Urubanza Yehova Afitanye n’Amahanga
“Urusaku ruzagera no ku mpera y’isi; kuko Uwiteka afitanye urubanza n’amahanga.”—YEREMIYA 25:31.
1, 2. (a) Ni iki cyageze ku gihugu cy’i Buyuda nyuma y’urupfu rwa Umwami Yosiya? (b) Ni nde wabaye umwami wa nyuma w’i Buyuda, kandi se ingaruka yo kutumvira kwe yabaye iyihe?
IGIHUGU cy’i Buyuda cyari cyugarijwe n’ibihe bigoranye cyagombaga guhangana na byo. Ku bw’umwami mwiza witwaga Yosiya, uburakari bugurumana bwa Yehova bwabaye buhagaze mu gihe runaka. Ariko se, hakurikiyeho iki ubwo Yosiya yari amaze kwicwa mu wa 629 mbere y’igihe cyacu? Abami bamuzunguye basuzuguye Yehova.
2 Umwami wa nyuma w’i Buyuda, Sedekiya, umuhungu wa kane wa Yosiya, nk’uko mu 2 Abami 24:19 habivuga, yakomeje “[gu]kora ibyangwa n’Uwiteka nk’ibyo [mukuru we] Yehoyakimu yakoze byose.” Ingaruka yabaye iyihe? Nebukadineza yateye i Yerusalemu, afata Sedekiya, amwicira abahungu be mu maso, amunogoramo amaso, maze amujyana i Babuloni. Byongeye kandi, Abanyababuloni bafasheho iminyago ibikoresho byakoreshwaga mu gusenga Yehova, batwika urusengero n’umurwa. Abarokotse, bajyanywe ari imbohe i Babuloni.
3. Ni ikihe gihe cyabimburiye irimbuka ry’i Yerusalemu mu mwaka wa 607 mbere y’igihe cyacu, kandi se ni iki cyagombaga kubaho ku mpera y’icyo gihe?
3 Uwo mwaka wa 607 mbere y’igihe cyacu, nta bwo waranzwe n’irimbuka rya Yerusalemu gusa, ahubwo wanabaye intangiriro y’ “ibihe by’abanyamahanga,” bivugwa muri Luka 21:24. Ibyo bihe by’imyaka 2.520 byarangiye muri iki kinyejana cyacu, mu wa 1914. Ni bwo igihe cyari kigeze kugira ngo Yehova, akoresheje Umwana we wimitswe, ari we Yesu Kristo, ukomeye cyane kurusha Nebukadineza, atangaze kandi arangize urubanza yaciriye isi yanduye. Urwo rubanza rwatangiriye ku Buyuda bw’ikigereranyo muri iki gihe, ari na bwo bwihandagaza buvuga ko buhagarariye Imana na Kristo hano ku isi.
4. Ni ibihe bibazo bivuka bifitanye isano n’ubuhanuzi bwa Yeremiya?
4 Mbese, aho twaba tubona isano riri hagati y’imidugararo yabaye mu bihe bya nyuma by’u Buyuda buyobowe n’abami babwo, n’imidugararo iri muri Kristendomu muri iki gihe—irangwamo ibikorwa byonona cyane ku buryo bimunga n’amahanga ayikikije? Nta gushidikanya, turimo turaribona! Ariko se, ni iki ubuhanuzi bwa Yeremiya buhishura ku bihereranye n’uburyo Yehova agiye gukemura icyo kibazo muri iki gihe? Nimucyo tubisuzumire hamwe.
5, 6. (a) Ni gute kuva mu mwaka wa 1914, imimerere ya Kristendomu yari ifitanye isano n’iyo mu Buyuda bwo hambere gato y’irimbuka ryabwo? (b) Ni ubuhe butumwa Yeremiya wo muri iki gihe yagejeje kuri Kristendomu?
5 Dore ubu hashize imyaka igera kuri 40, Bertrand Russell, Umwongereza w’umuhanga mu by’imibare n’ibya filozofiya asobanuye ko “kuva mu wa 1914, abantu bose babona ibibera mu isi, bahangayikishijwe cyane n’uko isi isa n’aho iri mu rugendo yagenewe, kandi rudashobora gusubikwa, rugana mu kaga gakomeye kurushaho.” Na ho Konrad Adenauer, umutegetsi umwe w’Umudage, we yagize ati “umutekano no kumererwa neza mu buzima bwa kimuntu, byagiye bikendera kuva mu wa 1914.”
6 Muri iki gihe, kimwe no mu gihe cya Yeremiya, imperuka y’iyi gahunda y’ibintu irimo irarangwa n’ibikorwa byo kumena amaraso menshi y’abantu b’inzira karengane, cyane cyane nk’ayamenetse muri za ntambara ebyiri z’isi yose zabaye muri iki kinyejana. Ahanini, izo ntambara zarwanywe n’amahanga agize Kristendomu, amwe yihandagaza avuga ko asenga Imana yo muri Bibiliya. Mbega uburyarya! Nta bwo rero bitangaje kuba Yehova yaraboherereje Abahamya be kugira ngo bababwire aya magambo tubona muri Yeremiya 25:5, 6, avuga ngo “nimuhindukire ubu, umuntu wese ave mu nzira ye mbi no mu bibi by’imirimo yanyu, . . . kandi ntimukurikire izindi mana ngo muzikorere, kandi muzisenge, mwe kunyendereza ngo ndakarire imirimo y’amaboko yanyu; kandi sinzabagirira nabi.”
7. Ni iki gihamya ko Kristendomu yasuzuguye imiburo ya Yehova?
7 Nyamara, amahanga agize Kristendomu yanze guhindukira. Ibyo byagaragariye mu kongera gutura ibitambo byabo imana y’intambara muri Koreya no muri Viyetinamu. Kandi baracyakomeza gushora imari zabo mu bucuruzi bw’urupfu, ni ukuvuga kuziha abacura intwaro. Ibihugu bigize Kristendomu byatanze umugabane munini mu kayabo k’amadolari yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agera kuri miriyari igihumbi yakoreshwaga buri mwaka mu by’intwaro mu myaka ya za 80. Kuva mu wa 1951 kugeza mu wa 1991, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zonyine zakoresheje, mu rwego rwa gisirikare, umutungo uruta cyane uwo intara zose zigize Amerika zunguka uzikomatanyirije hamwe. Kubera ko batangaje ku mugaragaro ko Intambara yo kurebana igitsure yarangiye, bagabanyije ibitwaro bya kirimbuzi, ariko ibigo bicurirwamo ibitwaro bya karahabutaka, ndetse byica cyane kurushaho, byagumyeho kandi birimo birakomeza kongerwa. Amaherezo, bishobora kuzakoreshwa.
Urubanza Ruzasohorezwa ku Buturo bwa Kristendomu Burangwaho Kutubahiriza Amategeko
8. Ni gute amagambo dusoma muri Yeremiya 25:8, 9 azasohorera kuri Kristendomu?
8 Aya magambo yandi ya Yehova ari muri Yeremiya 25:8, 9, ubu arareba by’umwihariko Kristendomu, yo yanze gukurikiza amahame akiranuka ya Gikristo mu mibereho yayo; aragira ati “ni cyo gituma Uwiteka, nyiringabo avuga atya, ati ‘kuko mutumviye amagambo yanjye, dore ngiye kohereza imiryango yose y’ikasikazi, nyiteranye, kandi nzatuma ku mugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w’i Babuloni,’ ni ko Uwiteka avuga, ‘mbateze iki gihugu, n’abagituyemo, n’ayo mahanga yose agikikijeho; nzabatsemba rwose, mbagire igitangarirwa n’igitutsi n’imisaka y’iteka.’ ” Bityo rero, umubabaro ukomeye uzatangirira ku bantu bavugwaho kuba barihaye Imana, abagize Kristendomu, maze ubone kugera ku isi yose, ku “mahanga yose ayikikijeho.”
9. Ni mu buhe buryo imibereho yo mu buryo bw’umwuka ya Kristendomu igenda irushaho kuba mibi muri iki gihe?
9 Habayeho igihe Bibiliya yubahwaga muri Kristendomu, igihe ishyingiranwa hamwe n’imibereho yo mu muryango byabonwaga hafi ku isi hose ko ari isoko y’ibyishimo, igihe abantu babyukaga kare maze bakanyurwa n’umurimo wabo wa buri munsi. Abenshi bagiye bihembura binyuriye ku gusoma no kwiga Ijambo ry’Imana nimugoroba ku rumuri rw’itara. Ariko noneho, muri iki gihe ubuzima bw’umubare uteye ubwoba w’abantu, bwononwe n’ubusambanyi, gutana kw’abashakanye, gusabikwa n’ibiyobyabwenge hamwe n’ubusinzi, ubwicamategeko, irari, kudeha ku kazi, kubatwa na televiziyo, n’andi marorerwa nk’ayo. Ibyo bintu bikubiye mu mimerere igomba kubanziriza irimbuka Yehova Imana agiye guteza mu buturo bwa Kristendomu burangwamo kutubahiriza amategeko.
10. Vuga uko Kristendomu izaba imeze ubwo izaba imaze gusohorezwaho urubanza yaciriwe na Yehova?
10 Nk’uko tubisoma muri Yeremiya igice cya 25, umurongo wa 10 n’uwa 11, Yehova aragira ati “nzabakuramo ijwi ryo kwishima n’ijwi ry’umunezero ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, ijwi ry’urusyo, n’umucyo w’urumuri. Iki gihugu cyose kizaba umwirare n’igitangarirwa.” Koko rero, bizaba ibitangarirwa igihe insengero zikomeye hamwe n’inzu zihambaye za Kristendomu zizahindurwa amatongo. Iryo rimbuka rizaba mu rugero rungana iki? Mu gihe cya Yeremiya, i Buyuda hamwe n’amahanga yari ahakikije, hamaze imyaka 70 ari umusaka, igihe muri Zaburi 90:10 havuga ko kingana n’ubuzima bw’umuntu muri rusange. Isohozwa ry’urubanza rwa Yehova ryo muri iki gihe, rizakorwa mu buryo budasubirwaho iteka ryose.
Urubanza Ruzasohorezwa Kuri Babuloni Ikomeye
11. Ni nde uzakoreshwa mu kurimbura Kristendomu? Ni ukubera iki?
11 Nk’uko byahanuwe mu Byahishuwe 17:12-17, igihe kizagera ubwo Yehova azatangira igikorwa cye gitangaje cyo gushyira mu mitima ya “ya mahembe cumi”—ari yo abagize Umuryango w’Abibumbye bafite imbaraga za gisirikare—“gukora ibyo yagambiriye,” ari byo byo kurimbura ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Ariko se, ibyo bizashoboka bite? Hari uburyo bwinshi “ya mahembe cumi” yo mu Byahishuwe igice cya 17 ashobora gukoresha mu ‘kwanga malaya uwo no kumutwika agakongoka,’ nk’uko amagambo ari ku murongo wa 16 avuga. Ni iby’ukuri ko intwaro za kirimbuzi zarundanyijwe kandi zigikomeza kurundanywa ahantu hose ku isi nk’aho rugiye kwambikana. Icyakora, tugomba gutegereza maze tukazirebera uburyo Yehova azabishyira mu mitima y’abategetsi ba gipolitiki kugira ngo basohoze uguhora kwe.
12. (a) Ni iki cyageze kuri Babuloni imaze kurimbura Yerusalemu? (b) Bizagendekera bite amahanga nyuma y’irimbuka rya Kristendomu?
12 Mu bihe bya kera, Babuloni ni yo yakoreshejwe mu kugaragaza uburakari bukaze bwa Yehova. Mu buryo buhuje n’ubwo, guhera muri Yeremiya igice cya 25, umurongo wa 12, ubuhanuzi buravuga ibinyuranye n’ibyo, bwerekeza mu gihe kizaza. Aha, Nebukadineza na Babuloni babarirwa mu yandi mahanga yose y’isi, batagifite uruhare mu Kurangiza imanza za Yehova. Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe. “Ya mahembe cumi” yo mu Byahishuwe igice cya 17, azarimbura idini ry’ikinyoma, ariko nyuma y’aho na yo ubwayo azasakizwa arimburanwe n’abandi “bami” bose bo ku isi, nk’uko byasobanuwe mu Byahishuwe igice cya 19. Muri Yeremiya 25:13, 14 harasobanura uburyo Babuloni, hamwe n’ ‘amahanga yose’ yanyunyuje imitsi y’ubwoko bwa Yehova, ashyirwa mu rubanza. Yehova yakoresheje Nebukadineza mu guhana i Buyuda. Ariko we n’abami bamusimbuye mu gutegeka Babuloni, baje kwihimbaza bagomera Yehova we ubwe, mbese nk’uko byagaragaye, bahumanya ibikoresho byo mu rusengero rwa Yehova (Daniyeli 5:22, 23). Kandi ubwo Abanyababuloni barimburaga Yerusalemu, amahanga yari akikije i Buyuda—ari yo Mowabu, Amoni, Tiro, Edomu, n’andi—yarishimye maze akina ku mubyimba ubwoko bwa Imana. Na bo bagombaga gusarura ibihembo bibakwiriye bivuye kuri Yehova.
Urubanza Ruzasohorezwa ku ‘Mahanga Yose’
13. Imvugo ngo “iki gikombe cya vino y’uburakari” isobanura iki, kandi se bigendekera bite abakinywa?
13 Ku bw’ibyo, mu gice cya 25 ku murongo wa 15 n’uwa 16, Yeremiya aravuga ati “Uwiteka, Imana ya Isirayeli yambwiye itya, iti ‘enda iki gikombe cya vino y’uburakari kiri mu ntoke zanjye, kandi uyivunye amahanga yose ngutumyeho. Na yo azanywa, adandabirane, asare, abitewe n’inkota nzohereza muri yo.’ ” Ni kuki ari ‘igikombe cya vino y’uburakari bwa Yehova’? Muri Matayo 26:39, 42 no muri Yohana 18:11, Yesu yavuze iby’ “igikombe” agereranya ubushake bw’Imana bumwerekeyeho. Mu buryo buhuje n’ubwo, igikombe gikoreshwa mu kugereranya ubushake bwa Yehova bwerekeye amahanga bwo kugira ngo anywe uguhora inzigo kwe. Muri Yeremiya 25:17-26 hatondagura ibyo bihugu by’amahanga bigereranywa n’amahanga yo muri iki gihe.
14. Dukurikije ubuhanuzi bwa Yeremiya, ni bande bazanywa ku gikombe cya vino y’uburakari bwa Yehova, kandi se ibyo bishaka kuvuga iki muri iki gihe?
14 Kristendomu, nimara guhindurwa “umusaka, n’igitangarirwa, n’igitutsi, no kuvumwa,” kimwe n’i Buyuda, ubutware bw’idini y’ikinyoma bw’isi yose ni bwo buzaba butahiwe buhite burimburwa. Hanyuma, isi yose, yagereranyijwe na Egiputa, ni yo izaba itahiwe kugira ngo inywe ku gikombe cya vino y’uburakari bwa Yehova! Ni koko, “abami bose b’ikasikazi, abari hafi n’abari kure, bose hamwe; n’ibihugu byose byo mu mpande zose zo mu isi,” bagomba kunywa. Amaherezo, “umwami wa Sheshaki na we azanywa kuri cya gikombe hanyuma yabo.” Ariko se, uwo ‘mwami wa Sheshaki’ ni nde? Sheshaki ni izina ry’ikigereranyo, ry’amarenga cyangwa rihishe rya Babuloni. Nk’uko Satani yari umwami utaboneka utegeka Babuloni, ni ko no muri iki gihe ari “umutware w’ab’iyi si,” nk’uko Yesu yabivuze (Yohana 14:30). Bityo rero, muri Yeremiya 25:17-26, hafitanye isano no mu Byahishuwe igice cya 18 kugeza ku cya 20, mu bihereranye no kugaragaza urukurikirane rw’ibizaba mu gihe igikombe cy’uburakari bwa Yehova kizaba gitangwa. Ubutware bw’idini ry’ikinyoma bw’isi yose bugomba kubanza kurimburwa, maze ubutegetsi bwa gipolitiki bugakurikiraho, hanyuma na Satani ubwe akabona kubohwa no kujugunywa ikuzimu.—Ibyahishuwe 18:8; 19:19-21; 20:1-3.
15. Ni iki kizaba ubwo bazaba bavuga bati “ni amahoro, nta kibi kiriho!”?
15 Nyuma y’aho Intambara yo kurebana igitsure irangiriye, nk’uko bivugwa, hakaba hari hasigaye igihangange kimwe gusa, hagiye havugwa cyane ibihereranye n’amahoro n’umutekano. Icyo gihangange, nk’uko cyavuzwe mu Byahishuwe 17:10, ko ari cyo mutwe wa karindwi w’inyamaswa, kigomba “kumara igihe gito.” Icyakora, icyo “gihe gito” kiri hafi kurangira. Intumwa Pawulo ivuga ko vuba aha, ubwo bose bazaba bavuga bati n’ “amahoro, nta kibi kiriho” mu rwego rwa politiki, ni bwo “kurimbuka kuzabatungura.”—1 Abatesalonike 5:2, 3.
16, 17. (a) Ingaruka izaba iyihe, nihagira ugerageza gucika urubanza rwa Yehova? (b) Ni mu buhe buryo ibyo Yehova ashaka bizagerwaho vuba aha hano ku isi binyuriye ku irimburwa?
16 Gahunda y’isi yose ya Satani, uhereye kuri Kristendomu, igomba kunywa ku gikombe cyo guhora kwa Yehova. Yongeye gutegeka Yeremiya, mu gice cya 25, kuva ku murongo wa 27 kugeza ku wa 29, yemeza ibi bikurikira ngo “uzababwire uti ‘uku ni ko Uwiteka, nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga, iti nimunywe, musinde, muruke, mugwe ubutabyuka, muzize inkota nzabateza.’ Nuko rero, ni banga kwakira igikombe kiri mu ntoke zawe ngo banywe, uzababwire uti ‘uku ni ko Uwiteka nyiringabo avuga ngo: kunywa muzanywa. Kuko, dore, umurwa witiriwe izina ryanjye ari wo ntangiriraho kugirira nabi; namwe se mwasigara mudahanwe? Ntimuzabura guhanwa; kuko ngiye guteza abari mu isi bose inkota, ni ko Uwiteka nyiringabo avuga.’ ”
17 Ayo magambo arakomeye—ateye ubwoba rwose, kuko yavuzwe n’Umutegetsi w’Ikirenga, akaba n’Umwami w’isi n’ijuru, ari we Yehova Imana. Mu gihe cy’imyaka ibihumbi n’ibihumbi, yagiye yihanganira ibitutsi n’inzangano byagiye bigerekwa ku izina rye ryera. Ubu noneho ariko, igihe kirageze cyo kugira ngo asubize isengesho Umwana we, Yesu Kristo, yigishije abigishwa be mu gihe yari hano ku isi, agira ati “musenge mutya muti ‘Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru’ ” (Matayo 6:9, 10). Yehova ashaka ko Yesu asohoza uguhora kwe ameze nk’inkota Ye.
18, 19. (a) Ni nde ugendera ku ifarashi kugira ngo aneshe mu Izina rya Yehova, kandi ni iki ategereza kugira ngo agere ku ndunduro y’ukunesha kwe? (b) Ni bintu ki biteye ubwoba bizagera ku isi ubwo abamarayika bazaba barekuye imiyaga ya Serwakira y’uburakari bwa Yehova?
18 Mu Byahishuwe igice cya 6, mbere na mbere dusoma ibyerekeye Yesu ari ku ifarashi y’umweru kugira ngo ‘aneshe, kandi ngo ahore anesha’ (umurongo wa 2). Ibyo byatangiranye no kwimikwa kwe ari Umwami wo mu ijuru mu wa 1914. Andi mafarasi n’abahetswe na yo amukurikira, ashushanya intambara muri rusange, inzara, n’ibyorezo by’indwara bigikomeza kuyogoza isi. Ariko se, ako kaga kose kazashira ryari? Mu Byahishuwe igice cya 7 hatumenyesha ko abamarayika bane bafashe “imiyaga ine yo mu isi” kugeza ubwo Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka hamwe n’umukumbi munini uvuye mu mahanga yose bazaba bamaze gukoranyirizwa hamwe kugira ngo bahabwe agakiza (umurongo wa 1). Hanyuma se, bizagenda bite?
19 Muri Yeremiya igice cya 25, umurongo wa 30 n’uwa 31, harakomeza hagira hati “Uwiteka azatontoma ari hejuru, arangurure ijwi rye ari mu buturo bwe bwera; azatontomera cyane umukumbi we; azatera hejuru nk’abenga aburire abatuye mu isi bose. Urusaku ruzagera no ku mpera y’isi; kuko Uwiteka afitanye urubanza n’amahanga; azaburanya umuntu wese: na bo abanyabyaha azabagabiza inkota, ni ko Uwiteka avuga.” Nta shyanga na rimwe rizabona uko rirusimbuka ngo rye kunywera kuri bene icyo gikombe cy’uburakari bwa Yehova. Ku bw’ibyo rero, birihutirwa ko abantu bose bafite imitima ikiranuka bakwitandukanya n’ibibi by’amahanga mbere y’uko ba bamarayika bane barekura inkubi y’umuyaga wa serwakira w’uburakari bwa Yehova. Koko rero, ni inkubi y’umuyaga, kuko ubuhanuzi bwa Yeremiya bukomeza bubivuga ku murongo wa 32 n’uwa 33 muri aya magambo ngo
20. Ni iyihe mvugo igaragaza uko urubanza rwa Yehova ruzaba rukaze, ariko se ni kuki icyo gikorwa gikwiriye?
20 “Dore, ibyago bizava mu ishyanga rimwe bitere irindi, kandi inkubi ikomeye izaturuka ku mpera z’isi. Uwo munsi abishwe n’Uwiteka bazaba hose, uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi: ntibazaririrwa, cyangwa gukoranywa, haba guhambwa; bazaba nk’amase ari ku gasozi.” Mu by’ukuri, iyo mvugo iteye ubwoba, ariko rero, ibyo birakwiriye kugira ngo ibibi byose bihanagurwe ku isi mbere y’uko Imana izana Paradizo yasezeranije.
Abungeri Bazaboroga Kandi Batake
21, 22. (a) Muri Yeremiya 25:34-36, ni bande bari ‘abungeri’ ba Isirayeli, kandi se ni kuki bahatirwaga kuboroga? (b) Ni abahe bungeri bo muri iki gihe bakwiriye kugerwaho n’uburakari bwa Yehova, kandi se ni kuki babikwiriye?
21 Imirongo ya 34 kugeza 36 irakomeza ivuga ibyerekeye urubanza rwa Yehova muri aya magambo ngo “nimuboroge, bungeri mwe, mutake; mwigaragure mu ivu, yemwe batahira b’umukumbi; kuko iminsi y’icyorezo isohoye, nkabamenagura, kandi muzagwa nk’ikibumbano cyiza kijanjaguritse. Kandi abungeri bazabura aho bahungira, n’abatahira b’umukumbi babure aho bacikira. Nimwumve ijwi ryo gutaka ry’abungeri, n’umuborogo w’abatahira b’umukumbi! Kuko Uwiteka yahinduye ubusa urwuri rwabo.”
22 Abo bungeri ni bande? Nta bwo ari abayobozi ba kidini bavugwaho kuba bari baramaze kunywa uburakari bwa Yehova. Ni abungeri ba gisirikare banavugwa muri Yeremiya 6:3, bakorakoranya ingabo zabo nk’abakorakoranya imikumbi kugira ngo basembure Yehova. Ni abatware ba gipolitiki bakungahajwe no kunyunyuza imitsi y’abo bategeka. Abenshi muri bo, ni abanyanduruburi, ba kabuhariwe mu kurya ruswa. Usanga bazarira mu kurwanya inzara itsemba imbaga mu bihugu bikennye. Bakungahaza “abatahira b’umukumbi,” urugero nk’abacura intwaro n’abangiza ibidukikije babitewe n’umururumba, ariko bakanga gutanga imfashanyo y’iby’ubuvuzi hamwe n’ibiribwa byatangwaho ikiguzi gito cyane bigashobora kurokora za miriyoni z’abana bapfa.
23. Vuga uko gahunda ya Satani izaba imeze nyuma y’ibikorwa bya Yehova byo kurimbura.
23 Nta bwo rero bitangaje kuba muri Yeremiya igice cya 25 umurongo wa 37 n’uwa 38 hasoza havuga iby’abo bantu bashatse amahoro yabo ubwabo bonyine babigiranye ubwikunde muri aya magambo ngo “kandi ibiraro byarimo amahoro byarasenyutse, bitewe n’uburakari bw’Uwiteka bukaze. Yasize ubuturo bwe nk’intare; kuko igihugu cyabo cyabaye igitangarirwa bitewe n’ubukana bw’ubibateza, n’uburakari bwe bukaze.” Ni igitangarirwa rwose! Ariko, uburakari bukaze bwa Yehova buzagaragazwa nta shiti binyuriye k’uvugwa mu Byahishuwe 19:15, 16, ko ari “UMWAMI W’ABAMI N’UMUTWARE UTWARA ABATWARE” uragiza amahanga inkoni y’icyuma. Nyuma y’ibyo hazakurikiraho iki?
24. Ni iyihe migisha abantu bakiranuka bazironkera babikesheje irimbuka ry’idini ry’ikinyoma n’ikindi gice cy’isi ya Satani kizaba gisigaye?
24 Mbese, waba warigeze guhura na serwakira? Ni ibintu bishobora gutera ubwoba. Ariko kandi, iyo bukeye mu gitondo ibyo byaraye bibaye, n’ubwo usanga ahantu hose habaye umusaka, ubusanzwe haba hari umwuka mwiza n’ituze bisusurutsa cyane, ku buryo umuntu ashobora gushimira Yehova ku bw’uwo munsi unejeje mu buryo bwihariye. Mu buryo nk’ubwo, mu gihe inkubi y’umuyaga y’umubabaro ukomeye izaba icogoye, uzaba ushobora kwitegerezanya ishimwe isi ku bw’uko uzaba ukiriho kandi witeguye kwifatanya mu murimo uzagenwa na Yehova wo gusukura isi maze igahinduka paradizo ihebuje. Urubanza Yehova afitanye n’amahanga, azaba amaze kurusohoza mu buryo budasubirwaho, yejeje izina rye kandi aharuriye inzira ubushake bwe kugira ngo bukorwe ku isi mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi bw’Ubwami bwa Mesiya. Mbega ukuntu ubwo Bwami bukwiriye kuza vuba!
Isubiramo ry’amaparagarafu 5-24 y’iki gice
◻ Ni ibihe bikorwa by’uburyarya bya Kristendomu byaciriweho iteka?
◻ Ni ubuhe busobanuro bwimbitse bw’urubanza ruvugwa muri Yeremiya 25:12-38?
◻ Ni ikihe gikombe cyo guhora kizahabwa amahanga yose?
◻ Ni abahe bungeri baboroga bagataka, kandi se ni kuki bavurunganye?