Ntukigere ‘urakarira Yehova’
“Ubupfapfa bw’umuntu wakuwe mu mukungugu bugoreka inzira ye, maze umutima we ukarakarira Yehova.”—IMIG 19:3.
1, 2. Kuki tutagombye kumva ko Yehova ari we nyirabayazana w’ibibazo bigera ku bantu? Tanga urugero.
REKA tuvuge ko umaze imyaka myinshi ushatse, kandi ukaba ubanye neza n’umugore wawe. Ariko umunsi umwe ugeze mu rugo, usanga ibintu byose byo mu nzu bitereye hejuru. Intebe n’ameza byavunaguritse, bimwe mu byombo byamenetse, itapi yatanyaguritse ku buryo itasanwa. Urugo rwawe rwiza rwahindutse amatongo. Ese wahita uvuga uti “kuki umugore wanjye yakoze ibintu nk’ibi?” Cyangwa ahubwo wavuga uti “ni nde wakoze ibi?” Nta gushidikanya ko ikibazo cya kabiri ari cyo cyahita kikuza mu bwenge. Kubera iki? Ni ukubera ko uzi ko umugore wawe ukunda cyane atakwangiza ibintu bene ako kageni.
2 Muri iki gihe, isi yarononekaye bitewe no kwangiza ibidukikije, urugomo n’ubwiyandarike. Twebwe abigishwa ba Bibiliya tuzi ko Yehova atari we nyirabayazana w’ibyo bibazo byose. Yaremye uyu mubumbe wacu kugira ngo ube paradizo ishimishije (Intang 2:8, 15). Yehova ni Imana irangwa n’urukundo (1 Yoh 4:8). Kwiga Ibyanditswe byatumye tumenya impamvu nyayo ituma ku isi haba ibibazo byinshi. Nta wundi ubiteza utari Satani, “umutware w’isi.”—Yoh 14:30; 2 Kor 4:4.
3. Ni mu buhe buryo dushobora kugira imitekerereze idakwiriye?
3 Icyakora, ntidukwiriye kuvuga ko Satani ari we uduteza ibibazo byose. Kubera iki? Ni ukubera ko bimwe mu bibazo duhura na byo biba byatewe n’amakosa yacu. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 32:4-6.) Nubwo ibyo twaba tubizi, kamere yacu yo kudatungana ishobora gutuma tugira imitekerereze idakwiriye yaduteza akaga (Imig 14:12). Mu buhe buryo? Aho kugira ngo twumve ko ari twe twiteje ikibazo cyangwa ko ari Satani, dushobora gutangira kumva ko Yehova ari we wakiduteje. Dushobora no ‘kumurakarira.’—Imig 19:3.
4, 5. Ni mu buhe buryo Umukristo ashobora ‘kurakarira Yehova’?
4 Ese koko birashoboka ko ‘twarakarira Yehova’? Mu by’ukuri, nta cyo byatumarira (Yes 41:11). Ese hari icyo byatugezaho? Hari umusizi wigeze kuvuga ati “ukuboko kwawe ni kugufi ku buryo utarwana n’Imana.” Ni iby’ukuri ko tutakwigera tuvuga ko turakariye Yehova. Nyamara kandi, mu Migani 19:3 havuga ko ubupfapfa bw’umuntu “bugoreka inzira ye, maze umutima we ukarakarira Yehova.” Koko rero, umuntu ashobora kurakarira Imana mu mutima we. Iyo myifatire ishobora gutangira mu buryo butagaragara. Mu buryo runaka, umuntu ashobora kugirira Yehova inzika. Ibyo bishobora gutuma areka kwifatanya n’itorero, cyangwa ntashyigikire mu buryo bwuzuye gahunda za gitewokarasi.
5 Ni iki gishobora gutuma ‘turakarira Yehova’? Twakwirinda dute uwo mutego? Ni iby’ingenzi ko tumenya ibisubizo by’ibyo bibazo, kuko bifite aho bihuriye n’imishyikirano tugirana na Yehova Imana.
NI IKI GISHOBORA GUTUMA ‘TURAKARIRA YEHOVA’?
6, 7. Kuki Abisirayeli bo mu gihe cya Mose batangiye kwitotombera Yehova?
6 Ni iki gishobora gutuma umugaragu wa Yehova wizerwa atangira kwitotombera Imana ye mu mutima? Reka turebe ibintu bitanu bishobora kubitera, dusuzume n’ingero zo muri Bibiliya zigaragaza uko bamwe mu bantu bo mu bihe bya kera baguye muri uwo mutego.—1 Kor 10:11, 12.
7 Amagambo aca intege abandi bavuga ashobora kutugiraho ingaruka. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 1:26-28.) Abisirayeli bari baravanywe mu bubata bw’Abanyegiputa. Yehova yari yarateje iryo shyanga ryabakandamizaga ibyago icumi mu buryo bw’igitangaza, kandi nyuma yaho arimburira Farawo n’ingabo ze mu Nyanja Itukura (Kuva 12:29-32, 51; 14:29-31; Zab 136:15). Abari bagize ubwoko bw’Imana bari hafi kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Nyamara kandi, muri icyo gihe gikomeye, Abisirayeli batangiye kwitotombera Yehova. Ni iki cyatumye babura ukwizera? Imitima yabo yarashonze ubwo bumvaga amagambo aca intege yavuzwe na bamwe mu bari baroherejwe gutata icyo gihugu (Kub 14:1-4). Byagize izihe ngaruka? Ab’icyo gihe bose ntibemerewe kwinjira muri icyo ‘gihugu cyiza’ (Guteg 1:34, 35). Ese hari ubwo dushobora kwemera ko amagambo aca intege abandi bavuga atuma tudakomeza kugira ukwizera gukomeye, maze tukitotombera Yehova?
8. Ni iki cyatumye abari bagize ubwoko bw’Imana bo mu gihe cya Yesaya bumva ko Yehova ari we wari wabateje ibibazo?
8 Ingorane n’ibibazo duhura na byo bishobora kuduca intege. (Soma muri Yesaya 8:21, 22.) Mu gihe cya Yesaya, abari bagize ishyanga ry’u Buyuda bahuye n’ibibazo bikomeye. Bari bakikijwe n’abanzi. Nta byokurya bari bafite; abantu benshi bari bashonje. Icyari gikomeye kurushaho, ni uko abantu bari bafite inzara yo mu buryo bw’umwuka (Amosi 8:11). Ariko kandi, aho kugira ngo bashakire ubufasha kuri Yehova, batangiye ‘kuvuma’ umwami wabo n’Imana yabo. Koko rero, bumvaga ko Yehova ari we wari wabateje ibyo bibazo. Ese mu gihe tugwiririwe n’amakuba cyangwa tugahura n’ibibazo, natwe dushobora kuvuga mu mutima wacu tuti “Yehova yari he igihe nari mukeneye?”
9. Ni iki cyatumye Abisirayeli bo mu gihe cya Ezekiyeli bagira imitekerereze idakwiriye?
9 Ntituba tuzi uko ibintu byose byagenze. Kubera ko Abisirayeli bo mu gihe cya Ezekiyeli batabaga bazi uko ibintu byose byagenze, bumvaga ko inzira za Yehova ‘zitagororotse’ (Ezek 18:29). Ni nk’aho baciraga Imana urubanza, amahame yabo arebana no gukiranuka bakayarutisha aya Yehova, maze bakamucira urubanza bakurikije ubushobozi bwabo bwo gusobanukirwa ibintu bwari bufite aho bugarukira. Ese mu gihe tudasobanukiwe neza inkuru yo muri Bibiliya cyangwa impamvu ibintu ibi n’ibi byatubayeho, dushobora kumva mu mutima wacu ko inzira za Yehova zidakwiriye, mbese ko ‘zitagororotse’?—Yobu 35:2.
10. Ni mu buhe buryo umuntu ashobora kwigana urugero rubi rwa Adamu?
10 Tugereka ibyaha byacu n’amakosa yacu ku bandi. Abantu bakimara kuremwa, Adamu yavuze ko Imana ari yo yatumye akora icyaha (Intang 3:12). Nubwo Adamu yarenze ku itegeko ry’Imana ku bushake kandi akaba yari azi neza ingaruka byari kumukururira, yageretse ikosa kuri Yehova. Mu by’ukuri, yumvikanishije ko Yehova yamuhaye umugore mubi. Kuva icyo gihe, abandi bantu bagiye bakurikiza urugero rwa Adamu bakagereka amakosa yabo ku Mana. Byaba byiza twibajije tuti “ese amakosa yanjye ashobora gutuma manjirwa kandi ngacika intege ku buryo ntangira kumva ko gukurikiza amahame ya Yehova bigoye?”
11. Ni irihe somo dushobora kuvana kuri Yona?
11 Kwitekerezaho cyane. Umuhanuzi Yona yababajwe n’umwanzuro Yehova yafashe wo kubabarira abantu b’i Nineve (Yona 4:1-3). Kubera iki? Uko bigaragara, yumvaga ko abantu bari kumusuzugura kuko irimbuka yatangazaga ritabaye. Kuba Yona yarumvaga ko abantu bari kumusuzugura byatumye atagirira impuhwe abantu b’i Nineve bihannye. Ese natwe dushobora kwitekerezaho cyane bigatuma turakarira Yehova twumva ko atinze kuzana imperuka? Ese niba tumaze imyaka ibarirwa muri za mirongo tubwira abantu ko umunsi wa Yehova wegereje, dushobora kumva turakariye Yehova mu gihe abandi batujoye bitewe n’uko dutangaza ibyo Bibiliya ivuga?—2 Pet 3:3, 4, 9.
UKO TWAKWIRINDA ‘KURAKARIRA YEHOVA’
12, 13. Twakora iki mu gihe dutangiye gushidikanya mu mutima wacu kuri bimwe mu bikorwa bya Yehova?
12 Twakora iki mu gihe dutangiye gushidikanya mu mutima wacu kuri bimwe mu bikorwa bya Yehova? Tujye twibuka ko ibyo bidakwiriye. Nimucyo dusuzume ibintu bitanu bizatuma tutigera twemera ko ibibazo duhura na byo bituma turakarira Yehova.
13 Ntugafatane uburemere buke imishyikirano ufitanye na Yehova. Dushobora kwirinda ko kudatungana kwacu gutuma turakarira Imana dukomeza kugirana na yo imishyikirano myiza. (Soma mu Migani 3:5, 6.) Tugomba kwiringira Yehova. Nanone kandi, ntitugomba kwigira abanyabwenge cyangwa kwitekerezaho cyane (Imig 3:7; Umubw 7:16). Ibyo bishobora gutuma tutarakarira Yehova mu gihe ibintu bibi bitubayeho.
14, 15. Ni iki kizatuma amagambo mabi abandi bavuga ataduca intege?
14 Ntukemere ko amagambo aca intege akugiraho ingaruka. Abisirayeli bo mu gihe cya Mose bari bafite impamvu zumvikana zo kwemera ko Yehova yari kubageza mu Gihugu cy’Isezerano (Zab 78:43-53). Ariko kandi, igihe bumvaga amagambo aca intege y’abatasi icumi b’abahemu, ‘ntibibutse ukuboko kwe’ (Zab 78:42). Iyo dutekereje ku bikorwa bya Yehova, tukibuka ibintu byiza byose yadukoreye, turushaho kumwegera. Ibyo bituma tutemera ko ibitekerezo bica intege by’abandi bidutandukanya na Yehova.—Zab 77:11, 12.
15 None se, byagenda bite niba tudakunda bagenzi bacu duhuje ukwizera? Ibyo bishobora kugira ingaruka ku mishyikirano dufitanye na Yehova (1 Yoh 4:20). Igihe Abisirayeli bitotombaga bitewe n’inshingano ya Aroni, Yehova yabonye ko ari we bitotomberaga (Kub 17:10). Mu buryo nk’ubwo, turamutse twitotombeye abo Yehova akoresha kugira ngo ayobore igice cyo ku isi cy’umuteguro we, mu by’ukuri ni Yehova twaba twitotombera.—Heb 13:7, 17.
16, 17. Ni iki tugomba kwibuka mu gihe duhanganye n’ibibazo?
16 Jya wibuka ko Yehova atari we uduteza ibibazo. Nubwo Abisirayeli bo mu gihe cya Yesaya bari barateye Yehova umugongo, yifuzaga kubafasha (Yes 1:16-19). Uko ikibazo twahura na cyo cyaba kiri kose, duhumurizwa no kumenya ko Yehova atwitaho kandi ko yifuza kudufasha (1 Pet 5:7). Mu by’ukuri, adusezeranya ko azaduha imbaraga dukeneye kugira ngo dukomeze kwihangana.—1 Kor 10:13.
17 Niba duhuye n’akarengane, nk’uko byagendekeye umukiranutsi Yobu, tugomba kwibuka ko Yehova atari we uba ukaduteje. Yehova yanga akarengane; akunda gukiranuka (Zab 33:5). Kimwe n’incuti ya Yobu yitwaga Elihu, nimucyo tujye tuvuga tuti “ntibikabeho ko Imana y’ukuri ikora ibibi, n’Ishoborabyose ngo igire uwo irenganya!” (Yobu 34:10). Aho kugira ngo Yehova aduteze ibibazo, aduha “impano nziza yose n’impano yose itunganye.”—Yak 1:13, 17.
18, 19. Kuki tutagombye na rimwe gushidikanya kuri Yehova? Tanga urugero.
18 Ntugashidikanye kuri Yehova. Imana iratunganye kandi ibitekerezo byayo bisumba ibyacu (Yes 55:8, 9). Ku bw’ibyo, kwicisha bugufi no kwiyoroshya byagombye gutuma twemera ko ubushobozi bwacu bwo gusobanukirwa ibintu bufite aho bugarukira (Rom 9:20). Incuro nyinshi ntituba tuzi uko ibintu byose byagenze. Nta gushidikanya ko wiboneye ko uyu mugani ari ukuri: “ubanje kuvuga mu rubanza asa n’ufite ukuri, ariko iyo mugenzi we aje aramuhinyuza.”—Imig 18:17.
19 Turamutse dufite incuti twiringira igakora ikintu ariko ntiduhite twiyumvisha impamvu yagikoze cyangwa tukabona ko kidasanzwe, ese twahita tuvuga ko yakoze ikintu kibi? Cyangwa twakumva ko ibyo yakoze bikwiriye nubwo twaba dushidikanya, cyane cyane niba tumaze igihe tuyizi? Niba dufata dutyo incuti zacu zidatunganye, ese ntitwagombye kurushaho kwiringira Data wo mu ijuru, bitewe n’uko inzira ze n’ibitekerezo bye bisumba cyane ibyacu?
20, 21. Kuki ari iby’ingenzi ko tumenya neza aho ibibazo bituruka?
20 Jya umenya neza aho ibibazo bituruka. Kubera iki? Mu by’ukuri, dushobora kuba ari twe twiteye bimwe mu bibazo dufite. Niba ari twe twabyiteye, tugomba kubyemera (Gal 6:7). Ntitukagerageze kubigereka kuri Yehova. Kuki kubigenza dutyo byaba bidahuje n’ubwenge? Reka dufate urugero: tekereza umushoferi arengeje umuvuduko kandi ageze mu ikorosi, maze akagira impanuka. Ese uwakoze iyo modoka ni we waba wateje iyo mpanuka? Birumvikana ko atari we. Mu buryo nk’ubwo, Yehova yaturemanye umudendezo wo kwihitiramo ibitunogeye. Ariko kandi, yanaduhaye amabwiriza y’uko twafata imyanzuro myiza. Ku bw’ibyo, mu gihe dukoze amakosa ntidukwiriye kumva ko Umuremyi wacu ari we watumye tuyakora.
21 Birumvikana ko ibibazo duhura na byo byose bidaterwa n’amakosa yacu cyangwa ibikorwa bibi twakoze. Hari ibitugeraho bitewe n’“ibihe n’ibigwirira abantu” (Umubw 9:11). Ikindi kandi, ntituzigere twibagirwa ko Satani ari we ahanini utuma ibintu bibi bibaho (1 Yoh 5:19; Ibyah 12:9). Satani ni we mwanzi wacu, ntabwo ari Yehova.—1 Pet 5:8.
JYA UFATANA UBUREMERE IMISHYIKIRANO Y’AGACIRO KENSHI UFITANYE NA YEHOVA
22, 23. Ni iki twagombye kwibuka niba ibibazo duhura na byo biduca intege?
22 Mu gihe uhanganye n’ibibazo bikomeye, ujye wibuka urugero rwa Yosuwa na Kalebu. Ibinyuranye n’uko abandi batasi icumi babigenje, abo bagabo babiri bizerwa bazanye inkuru itera inkunga (Kub 14:6-9). Bagaragaje ko bizeraga Yehova. Nubwo byari bimeze bityo ariko, byabaye ngombwa ko bazerera imyaka 40 mu butayu hamwe n’abandi Bisirayeli. Ese Yosuwa na Kalebu baba baritotombye cyangwa bagahinduka abarakare bumva ko ibyo byari akarengane? Oya. Biringiraga Yehova. Ese hari imigisha babonye? Yego rwose. Ab’icyo gihe bose bapfiriye mu butayu, ariko amaherezo abo bagabo bombi binjiye mu Gihugu cy’Isezerano (Kub 14:30). Mu buryo nk’ubwo, natwe Yehova azaduha imigisha “nitutarambirwa” gukora ibyo ashaka.—Gal 6:9; Heb 6:10.
23 Ni iki wakora niba ibibazo uhura na byo, kudatungana kw’abandi no kudatungana kwawe biguca intege? Jya uzirikana imico ihebuje ya Yehova. Jya utekereza ku byiringiro yaguhaye. Jya wibaza uti “ubu mba ndi he iyo ntagira Yehova?” Jya ukomeza kugirana na we imishyikirano ya bugufi kandi ntukemere ko umutima wawe umurakarira.