Inyigisho zitanga ibyiringiro
Imana yadusezeranyije ko vuba aha izahindura ibintu byinshi. Igiye gukuraho imibabaro yose maze abantu bazaba bari ku isi babeho bishimye (Zaburi 37:11). Ni iki kitwemeza ko ibyo yadusezeranyije bizabaho koko? Ni uko ‘Imana atari umuntu ngo ivuge ibinyoma’ (Kubara 23:19). Reka turebe bimwe mu bintu byiza Umuremyi wacu azakora.
Imana izarimbura abantu babi
“Iyo ababi basagambye nk’ubwatsi, n’inkozi z’ibibi zikarabya uburabyo, aba ari ukugira ngo batsembweho iteka ryose.”—ZABURI 92:7.
Nk’uko twabibonye mu ngingo ibanziriza iyi, ibibi bikomeje kwiyongera. Ibyo ntibyagombye kudutangaza kuko Bibiliya yari yarabihanuye. Muri 2 Timoteyo 3:1-5, havuga ko “mu minsi y’imperuka” abantu bari kuzaba babi cyane. None se ‘iminsi y’imperuka’ ni iki? Ni iminsi ya nyuma y’abantu batumvira Imana. Vuba aha Imana izarimbura abantu bose badahinduka ngo bareke ibibi. Abantu bumvira Imana ni bo bonyine bazarokoka. Ibyanditswe biravuga ngo “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29.
Imana izarimbura Satani
‘Imana itanga amahoro igiye kumenagura Satani.’—ABAROMA 16:20.
Ababi bose, harimo Satani n’abadayimoni, nibamara kurimbuka, isi yose izagira amahoro. Umuremyi wacu yaravuze ati ‘nta [muntu] uzaguhindisha umushyitsi.’—Mika 4:4.
Imana izakuraho indwara n’urupfu
“Ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu. . . . Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”—IBYAHISHUWE 21:3, 4.
Imibabaro n’indwara bizavaho kuko Imana izakuraho ibibi byose byatewe na Satani hamwe na Adamu na Eva, ndetse no kudatungana. Ibyo bizatuma ‘urupfu rutongera kubaho ukundi.’ Abantu bakunda Umuremyi kandi bakamwumvira bazabaho iteka. Ariko se bazaba he?
Umuremyi wacu azahindura isi paradizo
“Ubutayu n’akarere katagira amazi bizanezerwa, kandi ikibaya cy’ubutayu kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti.”—YESAYA 35:1.
Imana nimara gukuraho ibibi, isi izahinduka paradizo. Isi izaba ifite ubusitani bwiza cyane n’ibyokurya byinshi (Zaburi 72:16). Inyanja, ibiyaga n’imigezi bizaba bifite amazi y’urubogobogo kandi birimo ibinyabuzima byiza byinshi. Ibyo kwangiza ikirere ntibizongera kuvugwa ukundi. Abantu bazaba mu mazu biyubakiye. Nta muntu uzongera kubura aho aba, nta wuzongera kwicwa n’inzara kandi nta mukene uzongera kubaho.—Yesaya 65:21, 22.
Imana izazura abapfuye
“Hazabaho umuzuko.”—IBYAKOZWE 24:15.
Ese wifuza kongera kubona abawe bapfuye? Imana ishobora byose izabazura babe muri paradizo ku isi. Uzabamenya na bo bakumenye. Tekereza ibyishimo mwese muzaba mufite! Ni iki kitwizeza ko ibyo bizaba? Ni uko Bibiliya irimo ingero z’abantu bakuru n’abato bazutse, maze abagize imiryango yabo bakongera kubabona. Nanone kandi akenshi Yesu yazuraga abapfuye hari abandi bantu benshi.—Luka 8:49-56; Yohana 11:11-14, 38-44.