-
Imigisha ituruka ku butumwa bwizaUmunara w’Umurinzi—2002 | 1 Mutarama
-
-
Imigisha ituruka ku butumwa bwiza
“Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza; yantumye kuvura abafite imvune mu mutima . . . no guhoza abarira bose.”—YESAYA 61:1, 2.
1, 2. (a) Yesu yagaragaje ko ari nde, kandi mu buhe buryo? (b) Ni iyihe migisha yaturutse ku butumwa bwiza bwatangajwe na Yesu?
IGIHE kimwe ari ku isabato mu ntangiriro z’umurimo we, Yesu yari ari mu isinagogi i Nazareti. Dukurikije uko inkuru ibivuga, ‘bamuhaye igitabo cy’umuhanuzi Yesaya, arakibumbura, abona igice cyanditswemo ngo “umwuka w’Uwiteka uri muri jye, ni cyo cyatumye ansīgira, kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza.” ’ Yesu yarakomeje asoma ibintu byinshi bihereranye n’ubuhanuzi. Hanyuma, yaricaye maze aravuga ati “uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu.”—Luka 4:16-21.
2 Muri ubwo buryo, yimenyekanishije ko ari we mubwirizabutumwa wari warahanuwe, wagombaga kubwira abantu ubutumwa bwiza kandi akababera isoko y’ihumure (Matayo 4:23). Kandi se, mbega ukuntu ubutumwa bwiza Yesu yabwirije abantu bwari ubutumwa bwiza koko! Yabwiye abari bamuteze amatwi ati “ni jye mucyo w’isi: unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo” (Yohana 8:12). Nanone yaravuze ati “nimuguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri; namwe muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababātūra” (Yohana 8:31, 32). Ni koko, Yesu yari afite “amagambo y’ubugingo buhoraho” (Yohana 6:68, 69). Umucyo, ubuzima, umudendezo—ibyo rwose ni imigisha tugomba guha agaciro!
3. Ni ubuhe butumwa bwiza abigishwa ba Yesu babwirizaga?
3 Nyuma ya Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., abigishwa bakomeje umurimo wakorwaga na Yesu wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Babwirije ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami,’ babugeza ku Bisirayeli no ku bantu bo mu mahanga (Matayo 24:14; Ibyakozwe 15:7; Abaroma 1:16). Ababwitabiriye baje kumenya Yehova Imana. Babatuwe mu bubata bwa kidini maze baba mu bagize ishyanga rishya ryo mu buryo bw’umwuka, ari ryo ‘Isirayeli y’Imana,’ abayigize bakaba bafite ibyiringiro byo kuzategeka mu ijuru iteka bategekana n’Umwami wabo, Yesu Kristo (Abagalatiya 5:1; 6:16; Abefeso 3:5-7; Abakolosayi 1:4, 5; Ibyahishuwe 22:5). Iyo yari imigisha y’agaciro rwose!
Umurimo wo Kubwiriza Ubutumwa Bwiza Ukorwa Muri Iki Gihe
4. Ni mu buhe buryo inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza irimo isohozwa muri iki gihe?
4 Muri iki gihe, Abakristo basizwe bakomeje gusohoza inshingano yatanzwe mbere na mbere na Yesu yari yaravuzwe mu buryo bw’ubuhanuzi, bashyigikiwe n’abagize “[imbaga y’]abantu benshi” b’ “izindi ntama” badasiba kwiyongera (Ibyahishuwe 7:9; Yohana 10:16). Ingaruka ibyo byagize ni uko ubutumwa bwiza ubu burimo bubwirizwa mu rugero rwagutse kuruta uko byigeze gukorwa mbere hose. Mu bihugu no mu mafasi 235, Abahamya ba Yehova bahagurukiye ‘kubwiriza abagwaneza ubutumwa bwiza; kuvura abafite imvune mu mutima, kumenyesha imbohe ko zibohowe, gukingurira abari mu nzu y’imbohe no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo kandi igahoza abarira bose’ (Yesaya 61:1, 2). Nguko uko umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ukomeza guhesha benshi imigisha no guha ihumure nyakuri “abari mu makuba yose.”—2 Abakorinto 1:3, 4.
-
-
Imigisha ituruka ku butumwa bwizaUmunara w’Umurinzi—2002 | 1 Mutarama
-
-
Ubutumwa Bwiza Buhesha Imigisha y’Iteka
6. Ni ubuhe butumwa bwiza burimo bubwirizwa muri iki gihe?
6 Abahamya ba Yehova babwiriza ubutumwa bwiza cyane kuruta ubundi bwose bushobora kuboneka. Barambura Bibiliya zabo, maze bakereka ababwakira ko Yesu yatanze ubuzima bwe ho igitambo kugira ngo ahe abantu uburyo bwo kwegera Imana, kubabarirwa ibyaha no kugira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka (Yohana 3:16; 2 Abakorinto 5:18, 19). Batangaza ko Ubwami bw’Imana bwimitswe mu ijuru, bukaba buyobowe n’Umwami wasizwe, Yesu Kristo, kandi ko vuba aha buzavanaho ububi bwose ku isi kandi bukagenzura ibikorwa byo kongera kuyihindura Paradizo (Ibyahishuwe 11:15; 21:3, 4). Mu gusohoza ubuhanuzi bwo muri Yesaya, bamenyesha abaturanyi babo ko ubu turi mu ‘mwaka w’imbabazi z’Uwiteka,’ igihe abantu bashobora gukomeza kwitabira ubutumwa bwiza. Nanone kandi, batanga umuburo w’uko vuba aha, hazabaho “umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo,” igihe Yehova azavaniraho burundu abanyabyaha batihana.—Zaburi 37:9-11.
-