Dufite impamvu zituma turangurura ijwi ry’ibyishimo
“Bazabona umunezero n’ibyishimo; kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga.”—YESAYA 35:10.
1. Ni ba nde muri iki gihe bafite impamvu zihariye zo kugira ibyishimo?
USHOBORA kuba wariboneye ko abantu bake ari bo bafite ibyishimo nyabyo muri iki gihe. Ariko kandi, kubera ko ari Abakristo b’ukuri, Abahamya ba Yehova bafite ibyishimo. Kandi ibyiringiro byo kubona bene ibyo byishimo, biri imbere y’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni batarabatizwa, abato n’abageze mu za bukuru, bifatanya n’Abahamya. Kuba ubu urimo usoma ayo magambo muri iyi gazeti, bigaragaza ko wamaze kugira ibyo byishimo, cyangwa se ukaba ushobora kubigeraho.
2. Ni gute ibyishimo by’Umukristo bitandukanye n’imimerere y’abantu hafi ya bose muri rusange?
2 Abantu benshi biyumvisha ko imibereho yabo ibuze ikintu runaka. Bite se kuri wowe? Ni iby’ukuri ko wenda ushobora kuba udafite ibikoresho bihagije wakwifashisha, ibyo abantu bakize n’abafite ubushobozi batunze byose. Kandi wenda, ushobora kuba ukeneye kugira ubuzima bwiza n’imbaraga kurushaho. Nyamara ariko, twavuga nta shiti ko ku birebana n’ibyishimo, ufite ubutunzi n’ubuzima bwiza kurusha benshi mu bantu babarirwa muri za miriyari batuye isi. Ni gute ibyo bishoboka?
3. Ni ayahe magambo afite ibisobanuro byimbitse dukwiriye kwerekezaho ibitekerezo byacu, kandi kuki?
3 Mwibuke amagambo ya Yesu agira ati “ibyo mbibabwiriye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi n’umunezero wanyu ube wuzuye” (Yohana 15:11). “Umunezero wanyu ube wuzuye.” Mbega imvugo ishimishije! Isuzuma ryimbitse ry’uburyo bwo kubaho bwa Gikristo, rishobora kugaragaza impamvu nyinshi zituma ibyishimo byacu biba byuzuye. Ariko noneho zirikana amagambo yimbitse ari muri Yesaya 35:10. Ayo magambo arimbitse kuko afite byinshi aturebaho muri iki gihe. Dusoma ngo “abacunguwe n’Uwiteka bazagaruka, bagere i Siyoni baririmba; ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo, bazabona umunezero n’ibyishimo; kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga.”
4. Ni ubuhe bwoko bw’ibyishimo buvugwa muri Yesaya 35:10, kandi ni kuki tugomba kubyitaho?
4 “Ibyishimo bihoraho.” Ijambo “bihoraho,” ni ubusobanuro nyakuri bw’ibyo Yesaya yanditse mu Giheburayo. Ariko kandi, nk’uko bigaragazwa n’indi mirongo yo mu Byanditswe, ubusobanuro bw’iryo jambo muri uwo murongo, ni “iteka ryose” (Zaburi 45:7, umurongo wa 6 muri Biblia Yera; 90:2; Yesaya 40:28). Bityo rero, ibyishimo ntibizagira iherezo, mu mimerere izatuma habaho—ni koko, izatwemerera—kwishima iteka. Mbese, ibyo ntibishimishije? Nyamara kandi, birashoboka ko kuri wowe, uwo murongo waba usa n’aho ari igitekerezo gishingiye ku mimerere abantu bapfa kwibwira gusa, bikaba byatuma utekereza uti ‘ibyo ntibindeba rwose, nk’uko ibibazo byanjye hamwe n’ibyo mpihibikanamo buri munsi bindeba.’ Ariko kandi, ibihamya byerekana ko ibyo atari uko bimeze. Isezerano rishingiye ku buhanuzi bwo muri Yesaya 35:10, rifite icyo risobanura kuri wowe muri iki gihe. Kugira ngo umenye ukuntu ibyo bikureba, reka dusuzume icyo gice cyiza, Yesaya 35, tureba buri ngingo mu buryo yavuzwemo. Iringire neza ko uri bwishimire ibyo turi bubonemo.
Ubwoko Bwagombaga Kwishima
5. Ni iyihe mimerere ishingiye ku byahanuwe ihuza n’ubuhanuzi bwo muri Yesaya igice cya 35?
5 Kugira ngo tubone ubufasha, reka turebe imvano n’imimerere ishingiye ku mateka ubwo buhanuzi bushishikaje bwavuzwemo. Umuhanuzi w’Umuheburayo, Yesaya, yabwanditse ahagana mu mwaka wa 732 M.I.C. Icyo gihe ni mbere y’imyaka ibarirwa muri za mirongo yabanzirizaga ukurimbuka kwa Yerusalemu irimbuwe n’ingabo z’i Babuloni. Nk’uko muri Yesaya 34:1, 2 habigaragaza, Imana yari yaravuze mbere ko yari igiye guhora inzigo ku mahanga, urugero nka Edomu, yavuzwe muri Yesaya 34:6. Uko bigaragara, yakoresheje Abanyababuloni ba kera kugira ngo ibigenze ityo. Mu buryo nk’ubwo, Imana yatumye Abanyababuloni barimbura u Buyuda bitewe n’uko Abayahudi bari barabaye abahemu. Ingaruka yabaye iyihe? Ubwoko bw’Imana bwajyanyweho iminyago, maze igihugu cyabo gihinduka umusaka mu gihe cy’imyaka 70.—2 Ngoma 36:15-21.
6. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’ibyari kugera ku Banyedomu, n’ibyari kugera ku Bayahudi?
6 Icyakora, hari itandukaniro rinini hagati y’Abanyedomu n’Abayahudi. Igihano Imana yahaye Abanyedomu ntikigeze kirangira; amaherezo, ubwoko bwabo bwaje gusibangana. Koko rero, na n’ubu ushobora gusura amatongo arimo ubusa mu karere k’aho Abanyedomu bari batuye, urugero nk’ibisigazwa bya Petra bizwi cyane ku isi hose. Ariko kandi muri iki gihe, nta shyanga cyangwa ubwoko bushobora kugaragazwa ko ari ‘Abanyedomu.’ Ku rundi ruhande, mbese, kurimbuka k’u Buyuda burimbuwe n’Abanyababuloni kwagombaga kuba ukw’iteka, maze igihugu kigahora kitarangwamo ibyishimo ubuziraherezo?
7. Ni gute Abayahudi bari imbohe i Babuloni bagomba kuba baritabiriye ibivugwa muri Yesaya igice cya 35?
7 Aha ngaha, ubuhanuzi buhebuje bwo muri Yesaya igice cya 35 bufite ubusobanuro bushimishije. Bushobora kwitwa ubuhanuzi bwo kugarurwa bundi bushya, kuko bwagize isohozwa ryabwo rya mbere igihe Abayahudi basubiraga mu gihugu cyabo cya kavukire mu wa 537 M.I.C. Abisirayeli bari barajyanyweho iminyago i Babuloni, bahawe umudendezo wo gusubira mu gihugu cyabo (Ezira 1:1-11). Ariko kandi, kugeza aho ibyo byasohoreye, Abayahudi bari barajyanyweho iminyago i Babuloni, bazirikanaga ubwo buhanuzi bw’Imana, bashobora kuba baribazaga uko imimerere bari gusanga mu gihugu cyabo cya kavukire, ari cyo u Buyuda, yari kuba imeze. Kandi se, ni iyihe mimerere na bo ubwabo bari kugira? Ibisubizo by’ibyo bibazo, bifitanye isano ritaziguye n’impamvu zituma mu by’ukuri turangurura ijwi ry’ibyishimo. Nimucyo tubirebere hamwe.
8. Ni iyihe mimerere Abayahudi bari gusanga ubwo bari kuba batahutse bavuye i Babuloni? (Gereranya na Ezekiyeli 19:3-6; Hoseya 13:8.)
8 Nta gushidikanya ko imimerere yasaga n’aho itari kuzanogera Abayahudi, ndetse n’igihe bumvaga ko bashoboraga gusubira mu gihugu cyabo cya kavukire. Igihugu cyabo cyari kimaze imyaka mirongo irindwi ari umusaka, igihe kingana n’ubuzima bw’umuntu bwose. Ni iki cyari cyarabaye kuri icyo gihugu? Imirima yose yahingwaga, yaba iy’inzabibu, cyangwa izindi mbuto, yari kuba yarahindutse ikidaturwa. Ubusitani cyangwa imirima yuhirwaga, yari kuba yarahindutse umutarwe cyangwa ubutayu (Yesaya 24:1, 4; 33:9; Ezekiyeli 6:14). Tekereza nanone, inyamaswa zo mu ishyamba zari kuba zihuzuye. Izo zari kuba zikubiyemo inyamaswa z’inkazi, nk’intare n’ingwe (1 Abami 13:24-28; 2 Abami 17:25, 26; Indirimbo ya Salomo 4:8). Nta n’ubwo bashoboraga gusuzugura idubu, yari ifite ububasha bwo gukubita hasi umugabo, umugore, cyangwa umwana (1 Samweli 17:34-37; 2 Abami 2:24; Imigani 17:12). Ntitwakwirirwa tuvuga incira n’izindi nzoka z’ubumara, cyangwa sikorupiyo (Itangiriro 49:17; Gutegeka 32:33; Yobu 20:16; Zaburi 58:5, umurongo wa 4 muri Biblia Yera; 140:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera; Luka 10:19). Iyo uza kuba uri kumwe n’Abayahudi basubiraga iwabo bava i Babuloni mu mwaka wa 537 M.I.C., birashoboka ko nawe wari gutinya gutembera hirya no hino muri ako karere. Ubwo bageragayo, nta paradizo bahasanze.
9. Ni ku bw’iyihe mpamvu abatahutse bari bafite icyo bashingiyeho mu kugira ibyiringiro n’icyizere?
9 Ariko kandi, Yehova ubwe ni we wacyuye abamusengaga, kandi yari afite ubushobozi bwo guhindura imimerere y’umusaka. Mbese, ntiwemera ko Umuremyi ashobora gukora ibintu nk’ibyo (Yobu 42:2; Yeremiya 32:17, 21, 27, 37, 41)? Bityo rero, ni iki yari gukora—kandi se ni iki yakoreye—Abayahudi bari batahutse, hamwe n’igihugu cyabo? Ni izihe ngaruka ibyo bigira ku bwoko bw’Imana muri iki gihe, no ku mimerere yawe—iy’ubu n’iyo mu gihe kizaza? Mbere na mbere, reka turebere hamwe uko byagenze icyo gihe.
Bishimiye Ihinduka ry’Imimerere
10. Ni irihe hinduka ryari ryarahanuwe muri Yesaya 35:1, 2?
10 Byari kugenda bite ubwo Kuro yari kuba yemereye Abayahudi gusubira muri icyo gihugu cyari giteye ubwoba? Soma ubuhanuzi bushishikaje buboneka muri Yesaya 35:1, 2 bugira buti “ubutayu n’umutarwe bizanezerwa: ikidaturwa kizishima, kirabye uburabyo nka habaseleti. Buzarabya uburabyo bwinshi, buzishimana umunezero n’indirimbo, buzahabwa ubwiza bw’i Lebanoni n’igikundiro cy’i Karumeli n’i Sharoni; bazareba ubwiza bw’Uwiteka, n’igikundiro cy’Imana yacu.”
11. Ni ku buhe bumenyi bw’igihugu Yesaya yerekejeho?
11 Mu bihe bya Bibiliya, i Lebanoni, i Karumeli n’i Sharoni, hari hazwi bitewe n’ubwatsi bwiza bwaho butoshye (1 Ngoma 5:16; 27:29; 2 Ngoma 26:10; Indirimbo ya Salomo 2:1; 4:15; Hoseya 14:5-7). Yesaya yahatanzeho ingero kugira ngo agaragaze ukuntu igihugu cyari kuzaba kimeze kimaze kuvugururwa, ku bw’ubufasha bw’Imana. Ariko se, ibyo byari kugira ingaruka ku butaka nyabutaka? Nta gushidikanya, igisubizo ni oya!
12. Kuki twavuga ko abantu ari bo ubuhanuzi bwo muri Yesaya igice cya 35 bwibandaho?
12 Muri Yesaya 35:2 havuga ibihereranye n’uko igihugu ‘cyari kwishimana umunezero n’indirimbo.’ Tuzi neza ko ubutaka hamwe n’ibimera bitari ‘kwishimana umunezero’ mu buryo nyakuri. Icyakora, ihinduka ryabyo kugira ngo birumbuke kandi byere, ryashoboraga gutuma abantu bagira bene ibyo byiyumvo (Abalewi 23:37-40; Gutegeka 16:15; Zaburi 126:5, 6; Yesaya 16:10; Yeremiya 25:30; 48:33). Ihinduka nyakuri ry’ubutaka ubwabwo, ryari kuba rishushanya ihinduka mu bantu, kuko abantu ari bo ubwo buhanuzi bwibandaho. Ku bw’ibyo, dufite impamvu nziza zo kumva ko amagambo ya Yesaya yerekezaga mbere na mbere ku ihinduka mu Bayahudi bari batahutse, cyane cyane ku byishimo byabo.
13, 14. Ni irihe hinduka ryari kuba mu bantu ryari ryarahanuwe muri Yesaya 35:3, 4?
13 Ku birebana n’ibyo, reka dusuzume byinshi kuri ubwo buhanuzi bushishikaza, kugira ngo turebe ukuntu bwasohoye nyuma y’aho Abayahudi babohorewe maze bagatahuka bava i Babuloni. Ku murongo wa 3 n’uwa 4, Yesaya avuga ibihereranye n’ibindi byahindutse kuri abo bagarutse. Aragira ati “mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma. Mubwire abafite imitima itinya muti ‘mukomere, ntimutinye: dore, Imana yanyu izazana guhōra, ni ko kwitura kw’Imana: izaza ibakize.’”
14 Mbese, ntibitera imbaraga gutekereza ko Imana yacu, yo yahinduye imimerere y’igihugu cyari cyarabaye umusaka, yita cyane ku bayisenga? Ntiyashakaga ko Abayahudi b’imbohe bumva bacitse intege, cyangwa bahangayitse ku bihereranye n’igihe cyari imbere (Abaheburayo 12:12). Tekereza imimerere abo Bayahudi b’imbohe barimo. Uretse ibyiringiro bashoboraga kuvana mu buhanuzi bw’Imana ku bihereranye n’igihe cyabo cyari imbere, kuri bo kugira ibyiringiro birangwamo icyizere ntibyari byoroshye. Ni nk’aho bari bafungiwe mu kasho ko mu mwijima, badafite umudendezo wo kugendagenda hirya no hino no gukorana umwete umurimo wa Yehova. Kuri bo byasaga n’aho ari nta mucyo bategereje.—Gereranya no Gutegeka 28:29; Yesaya 59:10.
15, 16. (a) Twakwemeza ko Yehova yakoreye iki abatahutse? (b) Kuki abatahutse batari biteze gukizwa indwara z’umubiri mu buryo bw’igitangaza, ariko se ni iki Imana yakoze mu buryo buhuje n’ibivugwa muri Yesaya 35:5, 6?
15 Nyamara se mbega ukuntu ibyo byaje guhinduka, ubwo Yehova yategekaga Kuro kubarekura kugira ngo basubire iwabo! Nta gihamya gishingiye kuri Bibiliya kigaragaza ko icyo gihe Imana yaba yarigeze na rimwe ihumura mu buryo bw’igitangaza amaso y’impumyi z’Abayahudi batahutse, ikazibura ibipfamatwi, cyangwa ngo ikize abaremaye, cyangwa se abatakaje ingingo z’umubiri. Nyamara kandi, yakoze ikintu gikomeye kurushaho rwose. Yabagaruye mu mucyo no mu mudendezo byo mu gihugu cyabo bakundaga cyane.
16 Nta kimenyetso kigaragaza ko abagarutse bategerezaga ko Yehova yabakorera bene ibyo bitangaza byo gukizwa mu buryo bw’umubiri. Bagomba kuba bari bazi ko Imana itigeze igenzereza ityo Isaka, Samusoni, cyangwa Eliya (Itangiriro 27:1; Abacamanza 16:21, 26-30; 1 Samweli 3:2-8; 4:15). Icyakora, niba barategerezaga ihinduka riturutse ku Mana ry’imimerere yabo mu buryo bw’ikigereranyo, nta bwo batengushywe. Nta gushidikanya ko mu buryo bw’ikigereranyo, umurongo wa 5 n’uwa 6 yagize isohozwa nyaryo. Yesaya yari yarahanuye ibintu by’ukuri ubwo yagiraga ati “icyo gihe impumyi zizahumurwa, n’ibipfamatwi bizaziburwa. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba.”
Guhindura Igihugu Kikamera nka Paradizo
17. Ni irihe hinduka ryo mu buryo bw’umubiri Yehova yatumye ribaho mu buryo bugaragara?
17 Nta gushidikanya ko abo bagarutse bari bafite impamvu yo kuririmbana ibyishimo bitewe n’imimerere, urugero nk’iyo Yesaya yakomeje kuvuga agira ati “kuko amazi azadudubiriza mu butayu, imigezi igatembera mu kidaturwa. Kandi umusenyi wotsa utera ibishashi uzahinduka ikidendezi, n’umutarwe uzahinduka amasōko; mu ikutiro ry’ingunzu, aho zaryamaga, hazaba ubwatsi n’uruberanya n’urufunzo” (Yesaya 35:6b, 7). N’ubwo tudashobora kubona iyo mimerere muri ako karere kose muri iki gihe, hari ibihamya bigaragaza ko akarere kari kagize u Buyuda kigeze kuba “paradizo y’ahantu ho kororera amatungo.”a
18. Ni gute Abayahudi batahutse bagomba kuba baritabiriye imigisha y’Imana?
18 Ku birebana n’impamvu zo kugira ibyishimo, tekereza ukuntu Abayahudi bari basigaye bumvise bamerewe ubwo basubizwaga mu Gihugu cy’Isezerano! Bari babonye uburyo bwo gufata aho hantu h’ikidaturwa, hari haratuwe n’ingunzu n’izindi nyamaswa nk’izo, maze bakahahindura. Mbese, wowe ntiwari kwishimira kwifatanya mu gukora bene uwo murimo wo kuvugurura, cyane cyane ubwo wari uzi ko Imana yari guha imigisha imihati yawe?
19. Ni mu buhe buryo itahuka ryo kuva mu bunyage bwa Babuloni ryari rifite amahame rishingiyeho?
19 Nyamara kandi, nta bwo ari buri Muyahudi wese wari mu bunyage i Babuloni washoboraga cyangwa wagarutse kugira ngo yifatanye muri iryo vugurura ryari riteye ibyishimo. Imana yashyizeho amahame yagombaga gukurikizwa. Nta muntu n’umwe wari warandujwe n’ibikorwa by’idini rya gipagani ry’Abanyababuloni, wari kwemererwa kugaruka (Daniyeli 5:1, 4, 22, 23; Yesaya 52:11). Nta n’ubwo kandi umuntu uwo ari we wese wagize ubupfu bwo kugendera mu nzira z’ubupfapfa yashoboraga gusubirayo. Abantu nk’abo bose nta bwo bari bakwiriye. Ku rundi ruhande, abari bujuje ibyasabwaga n’amahame y’Imana, abo yabonaga ko bari abera mu rugero runaka, bashoboraga gusubira i Buyuda. Bari gukora urugendo nk’abagendera mu Nzira yo Kwera. Yesaya yabyerekanye neza ku murongo wa 8 agira ati “hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Abanduye imitima ntibazayicamo, ahubwo izaba iya ba bandi. Abagenzi naho baba ari abaswa ntibazayiyoba.”
20. Ni iki Abayahudi batagombaga gutinya ubwo batahukaga, ibyo bikaba byari guterwa n’iki?
20 Abayahudi bagarutse, ntibagombaga gutinya ibitero ibyo ari byo byose by’inyamaswabantu cyangwa ibico by’abanyazi. Kubera iki? Kubera ko Yehova atari kwemera ko ibyo bintu biba muri iyo Nzira y’ubwoko bwe yari yongeye gucungura. Bityo rero, bari kugenda bafite icyizere kirangwamo ibyishimo, n’ibyiringiro birangwamo umunezero. Dore ukuntu Yesaya yabivuze mu gusoza ubwo buhanuzi agira ati “nta ntare izahaba, inyamaswa yose y’inkazi ntizayigeramo, ntibizayibonekamo; ahubwo abacunguwe ni bo bazayinyuramo. Abacunguwe n’Uwiteka bazagaruka, bagere i Siyoni baririmba; ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo, bazabona umunezero n’ibyishimo; kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga.”—Yesaya 35:9, 10.
21. Ni gute muri iki gihe twagombye kubona ibihereranye n’uko ugusohozwa kwa Yesaya igice cya 35 kwamaze kubaho?
21 Mbega ishusho y’ubuhanuzi! Nyamara kandi, ntitugomba kubona ibyo nk’aho birebana gusa n’amateka yahise kera, nk’aho byari inkuru ishimishije itareba cyane imimerere turimo, cyangwa igihe cyacu kizaza. Ukuri kugaragara ni uko ubwo buhanuzi bufite isohozwa rishimishije muri iki gihe cyacu mu bwoko bw’Imana, bityo bukaba mu by’ukuri bureba buri wese muri twe. Buduha impamvu zumvikana zituma turangurura ijwi ry’ibyishimo. Ibice by’ubwo buhanuzi bireba ubuzima bwawe muri iki gihe no mu gihe kizaza, zizasuzumwa mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu bushakashatsi bwe yakoze kuri ako karere, agoronome Walter C. Lowdermilk (uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Biribwa no ku Buhinzi) yashoje agira ati “icyo gihugu kigeze kuba paradizo y’ahantu ho korera amatungo.” Nanone kandi, yagaragaje ko ibihe by’aho by’ikirere bitigeze bihinduka cyane “uhereye mu bihe by’Abaroma,” kandi ko “bwa ‘butayu’ bwasimbuye uburumbuke icyo gihugu kigeze kugira, butaturutse ku bidukikije, ahubwo ko byatewe n’ibikorwa biturutse ku muntu.”
Mbese, Uribuka?
◻ Ni ryari ibivugwa muri Yesaya igice cya 35 byagize ugusohozwa kwabyo kwa mbere?
◻ Ni izihe ngaruka ugusohozwa kwa mbere k’ubwo buhanuzi kwari kugira?
◻ Ni gute Yehova yasohoje ibivugwa muri Yesaya 35:5, 6?
◻ Abayahudi bagarutse, babonye irihe hinduka ku bihereranye n’igihugu no ku mimerere yabo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Amatongo ya Petra, ahigeze guturwa n’Abanyedomu
[Aho ifoto yavuye]
Garo Nalbandian
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Mu gihe Abayahudi bari mu bunyage, igice kinini cya Yudaya cyahindutse nk’ubutayu, cyuzuyemo inyamaswa z’inkazi, nk’idubu n’intare.
[Aho amafoto yavuye]
Garo Nalbandian
Idubu n’Intare: Safari-Zoo y’i Ramat-Gan, Tel Aviv