-
Icyo abungeri barindwi n’abatware umunani batumarira muri iki giheUmunara w’Umurinzi—2013 | 15 Ugushyingo
-
-
3 Yesaya yagize ati “dore umukobwa azatwita abyare umuhungu amwite Emanweli. Mbere y’uko uwo mwana amenya kwanga ikibi no guhitamo icyiza, igihugu cy’abo bami bombi bagutera ubwoba buguhahamura [ni ukuvuga Siriya na Isirayeli] kizaba cyaratawe burundu” (Yes 7:14, 16). Igice kibanza cy’ubwo buhanuzi gikunze kwerekezwa ku ivuka rya Mesiya, kandi rwose birakwiriye (Mat 1:23). Ariko kandi, kubera ko abo “bami bombi,” ni ukuvuga umwami wa Siriya n’umwami wa Isirayeli batateye u Buyuda mu kinyejana cya mbere, ubuhanuzi buhereranye na Emanweli bugomba kuba bwaragize isohozwa rya mbere mu gihe cya Yesaya.
4 Hashize igihe gito Yesaya avuze ayo magambo, umugore we yasamye inda, abyara umwana w’umuhungu amwita Maheri-Shalali-Hashi-Bazi. Birashoboka ko uwo mwana ari we “Emanweli” Yesaya yerekejeho.a Mu bihe bya Bibiliya, umwana yashoboraga kwitwa izina rimwe akivuka, wenda mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi mukuru, ariko ababyeyi be cyangwa bene wabo na bo bakamwita irindi (2 Sam 12:24, 25). Nta kintu kigaragaza ko abantu bajyaga bita Yesu Emanweli.—Soma muri Yesaya 7:14; 8:3, 4.
-
-
Icyo abungeri barindwi n’abatware umunani batumarira muri iki giheUmunara w’Umurinzi—2013 | 15 Ugushyingo
-
-
a Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “umukobwa” muri Yesaya 7:14, rishobora gusobanura umugore cyangwa umukobwa. Ku bw’ibyo, iryo jambo rishobora kwerekezwa ku mugore wa Yesaya cyangwa ku Muyahudikazi wari isugi, Mariya.
-