Igice cya gatanu
Yehova acisha bugufi abibone
1, 2. Kuki ubutumwa bw’ubuhanuzi Yesaya yagejeje ku Bayahudi bo mu gihe cye budushishikaza?
UMUHANUZI Yesaya yatewe ishozi n’imimerere yarangwaga i Yerusalemu n’i Buyuda, maze abwira Yehova Imana ati ‘ubwoko bwawe ari bwo nzu ya Yakobo, waraburetse’ (Yesaya 2:6a). Ni iki cyatumye Imana ireka ubwoko yari yaritoranyirije ngo bube “ubwoko yironkeye”?—Gutegeka 14:2.
2 Kuba Yesaya yaramaganye Abayahudi bo mu gihe cye biradushishikaza cyane. Kubera iki? Ni ukubera ko imimerere amadini yiyitirira Ubukristo arimo muri iki gihe ihuza neza n’iyo ubwoko bwa Yesaya bwarimo, kandi n’urubanza Yehova yaciriye ubwo bwoko rukaba rusa n’urwo yaciriye ayo madini. Kwitondera ibyavuzwe na Yesaya bizatuma dusobanukirwa neza ibyo Imana yanga ibyo ari byo kandi bizadufasha kubizibukira. Nimucyo rero dushishikarire gusuzuma ijambo rya Yehova ry’ubuhanuzi ryanditswe muri Yesaya 2:6–4:1.
Bunamishwa n’ubwibone
3. Ni irihe kosa ry’ubwoko bwe Yesaya yagaragaje?
3 Yesaya yagaragaje ibicumuro by’ubwoko bwe agira ati ‘buzuye imigenzo ivuye iburasirazuba, baraguza nk’Abafilisitiya kandi bakifatanya n’abanyamahanga’ (Yesaya 2:6b). Imyaka igera kuri 800 mbere y’aho, Yehova yari yarategetse ubwoko bwe yitoranyirije ati “ntimukagire icyo muri ibyo byose mwiyandurisha, kuko ibyo byose byanduje amahanga nzirukana akabahunga” (Abalewi 18:24). Yehova yahatiye Balamu kuvuga yerekeza ku bo yari yaritoranyirije ngo babe umwandu we wihariye ati ‘nitegeye ubwo bwoko ndi hejuru y’ibitare, mbwitegera ndi mu mpinga z’imisozi. Dore ni ubwoko butura ukwabwo, ntibuzabarwa mu mahanga’ (Kubara 23:9, 12). Icyakora, mu gihe cya Yesaya, abo Yehova yari yaritoranyirije bari barihaye gukurikiza imigenzo iteye ishozi y’amahanga yari abakikije kandi bari ‘buzuye imigenzo yavaga iburasirazuba.’ Aho kwizera Yehova n’ijambo rye, ‘bararaguzaga nk’Abafilisitiya.’ Aho kwitandukanya n’amahanga, igihugu bacyujujemo “[abana b’]abanyamahanga,” kandi nta gushidikanya, abo banyamahanga ni bo bigishije ubwoko bw’Imana gukurikiza imigenzo yarangwaga no kutubaha Imana.
4. Aho kugira ngo ubutunzi n’imbaraga za gisirikare bitere Abayahudi gushimira Yehova, byabateye gukora iki?
4 Yesaya yabonye ukuntu u Buyuda bwari bwarateye imbere mu by’ubukungu bufite n’ingabo zikomeye ku ngoma y’Umwami Uziya, maze agira ati “igihugu cyabo cyuzuye ifeza n’izahabu, ubutunzi bwabo ntibugira uko bungana kandi cyuzuye n’amafarashi, amagare yabo ntagira urugero” (Yesaya 2:7). Mbese, abantu bigeraga bashimira Yehova ku bw’ubwo butunzi bwinshi n’imbaraga za gisirikare bari bafite (2 Ngoma 26:1, 6-15)? Bashaka iki? Ahubwo biringiye ubutunzi ubwabwo maze batera umugongo Uwabubahaye, ari we Yehova Imana. Ingaruka zabaye izihe? Yesaya agira ati “igihugu cyabo cyuzuye ibishushanyo bisengwa, baramya iby’ubukorikori bw’amaboko yabo, intoki zabo ubwabo ari zo zabiremye. Uworoheje yikubita hasi, ukomeye akicisha bugufi, ku bw’ibyo ntubababarire” (Yesaya 2:8, 9). Bateye umugongo Imana nzima maze bunamira ibigirwamana bidafite ubuzima.
5. Kuki kunamira ibigirwamana atari ukwicisha bugufi?
5 Kunama bishobora kuba ikimenyetso cyo kwicisha bugufi. Ariko kandi, kunamira ibintu bidafite ubuzima nta cyo bimaze, kuko ‘bicisha bugufi’ umuntu usenga ibigirwamana, bikamusuzuguza. Yehova yababarira ate icyaha nk’icyo? Abantu nk’abo basenga ibigirwamana bazabigenza bate igihe Yehova azababaza ibyo bakoze?
‘Agasuzuguro k’abantu kazacishwa bugufi’
6, 7. (a) Abibone bizabagendekera bite ku munsi w’urubanza rwa Yehova? (b) Yehova azasuka uburakari bwe ku biki no kuri ba nde, kandi azaba abitewe n’iki?
6 Yesaya yakomeje agira ati “injira mu isenga wihishe mu mukungugu, uhunge igitinyiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’icyubahiro cye” (Yesaya 2:10). Icyakora, nta senga bari kubona rinini bihagije ku buryo ryabakingira, nta n’ubwihisho bwari kuba bugari ngo bube bwabahisha Ushoborabyose Yehova ntababone. Igihe azaza gusohoza urubanza rwe, “agasuzuguro k’abantu kazacishwa bugufi n’ubwibone bw’abantu buzashyirwa hasi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine.”—Yesaya 2:11.
7 “Umunsi wa Yehova Nyiringabo” (NW) ugiye kuza. Ubwo ni bwo Imana izasuka uburakari bwayo “ku myerezi miremire y’i Lebanoni yose yishyira hejuru, no ku myela y’i Bashani yose, no ku misozi miremire yose no ku misozi yose yishyira hejuru, no ku munara muremure wose no ku nkike yose, no ku nkuge z’i Tarushishi zose no ku bishushanyo binezeza byose” (Yesaya 2:12-16). Ni koko, ku munsi w’uburakari bwa Yehova, azahagurukira buri muryango wose washyizweho n’abantu babitewe n’ubwibone, hamwe n’abantu bose batubaha Imana. Nguko uko ‘agasuzuguro k’abantu kazashyirwa hasi n’ubwibone bw’abantu bugacishwa bugufi; uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine.’—Yesaya 2:17.
8. Ni gute umunsi w’urubanza wahanuwe wasohoreye kuri Yerusalemu mu wa 607 M.I.C.?
8 Umunsi w’urubanza wari warahanuwe wageze ku Bayahudi mu mwaka wa 607 M.I.C., igihe Umwami Nebukadinezari w’i Babuloni yarimburaga Yerusalemu. Abaturage baho biboneye n’amaso yabo ukuntu umurwa wabo bakundaga wakongowe n’umuriro, amazu yawo y’akataraboneka agasenyagurika n’inkike zawo zikomeye zigashyirwa hasi. Urusengero rwa Yehova rwahindutse itongo. Ari ubutunzi bwabo ari n’amagare yabo y’intambara, nta na kimwe muri byo cyagize icyo kibamarira ku ‘munsi wa Yehova Nyiringabo.’ Naho se bya bigirwamana byabo? Byabigendekeye neza neza nk’uko Yesaya yari yarabihanuye agira ati “ibigirwamana bizashiraho rwose” (Yesaya 2:18). Abayahudi, hakubiyemo abatware n’abandi bantu bakomeye, bajyanywe mu bunyage i Babuloni. Yerusalemu yari kumara imyaka 70 ari umusaka.
9. Imimerere amadini yiyitirira Ubukristo arimo ihuriye he n’iyo Yerusalemu n’u Buyuda byarimo mu gihe cya Yesaya?
9 Mbega ukuntu imimerere amadini yiyitirira Ubukristo arimo isa n’iyo Yerusalemu n’u Buyuda byarimo mu gihe cya Yesaya! Nta gushidikanya, kuva kera ayo madini yagiye agirana imishyikirano ya bugufi n’amahanga y’iyi si. Ashyigikira Umuryango w’Abibumbye abishishikariye kandi yujuje inzu yayo ibigirwamana n’imigenzo bidahuje n’Ibyanditswe. Abayoboke bayo biruka inyuma y’ubutunzi kandi bizigira imbaraga za gisirikare. Kandi se, ntibabona ko abayobozi babo b’idini ari abantu bo mu rwego rwo hejuru cyane, bakabaha n’amazina y’icyubahiro? Ubwibone bw’ayo madini buzahindurwa ubusa nta kabuza. Ariko se ryari?
“Umunsi wa Yehova” uregereje
10. “Umunsi wa Yehova” intumwa Pawulo na Petero bavuze ni uwuhe?
10 Ibyanditswe bivuga ku bihereranye n’“umunsi wa Yehova” uzaba ukomeye cyane kurusha umunsi w’urubanza rwasohorejwe kuri Yerusalemu no ku Buyuda bya kera. Intumwa Pawulo yarahumekewe maze ashyira isano hagati y’“umunsi wa Yehova” n’ukuhaba k’Umwami wimitswe Yesu Kristo (2 Abatesalonike 2:1, 2). Petero yavuze ko uwo munsi ufitanye isano no gushyirwaho kw’“ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:10-13). Ni umunsi Yehova azasohorezaho urubanza rwe kuri iyi si mbi, hakubiyemo n’amadini yiyitirira Ubukristo.
11. (a) Ni nde uzabasha ‘kwihanganira umunsi wa Yehova’ wegereje? (b) Twakora iki ngo Yehova atubere ubuhungiro?
11 Umuhanuzi Yoweli yaravuze ati “tubonye ishyano! Kuko umunsi w’Uwiteka ugeze hafi, uzaza ari uwo kurimbura kuvuye ku Ishoborabyose.” Iyo urebye ukuntu uwo ‘munsi’ wegereje cyane, mbese, buri wese ntiyagombye gushaka ukuntu yazarokoka icyo gihe giteye ubwoba? Yoweli yarabajije ati “ni nde wabasha kuwihanganira?” Yashubije agira ati “Uwiteka azabera ubwoko bwe ubuhungiro” (Yoweli 1:15; 2:11; 4:16). Mbese, Yehova Imana azabera ubuhungiro abibone n’abantu biringira ubutunzi, imbaraga za gisirikare n’imana zakozwe n’abantu? Ibyo ntibishoboka rwose! N’ikimenyimenyi, igihe ubwoko Imana yitoranyirije bwakoraga ibintu nk’ibyo, yaraburetse. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko abagaragu b’Imana bose ‘bashaka gukiranuka bagashaka no kugwa neza,’ kandi bakigenzura neza bakamenya umwanya gahunda yo gusenga Yehova ifite mu mibereho yabo!—Zefaniya 2:2, 3.
‘Bazabijugunyira imbeba n’ubucurama’
12, 13. Kuki bikwiriye ko abasenga ibigirwamana bajugunyira imana zabo “imbeba n’ubucurama” ku munsi wa Yehova?
12 Ni gute abantu basenga ibigirwamana bazabona ibigirwamana byabo ku munsi ukomeye wa Yehova? Yesaya asubiza agira ati “abantu bazinjira mu buvumo bwo mu bitare no mu nzobo zo mu butaka, bahunge igitinyiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje guhindisha isi umushyitsi. Uwo munsi abantu bazajugunya ibishushanyo byabo bisengwa by’ifeza n’iby’izahabu . . . babijugunyire imbeba n’ubucurama, bajye kwihisha mu buvumo bwo mu bitare no mu bihanamanga, bahunge igitinyiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje gutera isi umushyitsi. Nimureke kwishingikiriza ku bantu bafite umwuka mu mazuru. Mbese mubaca iki?”—Yesaya 2:19-22.
13 Imbeba zikunze kuba mu myobo, n’uducurama tukarika mu buvumo bwijimye kandi bwitaruye. Ikindi kandi, aho uducurama twaritse ari twinshi, usanga hari umunuko uteye ishozi, hari n’ikirundo kinini cy’amabyi yatwo. Kujugunya ibigirwamana ahantu nk’aho birakwiriye rwose. Nta kindi kibikwiriye kitari ukuba ahantu h’umwijima kandi h’umwanda. Naho abantu bo, bazashakira ubuhungiro mu buvumo no mu bitare ku munsi w’urubanza rwa Yehova. Bityo rero, abasenga ibigirwamana n’ibigirwamana byabo bazapfa rumwe. Mu buryo buhuje n’ubuhanuzi bwa Yesaya, ibigirwamana bidafite ubuzima ntibyarokoye ari ababisengaga, ari na Yerusalemu, ngo bibikure mu maboko ya Nebukadinezari mu mwaka wa 607 M.I.C.
14. Abantu bafite imitekerereze y’isi bazabigenza bate ku munsi wa Yehova ugiye kuza, ubwo azacira urubanza amadini y’ikinyoma?
14 Abantu bazabigenza bate ku munsi wa Yehova ugiye kuza, ubwo azacira urubanza amadini yiyitirira Ubukristo hamwe n’ibindi bice bigize ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma? Uko bigaragara, hari benshi bazabona ko burya ibigirwamana byabo nta cyo bimaze, mu gihe bazaba bugarijwe n’imimerere igenda irushaho kuzamba ku isi hose. Icyo gihe, bashobora kuzashakira ubuhungiro n’uburinzi ku miryango y’isi itari iy’amadini, wenda nk’Umuryango w’Abibumbye, ari wo “nyamaswa itukura” ivugwa mu Byahishuwe igice cya 17. “Amahembe cumi” y’iyo nyamaswa y’ikigereranyo ni yo azarimbura Babuloni Ikomeye, ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma bugizwe ahanini n’amadini yiyitirira Ubukristo.—Ibyahishuwe 17:3, 8-12, 16, 17.
15. Ni mu buhe buryo Yehova ari we “uzogezwa” wenyine ku munsi w’urubanza rwe?
15 N’ubwo kurimburwa no gukongoka kwa Babuloni Ikomeye bishobora kuzakorwa mu buryo butaziguye na ya mahembe cumi y’ikigereranyo, mu by’ukuri bizaba ari isohozwa ry’urubanza rwa Yehova. Ku bihereranye na Babuloni Ikomeye, mu Byahishuwe 18:8 hagira hati “ku bw’ibyo, ibyago byawo byose bizaza ku munsi umwe, urupfu n’umuborogo n’inzara kandi uzatwikwa ukongoke, kuko Umwami Imana iwuciriyeho iteka ari iy’imbaraga.” Ku bw’ibyo, Yehova Imana ni we ukwiriye gushimirwa kuba azaba abohoye abantu akabavana mu bubata bw’idini ry’ikinyoma. Kimwe n’uko Yesaya yabivuze, “uwo munsi Uwiteka [“Yehova,” NW] ni we uzogezwa wenyine, kuko hazaba [ari] umunsi w’Uwiteka Nyiringabo.”—Yesaya 2:11b, 12a.
“Abakuyobora barakuyobya”
16. (a) ‘Igitunga’ umuryango w’abantu n’icyo ‘wishingikirizaho’ bikubiyemo iki? (b) Ni izihe ngorane abantu bo mu gihe cya Yesaya bari guhura na zo bamaze kwamburwa ‘icyabatungaga n’icyo bishingikirizagaho’?
16 Kugira ngo umuryango w’abantu ube uhamye utajegajega, ugomba kugira ‘ikiwutunga n’icyo wishingikirizaho,’ ukabona ibyo ukenera, urugero nk’‘ibyokurya n’amazi, ariko cyane cyane ukagira abayobozi biringirwa bashoboye kuyobora abantu no kubumbatira umutekano. Nyamara, ku bihereranye na Isirayeli ya kera, Yesaya yahanuye agira ati “dore Uwiteka Umwami Nyiringabo, yanyaze ab’i Yerusalemu n’Abayuda icyari kibatunze n’icyo bari bishingikirijeho, umutsima wose n’amazi yose byabatungaga, n’umunyamaboko wese n’intwari yose n’umucamanza, n’umuhanuzi n’umupfumu n’umukuru, n’umutware w’ingabo mirongo itanu n’umunyacyubahiro, n’umujyanama n’umunyabukorikori w’umuhanga n’umupfumu ujijutse” (Yesaya 3:1-3). Abana b’abahungu bakiri bato bari kuba abatware kandi bagategeka uko bishakiye. Abayobozi ntibari gukandamiza abantu gusa, ahubwo ‘abantu bari kurenganywa, umuntu wese akarenganya mugenzi we, umwana agasuzugura abakuru, umutindi agasuzugura abanyacyubahiro’ (Yesaya 3:4, 5). Abana bari ‘gusuzugura’ ababakuriye, bakabubahuka. Imimerere y’ubuzima yari kuba mibi cyane bikagera n’aho umuntu abwira mugenzi we udakwiriye gutegeka ati “ubwo ari wowe ufite imyambaro abe ari wowe uba umutware, n’iri tongo abe ari wowe uritegeka” (Yesaya 3:6). Icyakora uwo bari kubibwira wese yari kwanga, agahakana avuga ko adafite ubushobozi bwo gukiza igihugu cyakomerekejwe, ndetse ko adafite n’umutungo watuma ashobora kwita kuri iyo nshingano. Yari kuvuga ati “simbasha kubabera umukiza kuko nta byokurya mfite mu rugo rwanjye, nta n’imyambaro, ndanze ko mungira umutware w’abantu.”—Yesaya 3:7.
17. (a) Ni mu buhe buryo ibyaha by’i Yerusalemu n’u Buyuda byari bimeze ‘nk’iby’i Sodomu’? (b) Yesaya yavuze ko ari nde nyirabayazana w’ibibazo by’ubwoko bwe?
17 Yesaya yakomeje agira ati “i Yerusalemu hararimbutse n’i Buyuda haraguye kuko bagomera Uwiteka mu byo bavuga no mu byo bakora, bakarakaza mu maso he hafite icyubahiro. Ishusho yo mu maso habo ni yo muhamya wo kubashinja, berura ibyaha byabo nk’ab’i Sodomu, ntibabihisha. Ubugingo bwabo buzabona ishyano, kuko bihamagariye ibyago” (Yesaya 3:8, 9). Ubwoko bw’Imana y’ukuri bwari bwarayigomeye mu magambo no mu bikorwa. Ndetse mu maso habwo hatarangwaga agasoni cyangwa kwicuza hashyiraga ahabona ibyaha byabwo byari biteye ishozi, kimwe n’iby’i Sodomu. Bwari bwaragiranye isezerano na Yehova Imana, ariko ntiyari guhindura amahame ye kubera bwo. Yarabubwiye ati “abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo. Ariko umunyabyaha abonye ishyano! Azagubwa nabi kuko azahabwa ibihembo by’ibyo yakoze. Ubwoko bwanjye burarenganywa n’abana kandi burategekwa n’abagore. Nyamuna bwoko bwanjye, abakuyobora barakuyobya bakarimbura inzira unyuramo.”—Yesaya 3:10-12.
18. (a) Ni uruhe rubanza Yehova yaciriye abakuru n’abatware bo mu gihe cya Yesaya? (b) Ni irihe somo twavana ku rubanza Yehova yaciriye abo bakuru n’abatware?
18 Yehova ‘yaburanyije’ abakuru n’abatware b’i Buyuda kandi ‘abacira urubanza’ agira ati “[ni] mwebwe mwariye uruzabibu mukarumaraho, iminyago y’abakene iri mu ngo zanyu. Ni iki gituma mumenagura ubwoko bwanjye mugahera abakene?” (Yesaya 3:13-15). Aho guharanira icyatuma abantu bamererwa neza, abayobozi bakoraga iby’uburiganya. Bakoreshaga nabi ubutware bwabo birundanyirizaho ubutunzi bakambura n’abakene. Icyakora, abo bayobozi Yehova Nyiringabo yari kuzabaryoza ibyo bakoze bakandamiza abababaye. Mbega ukuntu uwo ari umuburo ku bafite inshingano muri iki gihe! Barajye bahora bari maso kugira ngo badakoresha nabi ubutware bwabo.
19. Ni bande amadini yiyitirira Ubukristo yakandamije akanabatoteza?
19 Amadini yiyitirira Ubukristo, cyane cyane abayobozi n’abakuru bayo, yakoresheje ubucakura yirundanyirizaho ibintu byinshi byakagombye kuba ibya rubanda yakandamije kandi agikomeza gukandamiza. Nanone kandi, yakubise ubwoko bw’Imana, arabutoteza kandi abugirira nabi, kandi yatukishije izina rya Yehova mu buryo bukomeye cyane. Nta gushidikanya, Yehova azayacira urubanza mu gihe yagennye.
“Ahari ubwiza hazaba inkovu”
20. Kuki Yehova yamaganye “abakobwa b’i Siyoni”?
20 Igihe Yehova yari amaze kwamagana ibikorwa bibi by’abayobozi, yahindukiranye abagore b’i Siyoni, cyangwa Yerusalemu. Uko bigaragara, kubera ko babaga bashaka umuderi, “abakobwa b’i Siyoni” bambaraga “imikufi yo ku maguru,” bakayihambira ku bugombambari ikagenda ijegera mu buryo bunogeye amatwi. Abagore batambukaga bitonze, bakagenda “bakimbagira,” barihaye ingendo yakwitwa ko ari iya kigore. None se, ni iki kitari gihwitse muri ibyo byose? Ni imyifatire y’abo bagore. Yehova yaravuze ati “abakobwa b’i Siyoni bafite ubwibone kandi bagenda bashinze amajosi, barebana amaso y’ubuhehesi” (Yesaya 3:16). Ubwibone nk’ubwo ntibari kubura kubuhanirwa.
21. Ni gute urubanza Yehova yari gucira Yerusalemu rwari kugira ingaruka ku Bayahudikazi?
21 Ku bw’ibyo rero, igihe Yehova yari gusohoreza urubanza rwe kuri icyo gihugu, abo ‘bakobwa b’i Siyoni’ b’abibone bari gutakaza ibintu byose ndetse n’ubwiza biratanaga. Yehova yabihanuye agira ati “ni cyo kizatuma Uwiteka ateza abakobwa b’i Siyoni ibikoko mu bitwariro, agatwikurura ibiteye isoni byabo. Uwo munsi Uwiteka azabambura ubutega barimbana n’ibikubwe n’ibirezi, n’imitako n’ibitare n’imishunzi, n’imitamirizo n’imikufi yo ku maguru, n’imyeko n’imikondo y’amadahano n’impigi, n’impeta n’izindi mpeta zo ku mazuru, n’imyambaro y’amabara myiza n’imyitero, n’ibishura n’amasaho y’umurimbo, n’indorerwamo n’igitare cyiza, n’ibitambaro byo mu mitwe n’imyenda bitwikiriye” (Yesaya 3:17-23). Mbega ihinduka ry’imimerere ribabaje!
22. Uretse ibintu birimbishishaga, ni iki kindi abagore b’i Yerusalemu batakaje?
22 Ubwo buhanuzi bukomeza bugira buti “mu cyimbo cy’ibihumura neza hazaba umunuko, mu cyimbo cy’umweko hazaba umugozi, ahabaga umusatsi utsibye hazaba uruhara. Mu cyimbo cyo kwambara ikoti ryiza bazakenyera ibigunira, ahari ubwiza hazaba inkovu” (Yesaya 3:24). Mu mwaka wa 607 M.I.C., abagore b’i Yerusalemu b’abibone batakaje ubutunzi bwabo maze bahinduka abakene. Batakaje umudendezo wabo maze bashyirwaho “inkovu” y’ubucakara.
‘Hazasigara ubusa’
23. Ni iki Yehova yavuze cyari kuzagera kuri Yerusalemu?
23 Yehova yakomeje avuga iby’umurwa wa Yerusalemu ati “ingabo zawe zizicwa n’inkota, intwari zawe zizagwa mu ntambara. Amarembo y’i Siyoni azarira aboroge, hazicara ku butaka hasigaye ubusa” (Yesaya 3:25, 26). Abagabo b’i Yerusalemu, ndetse n’intwari zaho, bari kwicirwa ku rugamba. Umurwa wari gushyirwa hasi. Naho ku ‘marembo y’i Siyoni,’ cyari kuba ari igihe cyo ‘kuharirira [no] kuboroga.’ Yerusalemu yari ‘gusigaramo ubusa’ kandi igahindurwa umusaka.
24. Kuba abagabo bari kwicwa n’inkota byari kugira izihe ngaruka zibabaje ku bagore b’i Yerusalemu?
24 Kuba abagabo bari kwicwa n’inkota byari kugira ingaruka zikomeye ku bagore b’i Yerusalemu. Yesaya yashoje iki gice cy’igitabo cye cy’ubuhanuzi ahanura ati “uwo munsi abagore barindwi bazajya ku mugabo umwe bamubwire bati ‘tuzitungirwa n’ibyokurya byacu kandi tuzajya twiyambika ubwacu, ariko uduhe kwitirirwa izina ryawe udukize urubwa rw’abantu’” (Yesaya 4:1). Abagabo bari kuba ingume, ku buryo abagore benshi bari kwihambira ku mugabo umwe kugira ngo bitirirwe izina rye, mbese abantu bakamenya ko ari abagore be byonyine. Icyo bashakaga ni ugukira urubwa rwo kwitwa ko batagira umugabo. Amategeko ya Mose yasabaga ko umugabo aha umugore we ibyokurya n’imyambaro (Kuva 21:10). Ariko kandi, kuba abo bagore baremeye ko ‘bazitungirwa n’ibyokurya byabo kandi bakajya biyambika ubwabo,’ bigaragaza ko bari biteguye gusonera uwo mugabo inshingano ye y’ibyo yasabwaga n’amategeko. Mbega ukuntu “abakobwa b’i Siyoni” bahoze ari abibone bari bageze mu mimerere ibabaje!
25. Bizagendekera bite abibone?
25 Yehova acisha bugufi abibone. Koko rero, mu mwaka wa 607 M.I.C., yatumye agasuzuguro k’ubwoko bwe yitoranyirije ‘gacishwa bugufi,’ n’“ubwibone” bwabwo ‘bushyirwa hasi.’ Abakristo b’ukuri ntibazigere na rimwe bibagirwa ko “Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu.”—Yakobo 4:6.
[Ifoto yo ku ipaji ya 50]
Ibigirwamana, ubutunzi n’ubuhangange mu bya gisirikare ntibyarokoye Yerusalemu ku munsi w’urubanza rwa Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 55]
Ku ‘munsi wa Yehova,’ ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma buzarimburwa