-
Yehova ari ku ngomaUbuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
-
-
13, 14. (a) Ni ayahe mategeko agenga isarura Yehova yatanze? (b) Yesaya yifashishije ate ayo mategeko kugira ngo agaragaze ko hari abantu bari kurokoka urubanza rwa Yehova? (c) N’ubwo Abayahudi bizerwa bari kunyura mu bigeragezo bikomeye, ni iki bashoboraga kwizera?
13 Iyo Abisirayeli basaruraga imyelayo, bafataga inkoni bagakubita mu giti maze imbuto zigahanuka. Amategeko y’Imana yababuzaga gusubira mu mashami ngo bahumbe imbuto zabaga zarasigayeho. Nta n’ubwo bemererwaga gusubira mu ruzabibu guhumba nyuma y’isarura. Imbuto zasigaraga mu murima zahumbwaga n’abakene, ni ukuvuga ‘umusuhuke w’umunyamahanga, imfubyi n’umupfakazi’ (Gutegeka 24:19-21). Yesaya yahereye kuri ayo mategeko yari asanzwe azwi maze abahumuriza ababwira ko muri urwo rubanza Yehova yari guca hari abari kurokoka agira ati ‘nuko abantu bo mu isi bazamera nk’umutini unyeganyezwa, cyangwa nk’uko bahumba inzabibu isarura rishize. Aba bazarangurura amajwi [bishimye], basakuze ku bw’icyubahiro cy’Uwiteka, bazatera hejuru bari ku nyanja. Nuko nimuhimbarize Uwiteka iburasirazuba, muhimbarize izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli mu birwa byo mu nyanja. Twumvise indirimbo zituruka ku mpera y’isi ziti “Ukiranuka ahabwe icyubahiro!”’—Yesaya 24:13-16a.
14 Nk’uko nyuma y’isarura hari imbuto zisigara ku biti cyangwa mu ruzabibu, ni na ko hari abantu bari kurokoka urubanza Yehova yari gucira iryo shyanga, bameze nk’‘inzabibu zihumbwa isarura rishize.’ Nk’uko tubibona ku murongo wa 6, uwo muhanuzi yari yavuze kuri abo bantu ko ‘hari gusigara bake cyane.’ Igihe Yerusalemu na Yuda byarimburwaga, hari abarokotse n’ubwo bari bake, kandi nyuma y’aho abasigaye bavuye mu bunyage basubira mu gihugu cyabo (Yesaya 4:2, 3; 14:1-5). N’ubwo abari bafite imitima itaryarya na bo bari kunyura mu bigeragezo bitoroshye, bashoboraga kwizera ko hari igihe bari gukizwa kandi bakongera kwishima. Abarokotse bari kuzabona isohozwa ry’ibyo Yehova yahanuye kandi bakamenya ko koko burya Yesaya yari umuhanuzi w’Imana. Bari kwishima cyane babonye isohozwa ry’ubuhanuzi bwavugaga ibyo kongera gusubizwa mu gihugu cyabo. Aho bari baratataniye hose, haba ku birwa by’inyanja ya Mediterane byari mu Burengerazuba, haba i Babuloni “iburasirazuba,” cyangwa no mu kandi gace ka kure, bari gusingiza Imana bayishimira ko yabarinze, kandi bari kuririmba bati ‘Ukiranuka ahabwe icyubahiro!’
-
-
Yehova ari ku ngomaUbuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
-
-
15, 16. (a) Ibintu byendaga kuba byateye Yesaya kumva amerewe ate? (b) Ni ibiki byari kuba ku baturage b’icyo gihugu batari abizerwa?
15 Icyakora, igihe cyo kwishima cyari kitaragera. Yesaya yabwiye abantu bo mu gihe cye uko bari kumererwa mu gihe cy’urubanza agira ati “ariko ndavuga nti ‘ndonze! ndonze! Mbonye ishyano! Abariganya barariganije, ni koko abariganya barariganije cyane. Wa muturage w’isi we, ubwoba n’urwobo n’umutego bikugezeho. Nuko uhunga urusaku rw’ubwoba azagwa mu rwobo, uwurira ngo akuke urwobo umutego uzamufata, kuko imigomero yo mu ijuru igomorowe kandi imfatiro z’isi zikanyeganyega. Isi iramenetse, isi irayaze, isi iranyeganyejwe cyane. Isi izadandabirana nk’umusinzi kandi izanyeganyezwa nk’ingando, igicumuro cyayo kizayiremerera, kandi izagwa ye kongera kubyuka.”—Yesaya 24:16b-20.
16 Yesaya yari ababajwe cyane n’ibyendaga kuba ku bwoko bwe. Ibyo yabonaga byamuteraga gusuhererwa no kugira agahinda kenshi. Hari hariho abariganya benshi kandi bateraga abaturage ubwoba. Igihe Yehova yari kureka kurinda u Buyuda, abaturage baho b’abahemu bari kugira ubwoba ku manywa na nijoro. Ntibari kuba bizeye ko bari buramuke. Nta ho bari guhungira amakuba yendaga kubageraho kuko bari baranze kumvira amategeko ya Yehova kandi ntibemere ubwenge bumuturukaho (Imigani 1:24-27). Abantu bari kubona amakuba n’ubwo abariganya bo muri icyo gihugu bageragezaga kumvisha abaturage ko nta cyo bari kuba, bakoresheje ibinyoma n’amayeri kugira ngo babarimbuze (Yeremiya 27:9-15). Bari guterwa n’abanzi baturutse mu kindi gihugu bakabasahura ahasigaye bakabajyana mu bunyage. Ibyo byose byari bihangayikishije Yesaya.
-
-
Yehova ari ku ngomaUbuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
-
-
[Ifoto yo ku ipaji ya 267]
Yesaya yababajwe cyane n’ibyari kugera ku bwoko bwe
-