“Ibicumuro byacu ni byo [umugaragu wa Yehova] yaterewe icumu”
“Ibicumuro byacu ni byo yaterewe icumu, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, . . . imibyimba ye ni yo adukirisha.”—YES 53:5, NW.
1. Ni iki twagombye kuzirikana igihe twizihiza Urwibutso, kandi se ni ubuhe buhanuzi buzadufasha kubigenza dutyo?
TWIZIHIZA Urwibutso twibuka urupfu rwa Kristo n’ibintu byose urwo rupfu rwe n’umuzuko we byashohoje. Urwibutso rutwibutsa ko ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova buzavanwaho umugayo, izina rye rikezwa, kandi umugambi we ukubiyemo gukizwa kw’abantu ugasohora. Birashoboka ko nta bundi buhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga neza iby’igitambo cya Kristo n’ibyo cyasohoje kurusha ubuhanuzi buri muri Yesaya 53:3-12. Yesaya yahanuye ibihereranye n’imibabaro yari kugera ku Mugaragu, kandi atanga ibisobanuro birambuye ku birebana n’urupfu rwa Kristo. Yanavuze ibirebana n’imigisha yari kugera ku bavandimwe be basutsweho umwuka n’abagize “izindi ntama” bitewe n’urwo rupfu.—Yoh 10:16.
2. Ubuhanuzi bwa Yesaya butanga iyihe gihamya, kandi se kubusuzuma biri butumarire iki?
2 Ibinyejana bigera kuri birindwi mbere y’uko Yesu avukira ku isi, Yehova yahumekeye Yesaya kugira ngo ahanure ko Umugaragu we yatoranyije yari kuba indahemuka, kabone nubwo yari guhura n’ibigeragezo bingana bite. Ibyo ubwabyo bihamya ko Yehova yiringiraga ko Umwana we yari kuba indahemuka. Gusuzuma ubwo buhanuzi biratuma turushaho kuba abantu bashimira, kandi ukwizera kwacu kurusheho gukomera.
‘Yarasuzuguwe’ kandi ‘ntiyubahwa’
3. Kuki Abayahudi bagombye kuba barakiriye Yesu neza, ari ko se bamwakiriye bate?
3 Soma muri Yesaya 53:3. Ngaho tekereza ukuntu Umwana w’Imana w’ikinege yigomwe cyane igihe yarekaga ibyishimo yakeshaga gukorera iruhande rwa Se, maze akaza ku isi gutanga ubuzima bwe ho igitambo kugira ngo avane abantu mu bubata bw’icyaha n’urupfu (Fili 2:5-8)! Igitambo cye cyari kigamije gutuma abantu bababarirwa ibyaha mu buryo bwuzuye. Ibitambo by’amatungo byatambwaga mu gihe cy’Amategeko ya Mose byari igicucu gusa cy’icyo gitambo (Heb 10:1-4). Ese abantu ntibagombye kuba baramwakiriye neza kandi bakamwubaha, nibura akabikorerwa n’Abayahudi bari bategereje Mesiya wasezeranyijwe (Yoh 6:14)? Ibinyuranye n’ibyo, Kristo ‘yasuzuguwe’ n’Abayahudi kandi ‘ntibamwubaha,’ nk’uko Yesaya yari yarabihanuye. Intumwa Yohana yaranditse ati “yaje mu rugo rwe, ariko abantu be ntibamwakira” (Yoh 1:11). Intumwa Petero yabwiye Abayahudi ati ‘Imana ya ba sogokuruza yahaye ikuzo Umugaragu wayo Yesu, uwo mwebwe mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato igihe yari yiyemeje kumurekura. Koko rero, mwihakanye uwo muntu wera kandi w’umukiranutsi.’—Ibyak 3:13, 14.
4. Ni gute Yesu yamenyereye indwara?
4 Nanone kandi, Yesaya yahanuye ko Yesu yari ‘kumenyera intimba [“indwara,” NW].’ Nta gushidikanya ko mu gihe Yesu yakoraga umurimo we, rimwe na rimwe yananirwaga, ariko nta kintu kigaragaza ko yigeze arwara (Yoh 4:6). Icyakora, yari amenyereye guhura n’abantu babaga bafite indwara zitandukanye babaga bari mu bo yabwirizaga. Yabagiriraga impuhwe, kandi yakijije benshi (Mar 1:32-34). Muri ubwo buryo, Yesu yashohoje ubuhanuzi bugira buti “ni ukuri intimba [“indwara,” NW] zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye.”—Yes 53:4a; Mat 8:16, 17.
Yabaye “nk’uwakubiswe n’Imana”
5. Ni gute abenshi mu Bayahudi babonaga urupfu rwa Yesu, kandi kuki ibyo byongeraga akababaro ke?
5 Soma muri Yesaya 53:4b. Abenshi mu bantu bari bariho mu gihe cya Yesu ntibigeze basobanukirwa impamvu yababaye kandi agapfa. Bumvaga ko Imana yarimo imuhana, mbese nk’aho yarimo imuteza indwara iteye ishozi (Mat 27:38-44). Abayahudi bareze Yesu ko yatukaga Imana (Mar 14:61-64; Yoh 10:33). Birumvikana ko Yesu atari umunyabyaha cyangwa ngo abe umuntu utuka Imana. Ahubwo urebye ukuntu yakundaga Se cyane, kumva ko yagombaga gupfa aregwa gutuka Imana bigomba kuba byarongereye imibabaro yamugezeho azira ko ari Umugaragu wa Yehova. Nyamara kandi, yari yiteguye kuganduka agakora ibyo Yehova ashaka.—Mat 26:39.
6, 7. Ni mu buhe buryo Yehova ‘yashenjaguye’ Umugaragu we w’indahemuka, kandi kuki ibyo ‘byamushimishije’?
6 Kuba ubuhanuzi bwa Yesaya buvuga ko abandi bantu bari gutekereza cyangwa bagafata Yesu nk’“uwakubiswe n’Imana,” ntibitangaje. Ariko dushobora gutangazwa n’uko ubwo buhanuzi bwahanuye ko “Uwiteka yashimye kumushenjagura” (Yes 53:10). None se niba Yehova yari yaravuze ati “dore umugaragu wanjye . . . uwo natoranije umutima wanjye ukamwishimira,” ni gute yashoboraga ‘kwishimira kumushenjagura’ (Yes 42:1)? Ni mu buhe buryo byavugwa ko ibyo byashimishije Yehova?
7 Kugira ngo dusobanukirwe icyo gice cy’ubuhanuzi, twagombye kwibuka ko igihe Satani yarwanyaga ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, yashidikanyije ku budahemuka bw’abagaragu b’Imana bose bo mu ijuru no ku isi (Yobu 1:9-11; 2:3-5). Igihe Yesu yabaga indahemuka kugeza ku gupfa, yatanze igisubizo gikwiriye cy’ikibazo cya Satani. Ku bw’ibyo, nubwo Yehova yemeye ko Kristo yicwa n’abanzi be, nta gushidikanya ko yababaye igihe yabonaga Umugaragu we yatoranyije yicwa. Icyakora, kubona ukuntu Umwana we yabaye indahemuka mu buryo budasubirwaho byaramushimishije cyane (Imig 27:11). Ikirenze ibyo, Yehova yarishimye cyane kubera ko yari azi inyungu urupfu rw’Umwana we ruzazanira abantu bihana.—Luka 15:7.
“Ibicumuro byacu ni byo yaterewe icumu”
8, 9. (a) Ni mu buhe buryo Yesu ‘yaterewe icumu ibicumuro byacu’? (b) Ni gute ibyo Petero yabihamije?
8 Soma muri Yesaya 53:6. Abantu b’abanyabyaha bari baratatanye nk’intama zazimiye, bashakisha uko bava mu bubata bw’indwara n’urupfu barazwe na Adamu (1 Pet 2:25). Kubera ko abakomotse kuri Adamu badatunganye, nta n’umwe muri bo washoboraga kugarura icyo Adamu yatakaje (Zab 49:8). Ariko kubera urukundo rwinshi rwa Yehova, ‘yashyize gukiranirwa kwacu twese’ ku Mwana we akunda, akaba n’Umugaragu yatoranyije. Igihe Kristo yemeraga ‘guterwa icumu’ bitewe n’“ibicumuro byacu,” kandi akemera ‘gushenjagurirwa gukiranirwa kwacu,’ yikoreye ibyaha byacu ku giti kandi aradupfira.
9 Intumwa Petero yaranditse ati “ibyo ni byo mwahamagariwe kuko na Kristo yababajwe ku bwanyu, akabasigira icyitegererezo kugira ngo mugere ikirenge mu cye. We ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we ku giti, kugira ngo tutongera gukora ibyaha, kandi tubeho dukiranuka.” Hanyuma Petero yasubiyemo amagambo yo mu buhanuzi bwa Yesaya maze yongeraho ati “imibyimba ye ni yo yabakijije” (1 Pet 2:21, 24; Yes 53:5). Ibyo byatumye abanyabyaha babona uburyo bwo kwiyunga n’Imana, nk’uko Petero yakomeje abivuga ati “Kristo yapfuye rimwe na rizima ku birebana n’ibyaha, umukiranutsi apfira abakiranirwa kugira ngo abayobore ku Mana.”—1 Pet 3:18.
Yabaye nk’“umwana w’intama bajyana kubaga”
10. (a) Ni gute Yohana Umubatiza yagaragaje Yesu? (b) Kuki amagambo ya Yohana yari akwiriye?
10 Soma muri Yesaya 53:7, 8. Igihe Yohana Umubatiza yabonaga Yesu aza amusanga, yaratangaye maze aravuga ati “dore Umwana w’Intama w’Imana, ukuraho icyaha cy’isi!” (Yoh 1:29). Igihe Yohana yitaga Yesu Umwana w’Intama, ashobora kuba yarazirikanaga amagambo y’umuhanuzi Yesaya agira ati ‘yabaye nk’umwana w’intama bajyana kubaga’ (Yes 53:7). Yesaya yarahanuye ati ‘yasutse [cyangwa yamennye] ubugingo bwe ageza ku gupfa’ (Yes 53:12). Birashishikaje kuba mu ijoro Yesu yatangijemo Urwibutso rw’urupfu rwe, yarahaye intumwa ze zizerwa 11 igikombe cya divayi maze akavuga ati “iki kigereranya ‘amaraso yanjye y’isezerano,’ agomba kumenwa ku bwa benshi kugira ngo bababarirwe ibyaha.”—Mat 26:28.
11, 12. (a) Kuba Isaka yaremeye gutambwaho igitambo abikunze bigaragaza iki ku birebana n’igitambo cya Kristo? (b) Ni iki twagombye kuzirikana ku bihereranye na Yehova, ari we Aburahamu Mukuru, mu gihe twizihiza Urwibutso?
11 Kimwe na Isaka, Yesu yemeye abikunze gutambwa nk’igitambo (Itang 22:1, 2, 9-13; Heb 10:5-10). Ariko nubwo Isaka yemeye abikunze gutambwaho igitambo, Aburahamu ni we wagerageje gutamba icyo gitambo (Heb 11:17). Mu buryo nk’ubwo, nubwo Yesu yemeye gupfa abikunze, Yehova ni we wagennye uko incungu yari gutangwa. Igitambo cy’incungu cy’Umwana we cyabaye gihamya y’urukundo rwinshi Imana ikunda abantu.
12 Yesu ubwe yaravuze ati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka” (Yoh 3:16). Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘Imana yatweretse urukundo rwayo ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha’ (Rom 5:8). Ku bw’ibyo, nubwo twubaha Kristo twizihiza urupfu rwe, ntitwagombye na rimwe kwibagirwa ko Yehova, we Aburahamu Mukuru, ari we wagennye uko incungu yagomba gutangwa. Twizihiza Urwibutso kugira ngo tumusingize.
Umugaragu atuma “benshi baheshwa gukiranuka”
13, 14. Ni gute Umugaragu wa Yehova yatumye abantu “benshi baheshwa gukiranuka”?
13 Soma muri Yesaya 53:11, 12. Yehova yavuze yerekeza ku Mugaragu we yatoranyije ati “Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka.” Mu buhe buryo? Umurongo wa 12 urangira utanga igisubizo cy’icyo kibazo ugira uti ‘[Umugaragu] yasabiye abagome.’ Abakomotse kuri Adamu bose bavuka ari abanyabyaha, ni ukuvuga “abagome,” maze ku bw’ibyo bakabona “ibihembo by’ibyaha,” ari byo rupfu (Rom 5:12; 6:23). Ni ngombwa ko abantu b’abanyabyaha biyunga na Yehova. Ubuhanuzi bwa Yesaya dusanga mu gice cya 53 buvuga neza ukuntu Yesu ‘yasabiye’ abantu b’abanyabyaha bugira buti “igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.”—Yes 53:5.
14 Igihe Kristo yikoreraga ibyaha byacu kandi akadupfira, yatumye abantu “benshi baheshwa gukiranuka.” Pawulo yaranditse ati “Imana yabonye ko ari byiza ko kuzura kose kuba muri we [Kristo], kandi ibintu byose, ari ibyo mu isi cyangwa ibyo mu ijuru, bikongera kwiyunga na yo binyuze kuri we, ikagarura amahoro binyuze ku maraso ya Yesu yamenewe ku giti cy’umubabaro.”—Kolo 1:19, 20.
15. (a) Ni ba nde Pawulo yita ‘ibintu byo mu ijuru’? (b) Ni ba nde bonyine bemerewe kurya ku mugati no kunywa kuri divayi bikoreshwa mu Rwibutso, kandi kuki?
15 ‘Ibintu byo mu ijuru’ byiyunga na Yehova binyuze ku maraso ya Kristo yamenwe, ni Abakristo basutsweho umwuka bahamagariwe gutegekana na Kristo mu ijuru. Abakristo ‘basangiye guhamagarwa ko mu ijuru,’ babarwaho “gukiranuka, bagahabwa ubuzima” (Heb 3:1; Rom 5:1, 18). Hanyuma Yehova abagira abana be bo mu buryo bw’umwuka. Umwuka wera ubahamiriza ko ari “abaraganwa na Kristo,” bahamagariwe kuba abami n’abatambyi mu Bwami bwe bwo mu ijuru (Rom 8:15-17; Ibyah 5:9, 10). Baba bamwe mu bagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga “Isirayeli y’Imana,” kandi bashyirwa mu “isezerano rishya” (Yer 31:31-34; Gal 6:16). Kubera ko bagize isezerano rishya, bafite uburenganzira bwo kurya ku mugati no kunywa kuri divayi itukura, bikoreshwa mu Rwibutso. Yesu yavuze ibirebana n’igikombe kirimo iyo divayi itukura agira ati “iki gikombe kigereranya isezerano rishya rishingiye ku maraso yanjye agomba kumenwa ku bwanyu.”—Luka 22:20.
16. Ni ba nde bagize ‘ibintu byo mu isi,’ kandi ni mu buhe buryo babarwaho gukiranuka mu maso ya Yehova?
16 ‘Ibintu byo mu isi’ ni abagize izindi ntama za Kristo bafite ibyiringiro byo kuzaba iteka ku isi. Abo na bo, Umugaragu Yehova yatoranyije atuma babarwaho gukiranuka mu maso ya Yehova. Kubera ko bizera igitambo cy’incungu cya Kristo, bityo bakaba ‘barameshe amakanzu yabo bayejesha amaraso y’Umwana w’intama,’ Yehova ababaraho gukiranuka ntibabe abana be, ariko bakaba incuti ze, agatuma bagira ibyiringiro bihebuje byo kuzarokoka ‘umubabaro ukomeye’ (Ibyah 7:9, 10, 14; Yak 2:23). Kubera ko abagize izindi ntama batari mu isezerano rishya, bityo bakaba badafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru, ntibarya ku mugati cyangwa ngo banywe kuri divayi bikoreshwa mu Rwibutso, ahubwo bifatanya ari indorerezi.
Yehova n’Umugaragu we yishimira bakwiriye gushimirwa
17. Ni gute kwiga ubuhanuzi buri muri Yesaya bwibanda ku bihereranye n’Umugaragu, byadufashije gutegurira ubwenge bwacu kwizihiza Urwibutso?
17 Gusuzuma ubuhanuzi bwo muri Yesaya bwibanda ku birebana n’Umugaragu byaduhaye uburyo bwiza bwo gutegurira ubwenge bwacu Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Byatumye dushobora ‘gutumbira Yesu, ari we Mukozi Mukuru wo kwizera kwacu, akaba ari na We ugutunganya’ (Heb 12:2). Twamenye ko Umwana w’Imana atari ikigande. Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze kuri Satani, yishimira kwigishwa na Yehova kubera ko azi ko ari we Mutegetsi w’Ikirenga. Twabonye ko igihe Yesu yakoraga umurimo we ku isi, yagiriye impuhwe abantu yabwirizaga, akiza abenshi muri bo uburwayi bwo mu buryo bw’umubiri n’ubwo mu buryo bw’umwuka. Muri ubwo buryo, yagaragaje ibyo azakora igihe azaba ari Umwami Mesiya mu isi nshya ubwo “azasohoreza gukiranuka mu isi” (Yes 42:4). Ishyaka yagaragaje mu murimo wo kubwiriza Ubwami ari “umucyo uvira abanyamahanga,” ryibutsa abigishwa be ko bagomba kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose babigiranye ishyaka.—Yes 42:6.
18. Kuki ubuhanuzi bwa Yesaya butuma imitima yacu isabwa no gushimira Yehova hamwe n’Umugaragu we w’indahemuka?
18 Nanone kandi, ubuhanuzi bwa Yesaya bwatumye turushaho gusobanukirwa ukuntu Yehova yigomwe cyane igihe yoherezaga Umwana we akunda cyane ku isi kugira ngo ababare, kandi adupfire. Yehova ntiyashimishijwe no kubona Umwana we ababara, ahubwo yashimishijwe no kubona ukuntu Umwana we yabaye indahemuka mu buryo budasubirwaho kugeza ku gupfa. Kimwe na Yehova, natwe twagombye kwishima kubera ko tuzi ibintu Yesu yakoze byose kugira ngo agaragaze ko Satani ari umubeshyi, kandi yeze izina rya Yehova, bityo agaragaze ko Yehova afite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. Byongeye kandi, Kristo yikoreye ibyaha byacu kandi aradupfira. Muri ubwo buryo, yatumye abavandimwe basutsweho umwuka bagize umukumbi muto, hamwe n’abagize izindi ntama, babarwaho gukiranuka mu maso ya Yehova. Nimucyo igihe tuzaba duteraniye hamwe twizihiza Urwibutso, imitima yacu izasabwe no gushimira Yehova hamwe n’Umugaragu we w’indahemuka.
Isubiramo
• Ni mu buhe buryo Yehova “yashimye” ko Umwana we ‘ashenjagurwa’?
• Ni mu buhe buryo “ibicumuro byacu” ari byo Yesu “yaterewe icumu”?
• Ni gute Umugaragu ‘yatumye benshi baheshwa gukiranuka’?
• Ni gute kwiga ubuhanuzi buhereranye n’Umugaragu byateguriye ubwenge bwawe n’umutima wawe kwizihiza Urwibutso?
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
‘Yarasuzuguwe [kandi] ntiyubahwa’
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
‘Yasutse ubugingo bwe ageza ku gupfa’
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Abagize “izindi ntama” bifatanya mu Rwibutso ari indorerezi