibitaramo bitagira rutangira” (Abagalatiya 5:21; Byington; 2 Petero 2:13). Ntibitangaje rero ko no muri iki gihe hari Abakristo bamwe na bamwe biyeguriye Imana bagaragaje imyifatire yo kudashyira mu gaciro mu bihereranye no kwifatanya mu bitaramo mbonezamubano. Hari bamwe bagiye banywa ibinyobwa bisindisha mu buryo butagira rutangira ugasanga bagize urusaku rukabije kandi basamaye (Imigani 20:1). Hari n’abandi ndetse bakoze ibikorwa by’ubwiyandarike babitewe no kunywa inzoga nyinshi, kandi hari n’ibitaramo byagiye bimara hafi ijoro ryose, ku buryo byabangamiye imirimo ya Gikristo yabaga igomba gukorwa bukeye bwaho!
24 Ariko kandi, Abakristo bashyira mu gaciro bo bera imbuto z’umwuka, maze bakagaragaza umuco wo kwirinda no gushyira mu gaciro mu gihe bahitamo imyidagaduro. Bumvira inama ya Pawulo iboneka mu Baroma 13:13 hagira hati “tugendane ingeso nziza nk’abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda.”
Twange icyaha maze dukunde ukuri
25, 26. Ni iyihe mitekerereze mibi Abisirayeli bari bafite Yesaya yashyize ahagaragara mu ishyano rya gatatu n’irya kane?
25 Reka noneho twumve ishyano rya gatatu kimwe n’irya kane, ryavuzwe na Yesaya agira ati “bazabona ishyano abakururisha gukiranirwa ingeso zabo mbi nk’ukuruza umugozi, bakurura n’icyaha nk’ukurura umurunga w’igare, bakavuga bati ‘ngaho natebuke, agire vuba umurimo we tuwurebe, n’umugambi w’Uwera wa Isirayeli wigire hano, uze tuwumenye.’ Bazabona ishyano abita ikibi icyiza n’icyiza bakacyita ikibi. Umwijima bawushyira mu cyimbo cy’umucyo, n’umucyo bakawushyira mu cyimbo cy’umwijima, ibisharira babishyira mu cyimbo cy’ibiryohereye, n’ibiryohereye bakabishyira mu cyimbo cy’ibisharira.”—Yesaya 5:18-20.
26 Mbega amagambo akomeye ashyira ahabona abantu bagira akamenyero ko gukora ibyaha! Bahambiriwe ku cyaha nk’uko amagare atwara imizigo aba ahambiriwe ku matungo ayakurura. Abo banyabyaha ntibigera bumva batinye umunsi w’urubanza wegereje. Bavuga mu buryo bwo gukwena bati ‘ngaho [umurimo w’Imana] nutebuke.’ Aho kubahiriza Amategeko y’Imana, bagenda bagoreka ibintu, bita “ikibi icyiza n’icyiza bakacyita ikibi.”—Gereranya no muri Yeremiya 6:15; 2 Petero 3:3-7.
27. Ni gute Abakristo muri iki gihe bashobora kwirinda kugira imitekerereze nk’iy’Abisirayeli?
27 Muri iki gihe, Abakristo bagomba rwose kwirinda imitekerereze nk’iyo. Urugero, banga kugira imitekerereze y’isi ishyigikira ko gusambana no kuryamana kw’abahuje ibitsina ari ibintu byemewe (Abefeso 4:18, 19). Birashoboka rwose ko Umukristo ‘yatera intambwe idakwiriye’ ishobora kumuganisha ku gukora icyaha gikomeye (Abagalatiya 6:1, NW). Ariko abasaza mu itorero baba biteguye gufasha abantu baguye bakeneye ubufasha (Yakobo 5:14, 15). Binyuriye ku isengesho no ku nama zishingiye kuri Bibiliya, bene abo bantu bashobora kugarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka. Naho ubundi, baba bari mu kaga ko kuba bahinduka ‘imbata z’ibyaha’ (Yohana 8:34). Aho gukwena Imana no kutazirikana ko umunsi w’urubanza wegereje, Abakristo bihatira gukomeza kubaho ‘batagira ikizinga, batariho umugayo’ mu maso ya Yehova.—2 Petero 3:14; Abagalatiya 6:7, 8.
28. Ni ibihe byaha Yesaya yamaganye mu mahano ya nyuma yavuze, kandi se, ni gute Abakristo muri iki gihe bashobora kwirinda bene ibyo byaha?
28 Mu buryo bukwiriye, Yesaya yongeyeho aya mahano ya nyuma, agira ati “bazabona ishyano abiyita abanyabwenge bajijutse. Bazabona ishyano abigira intwari zo kunywa inzoga, bakagira imbaraga zo guturira ibisindisha, bagatsindishiriza abakiranirwa ku bw’impongano, ariko umukiranutsi bakamwima ibyo atsindiye” (Yesaya 5:21-23). Birashoboka ko ayo magambo yabwirwaga abari abacamanza mu gihugu. Muri iki gihe, abasaza b’amatorero birinda gusa n’aho ‘biyita abanyabwenge.’ Bemera bicishije bugufi kugirwa inama n’abasaza bagenzi babo kandi bagakurikiza mu buryo bwa bugufi cyane amabwiriza atangwa n’umuteguro (Imigani 1:5; 1 Abakorinto 14:33). Ntibakabya mu bihereranye no kunywa ibinyobwa bisindisha, kandi ntibigera na rimwe babinywa mu gihe bagiye gusohoza inshingano z’itorero (Hoseya 4:11). Nanone kandi, abasaza birinda ndetse n’icyatuma basa n’aho barobanura abantu ku butoni (Yakobo 2:9). Mbega ukuntu batandukanye cyane n’abayobozi b’amadini yiyitirira Ubukristo! Abenshi muri abo bayobozi bahishira abanyabyaha b’ibikomerezwa n’ab’abakire, ibyo bikaba bihabanye cyane n’imiburo yatanzwe n’intumwa Pawulo mu Baroma 1:18, 26, 27; mu 1 Abakorinto 6:9, 10 no mu Befeso 5:3-5.
29. Ni akahe kaga kari kuzagera ku ruzabibu rwa Yehova, ari rwo Bisirayeli?
29 Yesaya yashoje ubwo butumwa bw’ubuhanuzi asobanura akaga kari kuzagera ku bantu “banze amategeko y’Uwiteka” ntibere n’imbuto zo gukiranuka (Yesaya 5:24, 25; Hoseya 9:16; Malaki 3:19). Yagize ati ‘[Yehova] yamanikiye ishyanga [rikomeye] rya kure ibendera, arihamagaza ikivugirizo ngo rive ku mpera y’isi; na ryo rizaza n’ingoga ryihuta.’—Yesaya 5:26; Gutegeka 28:49; Yeremiya 5:15.
30. Ni nde wari gukoranya “ishyanga [rikomeye]” ryari kurwanya ubwoko bwa Yehova, kandi se, ingaruka zari kuba izihe?
30 Mu bihe bya kera, bashingaga “ibendera” ahantu hirengeye, aho rubanda cyangwa abasirikare bakoraniraga. (Gereranya no muri Yesaya 18:3; Yeremiya 51:27.) Noneho ariko, Yehova ubwe ni we wari gukoranya iryo ‘shyanga [rikomeye]’ ritavuzwe izina kugira ngo risohoze urubanza rwe.b Yari ‘kurihamagaza ikivugirizo;’ ni ukuvuga ko yari kurishumuriza ubwoko bwe bwayobye rikabwigarurira. Hanyuma, uwo muhanuzi yavuze ibihereranye n’igitero simusiga cyari kugabwa mu buryo bwihuse cyane kandi buteye ubwoba n’abo bantu bagendaga banesha bagereranywaga n’intare, bari ‘gufata umuhigo wabo,’ ni ukuvuga ishyanga ry’Imana, maze ‘bakawujyana amahoro’ mu bunyage. (Soma muri Yesaya 5:27-30a.) Kandi se, mbega ukuntu ibyo byari kugira ingaruka zibabaje ku gihugu cyari gituwemo n’ubwoko bwa Yehova! ‘[Umuntu] yari kureba imusozi, akabona hari umwijima n’amakuba kandi umucyo wijimishijwe n’ibicu byaho.’—Yesaya 5:30b.
31. Ni gute Abakristo b’ukuri bashobora kwirinda igihano cyahawe uruzabibu rwa Yehova, ari rwo Bisirayeli?
31 Ni koko, uruzabibu Imana yitereye ibigiranye urukundo rwararumbye, kandi nta kindi rwari rukwiriye kitari ukurimburwa. Mbega isomo rikomeye amagambo ya Yesaya yahaye abantu bose bakorera Yehova muri iki gihe! Bakwiriye kwihatira kwera imbuto zo gukiranuka, zihesha ikuzo Yehova kandi na bo zikazabahesha agakiza!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Hari abahanga mu bya Bibiliya bemera ko utuzu duhendutse tudakomeye, urugero nk’ingando, cyangwa indaro, ari two twakoreshwaga cyane kurusha iminara yubakishijwe amabuye (Yesaya 1:8). Iyo wabonaga umunara, byabaga bigaragaza ko nyir’uruzabibu yashyizeho imihati idasanzwe yo kurinda “uruzabibu” rwe.
b Mu bundi buhanuzi, Yesaya yagaragaje ko Babuloni ari ryo shyanga ryasohoje urubanza Yehova yaciriye u Buyuda.
[Ifoto yo ku ipaji ya 83]
Umunyabyaha ahambirwa ku cyaha, nk’uko amagare atwara abantu n’imizigo aba ahambiriwe ku matungo ayakurura
[Ifoto yuzuye ipaji ya 85]