ESE WARI UBIZI?
Urusyo rwakoreshwaga rute mu bihe bya Bibiliya?
Urusyo barusyagaho ibinyampeke bikavamo ifu bakoragamo imigati. Mu ngo hafi ya zose, abagore cyangwa abagaragu bakoreshaga urusyo buri munsi. Mu bihe bya Bibiliya ijwi ry’urusyo ryumvikanaga buri munsi.—Kuva 11:5; Yeremiya 25:10.
Amashusho n’ibishushanyo byo muri Egiputa ya kera, bigaragaza abantu basya. Basyaga bate? Ibinyampeke byashyirwaga ku rusyo rusa n’urufukuye. Urwo rusyo rwabaga rushyigikiye kandi uwasyaga yarapfukamaga, agakoresha ingasire akagenda ayerekeza hirya no hino cyangwa imbere n’inyuma, kugira ngo ifu inoge. Hari igitabo cyavuze ko ingasire y’icyo gihe yaremeraga, ku buryo yashoboraga gupima hagati y’ibiro 2 na 4. Iyo bayiteraga umuntu yashoboraga kumwica.—Abacamanza 9:50-54.
Abagize umuryango batungwaga n’ifu yavaga mu binyampeke, ku buryo byari bibujijwe kugwatira urusyo rw’undi muntu. Mu Gutegeka kwa Kabiri 24:6, hagira hati “ntihazagire ufata urusyo cyangwa ingasire ho ingwate, kuko yaba afashe ingwate y’ubugingo bwa mugenzi we.”
Kuba “mu gituza” cy’umuntu bisobanura iki?
Bibiliya ivuga ko Yesu ‘ari mu gituza cya Se’ (Yohana 1:18). Ayo magambo yerekeza ku bucuti Yesu afitanye na se no kuba se amwemera. Nanone iyo mvugo ifitanye isano n’uko Abayahudi bo mu gihe cya Yesu bicaraga igihe babaga bafungura.
Icyo gihe bicaraga bakikije ameza. Umutware yicaraga yitegeye abantu, akicarira itako yerekeje amaguru ahagana inyuma, ubundi agashikamiza inkokora y’ibumoso ahantu hegutse hameze nko ku musego. Ibyo byatumaga ukuboko kwe kw’iburyo gusigara kwisanzuye. Ababaga bari ku meza bose bicariraga itako ry’ibumoso, umwe ari inyuma y’undi. Hari igitabo cyavuze ko “umutwe w’umuntu wabaga wegereye igituza cy’uwicaye inyuma ye, bityo bikavugwa ko yabaga ‘ari mu gituza cye.’”
Kwicara mu gituza cy’umutware w’umuryango cyangwa mu gituza cy’umusangwa mukuru byagaragazaga ko wubashywe, kandi bigahesha umuntu ishema. Ni yo mpamvu kuri Pasika Yesu yijihije bwa nyuma, intumwa Yohana ari na we ‘mwigishwa Yesu yakundaga’ yari yicaye mu gituza cye. Ibyo ni byo byafashije Yohana ‘kwigira inyuma akegama mu gituza Yesu’ kugira ngo agire icyo amubaza.—Yohana 13:23-25; 21:20.