Umwanya Ukwiriye wo Kuyoboka Yehova mu Mibereho Yacu
“Nzajya nguhimbaza uko bukeye, nzashima izina ryawe iteka ryose.”—ZABURI 145:2.
1. Ku bihereranye no gusenga, ni iki Yehova asaba?
“UWITEKA IMANA yawe ndi Imana ifuha” (Kuva 20:5). Mose yumvise Yehova avuga ayo magambo, hanyuma aza kuyasubiramo ubwo yavuganaga n’ishyanga ry’Isirayeli (Gutegeka 5:9). Nta gushidikanya ko Mose yazirikanaga ko Yehova Imana yabaga yiteze ko abagaragu Be bamusenga We wenyine nta kindi bamubangikanyije na cyo.
2, 3. (a) Ni iki cyemeje Abisirayeli ko ibyabereye hafi y’Umusozi Sinayi byari ibintu bihambaye? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume ku bihereranye no gusenga kw’Abisirayeli n’ukw’abagaragu b’Imana muri iki gihe?
2 Abisirayeli hamwe n’“ikivange cy’amahanga menshi” bari bavanye na bo mu Egiputa biboneye ikintu runaka kidasanzwe, ubwo bari bakambitse hafi y’Umusozi Sinayi (Kuva 12:38). Nta bwo byasaga no gusenga imana zo muri Egiputa, zari zimaze gucishwa bugufi na bya byago cumi. Ubwo Yehova yigaragarizaga Mose, habayeho ibintu biteye ubwoba: inkuba, imirabyo, ijwi rirenga cyane ry’ihembe, ryatumye inkambi yose ihinda umushyitsi. Hakurikiyeho umuriro n’umwotsi ubwo umusozi wose watigitaga (Kuva 19:16-20; Abaheburayo 12:18-21). Niba hari Umwisirayeli wari ukeneye ikindi gihamya cy’inyongera cy’uko ibyo byarimo biba byari ibintu bihambaye, yari agiye kukibona. Bidatinze, Mose yamanutse umusozi amaze guhabwa kopi ya kabiri y’amategeko y’Imana. Dukurikije uko inkuru yahumetswe ibivuga, ‘mu maso ha Mose hararabagiranaga, abantu batinya kumwigira hafi.’ Mu by’ukuri, iyo yari inkuru itari kuzibagirana, irengeje ubushobozi bwa kimuntu!—Kuva 34:30.
3 Umwanya ukuyoboka Yehova kwari gufite, ntiwari uteye ikibazo kuri iryo shyanga ry’ukuri ry’Imana. Yari Umukiza wabo. Ni we bakeshaga ubuzima bwabo. Ni we kandi wari Umunyamategeko wabo. Ariko se, baba barakomeje gushyira uko kuyoboka Yehova mu mwanya wa mbere? Kandi se bite ku bihereranye n’abagaragu b’Imana bo muri iki gihe? Ni uwuhe mwanya kuyoboka Yehova bifite mu mibereho yabo?—Abaroma 15:4.
Gusenga Yehova kw’Isirayeli
4. Inkambi y’Isirayeli yari iteye ite igihe bari mu butayu, kandi ni iki cyari hagati y’inkambi?
4 Iyo uza kuba ufite ijisho rirebera hejuru nk’iry’inyoni, ukareba Isirayeli ikambitse mu butayu, ni iki wari kubona?
Wari kubona umurongo mugari, ariko uri kuri gahunda, w’amahema ashobora kuba yari atuwemo n’abantu bagera kuri miriyoni eshatu cyangwa basaga, bashyizwe hamwe hakurikijwe imitwe y’imiryango itatu, yashyizwe mu majyaruguru, mu majyepfo, i Burasirazuba, n’i Burengerazuba. Iyo uza kurushaho kuhegera, wari kubona irindi tsinda rirushaho kwegera hagati muri iyo nkambi. Ayo matsinda ane y’amahema arushaho kuba mato, yari atuwe n’imiryango yari igize umuryango wa Lewi. Hagati rwose y’inkambi, ahantu hari hagabanijwe n’urukuta rw’umwenda, hari hateye ukwaho. Iryo ni ryo ryari “ihema ry’ibonaniro,” cyangwa ubuturo, ubwo ‘abahanga’ b’Abisirayeli bubatse hakurikijwe igishushanyo mbonera cyatanzwe na Yehova.—Kubara 1:52, 53; 2:3, 10, 17, 18, 25; Kuva 35:10.
5. Ni ku bw’uwuhe mugambi ubuturo bwakoreshejwe muri Isirayeli?
5 Buri hantu hose bakambikaga hagera hafi kuri 40, mu gihe cy’urugendo rwabo rwo mu butayu, Abisirayeli bashingaga ubuturo, kandi ni bwo bwagiye buba icyicaro gikuru cyahuzaga ibikorwa byabo (Kubara, igice cya 33). Bibiliya ivuga Yehova mu buryo bukwiriye ko yaturaga mu bwoko bwe hagati rwose y’inkambi yabo. Ubwiza Bwe bwuzuraga ubuturo (Kuva 29:43-46; 40:34; Kubara 5:3; 11:20; 16:3). Igitabo cyitwa Our Living Bible gitanga ibisobanuro kigira kiti “icyo gicaniro cyashoboraga kwimukanwa cyari icy’ingenzi mu rwego ruhanitse, kuko cyatumaga habaho guhuriza hamwe gushingiye ku idini kw’imiryango. Bityo, cyakomeje gutuma bagira ubumwe mu gihe cy’imyaka myinshi babaga bazerera mu butayu, kandi cyatumye bafatanyiriza hamwe mu bikorwa.” Ikirenze ibyo, ubuturo bwibutsaga Abisirayeli buri gihe ko gusenga Umuremyi wabo ari byo byari iby’ibanze mu mibereho yabo.
6, 7. Ni ikihe kintu mu birebana no gusenga cyasimbuye ubuturo, kandi ni gute cyakoreshejwe mu ishyanga ry’Isirayeli?
6 Nyuma y’aho Abisirayeli bagereye mu Gihugu cy’Isezerano, ubuturo ni bwo bwakomeje kuba ihuriro ry’ugusenga kw’Isirayeli (Yosuwa 18:1; 1 Samweli 1:3). Nyuma y’igihe runaka, Umwami Dawidi yatanze igitekerezo cyo kubaka inzu ihoraho. Ni yo yaje kuba urusengero, rwaje kubakwa nyuma n’umuhungu we Salomo (2 Samweli 7:1-10). Igihe cyo kurutaha, igicu cyaramanutse, bityo bikaba byaragaragazaga ko Yehova yari yemeye iyo nyubako. Salomo yasenze agira ati “nkubakiye n’inzu yo kubamo, aho uzatura iteka ryose” (1 Abami 8:12, 13; 2 Ngoma 6:2). Urwo rusengero rwubatswe ni rwo rwabaye ishingiro ry’ibikorwa byagaragazaga ukubaha Imana kw’iryo shyanga.
7 Abisirayeli b’abagabo bose bajyaga i Yerusalemu incuro eshatu mu mwaka, kugira ngo baterane amateraniro arangwa n’ibyishimo mu rusengero, bukaba bwari uburyo bwo gushimira ku bw’umugisha w’Imana. Mu buryo bukwiriye, ayo materaniro yitwaga “iminsi mikuru y’Uwiteka,” akaba yaribandaga ku kuyoboka Imana (Abalewi 23:2, 4). Abagore bubahaga Imana bajyaga kwifatanya bari hamwe n’abandi babaga bagize umuryango.—1 Samweli 1:3-7; Luka 2:41-44.
8. Ni gute muri Zaburi 84:2-13 (umurongo wa 1-12 muri Biblia Yera) hemeza akamaro ko gusenga Yehova?
8 Abanditsi ba Zaburi bahumekewe, bagaragaje mu buryo bufututse ukuntu ugusenga kwari ukw’ingenzi cyane mu mibereho yabo. Abahungu ba Kora baririmbye bagira bati “Uwiteka Nyiringabo, erega amahema yawe ni ay’igikundiro!” Nta gushidikanya ko batarimo bashima inyubako gusa. Ibiri amambu, barangururaga amajwi yabo basingiza Yehova Imana, bavuga bati “umutima wanjye n’umubiri wanjye bivugiriza Imana ihoraho impundu.” Umurimo w’Abalewi watumye bagira ibyishimo byinshi. Baravuze bati “hahirwa ababa mu nzu yawe, babasha kugushima ubudasiba.” Mu by’ukuri, Isirayeli yose yashoboraga kuririmba igira iti “hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni. . . . Bagenda bagwiza imbaraga, umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y’Imana i Siyoni.” N’ubwo urugendo rwo kujya i Yerusalemu ku Mwisirayeli rwashoboraga kuba rwari rurerure kandi runaniza, yongeraga kugarura ubuyanja igihe yabaga ageze mu murwa mukuru. Umutima we wuzuraga umunezero ubwo yashimagizaga igikundiro cye cyo gusenga Yehova agira ati “kuko umunsi umwe mu bikari byawe uruta iyindi igihumbi ahandi. Nakunda guhagarara ku muryango w’inzu y’Imana yanjye, bindutira kuba mu mahema y’abanyabyaha. . . . Uwiteka Nyiringabo, hahirwa umuntu ukwiringira.” Amagambo nk’ayo agaragaza umwanya w’ibanze abo Bisirayeli bahaga ukuyoboka Yehova.—Zaburi 84:2-13, umurongo wa 1-12 muri Biblia Yera.
9. Byagendekeye bite ishyanga ry’Isirayeli igihe ritakomezaga gushyira ukuyoboka Yehova mu mwanya wa mbere?
9 Ikibabaje ariko, ni uko Isirayeli itakomeje gushyira ugusenga k’ukuri mu mwanya wa mbere. Baje guhindukirira imana z’ibinyoma, ibyo bikaba byaratumye ishyaka ryabo bari bafitiye Yehova riyoyoka. Ingaruka yabaye iy’uko Yehova yabahanye mu maboko y’abanzi babo, agatuma bajyanwa mu bunyage i Babuloni. Ubwo basubizwaga mu gihugu cyabo nyuma y’imyaka 70, Yehova yahaye Isirayeli inama zishishikaza akoresheje abahanuzi bizerwa, ari bo Hagayi, Zekariya, na Malaki. Umutambyi Ezira n’Umutware Nehemiya bahagurukirije ubwoko bw’Imana kongera kubaka urusengero no kugarura ugusenga k’ukuri. Ariko uko ibinyejana byahitaga, iryo shyanga ryongeye guha ugusenga k’ukuri umwanya wa nyuma.
Ishyaka mu Gusenga k’Ukuri mu Kinyejana cya Mbere
10, 11. Ni uwuhe mwanya ukuyoboka Yehova kwari gufite mu mibereho y’abantu bari abizerwa ubwo Yesu yari ku isi?
10 Igihe cyagenwe na Yehova gisohoye, Mesiya yaragaragaye. Abantu bizerwa bategerezaga agakiza kari guturuka kuri Yehova (Luka 2:25; 3:15). Inkuru yo mu Ivanjiri ya Luka, ivuga mu buryo bwumvikana neza Ana w’umupfakazi wari ufite imyaka 84 “[w]ahoraga mu rusengero aramya Imana, yiyiriza ubusa, asenga ku manywa na nijoro.”—Luka 2:37.
11 Yesu yagize ati “ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we” (Yohana 4:34). Wibuke uko Yesu yabyifashemo ubwo yari ahanganye n’abavunjiraga amafaranga mu rusengero. Yubitse ameza hamwe n’intebe z’abacuruzi bagurishaga inuma. Mariko aragira ati “[Yesu] ntiyakundira umuntu wese kugira icyo anyuza mu rusengero. Arigisha ati ‘mbese ntimuzi ko byanditswe ngo “inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose”? Ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi’ ” (Mariko 11:15-17). Ni koko, Yesu ntiyigeze yemerera uwo ari we wese kunyura mu nzira y’ubusamo yambukiranyaga ikibuga cy’urusengero ngo ajye hakurya y’umujyi yikoreye ibicuruzwa bye. Ibikorwa bya Yesu byatsindagirizaga inama ze yabaga amaze gutanga agira ati “mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo” (Matayo 6:33). Yesu yadusigiye urugero ruhebuje rwo gusenga Yehova nta kindi tumubangikanyije na cyo. Mu by’ukuri, yashyiraga mu bikorwa ibyo yigishaga.—1 Petero 2:21.
12. Ni gute abigishwa ba Yesu bagaragaje umwanya bahaga ukuyoboka Yehova?
12 Yesu yasigiye abigishwa be urugero bakwiriye kwigana mu bihereranye n’uburyo yasohoje umurimo we wo kubatura Abayahudi bakandamizwaga, ariko bakaba bari indahemuka, abakuraho umutwaro w’ibikorwa bya kidini by’ibinyoma (Luka 4:18). Mu kumvira itegeko Yesu yatanze ryo guhindura abantu abigishwa no kubabatiza, Abakristo ba mbere batangazaga ibyo Yehova ashaka bihereranye n’Umwami wabo wazutse bashize amanga. Mu by’ukuri, Yehova yanejejwe no kuba barashyize ugusenga Kwe mu mwanya wa mbere. Ni yo mpamvu umumarayika w’Imana ubwayo yabohoye intumwa Petero na Yohana abavanye mu nzu y’imbohe mu buryo bw’igitangaza, maze akabaha aya mabwiriza agira ati “nimugende muhagarare mu rusengero, mubwire abantu amagambo yose y’ubu bugingo.” Bamaze gusubizwamo intege, baramwumviye. “Ntizasiba kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo” buri munsi, mu rusengero rw’i Yerusalemu no ku nzu n’inzu.—Ibyakozwe 1:8; 4:29, 30; 5:20, 42; Matayo 28:19, 20.
13, 14. (a) Uhereye mu gihe cya mbere cy’Ubukristo, ni iki Satani yagerageje gukorera abagaragu b’Imana? (b) Ni iki abagaragu bizerwa b’Imana bakomeje gukora?
13 Uko barushagaho gukaza umurego mu kurwanya ukubwiriza kwabo, Imana yayoboye abagaragu bayo b’indahemuka kugira ngo bandike inama mu gihe gikwiriye. Nyuma gato y’umwaka wa 60 I.C., Petero yanditse agira ati “[mw]ikoreze [Yehova] amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe. Mwirinde ibisindisha, mube maso; kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga, ashaka uwo aconshomera. Mumurwanye mushikamye, kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro.” Nta gushidikanya ko Abakristo ba mbere baboneraga icyizere muri ayo magambo. Bari bazi ko nibamara kubabazwa akanya gato, Imana yari kurangiza imyitozo barimo (1 Petero 5:7-10). Muri iyo minsi ya nyuma ya gahunda y’ibintu ya Kiyahudi, Abakristo b’ukuri barushijeho gushyira hejuru ugusenga Yehova kw’igikundiro.—Abakolosayi 1:23.
14 Nk’uko intumwa Pawulo yari yarabihanuye, ubuhakanyi, ari byo gutera umugongo ugusenga k’ukuri, bwaradutse (Ibyakozwe 20:29, 30; 2 Abatesalonike 2:3). Ibyabaye mu myaka ibarirwa muri za mirongo yasoje ikinyejana cya mbere, byabaye ibihamya by’ibyo (1 Yohana 2:18, 19). Satani yashoboye kwinjiza Abakristo ku izina gusa mu Bakristo b’ukuri, bikaba byari bigoye gutandukanya urwo ‘rukungu’ n’Abakristo bagereranywa n’imbuto nziza. Nyamara ariko, uko ibinyejana byagiye bihita, hari abantu bamwe bashyize ukuyoboka Imana mu mwanya wa mbere, ndetse bari biteguye guhara amagara yabo. Ariko kandi, mu myaka ibarirwa muri za mirongo yasoje “ibihe by’abanyamahanga,” ni bwo Imana yongeye gukorakoranya abagaragu bayo kugira ngo bongere gushyira hejuru ugusenga k’ukuri.— Matayo 13:24-30, 36-43; Luka 21:24.
Ukuyoboka Yehova Kwashyizwe Hejuru Muri Iki Gihe
15. Uhereye mu wa 1919, ni gute ubuhanuzi bwo muri Yesaya 2:2-4 no muri Mika 4:1-4 bwagiye busohozwa?
15 Mu mwaka wa 1919, Yehova yahaye imbaraga abasigaye basizwe kugira ngo batangize umurimo wo gutanga ubuhamya ku isi hose mu buryo bwagutse, umurimo watumye ugusenga k’ukuri kw’Imana gushyirwa hejuru. Bitewe n’ukwisukiranya kw’abagize “izindi ntama” zo mu buryo bw’ikigereranyo kuva mu mwaka wa 1935, imbaga y’abantu benshi bazamuka mu buryo bw’umwuka bagana “ku musozi wubatsweho inzu y’Uwiteka,” barushijeho kwiyongera. Mu mwaka w’umurimo wa 1993, Abahamya ba Yehova bagera kuri 4.709.889, bamusingije batumira abandi bantu kwifatanya na bo mu gusenga kwe kwashyizwe hejuru. Mbega ukuntu ibyo bitandukanye n’imimerere yononekaye y’ “imisozi,” (NW ) yiciyemo ibice ya gahunda y’isi yose y’idini ry’ikinyoma, igaragara cyane muri Kristendomu!—Yohana 10:16; Yesaya 2:2-4; Mika 4:1-4.
16. Ni iki abagaragu b’Imana bose bagomba gukora dufatiye ku byahanuwe muri Yesaya 2:10-22?
16 Abayoboke b’idini ry’ikinyoma babona insengero zabo ntoya n’inini hamwe n’abayobozi babo nk’aho biri ‘hejuru,’ (NW ) bakabiha amazina akomeye n’ibyubahiro. Ariko kandi, zirikana ibyo Yesaya yahanuye agira ati “agasuzuguro k’abantu kazacishwa bugufi, n’ubwibone bw’abantu buzashyirwa hasi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine.” Ibyo bizaba ryari? Ni mu gihe cy’umubabaro ukomeye wegereje cyane, igihe “ibigirwamana bizashiraho rwose.” Dufatiye ku buryo icyo gihe giteye ubwoba cyegereje cyane, abagaragu b’Imana bose bakeneye gusuzumana ubwitonzi umwanya kuyoboka Yehova bifite mu mibereho yabo.—Yesaya 2:10-22.
17. Ni gute abagaragu ba Yehova muri iki gihe bagaragaza umwanya baha ukuyoboka Yehova?
17 Abahamya ba Yehova bagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe, kandi bazwiho kuba bagira umwete mu kubwiriza Ubwami. Ugusenga kwabo si ibintu bikorwa mu rwego rw’idini, ibi by’urwiyerurutso gusa bigenerwa igihe cy’isaha imwe gusa cyangwa irenzeho mu cyumweru. Reka da, ahubwo ni byo biranga imibereho yabo yose (Zaburi 145:2). Koko rero, mu mwaka ushize, Abahamya basaga 620.000 bashyize ibintu byabo kuri gahunda kugira ngo babone uko bifatanya mu murimo wa Gikristo w’igihe cyose. Nta gushidikanya ko abandi na bo batirengagiza kuyoboka Yehova. Ibyo bigaragarira cyane cyane mu biganiro byabo bya buri munsi, hamwe n’uburyo babwiriza mu ruhame, kabone n’iyo inshingano z’umuryango zaba zibasaba gukorana umwete imirimo bahemberwa.
18, 19. Vuga ingero zitera inkunga waba warabonye, ubikesha gusoma inkuru z’ibyabaye mu mibereho y’Abahamya.
18 Inkuru z’ibyabaye mu mibereho y’Abahamya zandikwa mu Munara w’Umurinzi, zitanga ibisobanuro byimbitse ku bihereranye n’uburyo abavandimwe na bashiki bacu batandukanye bagiye bashyira mu mwanya wa mbere ibyo kuyoboka Yehova mu mibereho yabo. Mushiki wacu umwe weguriye Yehova ubuzima bwe afite imyaka 6 y’amavuko, yishyiriyeho intego yo kuzakora umurimo w’ubumisiyonari. Mwebwe bavandimwe na bashiki bacu bakiri bato, ni iyihe ntego mushobora kwihitiramo izabafasha gukomeza gushyira mu mwanya wa mbere ibyo kuyoboka Yehova mu mibereho yanyu?—Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Nakomeje Intego Nishyiriyeho Mfite Imyaka Itandatu” yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1992, ku ipaji ya 26-30 (mu Gifaransa).
19 Mushiki wacu umwe ushaje wari umupfakazi, atanga urundi rugero rwiza rwo guha ukuyoboka Yehova umwanya ugukwiriye. Abo yari yarafashije kumenya ukuri bamuteye inkunga ikomeye yo kwihangana. Bari “umuryango” we (Mariko 3:31-35). Mu gihe wenda nawe ubuze umuntu wakundaga, mbese uzemera inkunga n’ubufasha biturutse ku bakiri bato bo mu itorero? (Zirikana ukuntu Mushiki wacu Winifred Remmie yivugiye ubwe mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Nitabiriye Igihe cy’Isarura,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1992, ku ipaji ya 21-3 [mu Gifaransa].) Mwebwe, bagaragu bakora umurimo w’igihe cyose, mugaragaze ko kuyoboka Yehova ari byo mushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yanyu rwose, mukora aho mushinzwe mwicishije bugufi, mugandukira ubuyobozi bwa gitewokarasi mubikunze. (Zirikana urugero rw’Umuvandimwe Roy Ryan, nk’uko rwavuzwe mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Kwizirika ku Muteguro w’Imana,” yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1991, ku ipaji ya 24-7 [mu Gifaransa].) Mwibuke ko iyo dushyize imbere ukuyoboka Yehova, tuba twiringiye tudashidikanya ko azatwitaho. Ntitugomba guhangayikishwa n’aho ibya ngombwa dukenera mu buzima bizava. Inkuru z’ibyabaye kuri Bashiki bacu, ari bo Olive na Sonia Springate, zirabigaragaza.—Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Twashatse Mbere na Mbere Ubwami,” yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 1994, ku ipaji ya 20-5 (mu Gifaransa).
20. Ni ibihe bibazo bikomeye twagombye kwibaza ubu?
20 Noneho se twebwe buri muntu ku giti cye, ntitwari dukwiriye kwibaza ibibazo bimwe na bimwe byimbitse? Ni uwuhe mwanya kuyoboka Yehova bifite mu mibereho yanjye? Mbese, mbaho mu buryo buhuje n’uburyo niyeguriye Imana kugira ngo nkore ibyo ishaka nkurikije uko ubushobozi bwanjye bungana? Ni mu bintu ki mu mibereho yanjye nshobora kugiramo amajyambere? Isuzuma ryimbitse ry’ingingo izakurikiraho, rizatuma dutekereza ku buryo dukoresha ubutunzi bwacu kugira ngo tubashe gukomeza gushyira imbere ibyo twahisemo mu mibereho yacu—ni ukuvuga gusenga Umwami w’Ikirenga Yehova, Data wa twese wuje urukundo.—Umubwiriza 12:13; 2 Abakorinto 13:5.
Isubiramo
◻ Ku bihereranye no gusenga, ni iki Yehova asaba?
◻ Ubuturo bwibutsaga iki?
◻ Mu kinyejana cya mbere I.C., ni ba nde batanze ingero zigaragara z’umurava mu gusenga k’ukuri, kandi mu buhe buryo?
◻ Uhereye mu wa 1919, ni gute ukuyoboka Yehova kwashyizwe hejuru?