-
Yehova, “Imana idaca urwa kibera kandi ikiza”Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II
-
-
3. Ni ayahe magambo ashishikaje ari muri Yesaya 45:1-3a avuga ibyo kunesha kwa Kuro?
3 “Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati ‘ni we mfashe ukuboko kw’iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n’amarembo ntazugarirwa. Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri. Nzaguha ubutunzi buri mu mwijima n’ibintu bihishwe ahantu hiherereye.’”—Yesaya 45:1-3a.
4. (a) Kuki Yehova yise Kuro “uwo yimikishije amavuta”? (b) Ni mu buhe buryo Yehova yari gukora ku buryo Kuro anesha?
4 N’ubwo mu gihe cya Yesaya Kuro yari atarabaho, Yehova yamuvugishije binyuriye kuri Yesaya, amuvugisha nk’aho yari yaramaze kuvuka (Abaroma 4:17). Kubera ko na mbere y’igihe Yehova yari yaratoranyirije Kuro kuzakora umurimo wihariye, yashoboraga kwitwa uwo Imana ‘yimikishije amavuta.’ Imana yari kuzamuyobora akanesha amahanga, abami bakabura imbaraga zo kumurwanya. Hanyuma igihe Kuro yari kugaba igitero i Babuloni, Yehova yari gukora ku buryo inzugi z’uwo murwa zari kuba zikinguye, zisa nk’aho nta cyo zimaze mbese nk’aho zamenaguritse. Yari kuzajya imbere ya Kuro, akamuvaniraho inzitizi zose. Ingabo za Kuro amaherezo zari kwigarurira umujyi maze zigatwara “ibintu bihishwe,” ari bwo butunzi bwawo bwari bubitse ahantu hiherereye. Ibyo ni byo Yesaya yahanuye. Ibyo yavuze se byaba byarabaye impamo?
5, 6. Ni ryari kandi se ni gute ubuhanuzi bwavugaga ibyo kugwa kwa Babuloni bwasohoye?
5 Mu mwaka wa 539 M.I.C., hashize imyaka igera kuri 200 Yesaya yanditse ubwo buhanuzi, ni cyo gihe rwose Kuro yageze ku nkike za Babuloni aje gutera uwo mujyi (Yeremiya 51:11, 12). Abanyababuloni ariko ibyo nta cyo byari bibabwiye. Bumvaga ko umurwa wabo utashoboraga kumenerwamo. Ibikuta byawo birebire byari birumbaraye hejuru y’imiyoboro miremire cyane yuzuyemo amazi y’Uruzi Ufurate, kimwe mu byarindaga uwo murwa. Hari hashize imyaka isaga ijana nta mwanzi n’umwe ushoboye kuwigarurira! N’ikimenyimenyi Belushazari umwami wabaga i Babuloni yumvaga umutekano ari wose ku buryo yari yibereye mu birori we n’abategetsi be b’ibwami (Daniyeli 5:1). Muri iryo joro nyir’izina ryo ku ya 5 rishyira iya 6 Ukwakira, Kuro yakoresheje amayeri ya gisirikare ahambaye cyane.
6 Abahanga mu bya gisirikare bo mu ngabo za Kuro bayobereje Uruzi rwa Ufurate mu majyaruguru ya Babuloni, maze ntirwakomeza gutemba rugana mu majyepfo, mu mujyi wa Babuloni. Bidatinze amazi y’urwo ruzi yacaga muri Babuloni hagati n’ayayizengurukaga yaragabanutse cyane, ku buryo abasirikare ba Kuro babashije kugenda muri urwo ruzi barukurikiye bavogera bagana mu mujyi rwagati (Yesaya 44:27; Yeremiya 50:38). Ikintu gitangaje rero ni uko nk’uko Yesaya yari yarabihanuye, inzugi zari ku nkengero z’urwo ruzi zari zikinguye. Ingabo za Kuro zahise ziroha i Babuloni, zifata inzu y’Umwami Belushazari, na we ziramwica (Daniyeli 5:30). Mu ijoro rimwe gusa Babuloni yari ineshejwe. Babuloni iba iraguye, n’ubuhanuzi buba burasohoye uko bwakabaye!
-
-
Yehova, “Imana idaca urwa kibera kandi ikiza”Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II
-
-
Impamvu Yehova azatonesha Kuro
8. Ni iyihe mpamvu ya mbere yatumye Yehova aha Kuro kunesha Babuloni?
8 Yehova amaze kuvuga uwari kunesha Babuloni n’uko yari kubigenza, yasobanuye impamvu yari kureka Kuro agatsinda. Yehova yabwiye Kuro ariko mu buryo bw’ubuhanuzi ati “kugira ngo umenye ko ari jye Uwiteka uguhamagara mu izina ryawe, ari jyewe Mana ya Isirayeli” (Yesaya 45:3b). Byari bikwiriye ko umwami w’ubutegetsi bw’igihangange bwa kane bw’isi buvugwa mu mateka ya Bibiliya amenya ko kuba yaranesheje mu buryo bukomeye cyane byatewe n’uko yari ashyigikiwe n’undi mutegetsi ukomeye kumurusha, ari we Yehova Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Kuro yagombaga kumenya ko uwamuhamagaye cyangwa uwamutumye ari Yehova Imana ya Isirayeli. Bibiliya igaragaza ko Kuro yemeye rwose ko gutsinda kwe gukomeye kwaturutse kuri Yehova.—Ezira 1:2, 3.
-