“Twabonye Mesia”
“ [Andereya] abanza kubona mwene se Simoni, aramubgir’ ati: Twabonye Mesia (risobanurwa ngo: Kristo).”—YOHANA 1:41.
1. Ni iki Yohana Umubatiza yahamije ku byerekeye Yesu w’i Nazareti, kandi Andereya yafashe uwuhe mwanzuro ku bihereranye na we?
ANDEREYA yakomeje kwitegereza cyane Umuyahudi witwaga Yesu w’i Nazareti. Yesu uwo, ntiyasaga n’umwami, umunyabwenge, cyangwa umwigisha. Nta bwo yari yambaye imyambaro ya cyami kandi nta n’ubwo yari abaragaje imvi cyangwa ngo abe yari afite mu ntoke horohereye n’akabiri gakeye. Yari umusore—w’imyaka nka 30—mu biganza bye huzuye amabavu kandi umubiri we warerurutse ibi by’umuntu ukora imirimo y’amaboko. Rero, nta bwo Andereya yaba yaratangajwe no kumva ko yari umubaji. Nyamara kandi, uwo muntu Yohana Umubatiza yamuvuzeho ati “Nguy’Umwana w’intama w’Imana.” Ku munsi ubanziriza uwo, Yohana yari yavuze ikintu gitangaje kurushaho avuga “Yukw ar’ Umwana w’Imana.” Mbese, ibyo byashoboraga kuba byo? Uwo munsi Andereya yamaranye umwanya na Yesu amuteze amatwi. Nta bwo tuzi ibyo Yesu yavuze; icyo tuzi cyo ni uko amagambo ye yahinduye imibereho ya Andereya. Yihutiye kujya gushaka umuvandimwe we Simoni, maze ariyamirira ati “Twabonye Mesia.”—Yohana 1:34-41.
2. Kuki ari iby’ingenzi gusuzuma ibihamya by’uko Yesu yaba koko yari Mesia wasezeranyijwe?
2 Nyuma y’igihe, Andereya na Simoni (uwo Yesu yaje kwita Petero) babaye intumwa za Yesu. Ubwo Petero yari amaze imyaka irenga ibiri ari intumwa, yabwiye Yesu ati “Uri Kristo [Mesia], Umwana w’Imana ihoraho” (Matayo 16:16). Nyuma y’aho, Intumwa hamwe n’abigishwa b’indahemuka baje kugaragaza ko biteguye kuba bapfa bazize iyo myizerere. Muri iki gihe na bwo, hari za miriyoni z’abantu bafite umutima utaryarya biteguye kuba babigenza batyo. Ariko se, ni ibihe bihamya bashingiraho? Kandi koko, ibihamya biberaho kugaragaza itandukaniro riri hagati yo kwizera no gupfa kwemera ibivuzwe byose. (Reba Abaheburayo 11:1.) Ku bw’ibyo rero, reka dusuzume ibyiciro bitatu by’ibihamya byemeza ko yesu yari Mesia koko.
Amasekuruza ya Yesu
3. Ni iki amavanjiri ya Matayo na Luka avuga ku bihereranye n’amasekuruza ya Yesu mu buryo burambuye?
3 Amasekuruza ya Yesu ni yo gihamya cya mbere duhabwa n’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo cyemeza ko yari Mesia. Bibiliya yari yarahanuye ko Mesia yari gukomoka mu muryango w’umwami Dawidi (Zaburi 132:11, 12; Yesaya 11:1, 10). Ivanjiri ya Matayo itangira igira iti “Amasekuruza ya Yesu Kisto, mwene Dawidi, mwene Aburahamu.” Mu kugaragaza ukuri kw’ayo magambo yasabaga kugira amakenga mbere yo kuyavuga, Matayo yavuze inkomoko ya Yesu ahereye ku masekuruza y’umurezi we Yozefu (Matayo 1:1-16). Ivanjiri ya Luka yo irondora amasekuruza ya Yesu ihereye kuri nyina Mariya kugeza kuri Adamu binyuriye kuri Dawidi na Aburahamu (Luka 3:23-38).a Bityo rero, abanditse amavanjiri bagaragaje ko Yesu yari umuragwa wa Dawidi, byaba mu rwego rw’amategeko cyangwa mu rwego rw’umuryango.
4, 5. (a) Mbese, ab’igihe cya Yesu baba barahakanye ko atari mwene Dawidi, kandi kuki ibyo bikwiriye kwitabwaho? (b) Ni gute inyandiko zitari iza Bibiliya zemeza amasekuruza ya Yesu?
4 Ndetse n’abantu barusha abandi guhakana ko Yesu ari Mesia, ntibashobora guhakana ko ari umwana wa Dawidi nk’uko yabyivugiye. Kubera iki? Kubera impamvu ebyiri. Iya mbere ni uko ibyo byavugwaga cyane i Yerusalemu mu myaka ibarirwa muri za mirongo yabanjirije irimbuka ry’uwo murwa mu mwaka wa 70 mbere y’igihe cyacu. (Gereranya na Matayo 21:9; Ibyakozwe 4:27; 5:27, 28). Iyo ibyo biza kuba atari ko biri, uwo ari we wese mu barwanyaga Yesu—dore ko yari anafite benshi—yashoboraga kugaragaza ko Yesu ari umutekamutwe arebye gusa inkomoko ye mu bitabo bya Leta byandikwagamo amasekuruza y’abantu.b Nyamara kandi, nta na hamwe mu mateka havugwa umuntu n’umwe waba yarahakanye ko Yesu yakomokaga kuri Dawidi. Uko bigaragara, ibyo byari bifite ishingiro ku buryo nta wari kubona aho ahera abivuguruza. Nta gushidikanya rero ko Matayo na Luka bandukuye amazina y’ingenzi mu bitabo bya Leta bakayashyira mu nkuru zabo.
5 Icya kabiri ni uko ibihamya bitari ibya Bibiliya na byo byemeza ko amasekuruza ya Yesu yemerwaga n’abantu muri rusange. Urugero, igitabo cyitwa Talmud kivuga ko mu kinyejana cya kane, umwe mu bakuru b’idini ya Kiyahudi yibasiye by’agakabyo Mariya, nyina wa Yesu, amushinja ko ngo ‘yari ihabara y’ababaji’; nanone ariko, uwo murongo wemeza ko “yakomokaga mu bikomangoma no mu batware.” Mbere y’aho, hari urundi rugero rw’umuhanga mu by’amateka wo mu kinyejana cya kabiri witwaga Hégèsippe. Yari yaravuze ko ubwo umwami w’abami w’Umuroma witwaga Domisiyani yashakaga gutsemba abakomoka kuri Dawidi bose, bamwe mu banzi b’Abakristo ba mbere bareze abuzukuru ba Yuda, mwene se wa Yesu, babashinja ko “bari abo mu muryango wa Dawidi.” Niba Yuda yari azwiho kuba uwo mu rubyaro rwa Dawidi, nonese ubwo si ko byari bimeze no kuri Yesu? Nta gushidikanya rwose!—Abagalatia 1:19; Yuda 1.
Ubuhanuzi bw’Ibya Mesia
6. Ubuhanuzi bwo mu Byanditswe bya Giheburayo bwerekeye kuri Mesia ni bwinshi mu rugero rungana iki?
6 Ikindi gihamya ko Yesu yari Mesia, ni ubuhanuzi bwagiye busohora. Ubuhanuzi bwerekeye kuri Mesia ni bwinshi cyane mu Byanditswe bya Giheburayo. Mu gitabo cye cyitwa The Life and Times of Jesus the Messiah, Alfred Edersheim yarobanuye imirongo 456 yo mu Byanditswe bya Giheburayo, iyo abakuru b’idini ya Kiyahudi babonaga ko yerekeye kuri Mesia. Icyakora, abo bakuru b’idini bari bafite ibitekerezo byinshi bikocamye ku bihereranye na Mesia; imyinshi mu mirongo berekezaga kuri Mesia, si ko iri. Ibyo ari byo byose ariko, hari ubuhanuzi bwinshi bugaragaza ko Yesu ari Mesia.—Gereranya n’Ibyahishuwe 19:10.
7. Ni ubuhe buhanuzi bumwe na bumwe Yesu yasohoje mu gihe yari hano ku isi?
7 Muri ubwo buhanuzi havugwamo ibihereranye n’umudugudu yavukiyemo (Mika 5:2; Luka 2:4-11); iby’iyicwa riteye ubwoba ry’abana benshi ryabaye nyuma yo kuvuka kwe (Yeremia 31:15; Matayo 2:16-18); guhamagarwa ngo ave muri Egiputa (Hosea 11:1; Matayo 2:15); kuba abatware b’amahanga bari kujya inama yo kumwica (Zaburi 2:1, 2; Ibyakozwe 4:25-28); yari kugambanirwa ku biceri by’ifeza mirongo itatu (Zekaria 11:12; Matayo 26;15); imipfire ye na yo yari yarahanuwe.—Zaburi 22:16, Traduction du monde nouveau, reba ubusobanuro hasi ku ipaji; Yohana 19:18, 23; 20:25, 27.c
Ukuza kwe Kwahanuwe
8. (a) Ni ubuhe buhanuzi bugaragaza neza igihe Mesia yari kuzira? (b) Ni ibihe bintu bibiri bigomba kumenywa kugira ngo ubwo buhanuzi busobanuke?
8 Reka noneho twibande ku buhanuzi bumwe gusa. Muri Danieli 9:25, Abayahudi bari barabwiwe igihe Mesia yari kuzira. Turasoma ngo “Nuk’ ubimenye, ubyitegereze yuk’ uherey’ igihe bazategekera kūbak’ i Yerusalemu bayisana ukageza kuri Mesia Umutware, hazabahw ibyumweru birindwi; maze habehw ibindi byumweru mirongwitandatu na bibiri.” Mbere na mbere ubwo buhanuzi bushobora gusa n’aho ari ubufindo. Nyamara kandi, icyo dusabwa muri rusange nta kindi kitari ukumenya ibintu bibiri: ni ukuvuga aho twahera tubara, n’ukuntu icyo gihe kireshya. Urugero: uramutse ubonye ikarita yerekana ko hari ubutunzi buhishwe “mu busitani bw’umugi mu ntambwe 50 werekeza iburasirazuba bw’iriba,” ushobora gutangazwa n’ibyo bimenyetso—cyane cyane nk’igihe waba utazi aho iryo riba riherereye cyangwa uko uburebure bw’ ‘intambwe’ bungana. Nonese nta bwo wagerageza gushaka uko wamenya iby’izo ngero zombi kugira ngo ushobore gutahura aho ubwo butunzi buherereye? Rero, ibyo ni ko bimeze no ku byerekeye ubuhanuzi bwa Danieli, uretse ko ho icyo tugomba kumenya ari aho twahera tubara igihe no kumenya aho icyo gihe cyagombaga kugarukira nyuma y’aho.
9, 10. (a) Ni hehe twahera tubara ibyumweru 69? (b) Ibyo byumweru 69 bireshya bite, kandi ni gute tubimenya?
9 Mbere na mbere, tugomba kumenya aho duhera tubara, ni ukuvuga itariki ‘itegeko ryo kubaka Yerusalemu bayisana’ ryasohokeyeho. Hanyuma kandi, tugomba no kumenya uburebure bw’intera itangirira kuri iyo tariki, ni ukuvuga uko ibyo byumweru 69 (7 hongeweho 62) bireshya. Gusobanukirwa ibyo nta kigoye kirimo. Nehemia atubwira mu buryo bwumvikana neza ko itegeko ryo gusana inkike za Yerusalemu, ari byo byari gutuma amaherezo umurwa wongera kubakwa ryasohotse “mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma y’umwami Aritazeruzi” (Nehemia 2:1, 5, 7, 8). Ibyo birumvikanisha ko aho tugomba guhera tubara igihe ari mu mwaka wa 455 mbere y’igihe cyacu.d
10 Na ho se bya byumweru 69 byo, byaba ari ibyumweru nyabyumweru ibi by’iminsi irindwi? Oya rwose, kuko Mesia atigeze agaragara hashize umwaka urenga ho gato nyumwa y’uwa 455 mbere y’igihe cyacu. Ni yo mpamvu intiti mu bya Bibiliya zivuga rumwe n’ubuhinduzi bwinshi (harimo n’ubw’Umuyahudi witwa Tanakh mu busobanuro bwa Danieli 9:25 buri hasi ku ipaji) mu kwemeza ko ibyo ari ibyumweru “by’imyaka.” Iyo mvugo ihereranye n’ ‘ibyumweru by’imyaka’ cyangwa ibyiciro by’imyaka irindwi byari bimenyerewe mu Bayahudi ba kera. Uko bubahirizaga umunsi w’isabato kuri buri munsi wa karindwi wose, ni na ko bubahirizaga umwaka w’isabato buri mwaka wa karindwi (Kuva 20:8-11; 23:10, 11). Bityo rero, ibyumweru 69 by’imyaka bingana na 69 incuro 7, cyangwa imyaka 483. Ubu noneho nta kindi gisigaye kitari ukujya mu mibare. Iyo tubaze imyaka 483 duhereye mu wa 455 mbere y’igihe cyacu, tugera mu mwaka wa 29 w’igihe cyacu—ari na wo Yesu yabatijwemo akaba ma·shiʹach, ari we Mesia!—Reba ku mutwe uvuga ngo “Ibyumweru Mirongo Irindwi” mu gitabo Insight on the Scriptures, Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 899.
11. Ni gute twasubiza abavuga ko ibyo ari uburyo bwo muri iki gihe bwo gusobanura ubuhanuzi bwa Danieli?
11 Wenda hari bamwe bashobora kubyutsa impaka bavuga ko ibyo byaba ari imigenekereze y’iki gihe yo gusobanura ubuhanuzi ku buryo bwahuza n’amateka. Niba ari uko biri se, kuki noneho abantu bo mu gihe cya Yesu bari biteze ko Mesia ashobora kuboneka icyo gihe? Abahanga mu by’amateka, nk’Umukristo witwaga Luka, Tacite na Tuétone b’Abaroma, Umuyahudi witwaga Josèphe hamwe n’umucurabwenge w’Umuyahudi witwaga Philon, bose babayeho mu by’icyo gihe kandi bahamije ko iyo mimerere yo gutegereza yarangwaga mu bantu (Luka 3:15). Muri iki gihe, bamwe mu ntiti mu bya Bibiliya bemeza ko uburetwa bw’Abaroma ari bwo bwatumaga Abayahudi bifuza cyane kandi bakitega ko Mesia yaboneka muri iyo minsi. Ariko se ye, kuki Abayahudi bajyaga gutegereza Mesia icyo gihe aho kuba baramutegereje ubwo batotezwaga bikomeye n’Abagiriki mu binyejana byabanjirije icyo gihe? Kuki Tacite yavuze ko “ubuhanuzi bw’amayobera” ari bwo bwaba bwaratumye Abayahudi bizera ko i Yudaya hajyaga guturuka abatware bakomeye maze bagashyiraho “ubwami bw’isi yose”? Mu gitabo cye cyitwa A History of Messianic Speculation in Israel, Abba Hillel Silver yemeza ko “kuba Mesia yari ategerejwe ahagana muri kimwe cya kane cya kabiri cy’ikinyejana cya mbere cy’igihe cyacu,” bitaterwaga n’ibitotezo by’Abaroma, ko ahubwo byaterwaga n’ “uburyo bwo gukurikiranya ibihe bwari bwogeye muri iyo minsi,” ahanini bishingiye ku gitabo cya Danieli.
Ubuhamya Buturutse mu Ijuru
12. Ni gute Yehova yahamije ko Yesu ari Mesia?
12 Icyiciro cya gatatu cy’ibihamya byemeza ko Yesu yari Mesia koko, ni ubuhamya bw’Imana ubwayo. Nk’uko muri Luka 3:21, 22 habivuga, Yesu amaze kubatizwa, yasizwe n’imbaraga yera cyane kandi ikomeye kurusha izindi zose mu ijuru no mu isi, ari yo mwuka wera wa Yehova Imana. Kandi mu ijwi rye bwite, Yehova yavuze ko yemeye Umwana we Yesu. Hari izindi ncuro ebyiri Yehova ari mu ijuru yavuganye na Yesu mu buryo butaziguye, bityo agaragaza ko amwemeye: ubwa mbere, byabereye imbere y’intumwa eshatu za Yesu, ubwa kabiri bibera imbere y’imbaga y’abantu benshi (Matayo 17:1-5; Yohana 12:28, 29). Byongeye kandi, hari abamarayika boherejwe bavuye mu ijuru kugira ngo bemeze ko Yesu yari Kristo cyangwa Mesia.—Luka 2:10, 11.
13, 14. Ni gute Yehova yagaragaje ko yemeye Yesu ho Mesia?
13 Yehova yerekanye ko yemera uwo yasize amavuta amuha ububasha bwo gukora imirimo ikomeye. Urugero, Yesu yavuze ubuhanuzi bwinshi bwari kurangwa mu mateka ku buryo burambuye—bumwe muri bwo bukaba bwari gusohora muri iki igihe.e Yanakoze ibitangaza, nko kugaburira imbaga y’abantu benshi bari bashonje no gukiza indwara. Ndetse yanazuye abapfuye. Nonese abigishwa be ni bo baba barahimbye inkuru y’ibyo bitangaza nyuma y’aho? Ubundi, ibyinshi mu bitangaza Yesu yakoze, yabikoreraga imbere y’imbaga y’abantu, rimwe na rimwe babaga babarirwa mu bihumbi. Ndetse n’abanzi ba Yesu ntibashoboraga guhakana ko rwose yakoraga ibyo bintu (Mariko 6:2; Yohana 11:47). Uretse n’ibyo kandi, niba abigishwa ba Yesu barashatse guhimba izo nkuru, kuki baba baravugishije ukuri mu gihe babaga bageze ku bihereranye n’amakosa yabo? Mbese koko bajyaga kuba biteguye gupfa bazize ukwizera gushingiye ku nkuru zidafite ishingiro bihimbiye ubwabo? Oya rwose. Ibitangaza bya Yesu byabayeho rwose nta shiti.
14 Nta bwo Imana yagarukiye aho mu guhamya ko Yesu yari Mesia. Binyuriye ku mwuka wayo wera, yatumye ibihamya ko Yesu yari Mesia byandikwa mu gitabo cyahinduwe mu ndimi nyinshi kandi kigakwirakwizwa kurusha ibindi byose mu mateka yose ya kimuntu.
Kuki Abayahudi Batemeye Yesu?
15. (a) Ibihamya byemeza ko Yesu ari Mesia ni byinshi mu rugero rungana iki? (b) Ni ibihe bintu Abayahudi benshi bari biringiye bigatuma batemera ko Yesu yari Mesia?
15 Muri make rero, ibyo byiciro bitatu by’ibihamya bikubiyemo ingero z’ibintu amagana n’amagana byabayeho bihamya ko Yesu yari Mesia. Nonese ibyo ntibihagije? Tekereza nawe uramutse ubwiwe ko ibyemezo bitatu bidahagije kugira ngo ubone uruhusa rwo gutwara imodoka cyangwa ikarita yo gufata ibintu ku ideni—ko ahubwo ugomba gutanga ibigera ku ijana. Mbega ukuntu ibyo byaba ari agakabyo! Nta gushidikanya rero, Yesu na we afite ibimuhamya byinshi muri Bibiliya. Nonese, kuki benshi bo mu bwoko bwa Yesu banze kwemera ibyo bintu byose bihamya ko yari Mesia? Impamvu ni uko n’ubwo ibihamya ari ngombwa cyane kugira ngo ukwizera kube guhamye, si byo kamara mu gutuma umuntu yizera. Ikibabaje ni uko abantu benshi bizera icyo bashatse, n’ubwo baba babona ibihamya bidashidikanywa. Ku byerekeye Mesia, Abayahudi benshi bari batsimbaraye ku bitekerezo bihuje n’ibyifuzo byabo. Bashakaga Mesia w’umunyapolitiki wari kuvanaho uburetwa bw’Abaroma maze, mu buryo bw’umubiri, akagarurira Isirayeli ikuzo nk’iryo yahoranye mu gihe cya Salomo. Nonese ni gute bashoboraga kwemera uwo mwana woroheje w’umubaji, uwo Munyanazareti utarashishikazwaga n’ibya politiki cyangwa ubutunzi? Kandi se ni gute, mu buryo bw’umwihariko, yashoboraga kuba Mesia amaze kubabara no kwicwa urw’agashinyaguro ku giti cy’umubabaro?
16. Kuki abigishwa ba Yesu bagombye kugira icyo bahindura ku bihereranye n’ibyo bo ubwabo bari bategereje kuri Mesia?
16 Abigishwa ba Yesu ubwabo bahagaritswe umutima n’urupfu rwe. Amaze kuzukana ikuzo, biragaragara ko abigishwa be biringiraga ko ari cyo gihe ‘yendaga kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli’ (Ibyakozwe 1:6). Ariko kandi, ntibigeze bahakana ko Yesu atari Mesia bitwaje ko ibyo bari biringiye bitari bisohojwe. Baramwizeye bashingiye ku bihamya byinshi bari bafite, kandi buhoro buhoro bagiye barushaho gusobanukirwa ibintu neza; bityo ibyari amayobera biza gufutuka. Baje kumenya ko Mesia atari gusohoza ubuhanuzi bwose bumwerekeyeho mu gihe gito yamaze ari umuntu ku isi. Koko rero, ubuhanuzi bumwe bwavugaga ibihereranye no kuza kwe mu buryo bworoheje agendera ku cyana cy’indogobe, ubundi bwo bukaba bwaravugaga ibyo kuza kwe mu ikuzo ari mu bicu! Ni gute ubwo buhanuzi bwombi bwashoboraga kuba ukuri? Uko bigaragara, yagombaga kugaruka ubwa kabiri.—Danieli 7:13; Zekaria 9:9.
Kuki Mesia Yagombaga Gupfa
17. Ni gute ubuhanuzi bwa Danieli bugaragaza neza ko Mesia yagombaga gupfa, kandi kuki yagombaga gupfa?
17 Byongeye kandi, ubuhanuzi bw’ibya Mesia bwagaragazaga neza ko Mesia yagombaga gupfa. Urugero, ku murongo ukurikira, ubuhanuzi bwavugaga igihe Mesia yari kuzira, bugira buti “Ibyo byumweru ukw ari mirongwitandatu na bibiri [byakurikiraga ibyumweru birindwi] ni bishira, Mesia azakurwaho” (Danieli 9:26). Ijambo ry’Igiheburayo ka·rathʹ ryahinduwemo “azakurwaho” ni na ryo ryakoreshejwe mu mategeko ya Mose ku byerekeye igihano cyo kwicwa. Nta gushidikanya rero ko Mesia yagombaga gupfa. Ariko se, kuki yagombaga gupfa? Umurongo wa 24 uraduha igisubizo ugira uti “Kugira ngw ibicumuro bicibge n’ibyaha bishire, no gukiranirwa gutangirw’ impongano, haze gukiranuka kw’iteka.” Abayahudi bari bazi neza ko igitambo cyonyine, ni ukuvuga urupfu, ari cyo cyashoboraga kuba impongano yo gukiranirwa.—Abalewi 17:11; gereranya na Abaheburayo 9:22.
18. (a) Ni gute mu gice cya 53 cya Yesaya herekana ko Mesia yagombaga kubabara no gupfa? (b) Ni ibihe bintu bisa n’aho bivuguruzanya bibyutswa n’ubwo buhanuzi?
18 Mu gice cya 53 cya Yesaya havugwamo ko Mesia ari umugaragu wihariye wa Yehova wagombaga kubabara no gupfa kugira ngo atwikire ibyaha by’abandi. Ku murongo wa 5 hagira hati “Ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu.” Nyuma yo kutubwira ko Mesia uwo yagombaga gupfa akaba “igitambo cyo gukurahw ibyaha,” ubwo buhanuzi bunahishura ko ‘yari kurama, iby’Uwiteka [Yehova, MN] ashaka bigasohozwa neza n’ukuboko kwe’ (Ku murongo wa 10). Ariko se, ibyo bintu ko bisa n’aho bivuguruzanya? Nonese ni gute Mesia yashoboraga gupfa, kandi ‘akanarama’? Ni gute yashoboraga gutambwaho igitambo hanyuma akanatuma ‘ibyo Uwiteka [Yehova, MN] ashaka bisohozwa neza’? Koko se, ni gute yashoboraga gupfa akaguma mu rupfu adasohoje ubuhanuzi bw’ingenzi bumwerekeye, ari bwo bwavugaga ko yari gutegeka iteka ryose ari Umwami kandi akazanira isi yose amahoro n’umunezero?—Yesaya 9:6, 7.
19. Ni gute ukuzuka kwa Yesu kwatumye ubuhanuzi bwerekeye kuri Mesia busa n’aho buvuguruzanya bwuzuzanya?
19 Ibyo bintu bisa n’aho bivuguruzanya byakemuwe n’igitangaza kimwe rukumbi gitangaje. Yesu yarazuwe. Abayahudi benshi bafite umutima utaryarya babaye abahamya b’uko kuri guhimbaje (1 Abakorinto 15:6). Nyuma y’aho, intumwa Paulo yanditse igira iti ‘wa wundi [Yesu Kristo] amaze gutamba igitambo kimwe cy’iteka cy’ibyaha, yicara i buryo bw’Imana, ahera ubwo arindira igihe abanzi be bazashyirirwa munsi y’ibirenge bye’ (Abaheburayo 10:10, 12, 13). Koko rero, nyuma yo kuzukira ubuzima bwo mu ijuru, kandi nyuma y’igihe runaka cyo ‘kurindira,’ ni bwo amaherezo yari kwimikwa akaba Umwami maze agatangira kurwanya abanzi ba Se, Yehova. Muri iki gihe, ubwo Yesu, ari we Mesia, ari Umwami mu ijuru, hari icyo akora ku mibereho ya buri muntu wese uriho. Mu buhe buryo? Ibyo bizasuzumwa mu cyigisho gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Uko bigaragara, muri Luka 3:23 havuga ngo “Yosefu, mwene Heli,” ijambo “mwene” rihakoreshwa mu buryo bwo kuvuga “umukwe wa,” kuko Heli yari se wa Mariya.—Insight on the Scriptures, Umubumbe wa 1, ku mapaji ya 913-17.
b Hari ibihamya bitavuguruzwa byavuye mu nyandiko za kera z’Abagiriki, iz’i Babuloni n’iz’Abaperesi zigaragaza ko umwaka wa mbere w’ingoma ya Aritazeruzi ari uwa 474 wa mbere y’igihe cyacu. Reba Insight on the Scriptures, Umubumbe wa 2, ku mapaji ya 614-16, 900.
c Mu kurondora amasekuruza ye bwite, Josèphe umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi, agaragaza neza ko inyandiko nk’izo zariho mbere y’umwaka wa 70 w’igihe cyacu. Uko bigaragara, izo nyandiko zaje kurimburanwa n’umurwa wa Yerusalemu, maze guhera ubwo biba bitagishoboka ko hari uwabona icyakwemeza ko yari Mesia.
d Reba Insight on the Scriptures, Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 387.
e Mu buhanuzi bumwe muri ubwo, Yesu yavuze ko guhera mu gihe cye hari kwaduka ba Mesia b’ibinyoma (Matayo 24:23-26).
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki bikwiriye ko twasuzuma twifashishije ibihamya kugira ngo turebe ko Yesu yari Mesia wasezeranijwe?
◻ Ni gute amasekuruza ya Yesu ari igihamya cy’uko yari Mesia?
◻ Ni gute ubuhanuzi bwa Bibiliya bwunganira mu guhamya ko Yesu yari Mesia?
◻ Ni mu buhe buryo Yehova ubwe yemeje ko Yesu yari Mesia?
◻ Ni zihe mpamvu zatumye Abayahudi benshi batemera ko Yesu yari Mesia, kandi kuki izo mpamvu zitari zifite ishingiro?
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Buri gitangaza cyose muri byinshi Yesu yakoze cyabaga ari igihamya cy’inyongera cyemeza ko yari Mesia