Yehova akuye inkota ye mu rwubati!
“Maz’ ibifit’umubiri byose bizamenya yuko jye, Uwiteka [Yehova, MN], nakuy’inkota yanjye mu rwubati rwayo.”—EZEKIELI 21:5.
1. Ni nde Yehova yabanguriye inkota mu bwami bwa Yuda na Isiraeli?
INKOTA ya Yehova itera rwose ubwoba abanzi be. Nyamara se igihe yayibanguriraga abicaga amategeko ye bo muri Yuda na Isiraeli, bigeze bamemya koko ibyarimo bibabaho? Barabimenye kubera ko yari yamenyesheje ko agiye gukura inkota ye mu buryo ncamarenga mu rwubati rwayo.—Ezira 9:6-9; Nehemia 1:8; 9:26-30.
2. Yehova yavuze iki ku “nkota” ye, kandi ni ibihe bibazo ayo magambo azamura?
2 Imana yavugiye mu kanwa ka Ezekieli yari imaze kugira umuhanuzi n’umurinzi igira iti: “Maz’ibifit’umubiri byose bizamenya yuko jye Uwiteka Yehova, MN], nakuy’ inkota yanjye mu rwubati rwayo.” (Ezekieli 21:5) Mbese ayo magambo yarebaga gusa ibihe bya kera? Cyangwa natwe aratureba?
Urubanza rya Yerusalemu Rumenyekanishwa
3. Ezekieli yabwiye iki abanyagano bari i Babuloni, kandi ni nde ugenza nka we muri iki gihe cyacu?
3 Igare rya Yehova ryakomeje kugenda maze Ezekieli na we arimuka. Byari bimeze nk’aho umuteguro wo mu ijuru w’Imana ujyereranywa n’igare wahagaze ku musozi Siyoni aho wareberaga ahantu hose. Aho niho Yesu yavugiye irimbuka ryari kugwa kuri Yerusalemu muri 70 mu kubara kwacu, iryo rimbuka rikaba ryarashushanyaga irimbuka rya Kristendomu. (Mariko 13: 1-20) Ezekieli we ari mu iyerekwa yajyanywe kure y’umugezi Kebari, ariko umwuka w’Imana umugarura aho yabaga mu buhungiro, muri Babuloni. Aho niho yabwiye abahunganye nawe bose ‘ibyo yeretswe na Yehova byose.’ Ibyo bisa no mu gihe cyacu, kuko “umurinzi” Imana yasize hamwe n’abahamya bifatanya na we batangaza ibyo Umuyobozi w’igare ryo mu ijuru yabahishuriye.—Ezekieli 11:22-25.
4. Abanyagano b’Abayuda bafataga bate ibikorwa by’incamarenga Ezekieli yakoraga?
4 Yakoze ibikorwa ncamarenga kugira ngo yereke abajyanywe ari imbohe b’Abayuda ko igihugu cyabo cyari kigiye kugira ibyago. (Gusoma Ezekieli 12:1-7.) Umuhanuzi yafashe ‘ibintu bibaga byo kwimukana’ kugira ngo yereke abajyanywe ari imbohe ko nta kintu na kimwe bazatwara. Mu gihe gito umurwa wari waragoswe Yerusalemu wari ugiye kugubwaho n’icyago. Ni koko ko abenshi batabonaga ko iyo miburo ari amanyakuri, ariko Ezekieli we yagombaga kubwira abantu bose ngo: “Amagambo yanjye yose nta na rimwe rizongera kurazikwa.” No muri iki gihe cyacu nubwo abantu basuzugura imiburo n’ubuhanuzi buva ku Mana, dushobora gufasha mu buryo bwuzuye abashaka ukuri kwiyumvisha neza ko bizaba ari amanyakuri.—Ezekieli 12: 8-28.
5. Kubera ko ‘umunsi wa Yehova’ wari hafi, ni bande bagombaga gucirwaho iteka?
5 Abantu batategaga amatwi umurinzi wa Yehova bagombaga kumenya ko “inkota” y’Imana itazababarira na busa. Yehova yaciriyeho iteka mu ruhame abantu bari baradukanye ibitekerezo bifutamye abantu bari bafite byerekeranye n’umutekano wa Yuda na Yerusalemu. Yagereranije abo bantu nk’ingunzu zisenya, maze avuga abantu babeshya bagasiga ingwa inkuta zirimo zigwa, ari zo imigambi y’abantu y’impfabusa. ‘Umunsi w’Uwiteka Yehova’ wari wegereje, kandi yari yarateye umugongo abantu bose bari ‘baramwimuye’ari byo kuvuga mu yandi magambo ‘kwiyegurira ibindi maze bakamuhunga.’ Niba twariyeguriye Yehova, ntituzashake na rimwe guteshuka ku murimo wacu wera,—Ezekieli 13:1-14:11.
6. Mbese hari umuntu washoboraga kurokora abaturage b’abigomeke bo mu gihugu cya Yuda, ibyo kandi bitwigisha iki?
6 Mbese ninde wari gushobora gutabara abaturage b’i Yuda mu gihe Imana yari kurangiriza urubanza rwayo kuri icyo gihugu? Nta n’ubwo ari abantu b’abakiranutsi nka Noa, Danieli na Yobu. Niba dushaka kuzarokoka tugomba kurangiza inshingano zacu bwite imbere ya Yehova kandi tugakora ubushake bwe.—Ezekieli 14:12-23; Abaroma 14:12.
7. Yehova yagereranije n’iki igihugu cya Yuda, nyamara se yari gusezerana iki abari gukomeza kumubera indahemuka?
7 Kubera uguhemuka kw’abaturage b’igihugu cya Yuda icyo gihugu cyagereranijwe n’umuzabibu utera imbuto nziza ukwiriye gucanwa gusa. (Ezekieli 15:1-8) Yuda yongeye kugereranywa n’umwana w’umukobwa w’intabwa Imana yarokoye muri Egiputa ikamutunga kugeza igihe abereye umugore. Yehova yamugize umugore we ariko we ahindukirira izindi mana. Ubwo rero azarimburwa kubera ko yasambanye mu buryo bw’umwuka. Nyamara ariko Imana yari kugirana n’abasigaye b’indahemuka ‘isezerano rizahoraho iteka’—isezerano rishya yagiranye na Isiraeli y’umwuka.—Ezekieli 16:1-63; Yeremia 31: 31-34; Abagalatia 6:16.
8. (a) Abami b’i Babuloni na Egiputa bagereranijwe n’iki? (b) Ni irihe somo dukwiye kuvana ku kurenga ku ndahiro kwa Sedekia?
8 Hanyuma Yehova yagereranije abami b’i Babuloni na Egiputa n’ibisiga binini. Kimwe cyaciye umutwe w’ ubushorishori bw’umwerezi kivanaho Yehoyakini asimbuzwa Sedekia. N’ubwo Sedekia yari yararahiriye Nebukadineza, kutazamuhemukira, yishe indahiro ye ashakira ubufasha bwa gisirikari ku mwami wa Egiputa, ikindi gisiga kinini. Niba Sedekia yariyambaje izina rya Yehova igihe arahira ayo masezerano yishe yatukishije Yehova. Kumenya byonyine ko dushobora gutukisha Imana niba turamutse duciye ku masezerano yacu bishobora kutubuza kugenza dutyo. Mbega igikundiro dufite twebwe Abahamya ba Yehova cyo kwitirirwa izina rya Yehova! —Ezekieli 17:1-21.
9, 10. (a) Ni ubuhe buhanuzi bukubiye muri Ezekieli 17:22-24, kandi tugomba gukora iki niba dushaka kugirirwa umumaro n’ugusohozwa kwabwo? (b) Ni nde ugomba kwishingira ingaruka z’imyitwarire yacu?
9 Hanymna hakurikiyeho ubuhanuzi bwerekeranye na Mesiya butera inkunga cyane. (Gusoma Ezekieli 17:22-24.) Ihage “ryoroshye” ni Umwami na Mesiya ariwe Yesu Kristo. Ameze nk’agashami katewe na Yehova ko musozi Siyoni wo mu ijuru, kandi azaba “n’umwerezi mwiza” ari ubuhungiro n’isoko y’imigisha mu gihe azaba ategeka isi. (Ibyahishuwe 14:1) Mbega ubuhanuzi buteye ubwuzu.
10 Ibyo ari byo byose niba dushaka kugirirwa umumaro n’ugusohozwa k’ubwo buhanuzi bwerekeye Mesiya, tugomba kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Abayuda bari barajyananywe na Ezekieli ho iminyago ubanza baratekerezaga ko bari bakemerwa na Yehova maze bakegeka ibyago byago ku makosa ya ba sekuruza. Ariko umuhanuzi yaberetse ko buri wese yari arimo ahura n’ingaruka z’imyifatire ye bwite. (Ezekieli 18:1-29; reba Yeremia 31:28-30.) Hanyuma basabwe kugaruka. (Gusoma Ezekieli 18:30-32.) Yehova ni umunyambabazi ku bantu bihana ntabwo yishimira urupfu rw’umuntu uwo ari we wese. Niyo mpamvu avuga ngo: ‘Nimugaruke mugire ubugingo!’—Reba 2 Petero 3:9.
11. Abayobozi bo mu gihugu cya Yuda bagereranijwe n’iki, kandi ni ibiki byagombaga kuba kuri icyo gihugu mu gihe “inkota” ya Yehova yari kugikubita?
11 Mu indirimbo y’akababaro yerekeye ukugwa kwa Yuda, abayobozi b’icyo gihugu bagereranijwe n’ibyana by’intare. Umwami Yehoyahazi yaguye mu buhungiro muri Egiputa, Yehoyakimu yajyanyweho iminyago na Nebukadineza naho Yehoyakini ajyanwa i Babuloni. Nebukadineza yageze aho yimika Sedekia ku ntebe y’i Yuda ariko uwo mwami aza kwivumbagatanya. Hanyuma Sedekia ameze nk’intare iziritswe yajyanywe i Babuloni. Nkuko iyo ndirimbo y’amaganya yuzuyemo ubuhanuzi ibivuga igihugu cya Yuda cyabaye nk’umuzabibu warimbaguwe muri 607 mbere yo kubara kwacu ntihagira “[inkoni ikomeye y’umuringiso w’umwami iwusigaraho.” “Inkota” ya Yehova yari yahakubise.—Ezekieli 19:1-14; Yeremia 39:1-7.
12. (a) Abantu bariho mu gihe cya Ezekieli ni ikihe cyaha bakoraga gisa n’icya basekuruza? (b) Ni kuki abanyagano b’Abayuda bibazaga niba ,atarabaciraga imigani, kandi ibyo bituma twitondera iyihe myifatire?
12 Igihe “bamwe bo mu bakuru b’Isiraeli” baza kureba Ezekieli, yabagejejeho ubutumwa bw’Imana. Yaberetse ko Yehova yari yaragobotoye Isiraeli muri Egiputa hanyuma akabaha amategeko ye ariko bo bakayanga kugira ngo bisengere ibigirwamana. Kubera ko abantu bariho mu gihe cya Ezekieli ikosa ryabo ryari nk’irya basekuruza, Imana ubwayo niyo yabaciriye urubanza. Ubanza ari ukwanga kwemera atari ukutumva ibyo Ezekieli yavugaga byatumye babaza ngo: “Mbes’aho, uriya muntu s’umuci w’imigani?” Bari bagiye kwibonera vuba aho ko ubutumwa bw’umuhanuzi atari umugani na busa. Ibyo rero byagombye gutuma tutajya duhinyura ugusohozwa k’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya.—Ezekieli 20: 1-49.
Yehova, Urwana Intambara
13. “Inkota” ya Yehova ishushanya iki kandi ‘ibifit’ umubiri byose’ byamenye iki igihe Yehova abangura inkota ye?
13 Mu mwaka wa karindwi w’ubuhungiro (bitarengeje ku ya 10 Abu mu mwaka wa 611 mbere yo kubara kwacu) hari hasigaye imyaka ibiri n’igice mbere y’uko haba ‘intambara ku munsi w’Uwiteka [Yehova, MN]’ igatsemba Yuda na Yerusalemu. (Ezekieli 13:5; 20:1) Tumenye neza ibyo Yehova Urwana intambara yavugiye mu kanwa ka Ezekieli. (Gusoma Ezekieli 21:1-5.) “Inkota” ya Yehova yerekana igikoresho cye cyo ku isi, ariko ishobora no kwerekana umuteguro we wo mu ijuru ugereranywa n’igare ry’intambara. Abaturage ba Yuda ari “abakiranutsi” cyangwa ‘ababi’ hamwe n’amahanga yose yarwanyaga ubwoko bw’Imana yari kwicwa n’iyo “nkota” y’Imana. Ni koko “ibifit’ umubiri byose” byari kumenya ko Yehova arimo abirwanya.
14. (a) Nkuko Ezekieli yabigenzaga, abahamya ba Yehova basizwe basaba abantu kwitondera iki? (b) Ni iki cyerekana ko abayobozi ba Kristendomu batazarindwa “inkota” y’Imana?
14 Muri ibi bihe byacu Abahamya ba Yehova bameze nka Ezekieli, basizwe bagaragariza abantu “inkota” Imana igiye kuzabangurira Kristendomu “igihugu cy’Isiraeli” ya kera. Iyo “nkota” mu gihe kizaza izakubita “ibifit’umubiri byose uherey’ikusi ukageza ikasikazi,” abayoboke b’amadini y’idini y’ibinyoma. Abantu b’abibone bo mu gihe cya Ezekieli ntabwo bari bafite ukuntu bishima bavuga ko “inkota” ya Yehova itashoboraga kubajyamo ngo ‘ibarimbure.’ Iyo “nkota” yavanyeho inkoni ya cyami y’ubwami bwa Yuda, nk’uko yavanyeho ikindi giti cyose cyangwa inkoni y’umuringiso. Mu by’ukuri abayobozi ba Kristendomu ntabwo bazarokoka “inkota” y’Imana. —Ezekieli 21:6-17.
15. Ni ikihe gice kimwe cy’ibitero bya Nebukadineza cyerekanye ko ntawe ushobora kuyobya “inkota” ya Yehova?
15 Ubuhanuzi bwa Ezekieli hanyuma bwerekana ko ntawe ushobora kwigizayo “inkota” ya Yehova naho yaba amadaimoni. (Gusoma Ezekieli 21:18-22.) Umwami Nebukadineza yari kujya gushaka abapfumu, ariko Yehova yakoze ku buryo uwo mwami w’i Babuloni atera Yerusalemu, ariko ntiyatera Raba umudugudu utari ukomeye cyane umurwa mukuru wa bene Amoni. Nebukadineza yari gutoranya umwambi umwe akawerekeza i Yerusalemu. Yari gukoresha terafimu (ni utugirwamana twari dufite ishusho y’umuntu) agashakira indagu mu mwijima w’inyamaswa. Nyamara n’ubwo yari yaraguje yari gufata inzira agatera umurwa mukuru wa Yuda maze akawugota. Nebukadineza yari yaragiranye amasezerano na Sedekia. Ibyo ari byo byose kubera ko uwo mwami hamwe n’abandi Bayuda bose bari baranyuze ku ndahiro yabo bari ‘gufatw’ ukuboko’ bakajyanwaho iminyago i Babuloni.—Ezekieli 21:23, 24.
16. (a) Ni iki cyabaye gisohoza muri Ezekieli 21:25-27? (b) Ibihe by’amahanga byatangiye ryari, kandi ni iki cyabaye birangiye?
16 Sedekia mu kwigomeka yarikomerekeje bimuviramo gupfa. (Gusoma Ezekieli 21:25-27.) Igihe uwo mwami w’ i Yuda avanwaho, igisingo n’ikamba byarubitswe. (2 Abami 25: 1-7) Ubwami bwa Yuda bwari buri “hejuru,” ‘bwacishijwe buguti’ igihe burimburwa muri 607 mbere yo kubara kwacu. Ubwami bw’abanyamahanga bwari “hasi” bwashyizwe “hejuru” bushobora gutwara isi nta bundi bwami bwashyizweho n’Imana bububangamiye. (Gutegeka kwa kabiri 28:13, 15, 36, 43, 44) Ubwo nibwo “ibihe by’abanyamahanga” byatangiye, birangirana na 1914, igihe Imana iha Ubwami Yesu Kristo, ‘wari ubifitiye uburenganzira n’ubushobozi.’ (Luka 21:20-24; Zaburi 110: 1, 2; Danieli 4:15-28; 7:13, 14) Kubera ko ubu Yesu yicaye ku ntebe ye y’Ubwami yo mu ijuru amahanga ntabwo ashobora kuribata icyo Yerusalemu ya kera yashushanyaga, ari cyo Ubwami bw’umuragwa wa Dawidi.—Abaheburayo 12:22.
17. Ni ikihe “kinyoma” abahanuzi bo muri bene Amoni batangaje?
17 Abahanuzi bo kwa bene Amoni bivugiraga ko Raba umurwa mukuru wa bene Amoni wari kurokoka inkota ya Nebukadineza. Ibyo byari ikinyoma gusa kubera ko igihugu cya bene Amoni cyatsembweho neza. Muri ibihe bihe byacu Imana yategetse ko ukurimbuka kwa Kristendomu kuzakurikirwa n’ukw’amahanga, nkuko irimbuka rya Raba ryakurikiye irya Yerusalemu.—Ezekieli 21:28-32; Ibyahishuwe 16:14-16.
Yerusalemu Icirwa Urubanza
18. Ni ibihe byaha bya Yeursalemu byatumye Ezekieli acira urubanza uwo mudugudu, kandi ibyo byabaye byagombye kutubwira iki?
18 Ezekieli yakomeje kuvuga ijambo rya Yehova maze aciraho iteka Yerusalemu kubera ibyaha byayo nk’ubwicanyi, gusenga ibigirwamana, ubusambanyi, kwiba no guta Imana. Abayobozi b’uwo murwa bari buzuye amaraso, bategekeshaga igitugu bakicisha abantu abagambanyi babeshyera abantu ku buryo babicisha kandi nta byemezo batanze. Ibyo bibi byose byari bigiye gutuma abaturage ba Yerusalemu batatanywa. Ibyo byabaye byose byagombye kudukomeza mu byiyemezo twafashe byo kutazabonwaho n’icyaha cyo kurenga k’ubyo amategeko atwemerera gukora, nk’icy’ubusambanyi n’icyo kugambana hamwe n’ibindi byaha byose.—Ezekieli 22:1-16.
19. Ni mu buryo ki abaturage ba Yuda bari gushonga, kandi ni kuki bari bakwiye kurimbuka koko?
19 Yehova nanone yari gushongesha abaturage b’i Yuda mu itanure atari ukubavanaho imyanda ahubwo ari ukubashongesha mu mujinya we utwika. (Ezekieli 22:17-22) Abahanuzi b’abagambanyi abatambyi b’inkozi z’ibibi, ibikomangoma byuzuye irari n’abantu bose bakiranirwa bari bakwiye icyo gihano koko. Bose barashinjwaga. Kubera ko nta n’umwe warwaniriraga ubukiranutsi, Imana bose yari kubarimbuza umuriro w’uburakari bwayo. —Ezekieli 22:23-31.
Igihano Bakwiye
20. Ni ku wuhe mugore mu buryo ncamarenga Imana yagombaga gusukaho umujinya wayo, kandi ni ibiki bimutubwira neza?
20 Uburakari bw’Imana bwagaragariye nanone ku rubanza rwaciriwe abagore babiri mu buryo ncamarenga baregwaga ubusambanyi mu buryo bw’umwuka. Umwe yitwaga Ohola, washushanyaga ubwami bw’imiryango icumi ya Isiraeli, umurwa mukuru wabwo ukaba Samaria. Ni we wari “umukuru” kubera ko yari agizwe n’imiryango myinshi ya Isiraeli harimo n’abaturukaga ku bahungu b’imfura ba Yakobo aribo Rubeni na Simeo. Murumuna we Oholiba we yashushanyaga imiryango ibiri ya Yuda umurwa wayo ukaba wari Yerusalemu. Ohola bisobanura “Ihema rye.” Naho Oholiba bigasobanura “Ihema Ryanjye Ni mo Riri,” ibyo bikaba byari bikwiranye kubera ko ihema ry’Imana, ari ryo rusengero ryari mu gihugu cya Yuda.—Ezekieli 23:1-4.
21. Ohola yashakiye umutekano we hehe, kandi ibyamubayeho byagombye kutwigisha iki?
21 Ohola (Isiraeli) yarorereye kubaho igihe arimburwa n’Abashuri muri 740 mbere yo kubara kwacu). Ni iki yari yarakoze? (Gusoma Ezekieli 23:5-7.) Yari yarerekanye ko yahemutse igihe ashakira umutekano we mu masezerano ya gipolitiki, ibyo bigatuma asenga ibigirwamana by’abo yifatanije nabo, ku buryo ‘yiyanduza n’ibigirwamana byabo.’ Dushobora kuvana inyigisho ku byabaye kuri Oholiba kubera ko yari yasambanye mu buryo bw’umwuka, kandi tujye twirinda kugirana ubucuti n’isi, kubera ko bishobora kwica ukwizera kwacu.—Yakobo 4:4; 1 Yohana 2:15-17.
22. Kristendomu ikora ibiki bisa n’ibya Ohola hamwe na Oholiba, bizayigendekera bite?
22 Kubera ko Oholiba (Yuda) yakurikije inzira mbi kurusha mukuru we yarimbuwe n’Abashuri muri 607 mbere yo kubara kwacu. Abana be barimbuwe n’inkota cyangwa bajyanwaho iminyago akozwa isoni mu maso y’amahanga. Kristendomu ikora ubusambanyi mu buryo bw’umwuka kimwe no Ohola na Oholiba, ibyo bikaba ari icyaha gikomeye imbere y’Imana yiha kuvuga ko isenga. Idini ya Giporotestanti ubu yigabanyijemo uduce twinshi yasambanye n’ibihangange by’isi mu bucuruzi no muri politiki kurusha mukuru wayo ariyo idini ya Gatolika. Yehova azakora ku buryo Kristendomu yose irimbuka. Bose bazamenya ko ari Umwami w’Ikirenga Yehova. Tuzarushaho kwirinda rwose ubucuti twagirana n’isi nitwibuka ko abakunzi ba Kristendomu vuba aha bazayihindukirira maze bakarangiza urubanza Imana yaciriye icyo gice kinini cya Babuloni Ikomeye, ihuriro ry’isi yose ry’idini y’ikinyoma.—Ezekieli 23: 8-49; fbyahishuwe 17:1-6, 15-18.
Indyarya Zizashya Ubwoba
23. Yehova yagereranije Yerusalemu n’iki mu butumwa yahaye Ezekieli mu mpera z’ukwezi kwa cumi n’abiri muri 609 mbere yo kubara, kwacu, kandi ni iki cyabaye kuri uwo mudugudu?
23 Ukwezi kwa cumi na kabiri kurangiye (ku ya 10 Tebeti mu mwaka awa 609 mbere yo kubara kwacu) umunsi Nebukadineza agota Yerusalemu, ibyo bikaba byaramaze amezi cumi n’umunani. Imana yahaye Ezekieli ubundi butumwa bwuzuye ibishushanyo. Yagereranije umurwa wagoswe wa Yerusalemu n’inkono izatekwamo abaturage ba Yerusalemu. Ubusambanyi bwabo bwari muri iyo nkono hazamo “ingese.” Bari gukora ku buryo buri munyabyaha w’i Yerusalemu agenda avanwamo “intongw’ imw’imwe” ibyago byayo bikarangirana n’irimbuka ryayo. Yehova yari yaraciriye urubanza Yerusalemu akurikije ibikorwa byayo bibi, kandi yagombaga kurimbuka nkuko Kristendomu izarimbuka. —Ezekieli 24:1-14.
24. (a) Ni kuki Ezekieli atagaragaje agahinda ke mu gihe umugore we yapfaga? (b) Igihe “inkota” ya Yehova izakubita Kristendomu, izabyifatamo ite kandi izamenya iki?
24 Ezekieli yarongeye akora ibintu bitangaje. (Gusoma Ezekieli 24:15-18.) Mbese ni kuki umuhanuzi atagombaga kwerekana agahinda ke igihe umugore we apfa? Kugira ngo yerekane ukuntu Abayuda bazashya ubwoba mu irimbuka rya Yerusalemu n’abaturage bayo hamwe n’urusengero rwayo. Ezekieli yari yaravuze bihagije ibyo byari bigiye kuba kandi ntiyari kuzongera kuvuga ubutumwa buturuka ku Mana kugeza igihe yari kubonera ukurimbuka kwa Yerusalemu. Kristendomu hamwe n’abayoboke bayo b’indarya, bose bazashya ubwoba igihe bazarimbuka. “Umubabaro mwinshi” numara gutangira ibyo abagize agatsiko k’abarinzi basizwe bazaba baravuze ku kurimbuka kwa Kristendomu bizaba bihagije. (Matayo 24:21, MN) Ariko Imana nibangurira “inkota” yayo kuri Kristendomu, abayirimo hamwe n’abantu bose bazashya ubwoba ‘bazamenya ko ari Yehova.”—Ezekieli 24:19-27.
Wasubiza ute?
◻ Ni iki cyabaye igihe Yehova abangurira “inkota” ye Yuda na Isiraeli?
◻ Ni iyihe nyigisho tugomba kuvana mu byabaye kuri Sedekia kubera ko yishe indahiro yagiriye Nebukadineza?
◻ “Inkota” y’lmana ishushanya iki?
◻ Ni ikihe gice cyo mu bitero bya Nebukadineza cyerekana ko ntawe ushobora kuyobya “inkota” ya Yehova?
◻ Ni ibihe byabaye bisohoza Ezekieli 21:25-27?
◻ Kuba Ezekieli ataragaragaje agahinda ke igihe umugore we apfa byashushanyaga iki?
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Ni ubuhe buhanuzi bwatangiye gusohozwa igihe Sedekiya yica indahiro yagiriye Nebukadineza hanyuma akaba umunyagano?