-
Wakora iki kugira ngo paradizo turimo irusheho kuba nziza?Umunara w’Umurinzi—2015 | 15 Nyakanga
-
-
1, 2. Mu Byanditswe by’igiheburayo, imvugo ngo “intebe y’ibirenge” by’Imana yerekeza ku ki?
YEHOVA IMANA yaravuze ati “ijuru ni intebe yanjye y’ubwami, naho isi ikaba intebe y’ibirenge byanjye” (Yes 66:1). Yavuze ibirebana n’iyo ‘ntebe y’ibirenge bye’ ati “nzahesha ikuzo aho nshyira ibirenge byanjye” (Yes 60:13). Abikora ate? Ni iki ibyo bisobanura ku batuye ku ‘ntebe y’ibirenge’ by’Imana?
2 Mu Byanditswe by’igiheburayo, imvugo ngo “intebe y’ibirenge” by’Imana nanone yerekeza ku rusengero rwo muri Isirayeli ya kera (1 Ngoma 28:2; Zab 132:7). Ni rwo abantu basengeragamo Imana y’ukuri. Ni yo mpamvu Yehova yabonaga ko rwari rwiza cyane. Rwatumaga ahabwa ikuzo ku isi.
3. Urusengero rw’Imana rw’ikigereranyo ni iki, kandi se rwatangiye kubaho ryari?
3 Muri iki gihe ntihakiriho urusengero nk’urwari muri Isirayeli ya kera abantu basengeramo Imana y’ukuri. Icyakora, hariho urusengero rwo mu buryo bw’ikigereranyo, kandi ni rwo ruhesha Yehova ikuzo kuruta urundi urwo ari rwo rwose. Urwo rusengero rwo mu buryo bw’ikigereranyo ni gahunda ituma abantu biyunga n’Imana binyuze ku ncungu yatanzwe na Yesu Kristo. Iyo gahunda yatangiye mu mwaka wa 29 igihe Yesu yabatizwaga kandi agasukwaho umwuka, kugira ngo abe Umutambyi Mukuru mu rusengero rwa Yehova rw’ikigereranyo.—Heb 9:11, 12.
4, 5. (a) Ni iki abagaragu ba Yehova bifuza gukora dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 99? (b) Ni ikihe kibazo dukwiriye kwibaza?
4 Tugaragaza ko twishimira iyo gahunda Yehova yashyizeho tumenyesha abandi ibirebana n’izina rye n’impano itagereranywa y’incungu yatanze. Dushimishwa cyane no kumenya ko hari Abakristo b’ukuri basaga miriyoni umunani bahesha Yehova ikuzo muri iki gihe. Nubwo bamwe mu bayoboke b’amadini bumva ko bazasingiza Imana bageze mu ijuru, Abahamya ba Yehova bo bazi ko bagomba kuyisingiza bari hano ku isi, kandi bakabikora ubu.
5 Iyo dusingiza Yehova, tuba twigana abagaragu be b’indahemuka bavugwa muri Zaburi ya 99:1-3, 5. (Hasome.) Nk’uko iyo zaburi ibigaragaza, Mose, Aroni na Samweli bashyigikiraga mu buryo bwuzuye gahunda yo gusenga Imana y’ukuri yariho mu gihe cyabo (Zab 99:6, 7). Muri iki gihe, abasigaye bo mu bavandimwe ba Yesu bakorera Yehova mu rugo rwo ku isi rw’urusengero rw’ikigereranyo, mbere yo kujya kuba abatambyi hamwe na Yesu mu ijuru. Abagize “izindi ntama” babarirwa muri za miriyoni babashyigikira mu budahemuka (Yoh 10:16). Nubwo abagize ayo matsinda yombi bafite ibyiringiro bitandukanye, bose basenga Yehova bunze ubumwe. Ariko kandi, buri wese muri twe yagombye kwibaza ati “ese nshyigikira gahunda yo gusenga Yehova mu buryo yemera?”
-
-
Wakora iki kugira ngo paradizo turimo irusheho kuba nziza?Umunara w’Umurinzi—2015 | 15 Nyakanga
-
-
7 Mu mwaka wa 1919, abo Yehova yemeraga kandi bamukoreraga mu rusengero rwe rw’ikigereranyo baramenyekanye. Bari baragize ibyo banonosora kugira ngo Imana irusheho kwemera umurimo bayikoreraga (Yes 4:2, 3; Mal 3:1-4). Ibintu intumwa Pawulo yari yarabonye mu iyerekwa byatangiye gusohora.
8, 9. “Paradizo” Pawulo yabonye mu iyerekwa yerekeza ku ki?
8 Ibyo Pawulo yabonye mu iyerekwa bivugwa mu 2 Abakorinto 12:1-4. (Hasome.) Icyo gihe Yehova yeretse Pawulo ibyari kuzaba mu gihe cyari kuza. “Paradizo” Pawulo yabonye ubwo ‘yajyanwaga mu ijuru rya gatatu’ yerekeza ku ki? Icya mbere, ishobora kwerekeza kuri Paradizo izaba ku isi (Luka 23:43). Icya kabiri, ishobora kwerekeza ku mimerere ihebuje tuzaba turimo mu isi nshya. Icya gatatu, ishobora kwerekeza ku mimerere myiza cyane yo mu ijuru “muri paradizo y’Imana.”—Ibyah 2:7.
9 Ariko se, kuki Pawulo yavuze ko ‘yari yarumvise amagambo adakwiriye kuvugwa, ayo umuntu atemerewe kuvuga’? Ni ukubera ko igihe cyo gusobanura mu buryo burambuye ibintu bihebuje yari yarabonye muri iryo yerekwa cyari kitaragera. Ariko muri iki gihe, Yehova atwemerera kubwira abandi ibirebana n’imigisha abagize ubwoko bwe bafite.
10. Paradizo y’ikigereranyo itandukaniye he n’urusengero rw’ikigereranyo?
10 Kuba tuvuga ko turi muri paradizo y’ikigereranyo byumvikanisha iki? Byumvikanisha imimerere yihariye abagize ubwoko bw’Imana barimo, ituma bagirana amahoro n’Imana no hagati yabo. Ku bw’ibyo, paradizo y’ikigereranyo itandukanye n’urusengero rw’ikigereranyo. Urusengero rw’ikigereranyo ni gahunda Imana yashyizeho kugira ngo tuyisenge mu buryo yemera. Paradizo y’ikigereranyo ni yo ituma abemerwa n’Imana kandi bakayikorera mu rusengero rwayo rw’ikigereranyo bamenyekana.—Mal 3:18.
11. Ni uwuhe murimo uhebuje dusohoza muri iki gihe?
11 Kuva mu mwaka wa 1919, Yehova yemereye abantu badatunganye gukorana na we kugira ngo habeho paradizo y’ikigereranyo, kandi bagire uruhare mu gutuma ikomera, ndetse bayagure. Ibyo birashimishije rwose! Ese nawe ugira uruhare muri uwo murimo uhebuje? Ese wishimira gukomeza gukorana na Yehova mu gihe ahesha ikuzo ‘aho ashyira ibirenge bye’?
-