Igice cya 15
‘Ni Nde Ukwiriye Kubumbura Umuzingo?’
1. Ni bintu ki Yohana abona mu iyerekwa?
BIRAKOMEYE! BIRATANGAJE CYANE! Iryo ni iyerekwa rikanganye ry’intebe y’Ubwami ya Yehova iri hagati y’amatabaza yaka umuriro, hagati y’Abakerubi, y’abakuru makumyabiri na bane no hagati y’inyanja y’ibirahuri. Ariko se Yohana, ikindi ubona ni iki? Yohana akomeza guhanga amaso hagati y’ibyo bibera mu ijuru, hanyuma aratubwira ati “Mbonan’ Iyicaye kuri ya ntebe igitabo mu kuboko kw’i buryo cyanditsw’ imbere n’inyuma, kandi gifatanishijw’ ibimenyetso birindwi by’ubushishi. Mbona maraik’ ukomeye, abaririza n’ijwi rireng’ ati: Ni nd’ ukwiriye kubumbura kiriya gitabo no kumen’ ibimenyetso bigifatanije? Ntihagir’ uwo mw ijuru cyangw’ uwo mw isi cyangw’ uw’i kuzimu, ubasha kubumbur’ icyo gitabo cyangwa kukireba. Nuko ndizwa cyane n’uko hatabonets’ ūkwiriye kubumbur’ icyo gitabo, haba no kukireba.”—Ibyahishuwe 5:1-4.
2, 3. (a) Ni kuki Yohana yifuza cyane ko marayika yabona uwo kubumbura umuzingo, ariko se ibyo biraza gutanga iki? (b) Muri iki gihe cyacu ni iki abagaragu b’Imana basizwe bategerezanyije amatsiko?
2 Ni Yehova ubwe, Umwami w’ikirenga waremye byose, ufashe uwo muzingo [w’igitabo]. Ugomba kuba urimo amagambo afite akamaro cyane, kubera ko wanditswe imbere n’inyuma. Ibyo biduteye amatsiko. Mbese, uwo muzingo wanditswemo iki? Twibuke ko Yehova yatumiye Yohana akamubwira ati “Zamuk’ uze hano, nkwerek’ ibikwiriye kuzabaho hanyuma y’ibyo” (Ibyahishuwe 4:1). Dutegerezanyije ishyushyu ryinshi kuzamenya iby’ibyo bintu bizaba. Ariko se ko uwo muzingo ufunzwe cyane, kandi ukaba unafatanishijwe ibimenyetso birindwi!
3 Marayika ukomeye aho azabona ukwiriye kuwubumbura? Ubusobanuzi bwa [Bibiliya] Kingdom Interlinear, buvuga ko uwo muzingo uri “ku kuboko kw’iburyo” kwa Yehova. Iyi mvugo irumvikanisha ko Yehova awutanga awufashe mu kiganza cye cy’iburyo. Ariko uko bigaragara, haba mu ijuru cyangwa se mu isi, nta n’umwe ukwiriye kwakira no kubumbura uwo muzingo. Yemwe n’ikuzimu mu bagaragu b’Imana bapfuye nta n’umwe wujuje ibisabwa kugira ngo ahabwe icyo cyubahiro cy’ikirenga. Ntibitangaje rero kubona Yohana ababaye cyane! Wenda ntazabasha kumenya “ibikwiriye kuzabaho.” Mu gihe cyacu na bwo, abagaragu b’Imana basizwe umwuka wera bategerezanyije amatsiko ukubona Yehova yohereza urumuri rwe n’ukuri [ku gitabo cy’]Ibyahishuwe. Yashatse kujya abihishura buhoro buhoro kandi mu gihe cyagenewe ugusohozwa k’ubwo buhanuzi, kugira ngo anayobore abantu be mu nzira y’‘agakiza k’igitangaza.’—Zaburi 43:3, 5.
Ubikwiriye
4. (a) Ni nde wagaragaye ko akwiriye kubumbura umuzingo no kumena ibimenyetso biwufatanyije? (b) Ni iyihe ngororano kandi ni ikihe gikundiro abo mu itsinda rya Yohana hamwe na bagenzi babo bafite?
4 Yego, hari umuntu ukwiriye kubumbura umuzingo. Yohana aravuga uko byagenze agira ati “Umwe muri ba bakur’ arambgir’ ati: Wirira, dore, Intare yo mu muryango wa Yuda, n’Igishitsi cya Dawidi, aranesheje, ngw abumbur’ igitabo, amen’ ibimenyetso birindwi bigifatanije” (Ibyahishuwe 5:5). Noneho Yohana ihanagure amarira! Muri iki gihe cyacu, abagize itsinda rya Yohana na bagenzi babo b’indahemuka, bihanganiye ibigeragezo bikomeye mu gihe cy’imyaka runaka, igihe bari bagitegerezanyije amatsiko menshi yo kubona ubusobanuro ku gitabo cy’Ibyahishuwe. Mbega ingororano dufite ubu yo kuba dushobora gusobanukirwa iryo yerekwa, ikindi kandi, mbega igikundiro dufite kubona tugira uruhare mu isohozwa ry’iryo yerekwa igihe twamamaza ubutumwa burikubiyemo!
5. (a) Ni ubuhe buhanuzi bwavuzwe kuri Yuda, kandi abakomoka kuri Yuda bategekaga hehe? (b) Shilo ni nde?
5 “Intare yo mu muryango wa Yuda”! Yohana azi neza ubuhanuzi bwa Yakobo, [ari we sekuruza w’]Abayahudi bose. Ubuhanuzi yavuze ku bihereranye n’umwana we wa kane Yuda, buvuga ngo “Yuda, n’icyana cy’intare; Urazamutse, mwana wanjye, uvuye mu muhīgo. Yunamye, abunda nk’intare, kandi nk’intare y’ingore: ni nde wayivumbura? Inkoni y’ubgami ntizava kuri Yuda, Inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, nyirayo ataraza; uwo ni w’ amahang’ azumvira” (Itangiriro 49:9, 10). Abakomokaga kuri Yuda ni bo bavagamo abami bo kuyobora ubwoko bw’Imana. Kuva kuri Dawidi, abami bose bategetse i Yerusalemu kugeza igihe uwo mudugudu wasenyewe na Babuloni, bakomokaga kuri Yuda. Ariko nta n’umwe muri bo wabonetse ko ari we Shilo wavuzwe na Yakobo. Shilo bisobanura “Nyirabyo [Ubifitiye Uburenganzira].” Mu buryo bw’ubuhanuzi iryo zina ryari irya Yesu, we ubu ufite ubwami bwa Dawidi ku buryo buzahoraho iteka ryose.—Ezekieli 21:25-27; Luka 1:32, 33; Ibyahishuwe 19:16.
6. Ni mu buhe buryo Yesu yari “agashami” ka Yesai akaba “n’Igishitsi cya Dawidi”?
6 Yohana ahita amenya uwo uvugwa ko ari “Igishitsi cya Dawidi.” Mesia wasezeranyijwe, mu buryo bw’ubuhanuzi yitwa ‘igitsina cya Yesai [se w’umwami Dawidi]’ kandi yitwa “ishami” ndetse n’ “igitsina cya Yesai kizaba gihagaritswe no kuber’ amahang’ ibendera” (Yesaya 11:1, 10). Kubera ko yavutse mu nzu y’Ubwami yo mu rubyaro rwa Dawidi mwene Yesai, Yesu ni we wari agashami ka Yesai, ni we watumye inzu y’ubwami ya Dawidi yongera kubaho, maze ayiha ubuzima, arayikomeza ku buryo izahoraho iteka ryose.—2 Samweli 7:16.
7. Kuki Yesu ari we ukwiriye gukura umuzingo mu ntoki z’Iyicaye ku ntebe?
7 Yesu, we muntu utunganye, yakoreye Yehova ashikamye kurusha uwo ari we wese, ndetse no mu bigeragezo bikomeye cyane. Yatanze igisubizo cyuzuye ku kibazo Satani yari yarazamuye (Imigani 27:11). Bityo, mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe rw’igitambo yashoboye kuvuga ati “naneshej’ isi” (Yohana 16:33). Ni yo mpamvu Yehova amaze kumuzura, yamweguriye “ubutware bgose mw ijuru no mw isi.” Ni we wenyine mu bagaragu b’Imana ukwiriye guhabwa umuzingo kugira ngo amenyekanishe ubutumwa bukomeye bwanditswemo.—Matayo 28:18.
8. (a) Ni bintu ki bihereranye n’ubwami byerekana ko Yesu akwiriye kubumbura umuzingo? (b) Kuki ari ibikwiriye ko umwe mu bakuru 24 ahishurira Yohana ukwiriye kubumbura umuzingo?
8 Birakwiriye rwose ko Yesu ari we wabumbura umuzingo. Kuva mu wa 1914, yarimitswe kugira ngo abe Umwami w’Ubwami bwa Kimesiya bw’Imana, kandi uwo muzingo ukaba werekana ibintu byinshi bihereranye n’Ubwami ndetse n’icyo buzakora. Igihe yari ku isi, Yesu yatanze ubuhamya ku byerekeye ukuri guhereranye n’Ubwami (Yohana 18:36, 37). Yigishije abigishwa be gusenga kugira ngo ubwo Bwami buze (Matayo 6:9, 10). Mu itangira ry’igihe cy’Ubukristo, ni we wabimbuye [umurimo] wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, kandi yahanuye ko uwo murimo uzasakara hose mu gihe cy’imperuka (Matayo 4:23; Mariko 13:10). Biranakwiye kandi ko yaba umwe muri ba bakuru 24 uhishurira Yohana ko Yesu agiye kumena ibimenyetso. Kubera iki? Kubera ko abo bakuru bicaye ku ntebe z’ubwami kandi bambaye amakamba, ari abaraganwa na Kristo mu Bwami bwe.—Abaroma 8:17; Ibyahishuwe 4:4.
‘Umwana w’Intama Watambwe’
9. Aho kubona intare, ni iyihe nyamaswa Yohana abona ihagaze ‘hagati y’intebe y’ubwami,’ kandi ibyo abivuga mu yahe magambo?
9 Yohana arashakisha ngo arebe ko yabona iyo ‘Ntare yo mu muryango wa Yuda.’ Mbega ukuntu bitangaje! Haje noneho ibinyuranye n’ibyo yibwiraga: “Nuko mbona hagati ya ya ntebe na bya bizima bine no hagati ya ba bakuru, Umwana w’Intama uhagaze, usa n’uwatambge, afit’ amahemb’ arindwi n’amas’ arindwi, ni yo Myuk’ irindwi y’Imana, itumwa kujya mw isi yose.”—Ibyahishuwe 5:6.
10. “Umwana w’Intama” Yohana abona ni we nde, kandi kuki iryo zina ry’ikigereranyo rikwiriye?
10 Hagati rwose, iruhande rw’intebe y’ubwami, hagati y’inziga zigizwe na bya bizima bine na ba bakuru 24, ni ho umwana w’intama ari! Nta gushidikanya rwose ko Yohana yahise amenya ko uwo mwana w’intama ari “Intare yo mu muryango wa Yuda” n’ “Igishitsi cya Dawidi.” Azi kandi ko imyaka irenga 60 mbere y’aho, Yohana Umubatiza yerekanye Yesu ku Bayahudi bari aho, ko ari “Umwana w’intama w’Imana, ukurahw ibyaha by’abari mw isi” (Yohana 1:29). Mu mibereho ye yose yo ku isi, Yesu ntiyiyandurishije isi—yakomeje kuba nk’umwana w’intama utagira inenge—kugira ngo abashe gutanga ubugingo bwe butagira inenge ho igitambo ku bw’abantu bose.—1 Abakorinto 5:7; Abaheburayo 7:26.
11. Kuki atari ukwambura icyubahiro Yesu Kristo wahawe ikuzo igihe yerekanwa asa n’ ‘umwana w’intama wishwe’?
11 Ariko se, Yesu ubu wahawe ikuzo, ntibyaba ari ukumushyira hasi cyangwa kutamuha icyubahiro, iyo yerekanwa asa nk’ ‘umwana w’intama watambwe’? Oya rwose! Ubudahemuka Yesu yerekanye kugeza k’ugupfa byerekanye ugutsindwa gukomeye kwa Satani n’ugutsinda kuzuye rwose kwa Yehova Imana. Iyo shusho y’ikigereranyo yakoreshejwe kuri Yesu yerekana ku buryo bugaragara cyane ukuntu yatsinze isi ya Satani, bikanibutsa urukundo rwinshi Yehova na Yesu bafitiye abantu. (Yohana 3:16; 15:13; gereranya n’Abakolosai 2:15.) Yesu yerekanywe rero ko ari we Rubyaro rwasezeranyijwe, akaba anafite ku buryo bw’umwihariko imico isabwa yo kuba yabumbura umuzingo.—Itangiriro 3:15.
12. Amahembe arindwi y’Umwana w’Intama asobanura iki?
12 Ni ibihe bintu bindi biranga uwo ‘Mwana w’Intama’ bituma turushaho kumugirira icyubahiro? Afite amahembe arindwi. Muri Bibiliya, akenshi amahembe agereranya ubushobozi cyangwa ubutegetsi, naho umubare karindwi ugereranya icyuzuye. (Reba 1 Samweli 2:1, 10; Zaburi 112:9; 148:14.) Ubwo rero amahembe arindwi y’Umwana w’Intama yerekana ubutware bwuzuye Yehova yahaye Yesu. Ari “hejuru y’ubutware bgose n’ubushobozi bgose, n’imbaraga zose, n’ubgami bgose, n’izina ryose rivugwa, uretse mur’iki gihe gusa, ahubgo no mu bihe bizaza” (Abefeso 1:20-23; 1 Petero 3:22). Yesu arategeka mu buryo bwihariye uhereye mu mwaka wa 1914, igihe Yehova yamugiraga Umwami mu ijuru.—Zaburi 2:6.
13. (a) Amaso arindwi y’Umwana w’Intama asobanura iki? (b) Umwana w’Intama arakora iki ubu?
13 Ikindi kandi Yesu yuzuye umwuka wera, byerekanwa n’amaso arindwi y’Umwana w’Intama agereranya ‘imyuka irindwi y’Imana.’ Yesu ni we nzira Yehova anyuzaho imbaraga ikoreshwa mu buryo bwuzuye igihe ayikwiza ku bagaragu be bo mu isi (Tito 3:6). Uko bigaragara uwo mwuka ni wo utuma Yesu abona ibikorerwa hano mu isi kandi yibereye mu ijuru. Kimwe na se, Yesu afite ugushishoza kuzuye. Nta kintu cyamwisoba. (Gereranya na Zaburi 11:4; Zekaria 4:10.) Biragaragara neza ko uwo Mwana—utarigeze ahemuka watsinze isi; Intare yo mu muryango wa Yuda; igishitsi cya Dawidi; uwatanze ubugingo ngo acungure abantu; ufite ubutware bwuzuye akagira kandi umwuka wera ku buryo bwuzuye, ufite ugushishoza kuzuye guturuka kuri Yehova Imana rwose—ari we ukwiriye koko kwakira umuzingo uri mu ntoke za Yehova. Mbese, hagati y’umuteguro ufite ikuzo wa Yehova, uwo mwana yazuyaza kwemera uwo murimo asabwe? Oya! Ahubwo “araza, akura [wa muzingo] mu kuboko kw’i buryo kw’Iyicaye kuri ya ntebe” (Ibyahishuwe 5:7). Mbega urugero rwiza rwo kubaha nta kuzuyaza!
Indirimbo zo Gusingiza
14. (a) Yesu amaze kwakira umuzingo, ibizima bine n’abakuru 24 bakoze iki? (b) Ubusobanuro Yohana yahawe buhereranye n’abakuru 24 bwerekana bute abo ari bo ndetse n’umurimo bakora?
14 Mbese, abandi bari imbere y’intebe y’ubwami ya Yehova bo babyifashemo bate? “Amaze [kwakira uwo muzingo, MN], bya bizima bine na ba bakuru makumyabiri na bane bīkubit’ imbere y’Umwana w’Intama, bafit’ inanga n’inzabya z’izahabu zuzuy’ imibavu, ni yo mashengesho y’abera” (Ibyahishuwe 5:8). Kimwe na bya bizima ari byo bakerubi bane baba imbere y’intebe y’Ubwami bw’Imana, abakuru 24 na bo bunamiye Yesu berekana ko bemeye ubutegetsi bwe. Ariko abo bakuru ni bo bonyine bafite inanga n’inzabya z’imibavu.a Ni na bo kandi ubu baririmba indirimbo nshya (Ibyahishuwe 5:9). Barasa na 144.000 bya ‘Isirayeli y’Imana’ yera na bo bafite inanga kandi banaririmba indirimbo nshya (Abagalatia 6:16; Abakolosai 1:12; Ibyahishuwe 7:3-8; 14:1-4). Ikindi kandi, abakuru 24 bavugwa hano, bakora umurimo w’ubutambyi mu ijuru, umurimo washushanyijwe n’uw’abatambyi bo muri Isirayeli ya kera boserezaga Yehova imibavu mu buturo bwe—umurimo warangiye igihe Yehova akuraho Amategeko ya Mose ayabamba ku giti cy’ibibabarisho cya Yesu (Abakolosai 2:14). Umwanzuro dukura muri ibi byose ni uwuhe? Ni uko hano herekana abasizwe n’umwuka batsinze, bakora umurimo amaherezo bazegurirwa wo kuba ‘abatambyi b’Imana n’aba Kristo, bazimana na we mu myaka igihumbi.’—Ibyahishuwe 20:6.
15. (a) Muri Isirayeli, ni nde wari ufite uburenganzira bwo kwinjira Ahera Cyane ho mu ihema ry’Imana? (b) Kuki kosa umubavu igihe cyo kwinjira Ahera Cyane cyari ikibazo cyo gupfa no gukira ku mutambyi mukuru?
15 Muri Isirayeli ya kera, umutambyi mukuru ni we wenyine winjiraga Ahera Cyane hashushanyaga aho Yehova ari. Kuri we, gutwara umubavu muri icyo gihe, byari ikibazo cy’urupfu cyangwa cy’ubuzima. Itegeko rya Yehova ryaravugaga ngo “[Aroni] yend’ icyotero, acyuzuz’ amakara yaka, akuye ku gicaniro cy’imbere y’Uwiteka [Yehova, MN], n’imibav’ isekuwe cyane yuzuy’ amashyi, abijyane hirya ya wa mwend’ ukingiriz’ Ahera cyane: Iyo mibav’ ayishyirire kur’uwo murir’ imbere y’Uwiteka [Yehova, MN], uwo mubav’ umere nk’igicu gikingiriz’ intebe y’ihongerero, iri hejuru y’Ibihamya, adapfa” (Abalewi 16:12, 13). Umutambyi mukuru ntiyabashaga kwinjira Ahera Cyane maze ngo ye kudapfa keretse agiye kosa umubavu.
16. (a) Muri gahunda ya Gikristo, ni nde winjira Ahera Cyane h’ikigereranyo? (b) Kuki Abakristo basizwe bagomba ‘kosa umubavu’?
16 No muri gahunda y’ibintu ya Gikristo, uretse umutambyi mukuru ubu ari we Yesu Kristo, na buri mutambyi wo mu 144.000 bamwungirije, bose bageraho bakinjira Ahera Cyane ari ho imbere ya Yehova aho ari mu ijuru (Abaheburayo 10:19-23). Abo batambyi bagereranywa hano n’abakuru 24, ntibashobora kwinjira Ahera Cyane keretse bagiye ‘kosa imibavu,’ bivuga ko bagomba guhora batura amasengesho kandi binginga Yehova.—Abaheburayo 5:7; Yuda 20, 21; gereranya na Zaburi 141:2.
Indirimbo Nshya
17. (a) Ni iyihe ndirimbo nshya abakuru 24 baririmba? (b) Ubusanzwe imvugo ngo “indirimbo nshya” ikoreshwa ite muri Bibiliya?
17 Noneho humvikana amajwi agororotse y’indirimbo y’ishimwe ry’Umwana w’Intama. Iraririmbwa n’abatambyi bafatanyije na we uwo murimo, ni bo ba bakuru 24. “Nuko baririmb’ indirimbo nshya, bati: Ni wow’ ukwiriye kwend’ igitabo no kumen’ ibimenyetso bigifatanije, kuko watambge, ugacungurir’ Imana abo mu miryango yose no mu ndimi zose no mu moko yose no mu mahanga yose, ubacunguj’ amaraso yawe” (Ibyahishuwe 5:9). Imvugo ngo “indirimbo nshya” igaragara incuro nyinshi muri Bibiliya, kandi ikoreshwa kenshi mu gusingiza Yehova ku bikorwa runaka bikomeye by’agakiza (Zaburi 96:1; 98:1; 144:9). Iyo ndirimbo rero ni nshya kubera ko uyiririmba ashobora ubu kwamamaza imirimo mishya itangaje ya Yehova, akanavuga iby’icyubahiro gikomeye cy’izina rye rifite ikuzo.
18. Ni izihe mpamvu zituma abakuru 24 basingiza Yehova mu kuririmba indirimbo yabo nshya?
18. Hano ariko abakuru 24 baririmba indirimbo nshya imbere ya Yesu aho kuba imbere ya Yehova. Ariko intego akaba ari imwe. Barasingiza Yesu, Umwana w’Imana, kubera ibintu bishya yabakoreye. Binyuze ku maraso ye, yabaye umuhuza w’isezerano rishya, bityo atuma bishoboka ko habaho Ishyanga rishya, ari ryo Yehova yatoranyije (Abaroma 2:28, 29; 1 Abakorinto 11:25; Abaheburayo 7:18-25). Abagize iryo shyanga rishya ryo mu buryo bw’umwuka, baturuka mu mahanga menshi y’abantu, ariko Yesu yabateranirije mu itorero rimwe, baba ishyanga rimwe.—Yesaya 26:2; 1 Petero 2:9, 10.
19. (a) Ni uwuhe mugisha ishyanga rya Isirayeli yo mu buryo bw’umubiri ryivukije bitewe no kubura ubudahemuka? (b) Ni uwuhe mugisha ishyanga rishya rya Yehova rizahabwa?
19 Mu minsi ya Mose, igihe Yehova yagiraga Abisirayeli ishyanga rimwe, yagiranye na bo isezerano kandi abasezeranya ko nibakomeza kuba indahemuka kuri ryo bazamubera ubwami bw’abatambyi (Kuva 19:5, 6). Ariko Abisirayeli ntibakomeje ubudahemuka bityo ntibigera basohorezwa na rimwe iryo sezerano. Nyamara ariko ishyanga rishya ryakozwe binyuze mu isezerano rishya Yesu yabereye umuhuza, ryo ryakomeje ubudahemuka. Ni yo mpamvu abarigize bo bashobora kwima mu isi bakaba abami n’abatambyi, bafasha abantu bafite umutima uboneye kwiyunga na Yehova (Abakolosai 1:20). Ibyo ni byo bikubiye mu ndirimbo nshya muri aya magambo ngo “Ukab ahindurir’ Imana yacu kub’ abami n’abatambyi, kandi bazīma mw isi” (Ibyahishuwe 5:10). Mbega ibyishimo abo bakuru 24 bafite byo kuririmba indirimbo nshya yo gusingiza Yesu wahawe ikuzo!
Umutwe w’Abaririmbyi wo mu Ijuru
20. Ni iyihe ndirimbo y’ibisigizo iririmbirwa Umwana w’Intama?
20 Mbese, abandi bagize umuteguro mugari wo mu ijuru wa Yehova babigenza bate iyo bumvise indirimbo nshya? Yohana atangazwa cyane no kubona na bo bagaragaza ibyiyumvo nk’ibyo agira ati “Ndareba, numv’ ijwi ry’abamaraika benshi bagose ya ntebe, na bya bizima na ba bakuru: umubare wabo war’ inzov’ inshur’ inzovu n’uduhumbi n’agahumbagiza. Bavug’ ijwi rirenga bati: Umwana w’Intama watambge ni w’ ukwiriye guhabg’ ubutware n’ubutunzi n’ubgenge n’imbaraga no guhimbazwa n’icyubahiro n’ishimwe” (Ibyahishuwe 5:11, 12). Mbega indirimbo y’ibisingizo itangaje!
21. Mbese, ibisingizo bihabwa Umwana w’Intama hari icyo bigabanya ku butware bwa Yehova cyangwa se ku mwanya we? Sobanura.
21 Mbese, ibyo birashaka kuvuga ko kuva ubu hari ukuntu Yesu yaba yasimbuye Yehova Imana noneho ibiremwa byose bikaba ari we byatangiye gusingiza aho gusingiza Se? Ashwi da! Ahubwo, iyo ndirimbo y’ibisingizo ihuje n’ibyo intumwa Paulo yanditse ngo “Ni cyo cyatumy’ Imana imushyira hejuru cyane, ikamuh’ izina risumb’ ayandi mazina yose: kugira ngw amavi yos’ apfukame mw izina rya Yesu, ar’ ay’ibyo mw ijuru, cyangw’ ay’ibyo mw isi, cyangw’ ay’ibyo munsi y’isi; kand’ indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ar’ [Umwami, MN], ngw Imana Data wa twes’ ihimbazwe” (Abafilipi 2:9-11). Hano Yesu arashimirwa kubera uruhare yagize imbere y’ibyaremwe byose mu gusubiza ikibazo kiruta ibindi byose byigeze kuzamurwa ari cyo—cy’uguhamya ugukiranuka k’ubutegetsi bw’ikirenga Yehova afitiye uburenganzira. Mbega ukuntu igihagararo cye cyahesheje Se ikuzo!
Indirimbo Irangururwa n’Amajwi y’Urwunge
22. Amajwi aturutse ku isi yunganira mu kuririmba iyihe ndirimbo y’ibisingizo?
22 Mu byo Yohana avuga yabonye harimo ibiremwa byinshi byo mu ijuru birangurura amajwi agororotse bisingiza Yesu bityo bikagaragaza ko byemera ubudahemuka bwe ndetse n’ubutegetsi bwe bwo mu ijuru. Ayo majwi yunganirwa n’aturuka ku isi, na yo asingiza Umwana na Se. Kimwe n’uko ibikorwa byiza by’umwana bihesha ikuzo ryinshi ababyeyi be, ni na ko imbere y’ibiremwa byose, ubudahemuka bwa Yesu bwatumye “Imana Data wa twes’ ihimbazwa.” Ni yo mpamvu Yohana akomeza agira ati “Nuko numv’ ibyaremwe byose byo mw ijuru no mw isi n’i kuzimu no mu nyanja n’ibibirimo byose, bivuga biti: Ishimwe no guhimbazwa n’icyubahiro n’ubutware bib’ iby’Iyicaye ku ntebe n’iby’Umwana w’Intama, iteka ryose.”—Ibyahishuwe 5:13.
23, 24. (a) Ni ikihe kimenyetso cy’igihe iyo ndirimbo yari gutangira kuririmbirwa mu ijuru, n’igihe yari kuririmbirwa mu isi? (b) Ni gute amajwi y’iyo ndirimbo arushaho kurangurura, uko imyaka igenda ihita?
23 Ni ryari iyo idirimbo nziza cyane yagombaga kuririmbwa? Satani n’abadaimoni be bamaze kwirukanwa mu ijuru, “ibyaremwe byose byo mw ijuru,” byashoboye kuririmbira hamwe iyo ndirimbo y’ibisingizo. Ikindi kandi nk’uko bigaragara, kuva mu wa 1919, imbaga y’abantu benshi bahurije hamwe amajwi yabo kugira ngo basingize Yehova, umubare wabo uva ku bihumbi runaka urenga miriyoni enye mu ntangiriro z’umwaka wa 1990.b Gahunda y’isi ya Satani nimara kurimburwa, “ibyaremwe byose byo . . . mw isi” bizaririmbira Yehova n’Umwana we indirimbo z’ibisingizo. Igihe cyagenwe na Yehova nikigera, izuka rya za miliyari z’abantu bapfuye rizatangira, noneho ‘ibyaremwe byose by’ikuzimu’ kandi Yehova azirikana, na byo bizashobora kwifatanya n’abandi mu kuririmba iyo ndirimbo.
24 Kugeza ubu, ‘uhereye ku mpera y’isi n’inyanja n’ibirwa,’ miriyoni z’abantu zifatanyije n’umuteguro wa Yehova wose mu kuririmbira hamwe iyo ndirimbo nshya (Yesaya 42:10, Zaburi 150:1-6). Ibyo bisingizo binezeza bizarushaho gukaza umurego imyaka igihumbi nirangira, ari bwo abantu bazaba bamaze kugera ku butungane. Inzoka ya kera, umubeshyi mukuru, Satani we ubwe azahita arimburwa, ari byo bizasoza rwose ubuhanuzi bwo mu Itangiriro 3:15. Uko gutsinda kwa nyuma kuzatuma noneho ibiremwa byose, ari iby’umwuka cyangwa se ari abantu, biririmbira hamwe ngo “Ishimwe no guhimbazwa n’icyubahiro n’ubutware bib’ iby’Iyicaye ku ntebe n’iby’Umwana w’Intama, iteka ryose.” Nta jwi na rimwe ritavuga rityo rizumvikana ukundi haba mu isi cyangwa mu ijuru.
25. (a) Gusoma inkuru ya Yohana ihereranye n’iyo ndirimbo ireba ibyaremwe byose bidutera gukora iki? (b) Ubwo noneho iryo yerekwa rirangiye ni uruhe rugero rwiza cyane ibizima bine n’abakuru 24 badusigiye?
25 Mbega ukuntu azaba ari igihe cy’ibyishimo! Koko ibyo Yohana avuga hano biratwuzuza umunezero kandi bikanadutera kwifatanya n’ibiremwa byinshi byo mu ijuru mu kuririmbira Yehova Imana na Yesu Kristo indirimbo z’ibisingizo kandi tubikuye ku mutima. Mbese, ubwo ntitwiyemeje kurushaho gukomeza kwihangana mu gukora imirimo myiza? Niba ari ko bimeze rero, tubifashijwemo na Yehova tuzishimira kwibonera n’amaso yacu isohozwa rya nyuma ry’iryo yerekwa, noneho na twe tuzifatanye n’abandi mu kuririmba indirimbo y’ibisigizo izaririmbirwa mu isi no mu ijuru. Nta gushidikanya ko ibizima bine ari bo bakerubi hamwe n’Abakristo basizwe umwuka wera bazutse, bafitanye ubumwe bwuzuye, kuko iryo yerekwa risozwa n’aya magambo ngo “Nuko bya bizima bine birīkiriza biti: Amen. Ba bakuru bīkubita hasi, baramy’ Ihorahw iteka ryose.—Ibyahishuwe 5:14.
26. Ni nde tugomba kwizera, kandi Umwana w’Intama aritegura gukora iki?
26 Ngaho rero musomyi izere igitambo cy’Umwana w’Intama—‘We ukwiriye,’—kandi uhabwe imigisha mu mihati yawe ugira ukwicisha bugufi mu gusenga no gukorera Yehova—‘We wicaye ku ntebe [y’Ubwami].’ Ironkere ubufasha ku bagize itsinda rya Yohana, ari bo muri iki gihe ‘bagera igerero [ry’umwuka] igihe cyaryo’ (Luka 12:42). Dorere! Umwana w’Intama arimo aritegura kumena ibimenyetso birindwi. Mbega uguhishurirwa guteye amatsiko kuduteganyirijwe?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu buryo bw’ikibonezamvugo, imvugo “bafit’ inanga n’inzabya z’izahabu zuzuy’ imibavu” ishobora gukoreshwa ku bakuru no ku bizima bine. Ariko interuro yose igaragaza neza ko iyo mvugo ikoreshwa gusa ku bakuru 24.
b Reba uko imibare ibigaragaza ku ipaji ya 64.
[Ifoto yuzuye ipaji ya 86]