Igice cya cumi n’icyenda
Uburyarya bushyirwa ahabona!
1. Ni gute Yesu na Yehova babona uburyarya, kandi se mu gihe cya Yesaya byari byifashe bite?
YESU yabwiye abayobozi b’amadini bo mu gihe cye ati “inyuma mugaragarira abantu muri abakiranutsi, ariko mu mutima mwuzuye uburyarya n’ubugome” (Matayo 23:28). Uburyo Yesu yamaganye uburyarya bigaragaza uko Se wo mu ijuru na we abubona. Igice cya 58 cy’ubuhanuzi bwa Yesaya cyibanda ku buryarya bwari bwogeye mu Buyuda. Amakimbirane, kurenganya abandi n’urugomo byari byogeye hose, kandi kuziririza Isabato byari byarahindutse umuhango utagize icyo uvuze. Abantu bakoreraga Yehova by’urwiyerurutso kandi bakagaragaza ko bakiranuka biyiriza ubusa by’umuhango gusa. Yewe, kuba Yehova yarabashyize hanze ntibitangaje!
‘Bwira ubwoko bwanjye ibyaha byabwo’
2. Ni uwuhe mwuka Yesaya yagaragaje igihe yatangazaga ubutumwa bwa Yehova, kandi se muri iki gihe ni bande bameze nka we?
2 N’ubwo ibikorwa by’u Buyuda byateraga Yehova ishozi, yabubwiye amagambo avuye ku mutima yo kubwingingira kwihana. Ariko rero, Yehova ntiyashakaga kubucyaha mu ibanga. Ni yo mpamvu yabwiye Yesaya ati “shyira ejuru uvuge cyane we kugerura, rangurura ijwi ryawe nk’ikondera ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo” (Yesaya 58:1). Kuba Yesaya yaratangazaga amagambo ya Yehova ashize amanga bigomba kuba byaratumye abantu bamurakarira, ariko ntiyigeze adohoka. Yari agifite wa mwuka w’ubwitange nk’uwo yagaragaje igihe yavugaga ati “ni jye. Ba ari jye utuma” (Yesaya 6:8). Mbega urugero ruhebuje rwo kwihangana Yesaya yahaye Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe, na bo bahawe inshingano yo kubwiriza Ijambo ry’Imana no gushyira ahabona uburyarya bw’amadini!—Zaburi 118:6; 2 Timoteyo 4:1-5.
3, 4. (a) Ni mu buhe buryo abantu bo mu gihe cya Yesaya bigaragazaga uko batari? (b) Mu by’ukuri, mu Buyuda ibintu byari byifashe bite?
3 Abantu bo mu gihe cya Yesaya bashakaga Yehova kandi bakavuga ko bishimira imanza ze zitabera bagamije kwibonekeza gusa. Dusoma amagambo Yehova yavuze agira ati “icyakora banshaka uko bukeye bishimira kumenya inzira zanjye, nk’ishyanga ryakoraga ibyo gukiranuka ntirireke amategeko y’Imana yabo, ni ko bansaba amategeko yo gukiranuka bakishimira gusanga Imana” (Yesaya 58:2). Mbese uko kuntu bagaragazaga ko bishimira inzira za Yehova byari iby’ukuri koko? Ashwi da! Bari bameze “nk’ishyanga ryakoraga ibyo gukiranuka,” ariko byari iby’inyuma gusa. Mu by’ukuri, iryo shyanga ryari ‘ryararetse amategeko y’Imana yaryo.’
4 Imimerere barimo ifite byinshi ihuriyeho n’iyo umuhanuzi Ezekiyeli yaje guhishurirwa nyuma yaho. Yehova yabwiye Ezekiyeli ko Abayahudi babwiranaga bati “nimuze tujye kumva ijambo rivuzwe n’Uwiteka iryo ari ryo.” Ariko Imana yaburiye Ezekiyeli ku birebana n’uburyarya bwabo igira iti ‘bazagusanga kandi bazumva amagambo yawe, ariko ntabwo bazayakurikiza kuko berekanisha ururimi rwabo urukundo rwinshi, nyamara umutima wabo ukurikira inyungu yabo bombi. Kandi dore ubamereye nk’indirimbo nziza cyane y’ufite ijwi ryiza akamenya no gucuranga neza, kuko bumva amagambo yawe kandi ntibayakurikize’ (Ezekiyeli 33:30-32). Abantu bo mu gihe cya Yesaya na bo bavugaga ko bashaka Yehova ariko ntibumviraga amagambo ye.
Kwiyiriza ubusa by’uburyarya
5. Ni iki Abayahudi bakoraga bagamije kwemerwa na Yehova, kandi se yabifashe ate?
5 Kugira ngo Abayahudi bemerwe n’Imana, biyirizaga ubusa by’umuhango, ariko uko kwigira abakiranutsi byarushagaho kubatandukanya na Yehova. Babajije basa n’abatangaye bati “mbese igituma twiyiriza ubusa ntubyiteho ni iki? Ni iki gituma twibabaza ukabyirengagiza?” Yehova yabashubije ari nta ho abakinze ati “mbiterwa n’uko ku munsi wanyu wo kwiyiriza ubusa muba mubonye uko mwinezeza ubwanyu, mukagirira nabi abakozi banyu bose. Dore icyo mwiyiririza ubusa n’ugutongana no kujya impaka no gukubitana ibipfunsi by’abanyarugomo. Kuri ubu ntimukiyiriza ubusa uko bikwiriye byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru. Ugira ngo kwiyiriza ubusa nshima kumeze gutyo? Mbese ni umunsi umuntu yibabarizamo akubika umutwe nk’umuberanya akisasira ibigunira, akaryama mu ivu? Ibyo ni byo wita kwiyiriza ubusa, n’umunsi Uwiteka yishimira?”—Yesaya 58:3-5.
6. Ni ibihe bikorwa Abayahudi bakoraga byagaragazaga ko kwiyiriza ubusa kwabo byabaga ari uburyarya?
6 N’ubwo abo bantu biyirizaga ubusa, bakigira abakiranutsi ndetse rwose bakanasaba Yehova guca imanza zikiranuka, bakomezaga gushishikazwa n’ibibanezeza n’inyungu zabo bwite. Barushagaho kurangwa n’amakimbirane, kurenganya abandi n’urugomo. Kugira ngo bahishire izo ngeso mbi zabo, bigiraga nk’abantu bishwe n’agahinda, bakubika imitwe nk’imiberanya bakambara ibigunira bakicara no mu ivu, kugira ngo abantu babone ko bicujije ibyaha byabo. Ariko se ibyo byose byabaga bimaze iki kandi barakomezaga kwigomeka? Ntibagiraga agahinda no kwihana nk’uko Imana ishaka, byagombaga kujyanirana no kwiyiriza ubusa umuntu abikuye ku mutima. N’ubwo baborogaga cyane, Imana ntiyabumvaga.
7. Ni mu buhe buryo Abayahudi bo mu gihe cya Yesu bari indyarya, kandi se ni gute abantu benshi muri iki gihe na bo ari uko?
7 Abayahudi bo mu gihe cya Yesu na bo bakundaga kwiyiriza ubusa by’umuhango ngo abandi bababone, ndetse hari n’abiyirizaga ubusa kabiri mu cyumweru (Matayo 6:16-18; Luka 18:11, 12)! Benshi mu bayobozi b’amadini bo muri icyo gihe na bo biganye abantu bo mu gihe cya Yesaya, bikakaza kandi bagatwaza igitugu. Kubera iyo mpamvu, Yesu abigiranye ubutwari yashyize ahabona abo banyamadini b’indyarya, ababwira ko basengeraga ubusa (Matayo 15:7-9). Muri iki gihe na bwo, abantu babarirwa muri za miriyoni “bavuga yuko bazi Imana, ariko bakayihakanisha ibyo bakora. Bene abo ni abo kwangwa urunuka, ni abatumvira Imana, no ku mirimo myiza yose nta cyo bamaze” (Tito 1:16). Bene abo bashobora kwiringira ko Imana izabagirira imbabazi, ariko imyitwarire yabo igaragaza ko baba batabikuye ku mutima. Ibinyuranye n’ibyo, Abahamya ba Yehova bagaragaza ko bagandukira Imana by’ukuri kandi bakagaragaza urukundo rwa kivandimwe ruvuye ku mutima.—Yohana 13:35.
Icyo kwicuza by’ukuri bisobanura
8, 9. Ni ibihe bikorwa byiza bigomba kujyanirana no kwihana by’ukuri?
8 Yehova yifuza ko abagize ubwoko bwe bakora ibirenze kwiyiriza ubusa ku bw’ibyaha byabo; ashaka ko bihana, akabona kubemera (Ezekiyeli 18:23, 32). Avuga ko kwiyiriza ubusa yemera bigomba kujyanirana no kwihana ibyaha umuntu yakoze. Tekereza ku magambo akangura ibitekerezo Yehova yavuze agira ati “kwiyiriza ubusa nshima ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z’urugomo, mugahambura imigozi y’uburetwa mukarenganura abarengana, kandi mugaca iby’agahato byose.”—Yesaya 58:6.
9 Ingoyi n’imigozi y’uburetwa byagaragazaga ubucakara. Ku bw’ibyo rero, aho kugira ngo abo bantu biyirize ubusa ari na ko bakandamiza bagenzi babo bahuje ukwizera, bagombaga kumvira itegeko rigira riti “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Abalewi 19:18). Bagombaga kurekura abo bakandamizaga bose bari barashyize mu bubata nta mpamvu.a Ibikorwa bya kidini abantu bakoraga bagamije kwigaragaza, urugero nko kwiyiriza ubusa, ntibisimbura kwiyegurira Imana umuntu abivanye ku mutima hamwe n’ibikorwa bigaragaza urukundo rwa kivandimwe. Umuhanuzi Mika wabayeho mu gihe cya Yesaya yaranditse ati “icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.”—Mika 6:8.
10, 11. (a) Ni ibihe bintu byiza biruta kwiyiriza ubusa Abayahudi bashoboraga gukora? (b) Ni mu buhe buryo Abakristo muri iki gihe bashobora gushyira mu bikorwa inama Yehova yahaye Abayahudi?
10 Ubutabera, kugira neza no kwicisha bugufi bisaba ko umuntu akorera abandi ibyiza, icyo kikaba ari cyo kintu cy’ingenzi kivugwa mu Mategeko ya Yehova (Matayo 7:12). Ikintu cyiza cyane kurusha kwiyiriza ubusa cyari ugusangira ibyo bari bafite n’abakene. Yehova yaravuze ati ‘[kwiyiriza ubusa nshima ni] ukurekura ugatanga ibyokurya byawe ukagaburira abashonji, ukazana abakene bameneshejwe ukabashyira mu nzu yawe, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu’ (Yesaya 58:7). Aho kwiyiriza ubusa byo kwibonekeza, ababaga bafite ubushobozi bagombaga kugaburira, kwambika no gucumbikira bene wabo bo mu Buyuda bari bakennye.
11 Ayo mahame meza cyane arebana no gukunda abavandimwe no kubagirira impuhwe yavuzwe na Yehova, ntiyarebaga Abayahudi bo mu gihe cya Yesaya bonyine. Ni na yo Abakristo bagenderaho. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yanditse ati “nuko rero tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera” (Abagalatiya 6:10). Itorero rya gikristo rigomba kurangwa n’urukundo muri rusange hamwe n’urukundo rwa kivandimwe, cyane cyane kubera ko ibi bihe turimo bigenda birushaho kuba bibi.—2 Timoteyo 3:1; Yakobo 1:27.
Kumvira bihesha imigisha myinshi
12. Ni iki Yehova yari gukora iyo ubwoko bwe buza kumwumvira?
12 Iyaba abagize ubwoko bwa Yehova bararebye kure bakemera ibihano yabahaye abigiranye urukundo! Yehova yaravuze ati “maze rero umucyo wawe uzaherako utambike nk’umuseke, ubukire bwawe buzatoha vuba, gukiranuka kwawe kuzakujya imbere, kandi icyubahiro cy’Uwiteka kizaba kigushoreye. Maze nutabaza Uwiteka azagutabara, nutaka azavuga ati ‘ndi hano’” (Yesaya 58:8, 9a). Mbega amagambo meza yababwiye! Yehova aha umugisha kandi akarinda abantu bishimira kugaragaza urukundo rudahemuka no gukora ibyo gukiranuka. Iyo ubwoko bwa Yehova buza kwihana ibibi byabwo bukareka uburyarya maze bukamwumvira, ibintu byari kugenda neza. Yehova yari ‘kuzabukiza,’ ni ukuvuga ko yari gutuma iryo shyanga rigarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Yari no kubuyobora, nk’uko yayoboye ba sekuruza igihe bavaga mu Misiri. Ikindi kandi, bwari kujya bumutakira agahita yumva akabutabara.—Kuva 14:19, 20, 31.
13. Ni iyihe migisha yari kugera ku Bayahudi iyo baza kumva ibyo Yehova yabasabaga?
13 Yehova yongeye kubabwira ati “niwikuramo agahato [ko gukoresha abantu ubucakara] no gutunga urutoki [wenda kubera agasuzuguro cyangwa gushinja ibinyoma] no kuvuga nabi, ukihotorera umushonji ugahaza umunyamubabaro, umucyo wawe uzaherako uvire mu mwijima, kandi urwijiji rwawe ruzatamuruka habe amanywa y’ihangu” (Yesaya 58:9b, 10). Kwikunda no gukora ibintu bibabaza abandi nta cyo bigeza ku muntu, kandi bituma na Yehova amurakarira. Ariko kugira neza no kugira ubuntu byo, cyane cyane iyo bigaragarijwe abashonje n’abababaye, bihesha imigisha myinshi ituruka ku Mana. Iyaba Abayahudi barazirikanye ibyo! Umucyo wabo wo mu buryo bw’umwuka n’uburumbuke byari gutuma barabagirana nk’izuba ryo ku manywa y’ihangu, bikavanaho umwijima uwo ari wo wose. Ikiruta ibyo byose, bari kubahisha kandi bagahesha ikuzo Yehova, we Soko y’ubwiza n’imigisha bari kuba bafite.—1 Abami 8:41-43.
Igihugu cyongera guturwa
14. (a) Abantu bo mu gihe cya Yesaya bitabiriye bate amagambo yababwiye? (b) Ni iki Yehova yakomeje kubizeza?
14 Ikibabaje, ni uko ibyo Yehova yabingingiraga gukora banze kubikora ahubwo bakarushaho kwirundumurira mu bibi. Amaherezo batumye Yehova abareka bajyanwa mu bunyage, nk’uko yari yarabibabwiye (Gutegeka 28:15, 36, 37, 64, 65). Icyakora, amagambo Yehova yakomeje avuga binyuriye kuri Yesaya yatumye bakomeza kugira icyizere. Imana yavuze ko abari kuzasigara bari kuzaba baremeye guhanwa bakicuza ibyaha byabo, bari kuzasubira mu gihugu cy’u Buyuda bishimye cyane, n’ubwo bari kuzasanga ari amatongo masa.
15. Ni gute Yehova yahanuye ko ibintu byari guhinduka byiza?
15 Yehova yerekeje ku gihe ubwoko bwe bwari gusubirira mu gihugu cyabwo mu mwaka wa 537 M.I.C. maze binyuriye kuri Yesaya aravuga ati “Uwiteka azajya akuyobora, azahaza ubugingo bwawe mu bihe by’amapfa, azakomeza amagufwa yawe. Uzamera nk’urutoki rwuhirwa, kandi uzaba nk’isōko y’amazi idakama” (Yesaya 58:11). Yehova yari kuzatuma igihugu cyabo cyari cyarakakaye cyongera kugira uburumbuke. Igishimishije kurushaho ni uko yari kuzaha ubwoko bwe bwihannye imigisha, agakomeza ‘amagufwa yabo’ bakava mu mimerere yo kuba bari barapfuye mu buryo bw’umwuka, bakaba bazima (Ezekiyeli 37:1-14). Abantu bari kumera nk’ “urutoki rwuhirwa” rwuzuyemo umusaruro wo mu buryo bw’umwuka.
16. Igihugu cyari gusanwa gite?
16 Mu byiza Imana yari kongera guha abantu hari hakubiyemo no kongera kubaka imidugudu yari kuba yararimbuwe n’ingabo z’Abanyababuloni mu mwaka wa 607 M.I.C. Yagize iti “n’abazagukomokaho bazubaka mu matongo ya kera yasenyutse, uzongera gushinga imfatiro zariho ku ngoma nyinshi, kandi uzitwa Uwica ibyuho kandi Usibura inzira zijya mu ngo” (Yesaya 58:12). Amagambo afitanye isano avuga ngo ‘amatongo ya kera yasenyutse’ n’ “imfatiro zariho ku ngoma nyinshi” (cyangwa se imfatiro zari zimaze igihe kirekire zarabaye amatongo) agaragaza ko abasigaye bari gusubira mu gihugu cyabo bari kuzongera kubaka imidugudu y’u Buyuda yari yarabaye amatongo, cyane cyane uwa Yerusalemu (Nehemiya 2:5; 12:27; Yesaya 44:28). Bari kwica “ibyuho,” iryo jambo rikaba ryarakoreshejwe muri rusange ryerekeza ku byuho byari mu nkike za Yerusalemu no mu nkike z’iyindi midugudu.—Yeremiya 31:38-40; Amosi 9:14.
Imigisha ibonerwa mu kuziririza isabato mu budahemuka
17. Ni mu buhe buryo Yehova yingingiye ubwoko bwe kumvira amategeko arebana no kuziririza Isabato?
17 Isabato yari ikimenyetso cyagaragazaga ukuntu Imana yifuzaga ko ubwoko bwayo bwamererwa neza ari mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Yesu yaravuze ati “Isabato yabayeho ku bw’abantu” (Mariko 2:27). Uwo munsi Yehova yari yarejeje wahaga Abisirayeli uburyo bwihariye bwo kugaragaza ko bakunda Imana. Ikibabaje ni uko mu gihe cya Yesaya wari warahindutse umunsi wo gukurikiza imihango idafite icyo ivuze no kwirundumurira mu bikorwa bishingiye ku bwikunde bihuje n’irari ryabo. Icyo gihe nanone, Yehova yari afite impamvu yo gucyaha ubwoko bwe. Ikindi kandi, yarongeye agerageza kubugera ku mutima. Yaravuze ati “ ‘nuhindukira ntukandagire isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita isabato umunezero, umunsi wera w’Uwiteka ukawita uw’icyubahiro ukawubaha, ntube icyigenge ntiwishakire ibyo kwinezeza, ntiwivugire ibyo ushaka ku bwawe, nuko uzishimira Uwiteka nanjye nzaguha kurambagira mu mpinga z’igihugu, kandi nzagutungisha gakondo ya sogokuruza Yakobo.’ Akanwa k’Uwiteka ni ko kabivuze.”—Yesaya 58:13, 14.
18. Kuba u Buyuda bwarananiwe kuziririza Isabato byari kugira izihe ngaruka?
18 Isabato yari umunsi wo kwita ku bintu by’umwuka, gusenga no gukorera hamwe mu muryango gahunda z’ugusenga kwabo. Yagombaga gutuma Abayahudi batekereza ku bintu byiza Yehova yabakoreye no ku butabera n’urukundo byagaragariraga mu Mategeko ye. Bityo rero, kuziririza uwo munsi wera mu budahemuka byari gutuma abagize ubwo bwoko begera Imana yabo. Nyamara bicaga Isabato bikaba byari gutuma batabona imigisha ya Yehova.—Abalewi 26:34; 2 Ngoma 36:21.
19. Ni iyihe migisha yari ihishiwe ubwoko bw’Imana iyo buza kongera kuziririza Isabato?
19 Icyakora, iyo Abayahudi baza kuvana isomo ku bihano bari guhabwa maze bagatangira kubaha gahunda yo kuziririza Isabato, bari kuzabona imigisha myinshi. Ibyiza bituruka ku gusenga by’ukuri no kubahiriza Isabato byari kugaragarira mu bice byose bigize imibereho yabo (Gutegeka 28:1-13; Zaburi 19:8-12). Urugero, Yehova yari gutuma ubwoko bwe ‘burambagira mu mpinga z’igihugu.’ Iyo mvugo isobanura umutekano no kunesha abanzi. Iyo umuntu yigaruriye impinga, ni ukuvuga imisozi miremire n’imito, aba yigaruriye igihugu cyose (Gutegeka 32:13; 33:29). Hari igihe Isirayeli yumviraga Yehova, maze akarinda iryo shyanga, rikubahwa ndetse rwose andi mahanga akaritinya (Yosuwa 2:9-11; 1 Abami 4:20–5:1). Iyo baza guhindukirira Yehova bakamwumvira, mu rugero runaka bari kongera kugira icyubahiro nk’icyo bari bafite mbere. Yehova yari guha ubwoko bwe ‘gakondo [yose] ya sekuruza Yakobo,’ ni ukuvuga imigisha bwari bwarasezeranyijwe kuzahabwa binyuriye ku Isezerano yagiranye na ba sekuruza, cyane cyane imigisha yo guhabwa Igihugu cy’Isezerano.—Zaburi 105:8-11.
20. Ni ubuhe ‘buruhukiro bw’isabato’ Abakristo binjiramo?
20 Ese ibyo hari isomo Abakristo bashobora kubikuraho? Igihe Yesu Kristo yapfaga, Amategeko ya Mose, hakubiyemo n’iryo kuziririza Isabato yahise avaho (Abakolosayi 2:16, 17). Ariko rero, icyo kuziririza Isabato mu Buyuda byari bigamije, ari cyo gushyira imbere ibintu by’umwuka no kwegera Yehova, na n’ubu kiracyari ikintu cy’ingenzi cyane ku basenga Yehova (Matayo 6:33; Yakobo 4:8). Ikindi kandi, mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abaheburayo yaravuze ati “haracyariho uburuhukiro bw’isabato bubikiwe abantu b’Imana.” Abakristo binjira muri ubwo ‘buruhukiro bw’isabato’ binyuriye mu kumvira Yehova no gukurikiza ibyo gukiranuka bishingiye ku kwizera amaraso ya Yesu Kristo yamenetse (Abaheburayo 3:12, 18, 19; 4:6, 9-11, 14-16). Abakristo baziririza iyo Sabato buri munsi aho kuyiziririza umunsi umwe mu cyumweru.—Abakolosayi 3:23, 24.
Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka ‘irambagira mu mpinga z’igihugu’
21, 22. Ni mu buhe buryo Yehova yatumye Isirayeli y’Imana ‘irambagira mu mpinga z’igihugu’?
21 Kuva Abakristo basizwe bavanwa mu bubata bwa Babuloni mu mwaka wa 1919, bakomeje gukurikiza mu budahemuka icyo Isabato yashushanyaga. Ingaruka zabaye iz’uko Yehova yatumye ‘barambagira mu mpinga z’igihugu.’ Mu buhe buryo? Mu mwaka wa 1513 M.I.C., Yehova yagiranye isezerano n’urubyaro rwa Aburahamu ry’uko nibamwumvira, bazahinduka ubwami bw’abatambyi n’ishyanga ryera (Kuva 19:5, 6). Mu myaka 40 bamaze mu butayu, Yehova yarabahetse nk’uko ikizu giheka ibyana byacyo, kandi abaha ibintu byinshi bari bakeneye (Gutegeka 32:10-12). Nyamara iryo shyanga ryabuze ukwizera amaherezo riza kwivutsa ibyiza byose ryagombaga kubona. N’ubwo byagenze bityo ariko, muri iki gihe Yehova afite ubwami bw’abatambyi, ari bwo Isirayeli y’Imana yo mu buryo bw’umwuka.—Abagalatiya 6:16; 1 Petero 2:9.
22 Muri iki ‘gihe cy’imperuka,’ iryo shyanga ryo mu buryo bw’umwuka ryakoze ibyo Isirayeli ya kera yananiwe gukora. Ryakomeje kwizera Yehova (Daniyeli 8:17). Kubera ko abarigize bumvira rwose amategeko ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru kandi bagakurikiza inzira ze zisumba izindi, Yehova abashyira ahirengeye mu buryo bw’umwuka (Imigani 4:4, 5, 8; Ibyahishuwe 11:12). Kubera ko barinzwe kugira ngo batanduzwa n’ibibi bibakikije, bafite imibereho yo mu rwego rwo hejuru kandi aho gutsimbarara ku gukora ibintu uko bashaka, ‘bishimira Uwiteka’ n’Ijambo rye (Zaburi 37:4). Yehova yakomeje gutuma badahungabana mu buryo bw’umwuka mu gihe babaga bahanganye no kurwanywa ku isi hose. Kuva mu mwaka wa 1919, “igihugu” cyabo cyo mu buryo bw’umwuka nticyigeze gicibwamo ibyuho (Yesaya 66:8). Bakomeje kuba ubwoko bwitirirwa izina rye risumba ayandi, iryo bamamaza n’ibyishimo byinshi mu isi yose (Gutegeka 32:3; Ibyakozwe 15:14). Ikindi kandi, abantu benshi bicisha bugufi biyongera uko bwije n’uko bukeye baturutse mu mahanga yose, ubu na bo bafite igikundiro gihebuje cyo kwigishwa inzira za Yehova, bakanafashwa kumenya uko bakomeza kuzigenderamo.
23. Ni mu buhe buryo Yehova yatumye abagaragu be basizwe ‘batungishwa gakondo ya sekuruza Yakobo’?
23 Yehova yatumye abagaragu be basizwe ‘batungishwa gakondo ya sekuruza Yakobo.’ Igihe Isaka yahaga umugisha Yakobo aho kuwuha Esawu, amagambo uwo mukurambere yavuze yahanuraga ko abantu bose bari kuzizera Urubyaro rwa Aburahamu rwasezeranyijwe bari kuzabona imigisha (Itangiriro 27:27-29; Abagalatiya 3:16, 17). Kimwe na Yakobo, Abakristo basizwe hamwe na bagenzi babo birinda kumera nka Esawu, bakirinda ‘gukerensa iby’Imana,’ cyane cyane ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka Imana itanga ku bwinshi (Abaheburayo 12:16, 17; Matayo 4:4). Ibyo byokurya byo mu buryo bw’umwuka, bikubiyemo kumenya ibyo Yehova yakoze binyuriye ku Rubyaro rwasezeranyijwe n’abafatanyije na rwo, birabakomeza, bikabongerera imbaraga, kandi ni iby’ingenzi cyane kugira ngo bakomeze kuba bazima mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo rero, ni iby’ingenzi cyane ko bakomeza kwigaburira mu buryo bw’umwuka binyuriye mu gusoma no gutekereza ku Ijambo ry’Imana (Zaburi 1:1-3). Ni ngombwa ko bifatanya na bagenzi babo bahuje ukwizera mu materaniro ya gikristo. Kandi ni iby’ingenzi ko bakomeza gukurikiza amahame yo mu rwego rwo hejuru arebana no gusenga k’ukuri, mu gihe basangira n’abandi ibyo byokurya bishimiye.
24. Muri iki gihe, Abakristo b’ukuri bitwara bate?
24 Turifuza ko Abakristo b’ukuri bakomeza kwirinda uburyarya bw’uburyo bwose, mu gihe bategerezanyije amatsiko ko Yehova asohoza amasezerano ye. Turifuza ko bakomeza kugirira umutekano wo mu buryo bw’umwuka ‘mu mpinga z’igihugu’ batungishwa ‘gakondo ya sekuruza Yakobo.’
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Hari gahunda Yehova yari yarateganyirije ubwoko bwe, y’uko iyo umwe muri bo yabaga arimo umwenda, yashoboraga kuba umugaragu w’undi, cyane cyane akaba yajya nko kumukorera, kugira ngo yishyure umwenda arimo (Abalewi 25:39-43). Ariko rero, Amategeko yasabaga ko abo bagaragu bafatwa neza. Iyo hagiraga uwo bakorera igikorwa cy’ubugome, yagombaga guhabwa umudendezo akigendera.—Kuva 21:2, 3, 26, 27; Gutegeka 15:12-15.
[Ifoto yo ku ipaji ya 278]
Abayahudi biyirizaga ubusa, bakubika imitwe babeshya ngo bihannye, ariko ntibahindukire ngo bave mu nzira mbi zabo
[Ifoto yo ku ipaji ya 283]
Abafite ubushobozi bacumbikira, bakambika kandi bagatunga abakene
[Ifoto yo ku ipaji ya 286]
Iyo u Buyuda bwihana, bwari kuzongera kubaka imidugudu yabwo yari yarabaye umusaka