Igice cya makumyabiri na karindwi
Yehova asuka umujinya we ku mahanga
1, 2. (a) Ku bihereranye n’igihano cya Yehova, ni iki twakwiringira tudashidikanya? (b) Imana izahana abanzi bayo igamije iki?
YEHOVA IMANA ntiyihanganira abagaragu be b’indahemuka gusa, ahubwo hari n’ubwo yihanganira n’abanzi be iyo bihuje n’umugambi we (1 Petero 3:19, 20; 2 Petero 3:15). Abanzi ba Yehova bashobora kudasobanukirwa impamvu abihanganira bakibwira ko ari intege nke cyangwa se ko adashaka kugira icyo akora. Icyakora, igice cya 34 cy’igitabo cya Yesaya kigaragaza ko amaherezo Yehova aryoza abanzi be ibyo bakoze (Zefaniya 3:8). Imana yaretse Edomu n’andi mahanga bamara igihe barwanya ubwoko bwayo yarabihoreye. Ariko rero, Yehova yari afite igihe yagennye yari kuzayahaniraho (Gutegeka 32:35). Mu buryo nk’ubwo, igihe Yehova yagennye nikigera, azahana ibice byose bigize iyi si mbi birwanya ubutegetsi bwe bw’ikirenga.
2 Intego y’ibanze izatuma Imana ibahana ni ukugira ngo igaragaze ubutegetsi bwayo bw’ikirenga kandi iheshe izina ryayo ikuzo (Zaburi 83:14-19). Nanone bizagaragaza ko abagaragu bayo ari bo bari bayihagarariye by’ukuri kandi bibavanireho imimerere mibi yose barimo. Ikindi tutabura kuvuga ni uko buri gihe igihano cya Yehova kiba gihuje n’ubutabera bwe.—Zaburi 58:11, 12.
Nimwumve mwa mahanga yose mwe
3. Binyuriye kuri Yesaya, ni iki Yehova yatumiriye amahanga yose gukora?
3 Mbere y’uko Yehova avuga ko agiye guhana Edomu, yarabanje atumira amahanga yose binyuriye kuri Yesaya ati “mwa mahanga mwe, nimwigire hafi ngo mwumve, mwa moko mwe, nimutege amatwi. Isi n’ibiyuzuye byumve, ubutaka n’ibimera byose na byo byumve” (Yesaya 34:1). Ntibwari ubwa mbere uwo muhanuzi aciraho iteka amahanga atarumviraga Imana. Ubu bwo yari agiye kuvuga muri make iteka Imana yari yayaciriyeho. Iyo miburo se hari aho ihuriye n’igihe turimo?
4. (a) Muri Yesaya 34:1 hatumirira amahanga gukora iki? (b) Mbese, kuba Yehova acira amahanga urubanza bigaragaza ko ari Imana y’ingome? (Reba no mu gasanduku kari ku ipaji ya 363.)
4 Iyo miburo ifite icyo ivuze muri iki gihe rwose. Umutegetsi w’ikirenga w’isi n’ijuru afitanye urubanza n’ibice byose bigize iyi si itubaha Imana. Ni yo mpamvu ‘amahanga’ yose ndetse n’“isi” byahamagariwe kumva ubutumwa bushingiye kuri Bibiliya Yehova yatumye bwamamara mu isi yose. Yesaya akoresheje imvugo nk’iyo dusanga muri Zaburi ya 24:1, avuga ko isi yose izamenya ubwo butumwa, ubwo buhanuzi bukaba bwarasohoye muri iki gihe cyacu, kuko ari bwo Abahamya ba Yehova babwiriza “kugeza ku mpera y’isi” (Ibyakozwe 1:8). Icyakora, amahanga yanze kumva. Ntafatana uburemere umuburo ahabwa w’uko agiye guhura n’akaga. Birumvikana ariko ko ibyo bitazabuza Yehova gusohoza ijambo rye.
5, 6. (a) Ni iki Imana iryoza amahanga? (b) Ni mu buhe buryo ‘imisozi izatengurwa n’amaraso’ y’ayo mahanga?
5 Ubwo buhanuzi bwakomeje buvuga iby’akaga kari kugera ku mahanga atubaha Imana, ibyo bikaba bihabanye cyane n’ibyiringiro bishimishije cyane by’ubwoko bw’Imana byavuzwe nyuma y’aho (Yesaya 35:1-10). Uwo muhanuzi yaravuze ati “Uwiteka arakariye amahanga yose akaba afitiye ingabo zayo zose umujinya, yarabarimbuye rwose arabatanga ngo bapfe. Intumbi z’ingabo zabo zizajugunywa hanze, umunuko wazo uzakwira hose kandi imisozi izatengurwa n’amaraso yabo.”—Yesaya 34:2, 3.
6 Ikivugwa aha ngaha, ni uko ayo mahanga afite umwenda w’amaraso. Muri iki gihe, ibihugu byiganjemo amadini yiyita aya Gikristo ni byo bifite umwenda w’amaraso kuruta ibindi byose. Mu ntambara ebyiri z’isi yose no mu zindi ntambara nto, ibyo bihugu byatohesheje isi amaraso y’abantu. None se ni nde ufite uburenganzira bwo kuryoza ibyo bihugu amaraso byavushije? Nta wundi utari Umuremyi, we Soko y’ubugingo (Zaburi 36:10). Amategeko ya Yehova arimo ihame rigira riti ‘ubugingo buhorerwe ubundi’ (Kuva 21:23-25; Itangiriro 9:4-6). Azakurikiza iryo tegeko, na we amene amaraso y’ayo mahanga, kugeza bapfuye. Umunuko w’intumbi zabo zitazahambwa uzaba wuzuye hose; bazapfa urupfu rukojeje isoni rwose (Yeremiya 25:33). Amaraso ibyo bihugu bizava azaba ari menshi bihagije ku buryo mu buryo bw’ikigereranyo azatengura imisozi (Zefaniya 1:17). Ingabo z’amahanga yo muri iyi si nizimara kurimbuka zigashiraho, ubutegetsi bwazo, mu buhanuzi bwa Bibiliya akenshi bushushanywa n’imisozi, buzagwa.—Daniyeli 2:35, 44, 45; Ibyahishuwe 17:9.
7. “Ijuru” risobanura iki, kandi se “ingabo zo mu ijuru” zo ni izihe?
7 Yesaya yakomeje akoresha imvugo y’ikigereranyo ishishikaje agira ati “ingabo zo mu ijuru zose zizacikamo igikuba n’ijuru rizazingwa nk’umuzingo w’impapuro, kandi ingabo zaryo zose zizaraba nk’ikibabi cy’umuzabibu, cyangwa icy’umutini uko biraba bigahunguka” (Yesaya 34:4). Imvugo ngo “ingabo zo mu ijuru zose” ntisobanura inyenyeri izi tuzi n’imibumbe. Ku murongo wa 5 no ku wa 6 havuga ko inkota isohoza urubanza yuhiriwe amaraso muri iryo ‘juru.’ Ibyo rero biragaragaza ko iyo mvugo ifite ikintu ishushanya cyagombaga kuba ku bantu (1 Abakorinto 15:50). Kubera ko ubutegetsi bw’abantu buri mu mwanya wo hejuru kandi bukaba bufite ububasha, bugereranywa n’ijuru ritegeka abantu bari hano ku isi (Abaroma 13:1-4). Ku bw’ibyo rero, “ingabo zo mu ijuru” zishushanya ingabo zose z’ubutegetsi bw’abantu buriho.
8. Ni mu buhe buryo ijuru ry’ikigereranyo rizaba nk’“umuzingo w’impapuro,” kandi se bizagendekera bite “ingabo” zaryo?
8 Izo ‘ngabo zizacikamo igikuba,’ zicagagurike nk’ikintu cyaboze (Zaburi 102:27; Yesaya 51:6). Iyo urebye mu kirere, ubona kimeze nk’igihese, mbese kimeze nk’ibitabo bya kera byabaga ari umuzingo, ubusanzwe bakaba barandikaga ku ruhande ruzingiye imbere. Iyo umusomyi yawuzinguraga agasoma ibyanditse imbere, yarongeraga akawuzinga neza akawubika. Nguko uko n’“ijuru rizazingwa nk’umuzingo w’impapuro”; ni ukuvuga ko ubutegetsi bw’abantu buzakurwaho. Kuri Harimagedoni buzaba bugeze ku ipaji ya nyuma y’amateka yabwo, maze burimburwe. “Ingabo” zabwo ziteye ubwoba zizagwa nk’uko amababi yumye y’imizabibu ahunguka akagwa cyangwa nk’uko ibibabi by’‘umutini biraba bigahunguka.’ Ubwo ibyabwo bizaba birangiye.—Gereranya n’Ibyahishuwe 6:12-14.
Umunsi w’urubanza
9. (a) Ishyanga rya Edomu ryakomokaga kuri nde, kandi se ryari ribanye rite n’irya Isirayeli? (b) Ni irihe teka Yehova yaciriye Edomu?
9 Ubuhanuzi bwakomeje buvuga iby’ishyanga rya Edomu ryariho mu gihe cya Yesaya. Abanyedomu bakomokaga kuri Esawu (Edomu), wagurishije Yakobo mwene se bari impanga umurage wo kuba umwana w’imfura, na we akamuha umutsima n’udushyimbo (Itangiriro 25:24-34). Kubera ko Yakobo yasimbuye Esawu ku butware bwo kuba umwana w’imfura, Esawu yahereyeko yanga mwene se urunuka. Byarakomeje ishyanga rya Edomu n’irya Isirayeli arangana cyane n’ubwo yombi yakomokaga ku bavandimwe bari impanga. Kubera ko Edomu yangaga ubwoko bw’Imana, yikururiye umujinya wa Yehova, we wavuze ati “nuhiriye inkota yanjye mu ijuru irahaga, none igiye kugwira muri Edomu n’abantu navumye ngo ibahane. Inkota y’Uwiteka inyoye amaraso, ibyibuhijwe n’ibinure n’amaraso y’abana b’intama n’ihene, n’ibinure byo ku mpyiko z’amasekurume y’intama, kuko Uwiteka agiye kwitambirira igitambo i Bosira akica benshi mu gihugu cya Edomu.”—Yesaya 34:5, 6.
10. (a) Ni bande Yehova yahanantuje inkota ye akabashyira hasi ubwo yayibanguriraga mu “ijuru”? (b) Edomu yifashe ite ubwo u Buyuda bwaterwaga n’Abanyababuloni?
10 Igihugu cya Edomu cyari mu karere ko mu misozi miremire (Yeremiya 49:16; Obadiya 8, 9, 19, 21). N’ubwo ariko yari muri ibyo bihome kamere, nta cyo byari kuyimarira ubwo Yehova yari kuba yabanguriye mu “ijuru” inkota ye yo guca urubanza, akavana abayobozi ba Edomu mu myanya yo hejuru akabashyira hasi. Edomu yari ifite ingabo zikomeye, kandi zagendagendaga muri iyo misozi miremire zirinze icyo gihugu. Nyamara, igihe u Buyuda bwaterwaga n’ingabo z’Abanyababuloni, Edomu n’ubwo yari ikomeye ityo ntiyabutabaye. Ahubwo ibonye ubwami bw’u Buyuda buguye yasazwe n’ibyishimo inashyigikira rwose ingabo zabwigaruriye (Zaburi 137:7). Abanyedomu banakurikiraga Abayahudi birukaga bahunga, bakabafata, bakabashyikiriza Abanyababuloni (Obadiya 11-14). Abanyedomu bari bafite umugambi wo kuzigarurira igihugu Abisirayeli bavuyemo kandi birirwaga birarira kuri Yehova.—Ezekiyeli 35:10-15.
11. Yehova yari guhora ate akagambane k’Abanyedomu?
11 Yehova se yaba yarirengagije iyo myifatire y’Abanyedomu batarangwaga n’urukundo rwa kivandimwe? Oya rwose. Ahubwo yahanuriye Edomu ati “imbogo zizamanukana na bo kandi ibimasa bizamanukana n’amapfizi, igihugu cyabo kizasinda amaraso n’umukungugu w’iwabo uzabyibushywa n’ibinure” (Yesaya 34:7). Yehova yavuze ko abakomeye bashushanywaga n’imbogo n’ibimasa, naho aboroheje bagashushanywa n’abana b’intama n’ihene. Ubutaka bw’icyo gihugu cyariho umwenda w’amaraso bwari gutoswa n’amaraso y’abaturage bacyo bazira “inkota” ya Yehova.
12. (a) Ni nde Yehova yakoresheje ahana Edomu? (b) Ni iki umuhanuzi Obadiya yahanuriye Edomu?
12 Imana yari ifite umugambi wo kuzahana Edomu iyihora ubugome yakoreye umuryango wayo wo ku isi, witwa Siyoni. Ubwo buhanuzi bugira buti “kuko uwo munsi ari uwo guhōra k’Uwiteka, n’umwaka wo kubitura inabi bagiriye i Siyoni” (Yesaya 34:8). Nyuma gato y’aho Yerusalemu irimburiwe mu mwaka wa 607 M.I.C., Yehova yakoresheje Nebukadinezari umwami wa Babuloni, atangira guhora Abanyedomu ahuje n’ubutabera Bwe (Yeremiya 25:15-17, 21). Igihe ingabo z’Abanyababuloni zari gutera Edomu, nta kintu na kimwe cyajyaga kubakiza! Wari kuba ari ‘umwaka wo kwitura inabi’ icyo gihugu cyo mu misozi miremire. Binyuriye ku muhanuzi Obadiya, Yehova yarahanuye ati “urugomo wagiriye mwene so Yakobo ni rwo ruzagutera gukorwa n’isoni cyane, kandi kurimbuka kwawe kuzaba ukw’iteka ryose. . . . Uko wagenje ni ko uzagenzwa, ibyo wagize bizagusubira ku mutwe.”—Obadiya 10, 15; Ezekiyeli 25:12-14.
Amadini yiyita aya Gikristo aragowe
13. Edomu yo muri iki gihe ni iyihe, kandi se kuki?
13 Muri iki gihe, hari umuryango ukora ibintu bisa n’ibya Edomu. Ni uwuhe? None se, ni nde muri iki gihe wagiye afata iya mbere agatuka abagaragu ba Yehova kandi akabatoteza? Si amadini yiyita aya Gikristo binyuriye ku bayobozi bayo se? Ni yo rwose. Amadini yiyita aya Gikristo yishyize hejuru cyane mu bintu bikorerwa muri iyi si, mbese nko ku mpinga y’umusozi. Afite umwanya ukomeye muri iyi si kandi ayo madini yose hamwe ni yo agize igice kinini cya Babuloni Ikomeye. Ariko rero, Yehova yamaze gushyiraho ‘umwaka wo kwitura inabi’ Edomu yo muri iki gihe, izira ubugome ikorera ubwoko Bwe bw’Abahamya Be.
14, 15. (a) Bizagendekera bite Edomu n’amadini yiyita aya Gikristo? (b) Amagambo avuga iby’ubujeni bwaka n’umwotsi ucumba iteka ryose asobanura iki, kandi se ni iki adasobanura?
14 Ubwo rero, mu gihe dusuzuma igice gisigaye cy’ubu buhanuzi bwa Yesaya, ntutekereze gusa kuri Edomu ya kera ahubwo unatekereze ku madini yiyita aya Gikristo. “Imigezi yaho izahinduka ubujeni n’umukungugu waho uzahinduka amazuku, kandi igihugu cyaho kizahinduka ubujeni bwaka. Nta wuzakizimya ku manywa na nijoro, imyotsi yacyo izacumba iteka ryose” (Yesaya 34:9, 10a). Ubutaka bwo muri icyo gihugu bwari bukakaye cyane ku buryo umukungugu waho wari umeze nk’amazuku, ibibaya byaho aho kuzura amazi bikaba byari byuzuyemo ubujeni. Hanyuma ayo mazuku n’ubujeni byari gucanwa maze bikagurumana!—Gereranya n’Ibyahishuwe 17:16.
15 Hari abibwira ko ubwo havugwa umuriro, ubujeni n’amazuku, ari ikimenyetso cy’uko umuriro w’iteka ubaho. Ariko, igihugu cya Edomu nticyajugunywe ahantu haka umuriro utazima ngo gishye iteka ryose. Ahubwo, cyararimbutse kiva ku isi burundu kimera nk’igikongowe n’umuriro n’amazuku. Nk’uko ubwo buhanuzi bwakomeje bubigaragaza, icyo gihugu nticyababajwe iteka, ahubwo ‘cyasigayemo ubusa’ nta kintu gihari, cyarabaye amatongo (Yesaya 34:11, 12). Kuba umwotsi wacyo wari ‘gucumba iteka ryose’ birabigaragaza. Iyo inzu ihiye, umwotsi wayo umara iminsi ucumba ibirimi by’umuriro byarazimye kera, abawubonye bakamenya ko yahiye. Kubera ko Abakristo bakivana isomo ku irimbuka rya Edomu, ni nk’aho na n’ubu umwotsi wa Edomu ugicumba.
16, 17. Edomu yari kuzamera ite, kandi se yari kumara igihe kingana iki muri iyo mimerere?
16 Yesaya yakomeje ahanura ko igihugu cya Edomu cyari kuvamo abaturage bacyo kigasigara gituwe n’inyamaswa zo mu gasozi, kikaba amatongo: “kizahora ari amatongo uko ibihe biha ibindi kandi nta wuzakinyuramo iteka ryose. Ahubwo inzoya n’ibinyogote ni byo bizaba byene cyo, ibihunyira n’ibikona na byo bizakibamo. Azahageresha umugozi ari wo mivurungano, na timazi ari yo gusigara ubusa. Bazahamagaza imfura z’icyo gihugu ngo zimike umwami, ariko nta yizaba ihari kandi abatware baho bazaba bahindutse ubusa. Amazu yaho y’inyumba azameramo amahwa, n’ibihome byaho bizameramo ibisura n’ibitovu, hazaba ikutiro ry’ingunzu n’imbuga y’imbuni. Inyamaswa zo mu ishyamba zizahahurira n’amasega, n’ihene y’ibikomo izahamagarana na mugenzi wayo, kandi ibikoko bya nijoro bizahibonera uburuhukiro bihabe. Aho ni ho impiri iziremera icyari itere amagi.”—Yesaya 34:10b-15.a
17 Koko rero, igihugu cya Edomu cyasigayemo ubusa. Cyasigaye gituwe n’inyamaswa zo mu gasozi, inyoni n’inzoka. Umurongo wa 10 uvuga ko cyari kuba amatongo “iteka ryose.” Abanyedomu ntibari kuzagisubiramo.—Obadiya 18.
Ijambo rya Yehova rirasohora nta kabuza
18, 19. ‘Igitabo cy’Uwiteka’ ni ikihe, kandi se icyo “gitabo” kivuga ko ari iki gitegereje amadini yiyita aya Gikristo?
18 Mbega ukuntu ibyo bigaragaza ko na Edomu yo muri iki gihe, ari yo madini yiyita aya Gikristo, iri mu mazi abira! Yagaragaje ko ari umwanzi ukomeye wa Yehova Imana, kandi atoteza Abahamya be mu buryo bwa kinyamaswa. Ntidushidikanya rero ko Yehova azasohoza ibyo yavuze. Igihe cyose umuntu azajya areba ibyahanuwe akareba n’isohozwa ryabyo, azajya abona bihuye rwose, nk’uko n’inyamaswa zari gusigara zituye amatongo ya Edomu ingore yose ifite ‘ingabo yayo.’ Yesaya yabwiye abantu bari kuziga ubwo buhanuzi bwe nyuma y’aho ati ‘nimushake mu gitabo cy’Uwiteka musome, nta na kimwe muri ibyo kizabura, nta kigore kizabura ikigabo cyacyo kuko Uwiteka ari we ubitegekesheje akanwa ke, kandi umwuka we akaba ari wo ubiteranyije. Yahabifindiriye ubufindo, n’ukuboko kwe ni ko kwahabigabanyishije umugozi, bizaba byene cyo bihabe uko ibihe biha ibindi.’—Yesaya 34:16, 17.
19 Irimbuka ryegereje ry’amadini yiyita aya Gikristo ryahanuwe “mu gitabo cy’Uwiteka.” Icyo “gitabo cy’Uwiteka” kivuga mu magambo arambuye urubanza Yehova azacira abanzi be bakomeye, bakandamiza ubwoko bwe ntibanicuze. Ibintu byose byari byarahanuwe kuri Edomu byarasohoye, ibyo bikaba bituma turushaho kwiringira tudashidikanya rwose ko ubuhanuzi buvuga iby’amadini yiyita aya Gikristo, ari yo Edomu yo muri iki gihe, na bwo nta kabuza buzasohora. Kuba muri ubwo buhanuzi havugwamo “umugozi,” ni ukuvuga uburyo bwa Yehova bwo gukora ibintu, biduha icyizere cy’uko iyi si yapfuye mu buryo bw’umwuka izaba amatongo.
20. Kimwe na Edomu ya kera, ni iki kizagera ku madini yiyita aya Gikristo?
20 Amadini yiyita aya Gikristo agerageza uko ashoboye kose ngo agushe neza amacuti yayo y’abanyapolitiki, ariko ibyo nta cyo bizayamarira! Mu Byahishuwe igice cya 17 n’icya 18, havuga ko Imana Ishoborabyose Yehova izashyira mu mitima y’abo banyapolitiki igitekerezo cyo kurwanya Babuloni Ikomeye tutibagiwe n’amadini yiyita aya Gikristo. Ibyo rero bizavana ku isi hose Ubukristo bw’ikinyoma. Amadini yiyita aya Gikristo azagerwaho n’akaga kameze nka ka kandi kavugwa muri Yesaya igice cya 34. Ndetse no mu ntambara ya simusiga yo “ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose,” ayo madini yo ntazayibona kuko azaba yaramaze kurimbuka kera (Ibyahishuwe 16:14)! Kimwe na Edomu ya kera, amadini yiyita aya Gikristo azahanagurwa burundu kuri iyi si kandi agende agiye “iteka n’iteka ryose.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Mu gihe cya Malaki, ubwo buhanuzi bwari bwarasohoye (Malaki 1:3). Malaki yavuze ko Abanyedomu bari biringiye ko bazongera gutura mu gihugu cyabo cyabaye amatongo (Malaki 1:4). Icyakora, uko si ko Yehova yabishakaga; kandi nyuma y’aho abitwa Abanyanebayoti ni bo baje gutura icyo gihugu cya Edomu.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 363]
Mbese ni Imana y’inyamujinya?
Amagambo avugwa muri Yesaya 34:2-7 n’andi nk’ayo, yagiye atuma benshi batekereza ko Yehova, nk’uko avugwa mu Byanditswe bya Giheburayo, ari Imana y’ingome, y’inyamujinya. Ariko se, ibyo ni ukuri?
Oya rwose. N’ubwo hari igihe Yehova arakara, iteka haba hari impamvu yumvikana. Buri gihe uburakari bwe buba bushingiye ku mahame, ntibuba bushingiye ku byiyumvo bitagira rutangira. Nanone kandi, buri gihe arakara abitewe n’uko ari we Muremyi ufite uburenganzira bwo gusengwa wenyine, kandi akaba ashyigikira ukuri. Uburakari bw’Imana buterwa n’uko ikunda gukiranuka n’abantu bakiranuka. Yehova aba azi imvo n’imvano y’ibintu, nta cyo ayobewe (Abaheburayo 4:13). Asoma ibiri mu mutima akamenya niba umuntu yakoze icyaha abitewe n’ubujiji, kutita ku bintu, cyangwa se niba yagikoze nkana; kandi ntarobanura ku butoni.—Gutegeka 10:17, 18; 1 Samweli 16:7; Ibyakozwe 10:34, 35.
Icyakora, Yehova Imana ‘atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi’ (Kuva 34:6). Abantu bose batinya Ushoborabyose kandi bakihatira gukora ibyo gukiranuka, abagirira ibambe kuko azirikana ko abantu badatunganye. Ubu Imana igirira abantu ibambe ishingiye ku gitambo cya Yesu (Zaburi 103:13, 14). Iyo rero abantu bemeye ko ari abanyabyaha, bakicuza maze bakamukorera bivuye inyuma, Yehova na we ntiyongera kubarakarira ukundi (Yesaya 12:1). Ubundi ariko, abantu bose begera Yehova banyuze mu nzira ikwiriye, basanga atari Imana y’inyamujinya ahubwo ari Imana yishima; si Imana itishyikirwaho, ahubwo ni Imana bose bishyikiraho, y’inyamahoro kandi ituje (1 Timoteyo 1:11). Ibyo rero bitandukanye cyane n’imana z’ibinyoma z’abapagani zitagira impuhwe, z’ingome, nk’uko ibishushanyo byazo bibigaragaza.
[Ikarita yo ku ipaji ya 362]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gitabo)
Inyanja Nini
Damasiko
Sidoni
Tiro
ISIRAYELI
Dani
Inyanja ya Galilaya
Uruzi rwa Yorodani
Megido
Ramoti Gileyadi
Samariya
U BUFILISITIYA
U BUYUDA
Yerusalemu
Libuna
Lakishi
Berisheba
Kadeshi Baruneya
Inyanja y’Umunyu
AMONI
Raba
MOWABU
Kiri Hareseti
EDOMU
Bosira
Temani
[Amafoto yo ku ipaji ya 359]
Amadini yiyita aya Gikristo yatohesheje ubutaka amaraso
[Ifoto yo ku ipaji ya 360]
“Ijuru rizazingwa nk’umuzingo w’impapuro”