Umwanzi wa nyuma, ari we rupfu, azahindurwa ubusa
“Urupfu ni rwo mwanzi wa nyuma uzahindurwa ubusa.” —1 KOR 15:26.
1, 2. Mu ntangiriro Adamu na Eva bari mu yihe mimerere, kandi se ni ibihe bibazo bivuka?
IGIHE Adamu na Eva baremwaga, nta mwanzi n’umwe bari bafite. Bari abantu batunganye biberaga muri paradizo. Bari bafitanye imishyikirano ya bugufi n’Umuremyi wabo, umwe ari umuhungu we undi akaba umukobwa we (Intang 2:7-9; Luka 3:38). Imana yabahaye inshingano y’ingenzi cyane. (Soma mu Ntangiriro 1:28.) Kugira ngo Adamu na Eva bororoke ‘buzure isi kandi bayitegeke,’ byari gufata igihe runaka. Ariko kugira ngo bakomeze ‘gutegeka ibyaremwe byose bifite ubuzima byigenza ku isi,’ bagombaga kubaho iteka. Ibyo byari gutuma basohoza inshingano yabo iteka ryose.
2 None se, kuki atari ko ibintu bimeze muri iki gihe? Byagenze bite kugira ngo habeho abanzi benshi babuza abantu ibyishimo, umwanzi ukomeye kurusha abandi akaba ari urupfu? Ni iki Imana yari gukora kugira ngo ihindure ubusa abo banzi? Bibiliya isubiza ibyo bibazo hamwe n’ibindi bifitanye isano na byo. Nimucyo dusuzume iby’ingenzi muri byo.
UMUBURO WUJE URUKUNDO
3, 4. (a) Ni irihe tegeko Imana yahaye Adamu na Eva? (b) Kuki kumvira iryo tegeko byari iby’ingenzi?
3 Nubwo Adamu na Eva bari bafite ibyiringiro byo kubaho iteka, ntibari bafite ubuzima budapfa. Kugira ngo bakomeze kubaho, bagombaga guhumeka, kunywa, kurya no kuryama. Icy’ingenzi kurushaho, bagombaga kugirana imishyikirano ya bugufi na Nyir’ukubaha ubuzima (Guteg 8:3). Kugira ngo bakomeze kwishimira ubuzima bagombaga gukurikiza ubuyobozi bw’Imana. Ibyo Yehova yari yarabisobanuriye Adamu na mbere y’uko Eva aremwa. Mu buhe buryo? Bibiliya igira iti “Yehova Imana aha uwo muntu iri tegeko rigira riti ‘igiti cyose cyo muri ubu busitani uzajye urya imbuto zacyo uko ushaka. Ariko igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.’”—Intang 2:16, 17.
4 “Igiti kimenyesha icyiza n’ikibi” cyagaragazaga ko Imana ari yo yari ifite uburenganzira bwo kugena icyiza n’ikibi. Birumvikana ko Adamu yari asanzwe azi icyiza n’ikibi; yaremwe mu ishusho y’Imana kandi yari afite umutimanama. Icyo giti cyari kujya cyibutsa Adamu na Eva ko bari bakeneye ubuyobozi bwa Yehova. Igihe bari kurya kuri icyo giti, bari kuba bagaragaje ko bashaka kwiyobora, bikaba byari kubakururira akaga bo n’abari kubakomokaho. Byari gutuma bapfa, nk’uko Imana yari yarabibabwiye.
UKO URUPFU RWAGEZE KU BANTU
5. Ni iki cyatumye Adamu na Eva batumvira Imana?
5 Eva amaze kuremwa, Adamu yamubwiye ibirebana n’itegeko Imana yari yaramuhaye. Eva yari arizi neza kandi yarisubiyemo hafi ijambo ku rindi (Intang 3:1-3). Yarisubiriyemo Satani wavugiraga mu nzoka. Satani yari yaremeye ko icyifuzo yari afite cyo gushaka kwigenga no kugira ububasha gikomeza gukura. (Gereranya na Yakobo 1:14, 15.) Kugira ngo agere ku ntego ze mbi, yashinje Imana ko ibeshya. Yijeje Eva ko kwanga kuyoborwa n’Imana bitari kumukururira urupfu, ahubwo ko byari gutuma amera nk’Imana (Intang 3:4, 5). Eva yarabyemeye, agaragaza ko yashakaga kwigenga arya ku mbuto z’icyo giti, kandi ashishikariza na Adamu kuzirya (Intang 3:6, 17). Satani yari yamubeshye. (Soma muri 1 Timoteyo 2:14.) Nubwo byari bimeze bityo ariko, Adamu ‘yumviye ijwi ry’umugore we.’ Iyo nzoka yari yigize incuti, ariko mu by’ukuri Satani ni umwanzi w’umugome, wari uzi ingaruka mbi cyane z’ibyo yari yabwiye Eva.
6, 7. Ni mu buhe buryo Yehova yaciriye Adamu na Eva urubanza?
6 Adamu na Eva bigometse ku wari warabahaye ubuzima n’ibindi bintu byose bari bafite, bitewe n’impamvu zishingiye ku bwikunde. Birumvikana ko Yehova yari azi neza uko ibintu byose byari byaragenze. (1 Ngoma 28:9; soma mu Migani 15:3.) Yari yararetse Adamu, Eva na Satani bagaragaza uko bamubonaga. Kubera ko Yehova ari Data, yababajwe cyane n’ibyo bakoze. (Gereranya n’Intangiriro 6:6.) Hanyuma yabaye Umucamanza, atuma ibyo yari yavuze ku birebana n’ingaruka zari kubageraho bisohora.
7 Imana yari yarabwiye Adamu iti ‘umunsi wariye [ku giti kimenyesha icyiza n’ikibi] no gupfa uzapfa.’ Adamu ashobora kuba yarumvise ko uwo ‘munsi’ wari uw’amasaha 24. Nyuma yo kwica itegeko ry’Imana, ashobora kuba yari yiteze ko Yehova agira icyo akora izuba ritararenga. Ariko kandi, “mu gihe cy’akayaga ka nimunsi” Yehova yagiye kureba uwo mugabo n’umugore we (Intang 3:8). Kubera ko ari Umucamanza ukiranuka, yarabanje abatega amatwi igihe bireguraga (Intang 3:9-13). Hanyuma yababwiye ibihano bari guhabwa (Intang 3:14-19). Iyo aza guhita abica, umugambi yari afitiye Adamu na Eva n’abari kuzabakomokaho ntiwari gusohora (Yes 55:11). Nubwo yahaye Adamu na Eva igihano cy’urupfu kandi ingaruka z’icyaha zigahita zitangira kubageraho, yarabaretse babyara abana bari kuzabona indi migisha Imana yari kuzatanga. Ku bw’ibyo, dukurikije uko Imana ibona ibintu, Adamu na Eva bapfuye ku munsi bacumuyeho. Kubera ko ku Mana umunsi umwe ari nk’imyaka 1.000, bapfuye uwo ‘munsi.’—2 Pet 3:8.
8, 9. Icyaha cya Adamu cyagize izihe ngaruka ku rubyaro rwe? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
8 Ese abana ba Adamu na Eva bari kugerwaho n’ingaruka z’ibyo ababyeyi babo bakoze? Yego rwose. Mu Baroma 5:12 hagira hati ‘nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha.’ Intumwa Pawulo yongeyeho ati “kutumvira k’umuntu umwe kwatumye benshi baba abanyabyaha” (Rom 5:19). Uwa mbere wapfuye ni Abeli wari uwizerwa (Intang 4:8). Hanyuma abandi bakomotse kuri Adamu barashaje kandi barapfa. Abantu barazwe icyaha n’urupfu, abanzi babiri abantu badashobora kwigobotora. Nubwo tutazi neza uko Adamu yanduje abana be icyaha n’urupfu, twibonera ingaruka zabyo.
9 Bibiliya yerekeza ku cyaha n’urupfu twarazwe ivuga ko ari “igitwikirizo gitwikiriye abantu bo mu mahanga yose, n’umwenda uboshye utwikiriye amahanga yose” (Yes 25:7). Icyo gihano kigereranywa n’umwenda upfutse abantu ukababuza guhumeka, cyangwa igitwikirizo, kigera kuri bose. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko “muri Adamu abantu bose bapfa” (1 Kor 15:22). Ikibazo umuntu ahita yibaza ni nk’icyo Pawulo yabajije agira ati “ni nde uzankiza uyu mubiri untera urupfu?” Ese hari uwashoboraga kumukiza?a—Rom 7:24.
ICYAHA N’URUPFU BIZAHINDURWA UBUSA
10. (a) Imwe mu mirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko Yehova azahindura ubusa urupfu twarazwe na Adamu ni iyihe? (b) Ni iki iyo mirongo y’Ibyanditswe ihishura ku birebana na Yehova n’Umwana we?
10 Nta gushidikanya, Yehova yashoboraga gukiza Pawulo. Yesaya amaze kuvuga ibirebana n’“igitwikirizo,” yahise avuga ati “urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose, kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azahanagura amarira ku maso yose” (Yes 25:8). Kimwe n’umubyeyi ukuriraho abana be ibintu bituma bababara kandi akabahanagura amarira, Yehova na we azishimira cyane kuvanaho urupfu rwatewe na Adamu. Afite uwo bazafatanya. Mu rwandiko rwa mbere rw’Abakorinto 15:22 hagira hati “nk’uko muri Adamu abantu bose bapfa, ni na ko abantu bose bazaba bazima muri Kristo.” Nanone kandi, Pawulo amaze kubaza ati “ni nde uzankiza?,” yashubije agira ati “Imana ishimwe binyuze kuri Yesu Kristo Umwami wacu!” (Rom 7:25). Birumvikana rero ko urukundo rwatumye Yehova arema abantu rutigeze rushira na nyuma y’aho Adamu na Eva bigomekeye. Uwafatanyije na Yehova mu kurema umugabo n’umugore ba mbere na we yakomeje gukunda cyane ababakomotseho (Imig 8:30, 31). Ariko se bari gukizwa bate?
11. Ni iki Yehova yakoze kugira ngo afashe abantu?
11 Igihe Adamu yakoraga icyaha, Yehova yamuciriye urubanza rwo gupfa. Ibyo byatumye abantu bose baragwa kudatungana n’urupfu (Rom 5:12, 16). Bibiliya igira iti “binyuze ku cyaha kimwe abantu b’ingeri zose baciriweho iteka” (Rom 5:18). Ni iki Yehova yari gukora kugira ngo afashe abantu, ariko atarengereye amahame ye? Igisubizo tugisanga mu magambo ya Yesu agira ati “Umwana w’umuntu yaje . . . gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi” (Mat 20:28). Kubera ko umwana wa mbere wo mu buryo bw’umwuka wa Yehova yavukiye ku isi ari umuntu utunganye, yashoboraga kuba incungu. Ni mu buhe buryo iyo ncungu yari kuba ihuje n’ubutabera?—1 Tim 2:5, 6.
12. Ni iyihe ncungu yari ihuje n’ubutabera?
12 Kubera ko Yesu yari umuntu utunganye, yari afite ibyiringiro nk’ibyo Adamu yari afite atarakora icyaha. Yehova yashakaga ko isi yuzura abantu batunganye bakomoka kuri Adamu. Ku bw’ibyo, Yesu yatanze ubuzima bwe buba incungu, bitewe n’urukundo rwimbitse akunda Se n’abakomotse kuri Adamu. Koko rero, Yesu yatanze ubuzima bwe butunganye bwari buhwanye n’ubwo Adamu yatakaje. Nyuma yaho, Yehova yazuye Umwana we ari ikiremwa cy’umwuka (1 Pet 3:18). Yehova yemeye igitambo cy’uwo muntu umwe wari utunganye, ari we Yesu, kugira ngo kibe incungu yari gucungura abakomotse kuri Adamu kandi gitume bagira ibyiringiro by’ubuzima Adamu yabavukije. Twavuga ko Yesu yagiye mu mwanya wa Adamu. Pawulo yagize ati “biranditswe ngo ‘umuntu wa mbere Adamu yabaye ubugingo buzima.’ Naho Adamu wa nyuma yabaye umwuka utanga ubuzima.”—1 Kor 15:45.
13. Ni iki “Adamu wa nyuma” azakorera abapfuye?
13 Amaherezo, igihe kizagera ubwo “Adamu wa nyuma” azaba “umwuka utanga ubuzima” ku bakomotse kuri Adamu. Muri bo hazaba harimo abantu benshi bapfuye mu bihe bya kera. Bazazurwa, basubizwe ubuzima ku isi.—Yoh 5:28, 29.
14. Ni mu buhe buryo abantu bazavanirwaho kudatungana?
14 Ni mu buhe buryo abantu bazavanirwaho kudatungana? Yehova yashyizeho ubutegetsi bw’Ubwami bugizwe na “Adamu wa nyuma” n’abo azafatanya na bo batoranyijwe mu bantu. (Soma mu Byahishuwe 5:9, 10.) Abazafatanya na Yesu gutegeka mu ijuru bazaba bazi icyo kuba umuntu udatunganye bisobanura. Mu gihe cy’imyaka igihumbi, Yesu n’abazafatanya na we gutegeka bazafasha abantu kugera ku butungane.—Ibyah 20:6.
15, 16. (a) Ni ryari urupfu ruzahindurwa ubusa? (b) Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 15:28, ni iki Yesu azakora?
15 Ku iherezo ry’imyaka igihumbi y’ubutegetsi bw’Ubwami, abantu bumvira bazaba barakuriweho abanzi bose bazanywe no kutumvira kwa Adamu. Bibiliya igira iti “nk’uko muri Adamu abantu bose bapfa, ni na ko abantu bose bazaba bazima muri Kristo. Ariko buri wese mu mwanya we: Kristo ni umuganura, hagakurikiraho aba Kristo [abazafatanya na we gutegeka] mu gihe cyo kuhaba kwe. Hazakurikiraho imperuka, ubwo azashyikiriza ubwami Imana ari na yo Se, amaze guhindura ubusa ubutegetsi bwose n’ubutware bwose n’ububasha bwose. Agomba gutegeka ari umwami kugeza igihe Imana izaba imaze gushyira abanzi bose munsi y’ibirenge bye. Urupfu ni rwo mwanzi wa nyuma uzahindurwa ubusa” (1 Kor 15:22-26). Koko rero, amaherezo urupfu twarazwe na Adamu ruzakurwaho. “Igitwikirizo” gitwikiriye abantu bose kizaba gikuweho iteka ryose.—Yes 25:7, 8.
16 Intumwa Pawulo yakomeje agira ati “ibintu byose nibimara kumugandukira, icyo gihe Umwana ubwe na we azagandukira Uwamweguriye ibintu byose, kugira ngo Imana ibe byose kuri bose” (1 Kor 15:28). Intego y’ubutegetsi bw’Umwana izaba yaragezweho. Icyo gihe azasubiza Yehova ubutegetsi yishimye cyane, kandi amumurikire umuryango w’abantu batunganye.
17. Amaherezo bizagendekera bite Satani?
17 Bite se ku birebana na Satani, ari we nyirabayazana w’ibyago byose byageze ku bantu? Mu Byahishuwe 20:7-15 hasubiza icyo kibazo. Mu kigeragezo cya nyuma abantu batunganye bazahura na cyo, Satani azagerageza kubayobya. Satani n’abazamukurikira bazarimburwa burundu mu ‘rupfu rwa kabiri’ (Ibyah 21:8). Kubera ko abazapfa muri urwo rupfu rwa kabiri batazongera kubaho ukundi, ntiruzigera ruhindurwa ubusa. Icyakora, “urupfu rwa kabiri” si umwanzi w’abantu bakunda Umuremyi kandi bakamukorera.
18. Inshingano Imana yahaye Adamu izasohozwa ite?
18 Nyuma yaho, abantu bose bazaba baragejejwe ku butungane kandi Yehova azaba abona ko bakwiriye kubaho iteka ryose. Nta mwanzi n’umwe bazaba bafite. Inshingano Adamu yari yarahawe izaba yarasohojwe adahari. Isi izuzura abakomoka kuri Adamu, kandi bazishimira kuyitegeka no kwita ku binyabuzima bizaba biyiriho. Nimucyo tujye duhora twishimira ukuntu Yehova azahindura ubusa umwanzi wa nyuma, ari we rupfu!
a Igitabo gikorerwamo ubushakashatsi bushingiye kuri Bibiliya cyavuze ibirebana n’imihati abahanga mu bya siyansi bashyizeho bashaka gusobanura impamvu abantu basaza kandi bagapfa, kigira kiti “birengagiza ko Umuremyi ari we ubwe wahaye umugabo n’umugore ba mbere igihano cyo gupfa, bityo bakaba badashobora gusobanukirwa neza uko yabigenje.”—Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 1147-1148.