UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YESAYA 24-28
Yehova yita ku bagaragu be
Kubera ko Yehova agira ubuntu, aduha ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka.
“Yehova nyir’ingabo azahakoreshereza abantu bo mu mahanga yose ibirori”
Mu bihe bya kera, gusangira ibyokurya byagaragazaga amahoro n’ubucuti abantu bafitanye
“Ibyokurya by’akataraboneka byuzuyemo umusokoro, na divayi nziza cyane iyunguruye”
Ibyokurya by’akataraboneka na divayi nziza cyane iyunguruye, bigereranya ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka byiza cyane Yehova aduha