-
“Ntimukiringire abakomeye”Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II
-
-
5 Ese Misiri ni yo bagombaga kwiringira ko izabakiza kuruta uko bari kwiringira Yehova? Biragaragara ko abo Bayahudi b’abahemu bari baribagiwe ibintu byose byari byarabaye mu binyejana byinshi mbere yaho, byatumye ishyanga ryabo rivuka. Yehova yarababajije ati “mbese ukuboko kwanjye kuraheze byatuma kutabasha gucungura? Cyangwa se nta mbaraga mfite zakiza? Dore nshyashye inyanja ndayikamya, aho imigezi yari iri mpagira ubutayu, amafi yari arimo aranuka agwa umwuma kuko nta mazi ahari. Nambika ijuru kwirabura, ndyorosa ibigunira.”—Yesaya 50:2b, 3.
-
-
“Ntimukiringire abakomeye”Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II
-
-
7 Yehova yashyize inkingi y’igicu hagati y’Abisirayeli n’Abanyamisiri, arabatangira ntibarenga aho bari bageze. Ku ruhande rw’Abanyamisiri, ya nkingi y’igicu yatumye haba umwijima; naho ku ruhande rw’Abisirayeli haba umucyo (Kuva 14:20). Hanyuma, bitewe n’uko Yehova yari yahagaritse Abanyamisiri, ‘yahuhishije umuyaga mwinshi uvuye iburasirazuba ijoro ryose, usubiza inyanja inyuma, maze hagati y’aho amazi yari ari hahinduka ubutaka bwumutse’ (Kuva 14:21). Amazi amaze kwigabanyamo kabiri, abantu bose, ari abagabo, abagore n’abana bashoboye kwambuka Inyanja Itukura bagera ahantu hari umutekano. Igihe ubwoko bwa Yehova bwarimo bwambuka bugana hakurya, Yehova yakuyeho cya gicu. Abanyamisiri bahise babakurikira, bageze no ku mazi binjiramo barakomeza. Ubwoko bwe bumaze kugera ku rundi ruhande rw’inyanja, Yehova yarekuye ya mazi maze Farawo n’ingabo ze bararengerwa. Yehova aba arwaniriye ubwoko bwe atyo. Mbega ukuntu ibyo bitera inkunga cyane Abakristo bo muri iki gihe!—Kuva 14:23-28.
-