Ijambo rya Yehova ni rizima:
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Ezekiyeli, igice cya II
MU KWEZI k’Ukuboza k’umwaka wa 609 Mbere ya Yesu, umwami w’i Babuloni yatangiye igikorwa cyo kugota Yerusalemu bwa nyuma. Nyuma yaho, ubutumwa Ezekiyeli yahaye abari barajyanyweho iminyago bari i Babuloni, bwibanze ku ngingo irebana no kugwa ndetse no kurimbuka k’umugi wabo wakundwaga wa Yerusalemu. Icyakora, icyo gihe ubuhanuzi bwa Ezekiyeli bwarahindutse, bwibanda ku kaga kari kuzagera ku bihugu by’abapagani byari kuzishimira ibyago byagwiririye ubwoko bw’Imana. Nyuma y’amezi 18 Yerusalemu yamaze igoswe, amaherezo yarafashwe. Icyo gihe, ubutumwa Ezekiyeli yatangazaga bwongeye guhinduka, avuga ibirebana n’ukuntu ugusenga k’ukuri kwari kuzasubizwaho mu buryo buhebuje.
Muri Ezekiyeli 25:1–48:35, havugwamo ubuhanuzi buvuga ibirebana n’amahanga yari akikije Isirayeli, hamwe no kubohorwa k’ubwoko bw’Imana.a Iyo nkuru ivuga ibyabaye ikurikije uko byagiye bikurikirana ndetse n’ingingo ivugwaho, uretse muri Ezekiyeli 29:17-20. Icyakora, iyo mirongo uko ari ine iri ahantu hakwiriye dukurikije ingingo ivugwaho. Kubera ko igitabo cya Ezekiyeli ari kimwe mu Byanditswe byahumetswe, ubutumwa burimo ‘ni buzima kandi bufite imbaraga.’—Abaheburayo 4:12.
‘IKI GIHUGU KIZAHINDUKA NKA YA NGOBYI YA EDENI’
Kubera ko Yehova yamenye mbere y’igihe uburyo ibihugu bya Amoni, Mowabu, Edomu, u Bufilisitiya, Tiro na Sidoni byari kuzakira ubutumwa buvuga ibirebana no kugwa kwa Yerusalemu, yabwiye Ezekiyeli ngo ahanure ibibi byagombaga kuzagera kuri ibyo bihugu. Egiputa yari kuzasahurwa. “Farawo umwami wa Egiputa n’abantu be” bagereranywa n’umwerezi wari kuzavunika binyuriye ku ‘nkota y’umwami w’i Babuloni.’—Ezekiyeli 31:2, 3, 12; 32:11, 12.
Yerusalemu imaze kurimburwa mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, nyuma y’amezi agera hafi kuri atandatu hari umuntu wari wacitse ku icumu waje abikira Ezekiyeli, ati “umurwa warafashwe.” Umuhanuzi Yeremiya ‘ntiyongeye kuba ikiragi’ ku bajyanywe mu bunyage (Ezekiyeli 33:21, 22). Hari ubuhanuzi burebana no gusubiza ibintu mu buryo yagombaga gutangaza. Ubwo buhanuzi bwavugaga ko Yehova ‘yari kuzabaha umwungeri umwe, ari we mugaragu we Dawidi’ (Ezekiyeli 34:23). Edomu yagombaga kuzahinduka umusaka, ariko igihugu bihana imbibi ari bwo Buyuda kigahinduka “nka ya ngobyi yo muri Edeni” (Ezekiyeli 36:35). Yehova yasezeranyije ubwoko bwe ko yari kuzaburinda igitero cya “Gogi.”—Ezekiyeli 38:2.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
29:8-12—Ni ryari Egiputa yamaze imyaka 40 yarabaye umusaka? Nyuma y’irimbuka rya Yerusalemu mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, Abayuda bari barasigaye bahungiye muri Egiputa, nubwo umuhanuzi Yeremiya yari yarababuriye ngo ntibazajyeyo (Yeremiya 24:1, 8-10; 42:7-22). Ibyo byabaye nko guhungira ubwayi mu kigunda kubera ko Nebukadinezari yaje gutera Egiputa akayigarurira. Iyo myaka 40 Egiputa yamaze ari umusaka, ishobora kuba ari iyakurikiyeho Egiputa imaze gufatwa. Nubwo mu mateka asanzwe nta kimenyetso kigaragaza ko Egiputa yigeze guhinduka umusaka, dushobora kwemera ko byabayeho kubera ko Yehova ari Imana isohoza ubuhanuzi.—Yesaya 55:11.
29:18—Ni gute ‘umutwe wose wapyotse uruhara, n’urutugu rwose rugakoboka’? Kugota umujyi wa Tiro wari mu gihugu hagati byari bigoye kandi byasabaga ingufu nyinshi, ku buryo ingabo za Nebukadinezari zapyotse uruhara bitewe n’ingofero z’ibyuma zahoraga zambaye ku mutwe. Intugu zabo na zo zarakobotse bitewe no gutwara ibikoresho byo kubakisha iminara n’ibihome.—Ezekiyeli 26:7-12.
Icyo ibyo bitwigisha:
29:19, 20. Kubera ko abaturage b’i Tiro bahungiye mu murwa wari wubatswe ku kirwa, bagahungana ubutunzi bwabo bwinshi, Umwami Nebukadinezari ntiyasahuye iminyago myinshi i Tiro. Nubwo Nebukadinezari yari umutegetsi w’umupagani, w’umwibone kandi warangwaga n’ubwikunde, Yehova yamuhaye Egiputa ho “ingororano z’ingabo ze.” Ese ntitwagombye kwigana Imana y’ukuri dutanga imisoro isabwa n’abategetsi kubera ibintu bidufitiye akamaro badukorera? Uko abo bayobozi baba bitwara kose cyangwa uburyo iyo misoro yakoreshwamo ubwo ari bwo bwose, ntitugomba kureka kuyitanga.—Abaroma 13:4-7.
33:7-9. Abakristo basigaye basizwe bagize itsinda ry’umurinzi muri iki gihe ndetse na bagenzi babo bagize izindi ntama, ntibagomba gucogora mu murimo wabo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami no kuburira abantu ko “umubabaro mwinshi” wegereje.—Matayo 24:21.
33:10-20. Kugira ngo tuzabone agakiza, tugomba kuva mu nzira mbi kandi tugakora ibyo Imana idusaba. Koko rero, inzira za Yehova ‘ziratunganye.’
36:20, 21. Byari bizwi ko Abisirayeli bari bagize “ubwoko bw’Uwiteka.” Ariko kubera ko batabigaragaje mu mibereho yabo, batukishije izina ry’Imana mu yandi mahanga. Ntituzigere na rimwe tuba abayoboke ba Yehova ku izina gusa.
36:25, 37, 38. Paradizo yo mu buryo bw’umwuka turimo muri iki gihe, yuzuyemo ‘inteko y’abantu’ bera. Bityo rero, kubera ko turi mu bagize iyo nteko, tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo dukomeze kuba abantu batanduye.
38:1-23. Kuba tuzi ko Yehova azakiza ubwoko bwe mu gihe cy’igitero cya Gogi wo mu gihugu cya Magogi, biraduhumuriza. Gogi ni izina “umutware w’ab’iyi si” ari we Satani Umwanzi yiswe amaze kwirukanwa mu ijuru. Igihugu cya Magogi kigereranya ahahereranye n’isi, aho Satani n’abadayimoni be bari.—Yohana 12:31; Ibyahishuwe 12:7-12.
“USHYIRE UMUTIMA WAWE KU BYO NGIYE KUKWEREKA BYOSE”
Hari hashize imyaka 14 umujyi wa Yerusalemu ufashwe (Ezekiyeli 40:1). Abisirayeli bari bashigaje imyaka 56 mu bunyage (Yeremiya 29:10). Ezekiyeli wari ufite imyaka igera kuri 50, yajyanywe muri Isirayeli mu buryo bw’iyerekwa. Yehova yaramubwiye ati “mwana w’umuntu, rebesha amaso yawe, wumvishe amatwi yawe kandi ushyire umutima wawe ku byo ngiye kukwereka byose” (Ezekiyeli 40:2-4). Mbega ukuntu Ezekiyeli agomba kuba yarishimye cyane amaze kwerekwa urusengero rushya!
Urusengero Ezekiyeli yeretswe rufite ikuzo, rwari rufite amarembo 6, utwumba 30 two kuriramo, Ahera, Ahera Cyane, igicaniro cyabajwe mu biti, n’igicaniro cyo gutambiraho ibitambo byoswa. Hari amazi y’akagezi gato ‘yatembaga’ ava mu rusengero, akaza guhinduka umugezi munini (Ezekiyeli 47:1). Nanone Ezekiyeli yeretswe ukuntu imiryango yagombaga kugabana igihugu. Buri mugabane wavaga iburasirazuba ugana iburengerazuba. Hagati y’umugabane wa Yuda n’uwa Benyamini, hari akarondorondo k’ubutaka abatware bagombaga gukoreramo. “Ubuturo bwera” bwa Yehova ndetse n’“umurwa” wiswe ngo ‘Uwiteka ni ho ari,’ byari biherereye muri ako karondorondo.—Ezekiyeli 48:9, 10, 15, 35.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
40:3–47:12—Urusengero Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa rugereranya iki? Urwo rusengero Ezekiyeli yeretswe rwari rufite ubunini buhambaye cyane, ntirwigeze rwubakwa. Rugereranya urusengero rw’Imana rwo mu buryo bw’umwuka, ari yo gahunda yo gusenga Yehova mu buryo butanduye (Ezekiyeli 40:2; Mika 4:1; Abaheburayo 8:2; 9:23, 24). Ibivugwa muri iryo yerekwa rirebana n’urusengero, bigira isohozwa mu “minsi y’imperuka,” igihe abatambyi batunganywa (2 Timoteyo 3:1; Ezekiyeli 44:10-16; Malaki 3:1-3). Icyakora, isohozwa rya nyuma ry’ibivugwa muri iryo yerekwa rizabaho muri Paradizo. Urusengero rwo mu iyerekwa rwahaye Abayahudi bari barajyanywe mu bunyage icyizere cy’uko ugusenga kutanduye kwari kuzongera gusubizwaho, kandi ko buri muryango w’Abayahudi wari kuzabona umurage muri icyo gihugu.
40:3–43:17—Kugera urusengero bisobanura iki? Kugera urusengero bigaragaza ko ibyo Yehova ashaka ku birebana n’ugusenga kutanduye bizasohora nta kabuza.
43:2-4, 7, 9—“Intumbi z’abami babo” zagombaga kuvanwa mu rusengero ni izihe? Uko bigaragara, izo ntumbi z’abami zerekeza ku bigirwamana. Abayobozi b’i Yerusalemu ndetse n’abantu baho bari barahumanyije urusengero rw’Imana barwuzuza ibigirwamana. Mu by’ukuri, ibyo bigirwamana bari barabihinduye abami babo.
43:13-20—Igicaniro Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa gishushanya iki? Icyo gicaniro kigereranya ibyo Imana ishaka bifitanye isano n’igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo. Icyo gitambo gituma abasizwe babarwaho gukiranuka kandi abagize imbaga y’“abantu benshi” bakezwa, bityo bakaba abantu batanduye mu maso y’Imana (Ibyahishuwe 7:9-14; Abaroma 5:1, 2). Birashoboka ko ari na yo mpamvu “igikarabiro” cyo mu rusengero rwa Salomo, icyo kikaba cyari igikarayi kinini cyane abatambyi biyuhagiriragamo, kitavugwa muri iryo yerekwa.—1 Abami 7:23-26.
44:10-16—Itsinda ry’abatambyi rigereranya iki? Itsinda ry’abatambyi rigereranya itsinda ry’Abakristo basizwe bo muri iki gihe. Bacenshuwe mu mwaka wa 1918, igihe Yehova yicaraga mu rusengero rwo mu buryo bw’umwuka ameze “nk’ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba” (Malaki 3:1-5). Abo yasanze batanduye cyangwa abicujije, bashoboraga gukomeza gusohoza inshingano ihebuje bari barahawe. Nyuma yaho, bagombaga gukora uko bashoboye kose kugira ngo ‘batanduzwa n’iby’isi.’ Ibyo byari gutuma babera urugero abagize imbaga y’“abantu benshi” bagereranywa n’imiryango itari iy’abatambyi.—Yakobo 1:27; Ibyahishuwe 7:9, 10.
45:1; 47:13–48:29—“Igihugu” n’imigabane bakigabanyijemo bigereranya iki? Icyo gihugu kigereranya aho abagize ubwoko bw’Imana bakorera umurimo. Ahantu aho ari ho hose umuntu usenga Yehova ari, igihe cyose ateza imbere ugusenga k’ukuri aba ari mu gihugu cyongeye gushyirwaho. Kugabana igihugu bizagira isohozwa rya nyuma mu isi nshya igihe buri muntu wese uzaba yarabaye indahemuka azahabwa umugabane we.—Yesaya 65:17, 21.
45:7, 16—Kuba abantu baragombaga guturira umutambyi n’umutware ituro bishushanya iki? Ibyo byerekeza mbere na mbere ku birebana no gushyigikira urwo rusengero rwo mu buryo bw’umwuka. Ibyo bikubiyemo gutanga ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka no kugaragaza umwuka w’ubufatanye.
47:1-5—Amazi y’umugezi wo mu iyerekwa rya Ezekiyeli agereranya iki? Ayo mazi agereranya impano zo mu buryo bw’umwuka Yehova yaduhaye zizaduhesha ubugingo, hakaba hakubiyemo n’igitambo cy’incungu cya Kristo Yesu ndetse n’ubumenyi ku byerekeye Imana buboneka muri Bibiliya (Yeremiya 2:13; Yohana 4:7-26; Abefeso 5:25-27). Uwo mugezi ugenda waguka kugira ngo ushobore guhaza ibyo abashya bagenda bisukiranya bagana ugusenga k’ukuri bakeneye (Yesaya 60:22). Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi, uwo mugezi uzaba ufite ubushobozi bwo gutanga amazi y’ubugingo, kandi amazi yawo azaba akubiyemo ubundi bumenyi buzaboneka binyuriye mu “bitabo” bizabumburwa.—Ibyahishuwe 20:12; 22:1, 2.
47:12—Ibiti byera imbuto bigereranya iki? Bigereranya ibintu byo mu buryo bw’umwuka Imana yateganyije kugira ngo abantu bazagere ku butungane.
48:15-19, 30-35—Umurwa uvugwa mu iyerekwa rya Ezekiyeli ugereranya iki? Muri iryo yerekwa, uwo murwa witwa “Uwiteka ni ho ari” (cyangwa Yehova Shama), ukaba uri mu mugabane wa “rubanda.” Ibyo bigaragaza ko ugomba kuba ugereranya ikintu runaka cyo ku isi. Uwo murwa ushobora kuba ugereranya ubuyobozi bwo ku isi buzahesha inyungu abantu bazaba bagize “isi nshya” ikiranuka (2 Petero 3:13). Kuba uwo murwa ufite amarembo ku mpande zombi, bigereranya ko kuhinjira bitagoye. Abagenzuzi bo mu bwoko bw’Imana bagomba kuba abantu bishyikirwaho.
Icyo ibyo bitwigisha:
40:14, 16, 22, 26. Ibiti by’imikindo bishushanyije ku rukuta ruri ahagana ku marembo y’urusengero, bigaragaza ko abemerewe kwinjiramo ari abantu bagendera ku mahame akiranuka yo mu rwego rwo hejuru bonyine (Zaburi 92:13). Ugusenga kwacu kwemerwa na Yehova ari uko gusa tugendera ku mahame mbwirizamuco akiranuka.
44:23. Mbega ukuntu duhumurizwa n’ibyo duhabwa n’itsinda ry’abatambyi ryo muri iki gihe! Uwo “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” afata iya mbere mu kutugezaho amafunguro yo mu buryo bw’umwuka igihe cyayo. Ayo mafunguro adufasha kumenya itandukaniro riri hagati y’ibintu byera n’ibyanduye mu maso ya Yehova.—Matayo 24:45.
47:9, 11. Ubumenyi, kimwe mu bigize amazi y’ikigereranyo, bwagiye bukiza abantu mu buryo buhebuje muri iki gihe cyacu. Aho ayo mazi ageze hose abantu bakayanywa, atuma bagira ubugingo mu buryo bw’umwuka (Yohana 17:3). Ku rundi ruhande, abantu batemera ayo mazi atanga ubugingo ‘bazaba umunyu;’ ibyo bikaba bisobanura ko bazarimbuka burundu. Ni iby’ingenzi ko ‘tugira umwete tugakwiriranya neza ijambo ry’ukuri.’—2 Timoteyo 2:15.
“Nzubahiriza izina ryanjye rikomeye”
Umwami wa nyuma wo mu gisekuru cya Dawidi amaze kuvaho, Imana y’ukuri yemeye ko hashira igihe kirekire kugira ngo haboneke ‘ubifitiye ubushobozi,’ abe umwami. Ariko Yehova ntiyasheshe isezerano yagiranye na Dawidi (Ezekiyeli 21:32; 2 Samweli 7:11-16). Ubuhanuzi bwa Ezekiyeli buvuga ibirebana na Dawidi, ‘umugaragu wari kuzaba umwungeri n’umwami’ (Ezekiyeli 34:23, 24; 37:22, 24, 25). Uwo nta wundi utari Yesu Kristo mu bubasha bwe bwa cyami (Ibyahishuwe 11:15). Yehova ‘azubahiriza izina rye rikomeye’ binyuriye ku Bwami bwa Mesiya.—Ezekiyeli 36:23.
Vuba aha, abantu bose basuzugura izina ry’Imana bazarimburwa. Ariko abeza iryo zina mu mibereho yabo binyuriye mu gusenga Yehova mu buryo yemera, bazabona ubuzima bw’iteka. Bityo rero, nimucyo twungukirwe mu buryo bwuzuye n’ayo mazi atanga ubugingo, atemba ari menshi muri iki gihe cyacu, kandi tujye dushyira ugusenga k’ukuri mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’ibivugwa muri Ezekiyeli 1:1–24:27, reba “Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Ezekiyeli, igice cya I,” mu Munara w’Umurinzi wo ku ya 1 Nyakanga 2007.
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Urusengero ruhebuje Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Umugezi utanga ubuzima uvugwa mu iyerekwa rya Ezekiyeli ugereranya iki?
[Aho ifoto yavuye]
Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.