‘Abatanzweho [Impano]’: Uburyo bwaringanijwe na Yehova
“Abanyamahanga ni bo bazabaragirir’ imikumbi.”—YESAYA 61:5.
1. Kuki ijambo “gutanga” ryagombye gutuma dutekereza kuri Yehova?
MBEGA ukuntu Imana igira ubuntu! Intumwa Paulo yaravuze iti ‘[Yehova] ni we wahaye bose ubugingo no guhumeka n’ibindi byose’ (Ibyakozwe 17:25). Buri wese muri twe ashobora kungukirwa aramutse afashe igihe cyo gutekereza ku byerekeye ‘impano [nyinshi] nziza kandi zitunganye’ duhabwa n’Imana.—Yakobo 1:5, 17; Zaburi 29:11; Matayo 7:7; 10:19; 13:12; 21:43.
2, 3. (a) Impano za Yehova zagombye kutugiraho izihe ngaruka? (b) Ni muhe buryo Abalewi bari ‘abatanzweho [impano]’?
2 Umwanditsi wa Zaburi yari afite impamvu nziza zo kwibaza icyo yakwitura Yehova (Zaburi 116:12). Mu by’ukuri, nta kintu icyo ari cyo cyose Umuremyi wacu akeneye mu byo abantu bashobora kugira cyangwa kumuha (Zaburi 50:10, 12). Icyakora, Yehova agaragaza ko yishimira abantu bitanga ubwabo babikunze mu gusenga k’ukuri. (Gereranya n’Abaheburayo 10:5-7.) Abantu bose bagombye kwitanga bakiyegurira Umuremyi wabo, na we akaba yabongerera inshingano, nk’uko byagenze ku Balewi bo mu gihe cya kera. N’ubwo Abisirayeli bose bari bariyeguriye Imana ariko, yatoranyije abagize umuryango wa Aroni ukomoka mu Balewi kugira ngo babe abatambyi bo kujya batamba ibitambo mu ihema ry’ibonaniro no mu rusengero nyuma y’aho. Na ho se bite ku bandi Balewi bari basigaye?
3 Yehova yabwiye Mose ati “Igiza hafi ab’umuryango wa Lewi . . . Barind’ ibintu byose byo mw ihema ryibonaniro . . . Nukw Abalewi uzabahe Aroni n’abana be: Aroni abahawe [nethu·nimʹ, mu Giheburayo] rwose mu cyimbo cy’Abisirayeli” (Kubara 3:6, 8, 9, 41). Abalewi ‘bahawe’ Aroni kugira ngo bakore imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro, akaba ari yo mpamvu Imana yashoboraga kuvuga iti “Kuko mbahawe rwose mu Bisiraeli” (Kubara 8:16, 19; 18:6). Bamwe mu Balewi bakoraga uturimo tworoheje, abandi bagahabwa inshingano zikomeye, nko kwigisha amategeko y’Imana (Kubara 1:50, 51; 1 Ngoma 6:48; 23:3, 4, 24-32; 2 Ngoma 35:3-5). Reka noneho dusuzume ibihereranye n’abandi bantu ‘batanzwe, MN’ n’icyo ibyo bigereranya muri iki gihe.
Abisirayeli Bava i Babuloni
4, 5. (a) Ni abahe Bisirayeli bagarutse bava i Babuloni mu bunyage? (b) Muri iki gihe, ni iki gihuje n’uko kugaruka kw’Abisirayeli bava mu bunyage?
4 Ezira na Nehemia bavuga ukuntu abasigaye b’Abisirayeli, bayobowe n’igisonga cy’umwami Zerubabeli, bavuye i Babuloni bagasubira mu gihugu cyabo kugira ngo bahagarure ugusenga k’ukuri. Izo nkuru zombi zivuga ko abagarutse bari bageze ku 42.360. Bamwe muri bo babarirwa mu bihumbi bari “abagabo b’Abisirayeli.” Izo nkuru zikomeza zirondora umubare w’abatambyi. Hanyuma hagakurikiraho Abalewi 350, barimo abaririmbyi n’abakumirizi. Nanone kandi, Ezira na Nehemia banditse umubare w’abandi bantu babarirwa mu bihumbi basa n’aho bari Abisirayeli, ndetse wenda bakaba bari abatambyi, ariko bakaba batarashobora kubona ibimenyetso bihamya inkomoko yabo.—Ezira 1:1, 2; 2:2-42, 59-64; Nehemia 7:7-45, 61-66.
5 Iryo tsinda ry’Abisirayeli basigaye bari barajyanyweho iminyago hanyuma bakaza kugarurwa i Yerusalemu no gihugu cya Yuda, bagaragaje ko mu buryo butangaje kandi bwimazeyo ko batanamuka ku Mana no ku gusenga k’ukuri. Nk’uko byigeze kuvugwa, muri iki gihe habayeho ibintu bihwanye n’ibyo bihereranye n’abasigaye ba Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka yavuye mu bubata bwa Babuloni Ikomeye mu wa 1919.
6. Ni gute Imana ikoresha Abisirayeli muri iki gihe?
6 Kuva aho abasigaye b’abavandimwe ba Kristo basizwe baboherewe, mu wa 1919, bakomeje kujya mbere mu gusenga k’ukuri babigiranye umurava. Yehova yahaye umugisha imihati yabo yo gukorakoranya aba nyuma ba 144.000 bagize ‘Isirayeli y’Imana’ (Abagalatia 6:16; Ibyahishuwe 7:3, 4). Muri rusange, abasigaye basizwe bagize itsinda ry’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ rikoreshwa mu gutanga ibyo kurya by’umwuka bihagije bihesha ubuzima, kandi bakorana imihati myinshi kugira ngo babikwirakwize ku isi hose.—Matayo 24:45-47.
7. Ni bande bifatanya n’abasigaye basize mu gusenga k’ukuri?
7 Nk’uko igice kibanziriza iki cyabigaragaje, ubu ubwoko bwa Yehova bukubiyemo n’“izindi ntama” zifite ibyiringiro zihabwa n’Imana byo kuzambuka umubabaro ukomeye wegereje. Zifuza gukorera Yehova iteka ryose ku isi, aho zitazongera kwicwa n’inzara n’inyota ukundi, kandi hakaba hatazongera kurangwa amarira n’agahinda (Yohana 10:16; Ibyahishuwe 7:17; 21:3-5). Mbese, hari icyo tubona mu nkuru yerekeye ku Bayuda bagarutse bavuye i Babuloni cyaba gihuje n’iby’abo bantu? Yego rwose!
Abatari Abisirayeli na bo Bagaruka
8. Ni bande bazanye n’Abisirayeli ubwo bavaga i Babuloni?
8 Igihe abakunda Yehova bari i Babuloni bahamagarirwaga gusubira mu Gihugu cy’Isezerano, abanyamahanga ibihumbi n’ibihumbi barabyitabiriye. Mu mubare w’abo Ezira na Nehemia babaruye, harimo “Abanetinimu” (izina risobanurwa ngo “Abatanzwe”) hamwe n’“abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo,” bose hamwe bakaba bari bageze kuri 392. Inkuru y’ibyo igaragazako hari n’abandi basaga 7.500: ‘abagaragu n’abaja,’ kimwe n’“abagabo n’abagore b’abaririmbyi” batari Abalewi (Ezira 2:43-58, 65; Nehemia 7:46-60, 67). Ni iki cyatumye abo bantu bangana batyo batari Abisirayeli bemera kujya [i Yerusalemu]?
9. Ni uruhe ruhare umwuka w’Imana wagize muri uko kugaruka?
9 Muri Ezira 1:5 havuga iby’“abandi bantu bose Imana yateye umwete wo guhaguruka ngo bajye kūbaka’ inzu y’Uwiteka [Yehova, MN].” Ni koko, Yehova ni we wateye umwete abantu bose basubiyeyo. Yateye umwete umutima wabo, ari wo bushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu bwabasunikiraga kugira icyo bakora. Ndetse, Imana yashoboraga kubigenza ityo yibereye mu ijuru ikoresheje umwuka wayo, ari yo mbaraga zayo. Ku bw’ibyo rero, abantu bose ‘bahagurutse kugira ngo bajye kubaka inzu y’Uwiteka [Yehova, MN]’ babifashijwemo n’‘umwuka w’[Imana].’—Zekaria 4:1, 6; Hagai 1:14.
Icyo Ibyo Byashushanyaga Muri Iki Gihe
10, 11. Ni ukuhe kugereranya gushobora gukorwa ku byerekeye abatari Abisirayeli bavuye i Babuloni?
10 Abo bantu batari Abisirayeli basubiye i Yerusalemu bashushanyaga ba nde? Abakristo benshi bashobora gusubiza bati ‘Abanetinimu bashushanya abagize “izindi ntama” bo muri iki gihe.’ Ibyo ni ko biri, ariko rero si Abanetinimu bonyine; kuko abatari Abisirayeli bose bagiye i Yerusalemu, muri iki gihe bashushanya Abakristo batari mu bagize Isirayeli y’umwuka.
11 Igitabo cyitwa Vous pouvez survivre à Harmaguédon et entrer dans le monde nouveau de Dieua cyagiraga kiti “Itsinda ry’abasigaye b’Abisirayeli 42.360 si bo bonyine bavuye i Babuloni bayobowe na Zerubabeli igisonga cy’umwami . . . Hari n’abandi bantu ibihumbi n’ibihumbi batari Abisirayeli . . . Uretse Abanetinimu, hari n’abandi batari Abisirayeli. Abo ni imbata, abaririmbyi n’abazukuruza b’abagaragu b’Umwami Salomo.” Icyo gitabo cyasobanuraga ko ngo “Abanetinimu, imbata, abaririmbyi n’abazukuruza b’abagaragu ba Salomo, abo bose bakaba batari Abisirayeli, bavuye mu gihugu cy’ubunyage bagarukana n’abasigaye b’Abisirayeli . . . Nonese, birakwiriye gutekereza ko muri iki gihe abantu bo mu bihugu binyuranye batari Abisirayeli b’umwuka bari kwifatanya n’abasigaye b’Isirayeli y’umwuka kandi bagateza imbere ibihereranye no gusenga Yehova Imana bafatanye urunana? Yego rwose.” Abo ‘babaye Abanetinimu, abaririmbyi n’abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo bo muri iki gihe mu buryo bw’ikigereranyo.’
12. Ni gute Imana ikoresha umwuka wayo mu buryo bwihariye ku byerekeye Abisirayeli, ariko se kuki dushobora kwiringira ko abayisenga bose bashobora guhabwa uwo mwuka?
12 Nk’uko byagenze mu gihe cya kera, nanone Imana iha umwuka wayo abafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku si. Ni koko, ntabwo bavuka ubwa kabiri. Buri wese mu bagize 144.000 yiyiziho kuba yaravutse ubwa kabiri akaba umwana w’Imana w’umwuka kandi akaba yarasizwe n’umwuka wera (Yohana 3:3, 5; Abaroma 8:16; Abefeso 1:13, 14). Birumvikana ariko ko uko gusigwa ari uburyo bwihariye abagize umukumbi muto bagaragarizwamo umwuka wera. Ariko kandi, umwuka w’Imana urakenewe kugira ngo dushobore gukora ibyo Imana ishaka. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati ‘Data wo mu ijuru, aha umwuka wera abawumusabye’ (Luka 11:13). Umuntu wese usaba umwuka wa Yehova awubona mu buryo buhagije kugira ngo akore ibyo ashaka, yaba afite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa ari uwo mu bagize izindi ntama.
13. Ni gute umwuka ushobora gukorera kubagaragu b’Imana bose
13 Umwuka w’Imana wateye umwete Abisirayeli n’abatari Abisirayeli wo gusubira i Yerusalemu, kandi muri iki gihe ukomeza abagaragu ba Yehova bose b’indahemuka ukanabafasha. Umukristo wese agomba kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami, yaba yarahawe n’Imana ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa ibyo kuzaba mu isi, kandi umwuka wera utuma ashobora kuba indahemuka muri uwo murimo. Buri wese muri twe—uko ibyiringiro bye byaba biri kose—agomba kwihingamo imbuto z’umwuka, ari na zo twese dukeneye mu rugero rwuzuye.—Abagalatia 5:22-26.
Batangiwe Gukora Umurimo Wihariye
14, 15. (a) Ni ayahe matsinda abiri yavuzwe yari mu batari Abisirayeli bagarutse i Yerusalemu? (b) Abanetinimu bari ba nde, kandi bakoraga iki?
14 Mu bantu ibihumbi n’ibihumbi by’abatari Abisirayeli abo umwuka wateye umwete wo gusubira i Yerusalemu, harimo n’amatsinda abiri mato agizwe n’abo Ijambo ry’Imana ryise—Abanetinimu n’abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo. Abo bari bantu ki? Bakoraga iki? Kandi se ibyo bishushanya iki muri iki gihe?
15 Abanetinimu bari itsinda ry’abantu batakomokaga mu Bisirayeli bagize igikundiro cyo gukorana imirimo n’Abalewi. Twibuke ba Banyakanaani b’i Gibeoni bahindutse “abashenyi n’abavomyi b’iteraniro n’ab’igicaniro cy’Uwiteka [Yehova, MN] (Yosua 9:27). Birashoboka ko bamwe bo mu rubyaro rwabo bari mu Banetinimu bagarutse bavuye i Babuloni, kimwe n’abandi bagiye biyongeraho bakaba Abanetinimu ku ngoma ya Dawidi no mu bindi bihe (Ezira 8:20). Ariko se, Abanetinimu bakoraga iki? Abalewi bari baratanzwe kugira ngo bafashe abatambyi, hanyuma Abanetinimu na bo baza gutangwa kugira ngo bafashe Abalewi. Ibyo byari igikundiro ku banyamahanga, n’ubwo baba barakebwe.
16. Uko igihe cyagiye gihita, ni gute uruhare rw’Abanetinimu rwagiye ruhinduka?
16 Igihe iryo tsinda ryavaga i Babuloni, ryarimo Abalewi bake, tubagereranyije n’abatambyi, cyangwa Abanetinimu n’“abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo” (Ezira 8:15-20). Inkoranyamagambo yitwa Dictionary of the Bible yanditswe na Dr. James Hastings igira iti “Nyuma y’igihe runaka, tubona ko [Abanetinimu] bari itsinda ryemewe ibi bihamye rikora umurimo, ku buryo bahabwaga inshingano.” Igazeti izwiho ubuhanga yitwa Vetus Testamentum igira iti “Habayeho ihinduka. Nyuma yo kuva mu bunyage, abo [banyamahanga] ntibongeye kubonwaho kuba imbata zo mu rusengero, ahubwo babonwagaho kuba abakozi bo muri rwo, bafatwa kimwe n’abandi bose bakoraga imirimo mu rusengero.”—Reba nanone ibiri mu gasanduku, ku mutwe uvuga ngo “Ihinduka ry’Amategeko.”
17. Kuki Abanetinimu bagiye bongererwa inshingano, kandi ni ibihe bihamya bishingiye kuri Bibiliya bibyemeza?
17 Birumvikana ariko ko Abanetinimu batigeze bareshya n’abatambyi n’Abalewi. Abo bari Abisirayeli, kandi bari baratoranyijwe na Yehova ubwe bityo bakaba bataragombaga gusimburwa n’abatari Abisirayeli. Icyakora, Bibiliya igaragaza ko Abanetinimu bahawe imirimo myinshi yo gukora mu murimo w’Imana bitewe n’ubucye bw’Abalewi. Bahawe amacumbi iruhande rw’urusengero. Mu gihe cya Nehemia bakoranaga n’abatambyi mu gusana inkike zari zigose urusengero (Nehemia 3:22-26). Kandi umwami w’Abaperesi yatanze itegeko ryo gusonera Abanetinimu imisoro, kimwe n’Abalewi, bitewe n’uko bakoraga imirimo yo mu rusengero (Ezira 7:24). Ibyo biragaragaza ukuntu abo “batanzwe, [MN]” (Abalewi hamwe n’Abanetinimu) bari abadatana mu bintu by’umwuka n’ukuntu inshingano z’Abanetinimu zagendaga ziyongera hakurikijwe ibikenewe, n’ubwo batigeze na rimwe babarwaho kuba Abalewi. Ubwo nyuma y’aho Ezira yakoranyaga abari barajyanyweho iminyago kugira ngo basubire i Yerusalemu, nta Mulewi n’umwe wari ubarimo. Ni yo mpamvu yakajije umurego kugira ngo akorakoranye bamwe muri bo. Ibyo byatumye haboneka Abalewi 38 n’Abanetinimu 220 bagarutse i Yerusalemu kugira ngo babe “abahereza b’inzu y’Imana yacu.”—Ezira 8:15-20.
18. “Abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo” bashobora kuba barakoraga uwuhe murimo?
18 Irindi tsinda ry’abatari Abisirayeli rivugwa muri iyo nkuru ni abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo. Bibiliya ntibavugaho byinshi. Bamwe bari “bene Hasofereti.” Ezira yongera indangansobanuzi kuri iryo zina, maze rigahinduka Has·so·pheʹreth, rishobora kuba risobanurwamo “umwanditsi” (Ezira 2:55; Nehemia 7:57). Bityo, bashobora kuba bari bagize itsinda ry’abanditsi cyangwa abandukuzi b’ibyo mu rusengero cyangwa mu butegetsi. N’ubwo abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo bakomokaga mu mahanga, bagaragaje ko batanamuka kuri Yehova bava i Babuloni maze bakagaruka i Yerusalemu kugira ngo bahagarure iyobokamana ryemewe na Yehova.
Kwitanga Muri Iki Gihe
19. Ni iyihe mishyikirano iri hagati y’abasizwe n’abagize izindi ntama muri iki gihe?
19 Muri iki gihe, Imana ikoresha mu buryo bukomeye abasigaye basizwe mu guteza imbere ugusenga kutanduye no kwamamaza ubutumwa bwiza (Mariko 13:10). Mbega ukuntu bagiye bagira ibyishimo byo kubona ibihumbi bibarirwa muri za mirongo, mu magana, hanyuma no muri za miriyoni z’abagize izindi ntama baza kwifatanya mu kuyoboka Imana! Nanone kandi, mbega ubufatanye burangwa hagati y’abasigaye n’izindi ntama!—Yohana 10:16.
20. Ni ukuhe gusobanukirwa gushya gufite aho gushingiye dushobora kugira ku bihereranye n’itandukaniro riri hagati y’Abanetinimu n’abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo (Imigani 4:18)?
20 Abantu bose batari Abayuda bahindukiye bava mu bunyage bwa Babuloni ya kera bafite icyo bahuriyeho n’abagize izindi ntama ubu bakorana na Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka. Ariko se, ni kuki Bibiliya itandukanya Abanetinimu n’abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo? Ni uko Abanetinimu hamwe n’abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo bari barahawe inshingano zikomeye kurusha iz’abandi batari Abayuda bavuye i Babuloni. Ibyo bihuje n’uko muri iki gihe Imana yagiye itonesha kandi ikongerera inshingano bamwe mu bagize izindi ntama bakuze mu buryo bw’umwuka kandi babyitangiye.
21. Ni gute bamwe mu bavandimwe bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bongerewe imirimo n’inshingano?
21 Inshingano zitubutse zahawe Abanetinimu zari zihereranye n’iby’umwuka mu buryo butaziguye. Uko bigaragara, abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo bashinzwe imirimo yo mu butegetsi. Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, Yehova yahundagaje imigisha ku bwoko bwe abuha “impano z’abantu” (Abefeso 4:8, 11, 12, MN). Muri ubwo buryo bwaringanijwe, hakubiyemo n’abavandimwe amagana n’amagana b’inararibonye bakuze mu by’umwuka bifatanya mu ‘kuragira imikumbi,’ bakora umurimo wo kuba abagenzuzi basura amatorero, kuba abagenzuzi b’intara no kuba bamwe mu bagize Komite z’Amashami mu mashami agera kuri 98 ya Watch Tower Society (Yesaya 61:5). Abagabo barangwaho ubushobozi bahugurirwa ku cyicaro gikuru cya Sosayiti, mu buyobozi bw’“[i]gisonga gikiranuka cy’ubgenge” n’Inteko Nyobozi yacyo kugira ngo bafashe mu mirimo yo gutegura ibyo kurya by’umwuka (Luka 12:42). Abandi bamaze igihe kirekire bariyeguriye Imana kandi bitangira gukora imirimo bagiye bahugurwa kugira ngo bayobore imirimo ikorerwa kuri za Beteli no mu macapiro na progaramu ikorerwa ku isi hose y’imirimo y’ubwabatsi bwa za Beteli nshyashya n’amazu akorerwamo ibihereranye no gusenga kwa Gikristo. Batunganya neza imirimo bashinzwe yo kuba abafasha ba bugufi cyane b’abasigaye basizwe, ari bo bamwe mu bagize itsinda ry’ubwami.—Gereranya na 1 Abakorinto 4:17; 14:40; 1 Petero 2:9.
22. Kuki bikwiriye ko bamwe mu bagize izindi ntama bongererwa inshingano zikomeye muri iki gihe, kandi ibyo twagombye kubyakira dute?
22 Mu bihe bya kera, abatambyi n’Abalewi bakomeje gukora imirimo bari bashinzwe mu Bayuda (Yohana 1:19). Icyakora muri iki gihe bwo, abasigaye b’Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka bo bagomba kugenda bagabanuka. (Bihuze na Yohana 3:30, MN). Amaherezo, nyuma yo kurimbuka kwa Babuloni Ikomeye, abagize 144.000 bose ‘bashyizweho ikimenyetso’ bazajya mu ijuru mu bukwe bw’Umwana w’Intama (Ibyahishuwe 7:1-3; 19:1-8). Ariko kandi, umukumbi munini wo ugomba kugenda wiyongera. Kuba muri iki gihe bamwe muri bo, bageraranywa n’Abanetinimu hamwe n’abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo, bahabwa inshingano zikomeye bayobowe n’abasigaye basizwe ntibituma bishyira hejuru cyangwa ngo bumve ko ari bo kamara (Abaroma 12:3). Ibyo bitwizeza ko igihe ubwoko bw’Imana buzaba ‘buvuye mu mubabaro mwinshi,’ hazaba hariho abagabo b’inararibonye—“abami”—bazaba biteguye kuyobora izindi ntama.—Ibyahishuwe 7:14; Yesaya 32:1; gereranya n’Ibyakozwe 6:2-7.
23. Kuki twese twagombye kwihingamo umutima wo gutanga ku bihereranye n’umurimo w’Imana?
23 Abavuye i Babuloni bose bari biteguye gukorana imihati myinshi no kugaragaza ko gukorera Yehova ari byo biri mu bwenge bwabo no ku mitima yabo. Ibyo ni na ko biri muri iki gihe. Abo ‘banyamahanga baragira imikumbi’ bafatanyije n’abasigaye basizwe (Yesaya 61:5). Ku bw’ibyo, uko ibyiringiro twahawe n’Imana byaba biri kose, kandi uko inshingano zihabwa abasaza bashyizweho n’umwuka mbere y’umunsi wa Yehova wo kwivanaho umugayo kuri Harmagedoni zaba zingana kose, nimucyo twese twihingemo umutima wo kutikunda, kutagira ikizinga no gutanga. N’ubwo tudashobora kuzigera na rimwe twitura Yehova ibihwanye n’imigisha ye yose ikomeye adusesekazaho, ibyo twaba dushinzwe gukora byose mu muteguro tubikorane umutima wacu wose (Zaburi 116:12-14; Abakolosai 3:23). Bityo, twese dushobora kwitanga ubwacu mu bihereranye no gusenga k’ukuri, mu gihe abagize izindi ntama barushaho gufatanya n’abasigaye basizwe bagomba ‘kuzima mu isi.’—Ibyahishuwe 5:9, 10.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku mapaji 142-8; cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
Ingingo zo Kuzirikanwa
◻ Ni mu buhe buryo Abalewi bari ‘abatanzweho [impano]’ muri Isirayeli ya kera?
◻ Ni abahe bantu batari Abisirayeli bavuye mu bunyage, kandi bashushanyaga ba nde?
◻ Uko bigaragara, ni irihe hinduka ryabaye mu Banetinimu?
◻ Ni ibihe bintu tubona muri iki gihe bigereranywa n’ibyerekeye Abanetinimu n’abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo?
◻ Ni ikihe cyizere gitangwa n’ubufatanye buri hagati y’abasizwe n’abagize izindi ntama?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 20]
IHINDUKA RY’AMATEGEKO
Inkoranyamagambo nyinshi hamwe na za encyclopédies (soma ansikoropedi) zivuga ibihereranye na Bibiliya zigira icyo zivuga ku byerekeye ihinduka ryabaye kuri bamwe mu batari Abisirayeli bagarutse bava mu bunyage. Urugero, ku mutwe uvuga ngo “Ihinduka ry’umwanya barimo,” igitabo cyitwa Encyclopædia Biblica (cyanditswe na Cheyne na Black, umubumbe wa lll, ipaji ya 3399), kigira kiti “Nk’uko byavuzwe, umwanya bari bafite muri rubanda muri icyo gihe, byabaye ngombwa ko uzamurwa. [Abanetinimu] ntibongeye kwitwa imbata izi zisanzwe.” Mu gitabo cyitwa The Cyclopædia of Biblical Literature, John Kitto yaranditse ati “Ntibyari byitezwe ko benshi mu [Banetinimu] bari gusubira muri iyo mimerere yo gucishwa bugufi muri Palesitina . . . Ubwitange bwagaragajwe n’abo bantu bwatumye amategeko yagengaga Abanetinimu ashyirwa mu rwego rwo hejuru cyane.” Igitabo cyitwa The International Standard Bible Encyclopedia kigira kiti “Duhereye kuri ubwo bufatanye hamwe n’ibyabaye mu gihe cya Salomo, dushobora gutekereza ko abagaragu ba Salomo bari bafite inshingano ziremereye mu rusengero rwa kabiri.”—Cyanditswe na G. W. Bromiley, Umubumbe wa 4, ipaji ya 570.
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Ubwo Abisirayeli bagarukaga i Yerusalemu kongera kuhubaka, abantu ibihumbi n’ibihumbi by’abatari Abisirayeli bazanye na bo
[Aho ifoto yavuye]
Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Abagize Komite [Nyobozi] y’Ishami ryo muri Korea. Nk’uko byagenze ku Banetinimu ba kera, muri iki gihe bamwe mu bagize izindi ntama bafite inshingano ziremereye mu byerekeye iyobokamana ry’ukuri