IGICE CYA 15
“Sinshobora guceceka”
1. Kuki Yeremiya n’abandi bahanuzi ba Yehova baticecekeye?
“NIMWUMVE ijambo rya Yehova.” Ayo magambo yumvikaniye mu mihanda no ku karubanda i Yerusalemu uhereye mu mwaka 647 M.Y. Umuhanuzi w’Imana yakomeje kuyatangaza ubudacogora. Imyaka 40 nyuma yaho, igihe uwo mugi warimburwaga, yari agitangaza ubwo butumwa (Yer 2:4; 42:15). Imana Ishoborabyose yohereje abahanuzi kugira ngo Abayahudi bumve inama yabagiraga maze bihane. Nk’uko twabibonye muri iki gitabo, mu bavugizi b’Imana Yeremiya yari yihariye. Igihe Imana yahaga Yeremiya iyo nshingano, yaramubwiye iti “uhaguruke ubabwire ibyo ngutegeka byose. Ntukabatinye” (Yer 1:17). Uwo wari umurimo utoroshye. Nubwo Yeremiya yagiriwe urugomo kandi akagira agahinda kenshi, yasabwaga gusohoza inshingano ye. Yaravuze ati “umutima wanjye wambujije amahwemo. Sinshobora guceceka.”—Yer 4:19.
2, 3. (a) Ni mu buhe buryo abigishwa ba Yesu biganye Yeremiya? (b) Kuki ukwiriye gukurikiza urugero rwa Yeremiya?
2 Uburyo Yeremiya yakozemo umurimo we wo guhanura, byasigiye urugero rwiza abandi bari kuzaba abagaragu ba Yehova (Yak 5:10). Nyuma gato ya Pentekote yo mu mwaka wa 33, abayobozi b’Abayahudi bafunze intumwa Petero na Yohana kandi babategeka kureka kubwiriza. Izo ntumwa zarabashubije ziti “ntidushobora kureka kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise” (Ibyak 4:19, 20). Abo bayobozi bamaze kubatera ubwoba ko nibongera bazabagirira nabi, barabarekuye. Nawe uzi uko byagenze. Abo bagabo b’indahemuka ntibashoboraga kureka kubwiriza, kandi koko ntibabiretse.
3 Ese wabonye uburyo amagambo yavuzwe na Petero na Yohana aboneka mu Byakozwe 4:20, agaragaza ukuntu izo ntumwa zagize ishyaka nk’irya Yeremiya? Kubera ko nawe ukorera Yehova Imana muri iki gihe kiruhije, wiyemeje ko ‘udashobora guceceka.’ Reka dusuzume uko twakomeza kurangwa n’ishyaka nka Yeremiya, tugakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza nubwo imimerere turimo igenda irushaho kuzamba.
KOMEZA KUBWIRIZA NUBWO BATAKWITABIRA UBUTUMWA UTANGAZA
4. Ni iyihe myifatire yari yogeye mu bantu bo muri Yerusalemu ya kera?
4 Isezerano Imana yatanze ry’uko mu gihe kizaza abantu bazamererwa neza ubwo Umwana wayo azaba ategeka, ni yo nkuru nziza iruta izindi zose abantu bakwiriye kumva. Icyakora, muri iki gihe hari abantu benshi bameze nk’Abayahudi bigeze kubwira Yeremiya, bati “ku birebana n’ijambo watubwiye mu izina rya Yehova, ntituzakumvira” (Yer 29:19; 44:16). Amagambo nk’ayo, Yeremiya yayabwiwe kenshi. Ibyo ni na ko bimeze ku bagaragu ba Yehova bo muri iki gihe, kuko abantu benshi bababwira bati “sinshishikajwe n’ibyo muvuga.” Kuba muri rusange abantu batitabira ubutumwa tubabwira, bishobora guca intege ababwiriza b’Ubwami. None se wakora iki niba ari uko byifashe mu ifasi yanyu, wenda byarabaye kuri bamwe mu bo mu itorero ryanyu cyangwa nawe bikakubaho?
5. (a) Yeremiya yitwaye ate abonye abantu bo mu gihe cye batitabira ibyo yavugaga? (b) Kuki abantu batitabira ubutumwa bwiza bugarijwe n’akaga gakomeye?
5 Reka dusuzume uko Yeremiya yumvaga ameze iyo yabonaga abaturage benshi b’i Buyuda banga kumva ubutumwa ababwira. Yeremiya agitangira umurimo we, Yehova yamuhishuriye urubanza yari agiye gusohoreza kuri iryo shyanga. (Soma muri Yeremiya 4:23-26.) Ibyo byatumye uwo muhanuzi abona ko abantu babarirwa mu bihumbi bari kurokoka ari uko bumvise ubutumwa yari kubagezaho kandi bakabukurikiza. Muri iki gihe, hari abantu bari mu mimerere nk’iyo ndetse no mu ifasi yawe. Ku birebana n’“uwo munsi” Imana izaciraho urubanza iyi si mbi, Yesu yaravuze ati “uzagera ku bantu bose batuye ku isi hose. Nuko rero, mukomeze kuba maso, kandi igihe cyose mujye musenga mwinginga kugira ngo muzashobore kurokoka ibyo bintu byose bigomba kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu” (Luka 21:34-36). Ukurikije amagambo ya Yesu, urabona ko abanga kumva ubutumwa bwiza bugarijwe n’akaga gakomeye.
6. Kuki ukwiriye gukomeza kubwiriza, nubwo abo ubwiriza baba batita ku butumwa utangaza?
6 Abantu bagaragaza ko bashishikajwe n’ijambo rya Yehova kandi bakarikurikiza, bazabona imigisha itagereranywa. Imana yaduteganyirije uko tuzarokoka irimbuka, maze tukinjira mu isi nshya. Mu buryo runaka, ni na ko byari byifashe mu gihe cy’umurimo wa Yeremiya, kuko abaturage b’i Buyuda na bo bashoboraga kurokoka. (Soma muri Yeremiya 26:2, 3.) Kugira ngo Yeremiya abafashe, yamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo abinginga ngo ‘bumve maze bahindukire’ bakurikize ijambo ry’Imana y’ukuri. Ntituzi neza umubare w’abihannye bagahindura imibereho yabo bakurikije ibyo uwo muhanuzi yababwiye. Ariko mu gihe cya Yeremiya hari abahindutse, kandi no muri iki gihe hari benshi bahinduka. Iyo tubwiriza ubutumwa bwiza, akenshi twumva ko hari abantu batashishikazwaga n’ubwo butumwa ariko bakaza guhinduka. (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 184 gafite umutwe uvuga ngo “Bashobora kugeraho bakita ku byo tubabwira.”) Ese iyo si indi mpamvu yagombye gutuma ukomeza kurangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza urokora abantu?
Kuki wiyemeje gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza, nubwo haba hari abadashishikazwa n’ibyo utangaza?
ABATURWANYA NTIBASHOBORA KUDUKURAHO BURUNDU
7. Ni mu buhe buryo abanzi ba Yeremiya bagerageje guhagarika umurimo yakoraga wo guhanura?
7 Kimwe mu bintu byihariye byaranze umurimo wa Yeremiya, ni uburyo abamurwanyaga bagerageje kumwica no guhagarika umurimo we. Abahanuzi b’ibinyoma bavuguruje ibyo yavugaga mu ruhame (Yer 14:13-16). Iyo Yeremiya yagendaga mu mihanda y’i Yerusalemu, ababaga bahahagaze baramutukaga bakamunnyega (Yer 15:10). Hari n’abanzi be bacuze umugambi wo kumutesha agaciro (Yer 18:18). Abandi bo bagiye bamuvuga nabi kugira ngo bayobye abantu b’imitima itaryarya, kandi bababuze gutega amatwi ubutumwa Yeremiya yatangazaga buturutse ku Mana (Amag 3:61, 62). Ese ibyo byaciye Yeremiya intege? Oya, ahubwo yakomeje kubwiriza. Yabigenje ate?
8. Yeremiya yitwaye ate igihe abanzi be bamurwanyaga cyane?
8 Intwaro ikomeye Yeremiya yari afite kugira ngo ahangane n’abamurwanyaga, ni ukwiringira Yehova. Igihe Yeremiya yatangiraga umurimo we, Imana yamubwiye ko yari kuzamushyigikira kandi ikamurinda. (Soma muri Yeremiya 1:18, 19.) Yeremiya yiringiye iryo sezerano kandi Yehova ntiyigeze amutererana. Uko abanzi be barushagaho kumwotsa igitutu kandi bakagerageza kumufatira indi myanzuro ikaze, na we yarushagaho gushira amanga, kugira ubutwari no kwihangana. Zirikana uko iyo mico yamufashije.
9, 10. Ni ibihe bintu byabaye kuri Yeremiya byagufasha gushikama?
9 Igihe kimwe, abatambyi n’abahanuzi bari barigometse bashushubikanyije Yeremiya bamushyira ibikomangoma by’i Buyuda ngo bimwice. Ese iryo terabwoba ryaba ryaratumye Yeremiya agira ubwoba agahagarika umurimo we? Oya. Igisubizo Yeremiya yatanze cyanyomoje mu buryo budasubirwaho ibirego by’abo bahakanyi, bituma ibyo bikomangoma bitamwica.—Soma muri Yeremiya 26:11-16; Luka 21:12-15.
10 Nk’uko ubyibuka, umukozi wo mu rusengero witwaga Pashuri, yumvise ubutumwa bukomeye Yeremiya yavugaga, amushyirisha mu mbago. Pashuri ashobora kuba yaratekerezaga ko ibyo byari guha isomo Yeremiya, bigatuma aceceka. Icyakora, bukeye bwaho Pashuri yaramurekuye aragenda. Ariko Yeremiya, nubwo yumvaga ababara cyane bitewe n’urwo rugomo yari yagiriwe, yabwiye Pashuri imbona nkubone urubanza Yehova yari yamuciriye. Nubwo Yeremiya yari yagiriwe urugomo rukabije, ntibyatumye yicecekera (Yer 20:1-6). Kubera iki? Yeremiya ubwe yarivugiye ati “Yehova yari kumwe nanjye ameze nk’umunyambaraga uteye ubwoba. Ni yo mpamvu abantoteza bazasitara ntibaneshe” (Yer 20:11). N’igihe Yeremiya yari ahanganye n’ibitotezo bikaze, ntiyemeye guheranwa n’ubwoba. Yiringiraga Yehova cyane kandi nawe ushobora kumwiringira.
11, 12. (a) Ni mu buhe buryo Yeremiya yagaragaje ubwenge, igihe Hananiya yamurwanyaga? (b) Ni izihe nyungu tuzabona ‘nitwifata igihe duhanganye n’ibibi’?
11 Ni iby’ingenzi ko tuzirikana ko Yeremiya atari umuntu w’umufana gusa. Yakoreshaga ubwenge yari afite igihe yabaga ahanganye n’abamurwanyaga. Yari azi igihe yagombaga kubahunga. Urugero, reka dusuzume ibyamubayeho igihe yari kumwe na Hananiya. Igihe uwo muhanuzi w’ibinyoma yavuguruzaga ubuhanuzi bwa Yehova mu ruhame, Yeremiya yaramukosoye maze asobanura ibintu biranga umuhanuzi w’ukuri. Icyo gihe Yeremiya yari yikoreye umugogo wagaragazaga ko Abayahudi bari kuzategekwa n’Abanyababuloni. Hananiya yagize umujinya maze ahita avuna uwo mugogo. Ni nde wari kumenya ikindi kintu Hananiya yari agiye kumukorera? None se Yeremiya we yakoze iki? Iyo nkuru ikomeza igira iti “umuhanuzi Yeremiya arigendera.” Yeremiya yahisemo kwigendera. Nyuma yaho, Yehova yategetse Yeremiya gusubira kwa Hananiya akamubwira ibyo Yehova yari agiye gukora. Yavuze ko Abayahudi bari kujya mu bubata bw’umwami w’i Babuloni kandi Hananiya we akicwa.—Yer 28:1-17.
12 Iyi nkuru yahumetswe igaragaza ko mu gihe tubwiriza byaba byiza tugize ubushizi bw’amanga, ariko tukagaragaza ubushishozi. Niba tugeze ku rugo rumwe maze nyir’inzu akanga ko tuganira ku Byanditswe, ahubwo akarakara ndetse akadukangisha ko yatugirira nabi, dushobora kumusezeraho mu kinyabupfura maze tukajya mu rundi rugo. Si ngombwa ko tujya impaka n’umuntu dupfa ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Iyo dushoboye “kwifata igihe duhanganye n’ibibi,” bituma nyir’inzu ashobora kuzatwakira ikindi gihe.—Soma muri 2 Timoteyo 2:23-25; Imigani 17:14.
Kuki kwishingikiriza kuri Yehova ari iby’ingenzi, igihe turi mu murimo wo kubwiriza? Kuki dukwiriye kugira ubushizi bw’amanga ari na ko tugaragaza ubushishozi?
“NTUTINYE”
13. Kuki Yehova yabwiye Yeremiya ati “ntutinye,” kandi se kuki dukwiriye kubitekerezaho?
13 Imimerere iteye agahinda yabanjirije irimbuka rya Yerusalemu mu mwaka wa 607 M.Y, yagize ingaruka ku bagaragu b’Imana. Ushobora kumva impamvu Imana yabwiye Yeremiya iti “ntutinye” (Yer 1:8; Amag 3:57). Yehova yamutumye gusubiriramo ubwoko bwe amagambo nk’ayo atera inkunga. (Soma muri Yeremiya 46:27.) Ibyo bitwigisha iki? Muri ibi bihe byuzuyemo akaga by’iminsi y’imperuka, hari igihe dushobora kugira ubwoba. Ese mu bihe nk’ibyo, tuzumvira Yehova usa n’aho arimo atubwira ati “ntutinye”? Mu bice bibanza by’iki gitabo, twasuzumye uburyo Imana yafashije Yeremiya igihe yagerwagaho n’ibigeragezo biteye ubwoba. Nimucyo dusuzume muri make bimwe mu byamubayeho, maze turebe isomo twabikuramo.
14, 15. (a) Ni iyihe mimerere iteje akaga Yeremiya yagezemo? (b) Yehova yashohoje ate isezerano yari yahaye Yeremiya ryo kumurinda?
14 Igihe Abanyababuloni bari bagose Yerusalemu bayugarije, inzara yacaga ibintu mu baturage baho. Bidatinze, abaturage baho babuze ibyokurya (Yer 37:21). Aho kugira ngo wenda Yeremiya yicwe n’inzara gusa, baramufashe bamufungira ahantu yashoboraga gupfira. Abatambyi b’u Buyuda buririye ku ntege nke z’Umwami Sedekiya, bamuhatira gushyira Yeremiya mu rwobo rurerure rwabikaga amazi. Urwo rwobo nta mazi yarimo, ahubwo rwarimo urwondo rwinshi. Igihe Yeremiya yasayaga muri urwo rwondo, ashobora kuba yaribwiye ko bimurangiriyeho. Ese iyo uza kuba uri muri iyo mimerere, ntiwari kugira ubwoba?—Yer 38:4-6.
15 Nubwo Yeremiya yari umuntu buntu kimwe natwe, yiringiye ibyo Yehova yavuze ko atari kuzigera amutererana. (Soma muri Yeremiya 15:20, 21.) Ese yaba yaramugororeye kubera ko yamwiringiye? Tuzi neza ko yabikoze. Imana yatumye Ebedi-Meleki ahangara ibikomangoma, atabara Yeremiya. Umwami yahaye Ebedi-Meleki uburenganzira bwo gukura uwo muhanuzi muri urwo rwobo, kugira ngo adapfiramo.—Yer 38:7-13.
16. Ni akahe kaga Yehova yarinze abagaragu be b’indahemuka?
16 Na nyuma y’aho Yeremiya akuriwe muri urwo rwobo, ibibazo ntibyarangiriye aho. Ebedi-Meleki yavugiye Yeremiya, abwira umwami ati “azicirwamo n’inzara kuko nta mugati usigaye mu murwa” (Yer 38:9). Muri Yerusalemu ibyokurya byari byarabuze ku buryo byageze aho abantu batangira kurya abandi. Ariko nanone Yehova yongeye kugira icyo akora kugira ngo akize umuhanuzi we. Yeremiya yijeje Ebedi-Meleki ko Yehova yari kuzamurinda (Yer 39:16-18). Yeremiya ntiyari yaribagiwe uburyo Imana yamwijeje imubwira iti “ndi kumwe nawe kugira ngo ngukize” (Yer 1:8). Kubera ko Imana Ishoborabyose yarinze abo bagabo babiri b’indahemuka, ntibari kuzapfa bazize abanzi babo cyangwa inzara. Muri uwo mugi wari ugiye kurimbuka, bo bararokotse. Ubwo isomo twabikuramo ni irihe? Yehova yabasezeranyije ko yari kuzabarinda kandi koko yarabikoze.—Yer 40:1-4.
17. Kuki ukwiriye kwizera isezerano Yehova yatanze ryo kurinda abagaragu be?
17 Isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesu burebana n’iherezo ry’iyi si, ririmo riragenda rigana ku ndunduro yaryo. Vuba aha, hazabaho “ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi ku isi amahanga azagira umubabaro mwinshi atazi icyo yakora, . . . . Hagati aho abantu bazagwa igihumura bitewe n’ubwoba no gutekereza ibintu bigiye kuba mu isi ituwe” (Luka 21:25, 26). Tuzategereza turebe icyo ibyo bimenyetso bizagaragaza ndetse n’uburyo bizatera ubwoba abantu benshi. Uko ibintu bizagenda kose ariko, ntuzigere na rimwe ushidikanya ku bushobozi ndetse n’icyifuzo Yehova afite cyo kurokora ubwoko bwe. Icyakora, uko bizagendekera abantu Yehova atemera, byo ni ibindi bindi. (Soma muri Yeremiya 8:20; 14:9.) Nubwo abagaragu b’Imana bagera mu mimerere yo kwiheba imeze nk’iyo Yeremiya yari arimo igihe yari mu rwobo rwarimo umwijima n’imbeho, Yehova ashobora kubatabara. Nanone amagambo Imana yabwiye Ebedi-Meleki anareba abagaragu bayo bo muri iki gihe. Imana yaramubwiye iti “‘nzagukiza, kandi ntuzicishwa inkota, ahubwo uzarokora ubugingo bwawe kuko wanyiringiye,’ ni ko Yehova avuga.”—Yer 39:18.
UBUTUMWA BUKUREBA
18. (a) Ni ayahe magambo yatumye ubuzima bwa Yeremiya buhinduka? (b) Itegeko ry’Imana riboneka muri Yeremiya 1:7 rikwigisha iki?
18 “Abo nzagutumaho bose uzabasanga, n’icyo nzagutegeka cyose uzakivuga” (Yer 1:5-7). Igihe Yeremiya yari amaze guhabwa iryo tegeko riturutse ku Mana, ubuzima bwe bwarahindutse burundu. Kuva icyo gihe, icyari kimuhangayikishije cyari ugutangaza “ijambo rya Yehova.” Ayo magambo agenda agaruka kenshi mu gitabo cya Yeremiya. Mu gice cya nyuma cy’icyo gitabo, Yeremiya yavuze uburyo Yerusalemu yafashwe ndetse n’uburyo Sedekiya, umwami wa nyuma waho, yajyanywe mu bunyage. Yeremiya yakomeje kwigisha abantu b’i Buyuda kandi akomeza kubasaba kumvira Yehova, kugeza igihe ibyabaye bigaragarije neza ko umurimo we urangiye.
19, 20. (a) Kuki ukwiriye kwigana umurimo Yeremiya yakoze? (b) Umurimo wo kubwiriza ufitanye iyihe sano no kugira ibyishimo no kunyurwa? (c) Ni mu buhe buryo gusuzuma igitabo cya Yeremiya n’icy’Amaganya byagufashije?
19 Inshingano Yeremiya yari afite, hari byinshi ihuriyeho n’umurimo wo kubwiriza Abahamya ba Yehova bakora muri iki gihe. Kimwe na Yeremiya, ukorera Imana y’ukuri muri iki gihe cyo gutangaza no gusohoza imanza zayo. Hari n’izindi nshingano zigusaba gutanga igihe cyawe n’imbaraga zawe. Ariko rero, umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ni wo murimo ufite agaciro cyane ushobora gukora muri iyi si. Iyo ukora uwo murimo, uba ugaragaza ko Yehova ari Imana ikomeye kandi ukemera ko ifite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. (Soma mu Maganya 5:19.) Nanone kandi, uba ugaragaza ko ukunda bagenzi bawe, ufasha abandi kumenya Imana y’ukuri kandi ukabafasha kumenya ibyo basabwa kugira ngo bazarokoke.—Yer 25:3-6.
20 Yeremiya akurikije inshingano Yehova yamuhaye, yaravuze ati ‘Yehova Mana nyir’ingabo, amagambo yawe yampindukiye umunezero n’ibyishimo mu mutima, kuko nitiriwe izina ryawe’ (Yer 15:16). Abantu bose bafite imitima itaryarya bavuganira Imana y’ukuri, bashobora kugira ibyishimo nk’ibyo kandi bakanyurwa. Bityo rero, birakwiriye ko ukomeza gutangaza ubutumwa bwa Yehova, nk’uko Yeremiya yabigenje.
Urugero rwa Yeremiya na Ebedi-Meleki rwagufashije rute kugira ubutwari? Ni uwuhe muco wa Yeremiya wifuza kwigana mu murimo wo kubwiriza?