Kugira Ibyishimo Uhereye Ubu Kugeza Iteka Ryose
“Nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema; kuko ndema i Yerusalemu ngo mpagire ibyishimo, nkarema abantu baho bakaba umunezero.”—YESAYA 65:18.
1. Ni gute ugusenga k’ukuri kwagiye kugira ingaruka ku bantu mu binyejana byinshi?
MU BINYEJANA byinshi, abantu benshi bagiye babonera ibyishimo bikungahaye mu gukorera Imana y’ukuri, Yehova. Dawidi yari umwe muri benshi baboneraga ibyishimo mu gusenga k’ukuri. Bibiliya ivuga ko igihe isanduku y’isezerano yazanwaga i Yerusalemu, ‘Dawidi n’umuryango wa Isirayeli wose bazamuye isanduku y’Uwiteka, biyamirira bavuza amakondera’ (2 Samweli 6:15). Ibyo byishimo bibonerwa mu gukorera Yehova, nta bwo ari ibyo mu gihe cyahise gusa. Nawe ushobora kubigira. Ndetse vuba hano, hari ibindi byishimo biguhishiwe!
2. Uretse isohozwa rya mbere ry’ibivugwa muri Yesaya igice cya 35 rihereranye no kugarurwa kw’Abayahudi, ni ba nde muri iki gihe bagerwaho n’irindi sohozwa?
2 Mu gice kibanziriza iki, twasuzumye ibihereranye n’isohozwa rya mbere ry’ubuhanuzi bushishikaje bwanditswe muri Yesaya igice cya 35. Ibyo rwose dushobora kubyita ubuhanuzi bwo kongera gushyira ibintu mu buryo, bitewe n’uko ibyo ari ko byagenze ku Bayahudi ba kera. Nyamara kandi, isohozwa nk’iryo ririho no muri iki gihe. Mu buhe buryo? Guhera ku ntumwa za Yesu hamwe n’abandi bantu kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., Yehova yagiye akorana n’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka. Abo, ni abantu basizwe n’umwuka wera w’Imana maze bagahinduka bamwe mu bo intumwa Pawulo yise ‘Abisirayeli b’Imana’ (Abagalatiya 6:16; Abaroma 8:15-17). Twibuke kandi ko muri 1 Petero 2:9, abo Bakristo biswe “ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, n’abantu Imana yaronse.” Petero akomeza agaragaza inshingano zahawe Isirayeli y’umwuka, agira ati “kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.”
Isohozwa ryo Muri Iki Gihe
3, 4. Ni iyihe mimerere yari iriho igihe ibivugwa muri Yesaya igice cya 34 byasohozwaga muri iki gihe cyacu?
3 Mu ntangiriro z’iki kinyejana, hari igihe abasigaye b’Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka batahoranaga umurava mu kwamamaza ubwo butumwa. Nta bwo baboneraga ibyishimo mu buryo bwuzuye, mu mucyo w’Imana utangaje. Mu by’ukuri, bari mu mwijima mwinshi. Ni ryari ibyo bintu byari bimeze bityo? Kandi ni iki Yehova Imana yabikozeho?
4 Ibyo byabayeho mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi, nyuma y’igihe gito Ubwami bw’Imana bwa Kimesiya bushyizweho mu ijuru mu wa 1914. Amahanga, ashyigikiwe n’abayobozi b’amadini mu bihugu binyuranye, yarebanaga ay’ingwe (Ibyahishuwe 11:17, 18). Birumvikana ko Imana itavugaga rumwe na Kristendomu y’abahakanyi, hamwe n’itsinda ry’abayobozi bayo bishyize hejuru, nk’uko yabigenjereje ishyanga ry’abibone rya Edomu. Bityo rero, Kristendomu, ari yo igereranywa na Edomu yo muri iki gihe, na yo igomba kugerwaho n’isohozwa ryo muri iki gihe ry’igice cya 34 cya Yesaya. Iryo sohozwa ryo gutsemba [Kristendomu] burundu, ni simusiga nk’uko byagenze ku rya mbere ryasohorejwe kuri Edomu ya kera.—Ibyahishuwe 18:4-8, 19-21.
5. Ni irihe sohozwa ry’ibivugwa muri Yesaya igice cya 35 ririho muri iki gihe?
5 Bite noneho ku bihereranye n’igice cya 35 cyo mu buhanuzi bwa Yesaya, n’ukuntu kibanda ku mimerere irangwamo ibyishimo? Ibyo na byo byagiye bisohora muri iki gihe. Mu buhe buryo? Ibyo byasohoranye no kugarurwa kwa Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka ivanywe mu bubata. Reka dusuzume ibintu byaranze amateka ya gitewokarasi ya vuba aha, bikaba byarasohoye mu gihe cyo kubaho kw’abantu benshi bakiriho n’ubu.
6. Kuki twavuga ko abasigaye b’Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka bashyizwe mu bubata?
6 Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, hari igihe kigufi ugereranije, abasigaye b’Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka bamaze batariyezaho umwanda neza kandi ngo bahuze n’uko Imana ishaka mu buryo bwuzuye. Bamwe muri bo bari bakirangwaho ibizinga by’inyigisho z’ibinyoma, kandi igihe bahatirwaga gushyigikira amahanga yari ari mu ntambara, baranamutse ntibajya ku ruhande rwa Yehova mu buryo bugaragara. Muri iyo myaka y’intambara, baratotejwe mu buryo bwose, bigera n’aho ibitabo byabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bicibwa ahantu henshi. Hanyuma, abavandimwe bamwe mu bari bafite inshingano zikomeye kurusha abandi, baje gushinjwa ibinyoma maze barafungwa. Iyo dusubije amaso inyuma, duhita tubona bitatugoye ko aho kuba mu mudendezo, ubwoko bw’Imana bwari mu bubata mu buryo runaka. (Gereranya na Yohana 8:31, 32.) Bararindagiraga cyane mu buryo bw’umwuka (Abefeso 1:16-18). Ku bihereranye no gusingiza Imana, basa n’aho baryumyeho ugereranije, maze bituma batera imbuto mu buryo bw’umwuka (Yesaya 32:3, 4; Abaroma 14:11; Abafilipi 2:11). Mbese, ubonye ukuntu ibyo bihuje n’imimerere Abayahudi ba kera barimo igihe bari mu bubata i Babuloni?
7, 8. Ni ukuhe kugarurwa kwabaye ku basigaye bo muri iki gihe?
7 Ariko se, Imana yari kurekera abagaragu bayo bo muri iki gihe muri iyo mimerere? Oya rwose, yari yaragambiriye kuzabagarura mu mimerere bahozemo, nk’uko byari byarahanuwe muri Yesaya. Ku bw’ibyo rero, ubwo buhanuzi bwo mu gice cya 35 cya Yesaya, bufite irindi sohozwa ryo muri iki gihe, isohozwa rihereranye no kugarurwa kwa Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, igashyirwa mu burumbuke no mu buzima buzira umuze muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Mu Baheburayo 12:12, Pawulo yakoresheje mu buryo bw’ikigereranyo amagambo avugwa muri Yesaya 35:3, bityo ashyigikira ukuri ko kuba ako gace k’ubuhanuzi bwa Yesaya tugakoresha mu buryo bw’umwuka.
8 Mu gihe cya nyuma y’intambara, abasigaye basizwe b’Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, bavanywe mu bubata mu buryo runaka. Yehova Imana yakoresheje Yesu Kristo, Kuro Mukuru, mu kubabohora. Bityo, abo basigaye bashoboraga kongera gukora umurimo wo kubaka, umurimo ugereranywa n’uwo abasigaye b’Abayahudi ba kera bakoze, igihe basubiraga mu gihugu cyabo kugira ngo bongere kubaka muri Yerusalemu urusengero nyarusengero rutari urwo mu buryo bw’umwuka. Byongeye kandi, abo Bisirayeli bo mu buryo bw’umwuka bo muri iki gihe, bashoboraga guhingira no gushyiraho paradizo itoshye yo mu buryo bw’umwuka, ubusitani bwo mu buryo bw’ikigereranyo bwa Edeni.
9. Ni gute ibintu bimeze nk’ibivugwa muri Yesaya 35:1, 2, 5-7 byagiye bibaho muri iki gihe?
9 Tukizirikana ibyo tumaze kubona haruguru, reka twongere dusuzume igice cya 35 cyo muri Yesaya, duhereye ku murongo wa 1 n’uwa 2. Mu by’ukuri, ahahoze hasa n’umutarwe hatangiye kurabya uburabyo no kweramo imyaka nk’ibibaya bya kera by’i Sharoni. Reka noneho turebe kuva ku murongo wa 5 kugeza ku wa 7. Amaso yo gusobanukirwa ibintu y’abasigaye yarahumutse, bamwe muri bo bakaba bakiriho na n’ubu kandi bakorana umurava mu murimo wa Yehova. Barushijeho kumenya neza icyo ibyabaye mu wa 1914 na nyuma y’aho bisobanura. Ibyo nanone byagize ingaruka kuri benshi muri twe bagize “[imbaga y’]abantu benshi” ubu bakora umurimo bafatanye urunana n’abasigaye.—Ibyahishuwe 7:9.
Mbese, Ugerwaho n’Iryo Sohozwa?
10, 11. (a) Ni gute wagiye ugira uruhare mu isohozwa ry’ibivugwa muri Yesaya 35:5-7? (b) Wowe ubwawe, ufite ibihe byiyumvo ku bihereranye n’iryo hinduka?
10 Ifateho urugero wowe ubwawe. Mbere y’uko umenyana n’Abahamya ba Yehova, mbese, waba warasomaga Bibiliya buri gihe? Niba ari ko byagendaga, waba warasobanukirwaga mu rugero rungana iki? Urugero, muri iki gihe uzi ukuri ku bihereranye n’imimerere y’abapfuye. Wenda ushobora kwerekeza ibitekerezo by’umuntu ushimishijwe, ku mirongo ifitanye isano n’icyo kibazo, yo mu Itangiriro igice cya 2, Umubwiriza igice cya 9, no muri Ezekiyeli igice cya 18, kimwe n’indi mirongo myinshi. Ni koko, ushobora kuba usobanukiwe icyo Bibiliya yigisha ku bihereranye n’ingingo nyinshi cyangwa ku bibazo byinshi. Muri make, wumva Bibiliya isobanutse, kandi hari byinshi byo muri yo ushobora gusobanurira abandi, nk’uko usanzwe ubigenza nta gushidikanya.
11 Ku bw’ibyo rero, ni byiza ko buri wese muri twe yakwibaza ati ‘ni gute namenye ibyo nzi byose ku byerekeye ukuri kwa Bibiliya? Mbere y’uko nigana n’ubwoko bwa Yehova, mbese, naba narashoboraga gutahura imirongo yose imaze kuvugwa? Mbese, nashoboraga kumenya icyo ishaka kuvuga, kandi nkaba nagera ku myanzuro myiza ihereranye n’ubusobanuro bwayo?’ Igisubizo cy’ukuri cy’ibyo bibazo, gishobora kuba ari oya. Nta wagombye kubabazwa n’ayo magambo, kuko umuntu yavuga ko muri rusange wari uri impumyi ku bihereranye n’iyo mirongo n’ubusobanuro bwayo. Si byo se? Iyo mirongo yari isanzwe iri muri Bibiliya, nyamara kandi ntiwashoboraga kuyitahura cyangwa ngo ube wamenya icyo isobanura. Ni gute rero amaso yawe yahumutse mu buryo bw’umwuka? Ibyo byabayeho binyuriye mu byo Yehova yakoze asohoza ibivugwa muri Yesaya 35:5 ku basigaye basizwe. Byatumye amaso yawe ahumuka. Nta bwo ukiri mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka. Ushobora kureba.—Gereranya n’Ibyahishuwe 3:17, 18.
12. (a) Kuki twavuga ko iki atari igihe cyo gukizwa mu buryo bw’umubiri binyuriye mu bitangaza? (b) Ni gute ibyerekeye Umuvandimwe F. W. Franz byerekana ukuntu ibivugwa muri Yesaya 35:5 bisohozwa muri iki gihe?
12 Abigishwa biga Bibiliya mu buryo bwimbitse hamwe n’ibyo Imana yagiye igirira abantu mu binyejana byinshi, bazi ko iki atari igihe kivugwa mu mateka cy’ibitangaza byo gukiza abantu mu buryo bw’umubiri (1 Abakorinto 13:8-10). Bityo rero, ntitwiteze ko Yesu Kristo ahumura amaso y’impumyi ngo akunde agaragaze ko ari Mesiya, Umuhanuzi w’Imana (Yohana 9:1-7, 30-33). Nta n’ubwo arimo azibura ibipfamatwi byose kugira ngo bibashe kongera kumva. Mu gihe Frederick W. Franz, umwe mu basizwe kandi icyo gihe akaba yari perezida wa Watch Tower Society, yari yegereje imyaka ijana, yasaga n’aho yahumye, kandi yakoreshaga ibyumvirizo byo mu matwi byamufashaga kumva. Mu myaka runaka, ntiyari akibasha gusoma; nyamara se, ni nde watekereza ko yaba yari impumyi cyangwa igipfamatwi mu buryo buhuje n’ibivugwa muri Yesaya 35:5? Kuba yarabonaga neza mu buryo bw’umwuka, byabereye umugisha ubwoko bw’Imana bwo ku isi hose.
13. Ni irihe hinduka cyangwa kugarurwa kwageze ku bwoko bw’Imana bwo muri iki gihe?
13 Bite noneho ku bihereranye n’ururimi rwawe? Abasizwe b’Imana, bashobora kuba baravugaga bongorera mu gihe cy’ububata bwabo bwo mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi, ubwo Imana yahinduraga iyo mimerere y’ibintu, indimi zabo zatangiye kurangurura ijwi ry’ibyishimo, zivuga ibyo bari bazi ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana bwashyizweho, hamwe n’amasezerano yayo yo mu gihe kizaza. Nawe bashobora kuba baragufashije kugobotora ururimi rwawe. Mbese, waba warabwiraga abandi ukuri kwa Bibiliya mu rugero rungana iki mu gihe cyahise? Birashoboka ko mu rugero runaka waba waribwiraga uti ‘nishimiye kwiga, ariko sinzigera na rimwe njya kubiganiraho n’abandi bantu.’ Nyamara se, si iby’ukuri ko “ururimi rw’ikiragi” ubu ‘ruririmba’?—Yesaya 35:6.
14, 15. Ni gute muri iki gihe benshi bagendeye mu ‘Nzira yo Kwera’?
14 Abayahudi ba kera bagobotowe mu maboko ya Babuloni, bagombaga gukora urugendo rurerure basubira mu gihugu cyabo. Ibyo bihuje n’iki muri iki gihe? Muri Yesaya 35:8 hagira hati “hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Abanduye imitima ntibazayicamo.”
15 Kuva babohorwa mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka, abasigaye basizwe, abo bakaba bagaragiwe n’izindi ntama zibarirwa muri za miriyoni, bavuye muri Babuloni Ikomeye banyura mu nzira nyabagendwa y’ikigereranyo, inzira itanduye yo kwera ijyana abantu muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Dukora uko dushoboye kose kugira ngo twuzuze ibisabwa bituma tunyura kandi tukaguma muri iyo Nzira Nyabagendwa yo Kwera. Itekerezeho wowe ubwawe. Mbese, amahame mbwirizamuco ugenderamo, ntahanitse cyane kurusha ayo wagenderagamo igihe wari mu isi? Mbese ye, ntukora uko ushoboye kose kugira ngo wihatire guhuza imitekerereze yawe n’imyifatire yawe n’ubushake bw’Imana?—Abaroma 8:12, 13; Abefeso 4:22-24.
16. Ni iyihe mimerere dushobora kwishimira mu gihe tugendera mu Nzira yo Kwera?
16 Uko uzakomeza kugendera muri iyo Nzira yo Kwera, ntuzigera na rimwe uterwa ubwoba n’inyamaswa bantu. Ni iby’ukuri ko muri iyi si ugomba kuba maso kugira ngo mu buryo bw’ikigereranyo, abantu b’abanyamururumba cyangwa se bangana, batakumira bunguri. Abantu benshi cyane, ni inyamaswa z’inkazi ku bihereranye n’ukuntu bitwara ku bandi. Mbega ukuntu ibyo binyuranye n’uko byifashe mu bwoko bw’Imana! Aho uri muri bo, ni ahantu harinzwe. Birumvikana ko bagenzi bawe b’Abakristo badatunganye; rimwe na rimwe, hari uwashobora gukosa, cyangwa se akaba yakora ibibabaza abandi. Icyakora, uzi ko abavandimwe bawe batagerageza kukugirira nabi ku bushake, cyangwa ngo babe baguconcomera (Zaburi 57:5, umurongo wa 4 muri Biblia Yera; Ezekiyeli 22:25; Luka 20:45-47; Ibyakozwe 20:29; 2 Abakorinto 11:19, 20; Abagalatiya 5:15). Ibiri amambu, barakwishimira; baragufashije; bifuza gukorana nawe.
17, 18. Ni mu buhe buryo paradizo iriho ubu, kandi se, ibyo bitugiraho izihe ngaruka?
17 Bityo, dushobora kureba ibivugwa muri Yesaya, igice cya 35, tuzirikana isohozwa rya vuba aha ry’ibivugwa kuva ku murongo wa 1 kugeza 8. Mbese, ntibigaragara neza ko twamaze kubona icyo mu buryo bukwiriye, twakwita paradizo yo mu buryo bw’umwuka? Oya, nta bwo itunganye—nako ntiratungana. Ariko kandi, ni paradizo rwose, kuko nk’uko bivugwa ku murongo wa 2, n’ubu dushobora ‘kureba ubwiza bw’Uwiteka, n’igikundiro cy’Imana yacu.’ Kandi se, ibyo bigira izihe ngaruka? Ku murongo wa 10 hagira hati “abacunguwe n’Uwiteka bazagaruka, bagere i Siyoni baririmba; ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo, bazabona umunezero n’ibyishimo; kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga.” Mu by’ukuri, kuba twaravuye mu idini ry’ikinyoma, no kuba dukomeza gukurikirana ugusenga k’ukuri twemewe n’Imana, bitera ibyishimo.
18 Ibyishimo bigendana n’ugusenga k’ukuri, birakomeza kwiyongera, si byo se? Ugenda ubona abantu bashya bashimishijwe bagira ihinduka kandi bagashinga imizi mu kuri kwa Bibiliya. Ubona urubyiruko rukura kandi rukagira amajyambere mu by’umwuka mu itorero. Habaho imibatizo, aho ubona abantu wari usanzwe uzi babatizwa. Mbese ye, abo na bo si impamvu zo kugira ibyishimo, ibyishimo byinshi muri iki gihe? Koko rero, mbega ibyishimo byo kubona abandi bantu baza kwifatanya natwe mu mudendezo wacu wo mu buryo bw’umwuka no mu mimerere ya paradizo!
Isohozwa Rikiri Imbere!
19. Ibivugwa muri Yesaya igice cya 35, bitwuzuzamo ibihe byiringiro?
19 Tumaze gusuzuma muri Yesaya igice cya 35 twibanda ku isohozwa ryaho rya mbere rihereranye no kugaruka kw’Abayahudi, no ku isohozwa ryo mu buryo bw’umwuka ririmo riba muri iki gihe. Nyamara kandi, ntibigarukiye aho. Haracyari ibindi byinshi. Ibyo, bihereranye n’icyizere gitangwa na Bibiliya, cyo kongera gushyiraho imimerere ya paradizo yo mu buryo bw’umubiri hano ku isi mu gihe kizaza.—Zaburi 37:10, 11; Ibyahishuwe 21:4, 5.
20, 21. Kuki bihuje n’ubwenge kandi bigahuza n’Ibyanditswe kwizera ko hazabaho irindi sohozwa ry’ibivugwa muri Yesaya igice cya 35?
20 Nta bwo byaba bihwitse ko Yehova yavuga mu buryo bushishikaje iby’imiterere ya paradizo, maze ngo isohozwa ryabyo rigarukire ku bintu byo mu buryo bw’umwuka gusa. Ibyo ariko, ntibishaka kuvuga ko isohozwa ryo mu buryo bw’umwuka ritagize icyo rivuze. N’ubwo paradizo nyaparadizo yashyirwaho, nta bwo yadushimisha mu gihe twaba turi mu mimerere myiza no hagati y’inyamaswa zitaryana, twaba dukikijwe n’abantu bononekaye mu buryo bw’umwuka, abantu baba bakora ibintu bimeze nk’iby’inyamaswa z’inkazi. (Gereranya na Tito 1:12.) Ni koko, paradizo yo mu buryo bw’umwuka, igomba kuba ari yo ibanza kuza, kuko ari ingenzi cyane.
21 Icyakora, ukuza kwa Paradizo ntikurangirana n’ibintu by’umwuka twishimira ubu, kandi tuzishimira kurushaho mu gihe kizaza. Dufite impamvu nziza zo kwiringira kuzabona isohozwa nyaryo ry’ubuhanuzi bumeze nk’ubwo muri Yesaya igice cya 35. Kubera iki? Mu gice cya 65, Yesaya yahanuye iby’“ijuru rishya n’isi nshya.” Intumwa Petero yakoresheje uwo murongo igihe yavugaga ibikurikira umunsi wa Yehova (Yesaya 65:17, 18; 2 Petero 3:10-13). Petero yagaragazaga ko ibyavuzwe na Yesaya byari kubaho igihe “isi nshya” yari kuza. Ibyo bikubiyemo ibintu nawe waba uzi—urugero kubaka amazu no kuyabamo; gutera inzabibu no kurya imbuto zazo; kwishimira imirimo y’amaboko mu gihe kirambye; isega n’umwana w’intama biba hamwe; kandi nta kintu cyangiza kirangwa ku isi hose. Mu yandi magambo, ubuzima burambye, nta kibazo cy’amacumbi, ibyo kurya byinshi, akazi gashimishije, amahoro hagati y’inyamaswa ubwazo no hagati y’inyamaswa n’abantu.
22, 23. Ni izihe mpamvu zizatuma habaho ibyishimo mu isohozwa ryo mu gihe kizaza ry’ibivugwa muri Yesaya igice cya 35?
22 Mbese, ibyo byiringiro ntibigutera kugira ibyishimo bisaze? Byagombye kugenda bityo, kuko Imana yaturemye tugomba kubaho dutyo (Itangiriro 2:7-9). Ku bw’ibyo se, ibyo bishaka kuvuga iki ku bihereranye n’ubuhanuzi bwo muri Yesaya igice cya 35 turimo dusuzuma? Ibyo bishaka kuvuga ko dufite izindi mpamvu zituma turangurura ijwi ry’ibyishimo. Ubutayu nyabutayu n’umutarwe, bizarabya uburabyo, maze bidutere kugira ibyishimo. Hanyuma, abantu bafite amaso y’ubururu, cyangwa ay’ibihogo, cyangwa se andi mabara anogeye ijisho, ariko ubu bakaba ari impumyi, bazashobora kureba. Bagenzi bacu b’Abakristo b’ibipfamatwi, cyangwa se na bamwe muri twe baba bumvirana, bazashobora kumva neza. Mbega ibyishimo byo kuzakoresha ubwo bushobozi, twumva Ijambo ry’Imana risomwa kandi rigasobanurwa, kimwe no kumva akayaga gahuha mu biti, udutwenge tw’abana, n’akaririmbo k’inyoni!
23 Ibyo nanone bishaka kuvuga ko ibirema, dushyizemo n’abo indwara yo kuribwa mu ngingo yitwa arthrite yamugaje muri iki gihe, bazatambuka batababara. Mbega ihumure! Hanyuma, imigezi nyamigezi izatembera mu butayu. Tuzabona amazi adudubiza kandi twumve asuma. Tuzashobora kuhatembera kandi dukorakore ku byatsi bitoshye no ku mfunzo. Mu by’ukuri, iyo izaba ari Paradizo izaba yongeye gushyirwaho rwose. Mbega ibyishimo byo kuzaba iruhande rw’intare cyangwa indi nyamaswa nk’iyo nta gutinya? Si ngombwa ko twatangira kurondora ibyo, kuko buri wese muri twe yamaze kubyiyumvisha mu bwenge no kubyishimira.
24. Kuki dushobora kwemeranwa n’ibivugwa muri Yesaya 35:10?
24 Yesaya aduha icyizere agira ati “abacunguwe n’Uwiteka bazagaruka, bagere i Siyoni baririmba; ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo.” Bityo rero, dushobora kwemera ko dufite impamvu zituma turangurura ijwi ry’ibyishimo. Twishimire ibyo Yehova arimo akorera ubwoko bwe muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, kandi twishimire ibyo dushobora kwiringira kuzabona muri Paradizo nyaparadizo iri bugufi. Ku bihereranye n’abantu bishimye—ni ukuvuga ku bihereranye natwe—Yesaya yanditse agira ati “bazabona umunezero n’ibyishimo; kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga.”—Yesaya 35:10.
Mbese, Wazirikanye?
◻ Ni irihe sohozwa rya kabiri ryabayeho ry’ibivugwa muri Yesaya igice cya 35?
◻ Ni iki gihuje mu buryo bw’umwuka n’ihinduka ry’igitangaza ryahanuwe na Yesaya?
◻ Ni gute wifatanya mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi?
◻ Kuki dushobora kuvuga ko ibivugwa muri Yesya igice cya 35 bitwuzuzamo ibyiringiro by’igihe kizaza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Gereza iri ahitwa Raymond Street, i Brooklyn, aho abavandimwe barindwi bari bafite inshingano zikomeye bari bafungiwe muri Kamena 1918
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
N’ubwo mu myaka ye yo mu za bukuru, Umuvandimwe Franz yasaga n’aho yahumye, yakomeje kubona neza mu buryo bw’umwuka
[Amafoto yo ku ipaji ya 12]
Gukura no kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka, ni impamvu zituma tugira ibyishimo