-
Kugarukira Imana y’ukuriUko abantu bashakishije Imana
-
-
3, 4. (a) Ni iki Yesaya yahanuye ku birebana n’ibyari kubaho “mu minsi ya nyuma”? (b) Ni ibihe bibazo bikeneye ibisubizo?
3 Imyaka isaga 700 mbere ya Kristo, Yesaya yahanuye ko abantu bo mu mahanga yose bari guteranira hamwe bagasenga Yehova mu buryo yemera, kandi ko batari kuzongera kwiga kurwana. Yaravuze ati “mu minsi ya nyuma, umusozi wubatsweho inzu ya Yehova uzakomerezwa hejuru y’impinga z’imisozi, . . . kandi amahanga yose azisukiranya awugana. Abantu bo mu mahanga menshi bazahaguruka bavuge bati ‘nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova, ku nzu y’Imana ya Yakobo; na yo izatwigisha inzira zayo tuzigenderemo.’ Kuko amategeko azaturuka i Siyoni n’ijambo rya Yehova rigaturuka i Yerusalemu. Azacira imanza mu mahanga kandi azasubiza ibintu mu buryo ku birebana n’abantu bo mu mahanga menshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo impabuzo. Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota, kandi ntibazongera kwiga kurwana.”a—Yesaya 2:2-4.
4 Mu madini yose yo mu isi ni irihe ryagaragaje rwose ko ryubahiriza ibyo bintu? Ni ba nde banze kwiga kurwana n’ubwo bafungwaga, bagashyirwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa kandi bagakatirwa urwo gupfa?
Urukundo rwa gikristo no kutabogama
5. Ni ikihe gihagararo cyo kutabogama kwa gikristo Abahamya ba Yehova bagiye bagira buri muntu ku giti cye, kandi se babitewe n’iki?
5 Abahamya ba Yehova bazwi ku isi hose bitewe no kutabogama kwabo kwa gikristo, kandi buri wese ku giti cye agira icyo gihagararo abitewe n’umutimanama we. Mu kinyejana cya 20 bagiye bafungwa, bagashyirwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, bakababazwa urubozo, bakirukanwa mu byabo kandi bagatotezwa bitewe n’uko banze kureka urukundo rwabo n’ubumwe bwabo birangwa mu itorero ryabo ryo ku isi hose ry’Abakristo Imana yireherejeho. Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi bo mu Budage mu myaka ya 1933-1945, Abahamya bagera ku bihumbi bibiri barishwe abandi babarirwa mu bihumbi barafungwa bazira ko banze gufasha Hitileri mu ntambara. Nanone mu gihe cy’ubutegetsi bw’igitugu bwa Franco muri Esipanye, Abahamya bakiri bato babarirwa mu magana barafunzwe, kandi benshi muri bo bagiye bamara imyaka igera mu icumi muri gereza za gisirikare, aho kwiga kurwana. Kugeza n’uyu munsi, mu bihugu byinshi hari Abahamya ba Yehova bakiri bato benshi bari muri za gereza bitewe no kutabogama kwabo kwa gikristo. Icyakora, Abahamya ba Yehova ntibabangamira za leta muri gahunda zazo za gisirikare. Mu bushyamirane bwose n’intambara zose zabayeho mu kinyejana cya 20, Abahamya bakomeye ku kutabogama kwa gikristo banga kwivanga muri politiki, kandi ibyo byabaye kimwe mu bintu biranga imyizerere yabo. Icyo ni cyo kigaragaza ko ari abigishwa nyakuri ba Kristo, kandi ni byo bibatandukanya n’andi madini yiyita aya gikristo.—Yohana 17:16; 2 Abakorinto 10:3-5.
6, 7. Ni iki Abahamya ba Yehova basobanukiwe ku birebana n’Ubukristo?
6 Abahamya ba Yehova bagaragaza ko ari bo basenga Imana y’ukuri Yehova kubera ko bakurikiza Bibiliya n’urugero rwa Kristo. Bemera ko urukundo rw’Imana rwagaragariye mu mibereho ya Yesu n’igitambo cye. Basobanukiwe ko urukundo nyakuri rwa gikristo ari rwo rutuma habaho umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose utarangwa n’amacakubiri, yaba amacakubiri ashingiye kuri politiki, ku bwoko no ku gihugu. Mu yandi magambo, Ubukristo burenze kuba ari umuryango mpuzamahanga; si ubw’igihugu kimwe, burenga imipaka y’ibihugu, ubutegetsi n’inyungu z’ibyo bihugu. Bubona ko abantu bose bagize umuryango umwe, bakomoka ku muntu umwe kandi baremwe n’Umuremyi umwe, ari we Yehova Imana.—Ibyakozwe 17:24-28; Abakolosayi 3:9-11.
-
-
Kugarukira Imana y’ukuriUko abantu bashakishije Imana
-
-
a Izo nteruro ebyiri za nyuma ziri ku “Rukuta rwa Yesaya” ruri imbere y’inzu Umuryango w’Abibumbye ukoreramo, no ku gishushanyo kiri mu busitani bwaho, isohozwa ry’ayo magambo rikaba ari rimwe mu ntego uwo muryango wihaye.
-
-
Kugarukira Imana y’ukuriUko abantu bashakishije Imana
-
-
[Amafoto yo ku ipaji ya 346]
Igishushanyo cy’amahoro cya ONU kigira kiti “inkota zacu tuzazicuramo amasuka;” “Urukuta rwa Yesaya” rwo rusubiramo amagambo yo muri Bibiliya
-