-
Imana ‘Yiteguye Kubabarira’Egera Yehova
-
-
10. Kuki iyo Yehova atubabariye ibyaha byacu, tutagombye kumva tugifite ikizinga cy’ibyo byaha mu gihe kiba gisigaye cy’ubuzima bwacu?
10 Mbese, waba warigeze kugerageza kuvana ikizinga ku mwenda ufite ibara rikeye? Wenda ikizinga cyakomeje kugaragara, nubwo wari wakoze uko ushoboye kose ngo ukivaneho. Zirikana ukuntu Yehova agaragaza ubushobozi bwe bwo kubabarira, akaba yaragize ati ‘naho ibyaha byanyu bitukura nk’umuhemba, birahinduka umweru bise na shelegi; naho bitukura tukutuku, birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera’ (Yesaya 1:18). Amagambo ngo “bitukura nk’umuhemba” yerekeza ku ibara ry’umutuku ukeye.b ‘Umutuku tukutuku’ wari rimwe mu mabara yafataga cyane mu yo bateraga mu myenda. (Nahumu 2:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera.) Ntidushobora kuvanaho ikizinga cy’icyaha binyuriye ku mihati yacu. Ariko, Yehova ashobora gufata ibyaha bitukura nk’umuhemba n’ibitukura tukutuku maze akabihindura umweru nka shelegi cyangwa nk’ubwoya bwera butarimo irindi bara. Iyo Yehova atubabariye ibyaha byacu, ntitugomba kumva tugifite ikizinga cy’ibyo byaha mu gihe kiba gisigaye cy’ubuzima bwacu.
-
-
Imana ‘Yiteguye Kubabarira’Egera Yehova
-
-
b Hari intiti imwe yavuze ko umutuku w’umuhemba “wari ibara ritigeraga ricuya, cyangwa ryafataga cyane. Cyaba ikime cyangwa imvura, haba kuwumesa cyangwa kuba umaze igihe kirekire, nta cyashoboraga kuvana iryo bara mu mwenda.”
-