Urubanza Yehova Yaciriye Abigisha b’Ibinyoma
“No ku bahanuzi b’i Yerusalemu nababonyeho ibibi bishishana; barasambana, bagendera mu binyoma . . . Bose bambereye nk’i Sodomu, n’abahatuye nk’i Gomora.”—YEREMIYA 23:14.
1. Ni kuki uwitangira kugira uruhare mu nyigisho ziva ku Mana aba yiyemeje inshingano iremereye cyane?
BURI muntu wese witangira kugira uruhare mu nyigisho ziva ku Mana, aba yiyemeje inshingano iremereye cyane. Muri Yakobo 3:1 hatanga uyu muburo ugira uti “bene data, ntihakabe benshi muri mwe bashaka kuba abigisha: muzi yuko tuzacirwa urubanza ruruta iz’abandi.” Ni koko, abigisha Ijambo ry’Imana bafite inshingano iremereye yo kuzabazwa ibyiza bakoze kurusha abandi Bakristo muri rusange. Abazagaragara ko ari abigisha b’ibinyoma bizabagendekera bite? Nimucyo turebe uko byari bimeze mu gihe cya Yeremiya. Turabona uburyo byashushanyaga ibirimo biba muri iki gihe.
2, 3. Ni uruhe rubanza Yehova yaciye binyuriye kuri Yeremiya, ruhereranye n’abigisha b’ibinyoma b’i Yerusalemu?
2 Mu mwaka wa 647 mbere y’igihe cyacu, mu mwaka wa 13 w’ingoma y’Umwami Yosiya, Yeremiya yahawe inshingano yo kuba umuhanuzi wa Yehova. Yehova yari afite ibyo yaregaga Yuda, ku bw’ibyo, yohereza Yeremiya kugira ngo ajye kubitangaza. Abahanuzi cyangwa abigisha b’ibinyoma b’i Yerusalemu, barimo bakora “ibibi bishishana” mu maso y’Imana. Ububi bwabo bwari bukomeye cyane, ku buryo Imana yagereranije Yerusalemu na Yuda na Sodomu hamwe na Gomora. Muri Yeremiya igice cya 23, hatubwira ibihereranye n’ibyo. Umurongo wa 14 uragira uti
3 “No ku bahanuzi b’i Yerusalemu nababonyeho ibibi bishishana; barasambana, bagendera mu binyoma; kandi bakomeza amaboko y’inkozi z’ibibi, kugira ngo hatagira uva mu byaha bye: bose bambereye nk’i Sodomu, n’abahatuye nk’i Gomora.”
4. Ni gute urugero rubi mu bihereranye n’imyifatire y’abigisha b’i Yerusalemu rugereranywa n’urwo muri Kristendomu muri iki gihe?
4 Ni koko, abo bahanuzi, cyangwa abigisha, bo ubwabo batangaga urugero rubi cyane mu bihereranye n’imyifatire, kandi mu by’ukuri bagatera abantu inkunga yo kubigenza batyo. Na ho se bite ku bihereranye n’imimerere iri muri Kristendomu muri iki gihe? Mbese, ntimeze neza nk’iyo mu gihe cya Yeremiya? Muri iki gihe, abayobozi b’amadini bareka ubuhehesi no kwendana kw’abahuje ibitsina bikomeza guhabwa intebe, ndetse bakareka n’ababikora bakomeza kuyobora imirimo y’idini. None se, byaba bitangaje kubona abayoboke benshi cyane b’idini na bo barangwaho imyifatire y’ubwiyandarike?
5. Ni kuki imimerere y’ubwiyandarike ya Kristendomu ari mibi cyane kurusha iy’i Sodomu na Gomora?
5 Yehova yagereranyije abaturage b’i Yerusalemu n’ab’i Sodomu na Gomora. Ariko kandi, imimerere y’ubwiyandarike ya Kristendomu ni mibi cyane kurusha iy’i Sodomu na Gomora. Ni koko, iriho urubanza rukomeye cyane mu maso ya Yehova. Abigisha bayo bakerensa amategeko mbwirizamuco y’Imana. Kandi ibyo ni byo nkomoko y’umwuka umunga umuco ugenda ukendera, ku buryo usanga urangwamo utuntu dufifitse tw’ubwoko bwose dutera abantu irari ryo gukora ibibi. Iyo mimerere y’umuco wamunzwe yarakwiriye cyane ku buryo muri iki gihe ibibi bifatwa nk’aho ari ibintu bisanzwe.
“Bagendera mu Binyoma”
6. Ni iki Yeremiya yavuze ku bihereranye n’ububi bw’abahanuzi b’i Yerusalemu?
6 Ubu noneho, reka turebe icyo umurongo wa 14 uvuga ku bahanuzi b’i Yerusalemu. ‘Bagenderaga mu binyoma.’ Na ho igice cya nyuma cy’umurongo wa 15 cyo kiragira kiti “kuko abahanuzi b’i Yerusalemu ari bo baturutsweho kutubaha Imana, bigakwira igihugu cyose.” Hanyuma ku murongo wa 16 turasoma ngo “uko ni ko Uwiteka nyiringabo avuga ati ‘ntimukumvire amagambo abahanuzi babahanurira: babigisha ibitagira umumaro; bavuga ibyo beretswe, bihimbwe n’imitima yabo, bitavuye mu kanwa k’Uwiteka.’ ”
7, 8. Ni kuki abayobozi ba Kristendomu bameze nk’abigisha b’ibinyoma b’i Yerusalemu, kandi se ni gute ibyo byagize ingaruka ku bayoboke?
7 Kimwe n’abahanuzi b’ibinyoma b’i Yarusalemu, abayobozi ba Kristendomu na bo bagendera mu binyoma, basakaza inyigisho z’ubuhakanyi, inyigisho zitaboneka mu Ijambo ry’Imana. Zimwe na zimwe muri izo nyigisho z’ibinyoma ni izihe? Ukudapfa k’ubugingo, Ubutatu, purugatori, n’umuriro utazima wo kubabarizamo abantu iteka ryose. Nanone banezeza amatwi y’ababumva babigisha ibyo abantu bakunda kumva. Baririmba ko nta byago Kristendomu iteze guhura na byo ngo kubera ko ifite amahoro y’Imana. Ariko, abo bayobozi bayo baba barimo bavuga “[i]bihimbwe n’imitima yabo.” Ni ibinyoma. Abemera bene ibyo binyoma baba barimo barogwa mu buryo bw’umwuka. Baba barimo bayobywa baganishwa ku kurimbuka!
8 Dusuzume ibyo Yehova avuga kuri abo bigisha b’ibinyoma ku murongo wa 21 ngo “abo bahanuzi si jye wabatumye, ariko barihuse; sinavuganye na bo, ariko barahanuye.” No muri iki gihe ni uko, abayobozi b’amadini nta bwo batumwe n’Imana, nta n’ubwo bigisha ukuri kwayo. Ingaruka ni iyihe? Mu bayoboke b’ayo madini, hari ubujiji mu bya Bibiliya buteye ubwoba, kuko abigisha babo babagaburira filozofiya y’isi.
9, 10. (a) Ni ubuhe bwoko bw’inzozi abigisha b’ibinyoma b’i Yerusalemu barose? (b) Ni gute mu buryo nk’ubwo abayobozi ba Kristendomu bigishije “iby’inzozi z’ibinyoma”?
9 Byongeye kandi, abayobozi b’amadini bo muri iki gihe batangaza ibyiringiro by’ibinyoma. Umurongo wa 25 uragira uti “numvise ibyo abahanuzi bavuze, bahanurira ibinyoma mu izina ryanjye ngo ‘nareretswe, nareretswe.’ ” Ariko se, ibyo beretswe ibyo ni ibiki? Umurongo wa 32 uratubwira uti “dore, mpagurukiye abahanura iby’inzozi by’ibinyoma, ni ko Uwiteka avuga, ‘bakabyamamaza, kandi bakayobesha ubwoko bwanjye ibyo binyoma byabo no kwirarira kwabo k’ubusa: nyamara sinabatumye, sinabategetse; kandi nta cyo bamariye rwose ubu bwoko.’ Ni ko Uwiteka avuga.”
10 Ni izihe nzozi z’ibinyoma, cyangwa ibyiringiro, abayobozi b’amadini bigishije? Yewe, ibyiringiro rukumbi byo kugera ku mahoro n’umutekano muri iki gihe ngo ni Umuryango w’Abibumbye. Muri iyi myaka ishize, ONU bayise “icyiringiro cya nyuma cy’ubusabane n’amahoro,” “ihuriro ry’ikirenga ry’amahoro n’ubutabera,” “ibyiringiro by’ingenzi bihuje n’iki gihe byo kugera ku mahoro.” Mbega ngo baribeshya! Ibyiringiro rukumbi by’abantu ni Ubwami bw’Imana. Ariko kandi, abayobozi b’amadini ntibabwiriza kandi ntibigisha ukuri guhereranye n’ubwo butegetsi bwo mu ijuru, ari na bwo bwari umutwe mukuru wo kubwiriza kwa Yesu.
11. (a) Ni uwuhe mugayo abigisha b’ibinyoma b’i Yerusalemu bashyize ku izina bwite ry’Imana? (b) Mu buryo bunyuranye n’abagize itsinda rya Yeremiya, ni iki abigisha ba kidini b’ibinyoma bo muri iki gihe bakoze ku bihereranye n’izina ry’Imana?
11 Umurongo wa 27 uratubwira ibirenzeho. Uragira uti “bīgīra inama yo kumpuza abantu banjye izina ryanjye, barotorera umuntu wese mugenzi we ibyo beretswe mu nzozi, nk’uko basekuruza wabo bahugijwe izina ryanjye na Bāli.” Abahanuzi b’ibinyoma b’i Yerusalemu batumye abaturage bibagirwa izina ry’Imana. Mbese, abigisha ba kidini b’ibinyoma bo muri iki gihe bo si uko babigenje? Ikirushijeho kuba kibi ni uko babahishe izina ry’Imana, ari ryo Yehova. Bigisha ko atari ngombwa kurikoresha, kandi bakarikura mu buhinduzi bwabo bwa Bibiliya. Kandi barwanya buri muntu wese wigisha abantu ko izina ry’Imana ari Yehova. Ariko abagize itsinda rya Yeremiya, ari bo abasigaye b’Abakristo basizwe n’umwuka, bafatanyije na bagenzi babo, bo babigenje neza nk’uko Yesu yabigenzaga. Bigishije za miriyoni na za miriyoni z’abantu iby’izina ry’Imana.—Yohana 17:6.
Bagaragaza Ibyaha Byabo
12. (a) Ni kuki abigisha ba kidini b’ibinyoma bashinjwa icyaha gikomeye cyo kumena amaraso? (b) Ni uruhe ruhare abayobozi b’amadini bagize muri za ntambara ebyiri z’isi?
12 Abagize itsinda rya Yeremiya bagaragaje kenshi ko abayobozi b’amadini ari abigisha b’ibinyoma barimo berekeza imikumbi yabo mu nzira ngari igana ku kurimbuka. Ni koko, abasigaye bagaragaje neza impamvu abo barosi bakwiriye gucirwaho iteka na Yehova. Urugero, abagaragu ba Yehova bakunze kwerekeza ku Byahishuwe 18:24, havuga ko muri Babuloni Ikomeye ari ho habonetse amaraso y’ “abiciwe mu isi bose.” Tekereza ku ntambara zose zabayeho bitewe no kutumvikana kw’amadini. Mbega ukuntu abigisha ba kidini b’ibinyoma bahamwa n’icyaha gikomeye cyo kumena amaraso! Inyigisho zabo zatumye abantu biremamo ibice maze zongera n’urwangano hagati y’abantu b’imyizerere n’ubwenegihugu bitandukanye. Ku bihereranye n’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, igitabo Preachers Present Arms kigira kiti “abayobozi b’amadini bakoze ku buryo iyo ntambara yumvikana neza ko ari iyo mu buryo bw’umwuka kandi bafata iya mbere. . . . Bityo, idini ryaje kugira uruhare runini mu kwivanga muri gahunda y’intambara.” Ni na ko byagenze no mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Abayobozi ba Kristendomu bashyigikiye byimazeyo amahanga yari ashyamiranye, kandi baha umugisha ingabo zayo. Intambara zombi z’isi yose zatangiriye muri Kristendomu, aho abantu bahuje idini bicanye. Na n’ubu udutsiko tw’abasivili n’abanyedini two muri yo, turacyakomeza kumena amaraso. Mbega ukuntu inyigisho zayo z’ibinyoma zagize ingaruka ziteye ubwoba!
13. Ni gute muri Yeremiya 23:22 hagaragaza ko abayobozi ba Kristendomu nta mishyikirano bafitanye na Yehova?
13 Ngaho reba muri Yeremiya igice cya 23, umurongo wa 22 ugira uti “ariko iyo baba barahagaze mu nama zanjye, baba barumvishije ubwoko bwanjye amagambo yanjye, bakabayobora ngo bave mu nzira yabo mbi no mu migenzereze yabo mibi.” Iyo abahanuzi ba kidini ba Kristendomu baza kuba mu itsinda rifite ubutoni kuri Yehova, bakagirana imishyikirano ya bugufi na ryo, nk’uko umugaragu ukiranuka w’ubwenge yajyaga kubigenza, na bo baba barubahirije amahame y’Imana. Na bo baba baramenyesheje abantu bo muri Kristendomu amagambo y’Imana ubwayo. Aho kubigenza batyo, abigisha b’ibinyoma bo muri iki gihe, bahinduye abayoboke babo abagaragu b’impumyi b’Urwanya Imana, ari we Satani Umwanzi.
14. Ni gute abayobozi ba Kristendomu bashyizwe ahabona mu buryo bukomeye mu wa 1958?
14 Itsinda rya Yeremiya ryashyize ahabona abayobozi b’amadini mu buryo bukomeye cyane. Urugero, mu Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ubushake bw’Imana” ryo mu wa 1958 ryabereye i New York City, uwungirije uhagarariye Sosayiti Watch Tower yatanze disikuru yavuzemo aya magambo ngo “nta kurya iminwa cyangwa gushidikanya uko ari ko kose, turatangaza ko intandaro y’ubwicanyi bwose, ubwomanzi, inzangano, umwiryane, urwikekwe, . . . n’urujijo rukaze, ari idini ry’ikinyoma, kandi hakaba hariho umwanzi utaboneka w’umuntu, ari we Satani Umwanzi, akaba ari we wihishe inyuma yaryo. Abantu baryozwa cyane iyi mimerere iri mu isi, ni abigisha n’abayobozi ba kidini; kandi abari ku isonga y’ayo mahano muri abo, ni abayobozi ba kidini ba Kristendomu. . . . Nyuma y’iyo myaka yose, kuva mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, Kristendomu ihagaze nk’uko Isirayeli yo mu gihe cya Yeremiya yari ihagaze mu rwego rw’imishyikirano ifitanye n’Imana. Ni koko, Kristendomu yugarijwe cyane n’irimbuka riteye ubwoba kandi ritsemba cyane kurusha iryo Yeremiya yabonye rigera kuri Yerusalemu.”
Urubanza Abigisha b’Ibinyoma Baciriwe
15. Ni ubuhe buhanuzi bw’amahoro abayobozi b’amadini bahanuye? Mbese, buzasohozwa?
15 N’ubwo uwo muburo watanzwe, abayobozi b’amadini babyifashemo bate kuva icyo gihe? Bahuje n’ibibavugwaho mu murongo wa 17 ngo “bahora babwira abansuzugura bati ‘Uwiteka yavuze ngo: muzagira amahoro’; n’umuntu wese ugendana umutima unangiye, baramubwira bati ‘nta kibi kizakuzaho.’ ” Ariko se, ibyo ni ko biri koko? Reka da! Yehova azashyira ku mugaragaro ibinyoma by’ubwo buhanuzi bw’abayobozi b’amadini. Nta bwo azasohoza ibyo barimo bavuga mu izina rye. Nyamara, ibyiringiro by’amahoro by’ibinyoma abayobozi b’amadini bateze ku Mana bizabakoza isoni!
16. (a) Ni iyihe myifatire iteye ishozi irangwa muri iyi si, kandi se, ni nde wabigizemo uruhare? (b) Ni iki abagize itsinda rya Yeremiya barimo bakora ku bihereranye n’ibitekerezo birangwamo ubwiyandarike by’iyi si?
16 Wenda waba urimo wibwira uti ‘jyewe, gushukwa n’inyigisho z’ibinyoma z’abayobozi b’amadini? Ntibishoboka!’ Yewe, ntiwirare! Wibuke ko inyigisho z’ibinyoma z’abayobozi b’amadini zagize uruhare mu gutuma habaho imyifatire yuzuyemo uburiganya kandi iteye ishozi. Inyigisho zabo zijenjetse, zihanganira imyifatire hafi ya yose, kabone n’iyo yaba irangwamo ubwiyandarike bumeze bute. Kandi rero, iyo myifatire yandavuye irangwa mu myidagaduro y’uburyo bwose: haba muri za senema, kuri televiziyo, mu binyamakuru, no mu muzika. Ku bw’ibyo rero, tugomba kugira amakenga mu buryo bwimazeyo, kugira ngo tudatwarwa n’iyo myifatire yandavuye, nyamara kandi ikaba ireshya abantu mu buryo bw’amayeri. Abakiri bato bashobora gufatirwa muri za videwo n’umuzika birangwamo imyifatire y’akahebwe. Wibuke ko iyo myifatire yo kwiyandarika irangwa mu bantu b’iki gihe, ari ingaruka zituruka, mu buryo butaziguye, ku nyigisho z’ibinyoma z’abayobozi b’amadini badashyigikira amahame akiranuka y’Imana. Itsinda rya Yeremiya rirwanya ibyo bitekerezo birangwamo ubwiyandarike, kandi rifasha abagaragu ba Yehova kwamaganira kure ubugome bwuzuye muri Kristendomu.
17. (a) Dukurikije Yeremiya, ni uruhe rubanza rwagombaga gusohora kuri Yerusalemu yagomye? (b) Ni iki kigiye kugera kuri Kristendomu vuba aha?
17 Ni uruhe rubanza Yehova, Umucamanza mukuru, azacira abigisha b’ibinyoma ba Kristendomu? Imirongo ya 19, 20, 39, na 40 igira iti “dore umugaru w’Uwiteka, ni wo mujinya we, uraje; ni ukuri, ni umuyaga w’ishuheri uri mu mugaru: ugiye kugwa ku mitwe y’abanyabyaha. Uburakari bw’Uwiteka ntibuzīgarura, keretse amaze gusohoza imigambi y’umutima we. . . . nuko dore, nzabibagirwa rwose, kandi nzabaca, nce n’umurwa nari narabahanye na ba sogokuruza, ngo mumve imbere: kandi nzabazanira kumwara kw’iteka ryose, no gukorwa n’isoni bihoraho, ndetse kutazibagirana.” Ibyo byose byasohoye kuri Yerusalemu yagomye no ku rusengero rwayo, kandi ubu ibyago bimeze bityo, vuba aha bigiye kugera kuri Kristendomu yagomye.
Gutangaza ‘Umutwaro wa Yehova’
18, 19. Ni uwuhe ‘mutwaro wa Yehova’ Yeremiya yatangarije Yuda, kandi se byagize izihe ngaruka?
18 Ku bw’ibyo se, inshingano y’itsinda rya Yeremiya hamwe na bagenzi baryo, ni iyihe? Umurongo wa 33, urayitubwira muri aya magambo ngo “ubu bwoko, cyangwa umuhanuzi, cyangwa umutambyi, nibakubaza bati, ‘ibyo Uwiteka yahanuye [“umutwaro,” Traduction du monde nouveau] ni ibiki?’ Uzabasubize uti ‘buhanuzi ki [“mutwaro ki,” MN ]? Nzabaca, ni ko Uwiteka avuga!”
19 Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “umutwaro,” (MN ) rifite ubusobanuro bubiri. Rishobora gusobanura amagambo aremereye aturutse ku Mana, cyangwa ikintu gitsikamiye umuntu maze kikamushegesha. Aha, imvugo ngo “umutwaro wa Yehova,” (MN ) yerekeye ku buhanuzi buremereye—ni ukuvuga amagambo yavugaga ko Yerusalemu yari yaciriweho iteka ryo kurimbuka. Ariko se, abantu bakundaga kumva imvugo z’ubuhanuzi nk’izo ziremereye Yeremiya yahoraga ababwira zivuye kuri Yehova? Oya, abo bantu bakobaga Yeremiya bagira bati ‘noneho se, ni ubuhe buhanuzi (umutwaro) ufite ubu? Tuzi neza ko ubuhanuzi bwawe buzaba undi mutwaro ushengura!’ Ariko se, Yehova yababwiye iki? Yababwiye ibi ngo “buhanuzi ki [“mutwaro ki,” MN ]? Nzabaca!” Ni koko, abo bantu babereye Yehova umutwaro, none akaba yari agiye kubatura hasi kugira ngo boye gukomeza kumuremerera ukundi.
20. “Umutwaro wa Yehova” muri iki gihe ni uwuhe?
20 Noneho se, “umutwaro wa Yehova” ni iki muri iki gihe? Ni ubutumwa buremereye bukubiye mu buhanuzi bwo mu Ijambo ry’Imana. Buraremereye kuko butangaza ugucirwaho iteka kwegereje kwa Kristendomu. Na ho twe ubwoko bwa Yehova, dufite inshingano iremereye yo gutangaza iby’uwo ‘mutwaro wa Yehova.’ Uko imperuka igenda yegereza, ni na ko tugomba kugenda tubwira abantu bose ko abayoboke ba Kristendomu ari “umutwaro” kuri Yehova Imana, kandi ko vuba aha agiye kwivanaho uwo ‘mutwaro’ ahigikira Kristendomu mu makuba.
21. (a) Ni kuki Yerusalemu yarimbuwe mu wa 607 mbere y’igihe cyacu? (b) Ni iki cyageze ku bahanuzi b’ibinyoma no ku muhanuzi w’ukuri wa Yehova nyuma y’irimbuka rya Yerusalemu, kandi se, ibyo biduha ikihe cyizere muri iki gihe?
21 Urubanza rwa Yehova rwasohojwe mu gihe cya Yeremiya ubwo Abanyababuloni barimburaga Yerusalemu mu wa 607 mbere y’igihe cyacu. Nk’uko byari byarahanuwe, irimbuka rya Yerusalemu ryabaye ‘ikimwaro no gukozwa isoni’ ku Bisirayeli bari barinangiye kandi b’abahemu (Yeremiya 23:39, 40). Byaberetse ko Yehova, uwo bakomeje gusuzugura kenshi, amaherezo yari yabataye bakagerwaho n’ingaruka z’ububi bwabo. Iminwa y’abahanuzi babo b’ibinyoma bishyiraga hejuru, amaherezo yaracecekeshejwe. Ariko kandi, akanwa ka Yeremiya kakomeje guhanura. Nta bwo Yehova yigeze amutererana. Mu buryo nk’ubwo, nta bwo Yehova azatererana itsinda rya Yeremiya igihe umwanzuro uremereye w’urubanza rwe uzatuma abayobozi ba Kristendomu hamwe n’abemera ibinyoma byabo batsembwa.
22. Ni iyihe mimerere izagera kuri Kristendomu bitewe n’urubanza yaciriweho na Yehova?
22 Ni koko, igihe Kristendomu izanyagwa ubutunzi bwayo kandi igakozwa isoni ku mugaragaro, izaba iri mu mimerere imeze nk’iyo Yerusalemu yarimo nyuma y’umwaka wa 607 mbere y’igihe cyacu, ubwo yasenywaga igahindurwa umusaka. Urwo ni rwo rubanza rukwiriye Yehova yaciriye abigisha b’ibinyoma. Urwo rubanza ntiruzaburizwamo. Nk’uko imiburo igize ubutumwa bwahumetswe bwa Yeremiya yabaye impamo mu gihe cyashize, ni na ko izamera mu isohozwa ryayo ryo muri iki gihe. Ku bw’ibyo rero, nitwigane Yeremiya. Nimucyo dutangarize abantu ubuhanuzi bw’umutwaro bwa Yehova tudatinya, kugira ngo bamenye impamvu urubanza rwe rukiranuka ruzasohorezwa ku bigisha b’ibinyoma b’amadini uko rwakabaye!
Ibibazo by’Isubiramo
◻ Mu maso ya Yehova, Yerusalemu ya kera yari mbi mu rugero rungana iki?
◻ Ni mu buhe buryo Kristendomu ‘yagendeye mu binyoma’?
◻ Ni gute ibyaha by’abayobozi b’amadini bo muri iki gihe byashyizwe ahabona?
◻ Ni uwuhe ‘mutwaro wa Yehova’ urimo utangazwa muri iki gihe?