“Bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru”
“Kiliziya Gatolika yemera ko hari ibintu bine bibaho ku iherezo ry’abantu: urupfu, urubanza, umuriro w’iteka n’ijuru.”—Catholicism, cyanditswe na George Brantl.
ZIRIKANA ko muri ibyo bintu bine nta si ivugwamo. Ibyo ntibitangaje na busa kubera ko Kiliziya Gatolika, kimwe n’andi madini menshi, yemera ko hari igihe isi izarimburwa. Hari inkoranyamagambo yabisobanuye, mu nsi y’umutwe uvuga ngo “Imperuka y’isi,” igira iti “Kiliziya Gatolika yemera kandi ikigisha ko iyi si, nk’uko iri kuva Imana yayirema, itazahoraho iteka ryose” (Dictionnaire de Théologie Catholique). Gatigisimu ya vuba aha yo muri Kiliziya Gatolika na yo ishimangira icyo gitekerezo igira iti “iyi si yacu . . . izavaho.” Ariko se niba iyi si izavaho, amasezerano Bibiliya itanga y’uko isi izahinduka paradizo avuze iki?
Bibiliya ivuga mu buryo busobanutse neza ko mu gihe kizaza isi izahinduka paradizo. Urugero, umuhanuzi Yesaya yavuze iby’isi n’abazayituraho agira ati “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi, kuko bazamara imyaka nk’ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo” (Yesaya 65:21, 22). Abayahudi Imana yasezeranyije ibyo, biringiraga rwose ko hari igihe igihugu cyabo, ndetse n’isi yose, byari kuzahinduka paradizo abantu bakayiboneramo imigisha y’iteka.
Zaburi ya 37 ishimangira ibyo byiringiro. Hari aho igira iti “abagwaneza bazaragwa igihugu” (Zaburi 37:11). Uwo murongo ntuvuga gusa ko ishyanga rya Isirayeli ryari kugarurwa rigatura mu Gihugu cy’Isezerano igihe gito. Iyo zaburi isobanura neza iti “abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka” (Zaburi 37:29).a Zirikana ko iyo zaburi ivuga ko “abagwaneza” ari bo bazaragwa isi. Hari Bibiliya y’Igifaransa yasobanuye uwo murongo ivuga ko ijambo “abagwaneza” “rifite ibisobanuro byinshi kurusha ibyo rihabwa mu buhinduzi; ryerekeza ku bantu bagowe, abababara cyangwa abatotezwa bazira Yahweh [Yehova], bicisha bugufi bakagandukira Imana.”
Mbese ni ku isi cyangwa ni mu ijuru?
Mu Kibwiriza cyo ku Musozi, Yesu yatanze amasezerano atwibutsa ibyavuzwe mu mirongo y’Ibyanditswe tumaze kubona. Yaravuze ati “hahirwa abagwa neza, kuko ari bo bazahabwa isi” (Matayo 5:5). Aha na ho herekana ko isi izaba umurage w’iteka w’indahemuka. Icyakora, Yesu yasobanuriye neza intumwa ze ko yari agiye kuzitegurira umwanya “mu rugo rwa” Se, kandi ko zari kuzabana na we mu ijuru (Yohana 14:1, 2; Luka 12:32; 1 Petero 1:3, 4). None se ubwo twagombye kumva dute amasezerano avuga ko abantu bazahabwa imigisha hano ku isi? Ese ayo masezerano aracyafite agaciro? Kandi se, ni bande areba?
Abahanga benshi mu byo gusobanura Bibiliya bavuga ko “isi” yavuzwe mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi ndetse no muri Zaburi ya 37, ifite ikindi ishaka kuvuga. Mu bisobanuro F. Vigouroux yatanze muri Bibiliya yitwa Bible de Glaire, yavuze ko ibivugwa muri uwo murongo “bishushanya ijuru na Kiliziya.” Umufaransa w’umushakashatsi kuri Bibiliya witwa M. Lagrange yavuze ko iryo sezerano ridasobanura ko “abagwaneza bazaragwa iyi si batuyeho, haba muri iki gihe cyangwa mu gihe izaba yatunganyijwe, ahubwo ko bazaragwa ahantu aho ari ho hose hitwa ubwami bw’ijuru.” Hari undi mushakashatsi wavuze ko “iyo ari imvugo y’ikigereranyo, ikoresha ibintu byiza byo ku isi ariko yerekeza ku byo mu ijuru.” Abandi bo batekereza ko “abantu bagomba kumva igihugu cy’isezerano, ari cyo Kanaani, mu buryo bw’umwuka, bakumva ko gisobanura igihugu cyo mu ijuru, ari cyo bwami bw’Imana, icyo abagwaneza basezeranyijwe kuzahabwaho umurage. Icyo ni na cyo ibivugwa muri Zaburi ya 37 ndetse n’ahandi bisobanura.” Ariko se koko twagombye guhita twumva ko mu masezerano Imana yatanze isi itarimo?
Umugambi w’iteka Imana ifitiye isi
Mu ntangiriro, Imana yaremye isi bitewe n’umugambi yari ifitiye abantu. Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “ijuru ni iry’Uwiteka, ariko isi yayihaye abantu” (Zaburi 115:16). Bityo rero, umugambi Imana yari ifitiye abantu wari uw’uko baba ku isi, ntiwari uwo kuba mu ijuru. Yehova yahaye umugabo n’umugore ba mbere inshingano yo kwagura ubusitani bwa Edeni bugakwira isi yose (Itangiriro 1:28). Uwo ntiwari umugambi w’igihe gito. Yehova, mu Ijambo rye, avuga ko isi izahoraho iteka. Yaravuze ati “abo ku ngoma imwe barashira hakaza abo ku yindi, ariko isi ihoraho iteka.”—Umubwiriza 1:4; 1 Ngoma 16:30; Yesaya 45:18.
Amasezerano ya Yehova ntahera, kuko ari Imana Isumbabyose kandi akaba akora ibikenewe byose kugira ngo ibyo yasezeranyije bisohore. Bibiliya yakoresheje urugero rw’umwikubo w’amazi, isobanura ukuntu amasezerano y’Imana asohora nta kabuza. Yaravuze iti “nk’uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto bugatoshya n’ingundu, . . . ni ko ijambo ryanjye [Ijambo ry’Imana] riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye” (Yesaya 55:10, 11). Imana iha abantu amasezerano. Hashobora gushira igihe atarasohora, ariko byanze bikunze arasohora. Amasezerano yayo ‘ayigarukira’ amaze gusohoza ibyo yavuze byose.
Yehova yashimishijwe no kuremera abantu isi ngo bayitureho. Umunsi wa gatandatu w’irema urangiye, yavuze ko ibyo yaremye byose “byari byiza cyane” (Itangiriro 1:31). Guhindura isi ikaba paradizo iteka ni kimwe mu bigize umugambi w’Imana utarasohozwa. Icyakora, amasezerano y’Imana ntazasubirayo “ubusa.” Amasezerano yose yerekeranye n’ubuzima butunganye hano ku isi, aho abantu bazaba iteka mu mahoro n’umutekano, azasohora.—Zaburi 135:6; Yesaya 46:10.
Umugambi w’Imana urasohora nta kabuza
Icyaha cy’ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, cyarogoye umugambi Imana yari ifite wo guhindura isi paradizo. Nyuma y’uko bigomeka, birukanywe muri bwa busitani bwa Edeni. Ubwo rero bitesheje igikundiro bari bafite cyo kugira uruhare mu isohozwa ry’umugambi w’Imana w’uko abantu batunganye batura mu isi yahindutse paradizo. Icyakora, Imana yateganyije ubundi buryo bwari gutuma isohoza umugambi wayo. Yakoze iki?—Itangiriro 3:17-19, 23.
Ibyabaye muri Edeni byagereranywa n’uko umuntu yaba atangiye kubaka inzu mu kibanza cyiza cyane, yamara gushyiraho fondasiyo, undi muntu akaza akayisenya. Aho kugira ngo nyir’ukuyubaka ahite ahagararira aho, agafata ingamba zo kuyubaka akayuzuza. Nubwo iyo mirimo y’inyongera yamusaba amafaranga y’ikirenga, nta gushidikanya ko yaba ageze ku ntego ye.
Mu buryo nk’ubwo, Imana yateganyije ubundi buryo bwo gusohoza umugambi yari ifite. Nyuma gato y’uko ababyeyi bacu ba mbere bakora icyaha, Imana yahumurije ababakomotseho ibasezeranya “urubyaro” rwo kuvanaho ibyangijwe. Mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi, uw’ibanze mu bagize urwo rubyaro yabaye Umwana w’Imana, ari we Yesu, waje ku isi agatanga ubuzima bwe ho igitambo kugira ngo acungure abantu (Abagalatiya 3:16; Matayo 20:28). Ubwo Yesu yari kuba amaze kuzurirwa kujya mu ijuru, yari kuba Umwami w’Ubwami bw’Imana. Yesu ni we wabaye umugwaneza wa mbere warazwe isi, we hamwe n’abandi bantu b’indahemuka batoranyirijwe kuzukira kuba mu ijuru ngo bategekane na we muri ubwo Bwami (Zaburi 2:6-9). Amaherezo, ubwo butegetsi buzategeka isi kugira ngo busohoze umugambi Imana yari ifite mbere, kandi buhindure isi paradizo. Abagwaneza benshi cyane “bazahabwa isi,” mu buryo bw’uko bazungukirwa bigaragara n’ubutegetsi bw’ubwo Bwami buzaba buyobowe na Yesu Kristo hamwe n’abo bazafatanya gutegeka.—Itangiriro 3:15; Daniyeli 2:44; Ibyakozwe 2:32, 33; Ibyahishuwe 20:5, 6.
“Bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru”
Mu byo intumwa Yohana yeretswe, yabonye ko mu bazakizwa harimo abazaba ku isi n’abazaba mu ijuru. Yabonye abami bari baratoranyijwe mu bigishwa ba Kristo b’indahemuka bicaye ku ntebe z’ubwami mu ijuru. Ku birebana n’abo bazafatanya na Kristo gutegeka, Bibiliya ivuga yeruye ko ‘bazima mu isi,’ ni ukuvuga ko bazategeka isi (Ibyahishuwe 5:9, 10). Zirikana ibintu bibiri bikubiye mu isohozwa ry’umugambi w’Imana: isi izatunganywa itegekwe n’Ubwami bwo mu ijuru buyobowe na Yesu Kristo n’abo bazafatanya gutegeka. Ibyo bintu byose Imana yateganyije gukora bizatuma iyi si ihinduka Paradizo nk’uko yari yarabigambiriye mbere hose.
Mu isengesho ntangarugero Yesu yavuze, yabwiye abigishwa be ngo basabe ko ibyo Imana ishaka ‘biba mu isi, nk’uko biba mu ijuru’ (Matayo 6:9, 10). Ese isi iramutse ivuyeho cyangwa ikaba igereranya ijuru, ayo magambo hari icyo yaba avuze? Ikindi se, abakiranutsi bose baramutse bagiye mu ijuru, bwo hari icyo ayo magambo yaba avuze? Ibyanditswe bigaragaza neza umugambi Imana ifitiye isi, uhereye ku nkuru y’irema ukageza ku byo Yohana yeretswe bivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Isi izahinduka paradizo nk’uko Imana yabigambiriye. Uwo ni wo mugambi Imana yasezeranyije ko izasohoza. Abantu b’indahemuka bari hano ku isi basenga basaba ko uwo mugambi w’Imana wasohora.
Umuremyi, ni ukuvuga Imana ‘idahinduka,’ yagambiriye kuva mbere hose ko abantu baba ku isi iteka (Malaki 3:6; Yohana 17:3; Yakobo 1:17). Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi imaze imyaka isaga ijana isobanura ibyo bintu bibiri bizakorwa mu isohozwa ry’umugambi w’Imana. Ibyo rero bituma dusobanukirwa amasezerano dusanga mu Byanditswe avuga ko isi izahindurwa paradizo. Turagutumirira kugenzura iyi ngingo mu buryo bwimbitse. Ushobora kuyiganiraho n’Abahamya ba Yehova cyangwa ukandikira abandika iyi gazeti.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nubwo muri Bibiliya nyinshi ijambo ry’Igiheburayo ‘eʹrets rihindurwamo “igihugu” aho kuba “isi,” nta mpamvu yo kumva ko ijambo ‘eʹrets rikoreshwa muri Zaburi 37:11, 29 risobanura gusa igihugu cyahawe ishyanga rya Isirayeli. Hari igitabo gisobanura ijambo ‘eʹrets kivuga ko ari “isi muri rusange, ni ukuvuga ibice bituwe n’ibidatuwe; iyo iryo jambo rikoreshejwe ryerekeza ku gace gato, riba rishaka kuvuga uturere tumwe na tumwe two ku isi cyangwa tw’igihugu” (Old Testament Word Studies cyanditswe na William Wilson). Ku bw’ibyo, iryo jambo ry’Igiheburayo, mu buryo bw’ibanze, risobanura uyu mugabane wacu cyangwa umubumbe wacu, ari wo si.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 1986, ku ipaji ya 31, mu Gifaransa.
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Bibiliya ivuga mu buryo busobanutse neza ko mu gihe kiri imbere isi izaba Paradizo
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Ese iyi si ibaye izavaho, isengesho rya Yesu ry’icyitegererezo ryaba rigifite agaciro?