Ijambo rya Yehova ni rizima:
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yesaya, igice cya II
YESAYA yakoraga umurimo we wo guhanura mu budahemuka. Amagambo avuga iby’urubanza yari yaravuze ko rwari kugera ku bwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi yari yarasohoye. Ubwo noneho yari afite ibindi bintu yari agiye gutangaza byari kuzagera kuri Yerusalemu.
Umurwa wa Yerusalemu wari gusenywa kandi abaturage bawo bakajyanwa mu bunyage. Ariko kandi, uwo murwa ntiwari gukomeza kuba amatongo. Nyuma y’igihe runaka, gahunda y’ugusenga k’ukuri yari gusubizwaho. Ubwo ni bwo butumwa bw’ibanze buri muri Yesaya 36:1–66:24.a Gusuzuma ibivugwa muri ibyo bice bishobora kutugirira akamaro cyane, kubera ko isohozwa rya nyuma ry’ubwinshi mu buhanuzi buvugwamo riba muri iki gihe, cyangwa rikaba rizaba vuba aha. Icyo gice cy’igitabo cya Yesaya kirimo n’ubuhanuzi bushishikaje buvuga ibya Mesiya.
“IGIHE KIZAZA”
Mu mwaka wa 14 w’ingoma y’Umwami Hezekiya (mu wa 732 Mbere ya Yesu), Abashuri bateye u Buyuda. Yehova yasezeranyije ko yari kurinda Yerusalemu. Ubwoba Abisirayeli bari bafitiye icyo gitero bwashize igihe marayika wa Yehova umwe gusa yicaga ingabo z’Abashuri 185.000.
Hezekiya yaje kurwara. Yehova yumvise isengesho rye, aramukiza kandi amwongerera imyaka 15 yo kubaho. Igihe umwami w’i Babuloni yoherezaga intumwa kujya gushimira Hezekiya, Hezekiya yabuze amakenga maze azereka imitungo ye yose. Yesaya yagejeje ubutumwa bwa Yehova kuri Hezekiya agira ati “igihe kizaza ibiri mu nzu yawe byose, n’ibyo ba sogokuruza babitse kugeza ubu bizajyanwe i Babuloni” (Yesaya 39:5, 6). Hashize imyaka isaga 100, ubwo buhanuzi bwarasohoye.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
38:8—“Intambwe” igicucu cyariho kigasubira inyuma ni izihe? Kubera ko mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu Abanyegiputa n’Abanyababuloni bari bafite ibikoresho byerekanaga igihe hifashishijwe igicucu (cadran solaire), izo ntambwe zishobora kuba zerekeza ku bipimo byari kuri bene icyo gikoresho Ahazi, se wa Hezekiya, yari afite. Cyangwa birashoboka ko mu ngoro harimo ingazi. Noneho izuba ryarasa ku nkingi yari hafi y’izo ngazi, umuntu agashobora kumenya igihe arebye aho igicucu cyayo kigeze kuri izo ngazi.
Icyo ibyo bitwigisha:
36:2, 3, 22. Nubwo Shebuna yari yakuwe ku nshingano yo kuba umunyabintu, yemerewe gukomeza gukorera umwami ari umwanditsi w’uwamusimbuye (Yesaya 22:15, 19). None se niba dukuwe ku nshingano mu muteguro wa Yehova kubera impamvu runaka, ntitwagombye gukomeza gukorera Imana ahandi yadushyira hose?
37:1, 14, 15; 38:1, 2. Mu gihe duhangayitse, ni iby’ubwenge ko twasenga Yehova kandi tukamwiringira mu buryo bwuzuye.
37:15-20; 38:2, 3. Igihe Yerusalemu yari yugarijwe n’Abashuri, ikintu cy’ibanze cyari gihangayikishije Hezekiya ni uko iyo Yerusalemu ifatwa byari gushyira umugayo ku izina rya Yehova. Hezekiya amaze kumenya ko uburwayi bwe bwari kumuhitana, yahangayikiye n’ibindi bintu bitari ibibazo bye. Icyarushagaho guhangayikisha Hezekiya ni uko yari agiye gupfa nta muragwa asize, bikaba byari kugira ingaruka mbi ku muryango wa cyami wa Dawidi. Yari anahangayikishijwe no kumenya umuntu wari kuyobora urugamba rwo kurwanya Abashuri. Kimwe na Hezekiya, natwe tubona ko kwezwa kw’izina ry’Imana n’isohozwa ry’imigambi yayo ari byo bifite agaciro kuruta gucungurwa kwacu.
38:9-20. Iyo ndirimbo ya Hezekiya itwigisha ko nta kintu mu buzima gifite agaciro kuruta kuba umuntu afite ubushobozi bwo gusingiza Yehova.
“HAZUBAKWA”
Yesaya akimara guhanura iby’irimbuka rya Yerusalemu n’uko abantu bari kujyanwa mu bunyage, yahanuye ko hari kuzongera kubakwa (Yesaya 40:1, 2). Muri Yesaya 44:28 hagira hati “[i Yerusalemu] hazubakwa.” Ibigirwamana by’i Babuloni byari kujyanwa nk’“imitwaro” (Yesaya 46:1). Babuloni yari kurimburwa. Nyuma y’ibinyejana bibiri, ibyo byose byarasohoye.
Yehova yari guha abagaragu be “kuba umucyo wo kuvira amahanga” (Yesaya 49:6). “Ijuru” ry’Abanyababuloni cyangwa itsinda ry’abayobozi baho, ryari ‘kuzatamuruka nk’umwotsi,’ kandi abaturage baho bari ‘kuzapfa nk’isazi’; ariko ‘umukobwa w’i Siyoni wajyanywe ari imbohe [yari] kuzibohora ingoyi mu ijosi’ (Yesaya 51:6; 52:2). Abantu bose basanga Yehova kandi bakamutega amatwi, arababwira ati “nanjye nzasezerana namwe isezerano rihoraho, ari ryo mbabazi zidahwema Dawidi yasezeranijwe” (Yesaya 55:3). Kubaho mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka bituma ‘twishimira Uwiteka’ (Yesaya 58:14). Ku rundi ruhande, gukiranirwa kw’abantu ‘kubatandukanya n’Imana.’—Yesaya 59:2.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
40:27, 28—Kuki Isirayeli yagize iti “Uwiteka ntareba inzira zanjye, kandi ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza”? Abayahudi bamwe bari i Babuloni bashobora kuba barumvaga ko Yehova yirengagizaga akarengane bahuraga na ko cyangwa se ko atakabonaga. Bibukijwe ko i Babuloni hatari kure y’Umuremyi w’isi, we utajya ananirwa.
43:18-21—Kuki abantu batahutse bava mu bunyage babwiwe ngo “ibya kera ntimubyibuke”? Ibyo ntibyashakaga kuvuga ko bari kwibagirwa ibyo Yehova yabakoreye ubwo yababohoraga. Ahubwo Yehova yashakaga ko bamusingiza bahereye ku ‘kintu gishya’ bari kwibonera ubwabo, urugero nk’urugendo bakoze bakagera i Yerusalemu amahoro, wenda banyuze mu nzira y’ubusamo yacaga mu butayu. Abagize imbaga y’“abantu benshi” bavuye mu “mubabaro mwinshi,” na bo, buri wese ku giti cye, bazaba bafite impamvu nshya zo gusingiza Yehova.—Ibyahishuwe 7:9, 14.
49:6—Ni gute Mesiya ari ‘umucyo uvira amahanga,’ kandi igihe yari ku isi yarakoreye umurimo we mu Bisirayeli gusa? Ibyo ni ko biri umuntu akurikije ibyabaye nyuma y’urupfu rwa Yesu. Bibiliya igaragaza ko uwo murongo werekeza ku bigishwa be (Ibyakozwe 13:46, 47). Muri iki gihe, Abakristo basizwe, bafashijwe n’imbaga y’abantu benshi basenga Yehova, ni ‘umucyo uvira amahanga,’ umurikira abantu ‘kugeza ku mpera y’isi.’—Matayo 24:14; 28:19, 20.
53:10—Ni mu buhe buryo Yehova yashimye gushenjagura Umwana we? Yehova, Imana y’imbabazi kandi yishyira mu mwanya w’abandi, ashobora kuba yarababajwe no kubona Umwana we akunda cyane ababara. Ariko kandi, yishimiye ko Yesu yemeye kumvira ku bushake, kandi yishimira ibyari kugerwaho kubera imibabaro n’urupfu bya Yesu.—Imigani 27:11; Yesaya 63:9.
53:11—Ni ubuhe bumenyi Mesiya azakoresha kugira ngo ‘aheshe benshi gukiranuka’? Ubwo ni ubumenyi Yesu yagize ubwo yazaga ku isi, akaba umuntu, akarenganywa kugeza ku gupfa (Abaheburayo 4:15). Ku bw’ibyo, yatanze igitambo cy’incungu, kikaba cyari gikenewe kugira ngo Abakristo basizwe hamwe n’imbaga y’abantu benshi bemerwe n’Imana.—Abaroma 5:19; Yakobo 2:23, 25.
56:6—“Abanyamahanga” ni bande, kandi se ni mu buhe buryo ‘bakomeza isezerano rya [Yehova]’? “Abanyamahanga” ni abagize “izindi ntama” za Yesu (Yohana 10:16). Bakomeza isezerano rishya mu buryo bw’uko bumvira amategeko afitanye isano n’iryo sezerano, bagashyigikira mu buryo bwuzuye gahunda zashyizweho binyuze kuri ryo, bakarya ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka nk’ibyo Abakristo basizwe barya, kandi bakabashyigikira mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa.
Icyo ibyo bitwigisha:
40:10-14, 26, 28. Yehova afite imbaraga kandi agwa neza, ashobora byose kandi azi byose, asobanukiwe ibintu cyane kuruta uko twe tubisobanukiwe.
40:17, 23; 41:29; 44:9; 59:4. Amasezerano yo mu rwego rwa politiki hamwe n’ibishushanyo ‘ntibigira umumaro.’ Kubyiringira nta cyo bimaze rwose.
42:18, 19; 43:8. Kwirengagiza gusoma Ijambo ry’Imana ryanditse no kutumva amabwiriza itanga binyuze ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge,” ni ukuba impumyi n’igipfamatwi mu buryo bw’umwuka.—Matayo 24:45.
43:25. Yehova ahanagura ibicumuro ku bwe. Kubohorwa kwacu ku ngoyi y’icyaha n’urupfu no kubona ubuzima, biza ku mwanya wa kabiri nyuma yo kwezwa kw’izina rya Yehova.
44:8. Yehova, we utanyeganyezwa kandi ukomeye nk’igitare, aradushyigikiye. Ntitwagombye na rimwe gutinya guhamya ko ari we Mana y’ukuri!—2 Samweli 22:31, 32.
44:18-20. Gusenga ibigirwamana ni ikimenyetso kigaragaza ko umutima w’umuntu wangiritse. Nta kintu cyagombye gufata umwanya wa Yehova mu mutima wacu.
46:10, 11. Kuba Yehova afite ubushobozi bwo gutuma ‘imigambi ye ikomera,’ ni ukuvuga isohora, ni igihamya kidakuka cy’uko ari Imana y’ukuri.
48:17, 18; 57:19-21. Niba dushakira agakiza kuri Yehova, tukamwegera kandi tukitondera amategeko ye, tuzagira amahoro menshi ameze nk’amazi y’uruzi kandi ibikorwa byacu byo gukiranuka bizaba byinshi nk’imiraba y’inyanja. Abantu batita ku Ijambo ry’Imana bameze nk’“inyanja izikuka.” Nta mahoro bagira.
52:5, 6. Abanyababuloni bibwiraga ko Imana y’ukuri nta mbaraga igira. Ntibari bazi ko kuba ubwoko bwa Yehova bwarajyanywe mu bunyage byari byaratewe n’uko atabwishimiraga. Mu gihe abandi bahuye n’amakuba, twe kujya twihutira kuvuga impamvu yabiteye.
52:7-9; 55:12, 13. Dufite nibura impamvu eshatu zituma twishimira kwifatanya mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa. Ibirenge byacu ni byiza ku bantu bafite inzara yo mu buryo bw’umwuka. ‘Twirebera’ Yehova cyangwa tugirana na we ubucuti. Ikindi kandi, dufite uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka.
52:11, 12. Kugira ngo twemererwe gutwara “ibintu by’Uwiteka,” ni ukuvuga uburyo Yehova yateganyije bwo gukora umurimo wera, tugomba kuba abantu bera mu buryo bw’umwuka no mu by’umuco.
58:1-14. Kugaragaza uryarya ko wiyeguriye Imana kandi ko ukiranuka, nta cyo bimara. Abasenga by’ukuri bagombye kugaragaza rwose ko biyeguriye Imana kandi bagakora ibikorwa bigaragaza urukundo rwa kivandimwe.—Yohana 13:35; 2 Petero 3:11.
59:15b-19. Yehova yitegereza ibyo abantu bakora kandi akagira icyo akora mu gihe yagennye.
‘IZABA IKAMBA RY’UBWIZA’
Muri Yesaya 60:1, havuga ibyo kugarurwa kwa gahunda y’ugusenga k’ukuri mu gihe cya kera no muri iki gihe hagira hati “byuka [wa mugore we] urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye.” Siyoni igomba ‘kuba ikamba ry’ubwiza riri mu ntoki z’Uwiteka.’—Yesaya 62:3.
Yesaya yasenze Yehova asabira abantu bo mu gihugu cye bari kwihana igihe bari kuba bari mu Bunyage i Babuloni (Yesaya 63:15–64:11). Uwo muhanuzi amaze gushyira itandukaniro hagati y’abagaragu b’ukuri b’Imana n’ab’ibinyoma, yavuze uko Yehova azaha imigisha abamukorera.—Yesaya 65:1–66:24.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
61:8, 9—“Isezerano rihoraho” ni iki, kandi se “urubyaro” ni bande? Iryo ni isezerano rishya Yehova yagiranye n’Abakristo basizwe. Urwo ‘rubyaro’ ni “izindi ntama,” ni ukuvuga abantu babarirwa muri za miriyoni bitabira ubutumwa bwabo.—Yohana 10:16.
63:5—Ni gute uburakari bw’Imana buyirengera cyangwa buyishyigikira? Imana itegeka uburakari bwayo bukiranuka. Ubwo burakari burayishyigikira kandi bukayitera guca imanza zikiranuka.
Icyo ibyo bitwigisha:
64:5. Abantu badatunganye ntibashobora kwirokora bo ubwabo. Ku birebana n’impongano z’ibyaha byabo, ibikorwa byabo byo gukiranuka byaba bimeze nk’imyambaro iriho ibizinga.—Abaroma 3:23, 24.
65:13, 14. Yehova aha imigisha abagaragu be b’indahemuka, akabaha rwose ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka.
66:3-5. Yehova yanga uburyarya.
“Nimunezerwe”
Mbega ukuntu ubwo buhanuzi buvuga ibyo kongera kugarurwa bugomba kuba bwarahumurije Abayahudi b’indahemuka bari mu bunyage i Babuloni! Yehova yagize ati “nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema, kuko ndema i Yerusalemu ngo mpagire ibyishimo, nkarema abantu baho bakaba umunezero.”—Yesaya 65:18.
Natwe turi mu bihe umwijima utwikiriye isi, kandi icuraburindi ritwikiriye amahanga (Yesaya 60:2). Turi mu ‘bihe birushya’ (2 Timoteyo 3:1). Ni yo mpamvu ubutumwa bwa Yehova bw’agakiza buri mu gitabo cya Bibiliya cya Yesaya budutera inkunga cyane.—Abaheburayo 4:12.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku birebana na Yesaya 1:1–35:10, reba ingingo igira iti “Ijambo rya Yehova ni rizima: ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yesaya, igice cya I,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 2006.
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Waba uzi impamvu y’ibanze yatumye Hezekiya asenga asaba gukizwa Abashuri?
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
‘Erega ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi!’