UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YESAYA 52-57
Kristo yababajwe ku bwacu
‘Abantu baramusuzuguraga kandi bakamuhunga. Ariko twebwe twamufataga nk’uwibasiwe n’Imana, agakubitwa na yo kandi ikamubabaza’
Yesu yarasuzuguwe kandi ashinjwa ko yatukaga Imana. Hari abumvaga ko Imana yamuhannye, mbese nk’aho yari yamuteje indwara iteye ishozi
‘Yehova yishimiye kumushenjagura, kandi ukuboko kwe kuzasohoza ibyo Yehova yishimira’
Nta gushidikanya ko Yehova yababajwe no kubona Umwana we yicwa. Ariko yashimishijwe no kubona yarabaye indahemuka. Ibyo byashubije ikirego Satani yareze abagaragu b’Imana kirebana n’ubudahemuka bwabo kandi byatumye abantu bihana babona imigisha. Ibyo bidufasha gukora “ibyo Yehova yishimira”