“Dore Umugaragu wanjye . . . yarasuzugurwaga, akangwa n’abantu . . . natwe ntitumwubahe. Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye. . . . Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu. . . . Twese twayobye nk’intama zizimiye, . . . Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese. . . . Nubwo atagiraga urugomo, kandi ntagire uburyarya mu kanwa ke. . . . Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azishyiraho gukiranirwa kwabo . . . Kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n’abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.”—Yesaya 52:13–53:12.
Hano Yesaya aravuga iby’umuntu w’inyangamugayo rwose, utanduye, wagombaga kugerwaho n’imibabaro ndetse n’urupfu kugira ngo abe impongano y’ubwoko bwe kandi butarigeze bumwemera.
Icyakora, benshi mu bahanga b’Abayahudi bo muri iki gihe, bemera ko bihereranye n’ishyanga rya Isirayeli ryose uko ryakabaye cyangwa se n’itsinda rikiranuka ribarirwa muri iryo shyanga.
Dore aho ikibazo kiri, mbese ye, ishyanga rya Isirayeli, cyangwa se agace gato karigize, ryaba ryarigeze guhuza n’ayo magambo, cyangwa se byaba bihereranye n’umuntu wihariye, ku giti cye?
Mu myaka isaga 800 nyuma y’aho Yesaya yandikiye ayo magambo y’ubuhanuzi (hafi mu wa 732 Mbere ya Yesu), nta nyandiko n’imwe y’Umuyahudi uwo ari we wese cyangwa intiti mu mategeko ya Kiyahudi [rabi] yaba ivuga ko iryo jambo “umugaragu” ryagombaga gufatwa nk’aho ari itsinda ry’abantu benshi. Muri icyo gihe cyose, ubwo buhanuzi bwakomeje kumvikana ko buhereranye n’umuntu umwe wihariye kandi muri rusange bwari buzwiho kuba ari ubuhanuzi buhereranye na Mesiya.
Ikindi kandi, reba ibisobanuro biri mu ijambo ry’ibanze ry’igitabo The Fifty-Third Chapter of Isaiah According to the Jewish Interpreters: “Icurabwenge rya Kiyahudi ryakomeje kugeza ku iherezo ry’igihe cy’Abamorayimu [kugeza mu kinyejana cya gatandatu Nyuma ya Yesu] rigaragaza ko incuro nyinshi, niba atari buri gihe, batigeraga bagira icyo bashidikanyaho ku bihereranye n’uko uvugwa aho agomba kuba ari Mesiya, kandi ibyo bisobanuro byaje gukomezwa no muri Targum, nyuma y’aho ho gato.”—Cyanditswe na H. M. Orlinsky, 1969, ku ipaji ya 17.
Ni iyihe mpamvu yatumye abantu banga ibisobanuro by’umwimerere gutyo bihereranye n’uwo murongo, ibisobanuro by’uko uvugwa muri uwo murongo ari umuntu wihariye, Mesiya? Mbese, ntibashakaga gusa kwanga ko habaho isano hagati y’ubwo buhanuzi na Yesu, Umuyahudi wa mbere wari uhuje neza rwose n’ibyo bintu byagombaga kumuranga?