Igice cya makumyabiri na gatanu
Umwami n’abatware be
1, 2. Ni iki dushobora kuvuga ku mwandiko wo mu Muzingo wa Yesaya wo ku Nyanja y’Umunyu?
AHAGANA mu mpera z’imyaka ya 1940, hari imizingo myinshi yavumbuwe mu buvumo buri hafi y’Inyanja y’Umunyu muri Palesitina. Bayise Imizingo yo ku Nyanja y’Umunyu kandi batekereza ko yaba yaranditswe hagati y’umwaka wa 200 M.I.C. n’uwa 70 I.C. Umwe muri iyo mizingo uzwi cyane ni umuzingo wa Yesaya wanditse mu Giheburayo kandi wanditse ku ruhu rukomeye cyane. Uwo muzingo uburaho utuntu duke, kandi umwandiko wawo utandukanye ho gato cyane n’uw’Abamasoreti wanditswe mu myaka igera ku 1.000 nyuma y’aho. Uwo muzingo rero ugaragaza ko umwandiko wa Bibiliya utigeze uhinduka.
2 Akantu gato umuntu atabura kuvuga kuri uwo Muzingo wa Yesaya wo ku Nyanja y’Umunyu, ni uko igice ubu kizwi nk’igice cya 32 muri Bibiliya zacu, uwawandukuye yashyizeho akamenyetso “X” ahagana ku ruhande. Ntituzi impamvu yashyizeho ako kamenyetso, ariko tuzi neza ko hari ikintu kidasanzwe dusanga muri icyo gice cya Bibiliya Yera.
Ubutegetsi butegekesha gukiranuka n’ubutabera
3. Ni ubuhe butegetsi bwahanuwe mu gitabo cya Yesaya n’icy’Ibyahishuwe?
3 Igice cya 32 cya Yesaya kibimburirwa n’ubuhanuzi bushishikaje busohora mu buryo bugaragara muri iki gihe, bugira buti “dore hazima umwami utegekesha gukiranuka, kandi abatware be bazatwaza imanza zitabera” (Yesaya 32:1). Akajambo “dore” ko gutangara, karatwibutsa akandi nk’ako kari mu gitabo cy’ubuhanuzi cya nyuma muri Bibiliya, ahavuga ngo ‘Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti “dore byose ndabihindura bishya”’ (Ibyahishuwe 21:5). Uhereye igihe igitabo cya Yesaya cyandikiwe n’igihe icy’Ibyahishuwe cyandikiwe, haciyemo imyaka 900. Nyamara ibyo bitabo byombi bivuga mu buryo bususurutsa umutima iby’ubutegetsi bushya, ari bwo “ijuru rishya,” Umwami wabwo akaba ari Yesu Kristo, wimitswe mu mwaka wa 1914. Bufite n’abandi bami 144.000 ‘bacunguwe mu bantu,’ bazimana na we. Ibyo bitabo binavuga ku “isi nshya,” izaba ari umuryango w’abantu bo ku isi hose bunze ubumwe (Ibyahishuwe 14:1-4; 21:1-4; Yesaya 65:17-25).a Ibyo byose bizashoboka kubera ko Kristo yatanze igitambo cy’incungu.
4. Ni bande ubu bagize urufatiro rw’isi nshya?
4 Intumwa Yohana amaze kubona mu iyerekwa abo bami 144.000 bashyirwaho ikimenyetso cya nyuma, yaravuze ati ‘hanyuma y’ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama.’ Abo rero ni bo rufatiro rw’isi nshya; ni imbaga y’abantu benshi ubu babarirwa muri za miriyoni, bakorana n’abandi bake bo mu bagize 144.000 bakiri hano ku isi, hafi ya bose ubu bakaba bashaje cyane. Iyo mbaga y’abantu benshi bazarokoka umubabaro mwinshi ugenda usatira cyane, kandi bazabana mu isi izaba yahindutse Paradizo n’abantu bizerwa bapfuye bazazuka, n’abandi bantu benshi babarirwa muri za miriyari na bo bazahabwa uburyo bwo kugaragaza ukwizera. Abazizera bose bazabona ubuzima bw’iteka.—Ibyahishuwe 7:4, 9-17.
5-7. “Abatware” bahanuwe bakora iki mu mukumbi w’Imana?
5 Nanone ariko, kubera ko iyi si yuzuye inzangano nta ho irajya, abagize iyo mbaga y’abantu benshi bakenera kurindwa. Ahanini rero barindwa na ba ‘batware bategekesha ubutabera.’ Mbega ukuntu iyo gahunda ari nziza cyane! Abo ‘batware’ bongera kuvugwaho mu yandi magambo asusurutsa umutima yo mu buhanuzi bwa Yesaya agira ati “umuntu azaba nk’aho kwikinga umuyaga n’ubwugamo bw’umugaru, nk’imigezi y’amazi ahantu humye n’igicucu cy’igitare kinini mu gihugu kirushya.”—Yesaya 32:2.
6 Muri iki gihe isi yose yuzuyemo akaga, hakenewe “abatware,” ni ukuvuga abasaza ‘bita ku mukumbi wose,’ bakita ku ntama za Yehova kandi bakimakaza ubutabera bakurikije amahame ya Yehova akiranuka (Ibyakozwe 20:28). Abo ‘batware’ bagomba kuba bujuje ibivugwa muri 1 Timoteyo 3:2-7 no muri Tito 1:6-9.
7 Mu buhanuzi bwa Yesu buvuga iby’ingorane z’urudaca zari kuba mu gihe cy’“imperuka y’isi,” yaravuze ati “mwirinde mudahagarika imitima” (Matayo 24:3-8). Kuki se abigishwa ba Yesu badakurwa umutima n’akaga kari muri iyi si? Impamvu imwe ni uko “abatware,” baba barasizwe cyangwa abo mu ‘zindi ntama,’ barinda umukumbi mu budahemuka (Yohana 10:16). Ntibatinya ndetse no kwita ku bavandimwe na bashiki babo mu bihe by’amakuba wenda nk’intambara ishingiye ku moko n’itsembatsemba. Muri iyi si itita ku bintu by’umwuka na mba, bakora ibishoboka byose ngo abantu bihebye basubizwemo intege n’ukuri guhumuriza ko mu Ijambo ry’Imana Bibiliya.
8. Yehova atoza ate “abatware” bo mu bagize izindi ntama, kandi se abakoresha iki?
8 Mu myaka 50 ishize, uruhare “abatware” bafite rwarushijeho kugaragara. “Abatware” bo mu bagize izindi ntama ubu baratozwa kuko ari bo bazaba bagize itsinda ry’“umwami,” ku buryo nyuma y’umubabaro mwinshi, abazaba baragaragaje ko bashoboye bazaba biteguye guhabwa ubuyobozi mu “isi nshya” (Ezekiyeli 44:2, 3; 2 Petero 3:13). Mu gihe batanga ubuyobozi n’ihumure byo mu buryo bw’umwuka bafata iya mbere mu murimo w’Ubwami, baba bagaragaje rwose ko ari “igicucu cy’igitare kinini,” bikorohereza umukumbi mu bihereranye no gusenga.b
9. Ni ibihe bintu biriho muri iki gihe bigaragaza ukuntu “abatware” bakenewe?
9 Muri iyi minsi ya nyuma y’isi mbi ya Satani yuzuye akaga kenshi, Abakristo biyeguriye Imana bakeneye cyane ubwo burinzi (2 Timoteyo 3:1-5, 13). Hari imiyaga ikaze y’inyigisho z’ibinyoma na za poropagande zigoreka ukuri. Hari n’inkubi z’imiyaga ikomeye y’intambara hagati y’ibihugu ndetse n’ibitero bitaziguye bigabwa ku bantu bizerwa basenga Yehova Imana. Muri iyi si yayogojwe n’amapfa yo mu buryo bw’umwuka, Abakristo bakeneye cyane imigezi y’amazi y’ukuri kudafunguye kugira ngo bashire inyota yo mu buryo bw’umwuka. Igishimishije rero, ni uko Yehova yasezeranyije ko Umwami yimitse azajya yifashisha abavandimwe be basizwe n’“abatware” bo mu bagize izindi ntama babashyigikiye, agakomeza kandi akayobora abihebye n’abacitse intege muri iki gihe bikenewe. Yehova rero azajya akora ibishoboka byose kugira ngo gukiranuka n’ubutabera biganze.
Barebesha amaso yabo, bakumvisha amatwi yabo n’umutima
10. Ni izihe gahunda Yehova yateganyije zituma abagize ubwoko bwe bashobora ‘kumva’ no ‘kureba’ ibintu byo mu buryo bw’umwuka?
10 Imbaga y’abantu benshi yitabiriye ite gahunda y’ubuyobozi bwa Yehova? Ubwo buhanuzi bukomeza bugira buti “amaso y’abareba ntazagira ibikezikezi, kandi amatwi y’abumva bazayatega” (Yesaya 32:3). Mu myaka myinshi ishize, Yehova yigishije abagaragu be akunda cyane kandi arabakuza. Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi hamwe n’andi materaniro abera mu matorero y’Abahamya ba Yehova ku isi hose; amakoraniro mpuzamahanga n’ay’intara; hamwe n’imyitozo yihariye ihabwa “abatware” kugira ngo bite ku mukumbi mu buryo bwuje urukundo, ibyo byose ni byo byatumye habaho umuryango wo ku isi hose w’abavandimwe babarirwa muri za miriyoni bunze ubumwe. Aho abo bungeri bari hose ku isi, bahora biteguye kugira icyo bahindura ku myumvire yabo y’ijambo ry’ukuri rirushaho kugenda risobanuka. Imitimanama yabo yatojwe na Bibiliya ituma bahora biteguye kumva no kumvira.—Zaburi 25:10.
11. Kuki ubu noneho abagize ubwoko bw’Imana bavugana icyizere aho kudedemanga bavuga ibyo na bo ubwabo batizeye neza?
11 Hanyuma, ubwo buhanuzi bwatanze umuburo ugira uti “uw’umutima uhutiraho azamenya ubwenge, uw’ururimi rudedemanga azavuga neza byumvikane” (Yesaya 32:4). Ntihakagire umuntu n’umwe uhutiraho mu birebana no gutandukanya icyiza n’ikibi. Bibiliya iravuga iti “mbese wabonye umuntu uhuta amagambo? Bakwemera umupfapfa kumurutisha uwo” (Imigani 29:20; Umubwiriza 5:1). Mbere y’umwaka wa 1919, n’abagize ubwoko bwa Yehova wasangaga bagifite ibitekerezo byo muri Babuloni. Ariko guhera muri uwo mwaka, Yehova yabafashije gusobanukirwa neza imigambi ye. Babonye ko yabahishuriye ukuri adahubutse ko ahubwo yabanje kugutekerezaho, none basigaye bavuga ibintu bizeye badashidikanya aho kudedemanga bavuga ibyo na bo ubwabo batizeye neza.
“Umupfapfa”
12. Muri iki gihe ‘abapfapfa’ ni bande, kandi ni mu buhe buryo barangwa no kutagira ubuntu?
12 Ubuhanuzi bwa Yesaya bwavuze ikintu gitandukanye n’ibya mbere: “umupfapfa bazaba batakimwita impfura, n’umunyabuntu buke bazaba batakimwita umunyabuntu, kuko umupfapfa azavuga iby’ubupfapfa” (Yesaya 32:5, 6a). “Umupfapfa” ni nde? Dawidi yatanze igisubizo incuro ebyiri zose, uko bigaragara akaba yarashakaga kugitsindagiriza, agira ati “umupfapfa ajya yibwira ati ‘nta Mana iriho.’ B[a]rononekaye, bakoze imirimo yo kwangwa urunuka, nta wukora ibyiza” (Zaburi 14:1; 53:2). Abantu batemera Imana bavuga ko Yehova atabaho. Urebye rero uko ni na ko biri ku “ntiti” n’abandi bantu bakora ibyo bishakiye nk’aho nta Mana iriho, bibwira ko nta wuzagira icyo ababaza. Bene abo nta kuri kubarimo. Nta buntu bagira. Ntibagira ubutumwa bwiza bw’urukundo. Batandukanye cyane n’Abakristo b’ukuri kuko batihutira kugira icyo bamarira abantu bari mu kaga, byarimba ntibanagire icyo bakora rwose.
13, 14. (a) Ni mu buhe buryo abahakanyi bo muri iki gihe bakora ibyo gukiranirwa? (b) Ni iki abahakanyi baba bashaka kuvutsa abashonje n’abafite inyota, ariko se amaherezo y’ibyo byose ni ayahe?
13 Abo bapfapfa banga abashyigikira ukuri kw’Imana. ‘Yerekeza umutima we ku byo gukiranirwa, kugira ngo akore ibyo gutukisha Imana no kuvuga ibigoramye ku Uwiteka’ (Yesaya 32:6b). Mbega ukuntu uko ari na ko rwose abahakanyi bo muri iki gihe bameze! Mu bihugu byinshi byo mu Burayi no muri Aziya, abahakanyi bafatanyije n’abandi bantu barwanya ukuri maze babwira abategetsi ibinyoma byambaye ubusa, bashaka ko Abahamya ba Yehova bacibwa. Bifata nka wa ‘mugaragu mubi’ Yesu yahanuye ibye agira ati “ariko umugaragu mubi niyibwira mu mutima we ati ‘Databuja aratinze,’ maze agatangira gukubita abagaragu bagenzi be no gusangira n’abasinzi, shebuja w’uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n’igihe atazi, amucemo kabiri amuhanane n’indyarya. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.”—Matayo 24:48-51.
14 Hagati aho, abo bahakanyi ‘bicisha umushonji inzara, n’ufite inyota ntibamuramize amazi’ (Yesaya 32:6c). Abanzi b’ukuri bakora uko bashoboye kose ngo abantu bafite inzara yo kumenya ukuri batabona ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka kandi bakanabuza abafite inyota kunywa ku mazi afutse ari yo butumwa bw’Ubwami. Ariko rero, amaherezo y’ibyo byose tuyasanga mu magambo Yehova yabwiye ubwoko bwe binyuriye ku wundi muhanuzi agira ati “bazakurwanya, ariko ntibazakubasha kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore. Ni ko Uwiteka avuga.”—Yeremiya 1:19; Yesaya 54:17.
15. Muri iki gihe, ‘abanyabuntu buke’ ahanini bagizwe na bande, kandi se “ibinyoma” bakwirakwiza ni ibihe, kandi bigira izihe ngaruka?
15 Kuva mu kinyejana cya 20 rwagati, ubwiyandarike bwayogoje ibihugu byiganjemo amadini yiyita aya Gikristo. Ibyo se byaba byaratewe n’iki? Ubwo buhanuzi bwavuze impamvu imwe bugira buti “kandi intwaro z’umunyabuntu buke ni mbi, agambanishiriza umugwaneza ibinyoma ngo amurimbure, n’ubwo uwo mutindi avuga ibitunganye” (Yesaya 32:7). Mu isohozwa ry’ayo magambo, usanga benshi mu bakuru b’amadini bihanganira abantu baryamana batarashakana, ababana batarashakanye n’abaryamana bahuje ibitsina. Muri make bashyigikira ‘ubusambanyi n’ibyonona byose’ (Abefeso 5:3). Nguko uko ‘barimbuza’ umukumbi ibinyoma byabo.
16. Ni iki gituma Abakristo b’ukuri bagira ibyishimo?
16 Ariko se mbega ukuntu isohozwa ry’amagambo uwo muhanuzi yakurikijeho rihumuriza! “Ariko impfura yigira inama yo kugira ubuntu, kandi izo nama zo kugira ubuntu azazikomeza” (Yesaya 32:8). Yesu na we yateye abantu inkunga yo kugira ubuntu ubwo yavugaga ati “mutange namwe muzahabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye ni rwo muzagererwa, kuko urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe” (Luka 6:38). Intumwa Pawulo na we yavuze ku migisha abagira ubuntu babona ubwo yavugaga ati ‘mwibuke amagambo Umwami Yesu yavuze ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa”’ (Ibyakozwe 20:35). Abakristo nyabakristo ntibabonera ibyishimo mu kugira ubutunzi bwinshi cyangwa kugira imyanya y’ibyubahiro, ahubwo babibonera mu kugira ubuntu bigana Imana yabo Yehova, na yo igira ubuntu (Matayo 5:44, 45). Babonera ibyishimo byinshi mu gukora ibyo Imana ishaka, bitanga ubwabo ku buntu kugira ngo bageze ku bandi “ubutumwa bwiza bw’ubwiza bw’Imana ihimbazwa.”—1 Timoteyo 1:11.
17. Ni bande muri iki gihe bameze nk’‘abakobwa b’abadabagizi’ Yesaya yavuzeho?
17 Ubuhanuzi bwa Yesaya bwakomeje bugira buti “mwa bagore bataye umuruho mwe, nimuhaguruke munyumve, mwa bakobwa b’abadabagizi mwe, nimutegere amatwi amagambo yanjye. Muzamara iminsi isāze umwaka muhagaritse imitima, mwa bagore b’abadabagizi mwe, kuko umwengo uzabura kandi nta sarura rizabaho. Mwa bagore bataye umuruho mwe, nimuhinde imishyitsi, mwa badabagizi mwe, muhagarike imitima” (Yesaya 32:9-11a). Imyifatire y’abo bagore iratwibutsa imyifatire y’abantu muri iki gihe bavuga ko bakorera Imana ariko ntibagire umwete na mba mu murimo wayo. Bene abo tubasanga mu madini yo muri “Babuloni Ikomeye, nyina w’abamaraya” (Ibyahishuwe 17:5). Dufashe wenda nk’urugero, usanga abantu bo mu madini yiyita aya Gikristo bafite ibintu byinshi cyane bahuriyeho na ba “bagore” bavugwa mu buhanuzi bwa Yesaya. Ni “abadabagizi,” ku buryo urubanza n’akaga bizabageraho vuba aha nta cyo bibabwiye na gato.
18. Ni nde wasabwe ‘gukenyera ibigunira,’ kandi kuki?
18 Hanyuma, amadini y’ibinyoma ni yo yari atahiwe: “mwiyambure mwambare ubusa mukenyere ibigunira. Bazikubita mu bituza bababajwe n’imirima yabanezezaga n’inzabibu zeraga cyane. Mu gihugu cy’ubwoko bwanjye hazamera amahwa n’imifatangwe, ndetse bizamera no ku mazu anezeza yose yo mu murwa w’umunezero” (Yesaya 32:11b-13). Imvugo ngo “nimwiyambure mwambare ubusa,” urebye ntigaragaza ko bari kwiyambura byose. Abantu ba kera barambaraga hejuru bagashyiraho umwitero. Umwitero akenshi wabaga uranga uwo umuntu ari we (2 Abami 10:22, 23; Ibyahishuwe 7:13, 14). Ubwo buhanuzi rero bwasabaga abayoboke b’amadini y’ibinyoma kwiyambura imyitero, bakareka kwihandagaza bavuga ko ari abagaragu b’Imana, hanyuma bakambara ibigunira bigaragaza umubabaro bari batewe n’urubanza bendaga gucirwa (Ibyahishuwe 17:16). Amadini yiyita aya Gikristo avuga ko ari yo “murwa w’umunezero,” hamwe n’andi yose y’ikinyoma, ntakora ibyo Imana ishaka. Nta wundi musaruro uva mu bikorwa byayo utari “amahwa n’imifatangwe,” bitewe n’uko nta cyo bitaho kandi Imana ikaba itabaha imigisha.
19. Yesaya yagaragaje ko “Yerusalemu” y’abahakanyi yari mu mimerere iteye ite?
19 Ako kaga rero kari kugera ku bice byose bya “Yerusalemu” y’abahakanyi: “urugo rw’umwami ruzatabwa, umurwa wari utuwe cyane uzaba amatongo. Umusozi [“akarere ka Ofeli,” “Bibiliya Ntagatifu”] n’umunara w’abarinzi bizaba ubuvumo iteka ryose, bizaba inama y’imparage n’urwuri rw’amashyo” (Yesaya 32:14). Tekereza ko na Ofeli yavuzwemo! Ofeli kari agasozi ko muri Yerusalemu katumaga nta wupfa kuyisukira. Kuvuga rero ko Ofeli yari kuba ubuvumo bw’inyamaswa, bigaragaza ukuntu uwo mujyi wari gusigara udatuwe n’umuntu n’umwe. Amagambo ya Yesaya agaragaza ko “Yerusalemu” y’abahakanyi, igizwe n’amadini yiyita aya Gikristo, idakora ibyo Imana ishaka. Yararumbye mu buryo bw’umwuka ku buryo nta kintu cy’ukuri cyangwa gihuje n’ubutabera wayisangana; yakabije kuba nk’inyamaswa.
Itandukaniro rikomeye
20. Kuba umwuka w’Imana usukwa ku bwoko bwayo bigira izihe ngaruka?
20 Yesaya yakomeje avuga ko abantu bakoraga ibyo Imana ishaka bari bafite ibyiringiro bihebuje. Ubwoko bw’Imana bwari gukomeza kugerwaho n’akaga ‘kugeza aho umwuka wari kubusukirwaho uvuye hejuru, maze ubutayu bukaba imirima yera cyane, umurima wera bakawita ishyamba’ (Yesaya 32:15). Igishimishije ni uko kuva mu mwaka wa 1919 Yehova yagiye asuka umwuka mwinshi ku bwoko bwe; mbese ni nk’aho yatumye hongera kubaho umurima wera imbuto nyinshi w’Abahamya basizwe, nyuma y’aho agatera ishyamba rigenda rirushaho kwaguka ry’abagize izindi ntama. Ikintu muri iki gihe kiranga abasenga by’ukuri ni uburumbuke no kwiyongera. Muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka yongeye kugarurwa, “ubwiza bw’Uwiteka n’igikundiro cy’Imana yacu” bigaragazwa n’ubwoko bwayo iyo bwamamaza ku isi hose ubwami bwayo bugiye kuza.—Yesaya 35:1, 2.
21. Ni hehe muri iki gihe ushobora gusanga gukiranuka, ihumure n’umutekano?
21 Umva noneho amasezerano meza cyane Yehova atanga: “urubanza rutabera ruzaba mu butayu, gukiranuka kuzaba mu mirima yera cyane. Umurimo wo gukiranuka ni amahoro, kandi ibiva ku gukiranuka ni ihumure n’ibyiringiro bidashidikanywa iteka ryose” (Yesaya 32:16, 17). Mbega ukuntu ibyo bigaragaza neza neza imimerere yo mu buryo bw’umwuka ubwoko bwa Yehova burimo muri iki gihe! Mu gihe abantu benshi bokamwe n’inzangano n’urugomo kandi mu buryo bw’umwuka bakaba bakennye, Abakristo b’ukuri bo bunze ubumwe ku isi hose, n’ubwo baturuka “mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose.” Ari mu mibereho yabo ari no mu byo bakora, byose biba bihuje no gukiranuka kw’Imana, kandi biringira ko amaherezo bazabona amahoro n’umutekano nyakuri iteka ryose.—Ibyahishuwe 7:9, 17.
22. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’imimerere abagize ubwoko bw’Imana barimo n’iyo abari mu madini y’ibinyoma barimo?
22 Amagambo ari muri Yesaya 32:18 asohorera muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Aho hagira hati “abantu banjye bazatura ahantu h’amahoro, babe mu mazu akomeye no mu buruhukiro butuje.” Ariko ku Bakristo b’urwiganwa bo, “ishyamba rizagushwa n’urubura, kandi umurwa uzasenywa rwose” (Yesaya 32:19). Urubanza rwa Yehova rugiye gusohorezwa ku murwa w’idini ry’ikinyoma nk’uko imvura y’amahindu yisuka, maze ashyire hasi “ishyamba” ryayo, ari bo bantu bawushyigikiye, abarimbure burundu!
23. Ni uwuhe murimo ukorwa mu isi yose uri hafi kurangira, kandi se abawukora bumva bameze bate?
23 Iki gice cy’ubuhanuzi bwa Yesaya kirangira kigira kiti “murahirwa [“mwishime,” “NW”] mwa babiba mu nkuka z’amazi yose mwe, mukahabwiriza inka n’indogobe” (Yesaya 32:20). Ibimasa n’indogobe yari amatungo abagaragu b’Imana ba kera bakoreshaga bahinga banabiba. Muri iki gihe, ubwoko bwa Yehova bucapa kandi bugakwirakwiza hose ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bukoresheje imashini zicapa, ibikoresho bya elegitoroniki, inyubako n’uburyo bw’itumanaho no gutwara ibintu bigezweho, kandi ikirenze ibyo byose bukoresha umuryango wunze ubumwe, ugendera ku buyobozi buva ku Mana. Abakozi bitangira kuza gukora imirimo, bagakoresha ibyo bikoresho byose kugira ngo babibe imbuto z’ukuri k’Ubwami ku isi hose, bazibiba “mu nkuka z’amazi yose.” Ubu hari abagabo n’abagore babarirwa muri za miriyoni batinya Imana bamaze gusarurwa, kandi hari n’abandi benshi bagenda biyongera kuri abo (Ibyahishuwe 14:15, 16). Abo bose ‘barishimye’ rwose!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Yesaya 32:1, “Umwami” ashobora kuba yari Hezekiya. Ariko ubundi, ubwo buhanuzi bwo muri Yesaya igice cya 32 bwasohoreye ku Mwami Yesu Kristo
b Reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi, yo ku itariki ya 1 Werurwe 1999, ku ipaji ya 13-18, yanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
[Amafoto yo ku ipaji ya 331]
Mu Muzingo wo ku Nyanja y’Umunyu, muri Yesaya igice cya 32 hari akamenyetso “X”
[Amafoto yo ku ipaji ya 333]
Buri ‘mutware’ ameze nk’ahantu ho kwikinga umuyaga, ubwugamo bw’umugaru, amazi adudubiriza mu butayu n’igicucu cyo kwikinga izuba
[Ifoto yo ku ipaji ya 338]
Buri Mukristo ashimishwa cyane no kugeza ku bandi ubutumwa bwiza