ISOMO RYA 44
Ese iminsi mikuru yose ishimisha Imana?
Yehova yifuza ko twishimira ubuzima kandi tukagira iminsi mikuru twizihiza. Ariko se iminsi mikuru yose iramushimisha? Twagaragaza dute ko dukunda Yehova no mu bijyanye no kwizihiza iminsi mikuru?
1. Kuki iminsi mikuru myinshi idashimisha Yehova?
Ushobora gutangazwa n’uko iminsi mikuru myinshi ikomoka ku nyigisho zidashingiye ku Byanditswe cyangwa ku mihango ya gipagani. Hari igihe iyo minsi mikuru iba ifitanye isano n’idini ry’ikinyoma. Ishobora kuba ifitanye isano n’ubupfumu cyangwa ishingiye ku nyigisho ivuga ko ubugingo budapfa. Nanone imwe muri iyo minsi mikuru iba ifitanye isano n’imiziririzo cyangwa kwizera imana y’amahirwe (Yesaya 65:11). Yehova yahaye abamusenga umuburo ugira uti ‘mwitandukanye na bo, kandi ntimukongere gukora ku kintu gihumanye.’—2 Abakorinto 6:17.a
2. Yehova abona ate iminsi mikuru iha abantu icyubahiro badakwiriye?
Yehova yatugiriye inama yo kwirinda ‘kwiringira umuntu wakuwe mu mukungu.’ (Soma muri Yeremiya 17:5.) Iminsi mikuru imwe n’imwe iha icyubahiro abategetsi n’abasirikare. Indi minsi mikuru iha icyubahiro ibirango by’igihugu cyangwa ubwigenge bwacyo (1 Yohana 5:21). Indi iha icyubahiro amashyaka ya poritike cyangwa imiryango iharanira uburenganzira bw’abantu. None se Yehova yakwiyumva ate turamutse duhaye icyubahiro kidakwiriye umuntu cyangwa umuryango runaka, cyane cyane mu gihe byatuma dushyigikira ibitekerezo bihabanye n’umugambi we?
3. Ni ibihe bintu bikorwa muri iyo minsi mikuru bituma Imana itayemera?
Bibiliya ivuga ko ‘gukabya kunywa divayi nyinshi, kurara inkera, no kurushanwa mu kunywa inzoga’ ari bibi cyane (1 Petero 4:3). Mu minsi mikuru imwe n’imwe, abantu bananirwa kwifata kandi bagakora ibikorwa by’ubusambanyi. Kugira ngo dukomeze kuba incuti za Yehova tugomba guhunga ibyo bikorwa by’umwanda.
IBINDI WAMENYA
Menya uko washimisha Yehova, ufata imyanzuro ihuje n’ubwenge mu birebana n’iminsi mikuru.
4. Irinde iminsi mikuru itubahisha Yehova
Musome mu Befeso 5:10, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Ni iki tugomba kumenya neza mbere yo gufata umwanzuro wo kujya mu munsi mukuru cyangwa kutawujyamo?
Ni iyihe minsi mikuru ikunda kuba mu gace utuyemo?
Ese utekereza ko iyo minsi mikuru ishimisha Yehova?
Urugero, ese wigeze wibaza uko Imana ibona iminsi mikuru y’amavuko? Mu bantu basengaga Yehova nta n’umwe wigeze yizihiza umunsi mukuru w’amavuko. Ahubwo Bibiliya ivuga abantu babiri batasengaga Yehova bijihije iminsi mikuru y’amavuko. Musome mu Ntangiriro 40:20-22 no muri Matayo 14:6-10, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Ni iki iyo minsi mikuru y’amavuko yombi ihuriyeho?
Ukurikije izo nkuru zombi zo muri Bibiliya, utekereza ko Yehova abona ate iminsi mikuru y’amavuko?
Nanone ushobora kwibaza uti “ndamutse ngiye mu munsi mukuru w’amavuko cyangwa undi munsi mukuru Bibiliya itemera, hari icyo byatwara Yehova? Musome mu Kuva 32:1-8, hanyuma murebe VIDEWO, maze muganire ku bibazo bikurikira.
Kuki ari ngombwa kumenya neza ibyo Yehova yemera?
Ni iki cyadufasha kubimenya?
Uko twamenya niba umunsi mukuru runaka udashimisha Imana
Ese uyu munsi mukuru ushingiye ku nyigisho zidahuje na Bibiliya? Kugira ngo ubimenye, kora ubushakashatsi, umenye inkomoko yawo.
Ese uwo munsi mukuru uha abantu, imiryango n’ibirango by’igihugu icyubahiro bidakwiriye? Twubaha Yehova kuruta byose kandi twiringiye ko ari we uzakemura ibibazo byose biri ku isi.
Ese imihango n’ibikorwa bikorerwa muri iyo minsi mikuru, bihabanye n’amahame ya Bibiliya? Tugomba gukomeza kuba abantu batanduye mu myifatire yacu.
5. Jya ufasha abandi kubaha ibyo wizera
Gukomeza gushikama mu gihe abandi baduhatira kwifatanya na bo mu minsi mikuru idashimisha Yehova, bishobora kutugora. Jya usobanura imyanzuro wamaze gufata wihanganye, ariko ubigiranye amakenga. Reba urugero rugaragaza uko wabigenza, murebe VIDEWO.
Musome muri Matayo 7:12, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Ese dukurikije ibivugwa muri uwo murongo, wagombye kubwira abagize umuryango wawe batari Abahamya, ko badakwiriye kwizihiza umunsi mukuru runaka?
Ni iki wakora kugira ngo wizeze abagize umuryango wawe ko nubwo udafatanya na bo kwizihiza iminsi mikuru, ubakunda kandi ko ubaha agaciro?
6. Yehova yifuza ko twishima
Yehova yifuza ko twishimana n’abagize imiryango yacu n’incuti zacu. Musome mu Mubwiriza 8:15, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Uwo murongo ugaragaza ute ko Yehova yifuza ko twishima?
Yehova yifuza ko twishimisha kandi tukishimana n’abandi. Murebe VIDEWO kugira ngo mumenye uko ibyo byagiye bigaragara cyane mu makoraniro mpuzamahanga yacu.
Musome mu Bagalatiya 6:10, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Ese ni ngombwa kwizihiza iminsi mikuru izwi cyane, kugira ngo dukorere abandi ibyiza?
Ese ari ugutanga bitewe n’uko ubisabwa mu minsi mikuru, no gutanga igihe cyose ubishakiye kandi bikuvuye ku mutima, icyagushimisha cyane ni ikihe?
Abahamya ba Yehova bategurira abana babo ibirori byihariye, cyangwa bakabatungura bakabaha impano. None se niba ufite abana ni ibihe bintu byihariye wabakorera?
UKO BAMWE BABYUMVA: “Inkomoko y’umunsi mukuru nta cyo ivuze. Icy’ingenzi ni ukwishimana n’abagize umuryango n’incuti.”
Wababwira iki?
INCAMAKE
Yehova yifuza ko twishimana n’abagize umuryango wacu n’incuti. Ariko nanone yifuza ko twirinda iminsi mikuru itamushimisha.
Ibibazo by’isubiramo
Ni ibihe bibazo twakwibaza kugira ngo tumenye niba umunsi mukuru uyu n’uyu udashimisha Yehova?
Ni mu buhe buryo twafasha imiryango yacu n’incuti zacu kumenya umwanzuro twafashe ku birebana n’iminsi mikuru?
Ni iki kitwemeza ko Yehova yifuza ko twishima kandi tukishimisha?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Menya imwe mu minsi mikuru Abakristo batizihiza.
“Kuki hari iminsi mikuru Abahamya ba Yehova batizihiza?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)
Reba impamvu enye zituma twemeza ko iminsi mikuru y’amavuko idashimisha Imana.
“Kuki Abahamya ba Yehova batizihiza iminsi mikuru y’amavuko?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)
Reba uko abana bakunda Yehova bamushimisha mu gihe cyʼiminsi mikuru.
Abakristo babarirwa muri za miriyoni bafashe umwanzuro wo kutizihiza Noheli. Uwo mwanzuro utuma bumva bameze bate?
“Babonye ikintu cyiza kuruta Noheli” (Umunara w’Umurinzi, 1 Ukuboza 2012)
a Reba Ibisobanuro bya 5 kugira ngo umenye uko wakwitwara mu gihe abandi bizihiza iminsi mikuru runaka.