Igice cya cumi na kabiri
Ntimutinye Abashuri
1, 2. (a) Kuki umuntu adashishoje neza yakumva ko Yona yari afite impamvu zumvikana zo kwanga kujya kubwiriza Abashuri? (b) Abaturage b’i Nineve bitabiriye bate ubutumwa bwa Yona?
MU KINYEJANA cya 9 rwagati M.I.C., umuhanuzi w’Umuheburayo witwaga Yona, mwene Amitayi, yagiye i Nineve, umurwa mukuru w’Ubwami bwa Ashuri. Yari afite ubutumwa bukomeye yagombaga kubagezaho. Yehova yaramubwiye ati “haguruka ujye i Nineve, wa murwa munini, uwuburire, kuko ibyaha byabo birundanije bikagera imbere yanjye.”—Yona 1:2, 3.
2 Igihe Yona yahabwaga iyo nshingano bwa mbere, yarahunze anyura indi nzira igana i Tarushishi. Udashishoje neza, wakumva ko Yona yari afite impamvu zumvikana zo kwanga kujyayo. Abashuri bari abagome. Zirikana ibintu umwami umwe wa Ashuri yigambye ko yakoreye abanzi be: “abasirikare bakuru nabaciye amaboko n’amaguru . . . Inyinshi mu mbohe narazitwitse, izindi ndazijyana. Bamwe nabaciye ibiganza n’intoki, abandi mbaca amazuru.” Nyamara, igihe amaherezo Yona yaje kugeza ubutumwa bwa Yehova ku baturage b’i Nineve, bihannye ibyaha byabo maze icyo gihe Yehova ntiyaba akirimbuye uwo mujyi.—Yona 3:3-10; Matayo 12:41.
Yehova afata ‘ingegene’
3. Ni gute uburyo Abisirayeli bitabiriye imiburo bagezwagaho n’abahanuzi ba Yehova butandukanye n’uburyo abaturage b’i Nineve bayitabiriye?
3 Mbese, Abisirayeli Yona yabwirije na bo baba baritabiriye ibyo yababwiraga (2 Abami 14:25)? Oya. Bateye umugongo ugusenga kutanduye. Mu by’ukuri, bageze n’aho “baramya ingabo zo mu ijuru bakorera Bāli.” Byongeye kandi, bakomeje ‘kunyuza abana babo b’abahungu n’ab’abakobwa mu muriro, bakaragura, bakaroga, bakigurira gukora ibyangwa n’Uwiteka, kugira ngo bamurakaze’ (2 Abami 17:16, 17). Mu buryo bunyuranye n’abaturage b’i Nineve, Abisirayeli bo banze kumvira abahanuzi Yehova yabatumagaho ngo bababurire. Ku bw’ibyo, Yehova yiyemeje gufata ingamba zikomeye kurushaho.
4, 5. (a) Ijambo “Ashuri” ryumvikanisha iki, kandi se, ni gute Yehova yari kuyigira ‘ingegene’? (b) Samariya yafashwe ryari?
4 Kuva aho Yona aviriye i Nineve, Abashuri bamaze igihe runaka baragabanyije ubugome bwabo.a Ariko kandi, mu ntangiriro z’ikinyejana cya 8 M.I.C., Ashuri yongeye kuba igihangange mu rwego rwa gisirikare, maze Yehova arayikoresha mu buryo butangaje. Umuhanuzi Yesaya yatangarije ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli umuburo waturukaga kuri Yehova, agira ati “Ashuri ni yo ngegene y’umujinya wanjye, kandi inkoni yitwaje ni yo burakari bwanjye. Nzamuteza ishyanga risuzugura Imana n’ubwoko narakariraga, nzaritegeka kubanyaga bakabajyana ho iminyago, bakabanyukanyukira hasi nk’ibyondo byo mu nzira.”—Yesaya 10:5, 6.
5 Mbega ngo Abisirayeli baracishwa bugufi! Imana yakoresheje ishyanga ry’abapagani rya “Ashuri,” riba inkoni y’‘ingegene’ yo kubahana. Mu mwaka wa 742 M.I.C., Umwami Shalumaneseri wa V wa Ashuri yagose Samariya, umurwa mukuru w’ishyanga ry’abahakanyi rya Isirayeli. Kubera ko Samariya yari ahantu hirengeye, ku musozi ureshya na metero hafi 90, yashoboye gukumira umwanzi mu gihe cy’imyaka igera kuri itatu. Ariko kandi, nta mayeri y’abantu ashobora kuburizamo umugambi w’Imana. Mu mwaka wa 740 M.I.C., Abashuri bigaruriye Samariya barayinyukanyuka.—2 Abami 18:10.
6. Ni mu buhe buryo Ashuri yarengereye ibyo Yehova yari yarayigeneye?
6 N’ubwo Yehova yakoresheje Abashuri kugira ngo ahe ubwoko bwe isomo, bo ubwabo ntibamwemeraga. Ni cyo cyatumye akomeza kuvuga ati “ariko ibyo [Ashuri] si we wabyitumaga ubwe, umutima we ntiwabyibwiraga, ahubwo yamaraniraga kurimbura no kumaraho amahanga atari make” (Yesaya 10:7). Yehova yashakaga ko Ashuri iba igikoresho cye gusa. Ariko Ashuri yumvaga ishaka kuba ikindi kintu. Umutima wayo wayisunikiye gucura umugambi uhambaye wo kwigarurira isi yose yari iriho icyo gihe!
7. (a) Sobanura aya magambo ngo “mbese abatware banjye bose uko bangana si abami?” (b) Ni iki abatera Yehova umugongo muri iki gihe bagombye kuzirikana?
7 Imyinshi mu mijyi Ashuri yanesheje itari iy’Abisirayeli, mbere yategekwaga n’abami. Hanyuma, abo bami bayobotse umwami wa Ashuri, abagira abatware be bamutegekera. Ku bw’ibyo yashoboraga kwivuga ibigwi agira ati “mbese abatware banjye bose uko bangana si abami?” (Yesaya 10:8). Imana z’ibinyoma z’imijyi ikomeye y’amahanga ntizashoboye gukiza abayoboke bazo ngo batarimbuka. Imana abaturage b’i Samariya basengaga, urugero nka Baali, Moleki n’inyana za zahabu, ntizari gukiza uwo mujyi. Kubera ko Samariya yari yarateye Yehova umugongo, ntiyagombaga kwitega ko yayitabara. Nimucyo umuntu uwo ari we wese wateye Yehova umugongo muri iki gihe azirikane uko byagendekeye Samariya! Ashuri yashoboraga kwivuga ibigwi ko yanesheje Samariya n’indi mijyi, igira iti “i Kalino ntihameze nk’i Karikemeshi? N’i Hamati ntihameze nka Arupadi? N’i Samariya ntihameze nk’i Damasiko?” (Yesaya 10:9). Kuri Ashuri, iyo mijyi yose ni kimwe; ni iminyago yagombaga kwifatira.
8, 9. Kuki Ashuri yarengereye igihe yashakaga kwigarurira Yerusalemu?
8 Icyakora, Ashuri yivuze ibigwi irakabya. Yagize iti “nk’uko ukuboko kwanjye kwageze ku bihugu by’ibigirwamana byari bifite ibishushanyo bibajwe byarutaga ibiri i Yerusalemu n’i Samariya; ibyo nagiriye i Samariya n’ibigirwamana byaho, sinzabigirira i Yerusalemu n’ibigirwamana byaho?” (Yesaya 10:10, 11). Ubwami Ashuri yari yarigaruriye bwari bufite ibigirwamana birenze ibyari i Yerusalemu n’i Samariya. Yaribwiraga iti ‘ni iki kizambuza kugenza Yerusalemu nk’uko nagenje Samariya?’
9 Mbega ubwirasi! Yehova ntiyari gutuma ifata Yerusalemu. Mu by’ukuri, u Buyuda ntibwari shyashya mu bihereranye no gushyigikira ugusenga k’ukuri (2 Abami 16:7-9; 2 Ngoma 28:24). Yehova yari yaravuze ko Abashuri bari kwirara mu Buyuda maze bukagira imibabaro myinshi bitewe n’ubuhemu bwabwo. Ariko kandi, Yerusalemu yari kuzarokoka (Yesaya 1:7, 8). Abashuri babwirayemostet mu gihe Hezekiya yari umwami i Yerusalemu. Icyakora, Hezekiya ntiyari ameze nka se Ahazi. N’ikimenyimenyi, mu kwezi kwa mbere yimyemo, Hezekiya yongeye gukingura inzugi z’urusengero maze asubizaho ugusenga kutanduye!—2 Ngoma 29:3-5.
10. Yehova yasezeranyije ko yari kugenza ate Ashuri?
10 Ku bw’ibyo, Yehova ntiyemeye igitero Ashuri yateganyaga kugaba i Yerusalemu. Yehova yasezeranyije ko yari gucira urubanza ubwo butegetsi bw’igihangange bw’isi bwari bufite agasuzuguro. Yagize ati “Umwami Imana nimara gusohoza ibyo yagambiriye ku musozi wa Siyoni n’i Yerusalemu byose, nzaherako mpane umwami wa Ashuri, muhora ibyo yakoreshejwe n’umutima w’igitsure n’ubwibone by’icyubahiro cye.”—Yesaya 10:12.
Agaba igitero i Buyuda n’i Yerusalemu
11. Kuki Ashuri yibwiraga ko yari guhita yigarurira Yerusalemu bitayigoye?
11 Mu mwaka wa 740 M.I.C., ubwami bw’amajyaruguru bwaraguye. Hashize imyaka umunani nyuma y’aho, umwami mushya wa Ashuri ari we Senakeribu yagabye igitero i Yerusalemu. Yesaya yavuze mu buryo bw’igisigo umugambi warangwaga n’ubwibone wa Senakeribu, agira ati ‘nzakuraho ingabano z’amahanga, nzanyaga ubutunzi bwabo, nzagira ubutwari nimikura abari bicaye ku ntebe z’ubwami. Ukuboko kwanjye kuzibonera ubutunzi bw’amahanga nk’uwiboneye icyari cy’inyoni, kandi nk’uko umuntu ateranya amagi inyoni yaretse, ni ko nanjye nzateranya ibihugu byo mu isi yose; nta wuzinyagambura ngo arambure ibaba, nta wuzabumbura akanwa, kandi nta n’uzajwigira’ (Yesaya 10:13, 14). Senakeribu yibwiraga ko ubwo n’indi mijyi yaguye na Samariya ikaba itari ikiriho, Yerusalemu na yo itari kumugora! Wenda abaturage b’uwo mujyi bari gupfa kugerageza kwirwanaho, ariko bari guhita baba ingaruzwamuheto nta gukopfora, umutungo wabo ugasahurwa kimwe n’amagi inyoni yataye mu cyari.
12. Yehova yagaragaje ko twagombye kubona dute ubwirasi bwa Ashuri?
12 Ariko hari ikintu Senakeribu yiyibagizaga. Samariya yari ikwiriye guhanwa kuko yari yarokamwe n’ubuhakanyi. Ariko Yerusalemu yo yari yarongeye gukurikiza gahunda yo gusenga kutanduye mu gihe cy’Umwami Hezekiya. Uwari kwibeshya agakora kuri Yerusalemu wese, yari kwibonanira na Yehova! Yesaya yabajije afite uburakari ati “mbese intorezo yakwirata ku uyitemesha? Urukero rwakwiyogeza ku urukeresha? Ni nk’aho inkoni yazunguza uyiteruye, cyangwa inshyimbo ikiterura nk’aho atari igiti?” (Yesaya 10:15). Ubwami bwa Ashuri bwari igikoresho gusa Yehova yakoreshaga, kimwe n’uko umuntu utema ibiti akoresha intorezo, umubaji agakoresha urukero, n’umushumba akitwaza inkoni. Inkoni yatinyuka ite kwishyira hejuru y’umuntu uyifashe!
13. Vuga abo amagambo akurikira yerekezagaho n’uko byabagendekeye: (a) ‘abantu babyibushye.’ (b) “Imifatangwe n’amahwa.” (c) “Ubwiza bw’ishyamba rye.”
13 Ni gute byari kugendekera Ashuri? ‘Uwiteka Umwami Nyiringabo azateza abantu be babyibushye konda, kandi mu bwiza bwe hazakongezwa hatwikwe nk’ahatwikwa n’umuriro. Umucyo wa Isirayeli uzaba umuriro, kandi Uwera we azaba ikirimi; bazatwika bamareho imifatangwe n’amahwa bye umunsi umwe. Kandi azamaraho ubwiza bw’ishyamba rye, n’ubw’imirima ye yera cyane, azamaraho n’ubugingo n’umubiri; hazabaho ubwihebe, nk’uko bimera iyo utwara ibendera yiheba. Ibiti bizasigara mu ishyamba rye bizaba bike, ibyo umwana muto yakwandika umubare’ (Yesaya 10:16-19). Ni koko, Yehova yari gucisha bugufi iyo “ngegene,” ari yo Ashuri! ‘Abantu babyibushye’ bo mu ngabo za Ashuri, ni ukuvuga abasirikare be bakomeye, bari gufatwa n’indwara ibatera “konda.” Bari kugaragara ko batagikomeye! Abasirikare be barwanira ku butaka bari kumera nk’imifatangwe myinshi n’amahwa, bagatwikwa n’Umucyo wa Isirayeli, ari we Yehova Imana. Kandi “ubwiza bw’ishyamba rye,” ni ukuvuga abasirikare be bakuru, bwari gushira. Mu gihe Yehova yari kuba amaze kwibonanira na Ashuri, hari gusigara abasirikare bakuru bake cyane ku buryo umwana muto yashoboraga kubabarira ku mitwe y’intoki!—Reba nanone Yesaya 10:33, 34.
14. Sobanura ukuntu Ashuri yagendaga yigarurira ubutaka bw’u Buyuda mu mwaka wa 732 M.I.C.
14 Ariko kandi, Abayahudi babaga i Yerusalemu mu mwaka wa 732 M.I.C., bagomba kuba bataremeraga ko Ashuri yari kuneshwa. Ingabo za Ashuri zagendaga zinesha ubudacogora. Iyumvire nawe imijyi y’u Buyuda zari zimaze kwigarurira: “Ayati . . . Miguroni . . . Mikimashi . . . Geba . . . Rama . . . Gibeya yo kwa Sawuli . . . Galimu . . . Layishi . . . Anatoti . . . Madumana . . . Gebimu . . . Nobu” (Yesaya 10:28-32a)b. Amaherezo izo ngabo zageze i Lakishi, mu birometero 50 gusa uvuye i Yerusalemu. Bidatinze, ingabo nyinshi za Ashuri zari zugarije uwo murwa. ‘Zakorereye ukuboko ku musozi w’umukobwa w’i Siyoni, ni wo Yerusalemu’ (Yesaya 10:32b). Ni iki cyashoboraga guhagarika Ashuri?
15, 16. (a) Kuki Umwami Hezekiya yari akeneye kugira ukwizera gukomeye? (b) Ni iyihe mpamvu Hezekiya yari afite yo kwizera ko Yehova yari kumutabara?
15 Umwami Hezekiya yari mu ngoro ye yo mu murwa agira ubwoba cyane. Yashishimuye imyenda ye maze yambara ibigunira (Yesaya 37:1). Yohereje abantu ku muhanuzi Yesaya ngo abaze Yehova uko u Buyuda buzamera. Bidatinze, bagarukanye igisubizo Yehova yari yamuhaye. Yagize ati “ntutinye . . . Nzarinda uyu murwa nywukize” (Yesaya 37:6, 35). Nyamara, Abashuri bari bawugarije kandi bumvaga bazawutsinda nta kabuza.
16 Kugira ukwizera ni byo byashoboraga gukomeza Umwami Hezekiya muri icyo gihe cy’akaga. Kwizera ni “ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri” (Abaheburayo 11:1). Ni ukureba kure y’ibyo tubona. Ariko kandi, ukwizera kuba gushingiye ku bumenyi umuntu afite. Hezekiya ashobora kuba yaribukaga ko mbere y’aho Yehova yari yaravuze amagambo akurikira ahumuriza: “yemwe bantu banjye batura i Siyoni, ntimutinye Abashuri . . . Hasigaye igihe gito cyane, uburakari n’umujinya byanjye bizabageraho mbarimbure. Nuko Uwiteka Nyiringabo azamubangurira ibiboko nk’ubwo Abamidiyani bicirwaga ku gitare cya Orebu, kandi inkoni ye azaba ayibanguriye hejuru y’inyanja, nk’uko yabigenje mu Egiputa” (Yesaya 10:24-26).c Ni koko, ubwoko bw’Imana mbere y’aho bwari bwarigeze guhura n’ingorane zikomeye. Igihe abakurambere ba Hezekiya bari bari ku Nyanja Itukura, bari bugarijwe n’ingabo z’Abanyamisiri zabarutaga ubwinshi bisa n’aho byabarangiranye. Ibinyejana byinshi mbere y’aho, Gideyoni yari yarahanganye n’ingabo zarutaga cyane ubwinshi ize igihe Abamidiyani n’Abamaleki bateraga Isirayeli. Nyamara muri ibyo bihe byombi, Yehova yarokoye ubwoko bwe.—Kuva 14:7-9, 13, 28; Abacamanza 6:33; 7:21, 22.
17. Ni gute umuzigo w’uburetwa bwa Ashuri ‘wamazweho,’ kandi kuki?
17 Mbese, Yehova yari gukora nk’ibyo yari yarakoze muri ibyo bihe bya mbere? Yego rwose. Yehova yasezeranyije agira ati “uwo munsi umutwaro baguhekeshaga uzakuva ku bitugu, kandi uzakurwa no ku buretwa bagushyizeho, uburetwa buzamarwa no gusīgwa” (Yesaya 10:27). Umuzigo w’uburetwa Ashuri yikorezaga ubwoko bw’Imana bw’isezerano wari kuvanwaho. Mu by’ukuri, ubwo buretwa bwari ‘kumarwaho,’ kandi koko bwamazweho! Mu ijoro rimwe gusa, umumarayika wa Yehova yishe Abashuri 185.000. Abashuri ntibongera kubabuza amahwemo ukundi, kandi bavuye ku butaka bw’u Buyuda ubutarora inyuma (2 Abami 19:35, 36). Kubera iki? Kubera “gusīgwa.” Ibyo bishobora kuba byarerekezaga ku mavuta yakoreshejwe mu gusiga Hezekiya ngo abe umwami wakomokaga mu muryango wa Dawidi. Ku bw’ibyo, Yehova yasohoje isezerano rye rigira riti “nzarinda uyu murwa nywukize ku bwanjye no ku bw’umugaragu wanjye Dawidi.”—2 Abami 19:34.
18. (a) Mbese, ubuhanuzi bwa Yesaya bufite isohozwa rirenze rimwe? Sobanura. (b) Ni ayahe madini muri iki gihe ameze nka Samariya ya kera?
18 Inkuru ya Yesaya twasuzumye muri iki gice ivuga ibintu byabaye i Buyuda, ubu hakaba hashize imyaka isaga 2.700. Ariko ibyo bifite icyo biturebaho cyane muri iki gihe (Abaroma 15:4). Mbese, ibyo byaba bivuga ko abantu bavugwa muri iyo nkuru ishishikaje, ni ukuvuga abaturage b’i Samariya n’ab’i Yerusalemu hamwe n’Abashuri, bafite abo bagereranywa na bo muri iki gihe? Yego rwose. Kimwe na Samariya yarangwaga no gusenga ibishushanyo, amadini yiyita aya Gikristo yihandagaza avuga ko asenga Yehova, ariko arangwa n’ubuhakanyi mu buryo bwuzuye. Umukaridinali witwa John Henry Newman wo muri Kiliziya Gatolika y’i Roma, yemeye ko ibintu amadini yiyita aya Gikristo yagiye akoresha mu gihe cy’ibinyejana byinshi, urugero nk’imibavu, za buji, amazi y’umugisha, imyambaro y’abapadiri n’amashusho, “byose byakomotse mu bapagani” (An Essay on the Development of Christian Doctrine). Yehova ntashimishwa n’ugusenga kwa gipagani kw’amadini yiyita aya Gikristo, nk’uko atashimishwaga no gusenga ibigirwamana kwa Samariya.
19. Ni bande baburiye amadini yiyita aya Gikristo, kandi se, bayahaye uwuhe muburo?
19 Abahamya ba Yehova bamaze imyaka myinshi baburira amadini yiyita aya Gikristo ko Yehova atishimira ibikorwa byayo. Urugero, mu mwaka wa 1955, hirya no hino ku isi hatanzwe disikuru y’abantu bose yari ifite umutwe uvuga ngo “Ni iki kigaragara ko ari umucyo w’isi? Ni amadini yiyita aya Gikristo, cyangwa ni Ubukristo?” Iyo disikuru yasobanuraga neza ukuntu amadini yiyita aya Gikristo yatandukiriye akareka inyigisho n’ibikorwa biranga Abakristo b’ukuri. Nyuma y’aho, za kopi z’iyo disikuru zohererejwe abayobozi b’amadini mu bihugu byinshi bitandukanye. Muri rusange, amadini yiyita aya Gikristo yananiwe kumvira uwo muburo. Nta kundi Yehova yabigenza keretse ayahanishije ‘ingegene.’
20. (a) Ashuri yo mu gihe cya none ni nde, kandi se, ni gute izaba ingegene? (b) Amadini yiyita aya Gikristo azahanwa mu rugero rungana iki?
20 Ni nde Yehova azakoresha mu guhana amadini yiyita aya Gikristo yigometse? Tubona igisubizo cy’icyo kibazo mu gice cya 17 cy’Ibyahishuwe. Aho ngaho, tubwirwa ibya maraya, ari we “Babuloni Ikomeye” ihagarariye amadini yose y’ikinyoma yo ku isi, hakubiyemo n’ayiyita aya Gikristo. Uwo maraya ahetswe n’inyamaswa itukura ifite imitwe irindwi n’amahembe icumi (Ibyahishuwe 17:3, 5, 7-12). Iyo nyamaswa igereranya Umuryango w’Abibumbye.d Nk’uko Ashuri ya kera yarimbuye Samariya, iyo nyamaswa itukura ‘izanga maraya uwo, imunyage, imucuze, irye inyama ze, imutwike akongoke’ (Ibyahishuwe 17:16). Bityo, Ashuri yo mu gihe cya none (ni ukuvuga amahanga afatanyije n’Umuryango w’Abibumbye) izigirizaho nkana amadini yiyita aya Gikristo maze iyarimbure.
21, 22. Ni nde uzasunikira ya nyamaswa kugaba igitero ku bwoko bw’Imana?
21 Mbese, Abahamya ba Yehova bizerwa bazarimburanwa na Babuloni Ikomeye? Oya. Bo Imana irabishimira. Ugusenga kutanduye kuzasagamba. Ariko kandi, ya nyamaswa izarimbura Babuloni Ikomeye nanone izareba ubwoko bwa Yehova yumve na bwo ishatse kuburimbura. Icyakora nibigenza ityo, ntizaba isohoza umugambi w’Imana, ahubwo izaba isohoza umugambi wa Satani.
22 Yehova yashyize ahabona umugambi wa Satani urangwa n’ubwibone, agira ati “uwo munsi uzagira icyo wibwira [ni ukuvuga Satani], kandi uzagira imigambi mibi, maze uvuge uti ‘ngiye kuzamuka . . . ntungure abaguwe neza bari biraye, bose uko bangana batuye ahatari inkike z’amabuye . . . mbone uko nsahura nkajyana iminyago’” (Ezekiyeli 38:10-12). Satani azibwira ati ‘ariko buriya uwashuka amahanga agatera Abahamya ba Yehova? Bo ntibagoye, ntibagira ubarinda nta n’ubwo bafite ububasha muri politiki. Ntibazagerageza kwitabara. Mbega ukuntu kubafata byoroshye, ni nko gufata amagi inyoni yataye mu cyari!’
23. Kuki Ashuri yo muri iki gihe itazashobora gukorera ubwoko bw’Imana nk’ibyo izakorera amadini yiyita aya Gikristo?
23 Ariko mwa mahanga mwe, muritonde! Mumenye ko nimukora ku bwoko bwa Yehova, muzibonanira n’Imana ubwayo! Yehova akunda ubwoko bwe, kandi azaburwanirira nk’uko yarwaniriye Yerusalemu mu gihe cya Hezekiya. Igihe Ashuri yo muri iki gihe izagerageza gutsembaho abagaragu ba Yehova, mu by’ukuri izaba irwanya Yehova Imana n’Umwana w’Intama, ari we Yesu Kristo. Urwo ni urugamba Ashuri idashobora kuzatsinda. Bibiliya igira iti “Umwana w’Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware, n’Umwami w’abami.” (Ibyahishuwe 17:14; gereranya no muri Matayo 25:40.) Kimwe na Ashuri ya kera, ya nyamaswa itukura na yo ‘izarimburwa.’ Ntizongera gutinywa ukundi.—Ibyahishuwe 17:11.
24. (a) Ni iki Abakristo b’ukuri biyemeje gukora mu kwitegura igihe kizaza? (b) Ni gute Yesaya yarebye ibizaba kera? (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 155.)
24 Abakristo b’ukuri bashobora gutegereza igihe kizaza badafite ubwoba, niba bakomeza kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova, kandi bagashyira ibyo ashaka mu mwanya wa mbere (Matayo 6:33). Nibabigenza batyo, ‘ntibazatinya ikibi cyose’ (Zaburi 23:4). Bazarebesha amaso yabo yo kwizera, babone ukuboko gukomeye kw’Imana kubanguye, atari ukugira ngo ibahane, ahubwo ari ukugira ngo ibarinde abanzi babo. Kandi amatwi yabo azumva iri jambo ritanga icyizere rigira riti “ntimutinye.”—Yesaya 10:24.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 1, ipaji ya 211-212.
b Kugira ngo ibintu birusheho kumvikana neza, ibivugwa muri Yesaya 10:28-32 byasuzumwe mbere y’ibyo muri Yesaya 10:20-27.
c Niba wifuza ibisobanuro ku birebana n’ibivugwa muri Yesaya 10:20-23, reba ingingo yo ku ipaji ya 155 ifite umutwe uvuga ngo “Yesaya yarebye ibizaba kera.”
d Niba wifuza kumenya byinshi kurushaho ku byerekeye maraya hamwe n’inyamaswa itukura, reba igice cya 34 n’icya 35 by’igitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 155 n’iya 156]
YESAYA YAREBYE IBYARI KUZABAHO KERA
Igice cya 10 cya Yesaya cyibanda cyane cyane ku kuntu Yehova yari gukoresha Abashuri kugira ngo asohoze urubanza yaciriye Isirayeli, kikibanda no ku isezerano rye ryo kurinda Yerusalemu. Kubera ko umurongo wa 20 kugeza ku wa 23 iboneka hagati muri ubwo buhanuzi, ishobora kubonwa nk’aho yaba yarasohoreye rimwe n’ubwo buhanuzi. (Gereranya na Yesaya 1:7-9.) Ariko kandi, amagambo yakoreshejwe agaragaza ko iyo mirongo yerekeza ku gihe cyari kuzakurikiraho, ubwo Yerusalemu na yo yari kuryozwa ibyaha by’abaturage bayo.
Umwami Ahazi yashakiye umutekano kuri Ashuri. Umuhanuzi Yesaya yahanuye ko mu gihe cyari kuza, abarokotse bo mu nzu ya Isirayeli batari kuzongera kugendera mu nzira nk’iyo y’ubupfu. Muri Yesaya 10:20 havuga ko bari ‘kwisunga Uwiteka by’ukuri, Uwera wa Isirayeli.’ Nyamara kandi, umurongo wa 21 ugaragaza ko ibyo byari gukorwa n’abantu bake gusa. Ugira uti ‘abarokotse [“abasigaye bake,” NW] bazagaruka.’ Ibyo bitwibutsa umuhungu wa Yesaya witwaga Sheyariyashubu, wari ikimenyetso muri Isirayeli, n’izina rye rikaba ryarasobanuraga ngo “Abasigaye bake bazagaruka” (Yesaya 7:3). Umurongo wa 22 w’igice cya 10 utanga umuburo w’uko hari “irimbuka” (NW) ryari ryaragambiriwe. Iryo rimbuka ryari kuba rihuje n’ubutabera, kuko ryari kuba ari igihano gikwiriye cyari guhabwa abantu bagomye. Ibyo byari gutuma abantu bake gusa ari bo bari kugaruka, n’ubwo iryo shyanga ryari rifite abantu benshi cyane ‘bangana n’umusenyi wo ku nyanja.’ Umurongo wa 23 ugaragaza ko iryo rimbuka ryari kugera hose mu gihugu. Icyo gihe noneho, Yerusalemu ntiyari gusigara.
Iyo mirongo isobanura neza ibintu byabaye mu mwaka wa 607 M.I.C., igihe Yehova yakoreshaga Ubwami bwa Babuloni bukaba ‘ingegene’ ye. Bwigaruriye igihugu cyose, hakubiyemo na Yerusalemu. Abayahudi bajyanyweho iminyago i Babuloni bamarayo igihe cy’imyaka 70. Nyuma y’aho ariko, hari bamwe bagarutse i Yerusalemu, n’ubwo bari ‘bake basigaye,’ kugira ngo basubizeho ugusenga kutanduye.
Ubuhanuzi bwo muri Yesaya 10:20-23 bwagize irindi sohozwa mu kinyejana cya mbere, nk’uko byagaragajwe mu Baroma 9:27, 28. (Gereranya no muri Yesaya 1:9; Abaroma 9:29.) Pawulo yasobanuye ko mu buryo bw’umwuka, ‘igice gito gisigaye’ cy’Abayahudi ‘cyagarukiye’ Yehova mu kinyejana cya mbere I.C., kubera ko Abayahudi bake bizerwa babaye abigishwa ba Yesu Kristo maze bagatangira gusenga Yehova ‘mu mwuka no mu kuri’ (Yohana 4:24). Nyuma y’aho, biyongereyeho Abanyamahanga bizeye, maze bagira ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka, ari bo “Bisirayeli b’Imana” (Abagalatiya 6:16). Icyo gihe, amagambo akurikira yo muri Yesaya 10:20 yarasohojwe, yavugaga ko nta na rimwe ishyanga ryiyeguriye Yehova ‘rizaba ricyisunga’ abantu maze ngo rimutere umugongo.
[Ifoto yo ku ipaji ya 147]
Senakeribu yibwiye ko gukorakoranya amahanga byari byoroshye, nk’uko umuntu afata amagi ayavanye mu cyari