Igice cya cumi na gatanu
Umugore w’ingumba yishima
1. Kuki Sara yifuzaga cyane kubyara, kandi se byamugendekeye bite?
SARA yifuzaga cyane kubyara. Ikibabaje ariko, yari ingumba, kandi byaramubabazaga cyane. Mu gihe cye, kuba ingumba byari igisebo, ariko si icyo cyamubabazaga gusa. Yifuzaga cyane kubona isohozwa ry’ibyo Imana yari yarasezeranyije umugabo we. Aburahamu yagombaga kugira urubyaro rwari kuzahesha imiryango yose yo ku isi umugisha (Itangiriro 12:1-3). Ariko rero, hari hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo Yehova atanze iryo sezerano, nyamara nta mwana bari bakagize. Sara yarinze agera mu za bukuru akiri ingumba. Birashoboka ko yajyaga yibaza niba koko ibyiringiro bye byari bifite ishingiro. Umunsi umwe ariko, amarira ye yahindutse ibyishimo!
2. Kuki twagombye gushishikazwa n’ubuhanuzi buri muri Yesaya igice cya 54?
2 Ingorane Sara yari afite ziradufasha gusobanukirwa ubuhanuzi buri muri Yesaya igice cya 54. Muri icyo gice, Yerusalemu ivugwaho nk’aho yari umugore w’ingumba waje kunezezwa cyane no kugira abana benshi. Kuba Yehova yaritaga ubwoko bwe bwa kera bwose muri rusange umugore we, yabaga ashaka kugaragaza ukuntu yabukundaga cyane. Ikindi nanone, iki gice cyo mu gitabo cya Yesaya kidufasha gusobanukirwa ikintu cy’ingenzi mu byo Bibiliya yita “ibanga” ryera (Abaroma 16:25, 26). Kumenya “umugore” uvugwa muri ubwo buhanuzi no kumenya ibyamubayeho bituma tumenya byinshi ku birebana n’ugusenga kutanduye muri iki gihe.
“Umugore” amenyekana
3. Kuki “umugore” w’ingumba yari kuzagira impamvu zo kwishima?
3 Igice cya 54 kibimburirwa n’amagambo y’ibyishimo agira ati “‘ishime, wa ngumba we itabyara. Turagara uririmbe utere hejuru wowe utaramukwa, kuko abana b’igishubaziko baruta ubwinshi abana b’umugeni warongowe.’ Ni ko Uwiteka avuga” (Yesaya 54:1). Mbega ukuntu Yesaya agomba kuba yaranejejwe no kuvuga ayo magambo! Kandi se mbega ukuntu isohozwa ryayo ryari guhumuriza Abayahudi bari mu bunyage i Babuloni! Icyo gihe Yerusalemu yari kuzaba ikiri amatongo. Ukurikije uko abantu babona ibintu, nta wari gutekereza ko yari kuzigera yongera guturwa, kimwe n’uko umugore w’ingumba adashobora kwiringira ko ashobora kubyara ageze mu za bukuru. Ariko rero, uwo “mugore” yari kuzabona imigisha myinshi kuko yari kuzagira abana. Yerusalemu yari kuzishima cyane. Yari kongera kuzura “abana” cyangwa abaturage.
4. (a) Ni mu buhe buryo intumwa Pawulo yadufashije kubona ko ibivugwa muri Yesaya igice cya 54 byagombaga kugira isohozwa ryagutse kuruta iryabaye mu mwaka wa 537 M.I.C.? (b) “Yerusalemu yo mu ijuru” ni iki?
4 Ubuhanuzi bwa Yesaya bwari kuzasohora incuro zirenga imwe, ariko Yesaya ashobora kuba atari abizi. Intumwa Pawulo yasubiye mu magambo yo muri Yesaya igice cya 54 maze avuga ko “umugore” yerekezaga ku kindi kintu gikomeye cyane kuruta umurwa wa Yerusalemu wari hano ku isi. Yaranditse ati “Yerusalemu yo mu ijuru ni yo mugeni, ni yo mama wa twese” (Abagalatiya 4:26). Iyo “Yerusalemu yo mu ijuru” ni iyihe? Birumvikana ko atari umurwa wa Yerusalemu wari mu Gihugu cy’Isezerano. Uwo murwa wari hano ku isi, ntiwari mu “ijuru.” “Yerusalemu yo mu ijuru” ni “umugore” wa Yehova wo mu ijuru, ni ukuvuga umuteguro we ugizwe n’ibiremwa by’umwuka bifite imbaraga.
5. Mu mvugo dusanga mu Bagalatiya 4:22-31, ni nde ugereranywa na (a) Aburahamu? (b) Sara? (c) Isaka? (d) Hagari? (e) Ishimayeli?
5 Ariko se, bishoboka bite ko Yehova yagira abagore b’ikigereranyo babiri, umwe mu ijuru n’undi ku isi? Ese haba harabayeho kwibeshya? Oya rwose. Intumwa Pawulo yagaragaje ko igisubizo gikubiye mu buhanuzi buvuga ibihereranye n’ibyo umuryango wa Aburahamu washushanyaga. (Abagalatiya 4:22-31; reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Umuryango wa Aburahamu: icyo washushanyaga mu buryo bw’ubuhanuzi,” ku ipaji ya 218.) Sara wari “umugeni warongowe” akaba yari umugore wa Aburahamu, ashushanya umuteguro wa Yehova ugereranywa n’umugore, ugizwe n’ibiremwa by’umwuka. Hagari wari umuja akaba n’umugore wa kabiri wa Aburahamu cyangwa inshoreke ye, agereranya Yerusalemu ya hano ku isi.
6. Ni mu buhe buryo umuteguro w’Imana wo mu ijuru wamaze igihe kinini ari ingumba?
6 Nyuma yo kumenya ibyo, dutangiye kwiyumvisha icyo mu by’ukuri amagambo ari muri Yesaya 54:1 asobanura. Nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo Sara yamaze ari ingumba, yabyaye Isaka afite imyaka 90 y’amavuko. Umuteguro wa Yehova wo mu ijuru na wo wamaze igihe kinini ari ingumba. Kera cyane muri Edeni, Yehova yasezeranyije ko “umugore” we yari kuzagira “urubyaro” (Itangiriro 3:15). Hashize imyaka igera ku 2.000, Yehova yagiranye na Aburahamu isezerano rihereranye n’Urubyaro rwari rwarasezeranyijwe. Ariko rero, “umugore” wa Yehova wo mu ijuru yagombaga gutegereza ibindi binyejana byinshi cyane mbere y’uko agira urwo Rubyaro. Icyakora, byageze igihe uwo mugore wari ‘ingumba’ agira abana benshi cyane baruta aba Isirayeli kavukire. Urwo rugero rw’umugore wari ingumba rudufasha gusobanukirwa impamvu abamarayika bifuzaga cyane kwibonera n’amaso yabo kuza k’Urubyaro rwari rwarahanuwe (1 Petero 1:12). Ibyo se byaje kubaho ryari?
7. Ni ryari “Yerusalemu yo mu ijuru” yishimye nk’uko byari byarahanuwe muri Yesaya 54:1, kandi se kuki ushubije utyo?
7 Birumvikana rwose ko igihe Yesu yavukaga ari umuntu, ku bamarayika cyari igihe cyo kwishima cyane (Luka 2:9-14). Ariko rero, ibyo si byo bintu byari byarahanuwe muri Yesaya 54:1. Igihe Yesu yabyarwaga binyuriye ku mwuka wera mu mwaka wa 29 I.C. ni bwo yabaye umwana wo mu buryo bw’umwuka wa “Yerusalemu yo mu ijuru,” akemerwa n’Imana ku mugaragaro ko ari ‘Umwana wayo ikunda’ (Mariko 1:10, 11; Abaheburayo 1:5; 5:4, 5). Icyo gihe ni bwo “umugore” w’Imana wo mu ijuru yari abonye impamvu yo kwishima, asohoza amagambo ari muri Yesaya 54:1. Noneho yari abonye Urubyaro rwasezeranyijwe, ari rwo Mesiya! Ubugumba yamaranye ibinyejana byinshi bwari burangiye. Icyakora ibyishimo bye ntibyagarukiye aho gusa.
Umugore w’ingumba abyara abana benshi
8. Kuki igihe “umugore” w’Imana wo mu ijuru yari amaze kubona Urubyaro rwasezeranyijwe yari afite impamvu zo kwishima?
8 Nyuma y’urupfu rwa Yesu no kuzuka kwe, “umugore” w’Imana wo mu ijuru yishimiye kwakira uwo Mwana ukundwa wari ugarutse ari “imfura yo kuzuka mu bapfuye” (Abakolosayi 1:18). Hanyuma yatangiye kubyara abandi bana benshi bo mu buryo bw’umwuka. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., abigishwa ba Yesu bagera ku 120 basizwe binyuriye ku mwuka wera, bityo baba abaraganwa na Kristo. Nanone kuri uwo munsi, abandi 3.000 babiyongereyeho (Yohana 1:12; Ibyakozwe 1:13-15; 2:1-4, 41; Abaroma 8:14-16). Abo bana bakomeje kwiyongera. Mu binyejana bya mbere ubuhakanyi bucyaduka mu madini yiyita aya gikristo, ukwiyongera kwaragabanutse cyane. Ariko rero, mu kinyejana cya 20 byari kuzahinduka.
9, 10. Amagambo ngo “agūra ikibanza cy’ihema” yasobanuraga iki ku mugore wo mu bihe bya kera wabaga utuye mu mahema, kandi se kuri we, kuki icyo cyabaga ari igihe cyo kwishima?
9 Yesaya yakomeje ahanura iby’igihe hari kuzabaho ukwiyongera gutangaje agira ati “agūra ikibanza cy’ihema ryawe, rēga inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo, ntugarukire hafi wungure imigozi yawe ibe miremire, ushimangire imambo zawe, kuko uzarambura ujya iburyo n’ibumoso. Urubyaro rwawe ruzahindūra amahanga, kandi ruzatuza abantu mu midugudu yabaye amatongo. Witinya kuko utazakorwa n’isoni, kandi wimwara kuko isoni zitazagukora, ahubwo uzibagirwa isoni zo mu buto bwawe, n’umugayo wo mu bupfakazi bwawe ntuzawibuka ukundi.”—Yesaya 54:2-4.
10 Hano Yerusalemu yabwirwaga nk’aho yari umugore n’umubyeyi wabaga mu mahema, mbese kimwe na Sara. Iyo umugore nk’uwo yabaga amaze kugira abana benshi, yabaga agomba kureba uko yakwagura ihema rye. Yabaga agomba gushaka ihema rinini kurushaho n’imigozi miremire maze agashimangira imambo bundi bushya. Uwo wabaga ari umurimo umushimishije, kandi muri icyo gihe yabaga ahuze cyane ku buryo yashoboraga kwibagirwa imyaka myinshi yamaze ahangayitse yibaza niba azigera agira abana kugira ngo umuryango we utazazimangatana.
11. (a) Ni mu buhe buryo “umugore” w’Imana wo mu ijuru yahawe imigisha mu mwaka wa 1914? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) (b) Ni iyihe migisha abasizwe bari hano ku isi babonye kuva mu mwaka wa 1919?
11 Umurwa wa Yerusalemu wa hano ku isi wagize igihe nk’icyo cyo kongera kuvugururwa, igihe abaturage bawo bari bamaze kuva i Babuloni mu bunyage. “Yerusalemu yo mu ijuru” yo rwose yahawe imigisha myinshi kurushaho.a Cyane cyane uhereye mu mwaka wa 1919, “urubyaro” rwayo rwasizwe rwagize uburumbuke mu mimerere mishya yo mu buryo bw’umwuka rwari rwongeye kugira (Yesaya 61:4; 66:8). ‘Bahinduye amahanga’ mu buryo bw’uko bageze mu bihugu byinshi bagiye gushaka abashoboraga kuza bakaba bamwe mu bagize umuryango wabo wo mu buryo bw’umwuka. Ingaruka zabaye iz’uko habayeho ukwiyongera gutangaje cyane muri uko gukorakoranywa kw’abana basizwe. Mu myaka ya za 30 rwagati ni bwo byaje kugaragara ko umubare wabo ntarengwa, ari wo 144.000, wasaga n’aho wari wuzuye (Ibyahishuwe 14:3). Icyo gihe noneho intego y’umurimo wo kubwiriza ntiyakomeje kuba iyo gukorakoranya abasizwe. Icyakora, ukwaguka ntikwagarukiye ku basizwe.
12. Uretse abasizwe, ni bande bandi bakorakoranyirijwe mu itorero rya gikristo kuva mu myaka ya za 30?
12 Yesu na we yahanuye ko uretse ‘umukumbi muto’ ugizwe n’abavandimwe be basizwe, yari kuzagira n’“izindi ntama” na zo zagombaga gushyirwa mu rugo rw’Abakristo b’ukuri (Luka 12:32; Yohana 10:16). N’ubwo atari abana basizwe ba “Yerusalemu yo mu ijuru,” abo bantu b’indahemuka bifatanya n’abasizwe basohoza inshingano y’ingenzi cyane yari yarahanuwe kera (Zekariya 8:23). Kuva mu myaka ya za 30 kugeza ubu, abagize imbaga y’ “abantu benshi” barakorakoranyijwe, bituma itorero rya gikristo ryaguka cyane (Ibyahishuwe 7:9, 10). Ubu, iyo mbaga y’abantu benshi igizwe n’abantu babarirwa muri za miriyoni. Uko kwaguka kwatumye hakenerwa byihutirwa andi Mazu y’Ubwami, Amazu y’Amakoraniro n’amazu y’amashami. Iki ni cyo gihe gikwiriye cyo kuvuga ya magambo ya Yesaya. Mbega ukuntu ari igikundiro kuba umwe mu basohorezwaho n’ubwo buhanuzi buvuga ibyo kwaguka!
Umubyeyi wita ku rubyaro rwe
13, 14. (a) Ni ikihe kibazo gikunze kuvuka ku birebana n’amwe mu magambo avugwa ku “mugore” w’Imana wo mu ijuru? (b) Kuba Imana ikoresha urugero rw’imishyikirano irangwa hagati y’abagize umuryango bishobora kudufasha gusobanukirwa iki?
13 Twabonye ko mu isohozwa ryagutse, “umugore” wavuzwe muri ubwo buhanuzi ashushanya umuteguro wa Yehova wo mu ijuru. Ariko rero, dushobora kumara gusoma muri Yesaya 54:4 tukibaza uburyo uwo muteguro ugizwe n’ibiremwa by’umwuka waba warigeze ukorwa n’isoni cyangwa ukagibwaho n’umugayo. Imirongo ikurikiraho ivuga ko “umugore” w’Imana yari kuzangwa, akarenganywa, kandi akagabwaho ibitero. Ndetse yari no kwikongereza uburakari bw’Imana. Ibyo bintu se byari kugera bite ku muteguro ugizwe n’ibiremwa by’umwuka bitunganye bitigeze bikora icyaha? Kugira ngo tubone igisubizo, biradusaba gusuzuma imiterere y’umuryango muri rusange.
14 Yehova akoresha urugero rugaragaza imishyikirano iba hagati y’abagize umuryango, ni ukuvuga hagati y’umugabo n’umugore, umwana na nyina, kugira ngo amenyeshe abantu ibintu by’ukuri ko mu buryo bw’umwuka bitoroshye gusobanura, kuko ingero nk’izo abantu bazumva vuba. Uko umuryango wacu waba umeze kose, n’uko ibyo twaba tuzi ku birebana n’umuryango byaba bingana kose, ibyo ari byo byose tuzi uko urugo rwiza cyangwa imishyikirano myiza hagati y’umubyeyi n’umwana byagombye kuba bimeze. Dufatiye kuri ibyo se, mbega ukuntu Yehova atwigisha mu buryo bwumvikana neza ko afitanye imishyikirano ya bugufi, yimbitse kandi irangwa no kwizerana n’abagaragu be benshi cyane bo mu buryo bw’umwuka! Kandi se mbega ukuntu atwigisha mu buryo bushishikaje ko umuteguro we wo mu ijuru wita ku rubyaro rwawo rwo mu buryo bw’umwuka rwasizwe ruri hano ku isi! Iyo abagaragu b’Imana ba hano ku isi bababaye, abagaragu bayo bo mu ijuru b’indahemuka, ni ukuvuga “Yerusalemu yo mu ijuru,” na bo barababara. Nanone Yesu yaravuze ati ‘ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje [basizwe] bari hanyuma y’abandi, ni jye mwabikoreye.’—Matayo 25:40.
15, 16. Ni irihe sohozwa rya mbere ry’amagambo ari muri Yesaya 54:5, 6, kandi isohozwa ryayo ryagutse ryo ni irihe?
15 Ntibitangaje rero kuba ibyinshi mu bivugwa ku “mugore” wa Yehova wo mu ijuru biba bigaragaza ibigera ku bana be bari hano ku isi. Zirikana aya magambo akurikira: ‘“Umuremyi wawe ni we mugabo wawe, Uwiteka [“Yehova,” “NW”] Nyiringabo ni ryo zina rye, Uwera wa Isirayeli ni we Mucunguzi wawe. Azitwa Imana y’isi yose. Uwiteka aguhamagaye nk’umugore w’igishubaziko ufite agahinda mu mutima, nk’umugore wo mu busore iyo asenzwe.” Ni ko Imana yawe ivuga.’—Yesaya 54:5, 6.
16 Umugore uvugwa hano ni nde? Mu isohozwa rya mbere, ni Yerusalemu, yagereranyaga ubwoko bw’Imana. Mu gihe cy’imyaka 70 bari kumara i Babuloni mu bunyage, bari kumva ari nk’aho Yehova yabakuyeho amaboko kandi yarabataye burundu. Mu isohozwa ryagutse, ayo magambo yerekeza kuri “Yerusalemu yo mu ijuru” n’ukuntu amaherezo yabonye “urubyaro” igasohoza amagambo ari mu Itangiriro 3:15.
Igihano cy’akanya gato, imigisha y’iteka
17. (a) Ni gute Yerusalemu yo ku isi yari kugerwaho n’uburakari “bwinshi” bw’Imana? (b) Ni iki cyageze kuri “Yerusalemu yo mu ijuru”?
17 Ubwo buhanuzi bwakomeje bugira buti “‘mbaye nkuretse akanya gato, ariko nzagukoranya ngufitiye imbabazi nyinshi. Nakurakariye uburakari bwinshi bituma nkwima amaso akanya gato, ariko nzakubabarira nkugirire imbabazi zihoraho.’ Ni ko Uwiteka Umucunguzi wawe avuga” (Yesaya 54:7, 8). Yerusalemu ya hano ku isi yarengewe n’uburakari “bwinshi” bw’Imana igihe ingabo za Babuloni zayiteraga mu wa 607 M.I.C. Imyaka 70 yari kumara mu bunyage yasaga n’aho ari myinshi cyane. Ariko rero, ibyo bigeragezo bahuye na byo byamaze “akanya gato” ugereranyije n’imigisha y’iteka yari ihishiwe abari kwemera igihano. Abana ba “Yerusalemu yo mu ijuru” basizwe na bo bumvaga ari nk’aho bari barengewe n’umujinya ‘mwinshi’ w’Imana igihe Yehova yarekaga bakagabwaho ibitero n’abanyapolitiki bari bohejwe na Babuloni Ikomeye. Ariko se mbega ukuntu nyuma y’aho baje kubona ko icyo gihano cyamaze akanya gato ugereranyije n’igihe cyo guhabwa imigisha yo mu buryo bw’umwuka, cyakurikiyeho uhereye mu wa 1919!
18. Ni irihe hame ry’ingenzi dushobora kuvana ku birebana n’uburakari Yehova yagaragarije ubwoko bwe, kandi se ni mu buhe buryo ibyo bishobora kutugiraho ingaruka buri muntu ku giti cye?
18 Iyi mirongo ivuga ukundi kuri kw’ingenzi cyane guhereranye n’uko umujinya w’Imana umara akanya gato, ariko imbabazi zayo zigahoraho iteka. Uburakari bwayo bukongerezwa abakora ibibi, ariko buri gihe ibasha kubutegeka, kandi ibugaragaza hari impamvu zumvikana. Iyo rero twemeye igihano Yehova aduhaye, uburakari bwe bumara “akanya gato,” bugahita bushira. Busimburwa n’ “imbabazi nyinshi” ze, ni ukuvuga kubabarira kwe n’ineza ye yuje urukundo. Ibyo ‘bihoraho.’ Ku bw’ibyo rero, iyo dukoze icyaha ntitwagombye na rimwe gutinda kucyicuza hanyuma tugashaka uko twakwigorora n’Imana. Iyo ari icyaha gikomeye, twagombye guhita dusanga abasaza b’itorero (Yakobo 5:14). Mu by’ukuri, hari igihe igihano kiba ngombwa kandi kucyemera bishobora kugorana (Abaheburayo 12:11). Ariko usanga kimara igihe gito cyane iyo ukigereranyije n’imigisha y’iteka ituruka ku kuba Yehova Imana yakubabariye!
19, 20. (a) Isezerano ry’umukororombya risobanura iki, kandi se ryasobanuraga iki ku banyagano bari i Babuloni? (b) Ni ikihe cyizere “isezerano ry’amahoro” riha Abakristo basizwe bo muri iki gihe?
19 Yehova noneho yijeje ubwoko bwe ikintu cyabuhumurizaga agira ati “ibyo ndabihwanya n’iby’umwuzure wo mu gihe cya Nowa, nk’uko narahiye ko umwuzure wo mu gihe cya Nowa utazongera kubaho ku isi, ni ko narahiye ko ntazakurakarira nkaguhana. Imisozi izavaho n’udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n’isezerano ry’amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho.’ Ni ko Uwiteka ukugirira ibambe avuga” (Yesaya 54:9, 10). Nyuma y’Umwuzure, Imana yagiranye na Nowa ndetse n’ibindi biremwa byose bifite ubugingo isezerano, rijya rimwe na rimwe ryitwa isezerano ry’umukororombya. Yehova yasezeranyije ko atari kuzongera kurimbuza isi umwuzure (Itangiriro 9:8-17). Ibyo se byasobanuraga iki kuri Yesaya no ku bantu bo mu gihe cye?
20 Kumenya ko igihano bari guhabwa cyo kumara imyaka 70 i Babuloni mu bunyage cyari kuba incuro imwe gusa, byarabahumurizaga cyane. Igihe cyari kuba kimaze kurangira, nticyari kuzongera ukundi. Ubwo rero nyuma yaho, “isezerano ry’amahoro” Imana yasezeranye na bo ryari gutangira kubahirizwa. Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “amahoro” ntirisobanura gusa ko ari nta ntambara iba ihari, ahubwo rinasobanura kumererwa neza mu buryo bwose. Ku Mana, iryo ryari isezerano rizahoraho. Imisozi n’udusozi byo byashoboraga kuvaho, ariko ineza yuje urukundo Yehova agaragariza ubwoko bwe bw’indahemuka ntiyari kuzigera ishira. Ikibabaje ni uko ishyanga rye rya hano ku isi ryari kuzananirwa gukomeza gukora ibyo ryasabwaga n’iryo sezerano, rikivutsa amahoro ryanga kwemera Mesiya. Ariko abana ba “Yerusalemu yo mu ijuru” bo babyitwayemo neza. Bari barijejwe ko nyuma y’igihe kitoroshye cyo guhanwa, Imana yari kubarinda.
Umutekano wo mu buryo bw’umwuka w’ubwoko bw’Imana
21, 22. (a) Kuki “Yerusalemu yo mu ijuru” ivugwaho kuba yararenganyijwe ikanahungabanywa n’inkubi y’umuyaga? (b) Kuba mu mimerere myiza k’“umugore” w’Imana wo mu ijuru byari kuba bisobanura iki ku birebana n’“urubyaro” rwe rwa hano ku isi?
21 Yehova yakomeje ahanura ibirebana n’umutekano ubwoko bwe bw’indahemuka bwari kugira agira ati “yewe urengana, ugahungabanywa n’inkubi y’umuyaga ntuhumurizwe, amabuye yawe nzayateraho amabara meza [“nzayakomeresha ibumba” “NW”], imfatiro zawe nzazishingisha safiro. Iminara yawe nzayubakisha amabuye abengerana, kandi urugabano rwawe nzarushingisha amabuye anezeza. Abana bawe bose bazigishwa n’Uwiteka, kandi bazagira amahoro menshi. Uzakomezwa no gukiranuka, agahato kazakuba kure kuko utazatinya, uzaba kure y’ibiteye ubwoba kuko bitazakwegera. Ahari bazaterana ariko si jye uzaba ubateranije, uzagukoraniraho wese azagwa ari wowe azize.”—Yesaya 54:11-15.
22 Birumvikana ko “umugore” wa Yehova uba mu ijuru atigeze na rimwe arenganywa cyangwa ngo ahubanganywe n’inkubi y’umuyaga mu buryo butaziguye. Ariko rero yarababaye igihe “urubyaro” rwe rwasizwe rwari hano ku isi rwababaraga, cyane cyane hagati y’umwaka wa 1918 n’uwa 1919 igihe rwari mu bunyage bwo mu buryo bw’umwuka. Naho igihe “umugore” wo mu ijuru yahabwaga ikuzo, urubyaro rwe na rwo rwararihawe. Reka noneho dusuzume ibisingizo byahawe “Yerusalemu yo mu ijuru.” Nk’uko igitabo kimwe cyabivuze, amabuye y’agaciro yo ku minara, “ibumba” rihenze, imfatiro ndetse n’ingabano, byose byumvikanisha “ubwiza, guhebuza, kwera, imbaraga no gukomera.” Ni iki se cyari kugeza Abakristo basizwe ku mimerere nk’iyo irangwa n’umutekano n’imigisha?
23. (a) ‘Kwigishwa n’Uwiteka’ byagize izihe ngaruka ku Bakristo basizwe muri iyi minsi y’imperuka? (b) Ni mu buhe buryo ubwoko bw’Imana bwashyiriweho ‘ingabano zishingishije amabuye anezeza’?
23 Umurongo wa 13 wa Yesaya igice cya 54 utwereka impamvu; bose bari ‘kwigishwa n’Uwiteka.’ Yesu ubwe yerekeje amagambo yo muri uwo murongo ku bigishwa be basizwe (Yohana 6:45). Umuhanuzi Daniyeli yahanuye ko muri iki ‘gihe cy’imperuka’ abasizwe bari kugira ubumenyi nyakuri n’ubwenge bwinshi byo mu buryo bw’umwuka (Daniyeli 12:3, 4). Ubwo bwenge bwatumye babasha kuyobora gahunda yo kwigisha yagutse cyane kuruta izindi zose mu mateka, bakwirakwiza inyigisho z’Imana mu isi yose (Matayo 24:14). Nanone kandi, ubwo bwenge bwabafashije kubona itandukaniro riri hagati y’idini ry’ukuri n’idini ry’ikinyoma. Muri Yesaya 54:12 havugwamo ‘urugabano rushingishije amabuye anezeza.’ Kuva mu mwaka wa 1919, Yehova yatumye abasizwe basobanukirwa neza ingabano, ni ukuvuga imipaka yo mu buryo bw’umwuka ibatandukanya n’idini ry’ikinyoma hamwe n’abandi bantu bose batubaha Imana (Ezekiyeli 44:23; Yohana 17:14; Yakobo 1:27). Bityo ni ubwoko bw’Imana bwatandukanyijwe n’abandi bantu.—1 Petero 2:9.
24. Ni iki twakora kugira ngo twizere neza ko twigishwa na Yehova?
24 Ku bw’iyo mpamvu, byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati ‘ese nigishwa na Yehova?’ Izo nyigisho ntidupfa kuzibona gutya gusa. Bisaba ko dushyiraho imihati. Iyo dusoma Ijambo ry’Imana buri gihe kandi tukaritekerezaho, n’iyo twongera ubumenyi bwacu twiga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byandikwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ tugategura n’amateraniro ya gikristo kandi tukayifatanyamo, tuba rwose twigishwa na Yehova (Matayo 24:45-47). Nitwihatira gushyira mu bikorwa ibyo twiga kandi tugakomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka, inyigisho z’Imana zizatuma tuba abantu batandukanye n’abantu bo muri iyi si batubaha Imana (1 Petero 5:8, 9). Ikirenze ibyo byose, bizadufasha ‘kwegera Imana.’—Yakobo 1:22-25; 4:8.
25. Isezerano ry’Imana ry’amahoro risobanura iki ku bwoko bwayo bwo muri iki gihe?
25 Ubuhanuzi bwa Yesaya bunagaragaza ko abasizwe bafite amahoro menshi. Ibyo se byaba bishaka kuvuga ko batajya na rimwe bibasirwa n’ibitero bitandukanye? Oya, ariko Imana ibizeza ko itazigera na rimwe ibateza ibyo bitero cyangwa ngo yemere ko bigira icyo bibatwara. Dusoma ngo “ ‘dore ni jye urema umucuzi uvugutira umuriro w’amakara agakuramo icyuma akoresha umurimo we, kandi umurimbuzi namuremeye kurimbura. Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.’ Ni ko Uwiteka avuga.”—Yesaya 54:16, 17.
26. Kuki kumenya ko Yehova ari we Muremyi w’abantu bose bihumuriza?
26 Ku ncuro ya kabiri muri iki gice cy’igitabo cya Yesaya, Yehova yibukije abagaragu be ko ari Umuremyi. Mbere yari yabwiye umugore we w’ikigereranyo ko ari “Umuremyi” we. Noneho yari avuze ko ari we waremye abantu bose. Umurongo wa 16 uvuga iby’umucuzi uvugutira umuriro w’amakara arimo acura intwaro zo kurimbuza, ukavuga no ku murwanyi, ari we ‘murimbuzi urimbura.’ Abantu nk’abo bashobora gutera bagenzi babo ubwoba, ariko se bahera he biringira ko bashobora gutsinda Uwabaremye? Bityo, n’aho muri iki gihe ingabo zikomeye kurusha izindi zose zo muri iyi si zagaba igitero ku bwoko bw’Imana, ntizizigera zibutsembaho burundu. Ibyo se bishoboka bite?
27, 28. Ni iki twakwiringira tudashidikanya muri ibi bihe bivurunganye, kandi se tuzi dute ko ibitero Satani azatugabaho bitazagira icyo bidutwara?
27 Igihe cyo kugaba igitero ku bwoko bw’Imana cyabubuza kuyisenga mu mwuka no mu kuri cyararangiye (Yohana 4:23, 24). Yehova yararetse Babuloni Ikomeye igaba igitero, imara igihe gito isa n’aho yanesheje. “Yerusalemu yo mu ijuru” yamaze igihe gito ibona urubyaro rwayo ruri hafi gucecekeshwa burundu igihe umurimo wo kubwiriza hano ku isi wasaga n’uwahagaze. Ibyo ntibizongera! Ubu yishimira abana bayo, kuko mu buryo bw’umwuka badashobora kuneshwa (Yohana 16:33; 1 Yohana 5:4). Abantu bacuze intwaro zo kubarwanya kandi bazakomeza kuzicura (Ibyahishuwe 12:17). Ariko rero, ntizigeze zigira icyo zibatwara kandi ntibizigera binabaho. Nta ntwaro Satani afite ishobora kunesha ukwizera n’ishyaka by’abasizwe hamwe na bagenzi babo. Ayo mahoro yo mu buryo bw’umwuka ni ‘umurage w’abagaragu b’Uwiteka;’ ku bw’ibyo nta muntu n’umwe ushobora kuwubavutsa n’aho yakoresha imbaraga.—Zaburi 118:6; Abaroma 8:38, 39.
28 Nta kintu iyi si ya Satani ishobora gukora cyahagarika umurimo abagaragu b’Imana bayiyeguriye bakora cyangwa ngo gihagarike gahunda yabo itanduye kandi ihoraho yo gusenga Imana. Urubyaro rwasizwe rwa “Yerusalemu yo mu ijuru” ruhumurizwa cyane n’iryo sezerano. Abagize imbaga y’abantu benshi na bo ni uko. Uko turushaho kugenda tumenya byinshi ku muteguro wa Yehova wo mu ijuru n’ukuntu ukorana n’abamusenga bari hano ku isi, ni na ko ukwizera kwacu kuzarushaho gukomera. Igihe cyose tuzaba dufite ukwizera gukomeye, intwaro za Satani nta cyo zizadutwara!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 12:1-17, “umugore” w’Imana yahawe imigisha myinshi igihe yibarukaga “urubyaro” rw’ingenzi cyane. Urwo rubyaro nta bwo ari umwe mu bana b’umwuka ahubwo ni Ubwami buyobowe na Mesiya bwo mu ijuru. Ubwo bwami bwavutse mu wa 1914. (Reba igitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, kuva ku ipaji ya 177 kugeza ku ya 186.) Ubuhanuzi bwa Yesaya bwibanda ku byishimo uwo mugore yagize bitewe n’imigisha Imana yahaye abana be basizwe bari hano ku isi.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 218 n’iya 219]
Umuryango wa Aburahamu: icyo washushanyaga mu buryo bw’ubuhanuzi
Intumwa Pawulo yavuze ko umuryango wa Aburahamu wari nk’umugani, ko wari ufite ibintu ugereranya by’ubuhanuzi, ukaba waragaragazaga imishyikirano Yehova afitanye n’umuteguro we wo mu ijuru ndetse n’ishyanga rye rya Isirayeli rya hano ku isi ryari ryaragiranye na we isezerano ry’Amategeko Mose yari abereye umuhuza.—Abagalatiya 4:22-31.
Aburahamu, wari umutware w’umuryango, agereranya Yehova Imana. Kuba Aburahamu yari yiteguye gutanga Isaka umwana we yakundaga cyane ho igitambo, byashushanyaga ukuntu Yehova yari kuba yiteguye gutanga Umwana we akunda cyane ho igitambo cy’ibyaha by’abantu.—Itangiriro 22:1-13; Yohana 3:16.
Sara ashushanya “umugore” w’Imana wo mu ijuru, ni ukuvuga umuteguro wayo ugizwe n’ibiremwa by’umwuka. Birakwiriye ko uwo muteguro wo mu ijuru witwa umugore wa Yehova, kuko ufitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova, ukagandukira ubutware bwe, kandi ukamushyigikira mu buryo bwuzuye mu gusohoza imigambi ye. Uwo mugore nanone yitwa “Yerusalemu yo mu ijuru” (Abagalatiya 4:26). Uwo “mugore” ni we uvugwa mu Itangiriro 3:15, kandi avugwa no mu iyerekwa riri mu Byahishuwe 12:1-6, 13-17.
Isaka agereranya Urubyaro rwo mu buryo bw’umwuka rw’umugore w’Imana. Mu buryo bw’ibanze, urwo rubyaro ni Yesu Kristo. Ariko rero, urwo rubyaro rwaje kwiyongeraho abavandimwe ba Kristo basizwe, bahindutse abana b’umwuka n’abaraganwa na Kristo.—Abaroma 8:15-17; Abagalatiya 3:16, 29.
Hagari, umugore wa kabiri wa Aburahamu cyangwa inshoreke ye, yari umuja. Ashushanya rwose Yerusalemu yo ku isi yagengwaga n’Amategeko ya Mose, yatumaga abayakurikiza bose babona ko bari imbata z’icyaha n’urupfu. Pawulo yavuze ko ‘[Hagari] agereranya umusozi wa Sinayi wo muri Arabiya,’ kuko aho ari ho isezerano ry’Amategeko ryatangiwe.—Abagalatiya 3:10, 13; 4:25.
Ishimayeli, umuhungu wa Hagari, agereranya Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere, ari bo bana ba Yerusalemu bari bakiri mu bubata bw’Amategeko ya Mose. Nk’uko Ishimayeli yatoteje Isaka, ni na ko abo Bayahudi na bo batoteje Abakristo, bari abana basizwe ba Sara w’ikigereranyo, ari we “Yerusalemu yo mu ijuru.” Kandi kimwe n’uko Aburahamu yirukanye Hagari na Ishimayeli, amaherezo Yehova na we yaje kwanga Yerusalemu n’abana bayo bari barigometse.—Matayo 23:37, 38.
[Ifoto yo ku ipaji ya 220]
Yesu amaze kubatizwa, yasizwe binyuriye ku mwuka wera, maze amagambo ari muri Yesaya 54:1 aba atangiye kugira isohozwa ryayo ryagutse
[Ifoto yo ku ipaji ya 225]
Yehova yimye amaso Yerusalemu yanga kuyireba mu gihe cy’ “akanya gato”
[Amafoto yo ku ipaji ya 231]
Ese umurwanyi n’umucuzi banesha Uwabaremye?