“Umuto” yaragwiriye aba “igihumbi”
“Umuto azagwira abe mo igihumbi; uworoheje azaba ishyanga rikomeye.”—YESAYA 60:22.
1, 2. (a) Kuki umwijima utwikiriye isi muri iki gihe? (b) Ni gute umucyo wa Yehova wagiye urasira ku bwoko bwe buhoro buhoro?
“DORE umwijima uzatwikira isi, umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga; ariko Uwiteka azakurasira, kandi ubwiza bwe buzakugaragaraho” (Yesaya 60:2). Ayo magambo asobanura neza imimerere iri ku isi kuva mu mwaka wa 1919. Kristendomu yanze kwemera ikimenyetso cy’ukuhaba kwa Yesu Kristo ari umwami, akaba ari na we “mucyo w’isi” (Yohana 8:12; Matayo 24:3). Ikinyejana cya 20 cyabaye ikinyejana cyuzuye ubugome bubi cyane kurusha ubundi bwose, kiba igihe cyakozwemo ibikorwa bya kirimbuzi bikomeye cyane kurusha ibindi bihe byose mu mateka ya kimuntu, bitewe n’“umujinya mwinshi” wa Satani, umutware w’“abategeka iyi si y’umwijima” (Ibyahishuwe 12:12; Abefeso 6:12). Abantu benshi baba mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka.
2 Icyakora, muri iki gihe umucyo uramurika. Yehova ‘arasira’ abagaragu be, ari bo abasigaye basizwe, bahagarariye ‘umugore’ we wo mu ijuru hano ku isi (Yesaya 60:1). Cyane cyane kuva igihe babohorewe bakavanwa mu bubata bwa Babuloni mu mwaka wa 1919, abo bagaragu be bagiye barabagiranaho ikuzo ry’Imana kandi ‘umucyo wabo wabonekeye imbere y’abantu’ (Matayo 5:16). Kuva mu mwaka wa 1919 kugeza mu wa 1931, umucyo w’Ubwami wariyongereye uba mwinshi cyane kurushaho mu gihe biyamburaga iminyururu yari isigaye y’imitekerereze ya Kibabuloni. Umubare wabo wariyongereye bagera ku bihumbi bibarirwa muri za mirongo, mu gihe Yehova yasohozaga isezerano rye rigira riti “ni ukuri nzakoranya abasigaye ba Isirayeli; nzabashyira hamwe nk’intama z’i Bosira; nk’umukumbi uri mu rwuri rwawo, bazagira urusaku rwinshi, kuko ari benshi” (Mika 2:12). Mu mwaka wa 1931, ikuzo rya Yehova ryarushijeho kurabagiranira ku bwoko bwe ubwo bwemeraga kwitwa Abahamya ba Yehova.—Yesaya 43:10, 12.
3. Ni gute byagaragaye ko umucyo wa Yehova wari no kuzarasira ku bandi bantu batari abasizwe?
3 Mbese, abasigaye bo mu “mukumbi muto” ni bo bonyine Yehova yari ‘kuzarasira’ (Luka 12:32)? Oya. Igazeti ya Watch Tower yo ku itariki ya 1 Nzeri 1931 (mu Cyongereza), yagaragaje irindi tsinda. Mu bisobanuro byiza yatanze kuri Ezekiyeli 9:1-11, yagaragaje ko umuntu wari ufite ihembe ririmo wino uvugwa muri iyo mirongo agereranya abasigaye basizwe. Ni bande uwo ‘muntu’ ashyiraho ikimenyetso mu ruhanga? Ni abagize “izindi ntama,” bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi izahinduka paradizo iteka ryose (Yohana 10:16; Zaburi 37:29). Mu mwaka wa 1935, iryo tsinda ry’abagize “izindi ntama” ryaje kumenyekana ko ari bo bagize “[imbaga y’]abantu benshi . . . bo mu mahanga yose” intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa (Ibyahishuwe 7:9-14). Kuva mu mwaka wa 1935 kugeza ubu, imihati myinshi yagiye yerekezwa ku murimo wo gukorakoranya abagize imbaga y’abantu benshi.
4. “Abami” n’“amahanga” bavugwa muri Yesaya 60:3 ni bande?
4 Uwo murimo wo gukorakoranya werekezwaho mu buhanuzi bwa Yesaya mu gihe bugira buti “amahanga azagana umucyo wawe, n’abami bazagusanga ubyukanye kurabagirana” (Yesaya 60:3). “Abami” bavugwa aha ngaha ni bande? Ni abasigaye bo mu bagize 144.000 bo, ushyizemo na Yesu Kristo, ni abaragwa b’Ubwami bwo mu ijuru, kandi bagiye bafata iya mbere mu murimo wo gutanga ubuhamya (Abaroma 8:17; Ibyahishuwe 12:17; 14:1). Muri iki gihe, ababarirwa mu bihumbi bike bakiriho bo mu basigaye basizwe “amahanga” abaruta cyane ubwinshi, ayo mahanga akaba agizwe n’abantu bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, basanga Yehova kugira ngo bigishwe na we kandi bakaba batumira abandi kubigenza batyo.—Yesaya 2:3.
Abagaragu ba Yehova b’abanyamwete
5. (a) Ni ibihe bintu bifatika bigaragaza ko ishyaka ry’ubwoko bwa Yehova ritagabanutse? (b) Ni ibihe bihugu byagize ukwiyongera gutangaje mu mwaka wa 1999? (Reba imbonerahamwe iri ku ipaji ya 17-20.)
5 Mbega ukuntu Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe bagaragaje umwete mu kinyejana cya 20! Kandi n’ubwo ibigeragezo byagiye byiyongera, umwete wabo ntiwacogoye mu gihe umwaka wa 2000 wari wegereje. Bari bagifatana uburemere cyane itegeko ryatanzwe na Yesu rigira riti “muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa” (Matayo 28:19, 20). Mu mwaka w’umurimo ushize wo mu kinyejana cya 20, umubare w’ababwiriza b’ubutumwa bwiza batanga raporo wageze ku kwiyongera gushya kw’ababwiriza 5.912.492. Bamaze amasaha atangaje agera kuri 1.144.566.849 babwira abandi ibyerekeye Imana hamwe n’imigambi yayo. Basubiye gusura abantu bashimishijwe incuro zigera kuri 420.047.796 kandi bayobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo bigera ku 4.433.884 nta kiguzi. Mbega ibintu bihebuje byabayeho bigaragaza ukuntu umurimo wakoranywe umwete!
6. Ni iyihe gahunda nshya abapayiniya bakorewe, kandi se, ibyo byitabiriwe bite?
6 Muri Mutarama mu mwaka ushize, Inteko Nyobozi yatangaje ihinduka ku birebana n’umubare w’amasaha abapayiniya basabwa kuzuza. Hari benshi baboneyeho kugira ngo batangire gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose cyangwa ubw’ubufasha. Urugero, mu mezi ane ya mbere y’umwaka wa 1999, ibiro by’ishami byo mu Buholandi byakiriye fomu zujujwe n’abasabaga ko bakora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose zikubye kane izo byari byarakiriye mu gihe nk’icyo mu mwaka wabanjirije uwo. Gana yatanze raporo igira iti “kuva aho umubare mushya w’amasaha abapayiniya bagomba kuzuza utangiriye gukurikizwa, umubare dufite w’abapayiniya b’igihe cyose wariyongereye mu buryo buhamye.” Mu mwaka w’umurimo wa 1999, umubare w’abapayiniya ku isi hose wageze ku 738.343—ubwo bukaba ari uburyo buhebuje bwo kugaragaza “ishyaka ry’imirimo myiza.”—Tito 2:14.
7. Ni gute Yehova yahaye imigisha umurimo abagaragu be bakorana umwete?
7 Mbese, Yehova yaba yarahaye imigisha uwo murimo wakoranywe umwete? Ni byo rwose. Binyuriye kuri Yesaya, yagize ati “ubura amaso yawe, uraranganye urebe; bose baraterana baza bagusanga, baje aho uri; abahungu bawe bazaza baturuka kure n’abakobwa bawe bazaza bahagatiwe” (Yesaya 60:4). “Abahungu” n’“abakobwa” basizwe bakorakoranyijwe ubu baracyakorera Imana babigiranye umwete. Kandi ubu, abagize izindi ntama za Yesu barimo barakoranyirizwa mu ruhande rw’“abahungu n’abakobwa” ba Yehova basizwe mu bihugu n’ibirwa byo mu nyanja bigera kuri 234.
“Imirimo myiza yose”
8. Ni mu yihe ‘mirimo myiza’ Abahamya ba Yehova bahugiyemo?
8 Abakristo bafite inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami no gufasha abantu bashimishijwe kugira ngo bahinduke abigishwa. Ariko kandi, usanga ‘bafite ibibakwiriye byose, ngo bakore imirimo myiza yose’ (2 Timoteyo 3:17). Bityo rero, bita ku miryango yabo mu buryo bwuje urukundo, bakagaragaza umuco wo kwakira abashyitsi kandi bagasura abarwayi (1 Timoteyo 5:8; Abaheburayo 13:16). Kandi abitangira gukora imirimo usanga bagira uruhare mu mishinga runaka, urugero nko kubaka Amazu y’Ubwami—uwo ukaba na wo ari umurimo utanga ubuhamya. Muri Togo, mu gihe inzu imwe yari imaze kubakwa, abayobozi b’idini ry’abakarisimatike ryo muri ako karere bifuzaga kumenya impamvu Abahamya ba Yehova bashoboye kwiyubakira amazu yabo ubwabo, mu gihe idini ryabo ryo ryagombye guhemba abantu kugira ngo bubake kiliziya yabo! Togo itanga raporo ivuga ko kubaka Amazu y’Ubwami meza byagiye bigira ingaruka nziza cyane ku bantu bo mu duce tuhegereye, ku buryo bamwe basigaye bagerageza gukodesha cyangwa kubaka amazu aho amazu y’Ubwami aba agiye kubakwa.
9. Ni gute Abahamya ba Yehova bagiye babyifatamo mu gihe habaga habayeho impanuka kamere?
9 Rimwe na rimwe, hari indi mirimo myiza ikenewe. Mu mwaka w’umurimo ushize, ibihugu byinshi byibasiwe n’impanuka kamere, kandi akenshi wasangaga abafashe iya mbere mu gutanga ubufasha ari Abahamya ba Yehova. Urugero, igice kinini cya Honduras cyayogojwe n’umuyaga wa Serwakira witwaga Mitch. Ako kanya, ishami ryahise rishyiraho za komite zishinzwe ubutabazi bwihutirwa kugira ngo zitegure gahunda zo gutanga imfashanyo. Abahamya bo muri Honduras hamwe n’abo mu bindi bihugu byinshi batanze impano zari zigizwe n’imyambaro, ibiryo, imiti hamwe n’ibindi bikoresho by’ibanze. Komite z’Akarere Zishinzwe iby’Ubwubatsi zakoresheje ubuhanga bwazo kugira ngo zongere zubake amazu yari yasenyutse. Bidatinze, abavandimwe bacu bari bagezweho n’impanuka kamere bari barimo bafashwa kugira ngo basubire mu mirimo yabo ya buri munsi. Muri Equateur, Abahamya ba Yehova bagobotse abavandimwe babo mu gihe umwuzure wa rukokoma wari washenye amazu amwe n’amwe. Hari umutegetsi mukuru wa leta witegereje ukuntu bari bahihibikaniye iyo mimerere mu buryo bugira ingaruka nziza cyane, maze aravuga ati “ndamutse nkoresheje iri tsinda, nakora ibitangaza! Abantu bameze nkamwe bagombye kuba mu duce twose tw’isi.” Umurimo mwiza nk’uwo uhesha Yehova Imana ikuzo kandi ni igihamya kigaragaza “kubaha Imana [kwacu] kugira umumaro kuri byose.”—1 Timoteyo 4:8.
“Baguruka nk’igicu”
10. N’ubwo umubare w’abasizwe ugenda ugabanuka, kuki izina rya Yehova ririmo ritangazwa cyane kurusha mbere hose?
10 Ubu noneho Yehova arabaza ati “aba ni bande baguruka nk’igicu, bakamera nk’inuma zisubira mu madirishya yazo? Ni ukuri, ibirwa bizantegereza, n’inkuge z’i Tarushishi ni zo zizabanza kuzana abahungu bawe zibakura kure, . . . Abanyamahanga bazubaka inkike zawe, n’abami babo bazagukorera” (Yesaya 60:8-10). Aba mbere babanje kwitabira ibyo ‘kurasirwa’ na Yehova ni “abahungu” be, ni ukuvuga Abakristo basizwe. Hanyuma, haje gukurikiraho “abanyamahanga,” ari bo bagize imbaga y’abantu benshi, bakorera abavandimwe babo basizwe mu budahemuka, bagendera ku buyobozi bwabo mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Bityo rero, n’ubwo umubare w’abasizwe ugenda ugabanuka, izina rya Yehova ririmo riratangazwa hirya no hino ku isi kurusha ikindi gihe cyose.
11. (a) Ni iki kigikomeza kandi se ibyo byagize izihe ngaruka mu mwaka wa 1999? (b) Ni ibihe bihugu byagize umubare utangaje w’ababatijwe mu mwaka wa 1999? (Reba imbonerahamwe iri ku ipaji ya 17-20.)
11 Ingaruka z’ibyo ni uko abantu babarirwa muri za miriyoni barimo bisukiranya ari benshi ‘bameze nk’inuma zisubira mu madirishya yazo,’ bakabonera ubuhungiro mu itorero rya Gikristo. Ababarirwa mu bihumbi amagana biyongeraho buri mwaka kandi irembo riruguruye kugira ngo abandi benshi kurushaho binjire. Yesaya aragira ati “amarembo yawe azahora yuguruwe iteka, ntazugarirwa ku manywa na nijoro, kugira ngo abantu bakuzanire ubutunzi bw’amahanga” (Yesaya 60:11). Umwaka ushize, habatijwe abantu bagera ku 323.439, bagaragaza ko biyeguriye Yehova, kandi na n’ubu ntaragakinga amarembo. “Ibyifuzwa n’amahanga yose,” ni ukuvuga abagize imbaga y’abantu benshi, bakomeza kwinjira muri ayo marembo ari benshi (Hagayi 2:7). Nta muntu n’umwe wifuza kuva mu mwijima uhezwa (Yohana 12:46). Turifuza ko abo bantu bose batazigera bananirwa guha agaciro uwo mucyo!
Bagize ubutwari mu gihe cyo kurwanywa
12. Ni gute abakunda umwijima bagerageje kuzimya umucyo?
12 Abakunda umwijima banga umucyo wa Yehova (Yohana 3:19). Ndetse hari bamwe bagerageza kuzimya uwo mucyo. Ibyo si ibintu biba bititezwe. Ndetse na Yesu ubwe, we ‘mucyo nyakuri, umurikira umuntu wese,’ bene wabo baramukobaga, bakamurwanya kandi amaherezo baza kumwica (Yohana 1:9). Mu kinyejana cya 20, Abahamya ba Yehova na bo bagizwe urwamenyo, barafungwa, umurimo wabo urabuzanywa, ndetse baranicwa mu gihe babaga bagaragaza umucyo wa Yehova ari abizerwa. Mu myaka ya vuba aha, abarwanya ukuri bitabaje ibyo gukwirakwiza ibinyoma binyuriye ku itangazamakuru, babeshyera abagaragaza umucyo w’Imana. Bamwe baba bifuza gutuma abantu batekereza ko Abahamya ba Yehova ari abantu bashobora guteza akaga kandi ko bagomba gucibwa cyangwa umurimo wabo ukabuzanywa. Mbese, abo bantu babarwanya hari icyo bagezeho?
13. Kumenyesha itangazamakuru ukuri mu buryo burangwa n’ubwenge ku bihereranye n’uko umurimo wacu ukorwa, byagize izihe ngaruka?
13 Nta cyo bagezeho. Aho byabaga bikwiriye, Abahamya ba Yehova bitabaje itangazamakuru kugira ngo basobanure uko ibintu biteye. Ibyo byatumye izina rya Yehova ryandikwa mu buryo bwagutse mu binyamakuru no mu magazeti kandi rivugwa kuri radiyo no kuri televiziyo. Ibyo byagize ingaruka nziza mu murimo wo kubwiriza. Urugero, muri Danemark hari porogaramu yahitishijwe kuri televiziyo y’igihugu, ikaba yaribandaga ku ngingo ifite umutwe uvuga ngo “impamvu ukwizera kw’abaturage bo muri Danemark kugenda gukendera.” Abahamya ba Yehova bagize icyo babazwa hamwe n’abandi bayobozi b’amadini. Nyuma y’aho, hari umugore umwe wari wakurikiranye iyo porogaramu wagize ati “kumenya abari bafite umwuka w’Imana byari byoroshye cyane.” Yatangiye kuyoborerwa icyigisho.
14. Vuba aha, ni iki abarwanya ukuri bazahatirwa kumenya, kandi ibyo bikazabatera agahinda?
14 Abahamya ba Yehova bazi ko abantu benshi muri iyi si bazabarwanya (Yohana 17:14). Byongeye kandi, bakomezwa n’ubuhanuzi bwa Yesaya bugira buti “abahungu b’abakurenganyaga bazaza bakwikubite imbere, n’abagusuzuguraga bazunama ku birenge byawe, bakwite Umurwa w’Uwiteka, Siyoni, ah’Uwera wa Isirayeli” (Yesaya 60:14). Vuba aha, abarwanya ukuri bazaterwa agahinda no kumenya ko burya Imana ubwayo ari yo barwanyaga. Mbese, ni nde ushobora kunesha mu rugamba nk’urwo?
15. Ni gute Abahamya ba Yehova ‘bonka amashereka y’amahanga,’ kandi se, ni gute ibyo byagiye bigaragarira mu murimo wabo wo kwigisha no kubwiriza ubutumwa bwiza?
15 Yehova akomeza atanga isezerano rigira riti “nzakurutisha ahandi, nguhe ubwiza buhoraho . . . Kandi uzonka n’amashereka y’amahanga, uzonka amabere y’abami; nuko uzamenya yuko jyewe Uwiteka ndi Umukiza wawe” (Yesaya 60:15, 16). Ni koko, Yehova ni we Mukiza w’ubwoko bwe. Nibumwishingikirizaho, ‘buzahoraho.’ Kandi ‘buzonka amashereka y’amahanga,’ bukoresha ibikoresho biboneka kugira ngo buteze imbere ugusenga k’ukuri. Urugero, gukoresha neza za orudinateri n’ikoranabuhanga mu byerekeye itumanaho byoroshya akazi ko gusohorera icyarimwe Umunara w’Umurinzi mu ndimi 121 na Réveillez-vous! mu ndimi 62. Hari za porogaramu zihariye za orudinateri zakozwe kugira ngo zifashe mu guhindura Bibiliya yitwa New World Translation mu zindi ndimi, kandi ubwo buhinduzi butera ibyishimo byinshi. Ubwo ubuhinduzi bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo bwasohokaga mu rurimi rw’Igikorowate mu mwaka wa 1999, abantu babarirwa mu bihumbi barize amarira y’ibyishimo. Umuvandimwe umwe ugeze mu za bukuru yagize ati “iyi Bibiliya nari maze igihe kirekire cyane nyitegereje. Ubu noneho nshobora kwipfira mu mahoro!” Kugeza ubu, umubare wa kopi za Bibiliya yitwa New World Translation zatanzwe zirenga miriyoni 100 mu ndimi 34, yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo.
Amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru
16, 17. (a) Kuki ari iby’ingenzi gukomeza kugendera ku mahame ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru n’ubwo bitoroshye? (b) Ni ibihe bintu byabayeho bigaragaza ko abakiri bato bashobora kwirinda kwanduzwa n’isi?
16 Yesu yagize ati “umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo” (Yohana 3:20). Ku rundi ruhande, abaguma mu mucyo bakunda amahame mbwirizamuco ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru. Binyuriye kuri Yesaya, Yehova yagize ati “abantu bawe bose bazaba abakiranutsi” (Yesaya 60:21a). Gukomeza kugendera ku mahame akiranuka mu isi yiganjemo ubusambanyi, kubeshya, umururumba n’ubwibone, bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi. Urugero, mu bihugu bimwe na bimwe ubukungu bwifashe neza, kandi usanga byoroshye kuba umuntu yata umurongo agatangira kwiruka inyuma y’ubutunzi amaramaje. Ariko kandi, Pawulo yatanze umuburo agira ati “abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza” (1 Timoteyo 6:9). Mbega ukuntu biba bibabaje iyo umuntu yirundumuriye mu mishinga y’iby’ubucuruzi ku buryo atuma ibintu mu by’ukuri byari iby’ingenzi bihababarira, urugero nko kwifatanya n’abandi Bakristo, umurimo wera, amahame mbwirizamuco n’inshingano z’umuryango!
17 Gukomeza kugendera ku mahame akiranuka bishobora kugora abakiri bato mu buryo bwihariye, iyo abenshi mu rungano rwabo usanga barasabitswe n’ibiyobyabwenge kandi bakaba bishora mu bwiyandarike. Muri Suriname, ku ishuri hari umuhungu wari ufite uburanga wegereye umukobwa ufite imyaka 14 maze amusaba ko bagirana imibonano y’ibitsina. Uwo mukobwa yarabyanze, amusobanurira ko Bibiliya ibuzanya bene ibyo bintu ku bantu batashyingiranywe. Abandi bakobwa ku ishuri bamugize urw’amenyo kandi bagerageza kumwotsa igitutu kugira ngo ahindure imitekerereze ye, bamubwira ko buri wese yifuzaga kuryamana n’uwo muhungu. Icyakora, uwo mukobwa yakomeje gushikama. Hashize ibyumweru bike nyuma y’aho, uwo muhungu baramupimye basanga yaranduye agakoko gatera indwara ya SIDA, nyuma y’aho aza kuremba cyane. Uwo mukobwa yashimishijwe no kuba yari yarumviye itegeko rya Yehova ridusaba ‘kwirinda gusambana’ (Ibyakozwe 15:28, 29). Abahamya ba Yehova baterwa ishema n’abakiri bato babarimo bashikama ku byo gukiranuka. Ukwizera kwabo n’ukw’ababyeyi babo ‘guhesha icyubahiro’—guhesha ikuzo—izina rya Yehova Imana.—Yesaya 60:21b.
Yehova ni we watumye habaho ukwiyongera
18. (a) Ni ikihe kintu gikomeye Yehova yakoreye ubwoko bwe? (b) Ni ikihe gihamya kigaragaza ko hazakomeza kubaho ukwiyongera, kandi se, ni ibihe byiringiro bihebuje bihishiwe abaguma mu mucyo?
18 Ni koko, Yehova amurikira ubwoko bwe, abuha imigisha, akabuyobora kandi akabukomeza. Mu kinyejana cya 20, biboneye isohozwa ry’amagambo ya Yesaya agira ati “umuto azagwira abe mo igihumbi; uworoheje azaba ishyanga rikomeye. Jyewe Uwiteka nzabitebutsa, igihe cyabyo nigisohora” (Yesaya 60:22). Kuva ku mubare w’abantu bagerwaga ku mashyi mu mwaka wa 1919, “umuto” yariyongereye asaga “igihumbi.” Kandi iherezo ry’uko kwiyongera ntiriragera! Umwaka ushize, abantu bagera kuri 14.088.751 bateranye mu birori byo kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Benshi muri bo ntibari Abahamya bagira ishyaka. Twishimira kuba barateranye kuri uwo munsi mukuru w’ingenzi, kandi turabatumirira gukomeza kujya mbere bagana kuri uwo mucyo. Yehova akomeje kurasira ubwoko bwe umucyo mwinshi. Umuryango ugana ku muteguro we uracyakinguye. Nimucyo rero twese twiyemeze kuguma mu mucyo wa Yehova. Mbega ukuntu ibyo bituviramo imigisha uhereye ubu! Kandi se mbega ukuntu bizatuma tugira ibyishimo mu gihe kizaza ubwo ibyaremwe byose bizasingiza Yehova kandi bikishimira ubwiza bw’ikuzo rye!—Ibyahishuwe 5:13, 14.
Mbese, ushobora gusobanura?
• Ni bande bagaragaje ikuzo rya Yehova muri iyi minsi y’imperuka?
• Ni iki kigaragaza ko ishyaka ry’ubwoko bwa Yehova ritagabanutse?
• Ni iyihe mirimo myiza imwe n’imwe Abahamya ba Yehova bahugiyemo?
• Ni iki twiringiye tudashidikanya n’ubwo twarwanywa mu buryo bukaze?
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 17-20]
RAPORO Y’ISI YOSE Y’ABAHAMYA BA YEHOVA Y’UMWAKA W’UMURIMO WA 1999
(Reba mu mubumbe w’igazeti y’Umunara w’Umurinzi)
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Abantu bakomeje kwisukiranya bagana umuteguro wa Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Twishimira kuba Yehova yarakomeje gukingurira umuryango abakunda umucyo