Umutekano mu isi yose munsi y’ubutegetsi bw’“Umwami w’amahoro”
“Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubgami bge bitagir’ iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guc’ imanza zitabera no gukiranuka uhereye none ukagez’ iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka [Yehova] nyir’ ingabo azabisohoresh’ umwete we.”—YESAYA 9:7.
1, 2. (a) Ukuvuka k’Ubwami bw’Imana kwagombaga kwakirwa gute, kandi kwabaye ryari? (b) Ni izihe nshingano ‘ltegeko shingiro ry’Umuryango w’Abibumbye ryahaye abagize uwo muryango, ariko kandi ni uwuhe murimo isezerano ry’Ubwami riha Yesu Kristo? (c) Tuzi dute ko Yehova azakomeza isezerano rye?
KIMWE n’uko ivuka rya Yesu, uwo mwana w’umuhungu w’intungane, ryabaye umunsi w’igitangaza, ni kimwe n’uko ivuka ry’Ubwami bwe bwasezeranijwe ryabaye umunsi unejeje cyane. (Zaburi 96:10-12) Amateka y’isi yemeza ko ubwo butegetsi bwashyizwe ku rutugu rwa Yesu uri mu cyubahiro muri 1914. Ukubaho kwa ONU nta bwo kubivuguruza. Nta mutegetsi n’umwe wo mu bihugu 159 bigize ONU uri mu nzu ya Dawidi. Nyamara ariko Itegeko shingiro ry’uwo muteguro, ari wo bugambanyi nyakuri bw’isi yose, ryahaye akazi ko kuzana amahoro mu bantu.
2 Ibyo ari byo byose, isezerano ry’Ubwami buturutse kuri Yehova ntiryigeze rivanwaho na rimwe. Muri Yesaya 9:7 interuro “ku ntebe ya Dawidi” yemeza isezerano Imana yahaye Dawidi ryerekeranye n’ubwami buhoraho. Ikindi kandi Yehova yarahiye ko iryo sezerano rizasohozwa byuzuye kandi Zaburi 89:3, 4, 35, 36 haratwereka neza ko azazirikana isezerano rye ngo: “Nasezerany’ isezerano n’uwo natoranije, Narahiye Dawidi umugaragu wanjye: Nti: Nzashimangir’ urubyaro rwaw’ iteka, Intebe yawe y’ubgami nzayikomeza kugez’igihe cyose. Igihe kimwe narahiye kwera kwanjye; Sinzabeshya Dawidi Urubyaro rwe ruzaram’ iteka, Intebe ye y’Ubgami izarama nk’izub’imbere yanjye. Nk’uko izina ry’ “Umwami w’amahoro” ribyerekana, iryo sezerano rishinga Yesu Kristo umurimo wo kuzana umutekano ku isi.
3. Ni kuki igihe “Umwami w’amahoro” yari gutangirira gutegeka kitari kuba umwaka w’amahoro, ari mu ijuru ari no ku isi?
3 Ibyo ari byo byose, igihe Yehova Imana yari gushyiraho ubutegetsi ku bitugu by’Umwami w’umuragwa ntabwo cyari umwaka w’amahoro ari ku isi ari no mu ijuru. Dukurikije Ibyahishuwe igice cya 12 ivuka ry’ubwami bwe ryagombaga gukurikirwa n’intambara mu ijuru. Ni koko Umwanzi n’abadaimoni be barwanije ubutegetsi bwari bumaze kuvuka, kandi Umwami wari umaze kwimikwa hamwe n’abamaraika be barwanije izo ngabo z’abadaimoni. Kubera ibyo, Satani n’abadaimoni be bajugunywe mu nkengero z’isi. Ijwi ryarumvikanye rigira riti: “Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushij’ishyano, kuko Satani yabamanukiye afit’ umujinya mwinshi, azi yukw’ afit’ igihe gito.” (Ibyahishuwe 12:12) Ibyago rero, kuva Umwanzi yashyirwa hasi, isi yabaye isibaniro ry’ubugome n’intambara bitari byarigeze kubaho mbere hose. Ni koko abantu bakeneye Ubwami bw’ “Umwami w’amahoro’’ kubera ko azabazanira Umutekano w’isi yose.
4. Ni kuki tutagomba kwitiranya izina ry’“Imana ikomeye” n’iry’Imana ishobora byose?
4 Dukurikije Yesaya 9:6, andi mazina y’icyubahiro atari “Umwami w’amahoro” yari agiye kwongerwa ku izina rya Yesu Kristo. Rimwe muri ayo ni “Imana Ikomeye.” Yesu ntabwo yari gushobora kwitwa Imana Isumba yose, nk’aho yari agize ubutatu bugizwe n’abaperisona batatu bangana. No ku munsi w’umuzuko, yerekanye ko akirutwa na Se Yehova. Yabonekeye Maria Magdalena amwohereza kubimenyesha abigishwa be bari bihebye ko azasubira kwa Se wa bo ari na we Se, ku Mana yabo no ku Mana ye. (Yohana 20: 17) Ntiyigeze ahwema kugeza n’ubu kuyobora ibiremwa byose mu gusenga “Imana nyamana” Yehova. (Danieli 11:36) Ubwo rero Yesu Kristo nawe afite Imana; kandi iyo Mana ntabwo ari Yesu ubwe ahubwo ni Se wo mu ijuru ari we Yehova. “Umwami w’amahoro’’ ni we Wamamaza amahoro n’umutekano by’isi yose bizaramba.
5. Ni kuki Yesu Kristo ari we wenyine ushobora kuyobora ibiremwa bifite ubwenge mu gusenga Imana yonyine y’ukuri Yehova?
5 Umwana w’Imana ubu uri mu ikuzo rye ry’iteka ryose azayobora ibiremwa byose bifite ubwenge mu gusenga Imana yonyine y’ukuri ibaho Yehova. Umwana w’Imana aratunganye bihagije kugira ngo yuzuze uwo murimo. Ni byo koko, mu biremwa byose byo mu ijuru n’ibyo mu isi ntawe uzi Yehova mu buryo nkoramutima kandi kuva kera. Mu 1 Abakorinto 2:11; Intumwa Paulo iravuga ngo: ‘’Mbese ni nde mu bantu wameny’ iby’ und’ atekerza, kerets’ Umwuka wa wa wund’ umurimo?” Ni kimwe na Yesu Kristo. N’ubwo yakoreshejwe n’Imana Yehova mu kurema abantu, byabaye ibindi mu kuba umuntu kwe, no kumenya icyo ubuzima ku isi ari cyo no kugira ibyiyumvo by’abantu. Ni yo mpamvu byanditswe ngo: “Nyamara, nubg’ ar’ Umwana w’Imana yigishijwe kumvira kubg’imibabaro yihanganiye” ari umuntu ku isi. (Abaheburayo 5:8) Yerekanye koko ko akwiriye guhabwa “ubutware bgose mw’ ijuru no mw’ isi” no kwitwa “Imana Ikomeye.”—Matayo 28:18; reba Abafilipi 2:5-11.
“Igitangaza, Umujyanama” na “Data wa twes’ Uhoraho”
6. Yesu Kristo yujuje ate umurimo we w’ “Umujyanama, Igitangaza,” kandi ni ibihe byiza “umukumbi munini” wavanye mu nama ze nziza?
6 Kubera izo mpamvu zikomeye, Umwami uri mu ijuru uturuka ku Mana ubu ashobora rwose kubera abantu “Umujyanama w’igitangaza.” (Yesaya 9:6) Inama ze ni iz’ubwenge, ziratunganye kandi ntizibeshya. Kubera ko ari Umuhuza hagati y’Imana Yehova n’abinjijwe mu isezerano rishya, yagaragaje ko ari Umujyanama mu binyajana 19 bishize. Kuva muri 1935 “umukumbi munini” w’“Izindi ntama” winjiye mu nama ye nziza kandi zifite inyigisho n’ubuyobozi bihebuje. (Ibyahishuwe 7:9-17; Yohana 10:16) Muri icyi gihe “cy’imperuka y’isi,” Yesu yashyizeho igikoresho akoresha kugira ngo yuzuze umurimo we w’Umujyanama; akaba ari igice cyasezeranijwe cy’ “umugarag’ ukiranuka w’ubgenge” yashyizeho gutegeka ibye byo mu isi ari zo nyungu z’Ubwami. (Matayo 24:3, 45-47; Luka 12:42-44) “Umukumbi munini” mu y’umwuka ubona inama nziza kandi zo kwizerwa kubera ko zishingiye ku Ijamwo ryahishuwe n’Imana.
7. Ni kuki Satani Umwanzi atakiri imana ikomeye ku bantu ba Yehova?
7 Kubera ko dukurikije izo nama Satani Umwanzi, “imana y’iki gihe“ntabwo akiri imana ikomeye kuri twe tugize ubwoko bwa Yehova. (2 Abakorinto 4:4) Ni koko twubahirije inama yo gusohoka muri Babuloni Ikomeye, ihuriro ry’isi yose ry’idini y’ikinyoma, kandi nta ruhare tugifite mu byaha byayo bibi. Twagiye mu ruhande rw’Uwo Yehova yashyize ubutegetsi ku rutugu rwe.
8. (a) Ni kuki izina rya “Data wa twes’ uhoraho” mu buryo bwite rifitiye akamaro “umukumbi munini?” (b) Bizagendekera bite abafite Satani ho se w’umwuka?
8 Izina ry’iyubahiro rya “Data wa twese Uhoraho” ni iry’inshingano. Rifitiye umumaro “Umukumbi munini” w’ “izindi ntama. Kugira Satani Umwanzi ho se ntabwo byashimishije izo “ntama.” Zirishisha iyo zitekereje ukuntu abatware b’amadini b’abayuda barwanije Yesu akaba yarigeze kubabwira ati: “Mukomoka kuri so, Satani; kand’ ibyo so ararikira, ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ar’umwicanyi; kandi ntiyahagaze mu by’ukuri, kuk’ ukuri kutari muri we. N’ avug’ ibinyoma, aravug’ lby’ubge kukw’ ar’umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma.” (Yohana 8:44) “Umukumbi munini” watandukanye n’abana b’umwuka ba Satani Umwanzi, uwo ubu ubutware bwa kibyeyi ku isi butazahoraho iteka. Abantu bemera ko ababera se w’umwuka bazarimbukana nawe. Kurimbuka burundu bishushanywa “n’umuriro w’iteka” muri Matayo 25:41 nibyo bitegereje Umwanzi n’abantu batava mu butware bwe.—Matayo 25:41-46.
9. Ni mu buryo ki “umukumbi munini” ubu watangiye gusogongera ku butware bwa kibyeyi bwa “Data wa twes’ Uhoraho“?
9 Nyamara “umukumbi munini” watangiye gusogongera ku butware bwa kibyeyi bwa “Data wa twes’ Uhoraho.”a Mu buryo ki se? Bumva ijwi rye bakaba bamwe mu “zindi ntama” kandi bakifatanya n’abasigaye bo mu Bisiraeli b’umwuka. Imishyikirano y’umuryango ifite igishyuhirane ihanura amahoro. Intumwa Paulo ihumetswemo n’Imana mu Abaroma 16:20 Yavuze ko Yehova ari Imana nyir’amahoro.” Ubwo se ntibikwiye ko Umwana we w’ikinege yitwa “Umwami w’amahoro”? Mu gusubiza amahoro ku isi “umwami w’amahoro” azubahiriza icyo iryi zina ry’icyubahiro risobanura.
Ubutegetsi bw’Ubwami bw’“Umwami w’amahoro”
10, 11. Yesaya yavuze iki amaze guhanura ko ivuka risumbye ayandi mu bihe byose kandi ayo magambo asobanura iki?
10 Umuhanuzi Yesaya amaze guhanura ivuka risumbye andi kuva kera kose akoreshejwe n’Umwuka yarongeye aravuga ati““Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubgami bge, bitagir’ iherezo kugira ngo . . . Uwiteka [Yehova] nyir’ingabo azabisohoresh’ umwete we.”—Yesaya 9:7.
11 Mu kuvuga “gutegeka kwe” ubuhanuzi buratsindagiriza ku gihugu cy’Umwami w’amahoro kizaba kiri ku isi yose. Nta mupaka uzaba ukikije igihugu cye kizaba gikwiriye isi yose. Ikindi kandi, muri Paradizo izaba iri ku isi amahoro ntabwo azagira iherezo. Nta kuntu hazongera kurangwa n’umuvurungano. Amahoro azakwira ku isi yose agwire iteka ryose. (Zaburi 72:7) Ayo mahoro arasobanura ko atari ukureka gusa ubugizi bwa nabi n’intambara. Azaba arangwa n’ubutabera n’ubukiranutsi. Mbese Yesaya, ntiyavuze ko gutegeka kwe kuzashyigikirwa “no guc’imanza zitabera n’ubukiranutsi uhereye none ukagez’iteka ryose“? Abantu bose bazahabwa umugisha wuzuye kandi umurava utananirwa wa Yehova uzasohoza ibyo mu gihe cyacu.
12. Ubutegetsi buri ku “umwami w’Amahoro” ubu bufite ba nde babuhagarariye ku isi?
12 Ubwo butegetsi buzaba buri ku bitugu by’“Umwami w’amahoro” bufite ababuhagarariye ku isi yose. Ubutware bw’ubutegetsi bw’Ubwami bwo mu ijuru bw’uwo mwami burarushaho kugenda bwemerwa. Abasigaye mu bigishwa ba Kristo basizwe mu mwuka ubu barakoranijwe mu mahanga yose. Kandi “umukumbi munini” urarushaho kuba mwinshi uturuka mu bihugu birenga 200. Ubu Abahamya ba Yehova ni 3.229.022 kandi umurimo mwiza wo gukoranya ubu nturarangira. Uwo “mukumbi munini” ushimagiza ubutegetsi butwawe n“’umwami w’ama horo.” Ni mu buryo bwo gushimira, abawugize bagandukira ubwo butegetsi kandi bakemera kububera abatumwa ku baturage b’isi yose, bafatanije n’abari “mu cyimbo cya Kristo” bagize abasigaye mu basizwe.—2 Abakorinto 5:20.
Ubugambanyi bwo muri iki gihe bukandagirwa
13. (a) Abatumwa b’Ubwami bihata gukora iki hagati yabo? (b) Imana ibona ite Umuryango w’Abibumbye?
13 Abatumwa b’Ubwami bihata kubana n’abandi bantu mu mahoro; “Mugir’ umwete wo gukomeresh’ ubumwe bg’Umwuka umurunga w’amahoro.” (Abefeso 4:3) Barabishobora n’ubwo imidugararo itigisa isi yose. Amahanga yaba ari muri ONU cyangwa atarimo, mu by’ukuri yarateranye kugira ngo arwanye ubutegetsi bw’ “Umwami w’amahoro.” Mu by’ukuri no mu gitekerezo cy’Imana Umuryango w’Abibumbye ni ubugambanyi bukomeye bw’isi yose. Ni koko, uwo muryango wiha kuvuga ko wahawe umurimo uwo Umwami w’amahoro yahawe wenyine na Yehova. Utumira abantu bose kuwufasha gushyiraho umutekano w’isi bakoresheje umuhate w’abantu. Wanatangaje ko 1986 ari “Umwaka w’amahoro mpuzamahanga.” Ubwo rero waragaragaye ko ubugambanyi bugambanira “Umwami w’amahoro” n’isezerano rya Yehova yagize ryerekeye Ubwami buhoraho.
14. Ni mu yahe magambo Yesaya yaburiye abarwanyaga Yehova n’isezerano rye ry’ubwami?
14 Ni no kubera iyo mpamvu kera Yesaya yaburiye umwami Ahazi n’abantu be; ari ukubera ko bashakiraga amahoro n’umutekano mu masezerano y’ubufatanye bagiranye n’igihugu cy’igihangange cya Asiria. Umuburo w’umuhanuzi ukubiye muri Yesaya 8:9, 10. Reba umuriro afite abwira abarwanya Yehova n’isezerano ry’Ubwami ngo: “Nimwiyunge, mwa mahanga mwe! ariko muzavunagurika; kandi namw’ abo mu bihugu bya kure nimuteg’ amatwi mwese mukenyere! ariko muzavunagurika; nuko mukenyere, ariko muzavunagurika. Mujy’ inama arikw’ izo nama zizapf’ ubusa; ni muvuga n’ijambo ntirizahama: kukw’ Imana iri kumwe natwe.”
15. Turebeye ku byabaye mu minsi ya Ahazi, muri iki gihe cyacu ni iki kizaba ku bugambanyi bwakorewe isezerano ry’Ubwami?
15 Ngaho amahanga agandukira umutware w’iyi si Satani Umwanzi, nahagurukire kurwanya isezerano ry’Ubwami n’Umuragwa w’Umwami niba abyifuza! Ubugambanyi bwabo buzamenagurwa nk’igihe cy’Umwami Ahazi. Abami Resini wa Siria na Peka wa Isiraeli nta bwo batinye Yehova ‘nyir’ingabo, ahubwo bagambaniye isezerano rye ry’ubwami. Ubugambanyi bwe bwaravumbuwe burasenywa. Ni kimwe n’umwami Ahazi w’i Buyuda utaratinye Yehova, ahubwo agafatanya n’igihugu cy’igihangange cya Asiria. Nta cyiza yavanyemo. Aho kugira ngo iryo sezerano rimuhe amahoro n’umutekano yavanyemo umubabaro no kujya mu buretwa. Ahubwo ikibabaje cyane byatumye atakaza ubuntu bwa Yehova.
16. Yehova yamenaguye ate ubugambanyi Asiriya yagiriye Ubwami kandi ibyo byahanuraga iki cyo mu gihe cyacu?
16 Ahazi amaze gupfa, ku ngoma y’umuhungu we Hezekia, Yehova nyir’ingabo yamenaguye ubugambanyi Asiria yari yagiriye isezerano ryerekeranye n’Ubwami. Umwami wa Asiria amaze kubona maraika wa Yehova atsembye abasirikari be 185.000 yahise ava mu gihugu cy’i Buyuda. Nta bwo umwanzi yashoboye no kurasa umwambi n’umwe mu cyerekezo cy’umudugudu wa Yerusalemu. (Yesaya 37:33-36) Ugutsindwa nk’uko kwabikiwe ubugambanyi isi yose yagiriye isezerano ryerekeranye n’Ubwami bwa Yehova n’ “Umwami w’amahoro’’ kubera ko Imana iri kumwe n’Umwami Imanweli hamwe n’abamwishimira bose.
Tugire ubutwari bwo kugarukira ubusugire bwa Yehova mu isi yose
17. (a) Ni ibiki abanyapolitiki bazagirira vuba aha Babuloni Ikomeye? Abantu ba Yehova ubwo bazaba bakeneye iki bazaronka? (b) Abategetsi b’abahakanyi bazakora iki nibamara kurimbura Babuloni ikomeye? Iyo mbarutso izatuma Yehova akora iki?
17 Ibya gipolitiki ubu bigiye guhindukirira kristendomu, ariko si yo yonyine ni no kuri Babuloni ikomeye ari yo teraniro ry’isi yos’ ry’idini y’ibinyoma, kugira ngo itsembwe burundu. Muri ibi bihe bya byuma turimo, abantu ba Yehova bazakenera rwose kurindwa n’Imana. Ishema abategetsi batemera Imana bazavana mu gutsinda Babuloni Ikomeye bavushije amaraso menshi. Rizatuma batera bikomeye abagandukiye ubutegetsi bw’Imana na Kristo. Ni bwo rero Yehova abinyujije mu “Mwami w’amahoro’’ azarwana mu “ntambara yo ku muns’ ukomeye w’Imana ishobora byose.” (Ibyahishuwe 16:14) Yesu Kristo azagaragara ko ari ingabo itaganzwa kandi ko ubutegetsi bwe budashobora kugabanuka na gato. Azerekana ko ari “Imana Ikomeye” ugandukira ubutegetsi bw’Imana ishobora byose, Yehova uzagaragaza ugutsinda kwe gukomeye. Ugutsinda kwa Harumagedoni ni ko kuzasohoza umurimo w’ “Imana Ikomeye” kandi uko kuganza kuzavugwa iteka ryose. Abantu bose bazakirana ubwuzu uko gutsinda kutagira ukundi kwigeze gusa na kwo.
18. Imbere y’ubugambanyi ubu bugirirwa isezerano ry’Ubwami, Abahamya ba Yehova biyemeje gukora iki kandi bizabyara iki?
18 Nuko rero Bahamya ba Yehova, izina ryacu rijye rihora rikura buri gihe mu isi! Ntitugatinye ubugambanyi bw’iyi si y’ubu. Tubwirize ubutumwa bwiza bw’Ubwami n’ukuntu buzatsinda abagambanyi i Harumagedoni; ubwo tuzabera ikimenyetso n’ibitangaza ikuzo rya Yehova. Umunsi Satani azaduhindukirizaho abategetsi b’isi, twibuke ko ugutsinda ari ukw’abizerwa bazagandukira Ubwami bwa Imanweli “Umwami w’amahoro” kubera ko “Imana iri kumwe natwe.” (Matayo 1:23; reba Yesaya 8:10.) Abamaraika bo mu ijuru n’abashikama mu budahemuka bo ku isi nibavugire “Amen” ugutsindishirizwa k’ubutegetsi bwa Yehova ku biremwa byose ari ibyo mu ijuru n’ibyo ku isi, kandi umutekano we kugira iherezo!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ushaka ikisobanuro byinshi ku murimo wa “Data wa twes’ Uhoraho” wa Yesu Kristo reba igice cya 20 cy’ igitabo Securite Universelle sous le Regne du “Prince de paix” cyanditswe na Sosayiti ya Umunara w’Umulinzi ya Bibilia na Trakti ya New York.
Mu magambo make
◻ Ni kuki Yesu Kristo ashobora kwitwa “Imana ikomeye“?
◻ Ni mu buryo ki Yesu yujuje umurimo w’ “Umujyanama, igitangaza“?
◻ Ubutegetsi bwa kibyeyi tugomba gushaka ni ubwa nde?
◻ Umuryango w’Abibumbye mu by’ukuri ni iki?
◻ Ubugambanyi burimo gukorwa ubu burwanya isezerano ry’Ubwami n’Umuragwa wabo ari we “Mwami w’amahoro” buzagenzwa bute?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Isi yose izaba yibumbiye mu gusenga Umwami w’isi yose kuzuye amahoro