Igice cya makumyabiri na kabiri
Yesaya ahanura iby’“umurimo w’inzaduka” wa Yehova
1, 2. Kuki Isirayeli n’u Buyuda byumvaga bifite umutekano?
IGIHUGU cya Isirayeli n’igihugu cy’u Buyuda byigeze kumara igihe gito byumva ko bifite umutekano. Abayobozi b’ibyo bihugu byombi bari baragiranye amasezerano n’ibihugu binini bibarusha imbaraga kugira ngo bibarinde kuko icyo gihe cyari cyuzuye akaga. Samariya, umurwa mukuru wa Isirayeli, yitabaje igihugu byari bituranye cya Siriya, mu gihe Yerusalemu yo, umurwa w’u Buyuda, yiringiraga igihugu cyagiraga ubugome bwinshi cya Ashuri.
2 Uretse kwiringira amasezerano bari bamaze kugirana n’abo banyapolitiki, mu bwami bw’amajyaruguru hari abari biteze ko Yehova azabarinda n’ubwo bari bagisenga inyana za zahabu. U Buyuda na bwo bwari bwizeye ko nta kabuza Yehova yari kuburinda. Bari kubuzwa n’iki se kandi urusengero rwa Yehova rwari muri Yerusalemu, umurwa mukuru wabo? Ariko rero, hari ibintu byendaga kuba kuri ibyo bihugu byombi byari kubatungura cyane. Yehova yabwiye Yesaya guhanura ibintu byendaga kuba maze ubwoko bwe bwamwigometseho bukabona ari inzaduka. Kandi amagambo ye anakubiyemo amasomo areba buri wese muri twe.
“Abasinzi bo mu Befurayimu”
3, 4. Ni iki cyateraga ishema ubwami bwa Isirayeli bwo mu majyaruguru?
3 Yesaya yatangije ubuhanuzi bwe amagambo akanganye agira ati “ikamba ry’ubwibone bw’abasinzi bo mu Befurayimu rizabona ishyano, n’urubyaro rw’ubwiza bw’icyubahiro cye rurabye ruri mu mutwe w’ikibaya kirumbuka cy’abagushwa na vino, na rwo rubone ishyano. Dore Uwiteka afite umunyamaboko w’intwari, ni we uzabakubita hasi cyane nk’amahindu y’urubura. . . . Maze ikamba ry’ubwibone bw’abasinzi bo mu Befurayimu rizakandagirwa.”—Yesaya 28:1-3.
4 Umuryango w’Abefurayimu wari ukomeye mu miryango cumi yo mu majyaruguru, wari uhagarariye ubwami bwa Isirayeli bwose. Samariya umurwa mukuru wabo, wari uri ahantu heza, ku “mutwe w’ikibaya kirumbuka.” Abayobozi b’Abefurayimu baterwaga ishema n’“ikamba [ryabo] ry’ubwibone” kuko batari bagitegekwa n’ubwami bwa Dawidi bw’i Yerusalemu. Ariko rero, mu buryo bw’umwuka bari “abasinzi” bitewe n’amasezerano bari baragiranye na Siriya yo kurwanya u Buyuda. Ibintu byaho byose bakundaga byendaga kuribatwa n’abari kubagabaho igitero.—Gereranya na Yesaya 29:9.
5. Abisirayeli bari bugarijwe n’akahe kaga, ariko se ni iki Yesaya yabijeje?
5 Abefurayimu ntibari bazi akaga kari kabugarije. Yesaya yakomeje avuga ati “ururabyo rw’ubwiza bw’icyubahiro cye rurabye rwo mu mutwe w’ikibaya kirumbuka, na rwo ruzamera nk’imbuto y’umutini inetse mbere icyi kitarasohora. Uyibonye arayisoroma, yabona igeze mu ntoki ze akayiyongobeza rwose” (Yesaya 28:4). Abashuri bari kuyongobeza Abefurayimu, nk’uko umuntu amira akabuto karyohereye. Ibyo se byashakaga kuvuga ko nta yandi makiriro? Nk’uko akenshi bigenda, ubuhanuzi bw’urubanza bwa Yesaya bujyana n’ibyiringiro. N’ubwo iryo shyanga ryari kugwa, hari abantu bizerwa bari kurokoka babifashijwemo na Yehova. “Uwiteka Nyiringabo azabera abantu be barokotse ikamba ry’icyubahiro n’umurimbo, n’uwicara ku ntebe agaca imanza azamubera umwuka uca imanza zitabera, kandi abantu be azababera imbaraga baneshe urugamba rugeze mu marembo.”—Yesaya 28:5, 6.
‘Barayobye’
6. Isirayeli yarimbutse ryari, kandi ni ukubera iki u Buyuda butagombaga kuyishima hejuru?
6 Samariya yaryojwe ibyo yakoze mu mwaka wa 740 M.I.C. igihe Abashuri barimburaga icyo gihugu kuva icyo gihe ubwami bw’amajyaruguru ntibwongere kuba igihugu cyigenga. Naho se u Buyuda bwo? Abashuri biraye muri icyo gihugu, nyuma y’aho Babuloni iza kurimbura umurwa mukuru wacyo. Mu gihe cya Yesaya ariko, ari urusengero rw’i Buyuda ari n’abatambyi byose byari gukomeza kubaho, kandi abahanuzi bagakomeza guhanura. Ariko se, u Buyuda bwagombaga kwishima hejuru y’umuturanyi wabwo wo mu majyaruguru kubera ko yari arimbutse? Oya rwose! Yehova yari no guhana u Buyuda n’abayobozi babwo abaziza ko batamwumviye kandi ntibamwizere.
7. Abayobozi b’u Buyuda bari barasinze mu buhe buryo, kandi ibyo byagize izihe ngaruka?
7 Yesaya yakomeje abwira u Buyuda ati “ariko n’Abayuda na bo baradandabiranywa na vino, igisindisha kirabayobeje. Umutambyi n’umuhanuzi baradandabiranywa n’igisindisha, vino ibamazeho bayobejwe n’igishindisha. Iyo bagiye guhanura baradandabirana, iyo bagiye guca imanza barategwa. Ameza yose yuzuyeho ibirutsi n’imyanda, nta heza na hato” (Yesaya 28:7, 8). Mbega ibintu biteye ishozi! Byonyine kunywa vino bakajya gusindira mu nzu y’Imana byari bibi cyane. None abo batambyi n’abahanuzi bari abasinzi mu buryo bw’umwuka, barahumwe umutima no gukabya kwiringira amasezerano bari baragiranye n’abantu buntu! Baribeshyaga bagatekereza ko ibyo bari barakoze ari byo byonyine byari bihwitse, wenda bibwira ko ari ukwiteganyiriza mu gihe Yehova yari kuba atabarinze bihagije. Kubera ko abo bayobozi b’idini bari abasinzi bo mu buryo bw’umwuka, bahuraguraga ibigambo bibi biteye ishozi byagaragazaga ukuntu batizeraga na busa amasezerano y’Imana.
8. Abantu bitabiriye bate ubutumwa bwa Yesaya?
8 Abo bayobozi b’u Buyuda se bakiriye bate umuburo wa Yehova? Bakobye Yesaya, bamurega ko ababwira nk’ubwira abana: “azigisha nde ubwenge? Kandi uwo azamenyesha ubutumwa ni nde? Ni abavuye ku ibere bacutse? Kuko ibye ari ugutoza itegeko rikurikirwa n’irindi, itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, n’umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya” (Yesaya 28:9, 10). Kuri bo Yesaya yahoraga asubira mu bintu bimwe nk’umuntu utagira ubwenge. Yakomezaga gusubiramo amagambo amwe ati ‘uku ni ko Yehova yategetse! Uko ni ko Yehova yategetse! Iri ni itegeko rya Yehova! Iri ni itegeko rya Yehova!’a Ariko bidatinze, Yehova yari ‘kuvugana’ n’abaturage b’i Buyuda abafatira imyanzuro. Yari kubateza ingabo z’i Babuloni, ni ukuvuga abanyamahanga bavugaga rwose urundi rurimi. Izo ngabo zari gusohoza itegeko rya Yehova “itegeko ku itegeko,” maze u Buyuda bukarimbuka.—Soma muri Yesaya 28:11-13.
Abasinzi bo mu buryo bw’umwuka muri iki gihe
9, 10. Ni ryari kandi ni mu buhe buryo amagambo ya Yesaya yasohoreye ku bantu babayeho nyuma y’uko ayavuga?
9 Mbese ubuhanuzi bwa Yesaya bwaba bwarasohoreye gusa kuri Isirayeli ya kera no ku Buyuda? Oya rwose! Yesu na Pawulo basubiye mu magambo ya Yesaya kandi bavuga ko yasohoreraga ku ishyanga ryari ririho mu gihe cyabo (Yesaya 29:10, 13; Matayo 15:8, 9; Abaroma 11:8). Muri iki gihe na bwo ibintu bimeze nk’uko byari bimeze mu gihe cya Yesaya.
10 Ubu bwo, abayobozi b’amadini yiyita aya Gikristo ni bo usanga biringiye politiki. Baradandabirana, bameze nka ba basinzi bo muri Isirayeli n’u Buyuda, bivanga muri politiki, bakanezezwa n’uko abitwa abakomeye muri iyi si baza kubagisha inama. Aho kuvuga ururimi rutunganye rw’ukuri kwa Bibiliya, bagira imvugo yanduye. Mu buryo bw’umwuka bareba ibirorirori, kandi ntibayobora abantu neza.—Matayo 15:14.
11. Abayobozi b’amadini yiyita aya Gikristo bifata bate iyo babwiwe ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana?
11 Abayobozi b’amadini yiyita aya Gikristo bifata bate iyo Abahamya ba Yehova bababwiye ko Ubwami bw’Imana ari bwo soko imwe rukumbi y’ibyiringiro nyakuri? Nta cyo ibyo bibabwira. Kuri bo Abahamya bameze nk’akana kivugisha, gasubiramo amagambo amwe. Abayobozi b’amadini basuzugura izo ntumwa bakazikoba. Kimwe n’Abayahudi bo mu gihe cya Yesu, ntibashaka Ubwami bw’Imana kandi ntibanashaka ko imikumbi yabo yumva ibyabwo (Matayo 23:13). Ku bw’ibyo, Yehova abamenyesha ko atazahora ababwira abinyujije ku ntumwa zitagira icyo zibatwara. Igihe kizagera ubwo abantu batagandukira Ubwami bw’Imana ‘bazavunika, bagategwa bagafatwa,’ mbese bakarimbuka burundu.
‘Basezeranye isezerano n’urupfu’
12. Icyo u Buyuda bwitaga ko ari ‘isezerano bwagiranye n’urupfu’ ni iki?
12 Yesaya yakomeje agira ati “mugira ngo ‘twasezeranye isezerano n’urupfu,’ kandi ngo ‘twuzuye n’ikuzimu. Ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, ntibizatugeraho kuko twiboneye ubuhungiro mu binyoma tukaba twihishe mu buryarya’” (Yesaya 28:14, 15). Abayobozi b’u Buyuda birariraga bavuga ko batari gutsindwa bitewe n’amasezerano bari baragiranye n’abandi banyapolitiki. Bumvaga ko bari ‘barasezeranye isezerano n’urupfu’ ngo rutazagira icyo rubagira. Ariko ubuhungiro bwabo butari bufite shinge na rugero ntibwari kubahisha. Amasezerano yabo yari ibinyoma bisa. No muri iki gihe na bwo, imishyikirano ya bugufi cyane iri hagati y’amadini yiyita aya Gikristo n’abayobozi bo muri iyi si ntibizayarinda igihe Yehova azayaryoza ibyo yakoze. Igitangaje ahubwo, ni uko abo bayobozi ari bo bazayarimbuza.—Ibyahishuwe 17:16, 17.
13. ‘Ibuye ryageragejwe’ ni nde, kandi se ni mu buhe buryo amadini yiyita aya Gikristo yanze kumwemera?
13 None se abo bayobozi b’amadini bagombye gushakira he uburinzi? Yesaya yakomeje avuga isezerano rya Yehova rigira riti “dore ndashyira muri Siyoni ibuye ry’urufatiro ryageragejwe, ibuye rikomeza impfuruka ry’igiciro cyinshi rishikamye cyane, kandi uwizera ntazahutiraho. Kandi imanza zitabera ni zo nzagira umugozi ugera, no gukiranuka nzakugira timazi. Amahindu azatsemba ibinyoma muhungiramo, kandi amazi azasendera mu bwihisho” (Yesaya 28:16, 17). Hashize igihe gito Yesaya avuze ayo magambo, Umwami wizerwa Hezekiya yimye ingoma i Siyoni, kandi ubwami bwarokotse abanzi babwo, budakijijwe n’amasezerano bwagiranye n’abaturanyi babwo, ahubwo bukijijwe na Yehova. Ariko rero, ayo magambo yahumetswe ntiyasohoreye kuri Hezekiya. Intumwa Petero yasubiye mu magambo ya Yesaya agaragaza ko Yesu Kristo, wakomotse kuri Hezekiya nyuma y’ibisekuru byinshi, ari we wari ‘ibuye ryageragejwe’ kandi ko umuntu wese umwizera atagomba kugira ubwoba (1 Petero 2:6). Biteye agahinda rwose kubona abayobozi b’amadini yiyita aya Gikristo, barakoze ibintu Yesu we yanze gukora, n’ubwo biyita Abakristo. Bashaka ibyubahiro no kugira ububasha muri iyi si aho gutegereza ko Yehova azana Ubwami bwe buyobowe na Yesu Kristo Umwami wabwo.—Matayo 4:8-10.
14. Ni ryari isezerano u Buyuda ‘bwasezeranye n’urupfu’ ryari gupfa?
14 Igihe “ibyago” byari gutezwa n’ingabo z’i Babuloni byari ‘gusandara’ mu Buyuda, Yehova yari kugaragaza ko amasezerano ya politiki bwagiranye n’abaturanyi yari ibinyoma bisa. Yaravuze ati ‘isezerano mwasezeranye n’urupfu rizapfa, ahubwo ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, bizabakandagira hasi. Uko bizajya binyuramo, kumenya ubutumwa kuzaba gutera ubwoba gusa’ (Yesaya 28:18, 19). Aho rero harimo isomo rikomeye ku bantu bitwa ko bakorera Yehova ariko bakarengaho bakiringira amasezerano hagati y’ibihugu.
15. Yesaya yagaragaje ate ukuntu igihome u Buyuda bwari bwiringiye nta cyo cyari kimaze?
15 Zirikana ukuntu abayobozi b’u Buyuda bari kumererwa. “Urutara ni rugufi umuntu atarambirizaho, kandi ikirago ni intambure kitakwira umuntu” (Yesaya 28:20)! Ni nk’aho bari kuba baryamye bashaka kuruhuka ariko ntibibashobokere. Imbeho yari kurara itunda ibirenge byabo banagerageza kwihinahina ikirago kikaba gito, ntibashobore kwiyorosa hose. Nguko uko abantu mu gihe cya Yesaya bari kubura aho bakwirwa. Ni na ko abantu bose biringira ubuhungiro bw’ikinyoma ari bwo madini yiyita aya Gikristo bamerewe muri iki gihe. Mbega ukuntu usanga biteye ishozi, kubona ukuntu abayobozi b’amadini yiyita aya Gikristo bagira uruhare mu bikorwa by’amahano, nko kweza amoko n’itsembatsemba, bitewe no kwivanga muri politiki!
“Umurimo w’inzaduka” wa Yehova
16. “Umurimo w’inzaduka” Yehova yari gukora wari uwuhe, kandi se kuki wari inzaduka koko?
16 Amaherezo hari kuba ibintu abayobozi b’amadini b’Abayahudi batari biteze. Yehova yari gukorera abo basinzi b’i Buyuda ikintu kidasanzwe. “Uwiteka azahaguruka nk’uko yahagurutse ku musozi Perasimu, azarakara nk’uko yarakariye mu kibaya cy’i Gibeyoni ngo akore umurimo we, ari wo murimo we w’inzaduka, uwo murimo we w’inzaduka azawusohoza” (Yesaya 28:21). Ku ngoma y’Umwami Dawidi, Yehova yafashije ubwoko bwe kunesha Abafilisitiya ibi bidasubirwaho ku Musozi Perasimu no mu kibaya cy’i Gibeyoni (1 Ngoma 14:10-16). Mu gihe cya Yosuwa ho, yanahagaritse izuba mu kibaya cya Gibeyoni ntiryarenga, kugira ngo Isirayeli itsinde Abamori ibi by’intangarugero (Yosuwa 10:8-14). Ibyo byari ibintu bidasanzwe rwose! Ariko noneho, Yehova yari agiye kurwanya abantu bavugaga ko ari ubwoko bwe. Ubwo se hari ikindi kintu cy’inzaduka cyangwa kidasanzwe cyaruta icyo? Nta na kimwe cyane cyane iyo uzirikanye ko Yerusalemu yari ihuriro ryo gusenga Yehova n’umurwa w’umwami wasizwe na we. Abami bakomoka kuri Dawidi bari batarigera bakurwa ku ngoma. Nyamara, nta kabuza Yehova yari gusohoza “umurimo [we] w’inzaduka.”—Gereranya na Habakuki 1:5-7.
17. Kuba Yesaya baramukobaga byagize izihe ngaruka ku isohozwa ry’ubuhanuzi bwe?
17 Iyo ni yo mpamvu Yesaya yababuriye ati “mwe kugumya gukobana, kugira ngo ingoyi zanyu zitarushaho gukanaga, kuko numvise yuko ibyo Umwami Uwiteka Nyiringabo yagambiriye ari ukumaraho isi yose” (Yesaya 28:22). N’ubwo abayobozi b’i Buyuda bakobaga Yesaya, ubutumwa bwe bwari ubw’ukuri. Yari yarabubwiwe na Yehova, uwo abo bayobozi bari baragiranye na we isezerano. Muri iki gihe na bwo, abayobozi b’amadini yiyita aya Gikristo iyo bumvise iby’“umurimo w’inzaduka” wa Yehova barabisuzugura. Usanga banakankamira Abahamya ba Yehova bakababwira nabi. Ariko ubutumwa bwabo ni ubw’ukuri. Buri muri Bibiliya, igitabo abo bayobozi b’amadini bavuga ko bakurikiza.
18. Yesaya yagaragaje ate ukuntu Yehova ashyira mu gaciro iyo atanga ibihano?
18 Abantu bataryarya batakurikije abo bayobozi, Yehova yari kuzabagorora akongera kubatonesha. (Soma muri Yesaya 28:23-29.) Kimwe n’uko umuhinzi akoresha imihini mito iyo ahura imbuto zidakomeye wenda nka kumino, ni na ko Yehova atanga ibihano bitandukanye bitewe n’uwo abiha n’imimerere arimo. Ntahondagura nk’ukubita inzoka, ahubwo ahana akurikije urugero uwakosheje akeneye gukosorwamo. Koko rero, iyo abantu bumviye Yehova, bagira ibyiringiro. Muri iki gihe na bwo, n’ubwo amadini yiyita aya Gikristo yamaze gucirwaho iteka, iyo abantu ku giti cyabo bahisemo kuyavamo bakagandukira Ubwami bwa Yehova, baba birinze kuzahitanwa n’urubanza rukomeye azasohorezwaho vuba aha.
Yerusalemu ibonye ishyano!
19. Ni mu buhe buryo Yerusalemu yari kuba “igicaniro,” kandi se, ni ryari kandi ni gute ibyo byasohoye?
19 Ni iki Yehova yakurikijeho? “Yewe Ariyeli, Ariyeli umudugudu Dawidi yagize urugerero, umwaka nimuwukurikize uwundi, nimugire ibirori bihererekanye, ariko nzaherako ngirire Ariyeli nabi, maze hazabe kurira no kuboroga, nyamara Ariyeli hazambera Ariyeli” (Yesaya 29:1, 2). “Ariyeli” bishobora kuba bisobanura ngo ‘Igicaniro cy’Imana,’ kandi uko bigaragara aha ngaha ni Yerusalemu ivugwa. Aho ni ho hari urusengero n’igicaniro cyo gutambiraho ibitambo. Abayahudi bari bafite akamenyero ko kuhakorera iminsi mikuru no kuhatambira ibitambo, ariko Yehova ntiyashimishwaga no gusenga kwabo (Hoseya 6:6). Ahubwo yaciye iteka ko uwo murwa wari kuzaba “igicaniro” mu bundi buryo. Kimwe n’igicaniro, wari kumenekamo amaraso kandi ugatwikwa. Yehova yanasobanuye uko ibyo byari kubaho agira ati “nzakugerereza impande zose nkugoteshe ibihome, nkurundeho ibyo kugusenyera. Nuko uzacishwa bugufi uzavugira mu butaka, amagambo yawe azaba aturuka hasi mu mukungugu” (Yesaya 29:3, 4). Ubwo buhanuzi bwasohoreye ku Buyuda na Yerusalemu mu mwaka wa 607 M.I.C., igihe ingabo z’Abanyababuloni zahagotaga zikaharimbura zigatwika n’urusengero rwaho. Yerusalemu yacishijwe bugufi iringanira n’ubutaka yari yubatseho.
20. Ni akahe kaga kari kugera ku banzi b’Imana?
20 Mbere y’uko ibyo byago bitera, hari ubwo u Buyuda bwabaga bufite umwami wumvira Amategeko ya Yehova. Hanyuma se ibyo byatangaga iki? Icyo gihe Yehova yarabarwaniriraga! N’iyo abanzi babo babaga banyanyagiye igihugu cyose, bahindukaga nk’“umukungugu” n’“umurama.” Mu gihe Yehova yabaga yaragennye, yabatatanyishaga “guhinda kw’inkuba n’umushyitsi w’isi n’umuriri ukomeye, na serwakira n’inkubi y’umuyaga, n’ikirimi cy’umuriro ukongora.”—Yesaya 29:5, 6.
21. Sobanura urugero ruvugwa muri Yesaya 29:7, 8.
21 Izo ngabo z’umwanzi zishobora kuba zari zitegerezanyije amatsiko menshi gusakiza Yerusalemu ubundi zikirara mu minyago. Ariko bari kuhakura imbwa yiruka! Kimwe n’umushonji urota arya maze akicura ashonje kurusha ikindi gihe cyose, n’abanzi b’u Buyuda ntibari kubona ibyo bari bategerezanyije amatsiko menshi. (Soma muri Yesaya 29:7, 8.) Reka turebe uko byagendekeye ingabo z’Abashuri zari ziyobowe na Senakeribu, igihe zateraga Yerusalemu ku ngoma ya Hezekiya, Umwami wizerwa (Yesaya, igice cya 36 n’icya 37). Mu ijoro rimwe gusa, ingabo z’Abashuri zari ziteye ubwoba zasubiye inyuma zimaze gupfamo ingabo zikomeye 185.000, kandi nta muntu uzikozeho! Inzozi za Gogi w’i Magogi zo gutsinda na zo zizaburizwamo igihe vuba aha ingabo ze zizagaba igitero ku bwoko bwa Yehova.—Ezekiyeli 38:10-12; 39:6, 7.
22. Kuba u Buyuda bwari bwarasinze mu buryo bw’umwuka byabugizeho izihe ngaruka?
22 Igihe Yesaya yahanuraga ibyo, abayobozi b’u Buyuda ntibari bafite ukwizera nk’ukwa Hezekiya. Bari barasinze mu buryo bw’umwuka baraboze, bitewe n’amasezerano bari baragiranye n’amahanga y’abantu batubahaga Imana. “Nimube muretse mutangare, muhumirize amaso mube impumyi. Basinze batanyoye, baradandabirana batanyoye igisindisha” (Yesaya 29:9). Kubera ko abo bayobozi bari abasinzi mu buryo bw’umwuka, ntibashoboraga kwiyumvisha icyo ibyo umuhanuzi w’ukuri wa Yehova yeretswe byasobanuraga. Yesaya yaravuze ati “kuko Uwiteka abasutseho umwuka w’ibitotsi byinshi, agahuma amaso yanyu ari yo bahanuzi, agatwikira n’imitwe yanyu ari yo aberekwa. Kwerekwa kose kwabahindukiye nk’amagambo yo mu gitabo gifatanishijwe ikimenyetso, iyo bagihaye umuntu wigishijwe bati ‘soma iki gitabo,’ akabasubiza ati ‘simbasha kugisoma kuko gifatanishijwe ikimenyetso’, maze bakagiha utigishijwe bati ‘soma iki gitabo’, akabasubiza ati ‘reka da! Sinigishijwe.’”—Yesaya 29:10-12.
23. Kuki Yehova yaryoje u Buyuda ibyo bwakoze, kandi se ni gute no mu gihe kizaza azakora ibintu nk’ibyo?
23 Abayobozi b’idini b’u Buyuda bavugaga ko bari abanyabwenge mu buryo bw’umwuka, nyamara barateye Yehova umugongo. Bigishaga ibitekerezo byabo bwite bikocamye ku birebana no kumenya ikibi n’icyiza, bashaka kwisobanura kuko batagiraga ukwizera, bakiyandarika, kandi bari baratumye Imana itishimira ubwoko bwayo. Hari “umurimo utangaje” Yehova yari gukora, ni ukuvuga “umurimo w’inzaduka,” maze akabaryoza uburyarya bwabo. Yaravuze ati “kuko aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo n’iminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure, no kubaha banyubaha akaba ari itegeko ry’abantu bigishijwe, nuko rero ngiye gukora umurimo utangaza muri ubu bwoko. Ni umurimo utangaje rwose kandi ni urujijo: ubwenge bw’abanyabwenge babo buzarimbuka, n’ubuhanga bw’abahanga babo buzahishwa” (Yesaya 29:13, 14). Ibyo u Buyuda bwitaga ubwenge n’ubuhanga byari gushira igihe Yehova yari kureka Ubutegetsi bw’Igihangange bwa Babuloni bukarimbura gahunda yo gusenga y’abo bahakanyi yose uko yakabaye. Ibintu nk’ibyo byongeye kubaho mu kinyejana cya mbere igihe abayobozi b’Abayahudi biyitaga abanyabwenge bayobyaga ishyanga ryose. Ibyo kandi ni na byo muri iki gihe bizaba ku madini yiyita aya Gikristo.—Matayo 15:8, 9; Abaroma 11:8.
24. Ni mu buhe buryo abantu b’i Buyuda bagaragaje ko batatinyaga Imana?
24 Abo bayobozi b’u Buyuda barirataga bibwira ko bafite ubwenge buhagije ku buryo batari kuzigera bahanirwa ko batandukiriye ugusenga k’ukuri. Ese koko bari bazi ubwenge? Yesaya yabashyize ku karubanda, agaragaza ukuntu batatinyaga Imana na mba, ku bw’ibyo bakaba nta bwenge bari bafite, agira ati “bazabona ishyano abashakira ikuzimu aho guhisha Uwiteka inama zabo, imirimo yabo ikaba mu mwijima, bakibwira bati ‘ni nde utureba?’ Kandi bati ‘utuzi ni nde?’ Ariko mufudika ibintu rwose. Mbese umubumbyi mwamuhwanya n’ibumba bigatuma ikibindi cyihakana uwakibumbye ko atari we wakibumbye? Cyangwa se icyaremwe cyakwihakana uwakiremye ko atazi ubwenge?” (Yesaya 29:15, 16; gereranya na Zaburi ya 111:10.) N’ubwo batekerezaga ko bihishe cyane, Imana yabonaga ko bari ‘batwikuruwe nk’abambaye ubusa’.—Abaheburayo 4:13.
“Igipfamatwi kizumva”
25. Ni mu buhe buryo ‘ibipfamatwi’ bizumva?
25 Icyakora ariko, abantu bari bafite ukwizera bari kuzarokoka. (Soma muri Yesaya 29:17-24; ugereranye na Luka 7:22.) ‘Ibipfamatwi byari kumva amagambo yo mu gitabo,’ ari bwo butumwa bwo mu Ijambo ry’Imana. Icyakora, ibyo ntibishaka kuvuga ko ibipfamatwi byari kuziburwa amatwi bikumva. Byari ugukizwa ko mu buryo bw’umwuka. Yesaya yongeye guhanura ibyo kwimikwa k’Ubwami bwa Kimesiya n’ukuntu ubutegetsi bwa Mesiya bwari kugarura ugusenga k’ukuri hano ku isi. Ibyo byamaze gusohora muri iki gihe, kandi ubu abantu babarirwa muri za miriyoni bafite imitima itaryarya bemera gukosorwa na Yehova ari na ko biga kumusingiza. Mbega isohozwa rishishikaje! Amaherezo, igihe kizagera ubwo buri wese, mbese buri kiremwa gihumeka cyose, kizasingiza Yehova kandi kikeza izina rye ryera.—Zaburi 150:6.
26. Muri iki gihe, ni ibihe bintu byo mu buryo bw’umwuka ‘ibipfamatwi’ byibutswa?
26 None se, abo bantu b’‘ibipfamatwi’ bumva Ijambo ry’Imana biga iki muri iki gihe? Biga ko Abakristo bose muri rusange, ariko cyane cyane abo itorero rifatiraho urugero, bagomba kwirinda cyane ‘kuyobywa n’ibisindisha’ (Yesaya 28:7). Nanone biga ko tutagombye kurambirwa kumva ibyo Yehova atwibutsa, kuko bidufasha kubona ibintu byose mu buryo bw’umwuka. N’ubwo rero Abakristo bagandukira abategetsi ba za Leta kandi bakaba baba babitezeho kugira ibintu bimwe na bimwe babakorera, bagomba kuzirikana ko agakiza kadaturuka ku butegetsi bw’iyi si, ko ahubwo gaturuka kuri Yehova Imana. Nanone kandi, ntitwagombye na rimwe kwibagirwa ko kuba Yerusalemu y’abahakanyi yaraciriwe urubanza, nta kabuza n’isi ya none izarucirwa. N’ubwo turwanywa, kimwe na Yesaya tuzashobora gukomeza gutanga umuburo, kuko Yehova atazahwema kutuba hafi.—Yesaya 28:14, 22; Matayo 24:34; Abaroma 13:1-4.
27. Ni ayahe masomo Abakristo bashobora kuvana ku buhanuzi bwa Yesaya?
27 Abasaza n’ababyeyi bashobora kuvana isomo ku kuntu Yehova atanga ibihano, buri gihe bagashaka uko bafasha uwakoze ikosa kugira ngo yongere kwemerwa n’Imana aho gutanga ibihano gusa. (Yesaya 28:26-29; gereranya na Yeremiya 30:11.) Natwe twese muri rusange, tutibagiwe n’abakiri bato, tuributswa ukuntu ari iby’ingenzi gukorera Yehova tubikuye ku mutima, atari ugukurikira abandi gusa tukitwa Abakristo ariko intego yacu ari iyo gushimisha abantu gusa (Yesaya 29:13). Tugomba kugaragaza ko dutandukanye n’abaturage b’i Buyuda batagiraga ukwizera, tukagaragaza ko twe dutinya Yehova kandi ko tumwubaha cyane (Yesaya 29:16). Ikindi nanone, tugomba kugaragaza ko twiteguye gukosorwa no kwigishwa na we.—Yesaya 29:24.
28. Abagaragu ba Yehova babona bate ibikorwa Yehova azakora ngo abakize?
28 Mbega ukuntu ari iby’ingenzi cyane ko twizera Yehova kandi tukagirira icyizere ibyo akora! (Gereranya na Zaburi 146:3.) Abantu benshi babona ko ubutumwa bw’umuburo tubwiriza ari imvugo ya cyana. Kuvuga ngo amadini yiyita aya Gikristo azarimbuka kandi yihandagaza avuga ko akorera Imana, kuri bo ni ibintu by’inzaduka rwose, mbese ni ibintu bitumvikana. Nyamara ariko, uwo ‘murimo w’inzaduka’ Yehova azawukora. Ibyo byo nta kwirirwa tubishidikanyaho! Iyo ni yo mpamvu ituma muri iyi minsi y’imperuka y’iyi si abagaragu b’Imana biringira byimazeyo Ubwami bwayo n’Umwami wabwo yimitse, ari we Yesu Kristo. Bazi neza ko ibintu Yehova azakora agamije kubakiza hamwe n’“umurimo w’inzaduka” azakora, bizatuma abantu bamwumvira bagira imigisha y’iteka n’iteka.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu Giheburayo cy’umwimerere, muri Yesaya 28:10 harimo injyana y’isubirajambo, mbese ni nk’igihozo baririmbira abana. Ni yo mpamvu abayobozi b’idini bumvaga ubutumwa bwa Yesaya busa n’ubusubiramo amagambo amwe, kandi bakumva ari imvugo ya cyana.
[Amafoto yo ku ipaji ya 289]
Amadini yiyita aya Gikristo yiringiye amasezerano yagiranye n’abategetsi b’abantu aho kwiringira Imana
[Ifoto yo ku ipaji ya 290]
Yehova yakoze ‘umurimo w’inzaduka’ igihe yarekaga Babuloni ikarimbura Yerusalemu
[Ifoto yo ku ipaji ya 298]
Abahoze ari “ibipfamatwi” mu buryo bw’umwuka ubu noneho bashobora kumva Ijambo ry’Imana