-
Yehova ari ku ngomaUbuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
-
-
6. Kuki Yehova atakomeje guha igihugu imigisha?
6 Kugira ngo hatagira ubyumva nabi, Yesaya yagaragaje ukuntu amakuba yari agiye kubageraho nta cyo yari kuzasigaza, anabasobanurira impamvu yayo agira ati “igihugu kirarira kandi kibaye umuhonge, isi icitse intege ibaye umuhonge, abanyacyubahiro b’isi bacitse intege. Kandi isi ihumanijwe n’abaturage bayo kuko bishe amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka. Ni cyo gituma umuvumo utsemba isi n’abayibamo bagatsindwa n’urubanza, ni cyo gitumye abaturage b’isi batwikwa hagasigara bake” (Yesaya 24:4-6). Igihe Abisirayeli bahabwaga igihugu cy’i Kanaani, basanze ari “igihugu cy’amata n’ubuki” (Gutegeka 27:3). Icyakora, bakomeje kubeshwaho n’imigisha Yehova yabahaga. Iyo bakomeza amategeko yari yarabahaye, ubutaka bwari kujya ‘bwera umwero wabwo,’ ariko iyo baza kuyarengaho ‘amaboko yabo yari kuba apfuye ubusa’ kandi ubutaka ntibwari ‘kweza imyaka yabwo’ (Abalewi 26:3-5, 14, 15, 20). Imivumo ya Yehova yari ‘kubazaho’ (Gutegeka 28:15-20, 38-42, 62, 63). Yuda rero yagombaga kwitegura iyo mivumo.
-
-
Yehova ari ku ngomaUbuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
-
-
8. (a) Ni mu buhe buryo abaturage b’i Buyuda ‘bishe amategeko’ kandi ‘bagahindura ibyategetswe’? (b) Sobanura ukuntu ‘abanyacyubahiro’ ari bo babanje ‘gucika intege’.
8 Ariko rero, ubwo bwoko ‘bwishe isezerano ridakuka.’ Bwarenze ku mategeko Imana yabuhaye, burayirengagiza. ‘Bahinduye ibyategetswe,’ bakora ibintu bihabanye n’ibyo Yehova yari yarabategetse (Kuva 22:24; Ezekiyeli 22:12). Kubera iyo mpamvu, bari gukurwa mu gihugu cyabo. Nta muntu wari kugirirwa imbabazi muri urwo rubanza. “Abanyacyubahiro” bo mu miryango y’imfura bari mu ba mbere bari ‘gucika intege’ bitewe n’uko Yehova yaretse kurinda ubwo bwoko no kubutonesha. Mu isohozwa ry’ibyo, igihe Yerusalemu yendaga kurimburwa, abami b’u Buyuda babanje gutegekera Abanyamisiri hanyuma baza no gutegekera Abanyababuloni. Nyuma y’aho, Umwami Yehoyakimu n’abandi bantu bo mu muryango w’umwami bari mu ba mbere bajyanywe mu bunyage i Babuloni.—2 Ngoma 36:4, 9, 10.
-