Igice cya cumi
“Igihe cyo kwemererwamo”
1, 2. (a) Ni iyihe migisha Yesaya yagize? (b) Amagambo y’ubuhanuzi akubiye mu mirongo ibanza yo muri Yesaya igice cya 49 yerekeza kuri bande?
KUVA kera hose, abantu b’indahemuka bagiye bemerwa bakanarindwa n’Imana. Icyakora Yehova ntapfa kwemera umuntu uwo ari we wese. Hari ibyo dusabwa kuzuza kugira ngo tubone iyo migisha itagereranywa. Yesaya yari abyujuje. Yemerwaga n’Imana kandi Yehova yaramukoresheje kugira ngo amenyekanishe ibyo Ashaka. Ibyo bigaragazwa n’ibyanditswe mu mirongo ibanza y’igice cya 49 cy’ubuhanuzi bwa Yesaya.
2 Ayo magambo yabwirwaga mu buryo bw’ubuhanuzi urubyaro rwa Aburahamu. Mu isohozwa ryayo rya mbere, urwo rubyaro rwari ishyanga rya Isirayeli ryakomokaga kuri Aburahamu. Uko bigaragara ariko, ahanini ayo magambo yerekezaga ku Rubyaro rwa Aburahamu rwamaze igihe kirekire rutegerejwe, ni ukuvuga Mesiya wasezeranyijwe. Ayo magambo yahumetswe yerekezaga no ku bavandimwe bo mu buryo bw’umwuka ba Mesiya bahindutse urubyaro rwo mu buryo bw’umwuka rwa Aburahamu, n’abagize ‘Isirayeli y’Imana’ (Abagalatiya 3:7, 16, 29; 6:16). Iki gice cy’ubuhanuzi bwa Yesaya kivuga cyane cyane iby’imishyikirano yihariye Yehova afitanye n’Umwana we akunda cyane Yesu Kristo.—Yesaya 49:26.
Yashyizweho kandi arindwa na Yehova
3, 4. (a) Ni nde wari ushyigikiye Mesiya? (b) Ni bande Mesiya yabwiraga?
3 Mesiya yemerwaga n’Imana. Yehova yamuhaye ububasha n’ibyo yari akeneye byose kugira ngo asohoze umurimo we. Ubwo rero, birakwiriye kuba uwo wari kuzaba Mesiya yaravuze ati “nimunyumve mwa birwa mwe, namwe mahanga ari kure nimutege amatwi. Uwiteka yampamagaye ntaravuka, nkiri mu nda ya mama yanyise izina.”—Yesaya 49:1.
4 Aha ngaha, Mesiya yabwiraga abantu ba “kure.” N’ubwo yari yasezeranyijwe ubwoko bw’Abayahudi, umurimo we wari kuzahesha umugisha abantu bo mu mahanga yose (Matayo 25:31-33). N’ubwo ‘ibirwa’ n’‘amahanga’ bitari byaragiranye isezerano na Yehova, na byo byagombaga kumvira Mesiya wa Isirayeli kuko icyatumye yoherezwa, kwari ukugira ngo abantu bose babone agakiza.
5. Ni gute Mesiya yiswe izina na mbere y’uko avuka?
5 Ubwo buhanuzi buvuga ko Yehova yari kwita Mesiya izina mbere y’uko avuka (Matayo 1:21; Luka 1:31). Yesu yiswe “Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro” kera cyane mbere y’uko avuka (Yesaya 9:5). Izina Imanweli rishobora kuba ryari iry’umuhungu wa Yesaya, ryaje nanone kuba izina ry’ubuhanuzi rya Mesiya (Yesaya 7:14; Matayo 1:21-23). Ndetse n’izina bari kuzajya bita Mesiya, ari ryo Yesu, na ryo ryari ryarahanuwe mbere y’uko avuka (Luka 1:30, 31). Iryo zina rituruka ku ijambo ry’Igiheburayo risobanurwa ngo “Yehova ni we gakiza.” Ubwo rero, biragaragara ko Yesu atari we wigize Kristo.
6. Ni mu buhe buryo akanwa ka Mesiya kari kameze nk’inkota ityaye, kandi se ni mu buhe buryo yahishwe?
6 Amagambo y’ubuhanuzi ya Mesiya akomeza agira ati “akanwa kanjye yagahinduye nk’inkota ityaye, ampisha mu gicucu cy’ukuboko kwe kandi ampinduye umwambi usennye, mu kirimba cye ni mo andindira rwose” (Yesaya 49:2). Ubwo igihe cyari kigeze mu mwaka wa 29 I.C. kugira ngo Mesiya washyizweho na Yehova atangire umurimo we wo ku isi, amagambo n’ibikorwa bye byari bimeze koko nk’inkota ityaye kandi isennye yashoboraga gucengera mu mitima y’ababaga bamuteze amatwi (Luka 4:31, 32). Amagambo n’ibikorwa bye byatumye umwanzi ukomeye wa Yehova ari we Satani n’abambari be bamurakarira. Kuva Yesu akivuka, Satani yashakishije uko yamuhitana, ariko Yesu yari ameze nk’umwambi uhishe mu kirimba cya Yehova.a Yashoboraga kwiringira adashidikanya ko Se azamurinda (Zaburi 91:1; Luka 1:35). Ubwo igihe cyagenwe cyari kigeze, Yesu yatanze ubuzima bwe ku bw’abantu. Ariko igihe kizagera ubwo azaza ari ingabo ikomeye yo mu ijuru yambariye urugamba mu bundi buryo, afite inkota ityaye mu kanwa ke. Muri icyo gihe, iyo nkota ityaye izaba ishushanya ububasha Yesu afite bwo gucira abanzi ba Yehova urubanza no kurusohoza.—Ibyahishuwe 1:16.
Imihati y’Umugaragu w’Imana si iy’ubusa
7. Amagambo Yehova yavuze muri Yesaya 49:3 yerekezaga kuri nde, kandi kuki?
7 Yehova yakomeje avuga aya magambo y’ubuhanuzi agira ati “ni wowe mugaragu wanjye Isirayeli, uzampesha icyubahiro” (Yesaya 49:3). Yehova yerekeje ku ishyanga rya Isirayeli avuga ko ari umugaragu we (Yesaya 41:8). Ariko Yesu Kristo ni we Mugaragu mukuru w’Imana (Ibyakozwe 3:13). Nta kiremwa na kimwe cy’Imana gishobora kugaragaza “icyubahiro” cyayo kuruta Yesu. Ku bw’ibyo rero, n’ubwo ayo magambo yabwirwaga Isirayeli, mu by’ukuri yerekezaga kuri Yesu.—Yohana 14:9; Abakolosayi 1:15.
8. Ni iyihe myifatire Mesiya yagaragarijwe n’abantu bo mu bwoko bwe, ariko se yabonaga ko uwari ukwiriye kumenya niba hari icyo yagezeho ari nde?
8 Nyamara se, Yesu ntiyasuzuguwe kandi akangwa na benshi mu bari bagize ubwoko bwe? Yego rwose. Muri rusange, ishyanga rya Isirayeli ntiryemeye ko Yesu ari we Mugaragu wasizwe w’Imana (Yohana 1:11). Abantu bo mu gihe cya Yesu bashobora kuba barabonaga ko ibyo yakoze byose igihe yari hano ku isi nta gaciro byari bifite ndetse rwose ko nta cyo byari bivuze. Kuba umurimo we warasaga n’aho nta cyo wagezeho, Mesiya yabikomojeho agira ati “naruhijwe n’ubusa, amaboko yanjye yapfuye ubusa nyakoresha ibitagira umumaro” (Yesaya 49:4a). Ayo magambo Mesiya ntiyayavugiye ko yari yacitse intege. Iyumvire nawe amagambo yakurikijeho. Yagize ati “icyakora nzacirwa urubanza n’Uwiteka, kandi Imana yanjye ni yo izangororera” (Yesaya 49:4b). Abantu si bo bari kwemeza ko Mesiya yagize icyo ageraho mu murimo we, ahubwo Imana ni yo yari kubyemeza.
9, 10. (a) Ni uwuhe murimo Mesiya yashinzwe na Yehova, kandi se wagize izihe ngaruka? (b) Ni gute Abakristo muri iki gihe bashobora guterwa inkunga n’ibyabaye kuri Mesiya?
9 Yesu yari ashishikajwe no kwemerwa n’Imana. Mu mvugo y’ubuhanuzi Mesiya yaravuze ati “none rero umva uko Uwiteka avuga, ari we wambumbiye mu nda ya mama ngo nzabe umugaragu we mugarurire Yakobo, Isirayeli amuteranirizweho. Kuko ndi uwo kubahwa mu maso y’Uwiteka kandi Imana yanjye imbereye imbaraga” (Yesaya 49:5). Mesiya yazanywe no guhindura imitima y’Abisirayeli kugira ngo bagarukire Se wo mu ijuru. Abenshi ntibabyitabiriye, ariko hari bamwe babyemeye. Icyakora, Yehova Imana ni we wari kuzamugororera. Agaciro k’ibyo yagezeho ntikari gashingiye ku kuntu abantu babibonaga, ahubwo kari gashingiye ku kuntu Yehova yabibonaga.
10 Muri iki gihe, hari ubwo abigishwa ba Yesu bashobora kumva ko baruhira ubusa. Mu turere tumwe na tumwe, ingaruka bagira mu murimo wabo zishobora gusa n’aho ari ubusa ugereranyije n’ibyo baba bakoze n’imihati bashyiraho. Icyakora baterwa inkunga n’urugero rwa Yesu bagakomeza kwihangana. Nanone baterwa inkunga n’amagambo intumwa Pawulo yanditse agira ati “nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami.”—1 Abakorinto 15:58.
“Umucyo wo kuvira amahanga”
11, 12. Ni gute Mesiya yabaye “umucyo wo kuvira amahanga”?
11 Mu buhanuzi bwa Yesaya, Yehova atera Mesiya inkunga amwibutsa ko kuba Umugaragu w’Imana ‘byari ibintu bifite agaciro’ (NW). Yesu yari ‘gukungura imiryango ya Yakobo, akagarura Abisirayeli bacitse ku icumu.’ Yehova yakomeje agira ati “nzaguha kuba umucyo wo kuvira amahanga, kugira ngo agakiza kanjye kagere ku mpera y’isi” (Yesaya 49:6). None se ni gute Yesu yari kumurikira abantu bo “ku mpera y’isi” kandi umurimo we yarawukoreye muri Isirayeli honyine?
12 Bibiliya igaragaza ko “umucyo” w’Imana “wo kuvira amahanga” utazimye igihe Yesu yavaga ku isi. Nyuma y’imyaka igera kuri 15 Yesu apfuye, Pawulo na Barinaba bari abamisiyonari basubiye mu magambo y’ubuhanuzi yo muri Yesaya 49:6, maze bayerekeza ku bigishwa ba Yesu, ari bo bavandimwe be bo mu buryo bw’umwuka. Baravuze bati ‘Umwami yaradutegetse ati “ngushyiriyeho kuba umucyo w’abanyamahanga, ngo ujyane agakiza kurinda ugeza ku mpera y’isi” ’ (Ibyakozwe 13:47). Mbere y’uko Pawulo ubwe apfa, yari yariboneye ko ubutumwa bwiza bw’agakiza butari bwarageze ku Bayahudi bonyine ahubwo ko bwari bwarageze mu “baremwe bose bari munsi y’ijuru” (Abakolosayi 1:6, 23). Muri iki gihe, abavandimwe ba Kristo basigaye basizwe bakomeza gukora uwo murimo. Ni “umucyo wo kuvira amahanga” mu bihugu bisaga 230 byo hirya no hino ku isi, babifashijwemo n’abagize imbaga y’ “abantu benshi” babarirwa muri za miriyoni.—Ibyahishuwe 7:9.
13, 14. (a) Ni iyihe myifatire Mesiya n’abigishwa be bagaragarijwe mu murimo wo kubwiriza? (b) Ni irihe hinduka ry’imimerere ryabayeho?
13 Rwose Yehova yashyigikiye Umugaragu we ari we Mesiya, akomeza abavandimwe ba Mesiya basizwe, n’abagize imbaga y’abantu benshi bose bifatanya na bo bagakomeza gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Ni koko, kimwe na Yesu, abigishwa be na bo bagiye basuzugurwa kandi bakarwanywa (Yohana 15:20). Ariko rero, iteka Yehova ahindura imimerere y’ibintu mu gihe yagennye kugira ngo akize kandi agororere abagaragu be b’indahemuka. Ku bihereranye na Mesiya ‘basuzuguraga, ishyanga rikamwanga urunuka,’ Yehova yatanze isezerano rigira riti “abami bazabireba bahagurukane n’ibikomangoma baramye ku bw’Uwiteka ugira umurava, Uwera wa Isirayeli wagutoranije.”—Yesaya 49:7.
14 Nyuma yaho, intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Filipi ku bihereranye n’iryo hinduka ry’imimerere ryari ryarahanuwe. Yerekeje kuri Yesu avuga ko yari yaracishijwe bugufi akamanikwa ku giti cy’umubabaro, ariko Imana ikaba yaramushyize hejuru. Yehova yashyize Umugaragu we ‘hejuru cyane amuha izina risumba ayandi mazina yose, kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu’ (Abafilipi 2:8-11). Abigishwa ba Kristo b’indahemuka bari baraburiwe hakiri kare ko na bo bari kuzatotezwa. Kimwe na Mesiya ariko, na bo bizera badashidikanya ko Yehova abemera.—Matayo 5:10-12; 24:9-13; Mariko 10:29, 30.
‘Igihe cyo kwemererwamo’
15. Ni ikihe “gihe” cyihariye cyavuzwe mu buhanuzi bwa Yesaya, kandi se ibyo byumvikanisha iki?
15 Ubuhanuzi bwa Yesaya bukomeza buvuga amagambo afite byinshi asobanura. Yehova yabwiye Mesiya ati “igihe cyo kwemererwamo ndagushubije, no ku munsi wo gukirizwamo ndagutabaye, kandi nzagukiza ngutange ho isezerano ry’abantu” (Yesaya 49:8a). Hari ubuhanuzi nk’ubwo dusanga muri Zaburi ya 69:14-19. Amagambo ngo ‘igihe cyo kwemererwamo’ yumvikanisha ko Yehova yemera kandi akarinda abantu mu buryo runaka bwihariye, ariko akabikora mu gihe runaka cyihariye.
16. Ku Bisirayeli ba kera, igihe cyo kwemerwamo na Yehova cyari ikihe?
16 Icyo gihe cyo kwemererwamo cyabayeho ryari? Mu mizo ya mbere, ayo magambo yari amwe mu yari agize ubuhanuzi buhereranye no gusubiza ibintu mu buryo, akaba yarahanuraga ukuntu Abayahudi bari kuzavanwa mu bunyage. Ishyanga rya Isirayeli ryagize igihe cyo kwemererwamo ubwo ‘ryahagurutsaga igihugu’ rikongera gusubira muri ‘gakondo yaryo yabaye umwirare’ (Yesaya 49:8b). Ntibari bakiri “imbohe” i Babuloni. Igihe bari mu rugendo basubira iwabo, Yehova yakoze ku buryo batigera bicwa n’ “inzara” cyangwa “inyota,” kandi ‘icyokere nticyabagezeho, n’izuba ntiryabishe.’ Abisirayeli bari baratatanye bagarutse mu gihugu cyabo ‘bavuye kure, bavuye ikasikazi n’iburengerazuba’ (Yesaya 49:9-12). Uretse iryo sohozwa rya mbere ritangaje, Bibiliya igaragaza ko ubwo buhanuzi bwagize irindi sohozwa ryagutse.
17, 18. Ni ikihe gihe cyo kwemererwamo Yehova yagennye mu kinyejana cya mbere?
17 Mbere na mbere, igihe Yesu yavukaga abamarayika batangaje ko abantu bari bagiye kubona amahoro no kwemerwa cyangwa kwishimirwa n’Imana (Luka 2:13, 14). Abantu bose muri rusange si ko bari kwemerwa n’Imana, keretse gusa abari kwizera Yesu. Nyuma yaho, Yesu yasomeye mu ruhame amagambo y’ubuhanuzi yo muri Yesaya 61:1, 2 maze ayiyerekezaho ubwe avuga ko ari we watangazaga “iby’umwaka Umwami agiriyemo imbabazi” (Luka 4:17-21). Intumwa Pawulo yavuze ko Kristo akiri mu mubiri yarinzwe na Yehova mu buryo bwihariye (Abaheburayo 5:7-9). Ku bw’ibyo, icyo gihe cyo kwemererwamo cyerekeza ku buntu Imana yagiriye Yesu mu gihe cy’ubuzima bwe bwo ku isi.
18 Icyakora ubwo buhanuzi bufite irindi sohozwa. Pawulo amaze gusubira mu magambo ya Yesaya ahereranye n’igihe cyo kwemererwamo, yakomeje agira ati “dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo” (2 Abakorinto 6:2). Pawulo yanditse ayo magambo imyaka 22 nyuma y’urupfu rwa Yesu. Ubwo rero, biragaragara ko igihe itorero rya gikristo ryavukaga kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., Yehova yongereye igihe cyo kwemererwamo kugira ngo kigere no ku bigishwa basizwe ba Kristo.
19. Ni gute Abakristo muri iki gihe bashobora kungukirwa n’igihe cyo kwemerwamo na Yehova?
19 Bite se ku bigishwa ba Yesu bo muri iki gihe batasizwe bakaba atari abaragwa b’ubwami bw’Imana bwo mu ijuru? Ese abo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bashobora kungukirwa n’icyo gihe cyo kwemererwamo? Yego rwose. Igitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe kigaragaza ko iki ari igihe cyo kwemerwamo na Yehova ku bagize imbaga y’abantu benshi bazambuka ‘umubabaro mwinshi’ maze bakazaba ku isi izahinduka paradizo (Ibyahishuwe 7:13-17). Ku bw’ibyo rero, Abakristo bose bashobora kungukirwa n’iki gihe gito cyo kwemererwamo Yehova yageneye abantu badatunganye.
20. Ni mu buhe buryo Abakristo bakwirinda gupfusha ubusa ubuntu bahabwa na Yehova?
20 Mbere yo kuvuga iby’igihe cyo kwemerwamo na Yehova, intumwa Pawulo yabanje gutanga umuburo. Yabwiye Abakristo abinginga ngo ‘badaherwa ubuntu bw’Imana gupfa ubusa’ (2 Abakorinto 6:1). Kubera iyo mpamvu, Abakristo bakoresha uburyo bwose babonye kugira ngo bashimishe Imana kandi bakore ibyo ishaka (Abefeso 5:15, 16). Byaba byiza bakurikije inama ya Pawulo igira iti “nuko bene data, mwirinde hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimūra Imana ihoraho. Ahubwo muhugurane iminsi yose bikitwa uyu munsi, hatagira uwo muri mwe unangirwa umutima n’ibihendo by’ibyaha.”—Abaheburayo 3:12, 13.
21. Ni ayahe magambo y’ibyishimo asoza imirongo cumi n’itatu ibanza yo muri Yesaya igice cya 49?
21 Igihe amagambo y’ubuhanuzi Yehova yavuganaga na Mesiya we yari arangiye, Yesaya yavuze amagambo y’ibyishimo agira ati “ririmba wa juru we, nawe wa si we unezerwe. Mwa misozi mwe, muturagare muririmbe kuko Uwiteka amaze abantu be umubabaro, kandi abantu barengana azabagiririra imbabazi” (Yesaya 49:13). Mbega amagambo meza yahumurizaga Abisirayeli bo mu gihe cya kera, Umugaragu mukuru wa Yehova ari we Yesu Kristo n’abagaragu ba Yehova basizwe bo muri iki gihe, hamwe na bagenzi babo bagize “izindi ntama”!—Yohana 10:16.
Yehova ntiyigera yibagirwa ubwoko bwe
22. Ni mu buhe buryo Yehova yatsindagirije ko atazigera yibagirwa ubwoko bwe?
22 Yesaya yakomeje asubiramo amagambo ya Yehova. Yahanuye ko Abisirayeli bari mu bunyage bari gusa n’aho bihebye ntibakomeze kugira ibyiringiro. Yesaya yagize ati “Siyoni aravuga ati ‘Yehova yarantaye, Uwiteka aranyibagiwe’ ” (Yesaya 49:14). Ese ibyo byari ukuri? Ese koko Yehova yari yarataye ubwoko bwe maze arabwibagirwa? Yesaya yabaye umuvugizi wa Yehova, akomeza agira ati “mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa” (Yesaya 49:15). Mbega igisubizo kirangwa n’urukundo Yehova yabahaye! Urukundo Imana ikunda ubwoko bwayo ruruta kure cyane urwo umubyeyi akunda umwana we. Imana ihora itekereza ku ndahemuka zayo. Irazibuka nk’aho amazina yazo aba yanditse mu biganza byayo. Yagize iti “dore nguciye mu biganza byanjye nk’uca imanzi, kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka.”—Yesaya 49:16.
23. Ni gute Pawulo yateye Abakristo inkunga yo kwiringira ko Yehova atazigera abibagirwa?
23 Mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abagalatiya, yateye Abakristo inkunga agira ati “twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari” (Abagalatiya 6:9). Abaheburayo na bo yabandikiye amagambo atera inkunga agira ati “kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo” (Abaheburayo 6:10). Nta na rimwe twagombye gutekereza ko Yehova yibagiwe ubwoko bwe. Kimwe na Siyoni ya kera, birakwiriye rwose ko Abakristo bagira ibyishimo kandi bagategereza Yehova bihanganye. Akomeza amasezerano ye.
24. Ni gute Siyoni yari kuzasubizwa mu mimerere myiza, kandi se ni ibihe bibazo yari kwibaza?
24 Binyuriye kuri Yesaya, Yehova yakomeje ahumuriza ubwoko bwe. ‘Abarimbuye [Siyoni],’ baba Abanyababuloni cyangwa Abayahudi b’abahakanyi, ntibari kuzabyongera. “Abana” ba Siyoni, ni ukuvuga Abayahudi bari mu bunyage bakomeje kuba indahemuka kuri Yehova, barimo ‘bihuta.’ Bari ‘kuzaterana.’ Abayahudi bagaruwe mu gihugu cyabo bari kwihutira gusubira i Yerusalemu, bakaba umutako w’umurwa wabo, nk’ “umugeni” wambaye iby’ “umurimbo” (Yesaya 49:17, 18). Siyoni yari yarahinduwe “umusaka.” Gerageza kwiyumvisha ukuntu yari gutangara igihe yari kubona ifite abaturage benshi mu buryo butunguranye, aho kubatuza hagasa n’aho habaye hato. (Soma muri Yesaya 49:19, 20.) Birumvikana rwose ko yari kwibaza aho abo bana bose bari baturutse: “uzaherako wibaze mu mutima uti ‘mbese aba bana nababyariwe na nde, ko abanjye banyazwe nkaba ndi impfusha n’igicibwa n’inzererezi? Mbese aba barezwe na nde? Ariko se ko nasigaye ndi umwe, aba bahoze he?’ ” (Yesaya 49:21). Mbega ukuntu Siyoni yari yarahoze ari ingumba yari kugira ibyishimo!
25. Muri iki gihe, ni mu yihe mimerere Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka yashyizwemo?
25 Tubona isohozwa ry’ayo magambo muri iki gihe cyacu. Mu myaka iruhije yo mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose, Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka yahinduwe umusaka kandi ijyanwa mu bunyage. Ariko yaragaruwe maze ishyirwa muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka (Yesaya 35:1-10). Kimwe n’umurwa Yesaya yavuze ko wari warahinduwe umusaka, twavuga ko Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka na yo yanezerewe igihe yabonaga yuzuye abantu basenga Yehova babigiranye umwete kandi bishimye.
‘Ibendera ry’amahanga’
26. Ni ubuhe buyobozi Yehova yahaye ubwoko bwe bwabohowe?
26 Mu buryo bw’ubuhanuzi, Yehova yajyanye Yesaya mu gihe ubwoko Bwe bwari kuzaba bwarabohowe bukava i Babuloni. Ese hari ubuyobozi runaka buva ku Mana bari kuzahabwa? Yehova asubiza agira ati “Umwami Imana iravuga iti ‘nzaramburira amahanga ukuboko kwanjye, nshingire amoko ibendera ryanjye, nuko bazazana abahungu bawe bababumbatiye mu bituza, n’abakobwa bawe bazahekwa ku bitugu’ ” (Yesaya 49:22). Mu isohozwa rya mbere ry’ubwo buhanuzi, Yerusalemu yahoze ari icyicaro gikuru cy’ubutegetsi n’ahantu hari urusengero rwa Yehova, yabaye “ibendera” rya Yehova. Ndetse hari abantu b’ibikomerezwa bo mu yandi mahanga, tuvuge nk’ “abami” n’ “abamikazi,” bafashije Abisirayeli mu gihe basubiraga iwabo (Yesaya 49:23a). Abami b’Abaperesi ari bo Kuro na Aritazeruzi Longue-Main n’abo mu ngo zabo ni bamwe mu babafashije (Ezira 5:13; 7:11-26). Ayo magambo ya Yesaya yagize n’irindi sohozwa.
27. (a) Mu isohozwa ryagutse, “ibendera” abantu bari kugana ari benshi ni irihe? (b) Bizagenda bite igihe amahanga yose azahatirwa kugandukira ubutegetsi bwa Mesiya?
27 Muri Yesaya 11:10 havuga iby’ ‘ibendera ry’amahanga.’ Intumwa Pawulo yerekeje ayo magambo kuri Yesu Kristo (Abaroma 15:8-12). Ku bw’ibyo rero, mu isohozwa ryagutse ry’ubuhanuzi bwa Yesaya, Yesu hamwe n’abasizwe bazategekana na we ni bo ‘bendera’ rya Yehova abantu bagana ari benshi (Ibyahishuwe 14:1). Igihe cyagenwe nigisohora, abantu bose bo mu isi, ndetse n’abategetsi bo muri iki gihe, bazahatirwa kugandukira ubutegetsi bwa Mesiya (Zaburi 2:10, 11; Daniyeli 2:44). Ibyo bizagira izihe ngaruka? Yehova yaravuze ati “uzaherako umenye ko ndi Uwiteka, abantegereza batazakorwa n’isoni.”—Yesaya 49:23b.
“Agakiza karatwegereye”
28. (a) Ni ayahe magambo Yehova yongeye kubwira ubwoko bwe abwizeza ko bwari kuzabohorwa? (b) Ni irihe sezerano Yehova yahaye ubwoko bwe rikiriho na n’ubu?
28 Bamwe mu bari mu bunyage i Babuloni bashobora kuba baribazaga bati ‘ese koko byashoboka ko Isirayeli yazabohorwa?’ Yehova yazirikanye icyo kibazo maze arababaza ati “mbese abakomeye bānyagwa iminyago, cyangwa abajyanwa ari imbohe bazira ukuri bararekurwa?” (Yesaya 49:24). Igisubizo ni yego. Yehova yarabijeje ati “abajyanwa ari imbohe n’abakomeye na bo bazakurwayo, kandi iminyago y’abanyamwaga izarekurwa” (Yesaya 49:25a). Mbega amagambo atera inkunga! Ikindi kandi, ineza Yehova yagaragarije ubwoko bwe ijyanirana n’isezerano ry’uko azabarinda. Yababwije ukuri agira ati ‘ni jye uzakurwanira n’ukurwanya kandi nzakiza abana bawe’ (Yesaya 49:25b). Iryo sezerano na n’ubu riracyariho. Nk’uko byanditswe muri Zekariya 2:12, Yehova abwira ubwoko bwe ati ‘ubakoraho aba akoze ku mboni y’ijisho ryanjye.’ Mu by’ukuri, ubu turi mu gihe cyo kwemererwamo, igihe abantu bo hirya no hino ku isi baboneraho uburyo bwo kugana Siyoni yo mu buryo bw’umwuka ari benshi. Icyakora icyo gihe cyo kwemererwamo kizagira iherezo.
29. Ni ibihe bintu biteye ubwoba byari kuzagera ku bantu bari kwanga kumvira Yehova?
29 Ni gute byari kuzagendekera abantu bari kwanga nkana kumvira Yehova ndetse bakanatoteza abagaragu be? Yehova yagize ati “abaguhata nzabagaburira inyama yo kuri bo, bazasinda ayabo maraso nk’usinda vino iryohereye” (Yesaya 49:26a). Mbega ibintu biteye ubwoba! Abo banzi batava ku izima ntibari kuzakomeza kubaho: bari kurimburwa. Nguko uko Yehova yari kugaragaza ko ari Umukiza, igihe yari kurokora ubwoko bwe akanarimbura abanzi babwo. Yagize ati “abantu bose bazamenya ko jye Uwiteka ndi Umukiza wawe n’Umucunguzi wawe, Intwari ya Yakobo.”—Yesaya 49:26b.
30. Ni ibihe bikorwa byo gukiza Yehova yakoreye ubwoko bwe, kandi se, ni iki nanone azakora?
30 Ayo magambo yasohoye bwa mbere igihe Yehova yakoreshaga Kuro kugira ngo abohore ubwoko Bwe abuvana mu bubata bw’Abanyababuloni. Yongeye gusohora mu mwaka wa 1919 igihe Yehova yakoreshaga Umwana we wimitswe Yesu Kristo kugira ngo abohore ubwoko Bwe abuvana mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka. Ni yo mpamvu Bibiliya yita Yehova na Yesu ko ari bo bakiza (Tito 2:11-13; 3:4-6). Yehova ni Umukiza wacu, naho Yesu, Mesiya, akaba ari we ‘Mukuru Umuhagarariye’ (Ibyakozwe 5:31, NW ). Koko rero, ibikorwa Imana yakoze byo gukiza abantu binyuriye kuri Yesu Kristo biratangaje cyane. Binyuriye ku butumwa bwiza, Yehova abohora abantu bafite imitima itaryarya akabavana mu bubata bw’idini ry’ikinyoma. Binyuriye ku gitambo cy’incungu, abavana mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Mu mwaka wa 1919, yabohoye abavandimwe ba Yesu abavana mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka. No mu gihe cy’intambara ya Harimagedoni yegereje cyane, azarokora abantu bizerwa bagize imbaga y’abantu benshi abakize irimbuka rizagera ku banyabyaha.
31. Kuba Abakristo bemerwa n’Imana byagombye gutuma bagira iyihe myifatire?
31 Mbega igikundiro dufite cyo kwemerwa n’Imana! Nimucyo twese dukoreshe neza iki gihe cyo kwemererwamo. Nimucyo kandi tujye tuzirikana ko ibintu byihutirwa, twumvira amagambo Pawulo yabwiye Abaroma agira ati “muzi yuko igihe cyo gukanguka gisohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye kuruta igihe twizereye. Ijoro rirakuze burenda gucya. Nuko twiyambure imirimo y’umwijima, twambare intwaro z’umucyo. Tugendane ingeso nziza nk’abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby’isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari. Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza.”—Abaroma 13:11-14.
32. Ubwoko bw’Imana bufite ikihe cyizere?
32 Yehova azakomeza kwemera abumvira inama ze. Azabaha imbaraga n’ubushobozi bakeneye kugira ngo basohoze umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza (2 Abakorinto 4:7). Yehova azakoresha abagaragu be nk’uko yakoresheje Umuyobozi wabo Yesu. Azahindura akanwa kabo kabe nk’ “inkota ityaye,” ku buryo ubutumwa bwiza babwiriza buzagera ku mutima abantu bicisha bugufi (Matayo 28:19, 20). Azarindira ubwoko bwe “mu gicucu cy’ukuboko kwe.” Kimwe n’ “umwambi usennye,” azabuhisha “mu kirimba cye.” Koko rero, Yehova ntazata ubwoko bwe!—Zaburi 94:14; Yesaya 49:2, 15.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a “Satani yari azi nta gushidikanya ko Yesu ari we Mwana w’Imana wahanuwe ko yari kuzamukomeretsa umutwe (Itang 3:15), bituma akora uko ashoboye kose kugira ngo amurimbure. Ariko rero, igihe marayika Gaburiyeli yamenyeshaga Mariya iby’isamwa rya Yesu, yaramubwiye ati ‘umwuka wera uzakuzaho, n’imbaraga z’Isumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana w’Imana’ (Luka 1:35). Yehova yarinze Umwana we. Imihati Satani yashyizeho ashaka kurimbura Yesu igihe yari akiri umwana nta cyo yagezeho.”—Reba igitabo Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 2 ku ipaji ya 902, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Ifoto yo ku ipaji ya 139]
Mesiya yari ameze nk’“umwambi usennye” uri mu kirimba cya Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 141]
Mesiya yabaye “umucyo wo kuvira amahanga”
[Ifoto yo ku ipaji ya 147]
Urukundo Imana ikunda ubwoko bwayo ruruta kure cyane urwo umubyeyi akunda umwana we