Agakiza ku bantu bahitamo umucyo
“Uwiteka ni we mucyo wanjye n’agakiza kanjye: nzatinya nde?”—ZABURI 27:1.
1. Ni ibihe bintu bitanga ubuzima duhabwa na Yehova?
YEHOVA ni we Soko y’urumuri rw’izuba rubeshaho ubuzima ku isi (Itangiriro 1:2, 14). Nanone kandi, ni we Muremyi w’umucyo wo mu buryo bw’umwuka, wirukana umwijima wica w’isi ya Satani (Yesaya 60:2; 2 Abakorinto 4:6; Abefeso 5:8-11; 6:12). Abahitamo umucyo bashobora kunga mu ry’umwanditsi wa Zaburi, we wagize ati “Uwiteka ni we mucyo wanjye n’agakiza kanjye: nzatinya nde?” (Zaburi 27:1a). Ariko kandi, nk’uko byagenze mu gihe cya Yesu, abahitamo umwijima nta kindi bakwitega keretse gucirwaho iteka.—Yohana 1:9-11; 3:19-21, 36.
2. Mu bihe bya kera, byagendekeye bite abanze umucyo wa Yehova, kandi se, ni gute byagendekeye abumviye ijambo rye?
2 Mu gihe cya Yesaya, abari bagize ubwoko bw’isezerano bwa Yehova hafi ya bose banze umucyo. Ingaruka zabaye iz’uko Yesaya yiboneye ukuntu ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli bwasenyutse mu rwego rw’ishyanga. Kandi mu mwaka wa 607 M.I.C., Yerusalemu hamwe n’urusengero rwayo byararimbuwe kandi abaturage b’i Buyuda bajyanwa mu bunyage. Nyamara kandi, abumviye ijambo rya Yehova bahawe imbaraga kugira ngo bananire ubuhakanyi bwari buriho icyo gihe. Ku bihereranye n’ibyabaye mu mwaka wa 607 M.I.C., Yehova yari yarasezeranyije ko abari kumwumvira bari kuzarokoka (Yeremiya 21:8, 9). Muri iki gihe, twebwe abakunda umucyo dushobora kuvana amasomo akomeye ku byabaye icyo gihe.—Abefeso 5:5.
Ibyishimo Bibonwa n’Abagendera mu Mucyo
3. Muri iki gihe, ni ikihe cyizere dushobora kugira, ni irihe ‘shyanga rikiranuka’ dukunda, kandi se, ni uwuhe ‘mujyi ukomeye’ iryo ‘shyanga’ rifite?
3 “Dufite umurwa ukomeye; Imana izashyiraho agakiza kabe inkike n’ibihome. Nimwugurure amarembo kugira ngo ishyanga rikiranuka, rigakomeza iby’ukuri, ryinjire” (Yesaya 26:1, 2). Ayo ni amagambo y’umunezero yavuzwe n’abantu biringiraga Yehova. Abayahudi bizerwa bo mu gihe cya Yesaya biringiraga Yehova ko ari we Soko nyakuri y’umutekano gusa, aho kwiringira imana z’ibinyoma zasengwaga n’abenegihugu bagenzi babo. Muri iki gihe, natwe ni we twiringira. Byongeye kandi, dukunda “ishyanga rikiranuka” rya Yehova—ari ryo ‘Isirayeli y’Imana’ (Abagalatiya 6:16; Matayo 21:43). Yehova na we akunda iryo shyanga bitewe n’imyifatire yaryo y’ubudahemuka. Abagize Isirayeli y’Imana bafite “umurwa ukomeye,” umuteguro ugereranywa n’umurwa uyishyigikira kandi ukayirinda, babikesheje umugisha bahabwa na Yehova.
4. Ni iyihe myifatire yo mu bwenge twagombye kwihingamo?
4 Abantu baba muri uwo ‘murwa’ bazi neza ko ‘ushikamije umutima kuri [Yehova], azamurinda akaba amahoro masa, kuko yiringiye [Yehova].’ Yehova ashyigikira abo ubwenge bwabo bubangukirwa no kumwiringira kandi bakubahiriza amahame ye akiranuka. Ku bw’ibyo, abizerwa bari bari i Buyuda bumviye inama yatanzwe na Yesaya, inama igira iti “mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we Rutare ruhoraho iteka ryose.” (Yesaya 26:3, 4; Zaburi 9:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera; 37:3; Imigani 3:5.) Abafite bene iyo myifatire yo mu bwenge biringira “Umwami Yehova” ko ari we Rutare wenyine bashobora kuboneramo umutekano. Babana na we “amahoro masa.”—Abafilipi 1:2; 4:6, 7.
Abanzi b’Imana Bazakorwa n’Isoni
5, 6. (a) Ni gute Babuloni ya kera yakojejwe isoni? (b) Ni mu buhe buryo “Babuloni Ikomeye” yakojejwe isoni?
5 Byagenda bite se mu gihe abiringira Yehova bagezweho n’imibabaro? Ntibagomba gutinya. Yehova arareka ibyo bintu bikabaho mu gihe runaka, ariko amaherezo abazanira ihumure, kandi ababateza imibabaro abacira urubanza (2 Abatesalonike 1:4-7; 2 Timoteyo 1:8-10). Dufate urugero rw’ “umurwa wishyira hejuru.” Yesaya yagize ati “[Yehova] yacishije bugufi abatura aharehare mu murwa wishyira hejuru; awurambika hasi, awurambika hasi akawugeza ku butaka, ndetse awugeza mu mukungugu. Ibirenge bizawuribata, ndetse ibirenge by’abakene n’iby’abatindi ni byo bizawuribata” (Yesaya 26:5, 6). Umurwa wishyira hejuru uvugwa aha ngaha ushobora kuba ari Babuloni. Nta gushidikanya ko uwo murwa wababaje ubwoko bw’Imana. Ariko se, ni gute byagendekeye Babuloni? Mu mwaka wa 539 M.I.C., yaguye mu maboko y’Abamedi n’Abaperesi. Mbega gukorwa n’isoni!
6 Muri iki gihe, amagambo y’ubuhanuzi bwa Yesaya asobanura neza ibyabaye kuri “Babuloni Ikomeye” uhereye mu mwaka wa 1919. Uwo murwa wishyira hejuru waraguye mu buryo bukojeje isoni muri uwo mwaka igihe wahatirwaga kurekura ubwoko bwa Yehova bukava mu bunyage bwo mu buryo bw’umwuka (Ibyahishuwe 14:8). Ibyaje gukurikiraho byo byatumye ukorwa n’isoni kurushaho. Iryo tsinda rito ry’Abakristo ryarahindukiye ‘riribata’ abari bararishyize mu bubata. Mu mwaka wa 1922, batangiye gutangaza iby’iherezo rya Kristendomu ryegereje, batangariza mu ruhame ubutumwa bw’impanda enye z’abamarayika bavugwa mu Byahishuwe 8:7-12, hamwe n’amahano atatu yahanuwe mu Byahishuwe 9:1–11:15.
“Inzira y’Umukiranutsi Ni Ugutungana”
7. Ni ubuhe buyobozi abahindukirira umucyo wa Yehova bahabwa, kandi se, ni nde biringira kandi ni iki bakunda?
7 Yehova aha agakiza abahindukirira umucyo we, kandi ayobora intambwe zabo mu nzira banyuramo, nk’uko Yesaya yakomeje abigaragaza agira ati “inzira y’umukiranutsi ni ugutungana; kandi wowe utunganye ni wowe uyobora umukiranutsi mu rugendo rwe. Ni koko Uwiteka Nyagasani, mu nzira y’amategeko yawe ni ho twagutegererezaga. Imitima yacu yifuza izina ryawe, ndetse n’urwibutso rwawe” (Yesaya 26:7, 8). Yehova ni Imana ikiranuka, kandi abamusenga bagomba kubahiriza amahame ye akiranuka. Iyo babigenje batyo, Yehova arabayobora, akaborohereza mu rugendo rwabo. Mu gihe abo bantu bicisha bugufi bemeye kugendera ku buyobozi bwe, baba bagaragaza ko biringira Yehova kandi ko bakunda izina rye n’umutima wabo wose—ni ukuvuga “[u]rwibutso” rwe.—Kuva 3:15.
8. Ni iyihe myifatire y’intangarugero yagaragajwe na Yesaya?
8 Yesaya yakundaga izina rya Yehova. Ibyo bigaragarira mu magambo yakurikijeho agira ati “umutima wanjye wajyaga ugushaka nijoro, kandi nzajya nzindukira kugushakisha umutima; kuko iyo amategeko yawe ari mu isi, abaturage bo ku isi biga gukiranuka” (Yesaya 26:9). Yesaya yifuzaga Yehova n’ “umutima” we—ni ukuvuga abigiranye ubugingo bwe bwose. Tekereza uwo muhanuzi arimo akoresha ibihe bituje bya nijoro kugira ngo asenge Yehova, akamubwira ibitekerezo bye byimbitse kandi agashaka ubuyobozi bwa Yehova abishishikariye. Mbega urugero ruhebuje! Byongeye kandi, Yesaya yize ibyo gukiranuka binyuriye ku bikorwa bya Yehova by’imanza. Mu bihereranye n’ibyo, atwibutsa ko tugomba guhora turi maso, tugahora twiteguye kumenya ibyo Yehova ashaka.
Bamwe Bahitamo Umwijima
9, 10. Ni ibihe bikorwa by’ineza Yehova yakoreye ishyanga rye ryahemutse, ariko se, ni gute ryabyitabiriye?
9 Yehova yagaragarije u Buyuda ineza yuje urukundo mu buryo bukomeye, ariko ikibabaje ni uko atari ko bose bayitabiriye. Incuro nyinshi, abenshi ni abahitagamo kwigomeka n’ubuhakanyi bakabirutisha umucyo w’ukuri kwa Yehova. Yesaya yagize ati “umunyabyaha nubwo umugirira neza, ntabwo aziga gukiranuka; mu gihugu cyo gukiranuka azahakorera ibyo gukiranirwa, ntazahabonera ubwiza bw’Umwami Imana.”—Yesaya 26:10.
10 Mu gihe cya Yesaya, iyo ukuboko kwa Yehova kwarindaga u Buyuda abanzi babwo, abenshi muri bo bangaga kubyemera. Ubwo yabahaga umugisha akabaha amahoro, iryo shyanga ntiryagaragaje ugushimira. Ku bw’ibyo, Yehova yarabahanye arabareka bajya gukorera “abandi bami,” amaherezo aza kureka Abayahudi bajyanwa mu bunyage i Babuloni mu mwaka wa 607 M.I.C. (Yesaya 26:11-13). Icyakora, amaherezo hari abasigaye bo muri iryo shyanga baje gusubira mu gihugu cyabo bamaze guhabwa igihano.
11, 12. (a) Ni gute byagombaga kugendekera abari barigaruriye u Buyuda? (b) Mu mwaka wa 1919, ni gute byagendekeye abari barigaruriye abagaragu ba Yehova basizwe?
11 Bite se ku bihereranye n’abari barigaruriye u Buyuda? Yesaya yashubije mu buryo bw’ubuhanuzi agira ati “barapfuye ntibazongera kubaho, barashize ntibazazuka, ni cyo cyatumye ubatera ukabarimbura, ukazimanganya kwibukwa kwabo kose” (Yesaya 26:14). Ni koko, mu gihe Babuloni yari imaze kugwa mu mwaka wa 539 M.I.C., ntiyari kuzongera kubaho. Nyuma y’igihe runaka, uwo murwa wari kuba utakiriho. Wari kuba ‘warashize,’ kandi ubwami bwaho bukomeye bwari gusigara buvugwa mu nkuru z’ibyabaye kera gusa. Mbega umuburo ku biringira abakomeye bo muri iyi si!
12 Ibintu bigize ubwo buhanuzi byasohojwe igihe Imana yarekaga abagaragu bayo basizwe bakajya mu bunyage bwo mu buryo bw’umwuka mu mwaka wa 1918, hanyuma ikababohora mu mwaka wa 1919. Kuva icyo gihe, imimerere yo mu gihe kizaza y’abari barabigaruriye, cyane cyane Kristendomu, nta cyizere yatangaga. Ariko kandi, imigisha yari ibikiwe ubwoko bwa Yehova yari ikungahaye rwose.
“Wagwije Ishyanga”
13, 14. Ni iyihe migisha ikungahaye abagaragu ba Yehova basizwe bahawe kuva mu mwaka wa 1919?
13 Mu mwaka wa 1919, Imana yahaye umugisha abagaragu bayo basizwe maze ituma biyongera, bitewe n’uko bagaragaje umwuka wo kwicuza. Mbere na mbere, icyabanje kwitabwaho ni ikorakoranywa ry’abasigaye bo mu bagize Isirayeli y’Imana, hanyuma abagize “[imbaga y’]abantu benshi” bagize “izindi ntama” na bo batangira gukorakoranywa (Ibyahishuwe 7:9; Yohana 10:16). Iyo migisha yari yarahanuwe mu buhanuzi bwa Yesaya, muri aya magambo ngo “wagwije ishyanga, Uwiteka Nyagasani wagwije ishyanga; urogezwa; wunguye ingabano z’igihugu zose. Uwiteka, aho baboneye ibyago, ni ho bagushengereye; iyo guhana kwawe kubagezeho, basuka amaganya.”—Yesaya 26:15, 16.
14 Muri iki gihe, ingabano za Isirayeli y’Imana zarunguwe zigera ku isi hose, kandi imbaga y’abantu benshi bongerewe kuri bo ubu babarirwa muri miriyoni esheshatu, bakaba bifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza babishishikariye (Matayo 24:14). Mbega imigisha ituruka kuri Yehova! Kandi se, mbega ukuntu ibyo bihesha ikuzo izina rye! Muri iki gihe, iryo zina ryumvikana mu bihugu 235—iryo rikaba ari isohozwa rihebuje ry’isezerano rye.
15. Ni uwuhe muzuko w’ikigereranyo wabayeho mu wa 1919?
15 U Buyuda bwari bukeneye ubufasha bwa Yehova kugira ngo buvanwe mu bunyage i Babuloni. Ntibashoboraga kubyikorera ubwabo (Yesaya 26:17, 18). Mu buryo nk’ubwo, igikorwa cyo kubohorwa kwa Isirayeli y’Imana mu mwaka wa 1919 cyari igihamya cy’uko bari bashyigikiwe na Yehova. Ntibyashoboraga kubaho atabigizemo uruhare. Kandi ihinduka ry’imimerere yabo ryari ritangaje cyane, ku buryo Yesaya yarigereranyije n’umuzuko, ubwo yagiraga ati “abawe bapfuye bazaba bazima; intumbi z’abantu banjye zizazuka. Ababa mu mukungugu mwe, nimukanguke muririmbe, kuko ikime cyawe kimeze nk’igitonda ku byatsi, kandi ubutaka buzajugunya abapfuye” (Yesaya 26:19; Ibyahishuwe 11:7-11). Ni koko, ababohewe mu rupfu, mu buryo runaka bari kongera kuvuka, kugira ngo bakore umurimo wavuguruwe!
Uburinzi mu Bihe by’Akaga
16, 17. (a) Mu mwaka wa 539 M.I.C., ni iki Abayahudi bagombaga gukora kugira ngo barokoke irimbuka rya Babuloni? (b) ‘Inzu’ zishobora kuba zigereranya iki muri iki gihe, kandi se, ni gute zitwungura?
16 Abagaragu ba Yehova buri gihe baba bakeneye uburinzi bwe. Ariko kandi, vuba aha, azaramburira ukuboko kwe ku ncuro ya nyuma ku isi ya Satani, kandi abamusenga ni bwo bazaba bakeneye ubufasha bwe kuruta mbere hose (1 Yohana 5:19). Ku bihereranye n’icyo gihe cy’akaga, Yehova yaduhaye umuburo agira ati “wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire mu nzu yawe, wikingirane, ube wihishe akanya gato, kugeza aho uburakari buzashirira. Kuko Uwiteka aje aturuka mu buturo bwe, azanywe no guhanira abo mu isi gukiranirwa kwabo; isi izagaragaza amaraso yayo, kandi ntabwo izongera gutwikira abapfuye bo muri yo” (Yesaya 26:20, 21; Zefaniya 1:14). Uwo muburo weretse Abayahudi ukuntu bashoboraga kurokoka irimbuka rya Babuloni mu mwaka wa 539 M.I.C. Abawitayeho bagombaga kuguma mu ngo zabo, bakirinda guhutazwa n’abasirikare banesheje bari buzuye mu mihanda.
17 Muri iki gihe, ‘inzu’ ivugwa muri ubwo buhanuzi ishobora kuba igereranywa n’amatorero y’ubwoko bwa Yehova abarirwa mu bihumbi bigera muri za mirongo ari hirya no hino ku isi. Ayo matorero atubera uburinzi no muri iki gihe, ni ahantu Abakristo babonera umutekano bari kumwe n’abavandimwe babo, bagendera ku buyobozi bwuje urukundo bw’abasaza (Yesaya 32:1, 2; Abaheburayo 10:24, 25). Ibyo ni ko biri mu buryo bwihariye dufatiye ku kuntu tubona ko iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu ryegereje, igihe kurokoka bizaba bishingiye ku kumvira.—Zefaniya 2:3.
18. Ni gute vuba aha Yehova “azica ikiyoka cyo mu nyanja”?
18 Mu kwerekeza kuri icyo gihe, Yesaya ahanura agira ati “uwo munsi Uwiteka azahana Lewiyatani ya nzoka yihuta, na Lewiyatani ya nzoka yihotagura, abihanishe inkoni ye nini ikomeye ifite ubugi; kandi azica ikiyoka cyo mu nyanja” (Yesaya 27:1). “Lewiyatani” wo muri iki gihe ni nde? Uko bigaragara, ni “ya nzoka ya kera,” ni ukuvuga Satani ubwe, hamwe na gahunda mbi y’ibintu yifashisha kugira ngo arwanye Isirayeli y’Imana (Ibyahishuwe 12:9, 10, 17; 13:14, 16, 17). Mu mwaka wa 1919, Lewiyatani ntiyongeye kugira uruhare ku bwoko bw’Imana. Mu gihe runaka, izavanwaho burundu (Ibyahishuwe 19:19-21; 20:1-3, 10). Nguko uko Yehova “azica ikiyoka cyo mu nyanja.” Hagati aho, nta kintu na kimwe Lewiyatani ishobora kugerageza gukora irwanya ubwoko bwa Yehova kizagira icyo kigeraho mu buryo burambye (Yesaya 54:17). Mbega ukuntu duhumurizwa no kuba dufite icyo cyizere!
“Uruzabibu rwa Vino”
19. Ni iyihe mimerere abasigaye barimo muri iki gihe?
19 Mbese, mu kuzirikana uwo mucyo wose uturuka kuri Yehova, ntidufite impamvu zose zituma twishima? Turazifite rwose! Yesaya asobanura mu buryo bwiza cyane ibyishimo by’ubwoko bwa Yehova mu gihe yandika ati “uwo munsi bazavuga bati ‘nimuririmbire uruzabibu rwa vino.’ Jyewe Uwiteka ni jye ururinda nzajya ndwuhira ibihe byose, nzarurinda ku manywa na nijoro, ngo hatagira urwangiza” (Yesaya 27:2, 3). Yehova yagiye arinda “uruzabibu” rwe, ni ukuvuga abasigaye bo muri Isirayeli y’Imana, hamwe na bagenzi babo b’abanyamwete bifatanya na bo (Yohana 15:1-8). Ibyo byatumye bera imbuto zihesha izina rye ikuzo zikanatuma abagaragu be bo ku isi bagira ibyishimo byinshi.
20. Ni gute Yehova arinda itorero rya Gikristo?
20 Dushobora gushimishwa no kuba uburakari Yehova yari afitiye abagaragu be basizwe bwarashize—uburakari bwatumye abareka bakajya mu bunyage bwo mu buryo bw’umwuka mu mwaka wa 1918. Yehova ubwe aragira ati “nta burakari mfite, ariko imifatangwe n’amahwa, naho byaza, nabirwanya nkabitwikira hamwe. Naho bitaba bityo, ahubwo yisunge imbaraga zanjye, abone kūzura nanjye: ndetse niyuzure nanjye” (Yesaya 27:4, 5). Kugira ngo Yehova atume imizabibu ye ikomeza kuvamo “vino” nyinshi, avunagura ibintu ibyo ari byo byose bigereranywa n’ibyatsi bibi bishobora kuyangiza, akabimaraho. Ku bw’ibyo, ntihakagire umuntu uwo ari we wese ushyira mu kaga imimerere myiza y’itorero rya Gikristo! Nimucyo twese ‘twisunge imbaraga’ za Yehova, dukora icyatuma twemerwa na we kandi akaturinda. Mu kubigenza dutyo, twiyunga n’Imana tukagirana amahoro na yo—icyo kikaba ari ikintu cy’ingenzi cyane ku buryo Yesaya akivuga incuro ebyiri zose.—Zaburi 85:2, 3, 9, umurongo wa 1, 2 n’uwa 8 muri Biblia Yera; Abaroma 5:1.
21. Ni mu buhe buryo isi yose yakwijwemo “imbuto”?
21 Imigisha tuzahabwa ikomeza kuvugwa muri aya magambo ngo “iminsi izaza Yakobo azashinga imizi, Isirayeli azapfundika arabye ururabyo; kandi bazakwiza isi yose imbuto” (Yesaya 27:6). Ibivugwa muri uwo murongo byasohojwe uhereye mu mwaka wa 1919, bikaba byarabaye igihamya gihebuje kigaragaza imbaraga za Yehova. Abakristo basizwe bakwije mu isi “imbuto,” ni ukuvuga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bikungahaye ku ntungamubiri. Mu isi yononekaye, bakomeza kugendera ku mahame ahanitse y’Imana babigiranye ibyishimo. Kandi Yehova akomeza kubaha imigisha binyuriye mu gutuma biyongera. Ibyo bituma bagenzi babo babarirwa muri za miriyoni, ni ukuvuga abagize izindi ntama, ‘bakorera [Imana] umurimo wera ku manywa na nijoro’ (Ibyahishuwe 7:15, NW ). Ntitukazigere na rimwe twirengagiza igikundiro gikomeye dufite cyo kurya kuri izo ‘mbuto’ no kuzigeza ku bandi!
22. Ni iyihe migisha abemera umucyo babona?
22 Muri ibi bihe birushya, mu gihe isi itwikiriwe n’umwijima, amahanga akaba ari mu mwijima w’icuraburindi, mbese, ntidushimira ku bwo kuba Yehova amurikira ubwoko bwe umucyo wo mu buryo bw’umwuka (Yesaya 60:2; Abaroma 2:19; 13:12)? Ku bantu bose bemera uwo mucyo, usobanura ko babona amahoro yo mu bwenge n’ibyishimo uhereye ubu, kandi mu gihe kizaza bakaba rwose bazabona ubuzima bw’iteka. Ku bw’ibyo rero, twebwe abakunda umucyo dufite impamvu nziza zituma dushishikariza imitima yacu gusingiza Yehova maze tukunga mu ry’umwanditsi wa Zaburi, we wagize ati “Uwiteka ni we gihome gikingira ubugingo bwanjye, ni nde uzampinza umushyitsi? Tegereza Uwiteka: komera, umutima wawe uhumure: ujye utegereza Uwiteka.”—Zaburi 27:1b, 14.
Mbese, Uribuka?
• Ni gute bizagendekera abakandamiza ubwoko bwa Yehova mu gihe kizaza?
• Ni ukuhe kwiyongera kwahanuwe muri Yesaya?
• Ni mu yihe “nzu” twagombye kwikingiraniramo, kandi se, kuki?
• Kuki imimerere ubwoko bwa Yehova burimo imuhesha ikuzo?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 22]
IGITABO GISHYA
Ibyinshi mu byo twasuzumye muri ibi bice bibiri byo kwigwa byari byaratanzwemo disikuru muri porogaramu y’ikoraniro ry’intara ryo mu mwaka wa 2000/2001. Mu gihe disikuru yari igiye kurangira, hatangajwe igitabo gishya cyasohotse, cyari gifite umutwe uvuga ngo La prophétie d’Isaïe, lumière pour tous les humains I. (Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku Bantu Bose, umubumbe wa I.) Icyo gitabo gifite amapaji 416, gisuzuma ibice 40 bibanza by’igitabo cya Yesaya, umurongo ku wundi.
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Abakiranutsi ni bo bonyine bemererwa kwinjira mu ‘murwa ukomeye’ wa Yehova, ni ukuvuga umuteguro we
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Yesaya yashakaga Yehova “nijoro”
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Yehova arinda “uruzabibu” rwe kandi agatuma rwera imbuto