-
Ese Yesu yaba yarashakaga kuvuga umuriro w’iteka?Umunara w’Umurinzi—2008 | 15 Kamena
-
-
Nyamara, gereranya amagambo ya Yesu n’umurongo usoza ubuhanuzi bwa Yesaya.b Ese ntibigaragara ko Yesu yerekezaga ku magambo ari muri Yesaya igice cya 66? Muri ayo magambo, biragaragara ko uwo muhanuzi yavugaga ibyo gusohoka “muri Yerusalemu bakajya mu Gikombe cya Hinomu (Gehinomu) cyari inyuma yayo, aho bari barahoze batambira ibitambo by’abantu (Yer 7:31), hanyuma hakaza kuba ahantu bamenaga imyanda yo mu mugi” (The Jerome Biblical Commentary). Imvugo y’ikigereranyo yo muri Yesaya 66:24, ntiyerekeza ku bantu bazima bababazwa, ahubwo ivuga iby’intumbi. Inyo ni zo zerekejweho ko zidapfa, si abantu bazima cyangwa ubugingo bwakomeje kubaho nyuma y’urupfu. None se, ni iki Yesu yashakaga kuvuga?
Reka turebe ibisobanuro bya Mariko 9:48 byatanzwe mu gitabo cy’Abagatolika. Ibyo bisobanuro bigira biti “[ayo] magambo yakuwe muri Yesaya (66,24). Aho ngaho umuhanuzi agaragaza uburyo bubiri akenshi intumbi zavagaho: kubora zigashira no gutwikwa. . . . Kuba muri ayo magambo havugwamo inyo n’umuriro, bitsindagiriza igitekerezo cyo kurimbuka. . . . Ibisobanuro by’ubwo buryo bwombi bwo kurimbura bukaze byumvikanisha ko buhoraho (‘utazima, rudapfa’). Nta hantu ho kubucikira. Muri iryo gereranya, inyo n’umuriro ni byo bikomeza kubaho, si umuntu. Kandi ibyo byombi bitsemba ikintu cyose kibigezemo. Ku bw’ibyo, ayo magambo ntasobanura kubabara iteka, ahubwo agereranya kurimbuka burundu ku buryo umuzuko udashobora kubaho. Ni ugupfa burundu. Bityo, [umuriro] ugereranya kurimbuka burundu.”—El evangelio de Marcos. Análisis lingüístico y comentario exegético, Umubumbe wa II.
-